Blog

  • RIB yatangaje ko iri gukurikirana abibye imyambaro y’Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bitangajwe nyuma y’iminsi mike ishize abantu banenga imyambaro ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje izakoreha mu mikino ya CHAN.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko ikirego RIB yacyakiriye tariki 23/12/2020 gitanzwe na Ferwafa ivuga ko yibwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu.

    Yagize ati “Twaracyakiriye kiracyarimo gukorwaho iperereza kugira ngo tumenye uko byibwe n’ababyibye n’ibyibwe ibyo ari byo. Byibiwe aho byari bibitse mu nzu i Kigali.”

    Umuvugizi wa RIB yirinze gutangaza byinshi kuri iki kibazo avuga ko ari mu rwego rwo kugira ngo bitica iperereza.

    Radio 10 yatangaje ko iyi myambaro yibwe mu gihe cya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iheruka kubera mu Rwanda.

    Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bibaza niba iki kirego cyaba hari aho gihuriye n’Amavubi yanenzwe ku myambarire, nk’aho abanyezamu bayo bazakina bambaye iriho amagambo RWANDA yasibwe hakandikwaho amazina y’abo banyezamu nk’uko amafoto y’iyo myenda abigaragaza.

    Ikibazo cy’imyambaro y’Amavubi Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batanze ubutumwa burimo kwisegura bugaragaza ko kirimo gukurikiranwa.

    Minisiteri ya Siporo iramenyesha #Abanyarwanda n’abakunzi ba Siporo ko ikibazo cyagaragaye ku myambaro y’ikipe y’igihugu @AmavubiStars kiri gukurikiranwa n’inzego zitandukanye.
    Dukomeze dushyigikire #Amavubi muri uru rugendo ahagariyemo u #Rwanda.#TWESEINYUMAYAMAVUBI 🇷🇼⚽ https://t.co/UPsEc1HAI8

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) January 18, 2021

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rib-yatangaje-ko-iri-gukurikirana-abibye-imyambaro-y-amavubi

  • ShaddyBoo yisize amabara nyuma yo kubona ubukaka bw'abakinnyi b'Amavubi| intego ni ukubagwa inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo yatangaje ko yisize amabara y'U Rwanda akaba yiteguye kugwa inyuma ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi. Ibi Shaddyboo yabitangaje abinyujije kuri Twitter ye nyuma yuko yaramaze gushyira hanze ifoto y'abakinnyi Hakizimana Muhadjiri ndetse na Kalisa Rachid.

    Shaddyboo

    Nkuko byagaragaye mu magambo Shaddyboo yatangaje yagize ati: ” 🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼Uyu munsi twisize amabara🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼 “. Shaddyboo yafashe iki cyemezo nyuma yuko ashyize hanze ifoto ya Muhadjiri ndetse na Rachid. Ubukaka bw'aba basore bakinira Amavubi nibwo bwahise bumutera gufata icyemezo cyo kwisiga amabara akabashyigikira.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yisize-amabara-nyuma-yo-kubona-ubukaka-bwabakinnyi-bamavubi-intego-ni-ukubagwa-inyuma/

  • Nabanje kumushaka kuri Google mbere y’uko du… – #rwanda #RwOT

    Kamala Harris waciye agahigo ko kuba ariwe mugore wa mbere mu mateka ugiye kuba Visi Perezida w'igihugu gikomeye cya Amerika, ibi bikazahita bigira umugabo we Doug Emhoff umugabo wa kabiri wubashywe (Second Gentleman) muri icyo gihugu.

    Ibijyanye n’uko aba bombi batangiye gukundana n’uko bashimanye Kamala Harris yabitangarije kuri televiziyo ya CBS mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru kabuhariwe witwa Jane Pauley, iki kiganiro kandi n'umugabo we Doug Emhoff yari yacyitabiriye.

    Kamala Harris watangiye asobanura uko batangiye gukundana yagize ati 'Sinari nsanzwe nziranye nawe, umugore w'inshuti yanjye magara niwe waduhuje tutari dusanzwe tuziranye. Yabwiye ko ashaka kumpuza n'umugabo tugasangira ibya n'ijoro (dinner)”. Ibi ni ibizwi nka Blind Date mu cyongereza aho umuntu ajya guhura n'uwo atazi.

