Blog

  • Mubushinwa: ikizamini cyo gupima coronavirus kizajya gipimwa mukibuno (Anal) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushinwa burimo gushyiraho ubundi buryo bushya bwikizamini kubagenzi baturutse hanze: ikizamini cya Anal (Mukibuno)

    Nk'uko ikinyamakuru Newsweek cyo muri Amerika kibitangaza ngo abaturage barenga miliyoni imwe bamaze kwipimisha anal Covid.
    Uburyo bufatwa nkukuri kandi bwongerera amahirwe yo kumenya virusi. Ibi bireba cyane cyane abarwayi bafite ibyago ariko nabagenzi baturuka mumahanga.

    Kwipimisha neza 'bifasha kongera umubare w'abantu banduye,' kubera ko coronavirus iguma muri anus igihe kirekire kuruta mu myanya y'ubuhumekero, nk'uko umuganga Li Tongzeng yabitangarije Televiziyo Nkuru y'Ubushinwa (CCTV), avuye mu bitaro bya You'an i Beijing yagize ati: 'Biteye isoni cyane Iri genzura ntirivugwaho rumwe, cyane cyane rifatwa nk'agasuzuguro gakabije nubwo bitaba bibabaza'. Nyuma CCTV yerekanye ko ibyo bizamini bitari itegeko cg se ko bigiye gukwirakwizwa mu gihugu, kubera ko byitabazwa kuko byizewe kurusha ibizamini bisanzwe bikoreshwa biciye mu myanya y'ubuhumekero (PCR).

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mubushinwa-ikizamini-cyo-gupima-coronavirus-kizajya-gipimwa-mukibuno-anal/

  • FERWAFA yasabye abifuza gutanga ishimwe ku ikipe y'U Rwanda #Amavubi ko bakwandika babisabira uburenganzira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi abantu batandukanye batangaza ndetse banagaragaza ko biteguye gutanga ishimwe ku ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi. Mu minota mike ishize, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gushyira hanze itangazo rigenewe abifuza gutanga ishimwe ku bagize ikipe y'igihugu yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020. Iri ni itangazo FERWAFA ishyize hanze ibinyujije ku rukuta rwayo twa Twitter. Muri iri tangazo, FERWAFA yasabye abifuza gutanga ishimwe ku ikipe y'igihugu Amavubi ko bakwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira bakagenera FERWAFA copy bagaragaza ingano y'ishimwe bazagenera Amavubi, abo barigeneye bari mu ikipe y'Amavubi ndetse no kugaragaza abaribo n'urwego batanzemo ishimwe ryabo. FERWAFA yavuze ko nyuma yo kwemererwa uwasabye gutanga ishimwe ku ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, agomba kuba yagejeje ishimwe yagennye kuri FERWAFA mu gihe kitarenze iminsi itanu y'akazi kugirango rishyikirizwe abo rigenewe.

    Iri niryo tangazo FERWAFA imaze gushyira hanze ibinyujije kuri Twitter

    Imbamutima n'ibyiyumviro byo gutanga ishimwe ku ikipe Amavubi byamutse muri benshi ubwo Amavubi yakatishaga iticye yo kujya mu mikino ya 1/4 cy'irangiza mu marushanwa ya CHAN 2020 arimo kubera mu gihugu cya Cameroun. Aha hari mu ijoro ryo kuwa 26 Mutarama 2021.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yasabye-abifuza-gutanga-ishimwe-ku-ikipe-yu-rwanda-amavubi-ko-bakwandika-babisabira-uburenganzira/

  • Minisitiri Dr. Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya ICGLR #rwanda #RwOT

    Ibihugu bihuriye muri ICGLR birimo Angola, Repubulika y’u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Kenya, Repubulika y’u Rwanda, Repubulika ya Sudani, Repubulika ya Sudani y’Epfo, Repubulika y’Ubumwe bwa Tanzania, Repubulika ya Uganda na Repubulika ya Zambia.

    Centrafrique nka kimwe mu bihugu by’ibinyamuryango, kuri ubu yugarijwe n’umutekano muke uterwa n’Inyeshyamba zo mu mitwe itandatu ikomeye muri icyo gihugu zihurije hamwe zirimo iza 3R/R3 (Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation), Anti-Balaka, UPC (Unité pour la paix en Centrafrique), na MPC (Mouvement patriotique pour la Centrafrique).

