Blog

  • Gasabo:Abaturiye ikimoteri cya Nduba bahangayikishijwe n’imbwa zabamariye amatungo – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1 ,bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwa bafasha bukabakiza izi mbwa cyangwa bukabashakira ahandi hantu bubatuza bakabaho batekanye.

    Bemeza ko izi mbwa hari bamwe muri bo zatumye bacika ku bworozi kubera uburyo zabamazeho amatungo.

    Ndayishimye Elie uturiye iki kimoteri, avuga ko mu ntangirro z’iki cyumweru yasanze imbwa 10 ziri kumurira ihene.

    Ati “Zari zigiye kurya abana, abo bana bazamutse bazihunga zirazamuka zisanga aho iyi hene yari iri zirayataka ku kibero zirayirya, n’ahandi bari bafite ihene 10 zose zapfiriye muri iri shyamba ari izo mbwa ziziriye.”

    Undi mugabo imbwa zaririye ihene yagize “ Ndavuga nti ese izi mbwa ziturutse hehe?ejo saa saba ziraza zirya hene yari hariya ku irembo. nimbwa nyinshi cyane kandi z’ ibisore wagira ngo ni imitavu .”

    Undi muturage “Amakuru tujya twumva mu baturage n’uko ngo ari abantu baturuka i Kigali bakaza kuzimena aha ariko bazimena nijoro.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba w’umusigire, Bugingo Eugène, we avuga ko izo mbwa bataramenya umubare wazo hashize igihe gito baziteze ariko ko bagiye kongera kuzitega niba zaragarutse.

    Ati “ ariko twari twaziteze kandi abaturage bari babonye igisubizo nibura kitarambye kuko ntabwo zapfa zose kandi ntitwatega umurenge wose,ni ukongera tugasubira mu nzego z’umutekano tukongera tukabaza niba hari undi miti batubonera ku buryo twabafasha tukareba niba twakongera tugatega ariko nta cyumweru gishize duteze ubundi.”

    Yakomeje avuga ko izo mbwa ziza zikurikiye ibiryo muri icyo kimoteri ku buryo aribyo bituma ziba nyinshi muri ako gace.

    Abatuye i Nduba basabye ubufasha ngo imbwa zimaze iminsi zibarira amatungo zihavanwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abaturiye-ikimoteri-cya-nduba-bahangayikishijwe-n-imbwa-zabamariye

  • Musanze: Abarenga 1200 bahawe akazi ko gutunganya amaterasi ku misozi – #rwanda #RwOT

    Iyi mirimo yo gukora amaterasi iri gukorwa mu Mirenge ya Gacaca, Nkotsi, Muko na Remera yo mu Karere ka Musanze.

    Bamwe mu baturage bakora aya materasi bavuga ko gahunda ya VUP izabafasha kwiteza imbere cyane ko bagiraga imbogamizi zo kubona icyo gukora.

    Tuyishime Phocas ni umwe muri bo yagize ati ” Njye imbaraga ndazifite ariko kuba nkennye ni uko ntari mfite icyo nkora, ubu kubera ko baduhemba neza nzakora ibishoboka byose nizigamire nguremo ihene kandi nibigenda neza ihene zizangeza ku nka kuko niyo ntego nihaye”.

    Nsanzineza Aimable na we yavuze ko yagiye agira amahirwe akayapfusha ubusa ariko byamuhaye isomo iki kikaba aricyo gihe cyo gusezerera ubukene.

    Ati “Najyaga gupagasa za Kigali ariko nkayanywera gusa kugeza ubwo ntindahaye (gukena cyane), mfite gahunda kandi narayitangiye ko ayo ndi gukorera nyashyira mu matsinda nkizigamira ayandi naguzemo inka kuko kandi nzabikomeza gutya, ndizera neza ko ntazongera gusubira inyuma ngo nkene”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko aya materasi azabafasha guhangana n’ibiza byangizaga iyi misozi rimwe na rimwe bigatwara n’ubuzima bw’abantu.