    Kamala Harris yakomeje avuga ati 'Iyo nshuti yanjye imaze kubibwira ntabwo nabyumvise neza maze arambwira ati nyizera kuko umugabo ngiye kuguhuza nawe yitwa Doug Emhoff kandi uraza kumushima ndabizi'. Icyo gihe hakaba hari mu mwaka wa 2013 ubwo Kamala yari akiri umukuru w'urukiko rwa Calfornia.

    Ubwo Kamala Harris yari ari mu nzira ajya guhura na Doug Emhoff bwa mbere yumvaga atari bubashe kuvugana n'umuntu atazi n’uko afata telefone ye ajya ku rubuga rwa Google maze yandikamo amazina ya Doug ahita areba ibimwerekeye n’aho aturuka.

    Nk’uko Kamala Harris yabitangaje yavuze ko yashakishije umugabo we muri Google n’ubwo rwose inshuti ye yari yamubujije kubikora. Yakomeje agira ati 'Nahuye nawe iryo joro turasangira, turaganira mbese byagenze neza ku buryo wagira ngo twari dusanzwe tuziranye''.

    Umugabo we Doug Emhoff nawe yunze mu byo umugore we yavuze agira ati 'Iryo joro duhura bwa mbere nari mfite ubwoba mu mutima ndetse sinari nzi ko yanyemera. Tumaze gutandukana nahise mpamagara inshuti ye yari yaduhuje maze ndayibwira nti ‘Simpamya ko Kamala azigera ampamagara n’ubwo yatwaye numero zanjye’”.

    Mu kiganiro cyari cyinogeye amaso ndetse n'amatwi Kamala Harris n'umugabo we Doug Emhoff bakomeje kuvuga uko batangiye gukundana. Doug yavuze ko ubwo hari hashize iminsi ibiri bahuye aribwo Kamala yamuhamagaye ubwo Doug yari yagiye kureba umukino w'ikipe ya Lakers, guhera ubwo batangiye guteretana birakomera.

    Kamala Harris yasoje avuga ko iyo nshuti yabo yabahuje buri mwaka iyo bari kwizihiza isabukuru y'imyaka bamaranye ibibutsa uko bahuye n’uko Kamala yamushatse kuri Google. Iyi couple kandi inganya imyaka dore ko bose bafite imyaka 56 y'amavuko.

    Src:www.hollywoodlife.com,cbstelevision

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102422/nabanje-kumushaka-kuri-google-mbere-yuko-duteretana-kamala-harris-ugiye-kuba-visi-perezida-102422.html

  • FERWAFA yibwe ibikoresho bitandukanye, ikirego cyagejejwe muri RIB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru 'FERWAFA’ ryamaze gutanga ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha 'RIB’, ni nyuma y’uko ryibwe ibikoresho birimo n’iby’ikipe y’igihugu.

    Ubu bujura bwabaye umwaka ushize aho umuntu utaramenyekana yinjiye mu biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru akajya ahabitse ibikoresho birimo n’iby’ikipe y’igihugu akabyiba.

    Amakuru avuga ko uyu muntu mu bikoresho yibye harimo n’imyenda ikipe y’igihugu yagombaga gukinisha muri shampiyona ya Afruka y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN’ irimo kubera muri Cameroun, bituma FERWAFA itumizaho indi myenda yo gusimbuza iyibwe.

    Nyuma yo kwibwa ibi bikoresho, tariki ya 23 Ukuboza 2020, FERWAFA ikaba yarahise itanga ikirego muri RIB nk’uko Umuvugizi w’umusigire, Dr. Murangira B. Thierry yabyemereye ISIMBI.

    Ati'nibyo icyo kirego twaracyakiriye aho bavuga ko bibwe ibikoresho. Ntabwo bakubwira ngo bibwe ibikoresho ibi n’ibi kuko iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri. Twacyakiriye tariki ya 23 Ukuboza 23.'

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’umunyamabanga wa FERWAFA akaba n’umuvugizi wayo, Uwayezu Francois Regis kugira ngo abe yatangaza ibikoresho byose muri rusange byibwe ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    FERWAFA yibwe ibikoresho binyuranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yibwe-ibikoresho-bitandukanye-ikirego-cyagejejwe-muri-rib

  • Nyagatare: Bahangayikishije n’ibitera n’inkende bidatinya mu nzu z’abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi bitera n’izi Nkende akenshi bigaragara mu nkengero z’umugezi w’Umuvumba hafi y’Umujyi wa Nyagatare, izindi zikagaragara mu mirima y’abaturage .

