Blog

  • Rutahizamu Sugira Ernest ntari bukine umukino wa Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest uri mu bari bitezweho byinshi mu mukino uhuza Amavuni na Uganda Cranes, ntabwo akina umukino wo kuri uyu mugoroba kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye ku mukino wahuje u Rwanda na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN.

    Sugira Ernest ntakina umukino wa Uganda
    Sugira Ernest ntakina umukino wa Uganda

    Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu, ntibari bazi ko Sugira Ernest atemerewe gukina uyu mukino, byatumye hiyambazwa impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”, iza kubamenyesha ko atemerewe gukina uyu mukino.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rutahizamu-sugira-ernest-ntari-bukine-umukino-wa-uganda

  • Fondation Yolande Mukagasana yamaganye Judi Rever witwikira ubwisanzure agapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abinyujije mu muryango ‘Fondation Yolande Mukagasana’, yanditse ibaruwa yamagana ibikorwa bya Rever uvuga ko ibyo yakoze biri mu burenganzira bwo gutangaza amakuru mu bwisanzure, nyamara ibikorwa bye ntaho bitaniye n’ibyaranze itangazamakuru mu gihe cya Jenoside na mbere yayo.

    Uruhare rw’itangazamakuru mu gihe cya Jenoside ntirugibwaho impaka, kuko ibinyamakuru nka Kangura na Radio RTLM byakongeje umuriro mu bihe bya Jenoside, bigashishikariza Abahutu kwica Abatutsi mu buryo bweruye.

    Uru ruhare rw’itangazamakuru kandi rwaje kwemezwa n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwahamije bamwe mu banyamakuru kugira uruhare muri Jenoside, ndetse mu bafunzwe hakabamo n’umunyamakuru w’umunyamahanga, George Ruggiu wahanishijwe igifungo cy’imyaka 12.

    Fondation Yolande Mukagasana yavuze ko ibikorwa byo gupfobya Jenoside hitwajwe uburenganzira bwo kwishyira ukizana bidakwiye kwihanganirwa.

    Bagize bati “Muri iki gihe, ntidushobora kwihanganira na gato abagoreka amateka n’abapfobya Jenoside bakoresheje intwaro y’ubwisanzure bwo kwishyira ukizana bakagoreka ukuri kw’ibyabaye.”

    Bakomeza bavuga ko ugendeye ku mategeko y’ubushakashatsi, ibyo Judi Rever yandika nta shingiro bifite kuko abatangabuhamya yagiye akoresha babogamiye ku ruhande rumwe kandi ruzwi, nyamara uyu munyamakuru uniyita umushakashatsi akaba atarahaye umwanya urundi ruhande anashinja kugira uruhare muri Jenoside, ingingo ubusanzwe y’ibanze mu bushakashatsi nk’ubwo yakoraga.

    Ikindi kigarukwaho ni uburyo abantu Rever yavuganye na bo, batangaza ibyabaye nta bindi bimenyetso simusiga bagaragaza, nyamara bagafatwa nk’isoko y’ingenzi y’amakuru, mu gihe ibyo bavuga byuzuyemo amarangamutima, asa nk’agamije gukinga ikibaba cyangwa kwirengagiza ukuri bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Rever mu gitabo cye ’In Praise of Blood’ avuga ko ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zakoreye Abahutu Jenoside, nyamara ibi ni ibintu byanavuzwe mbere cyane y’uko Jenoside ibaho aho byakoreshwaga nk’iturufu yo kwanganisha Abanyarwanda, kugira ngo mu gihe Jenoside izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa, Abahutu bazabyitabire ku bwinshi.

