Blog

  • Yigomwa Buruse kugira ngo afashe abafite ibibazo nk’ibyo yahoranye (ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cyusa Ian Berulo
    Cyusa Ian Berulo

    Cyusa Ian Berulo yavutse mu mwaka wa 1992, mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi.

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, Cyusa yabashije kurokokana na nyirakuru ubyara nyina ari na we wamureraga kuko nyina yitabye Imana amubyara.

    Uyu mukecuru na we ngo yari akuze cyane afite imyaka 85 y’amavuko akaba n’umukene cyane ku buryo ngo hari n’igihe bashoboraga kumara iminsi ibiri nta kintu bakojeje mu kanwa.

    Mu mwaka wa 1998 nibwo Cyusa yatangiye ishuri ari we wijyanye nta gikoresho afite na kimwe usibye urubaho yandikagaho.

    Icyo gihe ngo yabashaga gucengana n’abarimu ku buryo atishyuraga amafaranga 100 umunyeshuri yasabwaga kwishyura.

    Ageze mu mwaka wa kane mu mashuri abanza ngo yaje kuvumburwa ko atishyura arirukanwa arataha.

    Nyuma y’iminsi ibiri ngo yagarutse ku ishuri gusaba imbabazi, umuyobozi w’ishuri ngo aramuhakanira ahita areka ishuri.

    Ati “Natangiye nta gikoresho na kimwe cy’ishuri nkandika ku rubaho rwa Triplex najya gutaha nkarusiga munsi y’urugi nkarufata ngarutse mu gitondo ariko nkaba uwa mbere.”

    Akomeza agira ati “Baje kumvumbura ko ntishyura baranyirukana hashize iminsi ibiri nagarutse gusaba imbabazi ndabyibuka umugore wayoboraga ishuri ni we wa mbere mu buzima nabwiye ko ndi impfubyi bityo yandeka nkiga ambwira ko adakeneye kumva ibyo mvuga ndataha mva mu ishuri.”

    Abafite ubumuga bahabwa ingurube n
    Abafite ubumuga bahabwa ingurube n’ihene kugira ngo bisange mu muryango bafite imibereho myiza

    Nyuma y’imyaka itatu ngo yaje kubwirwa n’umwalimu w’umusore ko yagaruka ku ishuri akamufasha.

    Mu mwaka wa 2003 Cyusa Ian Berulo ngo yagarutse ku ishuri yizeye inkunga y’uwo mwalimu nyamara idahari ahubwo ari uko amafaranga y’ishuri yari amaze gukurwaho ku banyeshuri bose mu gihugu.

    Yasoje amashuri abanza akomereza mu mwaka wa mbere mu mashuri y’uburezi bw’ibanze (Nine-Year Basic Education) kugera mu mwaka wa Gatatu wayo.

    Aha ngo yahuye n’ibibazo bikomeye kuko yagombaga kwiga ariko anashaka ibitunga urugo.

    Ati “Jye natahaga saa munani mu gihe abandi bataha saa kumi ngiye gukora umusiri (gukora ibiraka). Nakoze ku cyuma gisya amasaka ikayi iri iruhande rwanjye nkatsa icyuma ndebaho nitegura ikizamini.”

    Cyusa avuga ko yatsinze neza ikizamini cya Leta yoherezwa kwiga mu Ntara y’Iburasirazuba ku ishuri ryisumbuye rya Kabirizi (Ecole Secondaire de Kabirizi).

    Icyo gihe ngo yari amaze gukorera amafaranga 47,000 frw aguramo umufariso (Matelas) asigarana 38,000 frw kandi ku ishuri agomba kwishyura 47,000frw.

    Ageze mu nzira ajya ku ishuri ngo yabonye umugiraneza w’umusirikare na we wari utwaye umwana we ku ishuri na we yajyagaho aramutwara amugezayo.

    Yakomeje kwihishahisha ntiyishyure nyuma aza kugaragara agezemo ideni ry’amafaranga y’u Rwanda 146,000 frw.

    Iyo igihe cyo gutaha no gusubira ku ishuri cyageraga, akenshi ngo igice cy’urugendo rwe yakigendaga n’amaguru ubundi agatabarwa n’abagiraneza bakamutwara.

    Ati “Hari n’igihe navuye i Nyamata ngera i Kigali nari mfite 2000frw kandi kugera i Kigali ari 2500frw. Nabikoraga niyibye kuko itegeko ni uko imodoka zikura abanyeshuri ku ishuri ntibagende mu muhanda. Navaga ku ishuri n’amaguru nkategera i Sake kugira ngo urugendo ruhure n’ayo mfite.”

    Yishyuye gute ideni ry’ishuri, yamenye ate FARG?

