Blog

  • Abantu 02 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 182 barayandura #rwanda #RwOT

    Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n'abagabo 2 barimo uw'imyaka 60 na 61 bo mu mujyi wa Kigali.

    Abanduye bashya uko ari 182 babonetse I Kigali: 128, Kirehe: 13, Gatsibo: 10, Rwamagana: 6, Rulindo: 6, Musanze: 5, Rubavu: 5, Gicumbi: 4, Huye: 2, Nyaruguru: 1, Ngoma: 1, Nyagatare: 1.

    Umubare w'abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 7,363 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3,527 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

    Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Nyuma y'umwaka urenga icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, ubu abantu barenga miliyoni 2 bamaze guhitanwa nayo.

    Iki cyorezo kimaze gushegesha Isi kuko buri munsi humvikana imibare itari mike y'abacyaduye mu mpande zose. Imibare yatanzwe n'inzego z'ubuzima ku Isi hose mu gitondo cyo kuri iki cyumweru igaragaza ko hamaze kwandura abantu barenga 94 962 048.

    Mu bigaragara Covid-19 imaze gukwirakwira hirya no hino ariko hari bimwe mu bihugu yagiye yibasira kurusha ibindi ko hari aho usanga imibare y'abandura n'abahitanwa n'iki cyorezo iri hejuru cyane.

    Kugeza ubu igihugu kiri imbere mu kugira ubwandu bwinshi bwa Covid-19 ni Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho abasaga miliyoni 24 banduye iki cyorezo mu gihe abasaga ibihumbi 400 bahitanywe nayo.

    Igihugu kiri ku mwanya wa kabiri ku isi yose ni u Buhinde aho kugeza ubu hari abasaga miliyoni 10 bamaze kwandura iki cyorezo ndetse n'abasaga ibihumbi 150 bamaze guhitanwa nacyo.

    Brésil ifite abasaga miliyoni umunani bamaze kwandura n'abasaga ibihumbi 200 bamaze guhitanwa nayo. U Burusiya nabwo bwaribasiwe aho kuri ubu bafite abantu basaga miliyoni eshatu bamaze kucyandura ndetse n'abasaga ibihumbi 65 bamaze guhitanwa nacyo.

    Muri Afurika, Afurika y'Epfo iri ku mwanya wa 15 ku isi, aho ifite abasaga miliyoni 1 banduye iki cyorezo mu gihe abasaga ibihumbi 36 bamaze guhitanwa nayo.

    Muri Afurika y'Iburasirazuba, Kenya niyo ifite imibare iri hejuru aho kuri ubu bafite abanduye iki cyorezo basaga ibihumbi 99 mu gihe abasaga igihumbi bahitanwe nayo. Uganda niyo ikurikira kuko ifite abasaga ibihumbi 38 banduye Covid-19 n'abasaga 300 bamaze guhitanwa nayo. U Rwanda narwo rumaze kugira abasaga ibihumbi 10 bayanduye n'abasaga 140 bamaze guhitanwa nayo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-02-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-182-barayandura

  • MINEDUC yafunze amashuri abanza,ayisumbuye n'ay'inshuke yo mu mujyi wa Kigali kubera Covid-19 #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y'Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima, rimenyesha abafatanyabikorwa bose ko ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ari uko Amashuri y'incuke,abanza n'ayisumbuye mu mujyi wa Kigali agomba gufunga guhera kuri uyu wa Mbere.

    Iri tangazo risohotse nyuma y'aho Minisiteri y'Uburezi yaherukaga gutangaza ko abiga mu mashuri y'incuke n'abo mu cyiciro cya mbere cy'abanza bagombaga kuzasubukura amasomo yabo kuwa 18 Mutarama 2021 nyuma y'igihe kigera ku mezi 10 bari bamaze batiga kubera icyorezo cya COVID-19.

    Mu kiganiro Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n'itangazamakuru ku wa 7 Mutarama 2021,yavuze ko amashuri y'incuke n'abanza agiye gufungurwa, asaba ababyeyi gutangira kwitegura.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y'incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni kuwa 18 Mutarama, ababyeyi n'abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y'incuke ndetse n'icyiciro cya mbere cy'abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.''