    Umusaza Mugemana Abdu usanzwe akora akazi k’ubuhinzi bw’imboga mu Karere ka Nyagatare, yabwiye radio Flash Fm ko inshuro nyinshi izi nyamanswa zimwangiriza.

    Ati “Buri munsi ni uguhora duhagaze. Turahinga ibyo duhinze bikirira kandi n’ibinyembaraga nta mugore wa birinda,nta mwana wa birinda, ni abagabo tuhahagarara gusa.”

    Undi muturage yavuze ko bifuza ko izi nyamaswa zajyanwa muri Pariki kuko zibazengereje.

    Yagize ati” Ibitera ndabyuka nkasanga byuriye ibiti. Twifuza ko babifata bakabikumira, bakagira ahantu babijyana kuko niyo ugikabukiye gishaka kugufata”.

    Aba baturage bavuze ko hari n’ubwo bibasanga mu rugo, bagasaba inzego bireba gukemura iki kibazo kugira ngo ntibikomeze kubangiriza.

    Ati”Ubushize zansanze mu nzu zinjira mu cyumba zifata amagi zirayarya, ibiryo zirabirya, inyanya zirarya. Turifuza ko zajyanwa muri Pariki.”

    Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Rurangwa Steven yavuze ko iki kibazo bakizi kandi hagiye kurebwa uko ubuyobozi bw’Akarere bwavugana n’Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB) bakazijyana muri Pariki y’Igihugu.

    Ati”Hari ubwo dukorana n’inzego z’umutekano ndetse na RDB bigasa nk’aho bikanzwe bikamara igihe bigiye ariko RDB yari yatwijeje ko igiye gushaka uburyo burambye bw’ukuntu bino bitera nabyo byakomeza bikabaho aho bigomba kuba bitagombye kuza mu baturage.”

    Hashize imyaka isaga itanu abaturage bagaragaza iki kibazo ariko bakavuga ko kirengagijwe.

    Ibitera byonera abaturiye mu Mujyi wa Nyagatare bagasaba ko byajyanwa muri Pariki

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-bahangayikishije-n-ibitera-n-inkende-bidatinya-mu-nzu-z-abaturage

  • MINEDUC yasobanuye byimbitse icyabaye intandaro yo gufunga amashuri yo muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyabaye nk’igitungurana cyane ko ibindi byemezo nk’ibi bisanzwe bifatirwa mu Nama y’Abaminisitiri itari yateranye kuri uwo munsi, ndetse kikaba cyaje mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza biteguraga gusubukura amasomo kuva yahagarikwa muri Werurwe 2020.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagiranye na RBA, yavuze ko bafashe icyemezo cyo guhagarika amashuri yigenga n’aya Leta yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bwinshi bumaze igihe buhagaragara.

    Ati “Nibyo koko iki cyemezo kirareba Umujyi wa Kigali kubera ko nk’uko mumaze iminsi mubibona, imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 irazamuka mu buryo bukabije ndetse hakiyongeraho no kubura abantu.”

    “Nyuma yisesengura dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima twasanze ari byiza ko ibi byiciro by’amashuri y’incuke abanza, ayisumbuye hamwe n’ay’imyuga n’ubumenyangiro yaba aya Leta, yaba amashuri yigenga dushyizemo n’amashuri mpuzamahanga byose biraba bihagaze guhera kuri iyi tariki ya 18 Mutarama kuri uyu wa Mbere. Nyuma y’ibyumweru bibiri hazongera hakorwe isesengura turebe niba aya mashuri yakongera gufungura.”

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko abanyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali ariko bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazakomeza kuhaba, ndetse bagafashwa mu buryo bwose bushoboka burimo no gusubiramo amasomo.

    Yavuze ko iki cyemezo bagifashe mu rwego rwo kwanga ko abana bakongera gukora ingendo zibasubiza mu rugo ugasanga bazigiriramo n’ibyago byo kwandura.