    Yagize ati ” Aya materasi ari gukorwa n’abagenerwabikorwa ba VUP, batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora, ni muri gahunda ya Leta yo kubazamura. Bizadufasha kubungabunga ibidukikije tunarwanya ibiza byangizaga ubutaka bigatwara imyaka, bigasenya amazu, hari n’aho byatwaraga n’ubuzima bw’abantu ahandi isuri igatwara imyaka y’abaturage bikajya kwangiza ikiyaga”.

    Meya Nuwumuremyi akomeza avuga ko n’ubwo ari mu bihe byo kwirinda Covid-19, abahakora nabo bakangurirwa kurushaho kwirinda kugira ngo hataba icyuho cyo kwanduzanya.

    Ati ” Buri muntu aba yambaye agapfukamunwa kandi aba afite aho ari bukore ku buryo bataba bacucitse kandi n’ababakoresha bakomeza kubakangurira kwirinda”.

    Imirimo yo gukora aya materasi yateganyirijwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 260, yo gutunganya amaterasi yikora kuri hegitari 250 mu Murenge wa Cacaca, 120 mu Murenge wa Nkotsi, 200 mu Murenge wa Muko mu gihe mu Murenge wa Remera ho hazakorwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 200 byose bikazarangira mbere ya Werurwe 2021.

    Abaturage batandukanye bishimiye guhabwa akazi mu ikorwa ry’aya materasi

    Abaturage basaga 1200 babonye akazi muri aya materasi mu karere ka Musanze

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abarenga-1200-bahawe-akazi-ko-gutunganya-amaterasi-ku-misozi

  • RDC: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yari ayoboye beguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba
    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba

    Ku mugoroba tariki ya 29 Mutarama nibwo Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba yatangaje ubwegure bwe n’ubwa Guverinoma yari ayoboye.

    Yagize ati «Ndashimira icyizere n’umubano mwiza nagiriwe n’Umukuru w’Igihugu mu mezi 15 nyobora iyi Guverinoma. Mu bubasha bwose no kubaha itegeko-nshinga nimeje gutanga ubwegure bwa Guverinoma nari nyoboye. »

    Yakomeje agira ati «Murabizi uburyo politiki muri iki gihugu ihagaze, sinshaka kubishingiraho, ndashimira Perezida wa Repubulika hamwe na Guverinoma nari nyoboye kubera icyizere yatugiriye, mu bufatanye bwatumye igihugu cyacu kimenya guhererekanya ubuyobozi mu mahoro. »

    Prof Ilunga yegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 27 Mutarama 2021, aho Abadepite 367 batoye bemeza ko yegura, naho barindwi bagasaba ko aguma ku butegetsi, mu gihe babiri bifashe.

    Iyo Nteko Ishinga Amategeko yari yitabiriwe n’Abadepite bibumbiye mu ishyirahamwe rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi naho Abadepite bashyigikiye Joseph Kabila wari Perezida ntibitabiriye.

    Prof Ilunga yari yahakanye umwanzuro wo kweguzwa avuga ko abamweguje batabifitiye ububasha, cyane ko bamweguje adahari.

    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba yagiye kuri uriya mwanya tariki ya 6 Nzeri 2019 ku itike y’ishyaka rya FCC rya Joseph Kabila ubu udacana uwaka na Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi.

    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba akurikiye Jeannine Mabunda wari umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko wa RDC na we wegujwe n’Abadepite, aba begujwe bakaba ari bamwe mu bashinjwa kubangamira imishinga ya Perezida Félix Tshisekedi.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/RDC-Minisitiri-w-Intebe-na-Guverinoma-yari-ayoboye-beguye

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 255, abapfuye ni babiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Gatanu ni umugore w’imyaka 85 n’umugabo w’imyaka 41 i Kigali.

    Bahise buzuza umubare w’abantu 188 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Gatanu mu Rwanda habonetse abantu bashya 255 banduye COVID-19, naho 285 mu bari barwaye bakize.