    Bivugwa ko izo nyeshyamba zitizwa umurindi na François Bozizé, wigeze kuba Perezida akaba yarigometse ku butegetsi, kuri ubu akaba yarahigiye guhirika Umukuru w’Igihugu uriho Faustin Archange Touadéra.

    Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), mu cyumweru gishize bwasabye kongererwa abasirikare n’abapolisi n’ibikoresho kuko hakenewe gukaza ingamba zo gucunga umutekano muri icyo Gihugu.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereje abasirikare n’abapolisi muri MINUSCA ndetse runatanga n’ubufasha bwihariye bw’abakomando barenga 300 boherejwe mu rwego rwo gufasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

    Kugeza ubu abo bakomando bongereye imbaraga ingabo za Centrafrique (Forces armées centrafricaines/FACA) bagoboka n’abari mu Butumwa bwa Loni mu buryo budasubirwaho; bafasha no mu kugarura umutekano mu Murwa Mukuru wa Bangui aho abaturage bakomeje ibikorwa byabo batikanga ibitero bya CPC

    Source : https://www.imirasire.rw/?Minisitiri-Dr-Biruta-yahagarariye-Perezida-Kagame-mu-nama-ya-ICGLR

  • Ububiligi: Isaac Rabine wasohoye indirimbo 'Uremera’ yihaye intego yo kwamamaza ingoma y’Imana-VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Isaac Rabine umaze igihe atuye mu Bubiligi yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'Uremera’ atangaza ko mu rugendo rwe rw’umuziki afite intego yo kwamamaza ingoma y’Imana, abantu bagahinduka bagatangira gukorera Uwiteka.

    Isaac Rabine azwi mu ndirimbo nka 'Messiah’, 'Izabisohoza’ n’izindi. Ni umugabo wubatse utuye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Ni umukirisito usengera mu itorero rya ADEPR mu Mujyi wa Namur mu Bubiligi akaba n’umutoza wakorali yaho nkuru amazemo umwaka urenga.

    Yabonye izuba mu 1988 avuka mu muryango w’abana 10, ni uwa Cyenda. Batatu muri aba bana bitabye Imana, basigaye ari barindwi abahungu bane n’abakobwa batatu.

    Nyina ni umuririmbyi muri ADEPR Nyakabanda Kamuhoza muri korali yitwa Senga. Naho Se yitabye Imana. Yakuze afite inzozi zo kuzakorera Imana 'binyuze mu buryo bwo kuririmba mvuga ineza yayo.'

    Urugendo rwe rwo gukorera Imana rwatangiye akiri muto aririmba muri korali y’abana muri Nyakabanda. Yavuze ubutumwa nko muri Gicumbi n’ahandi atangira gusohora ibihangano bye bwite guhera mu mwaka wa 2000.

    Yibuka ko indirimbo ye ya mbere yitwa 'Mana Tabara’ yari ku mbuga zitandukanye za Inyarwanda. Iyi ndirimbo ye ivuga ku gutabaza Imana ikaba ishingiye ku kwizera Imana ko ishoboye gutabara abo yiremeye ikabaha agakiza kayo ndetse kenshi.

    Avuga ko iyo yumvise bimunezeza cyane kuko bimpuhamiriza ko Imana yatangiranye nawe mu rugendo rw’ivugabutumwa ryagutse kuko hari henshi yagiye imufasha.

    Uyu muhanzi avuga ko yinjiye mu muziki uhimbaza Imana kubera ari 'umuhamagaro.' Ati 'Byakomotse ku muhamagaro kuko njye simbifata nko guhanga gusa ahubwo n’umuhamagaro uturuka ku Mana kuko mbona ari ibintu ntashobora kwiyambura cyangwa ngo mbihagarike bindimo wese kandi mbigirira ishyaka ryinshi uko nshobojwe.'

    Isaac Rabine yavuze ko afite intego yo kwamamaza ubwami bw’Imana no gukomera kwayo, avuga ineza yayo akoresheje ingabire yampuhaye.

