Blog

  • Minagri yavuze icyatumye amafi yororerwaga mu Kiyaga cya Muhazi apfa, inakomoza ku ngamba zafashwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe nyuma yaho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Kingara mu Kagari ka Mununu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, hagaragaye amafi yororwaga na Koperative y'Urubyiruko ya Hagurukadukore areremba hejuru y'amazi amenshi yapfuye.

    Minagri yavuze ko ibyavuye mu bugenzuzi yakoze yasanze ikibazo cy'aya mafi cyatangiye ku wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021 ubwo amafi mu yari muri kareremba yatangiraga kureremba asamira umwuka hejuru. Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 saa 17h00 amafi yatangiye gupfa. Ku Cyumweru saa 02h00 apfa ari menshi.

    Minagri yavuze ko icyatumye aya mafi apfa byatewe no 'Kwivangavanga kw'amazi mu kiyaga kwatewe n'imvura imaze iminsi igwa maze amazi akanduzwa n'ibimera byo mu mazi bisanzwe biba mu ndiba y'ikiyaga bikaba byagabanyije umwuka uhumekwa n'amafi. Amaso ya kareremba yazibye kubera urubobi rwo mu mazi n'indi myanda ituruka ku biryo bisigara bagaburira amafi. Ibi byatumye ihinduranya ry'amazi muri kareremba rigabanuka.'

    -  Icyakozwe kugira ngo gupfa kw'amafi bihagarare

    Minagri yavuze ko bimwe mu byakozwe kugira ngo amafi ntakomeze gupfa harimo kuba 'Kareremba zimuwe zijyanwa ahari ubujyakuzimu bwisumbuyeho (zavuye kuri 6.6m zijyanwa kuri 8.2m). Zanajyanywe ahari imiyaga yihuta ituma ihinduranya ry'amazi muri kareremba ribaho ku buryo bwihuse.'

    Mu bindi byakozwe harimo gusukura (koza) za kareremba zigakurwamo urubobi n'indi myanda harimo n'amafi yapfuye, gukurikirana abandi borozi b'amafi baturanye n'ahagaragaye ikibazo mu rwego rwo gukumira ko amafi yongera gupfa, gukurikiza amabwiriza yo gutegura no gusukura za kareremba zasaruwe mbere yo kongera kuziteramo amafi ndetse no gutera abana b'amafi bavuye ahantu hizewe.

    Minagri yavuze ko yasanze hamaze gupfa amafi asaga 3700 ku mafi 10 000 yororwa n'iyi koperative bikaba bitandukanye n'ibyavugwaga n'abayobora iyi koperative ko hamaze gupfa arenga 7 000.

    Koperative Haguruka Dukore igizwe n'abanyamuryango 18 bose b'urubyiruko yatangiye mu mwaka wa 2017 ikaba isanzwe yororera amafi mu Kiyaga cya Muhazi ikayagurisha hirya no hino mu Rwanda.

    -  Inkuru wasoma: Amayobera ku mafi yororerwaga mu kiyaga cya Muhazi yasanzwe areremba hejuru yapfuye

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yavuze icyatumye amafi yororerwaga mu Kiyaga cya Muhazi apfa

    Yasanze gupfa kw’amafi kwatewe no kwivangavanga kw'amazi mu kiyaga kwatewe n'imvura imaze iminsi igwa ndetse n'amaso ya kareremba yazibye kubera urubobi rwo mu mazi n'indi myanda ituruka ku biryo bisigara bayagaburira

    Minagri yavuze ko yasanze hamaze gupfa amafi asaga 3700 ku mafi 10 000 yororwa aho mu Kiyaga cya Muhazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minagri-yavuze-icyatumye-amafi-yororerwaga-mu-kiyaga-cya-muhazi-apfa-inakomoza

  • Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote yishwe na Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rwa Pasiteri Majyambere yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

    Amakuru IGIHE yamenya ni uko nyakwigendera yari amaze iminsi ari gukurikiranwa n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya, ahasanzwe havurirwa abarwayi ba Coronavirus.