    Abo banduye bashya 255 babonetse mu bipimo 6,087 barimo ababonetse i Kigali: 75, Nyamagabe: 25, Huye 22, Kayonza: 13, Kirehe: 13, Rusizi: 12, Nyanza: 12, Ngoma: 12, Ruhango: 10, Kamonyi: 8, Gakenke: 7, Muhanga: 6, Gatsibo: 5, Nyagatare: 5, Rwamagana: 4, Gisagara: 4, Nyaruguru: 4, Karongi: 4, Nyamasheke: 4, Rubavu: 3, Ngororero: 3, Rulindo: 2, Musanze: 2.

    Kugeza ku wa Gatanu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 14,784 muri bo abamaze gukira ni 9,519 naho abakivurwa ni 5,077.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-bashya-255-abapfuye-ni-babiri

  • Rio Ferdinand yahishuye umukinnyi watukiye mu myitozo Cristiano Ronaldo bimutera gukora cyane #rwanda #RwOT

    Ubwo Ronaldo yageraga muri United muri 2003 yaje ari umukinnyi ufite uducenga twinshi no kwikubira umupira cyane byatumye uyu Ruud van Nistelrooy amutuka ubwo yari amwimye umupira.

    Ferdinand wakinanaga n'aba bombi yahishuye uko byagenze kugira ngo aba bombi bashwane icyo gihe.

    Ferdinand yavuze ko Van Nistelrooy yarakajwe cyane nuko Ronaldo yananirwaga gukata imipira mu rubuga rw'amahina ngo atsinde ibitego niko kumutuka amubwira ko yajya gukinira muri stade z'uruziga zikinirwamo imikino itandukanye irimo no gukirana [circus].

    Yagize ati 'Ntabwo byabaye bitunguranye gusa Ronaldo yagiraga amacenga menshi ndetse ashimisha abafana.

    Yakundaga kuvunwa mu myitozo ariko ndibuka umunsi umwe,ntekereza ko byari byiza kuri we ariko byaramurakaje.Ruud [Van Nistelrooy] yariwe mukinnyi ugezweho icyo gihe muri United.Niwe watsindaga ibitego hafi ya byose.

    Ronaldo yari afite umupira akora uducenga mu gihe Ruud [Van Nistelrooy] we yirukaga agana mu rubuga rw'amahina.Ronaldo ntiyahereje umupira Ruud [Van Nistelrooy] bituma asara avuza induru ati 'akwiriye kujya muri Circus,ntabwo akwiriye kujya mu kibuga.

    Ruud yabivugaga asohoka mu kibuga cy'imyitozo bituma Ronaldo arakara cyane ahita avuga ati 'Kuki ari kumbwira kuriya?.

    Ronaldo yari afite imyaka 18 na 19.Abana bamwe bacika intege bagatakaza icyizere.Bamwe bakomeza gukora nk'ibyo bakoraga ariko Ronaldo yumvise ko Ruud ashobora kuba ari mu kuri ahita ahindura ibitekerezo yongera imibare n'ibitego ariyo mpamvu yabaye umukinnyi wa mbere ku isi.'

    Mu mwaka wa 2006,Cristiano Ronaldo yaje gukora ubufatanye bukomeye na Wayne Rooney bituma bahesha United Premier League 3 zikurikiranye.na Champions League muri 2008.


    Cristiano Ronaldo yatutswe na Van Nistelrooy mu myitozo

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rio-ferdinand-yahishuye-umukinnyi-watukiye-mu-myitozo-cristiano-ronaldo

  • Supersexy yashyize hanze amashusho ashimishije ye n'umugabo we barimo kubyina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Nana Weber wamenyekanye ku mazina ya Supersexy ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko instagram na snapchat, yashyize hanze amashusho ye n'umugabo we barimo kubyina bigaragaza ko bari bishimanye nkuko amashusho abigaragaza. Si ubwa mbere uyu munyarwandakazi ashyira hanze amashusho ye ari kumwe n'umugabo we kuko no mu minsi ishize ubwo umugabo we uzwi ku mazina ya Mr Weber yizihizaga isabukuru ye y'amavuko, Supersexy yashyize hanze amashusho ye n'umugabo we bari mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru y'umugabo we.

