Blog

  • Hitler n'umugore we bahise bapfa nyuma y'iminota 40 gusa bashyingiranywe/Urutonde rw'abantu 10 bamenyekanye ku Isi bapfiriye rimwe bakundana[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    1.Julius na Ethel Rosenberg

    Julius na Ethel Rosenberg bari abanyamerika bakundana ariko bakaba na ba maneko b'Uburusiya. Julius umwanya yarimo wamwemereraga kumenya amabanga y'ikorwa rya bombe atomic. Mu 1951 bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugambanira igihugu, Jilius akatirwa igihano cyo kwicwa akubitishijwe amashanyarazi, ariko hari hataraboneka ibimenyetso bihamya Rosenberg icyaha neza.

    Tariki 19 Kamena 1953 nibwo Julius yashyizwe ku ntebe ishyirwaho abicishwa amashanyarazi ahita apfa ako kanya nta kintu avuze, Rosenberg nawe yahise asoma umugabo we umuriro uhita umunyuramo nawe bapfira rimwe.

    2.Dennis na Merna Koula

    Dennis na Koula bari mu kiruhuko cy'izabukuru ariko Koula akomeza gukora akazi k'ubwarimu mu buryo bw'ikiraka. Ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2010 Koula yasibye akazi nta mpamvu yatanze, ishuri rihamagara umuhungu we Eric ngo ajye kureba ikibazo nyina yagize ageze mu rugo asanga nyina aryamye mu kidendezi cy'amaraso mu gikoni, yigiye imbere abona se nawe yishwe arashwe.

    Eric yahise ahamagara 911(ambulance). Igitangaje ni uko uretse kuba uyu mukecuru n'umusaza bari barashwe nta kintu kigeze kibwa mu rugo rwabo. Polisi yakoze iperereza isanga ahakorewe icyaha hari agapapuro kanditseho ngo 'bikemure'.

    Iperereza ryasesenguye ingingo ku yindi icyaha gifata Eric, ibimenyetso bigaragaza ko ako gapapuro ari we wakanditse. Eric yari umucuruzi bisinesi irahomba yisanga afite amadeni menshi agomba kwishyura, bituma yica se na nyina kugira ngo aragwe imitungo yabo abone uko yishyura amadeni yari afite. Muri 2012 ,urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu.

    3.Nikolai II Alexandrovich Romanov na Alexandra Feodorovna

    Nikolai yategetse Uburusiya kuva mu 1905, bwageze mu 1917 ubukungu bw'igihugu bwarazambye abantu babayeho nabi cyane. Abasirikare bashakaga inyungu za rubanda bose bishyize hamwe bakora ikipe ishinzwe gusubiza ibintu ku murongo maze tariki 17 Nyakanga 1918, Nikolai wari wahungiye muri kave, yicanwa n'umugore, abana be 5 n'abakozi bane bari abizerwa kuri uyu mwami. Nikolai yicishijwe isasu abandi bose bicishwa icyuma 'baliyoneti'.

    4.Ethan Nichols na Carissa Horton

    Muri 2011, Ethan Nichols w'imyaka 21 na Carissa Horton w'imyaka 18 bahuriye ahitwa Tulsa, muri Leta ya Oklahoma kuko Horton yari mushya muri ako gace. Ethan yakoraga mu ruganda rwa ice cream na mayonnaise 'Blue Bell Creamery', Carissa yari umunyeshuri mushya muri Kaminuza ya Oral Roberts University (ORU). Nyina wa Ethan yasabye umuhungu we kumenyereza uyu mukobwa Carissa wari mushya muri ako gace.

    Ethan na Horton bahise bakundana, maze mu mpera za Nzeli 2011 bajyanye muri pariki, abagabo babiri babaturuka inyuma barabarasa imodoka yabo iribwa.

    Ku munsi wakurikiyeho nibwo imirambo yabo yabonetse muri pariki. Abanyamakuru ba ABCnews bagiye muri ako gace gukoresha ikiganiro abantu bahatuye maze uwitwa Darren Price, avuga ko ubwo bwicanyi bumubabaje ndetse ngo yumva nta mutekano afite muri ako gace.

    Polisi yahise itangira guhiga iyo modoka yibwe. Bidatinze polisi yabonye iyo modoka iparitse kuri aparitema iri muri ako gace, iyisatiriye Price na Jerard Davis bahita bayinagamo bayikubita ikiboko polisi irabakurikira, bageze imbere baragonga polisi ihita ibata muri yombi.