    Yifuza ko umuziki akora wagera kure bishoboka kandi ugafashe benshi kuko 'namenye ko mu ntwaro cyangwa kimwe mu gikoresho gikomeye Imana ikoresha hano ku Isi mu gutambutsa ubutumwa bwayo ku bantu bayo umuziki uza mu bya mbere kuko na satani arawukoresha cyane mu kurangaza cyangwa kuyobya abatuye Isi.'

    Iyi ndirimbo ye nshya yise 'Uremera’ iravuga ku rukundo ruhebuje Imana yagiriye umwana w’umuntu ubwo yemeraga gutanga umwana wayo w’ikinege Kristo agapfira abantu ku musaraba.

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi ashimira byimazeyo Kristo we wemeye akambara isoni zose ngo acungure abantu atabitewe n’imirimo myiza bakoze ahubwo abitewe n’imbabazi ze gusa. Ishingiye ku nkuru mpamo iboneka muri Bibiliya mu Abafilipe 2:6-8

    Hagira hati 'Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, aahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntuyicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. (Abafilipi 2:6;8).'

    Iyi ndirimbo 'Uremera’ ayitezeho umusaruro ugaragara kubatuye Isi ngo bongere kunezererwa umwami Yesu Kristo kuko yabagiriye neza bihebuje kandi bibongerere kumukunda bamwumvira 'tumwitwararikaho mubyo adusaba.'

    Ni indirimbo avuga ko imaze kugira ibyo ihindura ashingiye ku butumwa bw’abatari bacye bamubwira ko yabafashije kandi ko yabahembuye mu bugingo bakongera kumva 'banezererewe urwo rukundo ruhebuje n’ubuntubagiriwe.'

    Uyu muhanzi yavuze ko ari gutekereza gutegura ibitaramo mu mpande zose z’Isi uko azashobozwa n’Imana. Ndetse agakorana indirimbo n’abahanzi batandukanye.

    Yanavuze ko mu minsi ya vuba asohora indirimbo nshya yise 'Urakomeye’ yitiriye Album. Uyu muhanzi uzi gucuranga gitari yasabye abantu batandukanye kumwibuka mu masengesho yabo, kugira ngo atazacogora mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo igihe.

    Isaac ni umwe mu bari bagize Korali Hoziana yo muri ADEPR yaririmbyemo Alex Dusabe, Pasiteri Rushema n’abandi. Iyi korali yayimazemo imyaka 11. Ndetse yakoranye indirimbo n’umuhanzi Serge Iyamuremye.

    Ni we watangije itsinda ry’abakoresha amajwi gusa (Acapella) ryarimo Danny Ntigurirwa bitirira Country Music, Yverry Rugamba, Sammy Yvon n’abandi bagiye batandukanye.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UREMERA’ Y’UMUHANZI ISAAC RABINE

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ububiligi-Isaac-Rabine-wasohoye-indirimbo-Uremera-yihaye-intego-yo-kwamamaza.html

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 abandi 255 barayandura mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bishwe na Coronavirus ni umugore w'imyaka 85 n'umugabo w'imyaka 41 bombi bo mu mujyi wa Kigali.

    Abanduye bashya 255 babonetse: Kigali: 75, Nyamagabe: 25, Huye 22, Kayonza: 13, Kirehe: 13, Rusizi: 12, Nyanza: 12, Ngoma: 12, Ruhango: 10, Kamonyi: 8, Gakenke: 7, Muhanga: 6 Gatsibo: 5, Nyagatare: 5, Rwamagana: 4, Gisagara: 4, Nyaruguru: 4, Karongi: 4, Nyamasheke: 4, Rubavu: 3, Ngororero: 3, Rulindo: 2, Musanze: 2.

    Abamaze kwandura bose ni 14,784.Abamaze gukira bose ni 9,519 mu gihe abakirwaye ari 5,077.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko abantu bangana na 4% by'abapimwe mu buryo bwa rusange hirya no hino mu tugari tugize Umujyi wa Kigali, basanzwe baranduye COVID-19.

    Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali ku bufatanye na RBC, batangiye gupima abaturage mu buryo bwa rusange, aho muri buri kagari hagombaga gupimwa abantu 125.