    Icyakora,Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko uyu mwanzuro uzagenda urushaho gusesengurwa bijyanye n'uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaza ndetse n'inama bazahabwa na Minisiteri y'Ubuzima.

    Bitandukanye n'ibindi byiciro byatangiye mbere, abiga mu mashuri y'incuke n'abo mu cyiciro cya mbere cy'abanza bo umwaka bari kuwutangira bakerewe kuko hari abari batangiye.

    Ingengabihe yari yashyizwe hanze yagaragaza ko Igihembwe cya Mbere kuri aya mashuri abanza n'ay'inshuke cyari gutangira kuri uyu wa 18 Mutarama 2021, kigasozwa ku wa ku wa 2 Mata; kizakurikirwa n'ikiruhuko cy'ibyumweru bibiri giteganyijwe ku wa 3-18 Mata 2020.

    Igihembwe cya Kabiri cyari kuzatangira ku wa 19 Mata gisozwe ku wa 11 Kamena, mu gihe ikiruhuko cyacyo cy'ibyumweru bitatu, kizatangira ku wa 12 Kamena kikarangira ku wa 4 Nyakanga 2021.

    Igihembwe cya gatatu kigatangira ku wa 5 Nyakanga kirangire ku wa 3 Nzeri 2021, abanyeshuri batangire ikiruhuko kinini ku wa 4 Nzeri.

    Ku wa 2 Ugushyingo 2020,nibwo hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n'uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n'uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y'Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n'uwa Gatanu ndetse n'abo mu y'Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n'uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy'abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza, n'abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n'uwa Kane.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-yafunze-amashuri-abanza-ayisumbuye-n-ay-inshuke-yo-mu-mujyi-wa-kigali

  • Niyo Bosco yavuze ukuntu yashatse kwiyahura inshuro 6 zose anavuga uko yamaze amasaha ane aririmba ategereje ko umwaka urangira(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco kuri ubu uri muri label ya Irene Murindahabi (M. Irene) yavuze ukuntu yashatse kwiyahura inshuro 6 zose bikanga. Ibi Niyo Bosco yabitangarije mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI TV aho Niyo Bosco yatangiye avuga ko ashima Imana kubera abafana be bari kugenda bareba indirimbo ze ku rubuga rwa YouTube cyane ibi we afata nk'ibidasanzwe. Niyo Bosco kandi yanavuze ukuntu yatangiye umwaka aririmba ndetse by'umwihariko guhera ku isaha ya saa mbiri z'iya 31 Ukuboza 2020 kugeza ku i saa sita z'ijoro z'iya 01 Mutarama 2021, we yari afite guitar ye arimo kwiririmbira. Muri iki kiganiro kirambuye Niyo Bosco yakomeje avugaml byinshi bijyanye n'ubuzima bwe butandukanye ndetse n'ibya muzika ye.

    Umuhanzi Niyo Bosco

    IKIGANIRO CYOSE NIYO BOSCO YAGIRANYE NA ISIMBI TV KIRI HANO HASI

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/niyo-bosco-yavuze-ukuntu-yashatse-kwiyahura-inshuro-6-zose-anavuga-uko-yamaze-amasaha-ane-aririmba-ategereje-ko-umwaka-urangiravideo/

  • Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote yishwe na Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwa Pasiteri Majyambere yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

    Amakuru IGIHE yamenya ni uko nyakwigendera yari amaze iminsi ari gukurikiranwa n'abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya, ahasanzwe havurirwa abarwayi ba Coronavirus.

    Pasiteri Majyambere Joseph yamenyekanye cyane ubwo yavaga muri ADEPR. Mu buhamya bwe yavugaga ko yatotejwe, agakubitwa agafungwa inshuro nyinshi hagatangwa n'amafaranga ngo yicwe azira ko yanze kunywesha agakombe ku ifunguro ryera.

    Mu 2001 nibwo ngo Itorero ADEPR, ryasabye abapasiteri gusinyira ko bashaka impinduka mu bijyanye n'uburyo batangaga ifunguro ryera/igaburo cyangwa se guhazwa ku Bakirisitu Gatolika.