    Price na Jerard, inkiko zaje kubahamya icyaha cy'ubwicanyi maze bakatirwa igifungo cya burundu.

    5.Alexander Obrenovic And Draga Masin

    Umwami Alexander I (aka Alexander Obrenovic) yayoboye Serbia 1889 kugeza mu 1903 we n'umugore we Draga bicanywe tariki 11 Kamena basanzwe mu nzu n'ingabo aho bari bihishe kuva tariki 10.

    6.Siddiqa na Khayyam

    Muri 2010, mu binyamakuru ku Isi yose hatambutse inkuru ya abanyafuganisitani babiri bishwe batewe amabuye urupfu rwabo rubabaza Isi yose.

    Hari ku cyumweru mu gitondo, mu kwezi kwa 8, mu mwaka 2010 Siddiqa w'imyaka 19 na Khayyam w'imyaka 25 bo mu Ntara ya Kunduz bazengurutswe n'abaturage bashinjwa icyaha cy'ubusambanyi.

    Hari umugabo wari waratanze 9000$ kugira ngo azarongore umukobwa witwa Khayyam. Uyu mukobwa yarabyanze yisangira umusore bakundanaga witwa Siddiqa.

    Umuryango wa Khayyam wemereye uyu mugabo wari waratanze 9000$ kumusubiza amafaranga ye, ariko abana bakibanira, abayobozi b'idini ya Islam barabyanga bategeka ko baterwa amabuye.

    Abari bashungereye bahereye kuri Siddiqa bamutera amabuye umubiri wose rimwe rifata ku mutwe ahita agwa hasi barakomeza bamutera amabuye kugeza apfuye. Badukira na Khayyam bigenda uko. Ni uko Saddiqa na Khayyam biyongera gutyo ku rutonde rw'aba- Afghans bishwe mu izina ry'idini.

    7.Nicolae na Elena Ceausescu

    Nk'uko abandi banyapolitiki b'abanyeraha barangiza urugendo rwabo ku Isi, Nicolae yayoboye ubwami bwa Romania kuva mu 1967 kugera mu 1989.

    Imitungo yose y'igihugu barayikubiye bagura amagana n'inkweto zihenze, bagura imyenda ihenze abaturage inzara irabica.

    Kuri Noheli yo mu 1985, tariki 25 Ukuboza, mu muhango watambutse imbonankubone kuri televiziyo abasirikare binjiye mu rugo rwabo barabasohora, barabarasa ako kanya kuri televiziyo hatambutswa amafoto y'imirambo yabo.

    8.Couple itazwi

    Ku itariki 9 Kanama 1976, umuhungu n'umukobwa batazwi barasiwe ahitwa The Sumter muri Leta ya California, abatangabuhamya bavuga ko aba bantu mbere y'uko bicwa bari mu bikorwa bigaragaza ko bakundana.

    Polisi yasanze nta n'umwe muri bo warashwe yambaye umwenda w'imbere. Buri umwe yarashwe amasasu atatu. Uwabishe ntabwo yamenyekanye, nabo ntibamenyekanye kuko nta n'umwe muri bo wari ufite icyangombwa kimuranga. Umwe muri bo yari yambaye igikomo, polisi yagerageje kurangisha ngo irebe ko hari uwamenya nyiri icyo gikomo arabura, ikoresha abahanga mu gushushanya bashushanya amasura yabo ashyirwa ahantu henshi hashoboka ariko ntihagira umenya aba bantu abo aribo.

    9.Adolf Hitler na Eva Braun

    Adolf Hitler umudage wari inyuma y'intambara ya kabiri y'Isi, yapfanye n'umugore we. Tariki 29 Mata 1945 nibwo bashyingiranywe. Kuva mu myaka ya za 1930 Eva Braun yakoraga akazi ko gufotora. Nyuma y'amasaha 40 bashyingiranywe nibwo bombi bapfuye ku itariki 30 Mata 1945.

    Abanyamateka bamwe bagaragaza ko Hilter n'umugore we bijugunye mu ngunguru ya acide bahinduka umuyonga, gusa hari abandi banyamateka bagaragaza ko we n'umugore birashe hanyuma abasirikare ba Hitler bagatwika imirambo yabo kugira ngo abanzi badashinyagurira umurambo wa Hitler.