    Supersexy yaciye amarenga yuko yaba atwite â€

    Supersexy n'umugabo we

    Supersexy n'umugabo we ni bamwe mu byamamare cyane bikunzw kuvugwa n'abantu batari bake ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko snapchat ndetse na instagram gusa Supersexy we amenyerewe cyane kuri snapchat aho asangiza abamukurikira amashusho atandukanye aho aba arimo kubyina indirimbo z'abahanzi batandukanye zirimo n'iz'abo mu Rwanda. Supersexy kandi ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa n'abantu benshi kuri instagram kuko uyu munyarwandakazi akurikirwa n'abantu basaga ibihumbi 303 (more than 303k followers).

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/supersexy-yashyize-hanze-amashusho-ashimishije-ye-numugabo-we-barimo-kubyina/

  • Umukobwa w'ikizungerezi yirukanwe ku kazi azira ko ikariso ye yari yishushanyije mu ipantaro #rwanda #RwOT

    Umwe mu bavuze iby'iyi nkuru kuri Twitter, Odira Orinze yavuze ko iyo kompanyi iri muzikomeye i Lagos ariko ko ifite amabwiriza rimwe na rimwe yafatwa nko gukabya. Umuyobozi wayo ngo ni uko asanzwe abigenza kuko ngo buri kimwe akireba.

    Yagize ati: 'Hari umuyobozi wa kompanyi imwe ikize, ifite ibiro mu gace ka Ikoyi. Uwo mubosi ari mu myaka 30 gusa abakobwa arabirukana iyo ikariso yishushnyije mu ipantaro. Buri kamwe akarebaho, rimwe na rimwe mba mbona akabya'.

    Ibi by'amakariso yishushanya mu mapantaro y'abagore biboneka kenshi kuri bamwe. Ntawamenya niba hari abahitamo kubigaragaza cyangwa niba hari abo bibangamira.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umukobwa-w-ikizungerezi-yirukanwe-ku-kazi-azira-ko-ikariso-ye-yari

  • Gasabo:Abaturiye ikimoteri cya Nduba bahangayikishijwe n'imbwa zabamariye amatungo – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1 ,bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwa bafasha bukabakiza izi mbwa cyangwa bukabashakira ahandi hantu bubatuza bakabaho batekanye.

    Bemeza ko izi mbwa hari bamwe muri bo zatumye bacika ku bworozi kubera uburyo zabamazeho amatungo.

    Ndayishimye Elie uturiye iki kimoteri, avuga ko mu ntangirro z'iki cyumweru yasanze imbwa 10 ziri kumurira ihene.

    Ati 'Zari zigiye kurya abana, abo bana bazamutse bazihunga zirazamuka zisanga aho iyi hene yari iri zirayataka ku kibero zirayirya, n'ahandi bari bafite ihene 10 zose zapfiriye muri iri shyamba ari izo mbwa ziziriye.'

    Undi mugabo imbwa zaririye ihene yagize ' Ndavuga nti ese izi mbwa ziturutse hehe?ejo saa saba ziraza zirya hene yari hariya ku irembo. nimbwa nyinshi cyane kandi z' ibisore wagira ngo ni imitavu .”

    Undi muturage 'Amakuru tujya twumva mu baturage n'uko ngo ari abantu baturuka i Kigali bakaza kuzimena aha ariko bazimena nijoro.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba w'umusigire, Bugingo Eugène, we avuga ko izo mbwa bataramenya umubare wazo hashize igihe gito baziteze ariko ko bagiye kongera kuzitega niba zaragarutse.