    Cyusa Ian Berulo avuga ko yageze igihe abwira umwalimu wamwigishaga witwa Jackson ikibazo cye amugisha inama y’aho yanyura kugira ngo yishyurirwe.

    Ngo yamugiriye inama yo kwandikira Akarere akomokamo n’indi miryango kugira ngo abone inkunga imufasha kwiga.

    Ati “Nandikiye Akarere igisubizo kirabura, nasubiyeyo Umunyamabanga w’Akarere (Secretary) ampuza n’umuyobozi wungirje ushinzwe imibereho myiza witwa Isimbi Mukabarisa Dative. Namubwiye ikibazo cyanjye ansubiza ko narenganye ndetse ambwira ko ngenda ibindi akabikurikirana.”

    Ku itariki 26 Mata 2014 nibwo Cyusa Ian Berulo yabonye icyemezo cya FARG akomeza amashuri ndetse aranatsinda yinjira muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali (KIST).

    Ageze mu mwaka wa Kabiri wa kaminuza muri Nyakanga 2017 ngo yasubiye iwabo aho akomoka ajya gusenga ashaka ikarita ya batisimu.

    Icyo gihe ngo yabonye abana bashobora kuba babayeho mu buzima yanyuzemo ahitamo gushinga umushinga ubafasha.

    Amafaranga 25,000 yahabwaga na Leta kugira ngo amufashe mu masomo ye ngo yahisemo kwigomwa 5,000frw bya buri kwezi kugira ngo afashe abo bana kubona ibikoresho by’ishuri.

    Amezi atatu ya mbere ngo ntibyagenze neza ariko ntiyacika intege arakomeza ariko yimurira ibikorwa bye ahagana mu Birambo muri Karongi.

    Umushinga Berulo Foundation wa Cyusa, ubu ufite abanyeshuri bari barataye ishuri mu turere twa Karongi na Rulindo 213 ufasha.

    Abana bagurirwa inkwavu, bakazorora zikabyara andi matungo

    Uretse abana bataye ishuri ngo afite n’abandi bana 16 afasha bafite ubumuga harimo babiri bishyurirwa amashuri yisumbuye ndetse na 14 bahawe ingurube.

    Abana bari barataye ishuri barisubijwemo bahabwa inkwavu ngo zibafashe kubona ibikoresho by
    Abana bari barataye ishuri barisubijwemo bahabwa inkwavu ngo zibafashe kubona ibikoresho by’ishuri biboroheye kandi banizigamire ku buryo mu myaka 5 buri wese yaba afite miliyoni imwe

    Uyu munsi ngo hari umwana wo mu karere ka Karongi w’imyaka irindwi umaze kugura inka mu mafaranga 130,000frw yakuye ku rukwavu yahawe na Berulo Foundation.

    Agira ati “Nsoje amashuri nabonye aho nkora imenyereza-mwuga rihemba nkajya mpabwa 100,000frw nkuramo 30,000frs nguramo ingurube nziha abafite ubumuga ndetse nkashyiraho n’utundi nahaga abafashamyumvire kugira ngo bamfashe abantu badafata nabi amatungo babonye.”

    Cyusa Ian na Foundation Berulo ngo bafite intego ko mu myaka itanu buri wese azaba afite amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1,000,000frw).

    Abana bafashwa ngo buri gihe bagenda bongerwaho abandi bitewe n’ubushobozi.

    Cyusa Ian Berulo na Foundation ye, yifuza ko yafashwa kubona aho gukorera, kuba abayobozi bakwegera abafatanyabikorwa (gusura abana bahabwa inkunga) ariko by’umwihariko akifuza ko abayobozi b’amashuri bakwigisha abana kumenya kwizigamira bakiri bato.

    Kugira ngo abana batsinde kandi borore neza ngo baratemberezwa, bigatera abandi kubikora neza.

    Cyusa Ian Berulo ubu ariga muri Kaminuza y’u Rwanda icyiciro cya gatatu aho yiga ibijyanye no kubaka amahoro no kwirinda umwiryane (Peace and Conflict Transformation).

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yigomwa-buruse-kugira-ngo-afashe-abafite-ibibazo-nk-ibyo-yahoranye-ubuhamya

  • Umusore yabitse Papa we wapfuye mu buryo butangaje #rwanda #RwOT

    Uyu musore usanzwe akora mu nzego z'urubyiruko muri Nigeria, yatangaje ko Shitani Nkuru yaraye ipfuye, ko Se yari imburamumaro bityo ko urupfu rwe ari ikibi bakize.

    Mu byishimo byinshi ati: 'Ruhukira mu mahoro data w'imburamumaro. Bwa nyuma na nyuma ikibi kituvuyemo. Turishimye kuba tukubonye upfa.'