    Kugeza ku wa 27 Mutarama, hashize iminsi itanu icyo gikorwa gitangiye, RBC yavuze ko abantu bagera ku 15.000 ari bo bari bamaze gupimwa, muri bo 629 bangana na 4% basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson, yavuze ko kuba harapimwe abantu benshi muri iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali, ari byo byatumye imibare y'abagaragarwaho n'ubwandu izamuka muri iyi minsi ishize.

    Ati 'Ubu bwiyongere bw'abagaragarwaho n'ubwandu bwatewe n'uko turi gupima abantu benshi ndetse tugakurikirana abahuye nabo, ni yo mpamvu hari ubwo twabonye ubwandu buri hejuru ya 500 (ku wa 26 Mutarama). Urebye ku basangwamo ubwandu mu bipimo byafashwe bangana na 4%.'

    Iki gikorwa cyo gupima abaturage mu tugari gikorwa ku buntu, ku baturage batoranyijwe muri buri kagari, bagizwe ahanini n'abari hejuru y'imyaka 70 cyangwa basanzwe bafite izindi ndwara, ndetse hakorwa n'igikorwa cyo gukurikirana abahuye n'abanduye.

    Iki gikorwa biteganyijwe ko kizarangira ku wa 31 Mutarama 2021, gusa Dr Rwagasore yavuze ko iki gikorwa kitazaba kirangiye ahubwo bashaka ko cyazakomeza no mu bindi bihe biri imbere.

    Kuri ubu hari n'igikorwa RBC n'Umujyi wa Kigali batangiye cyo gupima abaturage bafite guhera ku myaka 25 kuzamura, hakaba hazajya hapimwa abantu 100 muri buri kagari, mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-abandi-255-barayandura-mu-rwanda

  • Rutamu Elie Joe yanenze bikomeye abanyamakuru b'imikino baterana amagambo anakomoza ku Amavubi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umunyamakuru w'imikino mu Rwanda Rutamu Elie yanenze abanyamakuru baterana amagambo aho kubaka Siporo, anavuga ko uburyo Amavubi yitwaye neza ku mukino wayo na Togo.

    Umunyamakuru Rutamu Elie usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanenze itangazamakuru rya Siporo kubera guterana amagambo aho gufasha Siporo y'u Rwanda gutera imbere.Kuri uyu wa kane, nibwo Rutamu Elie wakoze ku maradiyo atandukanye mu biganiro by'imikino, yagiranye ikiganiro na RadioTv10 maze avuga ko abanyamakuru ba siporo mu Rwanda batakagombye kigera aho baterana amagambo.

    Yagize ati 'Njye sinumva uburyo abanyamakuru baterana amagambo. Gusa byose bipfira ku bategura abo banyamakuru. Umunyamakuru wa Siporo yagakwiye kuba ahangayikishwa n'ibyo aza kubwira abanyarwanda aho kujya guhangana.'

    Rutamu atangaje ibi, nyuma y'aho haherutse kumvikana abanyamakuru b'imikino bumvikanye basa nk'abahanganye na bagenzi babo bo ku bindi bitangazamakuru, bamwe banenga ibyo bagenzi babo bavuze, abandi nabo bakanenga bagenzi babo ko ibyo bavuze bitari bikwiye.

    Yasoje ashimira imyitwarire myiza ikipe y'igihugu Amavubi yagaragaje ku mukino wayiguje na Togo muri CHAN 2020 aho iyi kipe yatsinze ibitego 3-2 bikayihesha itike yo kwerekeza muri 1/4.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/rutamu-elie-joe-yanenze-bikomeye-abanyamakuru-bimikino-baterana-amagambo-anakomoza-ku-amavubi/

  • MTN Group yahaye AU Miliyoni $25 zizakoreshwa… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 27 Mutarama 2021 ni bwo ikigo cy'itumanaho cya MTN Group kibaze kuba ubukombe muri Africa cyatangaje ko kiyemeje kuzatanga amafaranga mu gushaka inkingo za Covid-19, aya mafaranga akaba yashyizwe mu Muryango wa Africa Union (AU). Aya mafaranga akaba aje gutera ingabo mu bitugu ikigo gishinzwe kurwanya indwara n'ibiza muri gahunda yo guhashya icyorezo Covid-19 (Africa Centres for Disease Control and Prevention (Africa CDC)).