    Ati ' ariko twari twaziteze kandi abaturage bari babonye igisubizo nibura kitarambye kuko ntabwo zapfa zose kandi ntitwatega umurenge wose,ni ukongera tugasubira mu nzego z'umutekano tukongera tukabaza niba hari undi miti batubonera ku buryo twabafasha tukareba niba twakongera tugatega ariko nta cyumweru gishize duteze ubundi.'

    Yakomeje avuga ko izo mbwa ziza zikurikiye ibiryo muri icyo kimoteri ku buryo aribyo bituma ziba nyinshi muri ako gace.

    Abatuye i Nduba basabye ubufasha ngo imbwa zimaze iminsi zibarira amatungo zihavanwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abaturiye-ikimoteri-cya-nduba-bahangayikishijwe-n-imbwa-zabamariye

  • Musanze: Abarenga 1200 bahawe akazi ko gutunganya amaterasi ku misozi – #rwanda #RwOT

    Iyi mirimo yo gukora amaterasi iri gukorwa mu Mirenge ya Gacaca, Nkotsi, Muko na Remera yo mu Karere ka Musanze.

    Bamwe mu baturage bakora aya materasi bavuga ko gahunda ya VUP izabafasha kwiteza imbere cyane ko bagiraga imbogamizi zo kubona icyo gukora.

    Tuyishime Phocas ni umwe muri bo yagize ati ” Njye imbaraga ndazifite ariko kuba nkennye ni uko ntari mfite icyo nkora, ubu kubera ko baduhemba neza nzakora ibishoboka byose nizigamire nguremo ihene kandi nibigenda neza ihene zizangeza ku nka kuko niyo ntego nihaye”.

    Nsanzineza Aimable na we yavuze ko yagiye agira amahirwe akayapfusha ubusa ariko byamuhaye isomo iki kikaba aricyo gihe cyo gusezerera ubukene.

    Ati 'Najyaga gupagasa za Kigali ariko nkayanywera gusa kugeza ubwo ntindahaye (gukena cyane), mfite gahunda kandi narayitangiye ko ayo ndi gukorera nyashyira mu matsinda nkizigamira ayandi naguzemo inka kuko kandi nzabikomeza gutya, ndizera neza ko ntazongera gusubira inyuma ngo nkene”

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko aya materasi azabafasha guhangana n'ibiza byangizaga iyi misozi rimwe na rimwe bigatwara n'ubuzima bw'abantu.

    Yagize ati ” Aya materasi ari gukorwa n'abagenerwabikorwa ba VUP, batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora, ni muri gahunda ya Leta yo kubazamura. Bizadufasha kubungabunga ibidukikije tunarwanya ibiza byangizaga ubutaka bigatwara imyaka, bigasenya amazu, hari n'aho byatwaraga n'ubuzima bw'abantu ahandi isuri igatwara imyaka y'abaturage bikajya kwangiza ikiyaga”.

    Meya Nuwumuremyi akomeza avuga ko n'ubwo ari mu bihe byo kwirinda Covid-19, abahakora nabo bakangurirwa kurushaho kwirinda kugira ngo hataba icyuho cyo kwanduzanya.

    Ati ” Buri muntu aba yambaye agapfukamunwa kandi aba afite aho ari bukore ku buryo bataba bacucitse kandi n'ababakoresha bakomeza kubakangurira kwirinda”.

    Imirimo yo gukora aya materasi yateganyirijwe amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 260, yo gutunganya amaterasi yikora kuri hegitari 250 mu Murenge wa Cacaca, 120 mu Murenge wa Nkotsi, 200 mu Murenge wa Muko mu gihe mu Murenge wa Remera ho hazakorwa amaterasi y'indinganire kuri hegitari 200 byose bikazarangira mbere ya Werurwe 2021.