    Icyo gihe Pasiteri Majyambere Joseph n'abandi bapasiteri babwiwe impamvu zitandukanye bagomba guhindura uburyo bajyaga ku ifunguro ryera zirimo kuba iri torero riri kugenda ritera imbere ari nako rizamo abantu basobanutse (bajijutse) badashaka gusangira n'abaciriritse ku gikombe, kuba hari indwara zandurira mu gusangirira n'izindi mpamvu zitandukanye.

    Aba bapasiteri ntibabyemeye maze bayobowe na Pasiteri Majyambere, bakora icyitwa 'kwicomokora' ni ukuvuga kwitandukanya na ADEPR, bashinga itorero ryabo. Ibi ariko ntibyabujije abasigaye muri ADEPR gukoresha udukombe twinshi ku igaburo.

    Abayoboraga ADEPR ntibashimishijwe n'icyemezo cye kuko babonaga ko agiye kubatwara abayoboke dore ko icyo gihe asohoka, abakirisitu basaga 3000 muri iryo torero mu Mujyi wa Kigali bamugannye.

    Pasiteri Majyambere hari igihe yafunzwe umwaka n'igice muri Gereza ya Nyarugenge [1930], azira ko yitandukanyije na ADEPR, akaza kugirwa umwere kuko basanze ibyo yashinjwaga nta kuri kurimo.

    Itorero Umuriro wa Pantekote rigizwe n'abasaga ibihumbi 10 biganjemo abitandukanyije na ADEPR. Icyicaro cyaryo kiri i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Rifite Ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-majyambere-joseph-wayoboraga-itorero-umuriro-wa-pantekote-yishwe-na

  • Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwa Pasiteri Majyambere yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyakwigendera yari amaze iminsi arwaye.

    Pasiteri Majyambere Joseph yamenyekanye cyane ubwo yavaga muri ADEPR. Mu buhamya bwe yavugaga ko yatotejwe, agakubitwa agafungwa inshuro nyinshi hagatangwa n'amafaranga ngo yicwe azira ko yanze kunywesha agakombe ku ifunguro ryera.

    Mu 2001 nibwo ngo Itorero ADEPR, ryasabye abapasiteri gusinyira ko bashaka impinduka mu bijyanye n'uburyo batangaga ifunguro ryera/igaburo cyangwa se guhazwa ku Bakirisitu Gatolika.

    Icyo gihe Pasiteri Majyambere Joseph n'abandi bapasiteri babwiwe impamvu zitandukanye bagomba guhindura uburyo bajyaga ku ifunguro ryera zirimo kuba iri torero riri kugenda ritera imbere ari nako rizamo abantu basobanutse (bajijutse) badashaka gusangira n'abaciriritse ku gikombe, kuba hari indwara zandurira mu gusangirira n'izindi mpamvu zitandukanye.

    Aba bapasiteri ntibabyemeye maze bayobowe na Pasiteri Majyambere, bakora icyitwa 'kwicomokora' ni ukuvuga kwitandukanya na ADEPR, bashinga itorero ryabo. Ibi ariko ntibyabujije abasigaye muri ADEPR gukoresha udukombe twinshi ku igaburo.

    Abayoboraga ADEPR ntibashimishijwe n'icyemezo cye kuko babonaga ko agiye kubatwara abayoboke dore ko icyo gihe asohoka, abakirisitu basaga 3000 muri iryo torero mu Mujyi wa Kigali bamugannye.

    Pasiteri Majyambere hari igihe yafunzwe umwaka n'igice muri Gereza ya Nyarugenge [1930], azira ko yitandukanyije na ADEPR, akaza kugirwa umwere kuko basanze ibyo yashinjwaga nta kuri kurimo.

    Itorero Umuriro wa Pantekote rigizwe n'abasaga ibihumbi 10 biganjemo abitandukanyije na ADEPR. Icyicaro cyaryo kiri i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Rifite Ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

    Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote yitabye Imana

    Pasiteri Majyambere Joseph yitabye Imana nyuma y’iminsi yari amaze arwaye

    Inyubako ikoreramo Itorero Umuriro wa Pantekote iherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-majyambere-joseph-wayoboraga-itorero-umuriro-wa-pantekote-yitabye

  • Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rwa Pasiteri Majyambere yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyakwigendera yari amaze iminsi arwaye.