    Ralph Mupita Perezida akana na CEO wa MTN Group

    Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita yagize ati 'Ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyateje ntabwo zari zitezwe kandi zazambije byinshi. Ibigo byigenga ndetse n'ibya za leta birasabwa ubufatanye muri uru rugamba rwo gutsinda iki cyorezo ndetse no kuzanzamura imibereho ya muntu n'ubukungu ku mugabane wacu ndetse n'imiryango yacu muri rusange'.

    Muri iyi gahunda yo kugura inkingo ahanini irareba abanyamuryango ba AU n'u Rwanda rurimo. Dr. Daniel Ngamije Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda mu kugaragaza amarangamutima ye yagize ati: 'Iyi ntangiriro ya MTN yo gutanga ubufasha mu kugura inkingo ni inyamibwa”. 

    “Iki cyorezo cyazambije byinshi cyane mu gisata cy'ubukungu ari nabyo ahanini bituma ubuzima butamera neza bukajya mukaga. Iki ni cyo gihe cy'ubufatanye hagati y'bigo byigenga n'ibya leta. Ndizera ko iki gikorwa cya MTN kizatera ishyaka n'ibindi bigo byigenga byo muri Africa gutera inkunga iki gikorwa cyo kugura imiti bityo bikoroha kubona imiti ikwira Africa'.

    Dr. Ngamije Daniel Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda arashimira cyana MTN

    Ku rundi ruhande, MTN Rwanda kuva mu ntangiriro z’iyaduka rya Covid-19 yagiye igira uruhare mu bikorwa ibyo ari byose bigamije gucogoza Covid-19. Kuri iyi nshuro yafashe iya mbere mu gutera inkunga umushinga wo gushaka urukingo.

    MTN Rwanda mu minsi yashize yatangajeko yatanze agera kuri miliyoni 50 mu bikorwa byo kurwanya Covid-19. Iyi nkunga ya MTN Rwanda yanyujijwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ikoreshwa mu kugura ibikoresho byo kongera umwuka.

    Umuyobozi mukuri wa MTN mu Rwanda, Mitwa Ng'ambi yagize ati 'Dutewe ishema no kuba turi abanyarwamuryngo ba MTN Group, ikaba igiye gufasha umugabane wa Africa mu guhangana n'iki cyorezo. MTN yagize uruhare runini mu mwaka ushize mu guhangana n'iki cyorezo cya Covid-19, gusa ntabwo iki cyorezo kirarangira ari nayo mpamvu n’ubu tukiri gukora ibishoboka.

    Turi gutekereza cyane uburyo bwakoreshwa tugakomeza kuba hamwe n'abaturage tukivana kuri iyi ngoyi ya Covid-19. Uko kwirinda bigenda bisigasirwa tuzagomeza gutanga ibyuma bizahura ababuze umwuka, mu gihe tugitegereje urukingo'.

    Muri ibi bikorwa MTN Rwanda yakoze byose byo gutanga inkunga mu kurwanya Covid-19 ibinyujije muri RBC, mu kuyishimira, Dr Sabin Nsabimana uyobora RBC yagize ati 'Turashimira MTN Rwanda byimazeyo kudutera ingabo mu bitugu muri iki gikorwa cyo kurwanya Covid-19, by'umwihariko mu gikorwa cyo kuzahura ababuze umwuka yarahabaye kandi byarokoye ubuzima bwa benshi'.

    Nk'ikigo cy'ikoranabuhanga, MTN Rwanda yatanze imiyoboro y'ubuntu ikoreshwa mu gutanga amakuru ajyanye na Covid-19. Mitwa Ng’ambi Kaemba ati 'Ubufasha bwacu buzakomeza mu gihe iki cyorezo cyazakomeza. Dufite intego yo gukomeza kuba hafi abakiriya bacu ndetse na rubanda rugali mu kibazo icyo aricyo cyose'.

    Mitwa Ng’ambi Kaemba Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102726/mtn-group-yahaye-au-miliyoni-25-zizakoreshwa-mu-kugura-inkingo-za-covid-19-102726.html

  • Clarisse Karasira yahangiye indirimbo Intwari… – #rwanda #RwOT

    Ejo ku wa kane tariki 28 Mutarama 2021, Clarisse yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ateguza abafana be n'abakunzi b'umuziki indirimbo ye nshya yise 'Mwabaye Intwari' mu rwego rwo kubafasha kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari ku wa 01 Gashyantare 2021.