    Abaturage batandukanye bishimiye guhabwa akazi mu ikorwa ry’aya materasi

    Abaturage basaga 1200 babonye akazi muri aya materasi mu karere ka Musanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abarenga-1200-bahawe-akazi-ko-gutunganya-amaterasi-ku-misozi

  • Amajyepfo: Ibitaro bya Munini, Uruganda rw’amakaro, Nyiramugengeri, ni imwe mu mishinga izazana impinduka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rubyaza nyiramugengeri amashanyarazi muri Kamena 2021 ruzaba rukora
    Uruganda rubyaza nyiramugengeri amashanyarazi muri Kamena 2021 ruzaba rukora

    Uruganda rw’amashanyarazi rwa nyiramugengeri ruri kubakwa na Sosiyete y’Abanya-Turukiya yitwa “Quantum Power” i Gisagara, bitenyanyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyari 350 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri Kamena 2021 ruzaba rwaruzuye, bikaba bitganyijwe ko ruzaha akazi gahoraho abakozi barenga ijana.

    Mu myaka irenga itatu rumaze rwubakwa kandi, rwatanze akazi ku bantu benshi kuko umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko hari abantu babarirwa mu gihumbi bahembwa buri kwezi biturutse mu kazi ko kurwubaka.

    Muri abo bantu igihumbi kandi ntihabariyemo abagiye batangira imishinga yabakuye mu bukene, babikesha ubucuruzi n’abakora muri urwo ruganda.

    Naho uruganda rukora amakaro rugiye kubakwa i Nyanza, biteganyijwe ko ruzatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 22 z’Amafaranga y’u Rwanda, kandi nirutangira gukora ruzaha akazi abakozi bahoraho babarirwa muri 200, ndetse n’abakora mu buryo bwa nyakabyizi babarirwa muri 400.

    Biteganyijwe ko ruzatangira rukora metero kare ibihumbi icyenda by’amakaro ku munsi.

    Mu yindi mishinga minini izatwara amafaranga menshi mu Ntara y’Amajyepfo, ikanagira umumaro ku bantu benshi, harimo Bazirika ya Bikira Mariya i Kibeho izubakwa na Kiliziya Gatolika, ikazatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari 70.

    N’ubwo kuri ubu hakegeranywa miliyari ebyiri n’igice zo kwimura abatuye ahazubakwa iyi Bazilika, aho izuzurira izatanga aho kugama izuba n’imvura ku babarirwa mu bihumbi 10.

    Izanatuma ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ku baza i Kibeho burushaho gutera imbere, cyane ko mu bizashyirwa mu nyubako za Bazilika harimo amacumbi, hakabamo za shaperi zagenewe abasengera mu ndimi zitari Ikinyarwanda, n’ahazajya inzu ndangamateka y’amabonekerwa ya Kibeho, nk’uko bivugwa na Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.

    Mu Karere ka Nyaruguru kandi kuva muri Mata 2019 hari gutunganywa umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibirometero 66,3 ukazatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 70. Biteganyijwe ko uzuzura muri Mata 2022.

    Uzatuma Kibeho irushaho kuba nyabagendwa, ariko uzanorohereza abatuye i Nyaruguru kugeza ibicuruzwa byabo hirya no hino, harimo n’icyayi kihahingwa cyane.

    Uyu muhanda uzagera n’ahitwa ku Munini ubu hari kubakwa ibitaro binini bizaba bifite ibyumba 300 byo gucumbikira abarwayi.

    Ibi bitaro byatangiye kubakwa muri 2018. Imirimo yo kubaka igice cya mbere cyabyo yagombye kuba yararangiye muri 2020, ariko izarangira muri uyu mwaka wa 2021.

    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko ibyo bitaro bizaba bimeze
    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko ibyo bitaro bizaba bimeze

    Kubyubaka, gushyiramo ibikoresho ndetse no kuvugurura izindi nyubako zari zisanzwe kuri ibi bitaro bizarangira bitwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 14.

    Mu yindi mishinga minini yo mu Ntara y’Amajyepfo, harimo uhuriyeho uturere twa Ruhango, Nyanza na Nyamagabe ujyanye no kuzamura abatuye mu gice cyiswe “Umuhora wa Kaduha-Gitwe” kuko bakennye cyane.