    Ati “Itangazo risobanura ko abari mu bigo bazagumamo kuko burya gusohoka mu mashuri bajya mu miryango, barataha mu bice bitandukanye by’igihugu kuko bose buriya ntabwo batuye mu Mujyi wa Kigali, ni byiza ko abasanzwe baba mu bigo bagumamo.”

    Ku bijyanye no kuba iki cyemezo kizahungabanya ingengabihe y’amasomo, Minisitiri Uwamariya yavuze ko bitabura ariko yemeza ko nyuma y’ibyumweru bibiri bitewe n’uko ibintu bizaba bihagaze bazicara bakareba icyakorwa.

    Ati “Ingengabihe yacu isa n’iyahungabanye kuko murabizi bamwe batangiye mu Ugushyingo abandi bagiye gutangira ejo, kubera iki cyorezo buriya tuzajya tureba uko amasomo agenda bitewe n’uko gihagaze kuko uyu munsi dushobora kuba tuvuze ko dufunze Umujyi wa Kigali, ejo bundi byagaragara ko no mu kandi karere bibaye ngombwa tukaba duhagaritse. »

    “Tuzagenda tureba umwihariko wa buri hose ariko icyo tuzakora ni uko ntabazasigara inyuma. Birumvikana harimo ihungabana ry’ingengabihe ariko nta kundi twagira tuzagerageza ku bihuza n’uko icyorezo kizaba gihagaze. […] Tugize amahirwe nyuma y’ibyumweru bibiri tukongera tugafungura tuzareba icyo ingengabihe y’Umujyi wa Kigali twayikoraho.”

    Mu ntara amasomo arakomeje

    Bitandukanye n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu zindi ntara amasomo azakomeza nk’uko byari bikwiye ndetse ko ntacyahindutse ku matariki yo gutangira ku banyeshuri b’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza.

    Minisitiri Uwamariya yasabye ababyeyi bo mu Ntara gutegura abana bazasubukura amasomo kuko kuri bo nta cyahindutse.

    Ati “Mu turere tundi amasomo arakomeza bivuze ko n’iki cyiciro cyagombaga gutangira amashuri baratangira, ababyeyi bakomeze bategure abana.”

    Ku bijyanye n’ababyeyi bari barishyuye amafaranga y’ishuri, Minisitiri Uwamariya yabasabye gutuza, ashimangira ko nta shuri rizongera kubishyura amafaranga y’ishuri igihe amasomo azaba asubukuwe.

    Mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe icyemezo cyo kongera gufungura amashuri nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe, ni icyemezo cyagiye gishyirwa mu bikorwa mu byiciro.

    Ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyangiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane. Abo mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abananza bazatangira ku wa 18 Mutarama 2021 uretse abo mu Mujyi wa Kigali.

    Dr Uwamariya yatangaje ko nyuma y’ibyumweru bibiri bazicara bagasuzuma uko icyorezo gihagaze, bakareba niba amashuri ashobora gufungura

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yasobanuye-byimbitse-icyabaye-intandaro-yo-gufunga-amashuri-yo-muri

  • Bobi Wine arasaba kwemererwa gusohoka mu nzu ngo kuko inzara igiye kumwica #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi mu ishyaka rya Bobi Wine, batangaje ko atigeze yemererwa gusohoka mu nzu ye, bakaba kuva ku cyumweru tariki 17 Mutarama 2021 batabaza imiryango mpuzamahanga kubafasha gusaba ko yarekurwa.

    Bobi Wine yagize amajwi 34,8%, mu gihe Museveni yagize 58,6 %. Ntiyahwemye kuvuga ko aya matora yaranzwe n’ubujura bw’amajwi aho yemezaga ko ari we watsinze.

    Ku butumwa yahaye umunyamakuru akoresheje ikoranabuhanga rya ‘Zoom’ yagize ati: “Ubu ni ubwicanyi mu bundi. Nta biryo tugifite, ntawemerewe gusohoka cyangwa kwinjira mu rugo”. Ubu butumwa na bwo bwakozwe mu buryo bw’ibanga, kuko hashize iminsi 6 imiyoboro ya internet ifunzwe muri iki gihugu.

    Kyagulanyi avuga ko yiteguye gukoresha inzira zose zubahirije amategeko, zidahohotera, harimo no gutegura imyigaragambyo y’amahoro agaragaza akarengane yagiriwe.