    Abantu batandukanye bavuze ko biteguye kumva igihangano cye. Ukoresha izina rya Isaac w'i Rwanda kuri Twitter yagize ati 'Karame nanone nshuti yacu. Wakoze cyane kudufasha gusingiza Intwari zadusubije ubuzima zikadusubiza u Rwanda. Umuco w'Ubutwari nushinge imizi i Rwanda.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MWABAYE INTWARI’ YA CLARISSE KARASIRA

    Clarisse yabwiye INYARWANDA ko mu minsi ishize ari bwo yatekereje gukora indirimbo ibereyeho kwibutsa abantu ibiranga Intwari z'u Rwanda abantu bakwiye kugenderaho mu migirire yabo ya buri munsi.

    Uyu muhanzikazi avuga ko abantu bakwiye kurangwa n'ubupfura, ubumuntu, ubwitange, ubushishozi n'umutima w'urukundo ukomeye. Avuga ko urubyiruko n'abakuze bakwiye gushyira imbere kugendera kuri izi ndangagaciro kugira ngo bazasige umurage w'ubutwari.'

    Ati 'Iyi ndirimbo nyituye Abanyarwanda mwese aho muri mbifuriza kubaho ubuzima bufite intego bityo igihe kizaza mukazasiga umurage w'ubutwari.'

    Akomeza ati 'Kugira indangagaciro ziranga ubutwari ni byo mbona urubyiruko n'abakuze dukwiye kugira nk'inzira yo kugera ikirenge mu cyabo. Ubupfura, ubumuntu, kureba kure, gushishoza, kwitangira abandi, urukundo, kudatinya…Ibyo bintu buri muntu yakabigize no mu buzima busanzwe.

    Clarisse uherutse kwambikwa impeta y'urukundo n'umujyanama we, yaherukaga gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Mu Mitima' yabaye iya nyuma kuri Album ye ya mbere yise 'Inganzo y'Umutima' iriho indirimbo 18.

    Iyi Album iriho indirimbo nka 'Urukerereza' yakoranye na Mani Martin, 'Rutaremara' igaragaramo Hon.Tito Rutaremara, 'Mwana w'umuntu', 'Urungano' n'izindi.

    Amajwi y'iyi ndirimbo ye nshya yise 'Mwabaye Intwari' yatunganyijwe na Jimmy Pro n'aho amashusho yakozwe na AB Godwin.

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yakoreye indirimbo Intwari z’u Rwanda ku bwo kwitangira Igihugu

    Clarisse yasabye buri wese guharanira kubaho ubuzima bufite intego, kugira ngo azasige umurage w’ubutwari

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MWABAYE INTWARI’ YA CLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102727/clarisse-karasira-yahangiye-indirimbo-intwari-zu-rwanda-asaba-kubaho-ubuzima-bufite-intego-102727.html

  • Munyanshoza yatanze umusanzu we mu kwamamaza… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo nshya 'Twizihize Intwari z'u Rwanda ya Munyanshoza ivuga ku butwari bw'Abanyarwanda, irata Intwari zatoranyijwe zihagarariye izindi, inakangurira Abanyarwanda cyane cyane abato gutera ikirenge mu cyazo.

    U Rwanda ruritegura kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari ku nshuro ya 27. Muri iyi ndirimbo, Munyanshoza avuga ibyiciro bitatu by'intwari; Imanzi, Imena n'Ingenzi ndetse akavuga n'abashyizwe muri ibi byiciro bazirikanwa buri mwaka.

    Yabwiye INYARWANDA ko nk'umuntu wabaye mu Ingabo z'u Rwanda wahawe inyigisho zo gukunda Igihugu akaba yumva neza agaciro k'intwari, uyu ari umusanzu we mu kumenyekanisha ubutagereranywa bw'Intwari z'u Rwanda.

    Ati 'Nk'umuntu wabaye Ingabo nkahabwa inyigisho zo gukunda igihugu nkaba numva agaciro ku rugero Intwari zatanze, iyi ndirimbo ni uruhare rwanjye mu kwamamaza ubutagereranywa bwazo, ngo jyewe n'abazumva igihangano cyanjye tujyane mu rugendo rwo kwigana urugero zaduhaye.'