    Umuhora Kaduha-Gitwe ugizwe n’imirenge 5 yo mu Karere ka Nyamagabe ari yo Kaduha, Kibumbwe, Mbazi, Mugano na Musange, imirenge itatu yo mu Karere ka Ruhango ari yo Bweramana, Kinihira na Kabagari, ndetse n’imirenge ibiri yo muri Nyanza ari yo Nyagisozi na Cyabakamyi.

    Buri Karere kagiye gateganya imishinga izamura abaturage bako, kandi igenda ishakirwa ingengo y’imari ndetse ikanagerwaho ku bufatanye n’ n’abafatanyabikorwa batandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro ati “Muri kariya gace tuhafite imishinga myinshi, harimo iyo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki n’inanasi, guhinga Macadamia ndetse no gutangiza kuhahinga igihingwa cy’icyayi.”

    Mu Ntara y’Amajyepfo kandi, Leta yahashoye miliyari 31.9 zo kurengera ibidukikije mu Karere k’Amayaga (kagizwe n’imirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Nyanza, Ruhango, Kamonyi na Gisagara). Muri aka gace kandi hatangiye guterwa ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka, ndetse n’amashyamba.

    Hari n’indi mishinga mito mito yihariwe n’uturere

    Nko mu Karere ka Huye, ku bufatanye na Banki y’Isi, kuri ubu hari gushyirwa Kaburimbo ya km 7.6 mu mujyi, izatwara miliyari 6.8, hakaba umuyoboro w’amashanyarazi Kimuna-Gafumba watangiye gukorwa uyu mwaka uzarangirana na Kamena 2022, ukazatwara miliyoni 321.

    Akarere ka Huye kandi muri uyu mwaka wa 2021 karateganya kubaka amazu 56 y’abatishoboye aho inzu imwe iba irimo abiri (2 in 1) azatwara miliyoni 625, ibyumba by’amashuri 393 n’ubwiherero 557 bizatwara miliyari 2,1.

    Mu Karere ka Nyanza ubu bujuje uruganda rukora insinga z’amashanyarazi rwatwaye amafaranga abarirwa muri miliyari enye n’igice, ariko baranateganya ko n’ubundi bafatanyije n’abafatanyabikorwa bazubaka sitade, gare, isoko rya kijyambere, umudugudu ndangamuco (cultural village). Iyi mishinga iracyari ku rwego rw’inyigo.

    Hari n’umushinga wo kwagura ingoro y’umurage w’u Rwanda yo mu Rukari bizakorwa n’Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, ariko n’ubwo inyigo yarangiye, iki gikorwa ntikirabonerwa ingengo y’imari.

    Mu Karere ka Nyanza kandi hari n’umushinga wo gushyira kaburimbo mu muhanda Nyanza-Bugesera bizatwara abarirwa muri miliyari 40, ariko kuwukora byahereye mu gice cya Bugesera, cyane ko mu gice cya Nyanza hagishakishwa uko hakwishyurwa ibikorwa bizangizwa no kuwukora.

    Ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mijyi birarimbanyije
    Ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mijyi birarimbanyije

    I Nyamagabe bafite imishinga myinshi yamaze gukorerwa inyigo, igeze ku rwego rwo gutangirwa amasoko.

    Muri yo harimo uw’uruganda ruzatunganya imyanda yo mu musarani rukayibyaza ifumbire n’amakara Akarere kazakora ku bufatanye na Water for People, kubaka isoko rya kijyambere rya Kigeme Akarere kazakora ku bufatanye na LODA na GIZ.

    Hari n’umushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri 73 bizaba byubatse mu buryo bwa etaje, hakaba umushinga wo kubaka ishuri ry’imyuga rya Tare, kubaka ikigo nderabuzima cya Bugarama, ndetse no kuvugurura isoko ry’amatungo rya Ryarubondo.

    Ku bufatanye na UNHCR na WFP kandi, i Nyamagabe bazongera ubuso butunganyije mu gishanga cya Mushishito.