    Kuva ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021, urugo rwe ruri mu murwa mukuru Kampala rugoswe n’inzego za polisi n’igisirikare, aho adashobora gukoresha ikoranabuhanga rya internet.

    Depite Francis Zaake yatawe muri yombi ku wa Gatanu ubwo yageragezaga kwinjira mu rugo rwa Bobi Wine, ajyanwa mu bitaro kuko yakubiswe agakomeretswa bikomeye n’inzego z’umutekano.

    Biteganyijwe ko itumanaho rya internet riza gusubizwaho kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, uvuga ko iryo tumanaho ryari yakuweho hirindwa abatanga amakuru atari yo ku matora.

    It’s now four days since the military surrounded our home and placed my wife and I under house arrest. We have run out of food supplies and when my wife tried to pick food from the garden yesterday, she was blocked and assaulted by the soldiers staged in our compound. (ADMIN) pic.twitter.com/MLEtSbyCcW

    — BOBI WINE (@HEBobiwine) January 17, 2021

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/bobi-wine-arasaba-kwemererwa-gusohoka-mu-nzu-ngo-kuko-inzara-igiye-kumwica

  • Umubyinnyi ukomeye mu itorero Urukerereza yasezeranye kubana akaramata n'umugabo we (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi ukomeye mu itorero 'Urukerereza', wamenyekanye ku mazina ya Icakanzu Françoise Contente, yasezeranye kubana akaramata n'umugabo we uzwi ku izina rya Mutijima Murenganshuro Emmanuel usanzwe yibera muri leta zunze ubumwe za Amerika.

    Umuhango Icakanzu yasezeraniyemo imbere y'Imana na Mutijima wabaye ku munsi wo ku wa gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 16 Mutarama 2021 ubera muri Chapelle Saint Dominique ku Kacyiru. Uyu muhango wari warabanjirijwe nuwo Mutijima yasabye anakwamo Icakanzu wabaye ku ya 08 Mutarama 2021.
    Icakanzu na Mutijima bamenyanye mu mwaka wa 2009 ndetse icyo gihe Mutijima yari umufana ukomeye wa Icakanzu. Urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2012 bivuze ko kuri ubu babaye umwe bamaranye imyaka 9 bakundana.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umubyinnyi-ukomeye-mu-itorero-urukerereza-yasezeranye-kubana-akaramata-numugabo-we-amafoto/

  • U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y'iminsi bagisuzugura #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'u Burundi batangaje ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Covid 19 aho inzu z'urubyiniro ndetse n'izindi ziberamo ibikorwa byo kwishimisha zahagaritswe, ndetse n'imipaka ihuza iki gihugu n'ibindi bituranye nacyo yafunzwe. Ibi bibaye nyuma yuko muri icyo gihugu hagaragaye abantu benshi banduye, ndetse no mu mugi wa Bujumbura abaturage bakaba baragaragaye ari benshi bambaye udupfukamunwa, Utubari two twahawe amasaha yo gukora.

    Abaturage baburiwe ko umuntu wese utazubahiriza aya mabwiriza azacibwa amafaraga cyangwa agashyikirizwa inteko. Ibi bibaye mu gihe abantu benshi banduye mu mugi wa Bujumbura. Nubwo u Burundi bwatangaje ko umurwayi wa mbere yagaragaye muri Werurwe 2020, ntabwo imibare igaragaza abarwayi ntabwo yigeze itangwa ku gihe na Minisitiri y'ubuzima. Imibare itangwa na Minisiteri y'ubuzima igaragazako abamaze guhitanwa n'iki cyorezo ari babiri naho abanduye bagera kuri 996.

    Kuba u Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19, ni intambwe ishimishije cyane ko icyo gihugu cyari cyaremeje ko Imana itakwemera ko kigera mu gihugu cyabo. Guhera muri Werurwe 2020 uwari Perezida yanzeko abaturage Bambara udupfukamunwa, naho muri Gicurasi 2020, Perezida Nkurunziza nuwamusimbuye Evariste Ndayishimiye basuzuguye cyane iki cyorezo. Mu ijambo rye tariki ya 5 Mata 2020, Ndayishimiye yagize ati 'Hari abaturanyi bifungiye mu mazu, ariko twebwe Imana yemeye ko duterana…..Imana ikunda u Burundi'

    Nkurunziza yaje kwitaba Imana tariki ya 8 Kamena 2020, ariko bigirwa ibanga hafi iminsi itatu. Nubwo inzego za Leta zavuzeko ari umutima wahagaze, abenshi bemeje ko Nkurunziza yazize Covid19, nyuma yahoo umugore we bimenyekanye ko yagiye kuyivuza muri Kenya igihe undi yapfaga.