    Bwa mbere bivugwa, byanditswe n’umuryango witwa ‘l’Association des Femmes Parlementaires pour la Défense des Droits de la Mère et de l’Enfant’ ufatanyije na Dr. Léon Mugesera wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu nyandiko yari ifite umutwe ugira uti “Ukuri kose ku Ntambara yo mu Ukwakira 1990”, yasohotse muri Gashyantare 1991, hari aho bagira bati “intambara ya RPF igamije kugarura ubutegetsi bw’igitugu bw’Abatutsi binyuze muri Jenoside, izakuraho burundu Abahutu nyamwinshi”

    Ibi byerekana ko Jenoside yakozwe yateguwe, aho mu byiciro biyitegura harimo n’ubwo abahigwa bashinjwa gushaka kugirira nabi urundi ruhande, nk’uko na Prof. Mahmood Mamdani yabigarutseho mu gitabo yise “When Victims Become Killers” (iyo abahigwa bahindutse abicanyi), aho agira ati “Jenoside nyinshi ziba zaratekerejweho zigashishikarizwa abantu, zigategurwa kandi zigasobanurirwa abantu ko ari ukwirwanaho bagira bati ‘bakorere ibyo bazagukorera mbere y’uko babigukorera’”.

    Fondation Yolande Mukagasana igaragaza ko imvugo za Rever zishinja RPF kugira uruhare muri Jenoside ntaho zitaniye n’ibyo Prof. Mamdani yagarutseho, kuko Rever aba ashaka kwerekana ko wagira ngo abakoze Jenoside bari bameze nk’abari kwirwanaho, nyamara amateka agaragaza ko Jenoside yateguwe n’abahanga, abanyapolitiki ndetse n’abasirikari bo mu nzego zo hejuru, ndetse kuri ubu ikaba ikomeje gupfobywa n’abanyamakuru nka Rever na Stéphan Bureau.

    Aba banyamakuru bakomoka mu gihugu cya Canada, baherutse kugirana ikiganiro kuri Radio Canada, aho cyagarutse n’ubundi ku bitekerezo bya Rever bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo mpamvu Fondation Yolande Mukagasana isaba ambasade ya Canada mu Rwanda, kugira uruhare mu kwamagana ibi bikorwa.

    Bagize bati “Binyuze muri ambasade ya Canada mu Rwanda, Canada igomba kugira icyo ivuga kuri ibi bintu tuvuganye uburakari n’agahinda kenshi, kandi bakatubwira niba nk’igihugu bashyigikiye aba banyamakuru b’abanya-Canada bapfobya jenoside.”

    Iyi Fondation kandi ikomeza ivuga ko muri Canada, nta muntu ushobora gutinyuka ngo avuge ko muri Jenoside y’Abayahudi, hari abifatanije n’aba-Nazi bakica imiryango yabo. Nta n’umwe kandi ushobora kugira umutima uhinyuza ubuhamya bw’abarokotse Jenoside y’Abayahudi.

    Aha ni ho bahera bibaza impamvu mu Rwanda bitandukanye, bati “Kuki ibi bishobora kwemerwa ku mateka y’u Rwanda? Ni gute Canada yakwemera ibi bintu? Dukeneye kubyumva, ntimukaze ngo mutubwire ko ari ubwisanzure bwo kuvuga ibyo mushaka, kubera ko twe turabizi nk’ababaye mu Rwanda mu 1994.”

    Mukagasana aherutse gushinga umuryango yise ’Fondation Yolande Mukagasana’ ufite intego zinyuranye zijyanye no kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Kuva mu 1995 nibwo yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16 arwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana n’ubwo yari afite ibikomere bya Jenoside.

    Uyu mubyeyi yagenze Isi yose atanga ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda, binamuhesha ibihembo byinshi birimo icya UNESCO ndetse n’icy’Umuryango w’Abayahudi bo muri Amerika.

    Yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi ndetse ni yo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko atazibagirana.

    Uyu mubyeyi avuga ko “Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n’ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu.”