    Abamkurikiye bamubajije icyo yari asanzwe apfa na Se, niba hari ikibi yamukoreye kugira ngo amubike bene ako kageni. Ntacyo yasubije kuri iyi ngingo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umusore-yabitse-papa-we-wapfuye-mu-buryo-butangaje

  • Filimi y'Uruhererekane ya LA CASA DE PAPEL yakunzwe na benshi ku isi igiye kugaruka mu gice cya nyuma #rwanda #RwOT

    Iyi filimi yanditswe na Alex Pina yakunzwe na benshi kubera ubwenge bw'umukinnyi uyigaragaramo witwa Professor uba uyobora ibisambo yatoranyije bikiba bikoresheje ubuhanga buhanitse.

    Ubuyobozi bw'iyi filimi bwatangaje ko nta gihindutse igice cya nyuma cya gatanu ari nacyo cya nyuma cyayo kizasohoka muri Mata uyu mwaka, kigatangira guca ku rubuga rwa Netflix ku wa 31 Nyakanga 2021.

    Umwanditsi wayo, Álex Pina, yavuze ko bamaze umwaka wose bakora iyi filime. Ati 'Tumaze igihe dushaka uko iki gice cyazaba kiza, tureba uko twashyira Professor mu murongo neza ndetse n'abandi bakinnyi iyi ntambara ntabwo izaba yoroshye ariko iki nicyo gice kizaba gishishikaje cyane.'

    Iki gice kikazagaragaramo abakinnyi benshi bagaragaye mu bya mbere nka Tokyo, Professor, Lisbon, Rio, Denver, Stockholm, Palermo, Helsinki, Bogota, Marseille n'abandi.

    Kugeza ubu ntiharemezwa niba Berlin azagaragara muri iki gice nk'uko yagaragaye mu cyashize aho yabonekaga havugwa ibintu byabaye. Umukinnyi utazagaragaramo ni Nairobi wakunzwe na benshi kuko yishwe mu gice cya kane.

    Ntabwo umukobwa witwa Nairobi azagaragara muri iki gice kuko yashwe arashwe mu gice giheruka gusohoka.

    Iki gice cya gatanu kikaba cyitezweho kugaragaza uko bacika muri banki ya Espagne bari bagiye kwibamo, igice cya kane cyarangiye bisa n'ibidashoboka kuko Sierra yari amaze gufata Professor.

    Money Heist cyangwa se La Casa de Papel igice cyayo cya kane cyasohotse ku wa 03 Mata 2020,cyabaye urukerereza hose kubera ko benshi bashaka kumenya ibya Professor warimo guhigwa bukware ndetse bagiye kumufata ndetse n'umugore we bamufashe, gusa iyi filimi nibwo yari igiye kuryoha.

    Iyi ni filime yakunzwe cyane kuva mu myaka mike ishize, nyamara yatangiye ifatwa nk'ibintu biraho, itambuka muri Espagne kuri Televiziyo yitwa Antena 3, itangira igizwe n'uduce 15 twanditswe na Álex Pina.

    Mu 2017 Netflix yegukanye uburenganzira bwo kuyerekana ku Isi yose, igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n'icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019.

    Ibice bibiri bya mbere bigaruka ku mugambi uba waracuzwe wo kujya kwiba amafaranga yo muri Royal Mint i Madrid muri Espagne, inzu icapirwamo amafaranga y'icyo gihugu, bateganya gukora nibura miliyari €2.4 bakazicikana. Iyo nyubako bayigeramo bakanagira imbohe abantu 67 baba bayikoramo.

    Ni igikorwa ariko kidahira ayo mabandi aba ayobowe na Professor (Álvaro Morte) we uba uri ahandi hantu, kuko igice cya gatatu kijya kurangira Nairobi akaraswa, Lisbon agafatwa ndetse bigakekwa ko yapfuye ku buryo abandi baba baheze muri iyo nyubako.

    Iyo filime iri mu cyesipanyole (Spanish) ariko hari iyasemuwe [dabbing] mu Cyongereza binyuze mu bandi bakinankuru, ariko ku babishaka iguma mu rurimi rwayo, hasi hakiyandika amagambo y'Icyongereza.

    Kuva igice cya kane cyajya hanze,niyo filimi ishakishwa cyane kurusha izindi zose ku Isi. Kuva tariki ya 3 kugera ku ya 5 Mata 2020, iyi filimi yari mu zishakishwa cyane inshuro 31.75 ugereranyije n'izindi ica kuri Game of Thrones, The Walking Dead, Brooklyn Nine-Nine na Westworld.

    Mu minsi itatu ya mbere ikijya hanze, yahise irebwa cyane inshuro 36.6% ugereranyije n'uko igice cyayo cya kane cyarebwe. Bigaragazwa n'uko ubwo igice cya gatatu cyasohokaga muri Nyakanga2020, hagati ya tariki 19 na 21, cyari kimaze kurebwa n'abantu biyongereyeho inshuro 23.24 ugereranyije n'izindi filimi z'uruhererekane ndetse yahise iba filimi ya kane y'uruhererekane yashakishwaga cyane ku Isi.