    Pasiteri Majyambere Joseph yamenyekanye cyane ubwo yavaga muri ADEPR. Mu buhamya bwe yavugaga ko yatotejwe, agakubitwa agafungwa inshuro nyinshi hagatangwa n’amafaranga ngo yicwe azira ko yanze kunywesha agakombe ku ifunguro ryera.

    Mu 2001 nibwo ngo Itorero ADEPR, ryasabye abapasiteri gusinyira ko bashaka impinduka mu bijyanye n’uburyo batangaga ifunguro ryera/igaburo cyangwa se guhazwa ku Bakirisitu Gatolika.

    Icyo gihe Pasiteri Majyambere Joseph n’abandi bapasiteri babwiwe impamvu zitandukanye bagomba guhindura uburyo bajyaga ku ifunguro ryera zirimo kuba iri torero riri kugenda ritera imbere ari nako rizamo abantu basobanutse (bajijutse) badashaka gusangira n’abaciriritse ku gikombe, kuba hari indwara zandurira mu gusangirira n’izindi mpamvu zitandukanye.

    Aba bapasiteri ntibabyemeye maze bayobowe na Pasiteri Majyambere, bakora icyitwa ‘kwicomokora’ ni ukuvuga kwitandukanya na ADEPR, bashinga itorero ryabo. Ibi ariko ntibyabujije abasigaye muri ADEPR gukoresha udukombe twinshi ku igaburo.

    Abayoboraga ADEPR ntibashimishijwe n’icyemezo cye kuko babonaga ko agiye kubatwara abayoboke dore ko icyo gihe asohoka, abakirisitu basaga 3000 muri iryo torero mu Mujyi wa Kigali bamugannye.

    Pasiteri Majyambere hari igihe yafunzwe umwaka n’igice muri Gereza ya Nyarugenge [1930], azira ko yitandukanyije na ADEPR, akaza kugirwa umwere kuko basanze ibyo yashinjwaga nta kuri kurimo.

    Itorero Umuriro wa Pantekote rigizwe n’abasaga ibihumbi 10 biganjemo abitandukanyije na ADEPR. Icyicaro cyaryo kiri i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Rifite Ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-majyambere-joseph-wayoboraga-itorero-umuriro-wa-pantekote-yishwe-na

  • Polisi yerekanye abantu 13 barimo “ibyamamare” barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Mu bafashwe ndetse beretswe itangazamakuru ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru harimo umu-blogger, hari kandi n’umuhanga mu bya Sinema ndetse n’abandi 11, bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bahurira mu ikoraniro ritemewe.

    Aba bantu batawe muri yombi ku wa 16 Mutarama 2021, bafatiwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahagana saa Tanu z’ijoro.

    Polisi yamenye amakuru ko mu rugo rw’umwe muri bo hateraniye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, icyo gihe basanzwe bari gusangira agatama.

    Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage, Polisi yihutiye kujya muri urwo rugo ariko ihageze ushinzwe umutekano waho abanza kwanga gukingura.

    Umwe mu bari bashinzwe gucunga umutekano w’urwo rugo usanzwe ukora muri kimwe mu kigo gishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, yabwiye itangazamakuru ko yanze gukingurira abapolisi kuko ariyo mabwiriza yari yahawe.

    Ati “Polisi yaje mu rwego rwo gucunga umutekano igera aho nkorera, isanga hari urusaku rw’abari bari mu rugo banywa inzoga. Bavugaga y’uko bari baje kubayagira, noneho baje barakomanga sinakingura kuko nari mfite amabwiriza y’uko ntemerewe gukingura, ko uje wese abanza kubwira umukoresha wanjye bakabanza kuvugana.”

    Uyu muzamu yemera ko yanze gufungurira polisi yakurikiranaga abo bantu barenze ku mabwiriza, akanabyicuza.

    Nyiri urugo aba bantu bafatiwemo we yavuze ko batarenze ku mabwiriza kuko ‘twari icyenda n’abaturanyi banjye bane. Bari baje kuntabara nk’uwagize ibyago.’’

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bafashwe bakoze amakoraniro atemewe birengagije ko bibujijwe.

    Yaburiye abantu bakora amakoraniro atemewe bibwira ko ijisho ritabariho ko batazabura gufatwa, abasaba kureka gucungana n’inzego z’umutekano.