    Mukagasana avuga ko ibikorwa byo gupfobya Jenoside bidakwiye guhabwa agaciro mu ishusho yo kurengera uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka

    Judi Rever azwi cyane mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Stéphan Bureau yagiranye ikiganiro na Judi Rever cyagarutse ku gitabo uyu mugore yanditse gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rever-ntakwiye-gukoresha-uburenganzira-bwo-kwishyira-ukizana-mu-gupfobya

  • CHAN 2020: Sugira Ernest yakuwe mu bakinnyi b… – #rwanda #RwOT

    Sugira Ernest niwe watsinze ibitego bibiri byahesheje u Rwanda mu mikino ibiri rwakinnye na Ethiopia, aho yatsindiye Addis-Ababa 1-0, ndetse yongera gutsinda ku mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, ari nawo u Rwanda rwaboneyeho itiki yo kwitabira iri rushanwa.

    Uyu mukinnyi aherutse gutangaza ko we n’abagenzi be biteguye gutanga byose bafite bagashakira abanyarwanda ibyishimo muri iri rushanwa bahereye kuri Uganda bakina kuri uyu wa mbere.

    Sugira ari mu bakinnyi bitwaye neza mu irushanwa ryabereye mu Rwanda mu 2016, aho byahise bimuhesha amahirwe yo kwerekeza muri AS Vita Club yo muri Congo aguzwe akayabo ka Miliyoni 100.

    Kubura kwa Sugira kuri uyu mukino ni icyuho mu busatirizi bw’Amavubi, gusa Mashami afite ibisubizo byinshi mu bakinnnyi basatira kuko afite kapiteni Jacques Tuyisenge, Bertrand Iradukunda, Danny Usengimana, Savio Nshuti Dominique, Iyabivuze Osee n’abandi.

    Uyu mukino Amavubi awufata nk’uwanyuma, kuko batifuza gukora ikosa iryo ariryo ryose ryatuma batakaza inota narimwe, barashaka kubabaza Uganda n’umutoza Johnattan Mckinstry watoje u Rwanda.

    Sugira niwe watsinze ibitego bibiri byahesheje u Rwanda itike ya CHAN iri kuba uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102433/chan-2020-sugira-ernest-yakuwe-mu-bakinnyi-bakina-umukino-wa-uganda-102433.html

  • Umuryango wa Bobi Wine uratakamba kubera inzara #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bumaze gutangarizwa ku rubuga rwa Twitter rw'uyu munyapolitiki wari umaze iminsi ikabakaba ibiri acecetse. Ati: 'Iminsi ine irashize abasirikare bagose urugo rwacu, bafungiye umugore wanjye nanjye mu rugo rwacu.'

    Akomeza ati: 'Ibiribwa byadushiranye, ejo ubwo umugore yajyaga mu isambu gushaka ibiribwa, yasubijwe inyuma, abasirikare bari mu rugo rwacu baramuhohotera.'

    Tariki ya 15 Mutarama 2021 ni bwo Bobi Wine yatangaje ko abasirikare bagose urugo rwe, nyuma y'aho yari amaze gutangaza ko ari we watsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu.

    Ni mu gihe ku munsi wakurikiyeho, Komisiyo y'Amatora yatangaje ko Yoweri kaguta Museveni yatsinze ku majwi 58.64%, Bobi Wine agira amajwi abarirwa muri 34%.

    Bivugwa ko kuba abasirikare baragose urugo rwa Bobi Wine, ari ukugira ngo bakumire imyigaragarambyo byakekwaga ko ishobora kuba nyuma y'itangazwa ry'ibyavuye mu matora, mu gihe bigaragaye ko uyu mukandida yatsinzwe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umuryango-wa-bobi-wine-uratakamba-kubera-inzara

  • Fondation Yolande Mukagasana yamaganye Judi Rever witwikira ubwisanzure agapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abinyujije mu muryango 'Fondation Yolande Mukagasana', yanditse ibaruwa yamagana ibikorwa bya Rever uvuga ko ibyo yakoze biri mu burenganzira bwo gutangaza amakuru mu bwisanzure, nyamara ibikorwa bye ntaho bitaniye n'ibyaranze itangazamakuru mu gihe cya Jenoside na mbere yayo.