    Iyi filimi ikigera mu Rwanda,yabaye icyogere hose kubera ukuntu umuhanga mu gukora udusobanuye mu Rwanda,Rocky Kirabiranya yayisobanuranye ubuhanga

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/filimi-y-uruhererekane-ya-la-casa-de-papel-yakunzwe-na-benshi-ku-isi-igiye

  • Hagiye gutangazwa impinduka ku musoro ku mutungo utimukanwa waremereye Abanyarwanda benshi #rwanda #RwOT

    Uyu musoro waherukaga kwiyongera cyane,ntiwishimiwe n'Abanyarwanda bituma bamwe bageza iki kibazo ku mukuru w'Igihugu Paul Kagame.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru n'abaturage, ku wa 21 Ukuboza 2020, ikibazo cy'imisoro ku mutungo utimukanwa yiyongereye ni kimwe mu byo yagejejweho bituma yizeza ko kigiye kwigwaho

    Icyo gihe,Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi inzego kireba zarimo kugisuzuma no kugishakira igisubizo ariko na none ngo habayeho korohereza abasora ku buryo bikorwa mu byiciro kugeza ku wa 31 Werurwe 2021.

    Ati 'Twatangiye isuzuma ari Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ari Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ndetse n'inzego z'ibanze, gusuzuma ikibazo ubu twarabitangiye ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hashyizweho uburyo bwo korohereza abasora kugera mu mpera za Werurwe 2021 kandi mu byiciro.'

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umusoro ujyanye n'ubukode bw'ubutaka ugomba kubaho ariko nanone hakarebwa amikoro y'abaturage ndetse n'igihugu hagashakwa igisubizo kibereye benshi ku buryo binashoboka ko habamo n'inyoroshyo.

    Ati 'Nagira ngo yumve ko ubutaka bugira ubukode n'umusoro ujyanye na bwo, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n'impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi na none ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo tuvuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.'

    Umusoro ku mutungo utimukanwa wavuye ku mafaranga y'u Rwanda 0 kugera kuri 80 kuri metero kare imwe ugera ku mafaranga y'u Rwanda hagati ya 0 kugera kuri 300 kuri metero kare imwe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/hagiye-gutangazwa-impinduka-ku-musoro-ku-mutungo-utimukanwa-waherukaga

  • Irebere abantu 5 b'ibyamamare mu Rwanda bafite abana bateye ubwuzu cyane. (Video +Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kenshi tugenda twumva inkuru zitandukanye zivuga ku byo abantu b'ibyamamare hirya no hino baba bakoze ,gahunda zabo ndetse nibikorwa byabo muri rusange ,ariko burya ni byiza kumenya n'ubuzima bwabo bwite,uko babayeho ,tukamenya n'imiryango yabo nk'uko turabibona muri iyi nkuru.Dutegura iyi nkuru twifashishije video ya Kigali hot news kuri Youtube maze dutondeka abana 5 b'ibyamamare bateye ubwuzu mu Rwanda.

    5.Isheja Sandrine

    Uyu ni umunyarwandakazi kuri Kiss Fm afite umwana yabyaranye n'umugabo we Kagame Peter.

    4.Miss Bahati Grace

    Uyu mwana wa Miss Bahati wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2009 yamubyaranye n'umuhanzi K8 Kavuyo bakanyujijeho mu rukundo.

    3.Yannick Mukunzi.

    Umwana uza ku mwanya wa 3 ni umwana wa Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy.

    2.Antoinette Niyongira

    Umwana uza ku mwanya wa 2 w'abana b'ibyamamare beza cyane ni uwa Antoine Niyongira, umunyarwandakazi kuri Kiss Fm n'umugabo we Kigenza Aime Patrick.

    1.Meddy Saleh na Shaddyboo

    Abana b'impanga ba Meddy Saleh yabyaranye na Shaddyboo nibo baza ku mwanya wa mbere w'uru rutonde.

    Icyitonderwa:Ntitwavuze ko abandi bana ari babi ahubwo twashatse kugaragaza ibyamamare bifite abana bashamaje cyane mbese bateye ubwuzu nk'uko tujya tubagezaho  intonde z'ibyamamare bifite umuranga buhebuje.

    Kanda kuri iyi videwo urebe birambuye uru rutonde rw'abana beza:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/irebere-abantu-5-bibyamamare-mu-rwanda-bafite-abana-bateye-ubwuzu-cyane-video-amafoto/

  • Abantu 4% by'abapimwe mu buryo rusange i Kigali basanzwemo COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali ku bufatanye na RBC, batangiye gupima abaturage mu buryo bwa rusange, aho muri buri kagari hagombaga gupimwa abantu 125.

