Blog

  • Kayonza: Umugabo yishe ateye icyuma umwana w'imyaka ibiri umugore we yabyaranye n'undi mugabo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa Mbili z'ijoro mu Mudugudu w'Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko uyu mugabo utabanaga n'uyu mugore ngo yaje gufatwa mu rukerera agerageza gutoroka.

    Yagize ati ' Ni umugabo yabyaranye n'umugore abana bane babanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Hanyuma uwo mugabo muri za 2016 yaje gutema umuntu aramukomeretsa arafungwa, mu gihe yari afunzwe umugore yaje kubyarana n'undi mugabo abana babiri b'impanga undi afunguwe bakomeza kubana mu makimbirane kandi batarasezeranye.'

    Gitifu yakomeje avuga ko Inteko y'abaturage yaje kwanzura ko umugabo ava muri urwo rugo akajya gukodesha ahandi kugira ngo atange amahoro, ngo imitungo babanagamo yari iy'uwo mugore aho bari bamaze imyaka ibiri batabana.

    Ati ' Ejo rero yitwikiriye ijoro saa Mbili muri cya gihe abantu babaga bari mu rugo, ajya mu rugo rwa wa mugore bahoze babana urebye yashakaga kwica uwo mugore, nuko ajya mu cyumba aramubura ajya mu gikoni aramubura asanga umwe muri ba bana b'impanga muri salon amutera icyuma aramwica.'

    Uyu muyobozi yavuze ko hari n'undi musaza wari waje kwishyuza uwo mugore usanzwe umufasha mu mirimo na we watewe icyuma agakomereka mu buryo bukabije. Uyu mugabo ngo yahise yiruka ariko ahagana saa Munani zijoro aza gufatwa agerageza guhunga akaba yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

    Gitifu Murekezi yibukije abaturage ko amakimbirane adakwiriye gukemuzwa kwicana abasaba kujya begera ubuyobozi bukabafasha.

    Ati ' Nta makimbirane akwiriye gukemuzwa urupfu rw'umuntu ayo ariyo yose, amakimbirane akemurwa n'ibiganiro niyo mpamvu ubuyobozi buba buhari. Turagira inama abaturage ko igihe cyose bumva hari ibibabangamiye aho gukimbirana bakwegera ubuyobozi bukabafasha.'

    Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge ngo kuko aribyo bituma batekereza kwicana mu gihe hari ibyo batumvikanye neza .

    Ati ' Urugero ntanga ni uko uriya mugabo na we yabanje kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo atekereze kwica uriya mwana.'

    Kuri ubu umurambo w'uyu mwana wajyanywe mu bitaro bya Gahini aha akaba ari naho uyu musaza arwariye, naho umugabo wishe uyu mwana we yashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Mukarange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yishe-ateye-icyuma-umwana-w-imyaka-ibiri-umugore-we-yabyaranye

  • Covid_19: Malawi yafunze amashuri yose #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, amashuri yose yo muri Malawi yagunzwe , biri mu ngamba nshya zafashwe mu kurwanya ikwirakwira rya COVID_19

    Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yanatangaje umukwabu wa nijoro uzajya utangira saa tatu ku isaha yaho.

    Yatangaje kandi ko abantu barenze 50 batemerewe guhurira ahantu hamwe.

    Muri Malawi baracyari mu cyunamo nyuma y'uko Covid-19 yishe abaminisitiri babiri bo muri guverinoma.

    Kimwe cya gatatu cy'abantu 300 bishwe na coronavirus muri Malawi yabishe muri uku kwezi gusa.
    Kubera Covid_19 Malawi yafunze amashuri
    Malawi yafunze amashuri kubera Coronavirus

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/18/covid_19-malawi-yafunze-amashuri-yose/

  • Kayonza : Arakekwaho kwica umwana umugore we yabyaranye n’undi we afunze #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ukekwaho kwica uriya mwana w’imyaka ibiri, asanzwe afitanye n’uriya mugore abana bane.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye saa mbiri z’ijoro (20:00) ryo kuri iki Cyumweru ariko ukekwa yafashwe mu rukerero rwo kuri uyu wa Mbere ubwo yageragezaga gutoroka.

    Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe uriya mugabo yabyaranye abana bane n’umugore we, ariko ko muri 2016 yaje gufungirwa gutema umuntu akamukomeretsa.

    Agize ati 'Mu gihe yari afunzwe umugore yaje kubyarana n’undi mugabo abana babiri b’impanga undi afunguwe bakomeza kubana mu makimbirane kandi batarasezeranye.'

    Uyu muyobozi uvuga ko uriya muryango wakomeje kubana mu makimbirane bigatuma inteko y’abaturage ikanzura ko batandukana kuko n’ubundi batari barasezeranye mu mategeko.

    Ati 'Ejo rero yitwikiriye ijoro saa mbiri muri cya gihe abantu babaga bari mu rugo, ajya mu rugo rwa wa mugore bahoze babana urebye yashakaga kwica uwo mugore, nuko ajya mu cyumba aramubura ajya mu gikoni aramubura asanga umwe muri ba bana b’impanga muri salon amutera icyuma aramwica.'

    Akimara gukora aya mahano, ngo yahise yiruka, abaturage baramubura aza gufatwa mu ma saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahita ashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kayonza-Arakekwaho-kwica-umwana-umugore-we-yabyaranye-n-undi-we-afunze

  • Iyo uziko utaramenya wiga kurushaho: Inama 5… – #rwanda #RwOT

    Amezi menshi y'umwaka 2020, The Ben yakoreye umuziki we mu Rwanda bitandukanye n'indi myaka yabanje. Byatewe n'uko icyorezo cya Covid-19 cyadutse ari mu Rwanda bimufasha gukorana indirimbo n'abahanzi batanga icyizere mu muziki w'u Rwanda.

    Yakoranye indirimbo n'abahanzi barimo Bushali, Igor Mabano, Mucoma n'abandi. Ni abahanzi avuga ko binjiye mu kibuga basanga imihanda yaraharuwe ariko ko bafite inshingano zo kugaragaza ko bakwiye gushyigikirwa mu nguni zose.

    Yavuze ko abahanzi bo muri iki gihe basanze ikoranabuhanga riteye imbere, aho imbuga nkoranyambaga ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora bitandukanye na bakuru babo bamaze imyaka irenga 10 mu muziki.

    The Ben yavuze ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwagize umugisha wo kugira abahanzi bashya b'impano zitangaje, kandi ko umuziki wanagutse ku rwego mpuzamahanga.

    Umuhanzi benshi bafatiyeho urugero R Kelly muri iki gihe afunzwe akurikiranyweho gufata ku ngufu abagore n'abakobwa. The Ben avuga ko buri muhanzi wese akwiye gukora atekereza gusiga umurage mwiza 'kuko hari abana bato baba babafata nk'ikitegererezo'.

    The Ben yavuze ko umuhanzi mushya akwiye kubanza kuragiza Imana urugendo rwe rushya agiye gutangira mbere y'ibindi byose kuko 'Imana n'iyo byose. Niyo ituma ibyo byose bigerwaho. Niyo yagura impano yawe, niyo iguha ubushobozi bwo kumenya kwandika neza.'

    Mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo y’u Rwanda, uyu muhanzi yavuze ko umuhanzi muri we akwiye kwiyizera mbere y'uko abandi bantu bamwizera. Avuga kandi ko umuhanzi asabwa guca bugufi atari uko ahatirijwe guca bugufi ahubwo kuko ari ingenzi. Ati 'Kuko iyo uziko utaramenya wiga kurushaho.'

    Inama ya kane The Ben yatanze ni ugukora uhozaho. Ati 'Ni ukuvuga ngo umuziki umunsi ku munsi ugenda uhinduka cyangwa 'entertainment business igenda ihinduka' rero iyo udahozaho ushobora gusanga byagusize.”

    Uyu muhanzi yavuze ko inama ya Gatanu, ari uko amafaranga yose umuhanzi abonye adakwiye kuyapfusha ubusa. Kuko ngo hari igihe umuntu yitegereza umuhanzi yabona nta kintu kizima amaze gukura mu muziki, bigatuma atera intambwe isubira inyuma.