    Uruhare rw'itangazamakuru mu gihe cya Jenoside ntirugibwaho impaka, kuko ibinyamakuru nka Kangura na Radio RTLM byakongeje umuriro mu bihe bya Jenoside, bigashishikariza Abahutu kwica Abatutsi mu buryo bweruye.

    Uru ruhare rw'itangazamakuru kandi rwaje kwemezwa n'Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwahamije bamwe mu banyamakuru kugira uruhare muri Jenoside, ndetse mu bafunzwe hakabamo n'umunyamakuru w'umunyamahanga, George Ruggiu wahanishijwe igifungo cy'imyaka 12.

    Fondation Yolande Mukagasana yavuze ko ibikorwa byo gupfobya Jenoside hitwajwe uburenganzira bwo kwishyira ukizana bidakwiye kwihanganirwa.

    Bagize bati 'Muri iki gihe, ntidushobora kwihanganira na gato abagoreka amateka n'abapfobya Jenoside bakoresheje intwaro y'ubwisanzure bwo kwishyira ukizana bakagoreka ukuri kw'ibyabaye.'

    Bakomeza bavuga ko ugendeye ku mategeko y'ubushakashatsi, ibyo Judi Rever yandika nta shingiro bifite kuko abatangabuhamya yagiye akoresha babogamiye ku ruhande rumwe kandi ruzwi, nyamara uyu munyamakuru uniyita umushakashatsi akaba atarahaye umwanya urundi ruhande anashinja kugira uruhare muri Jenoside, ingingo ubusanzwe y'ibanze mu bushakashatsi nk'ubwo yakoraga.

    Ikindi kigarukwaho ni uburyo abantu Rever yavuganye na bo, batangaza ibyabaye nta bindi bimenyetso simusiga bagaragaza, nyamara bagafatwa nk'isoko y'ingenzi y'amakuru, mu gihe ibyo bavuga byuzuyemo amarangamutima, asa nk'agamije gukinga ikibaba cyangwa kwirengagiza ukuri bitewe n'impamvu zitandukanye.

    Rever mu gitabo cye 'In Praise of Blood' avuga ko ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zakoreye Abahutu Jenoside, nyamara ibi ni ibintu byanavuzwe mbere cyane y'uko Jenoside ibaho aho byakoreshwaga nk'iturufu yo kwanganisha Abanyarwanda, kugira ngo mu gihe Jenoside izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa, Abahutu bazabyitabire ku bwinshi.

    Bwa mbere bivugwa, byanditswe n'umuryango witwa 'l'Association des Femmes Parlementaires pour la Défense des Droits de la Mère et de l'Enfant' ufatanyije na Dr. Léon Mugesera wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu nyandiko yari ifite umutwe ugira uti 'Ukuri kose ku Ntambara yo mu Ukwakira 1990', yasohotse muri Gashyantare 1991, hari aho bagira bati 'intambara ya RPF igamije kugarura ubutegetsi bw'igitugu bw'Abatutsi binyuze muri Jenoside, izakuraho burundu Abahutu nyamwinshi'

    Ibi byerekana ko Jenoside yakozwe yateguwe, aho mu byiciro biyitegura harimo n'ubwo abahigwa bashinjwa gushaka kugirira nabi urundi ruhande, nk'uko na Prof. Mahmood Mamdani yabigarutseho mu gitabo yise 'When Victims Become Killers' (iyo abahigwa bahindutse abicanyi), aho agira ati “Jenoside nyinshi ziba zaratekerejweho zigashishikarizwa abantu, zigategurwa kandi zigasobanurirwa abantu ko ari ukwirwanaho bagira bati 'bakorere ibyo bazagukorera mbere y'uko babigukorera'”.

    Fondation Yolande Mukagasana igaragaza ko imvugo za Rever zishinja RPF kugira uruhare muri Jenoside ntaho zitaniye n'ibyo Prof. Mamdani yagarutseho, kuko Rever aba ashaka kwerekana ko wagira ngo abakoze Jenoside bari bameze nk'abari kwirwanaho, nyamara amateka agaragaza ko Jenoside yateguwe n'abahanga, abanyapolitiki ndetse n'abasirikari bo mu nzego zo hejuru, ndetse kuri ubu ikaba ikomeje gupfobywa n'abanyamakuru nka Rever na Stéphan Bureau.