    Kugeza ku wa 27 Mutarama, hashize iminsi itanu icyo gikorwa gitangiye, RBC yavuze ko abantu bagera ku 15.000 ari bo bari bamaze gupimwa, muri bo 629 bangana na 4% basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson, yavuze ko kuba harapimwe abantu benshi muri iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali, ari byo byatumye imibare y'abagaragarwaho n'ubwandu izamuka muri iyi minsi ishize.

    Ati 'Ubu bwiyongere bw'abagaragarwaho n'ubwandu bwatewe n'uko turi gupima abantu benshi ndetse tugakurikirana abahuye nabo, ni yo mpamvu hari ubwo twabonye ubwandu buri hejuru ya 500 (ku wa 26 Mutarama). Urebye ku basangwamo ubwandu mu bipimo byafashwe bangana na 4%.'

    Iki gikorwa cyo gupima abaturage mu tugari gikorwa ku buntu, ku baturage batoranyijwe muri buri kagari, bagizwe ahanini n'abari hejuru y'imyaka 70 cyangwa basanzwe bafite izindi ndwara, ndetse hakorwa n'igikorwa cyo gukurikirana abahuye n'abanduye.

    Iki gikorwa biteganyijwe ko kizarangira ku wa 31 Mutarama 2021, gusa Dr Rwagasore yavuze ko iki gikorwa kitazaba kirangiye ahubwo bashaka ko cyazakomeza no mu bindi bihe biri imbere.

    Kuri ubu hari n'igikorwa RBC n'Umujyi wa Kigali batangiye cyo gupima abaturage bafite guhera ku myaka 25 kuzamura, hakaba hazajya hapimwa abantu 100 muri buri kagari, mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa 28 Mutarama 2021, abantu bari bamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda, bagera ku 14.529, abarwaye bakaba ari 5.109, mu gihe abapfuye ari 186.

    Ubwandu bwa Coronavirus muri Kigali bukomeje kwiyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-4-by-abapimwe-mu-buryo-rusange-i-kigali-basanzwemo-covid-19

  • Imanza z’umurimo Leta itsindwa zaragabanutse mu myaka ibiri ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara muri Raporo y’iyo Komisiyo yo mu mwaka wa 2019-2020, isesengura ryakozwe ku gihombo Leta yatewe n’Abayobozi b’inzego za Leta bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi, kuva muri Nyakanga 2018 kugera muri Kamena 2019, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga mu manza iregwamo.

    Iyo raporo igaragaza ko Leta yatsinzwe 86.7% by’imanza zose yaburanye. Muri rusange iyo raporo igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2018 na Kamena 2019, inzego za Leta zigera kuri 24 zaburanye imanza 121, ziburana n’abakozi 171.

    Muri izo manza Leta yatsinze 16, itsindwa 105 bituma yishyura amafaranga agera kuri 949.558.559Frw.

    Iyo Komisiyo ivuga ko ayo mafaranga agizwe na 763,963,633 Frw yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi bagombye kuba barahawe kabone n’iyo batajya mu nkiko, naho 185,594,926 Frw akomoka ku ndishyi z’akababaro, igihembo cy’abavoka n’amagarama abakozi batanze mu nkiko izo nzego za Leta zikayabasubiza.

    Inzego za Leta zo zatsindiye 8,540,000 Frw agizwe n’ayo Urukiko rwayigeneye kubera gushorwa mu manza nta mpamvu n’abakozi bayireze bagatsindwa.

    Zimwe mu mpamvu zatumye Leta iregwa ikanatsindwa ni ukudaha abakozi imishahara yabo ku gihe n’ibindi bagenerwa n’amategeko bifitanye isano nayo, kwirukana umukozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Hari kandi gusezerera umukozi nta mpaka kubera ibura ry’umurimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kudatanga icyemezo cy’imirimo yakozwe, kudaha umukozi ikiruhuko cy’umwaka no guhagarika abakozi by’agateganyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Gusa nubwo byari bimeze bityo mu mwaka wa 2018-2019, bigaragara ko byagabutse kuko mu mwaka wabanje wa 2017-2018, imanza zijyanye n’umurimo Leta yari yazitsinzwemo cyane.

    Nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo yo mu mwaka wa 2018-2019, isesengura ryakozwe ku gihombo Leta yatewe n’Abayobozi bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi kuva muri Nyakanga 2017 kugera muri Kamena 2018, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga kubera icyo kibazo.

    Iyo raporo yerekanye ko Leta yatsinzwe imanza ku kigereranyo cya 92.3 % by’izo yaburanye zose. Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo, ikangurira abayobozi kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta kugira ngo birinde kuyishora mu manza.