    Pasiteri Majyambere Joseph yamenyekanye cyane ubwo yavaga muri ADEPR. Mu buhamya bwe yavugaga ko yatotejwe, agakubitwa agafungwa inshuro nyinshi hagatangwa n’amafaranga ngo yicwe azira ko yanze kunywesha agakombe ku ifunguro ryera.

    Mu 2001 nibwo ngo Itorero ADEPR, ryasabye abapasiteri gusinyira ko bashaka impinduka mu bijyanye n’uburyo batangaga ifunguro ryera/igaburo cyangwa se guhazwa ku Bakirisitu Gatolika.

    Icyo gihe Pasiteri Majyambere Joseph n’abandi bapasiteri babwiwe impamvu zitandukanye bagomba guhindura uburyo bajyaga ku ifunguro ryera zirimo kuba iri torero riri kugenda ritera imbere ari nako rizamo abantu basobanutse (bajijutse) badashaka gusangira n’abaciriritse ku gikombe, kuba hari indwara zandurira mu gusangirira n’izindi mpamvu zitandukanye.

    Aba bapasiteri ntibabyemeye maze bayobowe na Pasiteri Majyambere, bakora icyitwa ‘kwicomokora’ ni ukuvuga kwitandukanya na ADEPR, bashinga itorero ryabo. Ibi ariko ntibyabujije abasigaye muri ADEPR gukoresha udukombe twinshi ku igaburo.

    Abayoboraga ADEPR ntibashimishijwe n’icyemezo cye kuko babonaga ko agiye kubatwara abayoboke dore ko icyo gihe asohoka, abakirisitu basaga 3000 muri iryo torero mu Mujyi wa Kigali bamugannye.

    Pasiteri Majyambere hari igihe yafunzwe umwaka n’igice muri Gereza ya Nyarugenge [1930], azira ko yitandukanyije na ADEPR, akaza kugirwa umwere kuko basanze ibyo yashinjwaga nta kuri kurimo.

    Itorero Umuriro wa Pantekote rigizwe n’abasaga ibihumbi 10 biganjemo abitandukanyije na ADEPR. Icyicaro cyaryo kiri i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Rifite Ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

    Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote yitabye Imana

    Pasiteri Majyambere Joseph yitabye Imana nyuma y’iminsi yari amaze arwaye

    Inyubako ikoreramo Itorero Umuriro wa Pantekote iherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-majyambere-joseph-wayoboraga-itorero-umuriro-wa-pantekote-yitabye

  • Inka eshanu ku munani zari zibwe zagaruwe mu Rwanda zivuye muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iburasirazuba ni hamwe mu higanje ubworozi bw
    Iburasirazuba ni hamwe mu higanje ubworozi bw’inka mu Rwanda

    Avuga ko mu gitondo cyo ku wa 16 Mutarama 2021, abantu bo muri Uganda bazindutse bohereza inka eshanu ku munani zari zibwe ku wa 14 Mutarama 2021 ku masaha y’igicamunsi.

    Ayo matungo yahise ashyikirizwa ba nyirayo mu Mudugudu wa Nyagatare mu Kagari ka Gishuro mu Murenge wa Tabagwe.

    Munyangabo Célestin uyobora Umurenge wa Tabagwe avuga ko izindi nka eshatu zisigayeyo na zo bafite icyizere ko zizagaruzwa.

    Avuga ko kuzigaruza bidasaba ihererekanya ahubwo ko abantu bari muri Uganda bazirekura zikizana kuko aho zakuwe nta mugezi cyangwa ikindi gihari cyazibuza kwizana.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/inka-eshanu-ku-munani-zari-zibwe-zagaruwe-mu-rwanda-zivuye-muri-uganda

  • Umukobwa mukundana nakwitwaraho gutya uzakuremo akawe karenge kuko yamaze kukwikuramo arabiguhisha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba uri mu rukundo n'umukobwa gusa ukaba ubona ko yahindutse mu mico no mu myitwarire birashoboka cyane ko yaba yarakwikuyemo bucece. Bimwe mu bimenyetso bizabikwereka:

    1.UBA USA N'AHO ARI WOWE UTERA UKANIYIKIRIZA

    Umukobwa utakigukunda ntazahangayikishwa no kumenya amakuru yawe. Mu busanzwe, abakundana babana mu buryo magirirane. Nyamara iyo wakundanaga n'umukobwa akaba atakikwiyumvamo, uratera ukiyikiriza. Uzamuhamagara mu gitondo wenda ntakwitabe, nanakwitaba akuganirize nk'utabishaka; icyo uvuze cyose yikirize ati 'Iiii, yego, hoya, OKAY, Eeeehhh'' mbese ntashaka ko muganira, za mpaka mwajyaga mutebya musererezanya byo gusetsanya ntaba ashaka ko muzijya.