    CP Kabera yavuze ko kuba uwari ushinzwe umutekano yanze gukingurira inzego z’umutekano ari icyaha gihanirwa.

    Ati “Biramutse bigaragaye ko ariko byagenze, iperereza rikabihamya bakurikiranwaho icyaha cyo kwigomeka ku nzego za leta ziri mu kazi, bakaba bafungwa amezi atandatu kugera ku gifungo cy’umwaka.’’

    CP Kabera yashimiye Abanyarwanda batanga amakuru abasaba gukomeza kujya babikora.

    Abaturage bafashwe bahise bategekwa kwipimisha Coronavirus kugira ngo harebwe niba nta waba yaranduye, akaba yananduza bagenzi be. Ndetse hagakorwa iperereza ku cyaha cyo kwigomeka ku nzego za leta ziri mu kazi.

    Polisi yerekanye abantu 13 barimo ibyamamare barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yerekanye-abantu-13-barimo-ibyamamare-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya

  • Minagri yavuze icyatumye amafi yororerwaga mu Kiyaga cya Muhazi apfa, inakomoza ku ngamba zafashwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe nyuma yaho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Kingara mu Kagari ka Mununu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, hagaragaye amafi yororwaga na Koperative y’Urubyiruko ya Hagurukadukore areremba hejuru y’amazi amenshi yapfuye.

    Minagri yavuze ko ibyavuye mu bugenzuzi yakoze yasanze ikibazo cy’aya mafi cyatangiye ku wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021 ubwo amafi mu yari muri kareremba yatangiraga kureremba asamira umwuka hejuru. Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 saa 17h00 amafi yatangiye gupfa. Ku Cyumweru saa 02h00 apfa ari menshi.

    Minagri yavuze ko icyatumye aya mafi apfa byatewe no “Kwivangavanga kw’amazi mu kiyaga kwatewe n’imvura imaze iminsi igwa maze amazi akanduzwa n’ibimera byo mu mazi bisanzwe biba mu ndiba y’ikiyaga bikaba byagabanyije umwuka uhumekwa n’amafi. Amaso ya kareremba yazibye kubera urubobi rwo mu mazi n’indi myanda ituruka ku biryo bisigara bagaburira amafi. Ibi byatumye ihinduranya ry’amazi muri kareremba rigabanuka.”

    -  Icyakozwe kugira ngo gupfa kw’amafi bihagarare

    Minagri yavuze ko bimwe mu byakozwe kugira ngo amafi ntakomeze gupfa harimo kuba “Kareremba zimuwe zijyanwa ahari ubujyakuzimu bwisumbuyeho (zavuye kuri 6.6m zijyanwa kuri 8.2m). Zanajyanywe ahari imiyaga yihuta ituma ihinduranya ry’amazi muri kareremba ribaho ku buryo bwihuse.”

    Mu bindi byakozwe harimo gusukura (koza) za kareremba zigakurwamo urubobi n’indi myanda harimo n’amafi yapfuye, gukurikirana abandi borozi b’amafi baturanye n’ahagaragaye ikibazo mu rwego rwo gukumira ko amafi yongera gupfa, gukurikiza amabwiriza yo gutegura no gusukura za kareremba zasaruwe mbere yo kongera kuziteramo amafi ndetse no gutera abana b’amafi bavuye ahantu hizewe.

    Minagri yavuze ko yasanze hamaze gupfa amafi asaga 3700 ku mafi 10 000 yororwa n’iyi koperative bikaba bitandukanye n’ibyavugwaga n’abayobora iyi koperative ko hamaze gupfa arenga 7 000.

    Koperative Haguruka Dukore igizwe n’abanyamuryango 18 bose b’urubyiruko yatangiye mu mwaka wa 2017 ikaba isanzwe yororera amafi mu Kiyaga cya Muhazi ikayagurisha hirya no hino mu Rwanda.