    Aba banyamakuru bakomoka mu gihugu cya Canada, baherutse kugirana ikiganiro kuri Radio Canada, aho cyagarutse n'ubundi ku bitekerezo bya Rever bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo mpamvu Fondation Yolande Mukagasana isaba ambasade ya Canada mu Rwanda, kugira uruhare mu kwamagana ibi bikorwa.

    Bagize bati 'Binyuze muri ambasade ya Canada mu Rwanda, Canada igomba kugira icyo ivuga kuri ibi bintu tuvuganye uburakari n'agahinda kenshi, kandi bakatubwira niba nk'igihugu bashyigikiye aba banyamakuru b'abanya-Canada bapfobya jenoside.'

    Iyi Fondation kandi ikomeza ivuga ko muri Canada, nta muntu ushobora gutinyuka ngo avuge ko muri Jenoside y'Abayahudi, hari abifatanije n'aba-Nazi bakica imiryango yabo. Nta n'umwe kandi ushobora kugira umutima uhinyuza ubuhamya bw'abarokotse Jenoside y'Abayahudi.

    Aha ni ho bahera bibaza impamvu mu Rwanda bitandukanye, bati 'Kuki ibi bishobora kwemerwa ku mateka y'u Rwanda? Ni gute Canada yakwemera ibi bintu? Dukeneye kubyumva, ntimukaze ngo mutubwire ko ari ubwisanzure bwo kuvuga ibyo mushaka, kubera ko twe turabizi nk'ababaye mu Rwanda mu 1994.'

    Mukagasana aherutse gushinga umuryango yise 'Fondation Yolande Mukagasana' ufite intego zinyuranye zijyanye no kurwanya ihakana n'ipfobya ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Kuva mu 1995 nibwo yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16 arwanya ipfobya n'ihakana bya Jenoside. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana n'ubwo yari afite ibikomere bya Jenoside.

    Uyu mubyeyi yagenze Isi yose atanga ubuhamya bw'ibyabaye mu Rwanda, binamuhesha ibihembo byinshi birimo icya UNESCO ndetse n'icy'Umuryango w'Abayahudi bo muri Amerika.

    Yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi ndetse ni yo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko atazibagirana.

    Uyu mubyeyi avuga ko 'Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n'ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu.'

    Mukagasana avuga ko ibikorwa byo gupfobya Jenoside bidakwiye guhabwa agaciro mu ishusho yo kurengera uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka

    Judi Rever azwi cyane mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Stéphan Bureau yagiranye ikiganiro na Judi Rever cyagarutse ku gitabo uyu mugore yanditse gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rever-ntakwiye-gukoresha-uburenganzira-bwo-kwishyira-ukizana-mu-gupfobya

  • Mashami Vincent arifuza bikomeye gutsinda Jonathan McKinstry wamwirukanye #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko gutsinda Uganda byongeye umutoza Jonathan McKinstry ari ibintu yifuza cyane.

    Umutoza Mashami Vincent yakoranye na Jonathan McKinstry amwungirije mu ikipe y’igihugu 2015 ariko mbere gato y’irushanwa rya CHAN 2016, McKinstry yaje kumusezerera amushinja kumuvangira ahitamo gukorana na Jimmy Mulisa.

    Aba batoza bakaba bagiye guhurira mu mukino ufungura itsinda C bose ari abatoza bakuru.

    Mashami Vincent mbere y’umukino akaba avuga ko niba hari ikipe yifuza gutsinda ari Uganda agatsinda n’uwahoze ari umukoresha we.

    Ati'uzaba ari umukino udasanzwe mpura n’uwari umukoresha wanjye utuzi kandi natwe turamuzi. Ni umukino hagati y’abaturanyi turubahana.'