    Ntazafata na rimwe iya mbere ngo abe ari we uguhamagara kuri telefoni, numubaza impamvu akubwire ko adafite ayo kuguhamagaza kandi atava kuri WhatsApp, Facebook, YouTube n'izindi mbuga nkoranyambaga zigibwaho umuntu abanje kwishyura amafaranga. Mu gihe avuye kuri izo mbuga, numuhamagara, uzasanga ari kuyivugiraho akubwire ko ari abandi bari bamuhamagaye n'izindi nzitwazo zidafite agaciro.

    2.NTABA AKIKUBONA NK'UMUNTU UMUKURURA

    Iyo umukobwa ari mu mubano w'urukundo, aba abona umusore barurimo kumwe ari igitego, rudasumbwa kandi ateye ishema, mbese ari indengabaganizi nk'Umwami Musinga. Nyamara ibi byose iyo akwanze kubera wenda impamvu runaka, ntaba akibyitaho, n'aho waba ufite ibigango nk'ibya Nyiringango ya Nyagahinga, n'aho waba ufite uburanga nk'ubw'Umwami Salomo, umukobwa utakigukunda, ibi nta gashati biba bimuciriye, rwose aba akubona nka rubanda bose bamwe bavugwaho ko batera urubwa.

    3.NTACYO UBA UVUZE KURI WE

    Iyo umukobwa cyangwa umugore atakikwiyumvamo, uburyo yakwitagaho ndetse na ya kamere y'abagore yo gukunda abagabo birazimira bikagenda mahera. Uyu mwari wahoze akwita amazina nka Cherie, Bae, Sweety…ntaba ashaka kumenya icyo ari cyo cyose kikwerekeyeho, nta cyo aba akwitayeho, nta kiba kikimuhangayikishije, kandi ukubaho kwawe biba ntacyo bimubwiye.

    4.NTA MWETE ABA AGISHYIRA MU RUKUNDO RWANYU

    Ubundi umukobwa wakunze koko ariko abirimo bimwe bya nyabyo, umwete mu rukundo awurusha Ndabaga ku rugamba. Gusa iyo bihindutse muri we, ingufu zose yakoreshaga ngo urukundo rwanyu ruzire agatotsi zirayoyoka. Arekera aho gushyira ingufu mu gutuma urukundo rwanyu rutera agatambwe kagana iterambere cyangwa ngo akwereke ko hari icyo yitayeho muri uwo mubano.

    5.UKO UMEZE N'UKO UBAYEHO NTABA ABYITAYEHO

    Ibi uzabibona igihe umukobwa cyangwa umugore mwakundanaga yamaze kukuzinukwa. Azaba akora ibintu azi ko byanakubabaza umutima atitaye ku ngaruka; ntaba acyitaye ku buryo ubayeho n'uko umerewe ndetse ibyo kuba yagira uruhare mu byishimo byawe ntacyo biba bimubwiye. Mu gihe mbere yaguhaga agaciro ukaza mu by'ibanze, 'priorities' ze, iki gihe ntacyo uba uvuze. Ushobora kumusaba gusohokana na we akakureka akirebera filime atasoje. Mbese kumarana nawe igihe akabirutisha 'serie' iyi cyangwa iriya yo muri Koreya cyangwa Philippines.

    6.KUGANIRA BIRAHAGARARA CYANGWA BIKAGENDA BIGURU NTEGE

    Ubundi mu mibanire y'abantu bose mu ngeri zose n'imirimo yose, ndetse ubanza no ku nyamasawa ari ko bimeze, kuvugana no kuganira 'communication' ni inkingi ya mwamba. Ushobora kuba ubona mugikomeje umubano w'urukundo na we gusa iyo atakigukunda, uburyo mwari musanzwe muganiramo burahinduka cyane. Ya masaha mwamaraga muganira museka arabura ndetse ntatume umenya uko ubuzima bwe bwifashe muri iyo minsi; mbese ukamera nk'umunyamahanga kuri we.