    Umuntu arebye kuri iyo mibare yo muri raporo ebyiri ziheruka z’iyo komisiyo, abona ko hari igabanuka mu mibare y’imanza z’umurimo Leta yatsinzwemo. Birashoboka ko yanakomeza kugabanuka, kuko iyo Komisiyo nk’uko bigaragara muri raporo yayo, yagiye isura inzego n’ibigo bya Leta bitandunye, mu rwego rwo gukangurira abayobozi n’abakozi ba Leta kumenya no kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta.

    Nkurunziza Fernand, umukozi w’iyo Komisiyo akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane, avuga ko raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo isohoka muri Kamena buri mwaka, ariko ikaza ikubiyemo icyegeranyo cy’imanza zerekeye umurimo Leta iba yazarabunye mu mwaka ushize.

    Ni ukuvuga ko raporo ya Komosiyo ya 2019-2020, igaragaramo imanza zerekeye umurimo Leta yaburanye mu mwaka wa 2018-2019. Ubu raporo izahoka muri Kamena 2021, izaba igaragaramo ibyavuye mu manza z’umurimo Leta yaburanye mu mwaka wa 2019-2020.

    Ikindi gituma umwaka wa raporo utaba uhura n’uw’ibyavuye mu nkiko ni uko umwaka w’ubucamanza utangira muri Nzeri ukarangira muri Nyakanga, kandi imanza zaciwe Komisiyo ntihita izibona ako kanya kuko ngo bifata umwanya wo kubanza kuzinjiza mu ikoranabuhanga n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imanza-z-umurimo-leta-itsindwa-zaragabanutse-mu-myaka-ibiri-ishize

  • Ibi bintu bibangamira kwizera #rwanda #RwOT

    Mu nyigisho zabanje kubijyanye no kwizera, twavuze ku bwoko( uburyo) 10 bwo kwizera. Twanagarutse kandi ku bintu bikuza kwizera, ubu tugiye kuvuga ku bintu bishobora kubangamira kwizera. Ibi bintu tugiye kugarukaho ni inkoni ikubita kwizera, ni urusika rukomeye ikwiye gukuraho kuko rutuma udashyikira kwizera.

    Icyaha

    Icyaha, ni ikintu kibangamira kwizera, umutima urimo icyaha ntabwo ushobora kwizera ngo bishoboke ahubwo uhorana ipfunwe, uhora ugucira urubanza. Umutima urimo icyaha ntushobora kubaho wizeye, kuko kwizera bisaba ngo ugirane isano n’uwo wizeye. Rero iyo harimo icyaha bisa nkaho giciye umurunga ubafatanyije.

    Ubwoba

    Abantu bafite ubwoba bw’ubuzima, bafite ubwoba bw’ejo hazaza. Niyo mpamvu abantu bambura, bakabeshya, bakagambana, bagasebanya bagira ngo barengere ejo hazaza. Ariko ntabwo dukwiye kubaho dufite ubwoba bw’ejo hazaza. Ubwoba ni inkoni ikubita kwizera.

    Hari ibintu bibiri bikora kimwe: Kwizera n’ubwoba bikora kimwe, ibyo ufitiye ubwoba bizakubaho, n’ibyo wizeye nabyo bizakubaho. Bibiliya ivuga ko mu bantu batazajya mu ijuru harimo n’abanyabwoba, umuntu ufite ubwoba ntashobora kunezeza Imana.

    Ese ni ibiki ufitiye ubwoba mu buzima?. Ufite ubwoba ko utazarongorwa/utazarongora, ufite ubwoba ko utazabona ibyo utungisha abana, ufite ubwoba ko akazi gahagaze wapfa, ufite ubwoba ko inshuti zikuvuyeho ubuzima butakomeza?, ni ibiki ufitiye ubwoba?. Reka ubwoba wige kubaho ubuzima bwo kwizera kuko ubwoba ni inkoni ikubita kwizera.

    Amaganya y’isi

    Yesu yaravuze ngo’ Ntimukiganyire ibiryo n’imyambaro, n’ejo nzamera nte’. Imana izi ibyo uzarya, ibyo uzambara, Imana izi ejo hawe hazaza. Nta mpamvu yo kubaho ufite ubwoba, ukwiye kubaho wizeye Imana. Amaganya y’isi atera umuntu kutizera, ntabwo dukwiye kubaho twiganyira Umwami Yesu yemeye kudufasha mubyo tunyuramo mu buzima bwacu.

    Inarinjye( Logique)

    Iyo umuntu afite sitoke(stock) irimo ibiryo aba yumva ari sawa, gusenga singombwa. Iyo akabati kuzuye imyenda uba wumva ari sawa, iyo kuri konte hariho amafaranga uba wumva ari byiza. Kera abanyaburayi nibo bagize ububyutse mbere yacu, ninabo batuzaniye ubutumwa bwiza.