    Mu Karere ka Gisagara hari imishinga yo kubaka imiyoboro y’amazi ya Gishubi na Kansi izubakwa ku bufatanye na World Vision ndetse na LODA, ikazatwara amafaranga abarirwa muri miliyari enye.

    Ku bufatanye na OMA Ltd kandi, i Gisagara barateganya ko muri uyu mwaka wa 2021 bazashyiraho uruganda rutunganya inyama ruzatwara amafaranga agera kuri miliyoni 700.

    Mu Karere ka Nyaruguru hari umushinga wo gutunganya umuhanda urimo kaburimbo iciriritse Huye-Nyagisozi ku birometero 15 na Munini Ruheru ku birometero 19, yombi ikazatwara amafaranga hafi miliyari 6,5.

    Hazanatunganywa umuhanda w’ibitaka Munini-Nyabimata-Ruheru ureshya na Km 35, bikazatwara miliyari zisaga eshanu.

    Iyi mihanda yose izafasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka Karere, François Habitegeko.

    Mu Murenge wa Ruheru bazubakira abatishoboye, bizatwara miliyari n’igice, habeho no kugeza amazi meza ku batuye mu Murenge wa Kivu bizatwara miliyoni 607.

    Mu Karere ka Kamonyi, hari imishinga yo gutunganya imihanda ibiri ya Kaburimbo. Umwe ni ugera ku bitaro by’amaso mu Murenge wa Runda (2.015Km) uzatwara asaga miliyari n’ibihumbi 600. Imirimo igeze kuri 98%.

    Undi ni umuhanda Ruyenzi-Gihara (5Km), uzatwara miliyari 2.2. Imirimo yo kuwutunganya igeze kuri 47%.

    Hari n’umushinga wo kurangiza kubaka ikigo nderabuzima cya Kayumbu uzatwara miliyoni 788, ubu ukaba ugeze kuri 98%, ndetse n’uwo gutangira imirimo yo gusana sitade ya Ruyenzi. Isoko ryamaze gutangwa, hazifashishwa miliyoni 50.

    Mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bari kubaka ibitaro bya Nyabikenke bizarangira bitwaye amafaranga asaga miliyari 9. Hari no gutunganywa umuhanda w’ibitaka Bakokwe-Kiyumba-Kibangu uzatwara amafaranga asaga miliyari eshatu.

    Hari kubakwa n’umuhanda wa Kaburimbo uva mu Cyakabiri ukagera ku kigo cy’amahugurwa RMI, n’umuhanda wa kaburimbo wo mu Ruvumera, bikaba biri muri gahunda yo gusukura Umujyi wa Muhanga.

    Akarere ka Muhanga hamwe n’Ikigo gishinzwe amazi n’isuku (WASAC) kuva muri 2019 kugera muri Werurwe 2021, bari gutuganya umuyoboro w’amazi ku birometero 98. Iki gikorwa kizarangira gitwaye hafi miliyari enye, kandi kizasiga kigejeje amazi ku baturage bagera kuri 70% by’abatuye mu mujyi n’inkengero zawo.

    Uyu mushinga uzasozwa hahita hatangira undi wo kubaka umuyoboro Rwasare-Nyagasozi-Matyazo-Rukaragata ku birometero 25, mu Murenge wa Mushishiro. Wo uzatwara amafaranga abarirwa muri miliyoni 500.

    Naho mu Karere ka Ruhango, umushinga uhari munini ni uwo kubaka imiyoboro y’amazi Mpanga-Gitwe kuri kilometero 7.371 hamwe n’ ibigega 8, ndetse na Ruhango – Ntenyo – Kirengeri ku birometero 68 hamwe n’ibigega 7.

    Hazubakwa n’ibigega (tanks) binini bibiri by’amazi harimo icy’i Bweramana kizaba gifite ubunini bwa meterokibe 1000, n’cy’i Kirengeri kizaba gifite meterokibe 400.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyepfo-ibitaro-bya-munini-uruganda-rw-amakaro-nyiramugengeri-ni-imwe-mu-mishinga-izazana-impinduka