    Mashami Vincent akaba yavuze ko yabwiye abakinnyi ko bagomba gutsinda uyu mukino kuko ari rwo rufunguzo rwo kugera kure muri ri rushanwa.

    Ati'nabawiye abakinnyi ko gutsinda uyu mukino biri butume tugera kure hashoboka muri iri rushanwa.'

    Amavubi arakina na Uganda saa 21h 00′ z’i Kigali mu Rwanda, undi mukino wo mu itsinda C ni uwo Togo iri bukine na Maroc saa 18h00′.

    Mashami Vincent avuga ko azashimishwa no gutsinda uwari umukoresha we

    McKinstry na we ntiyiteguye gutsindwa na Mashami

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-arifuza-bikomeye-gutsinda-jonathan-mckinstry-wamwirukanye

  • Hatangajwe abahatanira The Choice Awards iteg… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya 'The Choice Awards' ni ngaruka mwaka bitegurwa n'ikipe ngari y'abanyamakauru bakora ikiganiro 'The Choice Awards', kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo 'Isibo TV' ya Bruce Melodie.

    Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw'imyidagaduro. Mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 17/01/2021, ni bwo hatangajwe ku mugaragaro abahanzi bahatanye muri ibi bihembo bizatangwa ku wa 31 Mutarama 2021.

    Abashyizwe muri ibi byiciro ni abakoze bakigaragaza kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2020. Bashyizwe mu byiciro 10, ndetse batangiye gutorwa ku rubuga rwa internet www.thechoicelive.com. Uretse guhabwa ibihembo hari no gutekerezwa uko byazajya biherekezwa n'amafaranga.

    Abahanzi bahatanye mu byiciro bibiri ni Bruce Melodie, Platini na Knowless Butera bari mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka [The Choice Male artist of the Year] no mu cyiciro cy'indirimbo y'amashusho meza y'umwaka [The Choice Video of the Year].

    Hari kandi umuhanzi Papa Cyangwe uri mu cyiciro 'The Choice Influencer of the Year' no mu cyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka [The Choice New Artist of the Year].

    Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka [The Choice Male artist of the Year] harimo Bruce Melodie, Davis D, Israel Mbonyi, Mico The Best na Platini P

    Mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka [The Choice Female artist of the Year] ni Aline Gahongayire, Alyn Sano, Clarisse Karasira, Knowless Butera na Marina.

    Mu cyiciro cy’umukinnyi wa filime w’umugabo w’umwaka [The Choice Actor of the Year] harimo Benimana Ramadhan [Bamenya], Mugisha Clapton [Kibonge], Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz], Niyitegeka Gratien [Seburikoko] na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Dimbati].

    Mu cyiciro cy’umukinnyi wa filime w’umugore w’umwaka [The Choice Actress of the Year]: Ingabire Pasclaine [Mukaneza], Mukayizere Djaria Nelly (Kecapu), Uwamahoro Mutoni Assia (Gatarina), Uwase Bahavu Jeannete (Bahavu) na Uwimpundu Sandrine (Rufonsina).

    The Choice Influencer of the Year: DJ Brianne, Junior Giti, Rocky Kirabiranya [Kimomo], Papa Cyangwe na Super Manager.

    Umuhanzi ukorera indirimbo hanze y'u Rwanda [The Choice Diaspora artist of the Year]: Adrien Misigaro, Prscillah [Scillah], Meddy, Emmy na The Ben

    Mu cyiciro cy’indirimbo y’amashusho y’umwaka [The Choice Video of the Year] harimo Atensiyo ya Platini, Bon ya Davis D, Player ya Butera Knowless, saa moya ya Bruce Melodie na Zoli ya Nel Ngabo.

    Icyiciro cy'umugabo utunganya meza amashusho [The Choice Video director of the Year]: Bagenzi Bernard, Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Girishya.

    Icyiciro cya Dj w’umwaka [The Choice DJ of the Year]: Dj Bisoso, Dj Diallo, Dj Ira, Dj Marnaud na Dj Toxic.

    Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka [The Choice New Artist of the Year]: Calvin Mbanda, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Papa Cyangwe n'itsinda rya Vestine na Dorcas.











    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102420/abahataniye-ibihembo-bya-the-choice-awards-bitegurwa-na-televiziyo-ya-bruce-melodie-nawe-u-102420.html

  • Miss Naomie ahishuye umukunzi we mu kiganiro| uyu mukobwa burya arasetsa cyane (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie yavuze ku mukunzi we bwa mbere mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV. Muri iki kiganiro kirambuye Miss Naomie yarari kumwe na Miss Mutesi Jolly ndetse n'umugabo bakorana muri Nyampinga Foundation. Muri iki kiganiro cyaranzwe no guseka cyane ndetse n'akanyamuneza kenshi kagaragaraga ku maso y'aba bakobwa, aba bakobwa bavuze byinshi ku bijyanye n'ubuzima bwabo muri rusange bavuga ku bijyanye na Nyampinga Foundation iherutse ndetse ni guha igihembo abanyamakuru Murungi Sabin ndetse na Irene Murindahabi. Miss Naomie abajijwe ku bijyanye n'umukunzi we yavuze ko amufite ariko ntiyavuga izina rye avuga ko biri private. Naomie yabajijwe iki kibazo bigendeye cyane cyane ku mashusho ndetse n'amafoto amugaragaza ari kumwe n'umusore mu modoka bagiranye ibihe byiza ndetse bafite n'akanyamuneza kenshi mu maso yabo. Aya mashusho akimara kujya hanze abantu bakomeje kugenda bibaza byinshi kuri uyu mukobwa ndetse abenshi bahise banemeza neza ko umusore ugaragara muri aya mashusho ari umukunzi we gusa Naomie yari ataragira icyo abivugaho.

    Miss Nishimwe Naomie

    Miss Mutesi Jolly

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-ahishuye-umukunzi-we-mu-kiganiro-uyu-mukobwa-burya-arasetsa-cyane-video/

  • Kayonza: Umugabo yishe ateye icyuma umwana w’imyaka ibiri umugore we yabyaranye n’undi mugabo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu w’Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko uyu mugabo utabanaga n’uyu mugore ngo yaje gufatwa mu rukerera agerageza gutoroka.

    Yagize ati “ Ni umugabo yabyaranye n’umugore abana bane babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Hanyuma uwo mugabo muri za 2016 yaje gutema umuntu aramukomeretsa arafungwa, mu gihe yari afunzwe umugore yaje kubyarana n’undi mugabo abana babiri b’impanga undi afunguwe bakomeza kubana mu makimbirane kandi batarasezeranye.”

    Gitifu yakomeje avuga ko Inteko y’abaturage yaje kwanzura ko umugabo ava muri urwo rugo akajya gukodesha ahandi kugira ngo atange amahoro, ngo imitungo babanagamo yari iy’uwo mugore aho bari bamaze imyaka ibiri batabana.

    Ati “ Ejo rero yitwikiriye ijoro saa Mbili muri cya gihe abantu babaga bari mu rugo, ajya mu rugo rwa wa mugore bahoze babana urebye yashakaga kwica uwo mugore, nuko ajya mu cyumba aramubura ajya mu gikoni aramubura asanga umwe muri ba bana b’impanga muri salon amutera icyuma aramwica.”

    Uyu muyobozi yavuze ko hari n’undi musaza wari waje kwishyuza uwo mugore usanzwe umufasha mu mirimo na we watewe icyuma agakomereka mu buryo bukabije. Uyu mugabo ngo yahise yiruka ariko ahagana saa Munani zijoro aza gufatwa agerageza guhunga akaba yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

    Gitifu Murekezi yibukije abaturage ko amakimbirane adakwiriye gukemuzwa kwicana abasaba kujya begera ubuyobozi bukabafasha.