    -  Inkuru wasoma: Amayobera ku mafi yororerwaga mu kiyaga cya Muhazi yasanzwe areremba hejuru yapfuye

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze icyatumye amafi yororerwaga mu Kiyaga cya Muhazi apfa

    Yasanze gupfa kw’amafi kwatewe no kwivangavanga kw’amazi mu kiyaga kwatewe n’imvura imaze iminsi igwa ndetse n’amaso ya kareremba yazibye kubera urubobi rwo mu mazi n’indi myanda ituruka ku biryo bisigara bayagaburira

    Minagri yavuze ko yasanze hamaze gupfa amafi asaga 3700 ku mafi 10 000 yororwa aho mu Kiyaga cya Muhazi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minagri-yavuze-icyatumye-amafi-yororerwaga-mu-kiyaga-cya-muhazi-apfa-inakomoza

  • MINAGRI yasobanuye ikibazo cy’amafi yororerwaga muri Muhazi yapfuye bitunguranye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwo rubyiruko rwibumbiye muri koperative Hagurukadukore Fumbwe, iherereye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Ukuriye iyo koperative, Aimable Musengimana, yavuze ko ayo mafi yari amaranye iminsi intege nke ariko ntibasobanukirwe.

    Ati “Mu minsi nk’itatu ishize amafi yacu yagaragaje umunaniro ku buryo wanayagaburiraga ukabona adashaka kurya, tuba turetse ngo turebe niba atari ikibazo cy’umwuka muke mu kiyaga. Uyu munsi mu masaha y’ijoro nibwo abakozi bararira aho yororerwa baduhamagaye batubwira ko amafi arimo kureremba yanapfuye, twihutiye kujyayo tugezeyo izo dukuyemo zose dusanga zimeze nk’aho hashize iminsi zarapfuye”.

    Yakomeje avuga ko urupfu rw’ayo mafi arenga ibihumbi bine rwababereye amayobera kuko ntacyo bayakoreye kidasanzwe.

    Musengimana yongeraho ko kugeza mu masaha y’umugoroba ayo mafi yari agipfa, akavuga ko kugeza ubu babara igihombo cya miliyoni zigera kuri zirindwi, kuko amafi yari akuze ndetse ko bari bagiye kuyagurisha, agasaba ubufasha kugira ngo babone ibiryo byo kugaburira izasigaye kuko nta mafaranga basigaranye kuri konti, ngo bari bayizeye mu zagombaga kugurishwa.

    Ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iyo Minisiteri yagize icyo ivuga ku rupfu rw’ayo mafi.

    Igira iti “Guhera ku wa kane tariki 14 Mutarama 2021, amafi muri kareremba yatangiye kureremba asamira umwuka hejuru, noneho guhera ku wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 mu ma saa kumi n’imwe (17:00) atangira gupfa”.

    “Gupfa kw’ayo mafi byatewe no kwivangavanga kw’amazi mu kiyaga kwatewe n’imvura imaze iminsi igwa, hanyuma amazi akanduzwa n’ibimera byo mu mazi bisanzwe biba mu ndiba y’ikiyaga, byagabanyije umwuka usanzwe uhumekwa n’amafi. Amasoko ya kareremba yazibye kubera urubobi rwo mu mazi n’indi myanda ituruka ku biryo bisigara bagaburira amafi, bituma ihinduranya ry’amazi muri kareremba rigabanuka”.

    MINAGRI ivuga ko icyakozwe kugira ngo amafi adakomeza gupfa, ari ukwimura kareremba zijyanwa ahari ubujyakuzimu bwisumbuyeho, ndetse hari n’imiyaga yihuta ituma ihinduranya ry’amazi muri kareremba ryihuta.

    Iyo Minisiteri kandi yasabye aborozi b’amafi kujya batanga amakuru ku gihe ku Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) cyangwa ku bakozi b’uturere n’imirenge bashinzwe ubworozi aho bororera, mu gihe babonye imyitwarire cyangwa ibimenyetso bidasanzwe ku mafi nko kwanga kurya, kogera hejuru araramye ashaka umwuka, kogesha urubavu, kureremba, kujunjama n’ibindi.

    Basabwa kandi gukomeza kugirira isuku za kareremba, kugurisha amafi akuze atarapfa ndetse no kwirinda kurya amafi yipfushije cyangwa kuyagurisha.