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TWIZIHIZE INTWARI Z’U RWANDA’ YA MUNYANSHOZA

    Uyu muhanzi yavuze ko atewe ishema no gukora igihangano kivuga ku Ntwari z'u Rwanda, kuko yizeye ko kizakomeza gukoreshwa ibihe n'ibihe.

    Munyanshoza yavuze ko abantu bakwiye gutera ikirenge mu cy'Intwari bumva ko umuntu aho kuganya agomba gushaka ibisubizo yatanga, kandi agaharanira kudatatira indangagaciro z'umuco Nyarwanda.

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko buri wese mu cyiciro cye mu byo akora agomba guharanira kubumbatira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

    Ati 'Mu yandi magambo buri wese akumva ko agomba kuba mu mujishi ngo twubake gitwari igihugu kirangwa n'ubutwari.'

    Uyu muhanzi yasabye abakunzi be n'abandi gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, kugira ngo bazongere guhura mu bitaramo n'ahandi ari bazima. Avuga ko amaze igihe ategura indirimbo yitezeho ko abantu bazakunda.

    Munyanshoza Dieudonne yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Twizihize Intwari z’u Rwanda’

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TWIZIHIZE INTWARI Z’U RWANDA’ YA MUNYANSHOZA DIEUDONNE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102725/munyanshoza-yatanze-umusanzu-we-mu-kwamamaza-ubutagereranywa-bwintwari-zu-rwanda-mu-ndirim-102725.html

  • Ahmad Ahmad wari wahagaritswe imyaka 5 yagaruwe ku buyobozi bwa CAF by'agateganyo na CAS #rwanda #RwOT

    CAS yavuze ko yahagaritse by'agateganyo igihano cyo guhagarikwa imyaka 5 FIFA yahaye Ahmad,mbere y'iburanisha ry'ubujurire bwe riteganyijwe ku ya 2 Werurwe 2021 muri CAS.

    Iki cyemezo gifashwe mbere gato y'amatora y'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika ateganyijwe ku ya 12 Werurwe 2021.

    Urukiko rwavuze ko haba 'ibyago byo kugirira nabi Bwana Ahmad bitasimburwa' aramutse abujijwe gukomeza kuyobora hanyuma akazaba umwere.

    Ahmad yemerewe kongera kuyobora Iyi mpuzamashyira y'umupira w'amaguru muri Afurika ifite ibiro i Cairo mu gihe agitegereje umwanzuro wo kujurira kwe.

    CAS yavuze ko nubwo abacamanza basa n'abarengeye Ahmad,ariko iki icyemezo cy'agateganyo bafashe kitazabangamira mu buryo ubwo ari bwo bwose icyemezo kizafatwa nyuma yo gusesengura ishingiro ry'uru rubanza.'

    Ntabwo biremezwa niba Ahmad azemererwa kwiyamamaza muri aya matora ya CAF ateganyijwe mu minsi mike iri imbere.

    Ku wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, nibwo akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA kashyize hanze itangazo rivuga ko Ahmad Ahmad ukomoka muri Madagascar wayoboraga CAF afatiwe ibihano byo kutagaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru imyaka 5 no kwishyura ibihumbi 200 by'amafaranga y'Ubusuwisi kubera imyitwarire itari iya kinyamwuga yagaragaweho.

    Ibyaha ashinjwa birimo kwakira no gutanga impano mu buryo budasobanutse,gukoresha nabi umutungo no gutesha agaciro umwanya afite wo kuyobora CAF.

    Uyu muyobozi yafatiwe ibihano kubera amakosa yagaragaweho kuva 2017 kugeza 2019 birimo ibibazo by'imiyoborere,gutera inkunga ibikorwa byo kwerekeza i Maka [Mecca],gutanga amasoko ya CAF mu buryo budakwiriye n'ibindi.

    Muri Werurwe 2017 nibwo Ahmad Ahmad yatorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) atsinze Issa Hayatou wari umaze imyaka ikabakaba 30 ayiyobora.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ahmad-ahmad-wari-wahagaritswe-imyaka-5-yagaruwe-ku-buyobozi-bwa-caf-by