    Nko kuri metero 100 iwabo habaga hari urusengero (Insengero zari zuzuye abantu bafite ibihe byiza).

    Uko bagiye bagira iterambere mu buryo bw’umubiri byageze igihe babona ko gusenga bitakiri ngombwa. Barakubwira ngo gusenga ni ugusaba, ' Njyewe ntacyo mfite nsaba Imana’. Uko iterambere ry’umubiri rigenda riza, abantu bagenda bakura amaso kukwizera bakimika inarinjye kandi inarinjye irimmo amakosa menshi. Niyo mpamvu dukwiye kwiga kubaho ubuzima bwo kwizera.

    Logique ntabwo yemera ko indwara nka Sida, Diyabete …,zikira. Ariko mukwizera izo ndwara zirakira, ibyo siyansi itemera Bibiliya ibyemera nk’ukuri. Iyo utangiye gukatira muri logique ntube ikiyoborwa no kwizera n’Umwuka Wera, uratakara. Umwuka Wera akuva iruhande kuko watangiye kugendera mu bwenge.

    Ibi bintu turimo ni ibintu byo kwizera: Yesu ntitwigeze tumubona hashize imyaka isaga 2000, amaraso ya Yesu ntiturayabona uko asa ariko twizeye ko atweza. Twizeye ko Yesu azagaruka ntituzi aho yagiye, twizeye ijuru ntituzi aho riri. Ibi bintu turimo ni ukwizera iyo utangiye kujya muri logique rimwe na rimwe uratakara.

    Kudasenga

    Iyo utangiye kubaho ubuzima budasenga, ugatangira kubaho ubuzima nk’ubwo abandi bantu bose utakaza ubusabane n’uwo wizeye, ugatangira kubaho ubuzima nk’ubw’abandi.

    Kudahuza ijambo ry’Imana n’ubuzima

    Kwizera kuzanwa no kumva kandi ijambo rya Kristo. Ese uheruka kumva ijambo ry’Imana?, uheruka kumva Imana ivugana nawe?, hari uburyo Imana inyuramo ikakuganiriza?. Niba Imana idaheruka kuvugana nawe, kwizera byakugora kandi kutumva ijambo ry’Imana bigira ingaruka mbi nyinshi.

    'Umwana w’umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi?'. Dukwiye kubaho ubuzima bwo kwizera, tukareka kwiruka inyuma y’isi kuko no mu ijuru tuzajyanwamo no kwizera.

    Pasiteri Habyarimana Desire/ Agakiza Tv. Kurikira iyi nyigisho yose

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibi-bintu-bibangamira-kwizera.html

  • Abarwariye Covid-19 mu rugo barasaba ubufasha bw'ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Ibi barabivugira ko batabasha kugira icyo bakora kugira ngo babone indyo yuzuye kuko batemerewe kuva mu ngo zabo ngo bajye gushaka imibereho hanze yazo.

    Umwe yagize ati 'Nagiye kwipimisha, bambwira ko nanduye Covid-19, biba ngombwa ko batugumisha mu rugo kandi ubushobozi ni bucye. Ibyo baduhaye ni ibishyimbo na kawunga kandi mfite abana bato, urabona ko nk'uyu aba akeneye igikoma, aba akeneye n'utundi tuntu ku ruhande. Nanjye nkeneye izo mbuto badutegetse. Mbese nta kintu namba dusigaranye mu nzu uretse iyo kawunga n'ibishyimbo byonyine.'

    Na mugenzi we yagize ati 'Rero ikibazo dufite ni icyo kubona ako gasukari, n'izo mbuto naho ubundi isaha y'Imana nigera tugomba gukira, ariko nibura umuntu akabasha kubona n'izo mbuto”.

    Undi mu baganiriye na RBA yunzemo ati 'Ubundi igikoma ni cyo kidutunze nyine n'ibyo bishyimbo, dukeneye kubona n'izo mbuto nyine, umuntu akeneye kuba yabona utundi tuntu nk'imboga yavangamo n'ubundi burisho”.

    Ni ikibazo bahuriyeho na bagenzi babo bavuga ko kubona ibyo abaganga babategeka gufata mu kurushaho kubaka ubudahangarwa bw'umubiri bibagora kuko baba bambitswe ibikomo bituma badatarabuka ngo banashakishe ibyunganira ibyo bahawe. Ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi bantu basanze hanze.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko abaturage bari kuvurirwa mu rugo bakwiye kuhaguma ariko uwo gufashwa bakamufashiriza aho ari.

    Ati 'Abakenera inyongera kuri ibyo dushoboye kubona, nk'abana bo twabageneye amata. Abarwaye Covid-19 bashobora kuba bari muri Guma mu Rugo, batashobora gusohoka kuko abandi bari muri Guma mu Rugo batarwaye bashobora kujya guhaha ariko urwaye we asabwa kuguma mu rugo iminsi 10, akongera akipimisha yakira akabona kugenda.'