    Koperative Hagurukadukore Fumbwe ifite abanyamuryango 18, ikaba yari imaze igihe yororera amafi muri Muhazi yifashishije za kareremba.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/minagri-yasobanuye-ikibazo-cy-amafi-yororerwaga-muri-muhazi-yapfuye-bitunguranye

  • Mu Rwanda abantu 182 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku Cyumweru ni abagabo babiri b’imyaka 61 na 60 i Kigali.

    Bahise buzuza umubare w’abantu 142 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku Cyumweru mu Rwanda habonetse abantu bashya 182 banduye COVID-19, naho 170 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 182 babonetse mu bipimo 5,395 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 128, Kirehe: 13, Gatsibo: 10, Rwamagana: 6, Rulindo: 6, Musanze: 5, Rubavu: 5, Gicumbi: 4, Huye: 2, Nyaruguru: 1, Ngoma: 1, Nyagatare: 1.

    Kugeza ku Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 11,032 muri bo abamaze gukira ni 7,363 naho abakivurwa ni 3,527.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-abantu-182-babasanzemo-covid-19-abapfuye-ni-babiri

  • Manchester United inganyije na Liverpool ikom… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye ku mpande zombi amakipe yigana nta kipe n’imwe ishaka kwataka, ahubwo bose bakiniraga hagati mu kibuga. 

    Abakinnyi babanje mu kibuga: Liverpool: Alisson, Alexander-Arnold, Henderson, Fabinho, Robertson, Wijnaldum, Thiago, Shaqiri, Mane, Salah, Firmino. 

    Manchester United : De Gea; Wan-Bissaka, Lindelof, Maguire, Shaw; Pogba, Fred, McTominay; Fernandes, Rashford, Martial

    Amakipe yombi yakomeje kugaragaza guhangana kutarimo imipira yihuta

    Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu, gusa ikipe ya Liverpool yiganje ku guhererekanya umupira. Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi n’ubundi yanze kurekuza ariko Manchester United isa n’aho ishaka kunganya umukino.

    Ole ku munota wa 61 yakoze impinduka, akuramo Martial ashyiramo Cavani, ku munota wa 76 Liverpool isimbuza Xherdan Shaqiri ishyiramo Curtis Jones, hanyuma ku munota wa 85 Divock Origi asimbura Roberto Firmino, James Milner asimbura Georginio wijnaldum, mu gihe Manchester United yashoje gusimbuza ikuramo Bruno Fernandes ishyiramo Mason Greenwood aha byari ku munota wa 90. 

    Nyuma y’izi mpinduka, amakipe yombi yakomeje kunaniranwa, umusifuzi yongeraho iminota 3 ariko umukino urangira ari ubusa ku busa. 

    Nyuma y’uyu mukino, Manchester United yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 37, Leicester City iba iya 2 n’amanota 35 mu gihe Liverpool yahise iba iya 3 n’amanota 34.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102414/manchester-united-inganyije-na-liverpool-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-102414.html

  • Indirimbo Meddy yakoranye na Otile Brown iciye agahigo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indirimbo Dusuma ya Otile Brown na Meddy iciye agahigo ko kurebwa n'abantu basaga miliyoni 20 ku rubuga rwa YouTube. Aka ni agahigo gakomeye dore lo nta wundi muhanzi nyarwanda urakora ibisa nk'ibi.

    Dusuma yujuje umubare w'abantu miliyoni 20 bamaze kuyireba kuri YouTube

    Indirimbo Dusuma ya Otile Brown na Meddy yasohotse ku ya 17 Kamena 2020. Guhera kuri uwo munsi kugeza ubu ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda ibi akaba ari na bimwe mu bitumye yuzuza umubare w'abantu basaga miliyoni 20 bayirebye ku rubuga rwa YouTube.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-meddy-yakoranye-na-otile-brown-iciye-agahigo/

  • Havumbuwe impamvu za slayqueen zisigaye zijya gushakira amaronko i Mahanga zisize abakire hafi yazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku isi usanga za slayqueen nyinshi ziba zifite inyota yo kujya gushakira amaronko i Mahanga nyamara hafi yazo naho hari abakire ndetse bafite n'amafaranga. Hari impamvu nyinshi zitandukanye zituma aba bakobwa bicuruza bazwi nka slayqueen bajya gushakira amaronko hanze y'ibihugu byabo. Hano twabegeranyirije zimwe mu mpamvu z'ingenzi zituma abakobwa bicuruza (slayqueen) bajya gushakira amaronko i Mahanga.