    The Ben aherutse gukorana indirimbo 'This Is Love' na Rema [Yakoze ari umugore wa Eddy Kenzo] wo muri Uganda. Ni imwe mu ndirimbo iri mu zigezweho muri iki gihe. Iri no ku rutonde rw'indirimbo 10 zihageze neza kuri INYARWANDA MUSIC.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘THIS IS LOVE’ YA REMA NA THE BEN

    Uyu muhanzi ukunda kwambara imyenda y'ibara ry'umukara, yavuze ko iyi ndirimbo yari amaze imyaka itatu ayanditse. Ubwo yajyaga muri Zanzibar mu biruhuko avugana na Rema ndetse na Producer Nessim batangira gukora kuri uyu mushinga avuga ko wungutse cyane.

    Umuhanzi The Ben yatanze inama 5 ku bahanzi bashya mu muziki w’u Rwanda

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘THIS IS LOVE’ YA REMA NA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102418/iyo-uziko-utaramenya-wiga-kurushaho-inama-5-za-the-ben-ku-bahanzi-bashya-mu-muziki-102418.html

  • FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ibicishije mu itangazo yaganeye abanyarwanda yabiseguyeho kubera imyambaro y'Amavubi iherutse kugaragazwa.

    Hashize iminsi ibiri gusa, FERWAFA igaragaje umwambaro mushya Amavubi azaserukana mu irushanwa rya CHAN riri kubera muri Cameroun.

    Ni imyambaro itaravuzweho rumwe na benshi, ahanini bitewe n'uburyo amazina yo ku myambaro y'abanyezamu yanditseho.

    FERWAFA nk'urwego rushinzwe umupira w'Amaguru mu Rwanda, bagize icyo bavuga kuri iyi myambaro, aho banasabye imbabazi abanyarwanda bababajwe n'iyi myambaro bavuga ko itari ikwiye Amavubi.

    FERWAFA yavuze ko, habayeho gutinda kw'imyenda y'abanyezamu b'Amavubi nyuma yo gusanga indi yari yoherejwe yaraje handitseho izina ry'igihugu kandi atari ko byagakwiye kuba byaragenze.

    Muri iri tangazo bageneye abanyarwanda, FERWAFA yabijeje ko ari amakosa atazongera kubaho kandi bemera guca bugufi basaba imbabazi abanyarwanda bose.


    Dore ni uku bazaseruka bambaye muri iyi CHAN

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/18/ferwafa-yasabye-imbabazi-abanyarwanda/

  • Burera:Babiri bafatanwe ibiro 10 by’urumogi bakwirakwizaga mu baturage – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byagizwemo uruhare n’abaturage aho bahaye Polisi y’u Rwanda amakuru ikabasha kubafata.

    Yagize ati “Hari abaturage bari bazi neza ko bacuruza urumogi. Babibwiye abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bahita bafatwa.”

    SP Nkundineza akomeza avuga ko urumogi barukura mu gihugu cya Uganda. Umwe ni we wari umucuruzi warwo aruhabwa n’Abagande mu gihe undi yari ushinzwe gushaka abakiliya.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe. Yibukije abishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge ko nta mahirwe bazagira kuko k’ubufatanye n’abaturage bazajya bafatwa bagafungwa.

    Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

    Bafatanywe ibiro icumi by’urumogo bacuruzaga mu baturage

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-babiri-bafatanwe-ibiro-10-by-urumogi-bakwirakwizaga-mu-baturage

  • FERWAFA yiseguye kubera umwambaro Amavubi azakinana CHAN wasibweho ‘Rwanda’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 16/01/2021 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi binyuze kuri Ferwafa yashyize hanze umwambaro uzakoreshwa muri CHAN 2021, umwambaro utaravuzweho rumwe n’abakurikirana umupira w’amaguru, ndetse n’abandi badasanzwe bawukurikira.

    Umwambaro w
    Umwambaro w’abanyezamu uri mu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga

    Umwambaro wabanje guteza impaka ni umwambaro w’abanyezamu ugaragaraho ahantu hari handitse Rwanda hasibwe ariko bigakomeza kugaragara, ndetse n’imyambaro yindi muri rusange yari isanzwe ikinishwa kuva mu mwaka wa 2018.

    Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasobanyuye ko icyatumye ayo makosa akorwa ari igihe kitari gihagije ndetse n’icyorezo cya COVID-19, isaba imbabazi ku makosa yabaye ndetse ivuga ko ubutaha ku bufatanye na Ministeri ya Siporo izayakosora.

    Ibaruwa irambuye ya Ferwafa isobanura ikibazo

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ferwafa-yiseguye-kubera-umwambaro-amavubi-azakinana-chan-wasibweho-rwanda

  • Burera: Polisi yafashe abakwirakwizaga urumogi mu baturage #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gatebe yafashe abagabo babiri bari bafite ibiro 10 by' urumogi bakwirakwizaga mu baturage.

    Polisi abo yafashe ni Twizerumuremyi Innocent na Haragirimana Daniel bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama bafatirwa mu Kagari ka Gabiro Umudugudu wa Kagano. 

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza  yavuze ko gufatwa kw'aba bantu byagizwemo uruhare n'abaturage aho bahaye Polisi y'u Rwanda amakuru ikabasha kubafata.

    Yagize ati 'Hari abaturage bari bazi neza ko Haragirimana Daniel w'imyaka 33 na Twizerumuremyi Innocent w'imyaka 27 bacuruza urumogi. Babibwiye abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bahita bafatwa.'

    SP Nkundineza akomeza avuga ko urumogi barukura mu gihugu cya Uganda, Haragirimana akaba ariwe mucuruzi warwo kuko aruhabwa n'Abagande naho Twizerumuremyi we yari ashinzwe gushaka abakiriya.

    Ati ' Haragirimana afite ahantu ahurira n'abaturage ba Uganda bakarumuha atambutse Igihugu kandi nabo batambutse icyabo ngo baze mu Rwanda (No Man's land), iyo yamaraga kurugeza mu Rwanda Twizerumuremyi yatangiraga gushaka abakiriya.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe. Yibukije abishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge ko nta mahirwe bazagira kuko k'ubufatanye n'abaturage bazajya bafatwa bagafungwa. 

    Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/18/burera-polisi-yafashe-abakwirakwizaga-urumogi-mu-baturage/

  • FERWAFA yiseguye ku banyarwanda ndetse inavuga impamvu abakinnyi b'Amavubi bagiye gukinana imyenda ikuze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryiseguye ku banyarwanda ndetse rinasobanura impamvu abakinnyi b'ikipe y'igihugu y' U Rwanda Amavubi bagiye gukinana imyenda bakinanyw guhera mu mwaka w'imikino wa 2017-2018. Ibi FERWAFA yabivuze  mu itangazo yashyize hanze ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

    Nkuko bigaragara mu itangazo FERWAFA yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yasobanuye impamvu abakinnyi b'Amavubi bagiye gukinana iyi myenda benshi bavuga ko ikuze. FERWAFA yavuze ko ubwo hategurwaga ibijyanye no kwitabira CHAN 2020, FERWAFA ifatanyije na Ministeri ya Siporo yatumije imyenda mishya yo gukinana CHAN yagombaga kuva ku wa 4 Mata 2020 kugeza ku wa 25 Mata 2020.

    FERWAFA ikomeza ivuga ko hafashwe umwanzuro wo gutumiza imyenda mishya ariko hagendewe ku myenda yari mu ruganda kandi ihuye n'amabara y'ikipe y'igihugu bitewe nuko igihe kitari gihagije ku buryo sosiyete yambika ikipe y'igihugu yari yamaze gukora umwenda wihariye ” customized kit ” nk'uko bisanzwe bikorwa. FERWAFA kandi ikomeza isobanura ku bijyanye n'umwambaro w'abazamu abantu benshi banagarutseho cyane.

    ITANGAZO FERWAFA YAGENEYE ABANYARWANDA

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yiseguye-ku-banyarwanda-ndetse-inavuga-impamvu-abakinnyi-bamavubi-bagiye-gukinana-imyenda-ikuze/

  • Imyambaro amavubi araza kuba yambaye muri CHAN 2020 ikomeje guhabwa urwa menyo n'abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru gishize nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje muri Shampiyona Nyafurika CHAN 2020 muri Cameroun, gusa icyagarutsweho cyane ni umwambaro wa Made in Rwanda utakishijwe imirimbo gakondo izwi nk'imigongo Amavubi yagiye muri Cameroun yaserukanye ku wa Gatatu.Noneho kuri ubu imyambaro y'amajezi iyi kipe irambara nayo ikomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Bitandukanye n'ibindi bihugu byinshi byitabiriye iri rushanwa, byagiye bigaragaza umwambaro mushya bizaserukana muri CHAN 2020 Amavubi yo azakinana umwambaro asanganywe wakozwe n'uruganda rwa Errea mu mwaka w'imikino w'imikino wa 2017-18.

    Nubwo abenshi bagaragaje ko batiyumvisha uburyo Ikipe y'Igihugu ishobora kwambara umwambaro umaze imyaka ine uri ku isoko kandi hari indi mishya yasohotse nyuma, icyasembuye ibiganiro cyane ni ahanditse amazina y'abakinnyi mu mugongo, aho yanditsweho habanje gusibwa ijambo RWANDA.

    Ku mwambaro uzambarwa n'umunyezamu Kwizera Olivier, izina rye rya mbere ryanditswe neza, ariko bigaragara ko ribanzirizwa n'inyuguti R ndetse rigasozwa n'indi nyuguti ya A.
    Umunyamakuru Richard Kwizera uri mu bakurikiranwa cyane ku mbugankoranyambaga, yasangije iyi foto atebya, avuga ko umwambaro ushobora kuba ari uwe.

    Ati 'Iyi si jersey yanjye ra! R. Kwizera.'

    Umunyamakuru w'imikino, Ngabo Robben, we yagaragaje ko iyi nyuguti ibanziriza izina rya Kwizera ari iyaririmbwe n'umuhanzi Riderman wavuze ko inyuguti ya R itangira amazina y'abantu batirara.
    Ufitumukiza yavuze ko mbere y'uko Amavubi agura imyambaro ya Made in Rwanda yajyanye muri Cameroun, yari gukoresha ihendutse, akibuka no kugira imyenda igezweho.

    Ati 'Ya myenda bagiye bifunzemo iyo bagabanya igiciro bagatwara Jersey zifatika? Mureke dutsindwe tuba twambaye nabi.'
    Nduwayo Alain yanenze abakabaye bamenyera Ikipe y'Igihugu uko isohoka yambaye, agaragaza ko bakwiye kuyubaha kuko ihagarariye u Rwanda.

    Ati 'Ni gute mutinyuka? Iyi ni Ikipe y'Igihugu, ikwiye kubahwa.'
    Uwitwa Arnaud Yunusu yagarutse kuri iyi myambaro y'Amavubi atebya, avuga ko impamvu ataguriwe igezweho ari uko asanzwe atitwara neza.

    Ati 'Hari ubwo umubyeyi yanga kugurira umwana we w'umuswa impuzankano nshya ati 'Nubundi uzigane iyo yacitse …ntuteze kuba uwa mbere''.

    Ikipe y'Igihugu iratangira guhatanira igikombe cya CHAN 2020 uyu Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 saa tatu z'ijoro, aho iraza kwisobanura na Uganda mu gihe uyu mukino uraba wabanjirijwe n'urahuza Maroc na Togo biri kumwe mu itsinda C.

    Umuhanzi witwa Rider Man yaririmbye ati:”Inyuguti ya ‘R’ itangira amazina y’abantu batirara” none byabaye ngombwa ko iyo nyuguti yongerwa imbere y’amazina y’abakinnyi b’Amavubi ngo kwirara ntibizabarangweho muri #TotalCHAN2020 @FERWAFA @Muzungu4 @AngelMutabaruka @RobCyubahiro pic.twitter.com/Zmfuwdz57B

    — ngabo roben🇷🇼 (@NgaboRoben) January 17, 2021

    Iby'Amavubi yacu bikomeje kunanirana. Jersey zimaze imyaka itatu nizo tuzakinisha CHAN 😔😢 https://t.co/3tolSgwLj9

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/imyambaro-amavubi-araza-kuba-yambaye-muri-chan-2020-ikomeje-guhabwa-urwa-menyo-nabatari-bake/