    Yasobanuye ko inzego z'ibanze zikomeza gukurikirana abantu barwaye Covid-19, ati 'Uburyo turi gukurikirana abarwayi, ari abajyanama b'ubuzima, ba mudugudu na ba mutwarasibo bagenda babasura bareba niba bafite imirire, abatishoboye bakaba bafashwa, bakabona n'iyo nyunganizi ariko ibyo bigakorwa babanje kubasura bakareba koko niba abo bantu batishoboye”.

    Ku rundi ruhande ariko hari uduce tugaragarmo abarwayi ba Covid-19 bava mu ngo zabo bakajya hanze, ibintu bifatwa nko gushaka kwanduza abantu indwara wabigambiriye kuko ubikoze aba yasohotse mu nzu abizi neza ko arwaye kandi bibujijwe gusohoka atarakira.

    Inzego z'ubuzima n'iz'umutekano zirasaba abarwayi ba Covid-19, kutava mu ngo zabo ngo bajye gukwirakwiza icyorezo mu bandi baturage.

    Polisi ivuga ko abarwaye Covid-19 bava mu rugo, bashobora no gufungwa igihe kirekire mu gihe baba babirenzeho nk'uko bisobanurwa n'Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo.

    Ati 'Igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda gikoreshwa ubu, mu ngingo ya 177, hari ibihano biteganyijwe ku muntu wanduza abandi indwara abigambiriye kandi ntabwo ari ibihano byoroheje, ni ibihano biremeye mu by'ukuri. Kwanduza abantu indwara yica ubishaka, ubigambiriye, nka Coronavirus idafite n'umuti, mu by'ukuri hateganyijwe ibihano byo gufungwa igihe kiri hagati y'imyaka 20 na 25. Mu gihe ubihamijwe n'urukiko”.

    Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima, RBC, gitangaza ko mu rwego rwo gukumira urujya n'uruza rw'abarwaye Covid-19 bashobora kwanduza abandi, hafashwe icyemezo cyo gutangaza imyirondoro yabo ku buyobozi bw'inzego z'ibanze ndetse no ku bajyanama b'ubuzima babakurikirana.

    Imibare ya RBC, igaragaza ko kugeza ku wa 27 Mutarama 2021, Abarwayi basaga 4 000 ari bo bakurikiranwa bari mu ngo zabo.

    Covid-19 imaze guhitana abantu 186 mu Rwanda, mu gihe abamaze kurwara iki cyorezo ari 14 529, barimo 5 109 bari kwitabwaho.

    Abarwariye Coronavirus mu rugo barasabwa kwirinda kuyikwirakwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwariye-covid-19-mu-rugo-barasaba-ubufasha-bw-ibiribwa

  • Gisagara_ Ntibisanzwe ! Umugabo yishwe azira kwiba ibishyimbo #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi , haravugwa inkuru y' umugabo w' imyaka 48 wakubiswe n' abasore babiri bo mu rugo rumwe bamuziza kubiba ibishyimbo bari bamaze gusarura ahita ahasiga ubuzima.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2021 nibwo aya makuru yamenyekanye.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Kibirizi, yemeza ko uyu mugabo yakubiswe kugeza ubwo apfuye n'abasore babiri nyuma y'uko bamusanze mu nzu yabo aje kubiba ibishyimbo bari basaruye.

    Gusa abaturage bagaragaza ko nubwo yishwe atari umujura wapfumuraga inzu z'abantu.

    Umwe yagize ati 'Uriya muntu wishwe yari asanzwe yiba, mbese kari agasambo ntabwo ari wa mujura wavuga ngo ni wa wundi wapfumuraga inzu z'abantu, yibaga ibintu byo ku gasozi ariko byo yari igisambo.'

    Undi ati ' Yari asanzwe afite imico yo kwiba yego ariko nubwo yari afite iyo mico ntabwo bari bakwiye kumukubita bigeze aho banamwica kuko no gukubita ntibyemewe.'

    Meya w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yabwiye IGIHE ko abishe uyu mugabo bamaze gutabwa muri yombi.

    Ati 'Ni umujura wari umaze igihe kinini yarazengereje abaturage abiba noneho baza kumufatira mu nzu nyuma tuza kumenya ko bamukubise arapfa ariko ababigizemo uruhare bose RIB yarabatwaye barimo barakurikiranwa.'

    Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro kuwusuzuma, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bitemewe cyane ko n'abagize uruhare mu rupfu rwe bose ubu bari gukurikiranwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/29/gisagara_-ntibisanzwe-umugabo-yishwe-azira-kwiba-ibishyimbo/