    10.Joseph na Magda Goebbels

    Kwiyahura kwa Hitler na Braun ni inkuru yoroshye uyigereranyije no kwiyahura kwa Joseph na Magda Goebbels kuko bo biyahuranye n'abana babo 6.

    Joseph Goebbels yari Minisitiri wa Adolf Hitler ashinzwe gukora ubukangurambaga bwo kwemeza Abadage ko ubwoko bw'abanazi aribwo bukaze kurusha ubundi bwose ku isi.

    Nyuma y'umunsi umwe Adolf Hitler yiyahuye Joseph yasanze ntayandi mahitamo afite uretse kwigenza uko Hitler yigenje maze ariyica we n'umugore we nyuma yo gutegeka umuganga we kwica abana be uko ari 6.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/hitler-n-umugore-we-bahise-bapfa-nyuma-y-iminota-40-gusa-bashyingiranywe

  • Urukingo rwa Korona harimo Business kuruta kwita ku bantu- Dr Bihira #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe inkingo zirimo n’iziri gukoreshwa n’ibihugu binyuranye, bivugwa ko ari 'inkingo zitanga ikizere [official candidate vaccine] ariko ko atari inkingo zemejwe mu buryo bwa burundu.' Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS).

    Mu kiganiro cy’amashusho yagiranye na UKWEZI TV, Dr Canisius Bihira usanzwe azwi mu byo gusesengura ibijyanye n’ubukungu, yavuze ko ubundi ibiriho bikorwa n’Isi byo gukoresha ziriya nkingo ari amakosa akomeye.

    Yagize ati 'biriya ni amakosa akomeye kuko gukoresha urukingo [si no kwemezwa] rutari rwaba rwerekana ubushobozi bwarwo, njye mbona ari ukwihuta ni bya bindi navuze ngo turihutana n’ikoranabuhanga ariko tukibagirwa ibya ngombwa.'

    We avuga ko urukingo rwa mbere abona ari 'ukugaburira abantu neza, umubiri ukibyarira urukingo.'

    Avuga ko mu bintu agaya cyane ari ukuba Leta nyinshi zirimo n’izi gupfusha abantu benshi, nta n’imwe igira inama abaturage kureka imibereho yabo yari isanzwe ishyira ubuzima bwabo mu kaga nko kunywa inzoga nyinshi no kurya amavuta menshi ngo ibashishikarize kurya ibiribwa bishobora kurinda indwara nk’imboga n’imbuto.

    Avuga ko ubundi iyo umutu yafashe ibi biribwa [imboga n’imbuto] agira ubudahangarwa bw’umubiri ku ndwara nyinshi, ariko ko biriya bihugu by’ibihangange byirukira ku rukingo kuko hari inyungu birubonamo.

    Ati 'Ikibazo mbona, ruriya rukingo abantu bose baruhanze amaso, ariko rurimo business kuruta kwita ku bantu kuko abantu bose barukora abarabara amafaranga bagiye kwinjiza ariko bakibagirwa ko bagombye kubanza kubara ubuzima bw’abantu kugira ngo batazapfa.'

    Avuga ko we uburyo buboneye abona bwafasha abantu kwigobotora iki cyorezo, ari ugushyira imbaraga mu ngamba zisanzwe zo kwirinda nk’iziriho zikoreshwa mu Rwanda.

    Anashima Leta y’u Rwanda uko yabyitwayemo gusa akanenga imyitwarire n’imyumvire ya bamwe mu baturage barimo bumva ko kiriya cyorezo kica abakuze cyangwa abafite indawara za karande.

    Ati 'Ariko mu bigaragara n’izindi ndwara zose ni bo zica umubiri wabo uba umaze kunanirwa ariko bakibagirwa ko iyo irangije kwica za noge bavugaga na bo izabageraho.'

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC giherutse gutangaza ko u Rwanda rwatumije inkingo miliyoni 1 ziteganyijwe kugera mu Rwanda mu ntangiro za Gashyantare cyangwa mbere yaho gato.

    Dr Sabin uyobora iki kigo, yavuze ko ubwo izi nkingo zizaba zigeze mu Rwanda zizahita ziterwa abagomba kuzihabwa barimo abakuze, abasanganzwe indwara za karande kimwe n’abandi bari mu kaga ko kwandura iki cyorezo nk’abaganga n’abandi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Urukingo-rwa-Korona-harimo-Business-kuruta-kwita-ku-bantu-Dr-Bihira

  • Polisi y'u Rwanda yaburiye abarwaye Covid-19 banduza abandi ku bushake #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ivuga ko umuntu basanze afite ubwandu bw'iki cyorezo ntakurikize amabwiriza yo kwitwararika ku buryo ashobora kuyanduza abandi, azakurikiranwa.

    Yagize iti 'Tuributsa abaturarwanda ko umuntu wese bapimye bagasanga arwaye Koronavirusi ariko agahitamo gukomeza gukwirakwiza ubwo bwandu ku bushake azakurikiranwa ndetse abe yanashyikirizwa ubutabera nk'uko amategeko abiteganya.'

    Polisi y'u Rwanda ikomeza itanga inama igira iti 'Mu gihe usanze waranduye Koronavirusi, urwariye mu rugo cyangwa kwa muganga ugomba kubahiriza amabwiriza yose uhabwa n'inzego z'ubuzima kugira ngo udakwirakwiza iyo ndwara. Dukomeje kwibutsa abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Koronavirusi.'

    Mu minsi ishize nibwo RBC yatangaje ko hari abantu bamenye ko banduye Covid-19 aho kuguma mu kato bagakomeza guhura n'abandi bantu byatumye ubu bwandu bukwirakwira ndetse ubu abanduye mu Rwanda hose bari gukabakaba ibihumbi 15.

    Hirya no hino mu Rwanda harimo gukorwa igikorwa cyo gusuzuma abantu mu tugari kugira ngo hamenyekane uko iki cyorezo cyifashe mu bantu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-y-u-rwanda-yaburiye-abarwariye-covid-19-banduza-abandi-ku-bushake

  • Rubavu: Mu rugo rw'umuturage habonetse igisasu – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z'umutekano zahise ziza zigakura icyo gisasu muri urwo rugo.

    Ati ''Byabaye muri iki gitondo (cyo ku wa Kane) mu rugo rw'umuturage witwa Gasana, abana babonye igisasu gishaje babimenyesha ubuyobozi, natwe turahagera. Twavuganye n'inzego z'umutekano ubu barangije kukijyana. Turacyakurikirana kugira ngo hamenyekane uko cyahageze''

    Yakomeje asaba abaturage ko mu gihe babonye ibikoresho bya gisirikare, bagomba kwirinda kubyegera ahubwo bakamenyesha ubuyobozi kugira ngo bihavanwe bitaragira icyo byangiza.

    Amakuru atangwa n'abaturage ni uko aka gace kahoze ari indiri y'abacengezi mu 1998, aho bahungabanyaga umutekano w'Abanyarwanda bari bahatuye.

    Umurenge wa Rugerero ni umwe mu mirenge yabereyemo imirwano ikomeye mu ntambara y'abacengezi, ibyo abaturage bavuga ko bishoboka ko ari yo ntandaro y'ibikoresho bya gisirikare bikunze kuhaboneka.

    Si ubwa mbere muri aka gace hagaragaye ibisasu kuko no ku itariki ya 8 Kamena umwaka ushize, mu masaha ashyira saa cyenda, mu Kagali ka Basa, Umudugudu wa Buranga, Umurenge wa Rugerero na bwo hagaragaye igisasu cyari kimaze igihe mu butaka.

    Iki ni cyo gisasu cyagaragaye mu rugo rw’umuturage w’i Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-mu-rugo-rw-umuturage-habonetse-igisasu

  • Rubavu: Amayobera ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu nzu yahiye – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko bishoboka ko nyakwigendera yaba yahiriye mu nzu bitewe n’imbabura kuko hahiye icyumba cye.

    Ati “Uyu mugore akomoka muri Ngororero, yibanaga wenyine mu nzu muri iki gitondo nibwo byamenyekanye ko yahiye arakongoka ariko inzu ntiwamenya ko yahiye, uko twe twabibonye twasanze mu cyumba cye hari imbabura hamwe n’uburiri biracyekwa ko ashobora kuba yaryamye iyo mbabura akaba ariyo itwika uburiri kuko nibwo bwahiye n’ibiri mu cyumba cye kuko inzu yo nta n’amashanyarazi arimo kandi ntiyanahiye hahiye mu cyumba cye’’

    Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’ibishobora guteza impanuka kuko ngo bidakwiye ko umuntu yararana n’imbabura.

    Abaturanyi b’uyu mugore baganiriye na IGIHE bavuze ko ashobora kuba yishwe hanyuma bakamutwikana n’uburiri bwe kuko ngo mu bigaragara inzu nta kibazo yagize.

    Kugeza ubu Urwego rw’iIgihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri icyahitanye uyu mugore.

    Iyi nzu niyo uyu mugore yahiriyemo, uyirebeye inyuma nta kimenyetso kigaragaza ko yahiye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-amayobera-ku-rupfu-rw-umugore-wasanzwe-mu-nzu-yahiye

  • Abantu 4% by’abapimwe mu buryo rusange i Kigali basanzwemo COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali ku bufatanye na RBC, batangiye gupima abaturage mu buryo bwa rusange, aho muri buri kagari hagombaga gupimwa abantu 125.

    Kugeza ku wa 27 Mutarama, hashize iminsi itanu icyo gikorwa gitangiye, RBC yavuze ko abantu bagera ku 15.000 ari bo bari bamaze gupimwa, muri bo 629 bangana na 4% basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson, yavuze ko kuba harapimwe abantu benshi muri iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali, ari byo byatumye imibare y’abagaragarwaho n’ubwandu izamuka muri iyi minsi ishize.

    Ati “Ubu bwiyongere bw’abagaragarwaho n’ubwandu bwatewe n’uko turi gupima abantu benshi ndetse tugakurikirana abahuye nabo, ni yo mpamvu hari ubwo twabonye ubwandu buri hejuru ya 500 (ku wa 26 Mutarama). Urebye ku basangwamo ubwandu mu bipimo byafashwe bangana na 4%.”

    Iki gikorwa cyo gupima abaturage mu tugari gikorwa ku buntu, ku baturage batoranyijwe muri buri kagari, bagizwe ahanini n’abari hejuru y’imyaka 70 cyangwa basanzwe bafite izindi ndwara, ndetse hakorwa n’igikorwa cyo gukurikirana abahuye n’abanduye.

    Iki gikorwa biteganyijwe ko kizarangira ku wa 31 Mutarama 2021, gusa Dr Rwagasore yavuze ko iki gikorwa kitazaba kirangiye ahubwo bashaka ko cyazakomeza no mu bindi bihe biri imbere.

    Kuri ubu hari n’igikorwa RBC n’Umujyi wa Kigali batangiye cyo gupima abaturage bafite guhera ku myaka 25 kuzamura, hakaba hazajya hapimwa abantu 100 muri buri kagari, mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa 28 Mutarama 2021, abantu bari bamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda, bagera ku 14.529, abarwaye bakaba ari 5.109, mu gihe abapfuye ari 186.

    Ubwandu bwa Coronavirus muri Kigali bukomeje kwiyongera

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-4-by-abapimwe-mu-buryo-rusange-i-kigali-basanzwemo-covid-19

  • Abarwariye Covid-19 mu rugo barasaba ubufasha bw’ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Ibi barabivugira ko batabasha kugira icyo bakora kugira ngo babone indyo yuzuye kuko batemerewe kuva mu ngo zabo ngo bajye gushaka imibereho hanze yazo.

    Umwe yagize ati “Nagiye kwipimisha, bambwira ko nanduye Covid-19, biba ngombwa ko batugumisha mu rugo kandi ubushobozi ni bucye. Ibyo baduhaye ni ibishyimbo na kawunga kandi mfite abana bato, urabona ko nk’uyu aba akeneye igikoma, aba akeneye n’utundi tuntu ku ruhande. Nanjye nkeneye izo mbuto badutegetse. Mbese nta kintu namba dusigaranye mu nzu uretse iyo kawunga n’ibishyimbo byonyine.”

    Na mugenzi we yagize ati “Rero ikibazo dufite ni icyo kubona ako gasukari, n’izo mbuto naho ubundi isaha y’Imana nigera tugomba gukira, ariko nibura umuntu akabasha kubona n’izo mbuto”.

    Undi mu baganiriye na RBA yunzemo ati “Ubundi igikoma ni cyo kidutunze nyine n’ibyo bishyimbo, dukeneye kubona n’izo mbuto nyine, umuntu akeneye kuba yabona utundi tuntu nk’imboga yavangamo n’ubundi burisho”.

    Ni ikibazo bahuriyeho na bagenzi babo bavuga ko kubona ibyo abaganga babategeka gufata mu kurushaho kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bibagora kuko baba bambitswe ibikomo bituma badatarabuka ngo banashakishe ibyunganira ibyo bahawe. Ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi bantu basanze hanze.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko abaturage bari kuvurirwa mu rugo bakwiye kuhaguma ariko uwo gufashwa bakamufashiriza aho ari.

    Ati “Abakenera inyongera kuri ibyo dushoboye kubona, nk’abana bo twabageneye amata. Abarwaye Covid-19 bashobora kuba bari muri Guma mu Rugo, batashobora gusohoka kuko abandi bari muri Guma mu Rugo batarwaye bashobora kujya guhaha ariko urwaye we asabwa kuguma mu rugo iminsi 10, akongera akipimisha yakira akabona kugenda.”

    Yasobanuye ko inzego z’ibanze zikomeza gukurikirana abantu barwaye Covid-19, ati “Uburyo turi gukurikirana abarwayi, ari abajyanama b’ubuzima, ba mudugudu na ba mutwarasibo bagenda babasura bareba niba bafite imirire, abatishoboye bakaba bafashwa, bakabona n’iyo nyunganizi ariko ibyo bigakorwa babanje kubasura bakareba koko niba abo bantu batishoboye”.

    Ku rundi ruhande ariko hari uduce tugaragarmo abarwayi ba Covid-19 bava mu ngo zabo bakajya hanze, ibintu bifatwa nko gushaka kwanduza abantu indwara wabigambiriye kuko ubikoze aba yasohotse mu nzu abizi neza ko arwaye kandi bibujijwe gusohoka atarakira.

    Inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zirasaba abarwayi ba Covid-19, kutava mu ngo zabo ngo bajye gukwirakwiza icyorezo mu bandi baturage.

    Polisi ivuga ko abarwaye Covid-19 bava mu rugo, bashobora no gufungwa igihe kirekire mu gihe baba babirenzeho nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo.

    Ati “Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda gikoreshwa ubu, mu ngingo ya 177, hari ibihano biteganyijwe ku muntu wanduza abandi indwara abigambiriye kandi ntabwo ari ibihano byoroheje, ni ibihano biremeye mu by’ukuri. Kwanduza abantu indwara yica ubishaka, ubigambiriye, nka Coronavirus idafite n’umuti, mu by’ukuri hateganyijwe ibihano byo gufungwa igihe kiri hagati y’imyaka 20 na 25. Mu gihe ubihamijwe n’urukiko”.

    Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC, gitangaza ko mu rwego rwo gukumira urujya n’uruza rw’abarwaye Covid-19 bashobora kwanduza abandi, hafashwe icyemezo cyo gutangaza imyirondoro yabo ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse no ku bajyanama b’ubuzima babakurikirana.

    Imibare ya RBC, igaragaza ko kugeza ku wa 27 Mutarama 2021, Abarwayi basaga 4 000 ari bo bakurikiranwa bari mu ngo zabo.

    Covid-19 imaze guhitana abantu 186 mu Rwanda, mu gihe abamaze kurwara iki cyorezo ari 14 529, barimo 5 109 bari kwitabwaho.

    Abarwariye Coronavirus mu rugo barasabwa kwirinda kuyikwirakwiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwariye-covid-19-mu-rugo-barasaba-ubufasha-bw-ibiribwa

  • Rubavu: Mu rugo rw’umuturage habonetse igisasu – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano zahise ziza zigakura icyo gisasu muri urwo rugo.

    Ati ’’Byabaye muri iki gitondo (cyo ku wa Kane) mu rugo rw’umuturage witwa Gasana, abana babonye igisasu gishaje babimenyesha ubuyobozi, natwe turahagera. Twavuganye n’inzego z’umutekano ubu barangije kukijyana. Turacyakurikirana kugira ngo hamenyekane uko cyahageze’’

    Yakomeje asaba abaturage ko mu gihe babonye ibikoresho bya gisirikare, bagomba kwirinda kubyegera ahubwo bakamenyesha ubuyobozi kugira ngo bihavanwe bitaragira icyo byangiza.

    Amakuru atangwa n’abaturage ni uko aka gace kahoze ari indiri y’abacengezi mu 1998, aho bahungabanyaga umutekano w’Abanyarwanda bari bahatuye.

    Umurenge wa Rugerero ni umwe mu mirenge yabereyemo imirwano ikomeye mu ntambara y’abacengezi, ibyo abaturage bavuga ko bishoboka ko ari yo ntandaro y’ibikoresho bya gisirikare bikunze kuhaboneka.

    Si ubwa mbere muri aka gace hagaragaye ibisasu kuko no ku itariki ya 8 Kamena umwaka ushize, mu masaha ashyira saa cyenda, mu Kagali ka Basa, Umudugudu wa Buranga, Umurenge wa Rugerero na bwo hagaragaye igisasu cyari kimaze igihe mu butaka.

    Iki ni cyo gisasu cyagaragaye mu rugo rw’umuturage w’i Rubavu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-mu-rugo-rw-umuturage-habonetse-igisasu

  • Turahirwa washinze Moshions yagiye kwiga iby’imideli mu Butaliyani – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yagiye kwiga mu ishuri rya Polimoda riri mu mashuri akomeye mu Butaliyani. Umwe mu bantu ba hafi be yabwiye IGIHE ko yatangiye amasomo mu mpera z’umwaka ushize.

    Ati “Yatangiye kwiga umwaka ushize ntabwo yigeze yifuza ko biba ibintu abantu bose bazi, yagiye bucece.”

    Turahirwa amaze iminsi asakaza amafoto atandukanye amugaragaza yambaye imyambaro yanditseho Polimoda, ishuri yagiye kwigamo ibijyanye n’imideli mu minsi ishize.

    Moses Turahirwa ashinga Moshions yatangiranye n’umudozi umwe, ariko mu 2018 yari ageze kuri 13 bahoraho, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Imyambaro ya Moshions iri mu yatoranyirijwe kugurishirizwa ku rubuga rwa Beyoncé. Mu gihe gishize, Moses Turahirwa aherutse kugaragara mu bantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bifashishijwe n’ikipe ya Paris St Germain mu kwamamaza umwenda wayo mushya wakozwe na Jordan.

    Mu 2019, Moshions yahembwe nk’ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda, mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards, bishimira abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka.

    Polimoda ni ishuri ryigenga riherereye muri Florence muri Tuscany mu Butaliyani. Iri shuri ryashinzwe mu 1986. Ryigisha guhanga imideli ndetse no kubyaza umusaruro ibijyanye n’imideli.

    Turahirwa washinze Moshions yagiye kwiga iby’imideli mu Butaliyani

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turahirwa-washinze-moshions-yagiye-kwiga-iby-imideli-mu-butaliyani

  • Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yapfuye ku myaka 96 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yitabye Imana
    Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yitabye Imana

    Muri film nyinshi yagiye agaragaramo yakunze gukina yerekana ubuzima bw’abagore b’abirabura uko babayeho mu bice bitandukanye, yaba ari ababyeyi cyangwa impirimbanyi z’uburenganzira bw’abirabura, akaba yarerekanaga n’imideli itandukanye.

    Nta mpamvu y’icyamuhitanye yatangajwe, kuko Larry Thompson ureberera inyungu za nyakwigendera wanatanze amakuru y’urupfu rwe yabisobanuyeho.

    Tyson yatsindiye ibihembo bibiri bya Emmys muri filime yakinnye zivuga ku guharanira uburenganzira mu 1974 yitwa ‘Autobiography of Miss Jane Pittman’. Niwe mwiraburakazi wa mbere wakinnye muri filime z’uruhererekane (serie) yitwa ‘Eastside/West side’ muri za 1960.

    Mu guhabwa umudari w’ishimwe utangwa n’umukuru w’igihugu ‘Presidential Medal of Freedom’ muri 2016, uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Barrack Obama, yavuze ko usibye kuba Cicely yari umukinnyi mwiza wa film yanahinduye amateka.

    Aha Perezida Obama yambikaga umudari w
    Aha Perezida Obama yambikaga umudari w’ishimwe Cicely kubera ibikorwa bye

    Cicely Tyson yagiye yanga gukina filime zahabwaga umugore w’umwirabura zitagaragaza ubuzima nyakuri, ahubwo akagaragara mu zivuga umugore ukomeye mu ntekerezo, ubuzima bwiza kandi zivuga ukuri.

    Avuga ku buzima bwa Cicely, Oprah Winfrey yagize ati “Yakoresheje umwanya yari afite agaragaza ubumuntu bw’abirabura kandi ntiyigeze ateshuka ku ntego yihaye. Aho yakinnye hose yerekanaga indangagaciro zikwiye”.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/hanze/article/cicely-tyson-wamamaye-mu-gukina-amafilime-yapfuye-ku-myaka-96