    Mu gihe isi yose yari yafashe ingamba zo kurwanya iki cyorezo, Nkurunziza we yakomeje kuzengira igihugu mu rwego rwo kwamamaza Ndayishimiye ndetse yitabira n'imikino. Yageze naho yirukana abahanga

    Abahanga mu by'Ubuzima bishimiye ingamba nsha zafashwe na Nkurunziza nubwo batinze aho bamwe batahwemye kugaragaza ko abayobozi b'u Burundi bazabazwa abaturage babo bahitanwe n'iki cyorezo kuko baba aribo nyirabayazana w'urupfu rwabo. Abahanga bakomeje kugaragaza ko nta gihugu cyarwanya icyorezo cya Covid 19 cyonyine mu gihe ibindi bijenjetse

    Kuri uyu wa kane w'icyumweru gishize, mu ishuri rya Mwaro habonetse abanyeshuri bane banduye Covid 19, ariko kuwa gatanu baba 32 aho abanyeshuri benshi biga baba mu kigo. Yaba abarimu cyangwa abanyeshuri muri iki kigo baratinya ko bandura mu minsi ya vuba. Uru ni urugero rumwe mu mashuri menshi ari muri iki gihugu.

    The post U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y'iminsi bagisuzugura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-burundi-bwakajije-ingamba-zo-kwirinda-icyorezo-cya-covid19-nyuma-yiminsi-bagisuzugura/

  • Covid-19: Leta ya Malawi nayo yafunze amashuri yose #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2021, amashuri yose muri Malawi yafunzwe, biri mu ngamba nshya zafashwe mu kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

    Mu Rwanda, naho kuva uyu munsi Leta yafunze amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye mu mujyi wa Kigali kubera ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera.

    Muri Africa, abantu bamaze kwandura Covid-19 bararenga miliyoni 3.2 naho abo imaze kwica bararenga 78,000, nk'uko bivugwa n'ikigo gishinzwe ibyorezo cy'ubumwe bwa Africa.

    Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yanatangaje umukwabu wa nijoro uzajya utangira saa tatu ku isaha yaho. Yatangaje kandi ko abantu barenze 50 batemerewe guhurira ahantu hamwe.

    Muri Malawi baracyari mu cyunamo nyuma y'uko Covid-19 yishe abaminisitiri babiri bo muri guverinoma. Kimwe cya gatatu cy'abantu 300 bishwe na coronavirus muri Malawi yabishe muri uku kwezi gusa.

    Mu Rwanda, hitezwe ingamba zikomeye kurushaho

    Valentine Uwamariya, minisitiri w'uburezi mu Rwanda yavuze ko amashuri n'ahandi mu gihugu ashobora gufungwa, igihe naho ubwandu bwakwiyongera.

    Amashuri yari aherutse gufungura mu kwezi kwa 11 nyuma y'amezi umunani afunze kubera iki cyorezo. Muri uku kwezi gusa Covid-19 imaze kwica abantu 50 mu Rwanda ku bantu 142 imaze kwica kuva yahagera mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize.

    Mu minsi irindwi ishize, mu Rwanda hatangajwe abantu bashya barenga 1,000 banduye. Byitezwe cyane ko Leta ishobora gutangaza ingamba nshya zikaze kurushaho mu kwirinda iki cyorezo.

    Mu gihugu hasanzweho umukwabu utangira saa mbiri z'ijoro, ingendo hagati y'uturere, n'uturere n'umujyi wa Kigali nazo zirabujijwe. Mu Rwanda kandi nkuko BBC ibitangaza, bategetse ibitaro byose bya leta gutangira kuvura abanduye Covid-19 bivuriza ku bwisungane mu kwivuza bw'abaturage(Mituweli).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/covid-19-leta-ya-malawi-nayo-yafunze-amashuri-yose/