    1. Baba bumva hanze ariho bazakora ibyo bashaka bihishe ndetse banitaruye iwabo: Abakobwa benshi bicuruza bakunze gutinya ko hari abantu baziranye cyangwa abo mu miryango yabo bazababonana n'abagabo inaha bakaba babakekera ko bicuruza bityo bakigira hanze y'igihugu cyabo akaba ariho bajya gushakira amaronko.

    2. Baba bumva abagabo/abakire bo hanze y'igihugu cyabo aribo batanga agatubutse kurusha abiwabo: Abakobwa benshi bicuruza baba bumva hanze y'igihugu cyabo ariho hari abagabo batanga amafaranga atubutse gusa iyi myumvire si iy'abakobwa bicuruza gusa kuko usanga n'abandi bantu bayifite baba bumva ko nibajya hanze ariho bazabona agatubutse ndetse bakabona n'imirimo yagutse gusa bose siko bibagendekera.

    3. Baba bafite inyota yo kujya kureba imico y'ahandi: Iki kintu usanga abakobwa  bicuruza usanga bose bagihuriyeho kuko usanga bose baba bafite inyota yo kujya kureba imico y'ahandi kugirango naho barebe ko bahabona amaronko.

    4. Baba bafite umuco wo kwiganana: Abakobwa bicuruza abenshi usanga baba baziranye bityo buri kimwe umwe akoze akibwira abandi ibi bikavamo kwiganana kwa bamwe muri aba bakobwa birumvikana ko iyo hagize umwe muri bo ujya hanze aza abiratira abandi nabo bakagira amatsiko ndetse hakagira na bamwe muri bo bahajya kureba niba ibyo mugenzi wabo yababwiye aribyo.

    5. Birabaryohera kubona bagiye hanze y'igihugu cyabo: Abakobwa bicuruza baryoherwa cyane no gusohoka hanze y'igihugu cyabo bakajya kureba uko hanze y'igihugu cyabo hameze ndetse bakanareba niba bahabyaza umusaruro kugirango babone amaronko.

    Muri make izi nizo mpamvu z'ingenzi zituma abakobwa bicuruza (slayqueens) bava mu gihugu cyabo bakajya gushakira amaronko hanze. Hari n'izindi mpamvu nyinshi turimo kubategurira tuzazibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

    Mushobora kuduha ibitekerezo kuri iyi nkuru muciye hasi muri comment section .

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/havumbuwe-impamvu-za-slayqueen-zisigaye-zijya-gushakira-amaronko-i-mahanga-zisize-abakire-hafi-yazo/

  • Covid-19: Amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali yafunzwe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko amashuri y'Incuke, abanza n'ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali yaba aya Leta n'ayigenda abaye afunzwe kuva kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Uburezi ku gicamunzi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021.

    Minisiteri y'Uburezi ishishikariza aya mashuri yo mu Mujyi wa Kigali gukomeza kwigisha yifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga, yatangaje ko iki cyemezo gishingiye ku gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

    Minisiteri y'Uburezi ivuga ko abiga bacumbikiwe muri aya mashuri mu Mujyi wa Kigali, bazaguma mu bigo bagakomeza guhabwa serivisi z'ingenzi.

    Iki cyemezo ntikireba amashuri yo mu Ntara kuko yo azakomeza kwiga uko bisanzwe ariko anakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Minisiteri y'Uburezi itangaza ko izi ngamba zizavugururwa nyuma y'ibyumweru bibiri habanje gukorwa isuzuma ry'uburyo icyorezo kizaba gihagaze.
    Ibi bibaye mu gihe hari hategerejwe itangira ry'amashuri kubiga mu mashuri y'incuke n'abanza mu kiciro cyo hasi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/17/covid-19-amashuri-yose-yo-mu-mujyi-wa-kigali-yafunzwe/