    Ati “ Nta makimbirane akwiriye gukemuzwa urupfu rw’umuntu ayo ariyo yose, amakimbirane akemurwa n’ibiganiro niyo mpamvu ubuyobozi buba buhari. Turagira inama abaturage ko igihe cyose bumva hari ibibabangamiye aho gukimbirana bakwegera ubuyobozi bukabafasha.”

    Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge ngo kuko aribyo bituma batekereza kwicana mu gihe hari ibyo batumvikanye neza .

    Ati “ Urugero ntanga ni uko uriya mugabo na we yabanje kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo atekereze kwica uriya mwana.”

    Kuri ubu umurambo w’uyu mwana wajyanywe mu bitaro bya Gahini aha akaba ari naho uyu musaza arwariye, naho umugabo wishe uyu mwana we yashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Mukarange.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yishe-ateye-icyuma-umwana-w-imyaka-ibiri-umugore-we-yabyaranye

  • Umunyarwanda ati:'Umutindi umuha amata akaruka amaraso'. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?! #rwanda #RwOT

    Iyo urebye ibivugwa, ibyandikwa n'ibikorwa na Patrick Habamenshi, wibaza niba ari wa wundi RPF-Inkotanyi yajanduye mu banywarumogi muri Canada, ikamuhanagura ivu, cyane ko    abenshi bibeshyaga ko ubuzererezi abuterwa n'ubukene. Ibitutsi bimuhora mu kanwa, gusebya Igihugu cyamubyaye, kwifatanya n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba umuzindaro w'abayipfobya n'abayihakana, dore ibyo iyo ndashima yituye Igihugu cyamuhaye  amahirwe ngo yerekane icyo ashoboye, nubwo kitatinze kubona ko kibeshye.

    Abakurikirana amateshwa Patrick Habamenshi abamo, bavuka ko ari Parmehutu ikimukurikirana aka wa mugani ngo'nta yima nyina akabara'. Icyakora, kuba  avuka kuri Callixte Habamenshi wamamaye cyane mu 'mpirimbanyi'za Parmehutu, ntibyagombye gutuma, mu gihe tugezemo ,imitekerereze ya'Dogiteri'  ikimeze nk'iyo muri za 59!

    Si ngombwa ko twibutsa Patrick Habamenshi amafaranga ya Leta yanyereje ubwo yari Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, mbere y'uko yirukanwa muw 2005, akaza kubikurikirwanwaho mu rukiko. Si ngombwa ko tumwibutsa umugabo wo muri iyo Ministeri yari yarigaruriye yitwaje umwanya ukomeye. Ibi byose byaje kugutera ikimwaro tubyirengagije, icyo tubaza Patrick Habamenshi ni iki: Wumva ibinyoma birimo ubugome n'ubujiji wirirwa ukwiza, wowe n'abandi mwabaswe n'ingegabitekerezo ya Huru-Power muhuriye muri Jambo ASBL, bizatsinda ukuri kugaragararira isi yose?Womva 'mpemuke ndamuke' izakugaburira kugeza ryari? Ese koko umwanya muto wamaze mu Rwanda, ntiwakweretse ko Abanyarwanda bagusize mu bitekerezo, ku buryo kubahuma amaso, ubashukisha amoko, babirenze?

    Impanuro ni imwe, Bwana Habamenshi: Icyo kiryabarezi ' Umnurage Foundation'wifashisha mu gusabiriza,usiribanga isura y'Urwakubyaye, amaherezo kizakubyarira amazi nk'ibisusa.Urashyigikira imitwe igambiriye kumena amaraso y' abo musangiye Ubunyarwanda?Buriya ubona Rusesabagina, Sankara, Mudacumura n'abandi muhuje imyumvira byarabaguye neza? Uzegere mushiki wawe Solange, mujye inama, muzasanga ntacyo Igihugu kitabahaye. Kuguha ineza ukacyitura inabi rero, ntawe nzi byahiriye.

    The post Umunyarwanda ati:'Umutindi umuha amata akaruka amaraso'. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyarwanda-atiumutindi-umuha-amata-akaruka-amaraso-patrick-habamenshi-ubuparmehutu-buranze-burakokamye/