    7.N'UBWO WAKWASA URUTARE UKAZANA IMIZI YARWO NTIBYAMUSHITURA

    Ubundi iyo umukobwa cyangwa umugore agukunda, ashimishwa n'utuntu umukorera n'ubwo twaba duto cyane. Nyamara iyo akwikuyemo, nubwo bamubwira ko wakuyeho agahigo mu guterura ibiremereye kurusha abandi ku isi, ibyo ntacyo biba bimubwiye. N'ubwo wamubwira ko umutwara ku kwezi, ashwi daaa!!! Ibyamushimishaga mbere aba abibona nk'umwanda kuri we noneho cyangwa akanabigaya ku buryo utakumva ko ari we byanyuraga umutima bikagaragarira ku maso he mbere.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-mukundana-nakwitwaraho-gutya-uzakuremo-akawe-karenge-kuko-yamaze-kukwikuramo-arabiguhisha/

  • Polisi yerekanye abantu 13 barimo “ibyamamare” barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Mu bafashwe ndetse beretswe itangazamakuru ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru harimo umu-blogger, hari kandi n'umuhanga mu bya Sinema ndetse n'abandi 11, bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bahurira mu ikoraniro ritemewe.

    Aba bantu batawe muri yombi ku wa 16 Mutarama 2021, bafatiwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahagana saa Tanu z'ijoro.

    Polisi yamenye amakuru ko mu rugo rw'umwe muri bo hateraniye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, icyo gihe basanzwe bari gusangira agatama.

    Nyuma yo guhabwa amakuru n'umuturage, Polisi yihutiye kujya muri urwo rugo ariko ihageze ushinzwe umutekano waho abanza kwanga gukingura.

    Umwe mu bari bashinzwe gucunga umutekano w'urwo rugo usanzwe ukora muri kimwe mu kigo gishinzwe gucunga umutekano w'abantu n'ibintu, yabwiye itangazamakuru ko yanze gukingurira abapolisi kuko ariyo mabwiriza yari yahawe.

    Ati 'Polisi yaje mu rwego rwo gucunga umutekano igera aho nkorera, isanga hari urusaku rw'abari bari mu rugo banywa inzoga. Bavugaga y'uko bari baje kubayagira, noneho baje barakomanga sinakingura kuko nari mfite amabwiriza y'uko ntemerewe gukingura, ko uje wese abanza kubwira umukoresha wanjye bakabanza kuvugana.'

    Uyu muzamu yemera ko yanze gufungurira polisi yakurikiranaga abo bantu barenze ku mabwiriza, akanabyicuza.

    Nyiri urugo aba bantu bafatiwemo we yavuze ko batarenze ku mabwiriza kuko 'twari icyenda n'abaturanyi banjye bane. Bari baje kuntabara nk'uwagize ibyago.''

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bafashwe bakoze amakoraniro atemewe birengagije ko bibujijwe.

    Yaburiye abantu bakora amakoraniro atemewe bibwira ko ijisho ritabariho ko batazabura gufatwa, abasaba kureka gucungana n'inzego z'umutekano.

    CP Kabera yavuze ko kuba uwari ushinzwe umutekano yanze gukingurira inzego z'umutekano ari icyaha gihanirwa.

    Ati 'Biramutse bigaragaye ko ariko byagenze, iperereza rikabihamya bakurikiranwaho icyaha cyo kwigomeka ku nzego za leta ziri mu kazi, bakaba bafungwa amezi atandatu kugera ku gifungo cy'umwaka.''

    CP Kabera yashimiye Abanyarwanda batanga amakuru abasaba gukomeza kujya babikora.

    Abaturage bafashwe bahise bategekwa kwipimisha Coronavirus kugira ngo harebwe niba nta waba yaranduye, akaba yananduza bagenzi be. Ndetse hagakorwa iperereza ku cyaha cyo kwigomeka ku nzego za leta ziri mu kazi.

    Polisi yerekanye abantu 13 barimo ibyamamare barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yerekanye-abantu-13-barimo-ibyamamare-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya