Umuhango wo kubaherekeza watangiye mu masaha ya mu gitondo aho nyuma yo gufata imirambo ku Bitaro bya Kakiru wakomereje i Kanombe ahazwi nka Umucyo Garden.
Abashyiguwe ni Mugisha Blaise wari ufite imyaka 12 y'amavuko na mushiki we Unejeje Blessing wari ufite imyaka itatandatu, na Se Sebatware Emmanuel wari ufite imyaka 45.
Kubasezeraho bwa nyuma ni igikorwa cyaranzwe n'ubuhamya butandukanye ariko buhuriza ku kuba bose baratunguwe n'inkuru mbi yo kumva ko Sebatware n'abana be babiri bahiriye mu nzu.
Ni umuhango witabiriwe mu buryo bugereranyije cyane cyane abaturutse mu miryango n'abo mu idini ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi uwo muryango usengeramo.
Mu buhamya bw'umugore muto wa nyakwigendera, Masengesho Espérance, yavuze ko inkuru y'urupfu rw'umugabo we n'abana babo yamushenguye cyane anatungurwa n'urupfu bapfuye kuko urugo rwabo rutarangwaga n'ibibazo.
Yagize ati 'Twari urugo rumeze neza rutarimo ibibazo bindi byatuma nk'ibi biba […]. Umugabo wange namukundaga cyane nkamurwanira ishyaka nkakora uko nshoboye kose nkamuba hafi. Ibi bibazo bijya kuba ntabwo njye nari naharaye nari ndi i Musanze ni ho dukorera ubucuruzi ngeda umugabo abizi tubyumvikanye. Nari mpari ku wa Gatatu umugabo wange agomba kuhansanga ku wa Kane tugatahana.'
Masengesho yavuze ko yatunguwe bikomeye no kumva inkuru y'uko abana be n'umugabo bahiriye mu nzu ndetse kubyakira biri mu bintu byamugoye cyane.
Ati 'Numvishe inkuru mu gitondo abana bo mu rugo bari kuntabaza ngo twagushatse turakubura byakomeye. Naravuze nti 'ese habaye iki' barambwira ngo Blaise na Blessing bahiriye mu nzu na papa wabo byarangiye numva ni nk'imikino sinabasha kubyumva […]. Nabwiye abo nabonaga hafi ibyabaye duhita tuza ariko nasanze imibiri bamaze kuyijyana [Ku Bitaro]. Nabishimira Imana kuba iyo mibiri ntarayibonye kuko ubu kwihangana si mba mbishoboye.'
Uwo mugore kandi yongeyeho ko urwibutso afite ku bana be ari uko imfura ye y'umuhungu yaharaniraga kujya mbere kandi akagira imitekerereze y'abantu bakuru ndetse na mushiki we yabyaye yumva akeneye umukobwa akamufata nk'ibyifuzo bye bisubijwe.
Nyiranzira Claudine wari umugore mukuru wa nyakwigendera babyaranye abana batanu yavuze ko nyakwigendera atatereranaga urugo rukuru n'ubwo yari afite undi mugore kuko yishyuriraga abana ishuri ndetse agakomeza no kubahahira.
Sebatware Emmanuel yasize abagore babiri n'abana batandatu. Yabaye umusirikare mu ngabo z'u Rwanda imyaka itatu, akora ibijyanye no guhagarira inyungu z'abahanzi n'ibijyanye n'amafilime ndetse yari n'umushoramari mu by'amahoteli.
Urupfu rwa ba nyakwigendera rwabaye ku itariki ya 3 Mata 2025 ubwo inzu uwo muryango wabagamo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali yafatwaga n'inkongi y'umuriro igakongoka hagapfirimo abantu batatu abandi batatu bararokoka harimo n'umwana umwe.
Bivugwa ko Sebatware yaba ari we watwitse iyo nzu hagendewe ku kuba yari yazanye linsansi mu nzu bidasanzwe kandi agafunga ibyumba byose mbere yo kuryama ariko inzego bireba ntiziremeza niba koko ari we wabikoze kuko zikiri mu iperereza.
Abiganjemo abo mu miryango bari bitabiriye umuhango wo guherekeza Sebatware Emmanuel n’abana be
Bose bashyinguwe mu mva zegeranye
Sebatware Emmanuel n’abana be babiri bashyinguriwe rimwe
Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ni ryo ryabasengeye
Masengesho Espérance wari umugore muto wa Sebatware ashyira indabo ku mva
Sebatware Emmanuel n’abana be bashyinguwe mu irimbi ryo mu Busanza
Ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 ntiryari irisanzwe mu Rwanda, by'umwihariko i Kanombe mu rugo rw'uwari Perezida Juvenal Habyarimana, ubwo indege yari imuvanye mu nama i Dar es Salaam yahanurwaga, umurambo we ukagwa mu mbuga.
Indege Falcon 50 ya Habyarimana imaze guhanurwa, umujinya uvanze n'urwango wasaze abari mu rugo rwe aho umurambo we waguye, bahigira kumara Abatutsi babaye urwitwazo rw'urwo rupfu.
Iryo joro Abatutsi ba mbere batangiye kwicwa ariko mu rugo rwa Habyarimana bahigira kumuhorera byanze bikunze. Igitabo La Traversée cy'umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry, kigaragaza ko umurambo wa Habyarimana n'abandi bari kumwe mu ndege imaze kuboneka, yashyizwe mu ruganiriro [rwo kwa Habyarimana].
Bukeye bwaho abo mu muryango wa Habyarimana bari bateranye, baje kwirebera n'amaso urupfu rw'uwabo wari Perezida w'u Rwanda. Umujinya wari wose kuri Jean Luc, umwe mu bahungu ba Habyarimana wari witwaje imbunda [aba mu Bufaransa ubu] ndetse na Agathe Habyarimana.
Muri icyo gitondo, Godelieve, mushiki wa Habyarimana wari Umubikira yabwiye abari baje gufata mu mugongo umuryango, ko nta kabuza musaza we yishwe n'Abatutsi bityo bagomba kwicwa bagashira.
Uyu Godelieve n'ubwo yari umubikira bivugwa ko yari umwe mu bavuga rikijyana mu muryango wa Habyarimana, akanga Abatutsi cyane. Mu 2004 hari umutangabuhamya wakoze muri Minisiteri y'Ubuzima wabwiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, ko Godelieve mu 1993 yajyaga aza ku kazi kabo agacunaguza uwari umuyobozi w'ishami ryabo w'Umututsi.
Patrick de Saint-Exupéry mu gitabo avuga ko Godelieve yabwiye abari baje gusezera kuri musaza we ati 'Abatutsi bose bagomba kwicwa'. Byashimangiwe na Agathe Habyarimana wavuze ko 'bagomba kubadukiza [Abatutsi]', ashishikariza abari aho gushaka imbunda bagafasha Interahamwe guhorera umugabo we.
Guhigira ko Abatutsi bose bagomba gupfa bivuzwe n'umuryango wa Habyarimana byanemejwe n'abana ba Dr. Emmanuel Akingeneye ari bo Jeanne Uwanyiligira na Marie-Claire Uwimbabazi.
Aba babyumvise uwo munsi bagiye mu rugo rwa Habyarimana kureba umurambo wa se na we waguye mu ndege yari ivanye Perezida muri Tanzania.
Umututsi yari umwanzi mu muryango
Kuba umuryango wa Habyarimana warahise utunga agatoki Abatutsi kuba inyuma y'abamwishe, ntabwo byari impanuka. Ni umuryango wari umaze igihe ufitiye urwango Abatutsi, by'umwihariko Agatha Kanziga wari umaze imyaka ane ayoboye Akazu, kari kagizwe n'ibikomerezwa byo ku butegetsi bwa Habyarimana birimo n'umunyemari Kabuga Felicien.
Colonel René Galinié wari ushinzwe iby'ingabo muri Ambasade y'Abafaransa mu Rwanda muri Kamena 1991 yanditse ko Agathe Kanziga yari afite ingufu zikomeye mu gihugu ku buryo yivangaga no mu byemezo umugabo we yafataga.
Ati 'Akazu kavangavanze imikorere ya Perezida ku buryo nta mpinduka nzima ashobora kuzana. Muri abo [bamuvangira] harimo n'umugore we'.
Izo mbaraga Kanziga yarazikomezanyije na nyuma y'urupfu rw'umugabo kugeza kuwa 9 Mata ubwo we n'umuryango we bahungishirizwaga mu Bufaransa. Bivugwa ko umugabo we akimara gupfa, Kanziga yakoranye bya hafi na Col Bagosora Théoneste wasaga nk'uwasigaranye ubutegetsi.
Andrew Wallis mu gitabo cye 'Stepp'd in Blood: Akazu and the Architects of the Rwandan Genocide Against the Tutsi', agaragaza uburyo muri Mutarama, 1991 hari inama yigeze kuba saa munani z'ijoro ikitabirwa n'abarimo Agatha Kanziga, Perezida Habyarimana hamwe n'abandi bari bahuriye mu Kazu.
Muri iyo nama hanzuwe ko abasivili b'abahutu bigishwa imbunda mu ibanga bagasabwa gutanga umuganda wo kwica Abatutsi ndetse banababwira ko n'inkotanyi yose bahura bayica kuko ngo gutema urumogi biba bidahagije iyo utaranduye umuzi warwo.
Na Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mu 1994, yavuze uburyo Agathe Kanziga yari umuhezanguni wanga Abatutsi, ko na nyuma yo guhabwa ubuhungiro mu Bufaransa yashatse gukomeza Jenoside.
Yigeze kuvuga ati 'Twahaye icumbi Agathe Habyarimana, ariko ni umusazi ushaka gukomeza guhamagarira abantu gukora Jenoside kuri radiyo zo mu Bufaransa. Biragoye kumucubya.'
Imyaka 31 irashize, umuryango wa Habyarimana wakomeje kwinangira no kwemera uruhare rwawo mu byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bamwe mu bawugize barimo Jean Luc Habyarimana bakomeje inzira yo guhaka na no gutoneka bayirokotse.
Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa buherutse kujurira busaba ko habyutswa dosiye ya Agathe Kanziga, akaburanishwa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abajyanama ba Trump bavuga ko ibihugu birenga 50 byamaze kwegera Umukuru w'Igihugu bigamije kuganira ku byerekeye imisoro ku bicuruzwa bitumizwa hanze`
Abayobozi bakuru muri guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ku Cyumweru ko ibihugu birenga 50 byazahajwe n'imisoro mishya yashyizweho na Perezida Donald Trump byatangiye kwegera Ibiro bya Perezida bishaka gutangira ibiganiro kuri iyo misoro iremereye yatumye amasoko y'imari atitira, igatera impungenge z'ihungabana ry'ubukungu ndetse igahindura imiterere y'ubucuruzi mpuzamahanga.
Iyo misoro izatangira gukusanywa ku wa Gatatu, bikaba biteganijwe ko izazana igihe cy'ubwoba mu bukungu nta gihe kizwi izarangirira. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari, Scott Bessent, yavuze ko ibikorwa by'ubucuruzi bidahwitse atari 'ibintu bishobora gukemuka mu minsi cyangwa mu byumweru.' Yongeraho ati: 'Amerika igomba kureba ibyo ibindi bihugu bitanga, ndetse niba binashoboka kugirwaho icyizere.'
Trump, wari uri muri Florida mu mpera z'icyumweru akina Golf, yanditse kuri murandasi ati: 'TUZATSINDA. MWIHANGANE, ntabwo bizoroha.'
Trump, wari uri muri Florida mu mpera z'icyumweru akina Golf, yanditse kuri murandasi ati: 'TUZATSINDA. MWIHANGANE, ntabwo bizoroha.' Abagize guverinoma ye n'abajyanama mu bukungu be bakoze ibishoboka byose ku Cyumweru bagaragaza impamvu z'iyo misoro ndetse bagabanya ubwoba abantu bafite ku ngaruka zayo ku bukungu mpuzamahanga.
'Nta mpamvu y'uko hazabaho ihungabana ry'ubukungu. Ninde uzi uko amasoko azitwara ejo cyangwa mu cyumweru gitaha?' Bessent yabajije. 'Icyo dushishikajwe nacyo ni ugushimangira urufatiro rukomeye rw'ubukungu ruganisha ku iterambere rirambye.'
Â
Amasoko y'imari ya Amerika yagize igitutu ku mugoroba wo ku Cyumweru ubwo iyo misoro yakomezaga guhungabanya ubucuruzi. Ibirarane by'amasoko ya Dow Jones na S&P 500 byaguye hafi 4%, naho irya Nasdaq rimanuka hafi 5%. Ndetse n'agaciro ka Bitcoin, kari kameze neza mu cyumweru cyashize, kaguye hafi 6% ku Cyumweru.
Ibikorwa bya Trump byo gushyiraho imisoro, byatangajwe tariki ya 2 Mata, byari ishyirwa mu bikorwa ry'isezerano ry'ingenzi yatanze ubwo yiyamamazaga, aho yifashishije ububasha bw'umukuru w'igihugu adaciye muri Kongere kugira ngo ahindure amategeko agenga ubucuruzi ku rwego rw'isi. Ni igikorwa Trump yari amaze imyaka myinshi arota, aho akunze kunenga amasezerano y'ubucuruzi mpuzamahanga nk'abangamira Amerika. Yizeye ko Abanyamerika bazemera guhura n'izamuka ry'ibiciro kugira ngo ashyire mu bikorwa icyerekezo cye cy'ubukungu.
Ibihugu bitandukanye biri kwihutira kumenya uburyo byazitwara kuri iyo misoro, u Bushinwa n'ibindi bihugu bihita bishyiraho ingamba zo kwihimura.
Umujyanama mukuru mu bukungu wa Perezida, Kevin Hassett, yemeye ko 'ibihugu byinshi birakaye kandi biri kwihimura,' ariko anongeraho ko 'ariko kandi, biri no kuza kuganira.' Yavuze ko Ibiro bishinzwe ubucuruzi bya Amerika byatangaje ko ibihugu birenga 50 byamaze kwegera Ibiro bya Perezida bigamije gutangira ibiganiro.
Minisitiri w'Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu na Perezida Donald Trump
Byiyongereyeho ko iyo misoro nshya iri no gukomeretsa inshuti za Amerika kimwe n'abanzi bayo, harimo n'igihugu cya Isiraheli, cyahawe umusoro wa 17%. Minisitiri w'Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ategerejwe muri Amerika kuri uyu wa Mbere, aho azagirana ikiganiro n'itangazamakuru hamwe na Perezida Trump. Ibiro bye byatangaje ko iyo misoro izaba imwe mu ngingo z'ibiganiro, hamwe n'intambara yo muri Gaza n'ibindi bibazo.
Ikindi gihugu cy'inshuti ya Amerika, Vietnam â” igihugu gikomeye mu ruganda rw'imyenda â” na cyo cyamaze kwegera ubuyobozi bwa Amerika kuri iyo misoro. Trump yavuze ko Umuyobozi wa Vietnam yamuhamagaye kuri telefoni, akamubwira ko igihugu cye 'cyifuza gukuraho imisoro yose ku bicuruzwa niba cyashobora kugirana amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.' Undi mufatanyabikorwa w'i Burayi, Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, Giorgia Meloni, yavuze ko atemera icyo cyemezo cya Trump ariko ko 'yiteguye gukoresha uburyo bwose bushoboka â” ibijyanye n'ibiganiro ndetse n'ubukungu â” mu gufasha ibigo byacu n'inganda zishobora guhura n'igihombo.'
Minisitiri w'Ubucuruzi, Howard Lutnick, yavuze ko nta gisibya: 'Imisoro izaza. Ni ko bimeze.' Yongeraho ko Trump akeneye gusubiza ubucuruzi mpuzamahanga ku murongo, ariko avuga ko iyo misoro izamara 'iminsi cyangwa ibyumweru' gusa.
Mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Ishyaka ry'Abarepubulikani riharanira ubucuruzi bufunguye, iyi misoro yateje impaka: hari abayishima, ariko n'impungenge ni nyinshi.
Abasenateri bamwe b'Abarepubulikani basinyiye itegeko rishya risaba ko Perezida yasobanura imisoro nshya imbere ya Kongere. Iryo tegeko rivuga ko Kongere igomba kwemeza iyo misoro mu minsi 60, bitabaye ibyo ikaba irangiye. Umudepite wo muri Nebraska, Don Bacon, yavuze ko ku wa mbere azageza ku Nteko Ishinga Amategeko iryo tegeko mu rwego rwo kugarura ububasha bwa Kongere ku bijyanye n'imisoro.
'Twatanze ubwo bubasha ku rwego rw'ubuyobozi. Muri iki gihe, tubona ko byari amakosa,' Bacon yavuze, yongeraho ko kugira ngo iryo tegeko rizemezwe bizagorana keretse isoko ry'imari rikomeje kwitwara nabi, ndetse n'ibipimo by'izamuka ry'ibiciro no kubura akazi bikaba bibi.
Senateri John Barrasso wo muri Wyoming ari kumwe na Perezida Donald Trump
Senateri John Barrasso wo muri Wyoming, uwa kabiri mu bayobozi b'Abarepubulikani muri Sena, yavuze ko Trump 'akora ibyo yemerewe n'amategeko.' Ariko nanone yemeye ko 'impungenge zihari, kandi ni impungenge ziri hose mu gihugu. Abantu barareba uko isoko rihagaze.'
Elon Musk, umushoramari w'ikirangirire akaba n'umuyobozi wa Departema y'Ubushobozi bwa Guverinoma ya Trump, yari ataragira icyo avuga kuri iyo misoro, ariko ku mpera z'icyumweru mu bikorwa byabereye mu Butaliyani, yavuze ko yifuza ko Amerika n'u Burayi byajya 'mu rwego rwo kudashyiraho imisoro na gato.' Ibyo byatangajwe n'umuyobozi wa Tesla byarakaje Peter Navarro, umujyanama wa Trump mu bucuruzi.
'Elon, iyo ari mu nzira ye ya DOGE, ni umuhanga. Ariko tugomba gusobanukirwa ibiri kuba. Tugomba kubyumva neza. Elon acuruza imodoka,' Navarro yavuze. Yongeraho ati: 'Arimo kwirengera inyungu ze, nk'uko undi mushoramari uwo ari we wese yabigenza.'
Lawrence Summers, umuhanga mu bukungu wabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri guverinoma ya Perezida Bill Clinton, yavuze ko Trump n'itsinda rye bashyira hanze ubutumwa butumvikana neza, cyane cyane iyo bavuga ko bashaka kuzahura inganda z'i Amerika ariko banavuga ko bashaka ibiganiro n'abandi bafatanyabikorwa.
Yagize ati: 'Niba ibindi bihugu bikuyemo imisoro, na Amerika ikabikora, tuba turi kugirana amasezerano gusa â” nta musoro winjizwa, kandi nta ruganda rwimurirwa muri Amerika. Ariko niba ari isoko rihoraho ryinjiza amafaranga kandi rigamije kwimurira inganda muri Amerika, bivuze ko iyo misoro izahoraho. Bityo Perezida ntiyashobora kugira ibintu byombi.'
Bessent yagaragaye kuri NBC mu kiganiro 'Meet the Press,' Hassett na Summers bari kuri ABC mu kiganiro 'This Week,' Lutnick na Barrasso bari kuri CBS mu kiganiro 'Face the Nation,' naho Navarro yagaragaye kuri Fox News mu kiganiro 'Sunday Morning Futures.'
Mu butumwa Papa Fransisiko yageneye Yubile y’Abarwayi n’abakora kwa Muganga bwasomwe na Archbishop Rino Fisichella, Papa yibukije ko muri iki gihe yifatanyije n’abarwayi ku buryo bwihariye mu kigeragezo cy’uburwayi. Aho umuntu acika intege, agakenera abamufasha byose, abamuba hafi.
Papa Fransisiko avuga ko kurwara bitoroshye, ariko ari ishuri ry’urukundo. Aho umuntu asabwa kwemera kwitabwaho atinuba kandi yizeye, ibi akaba yabivuze asanisha n'ubuzima bwe bw'uburwayi.
N'ubwo bitari biteganyijwe ko aza kugaragara ndetse akanasuhuza Abakristo, nyuma ya Misa, Papa Fransisko yaje kugaragara, ashimira abari aho, abasabira umugishansi, anabashimira uburyo bitwaye neza muri icyo gikorwa cya Yubile.
Mu butumwa bwe, Papa Fransisko yibanze ku ngingo yo kugaragaza ko ku mu bitaro hashobora kuba ahantu heza, avuga ko hashobora gutuma 'urukundo n'ubumuntu birushaho guca umwiryane ndetse bikarushaho guha abantu ibyiringiro.'
Papa yakoresheje inyigisho z’umuhanuzi Izayi, avuga ko n'ubwo abantu benshi iyo bageze mu bihe bikomeye ndetse bashidikanya ku buzima bwabo, ari muri icyo gihe cy’ibigeragezo Imana ishyiraho amahirwe mashya.Â
Yasabye abari aho gutekereza ku mibereho y’Abayisraheli mu gihe bari mu bucakara mu Misiri, avuga ko n'ubwo byari bikomeye, ndetse nta cyizere gihari, muri icyo gihe nibwo bahawe igihugu gishya.
Papa Fransisko yasobanuye neza ko uburwayi bushobora gutuma umuntu yumva ameze nkuri mu buhungiro cyangwa nk’umugore wavuzwe mu Ivanjili y'uyu munsi, aho bamusabiraga igihano cyo kwicishwa amabuye, kuko yari yafashwe asambana, ariko ahabwa amahirwe yo kwisubiraho n'imbabazi.
Yasobanuye ko Imana idategereza ko abantu baba beza ngo ibafashe, ahubwo igera mu bikomeye byabo, ikabihindura. Yagize ati: “Uburwayi bushobora kuba ahantu heza ho guhurira n’Imana, ni ishuri aho twiga gukunda, gukundwa n’umutima w’ubwiyoroshye.”
Papa Fransisko kandi yashimiye abakora kwa muganga ku kazi gakomeye bakora kandi abibutsa ko buri murwayi afite agaciro kandi agomba kwakirwa nk’undi.
Mu musozo, Papa Fransisko yagarutse ku magambo ya Papa Benedigito wa XVI avuga ko ubumuntu bugenwa n’uburyo umuntu afata abandi bari mu bubabare n'agahinda. Yasabye Abakristo kutirengagiza abakuze, abarembye, ndetse n’abantu bose bafite n'ibibazo, ababwira ko bagomba gukomeza kubitaho no kubaba hafi.
 Â
Kuri iki cyumweru, kuva aho aviriye mu bitaro, Papa yabashije kugaragara mu ruhame anasuhuza Abakristo
Hari benshi bagerageza amahirwe yabo muri sinema imyaka myinshi batagaragara, ariko hari n'abamamaye ku isi yose nyuma yo gukina filime yabo ya mbere. Mu gihe bamwe bafata iyi ntsinzi nk'amahirwe, abandi bagaragaje impano idasanzwe yahise ibashyira mu cyiciro cy'abakinnyi bakomeye.
Kuva kuri Edward Norton wahise yigarurira Hollywood muri ‘Primal Fear’ kugeza kuri Gabourey Sidibe wahinduwe icyamamare na ‘Precious,’ aba ni bamwe mu bakinnyi batangiriye hasi urugendo rwabo rwa sinema, maze bagahita bahinduka ibyamamare ku rwego mpuzamahanga.
Dore bamwe mu bakinnyi ba filime bazwi ku isi bazamuye izina ryabo nyuma yo gukina filime imwe gusa:
1. Edward Norton â” Primal Fear (1996)
Edward Norton yinjiye muri sinema bwa mbere muri filime yitwa ‘Primal Fear,’ aho yakinnye nk'umunyabyaha ushinjwa ubwicanyi. Uru ruhare rwahise rumugira icyamamare, ndetse yahise ahatanira igihembo cya Oscar ku nshuro ye ya mbere.
2. Barkhad Abdi â” Captain Phillips (2013)
Barkhad Abdi yari umushoferi wa taxi mbere yo kwinjira muri sinema akagaragara muri filime yitwa ‘Captain Phillips,’ aho yakinnye nk'umwambuzi w'inkazi. Uru ruhare rwamuhesheje izina rikomeye, ndetse ahatanira igihembo cya Oscar.
3. Gabourey Sidibe â” Precious (2009)
Gabourey Sidibe ntiyari azwi na gato mbere yo gukina muri ‘Precious,’ aho yagaragaye nk’umukobwa wahuye n'ibibazo bikomeye mu muryango we. Uru ruhare rwamuhesheje igikundiro gikomeye ndetse anahatanira Oscar.
4. Hailee Steinfeld â” True Grit (2010)
Hailee Steinfeld yinjiye muri sinema akina muri ‘True Grit,’ aho yakinnye nk’umwana w'umukobwa ushaka kwihorera. Iyi filime yatumye ahita aba icyamamare ndetse yinjira mu bakinnyi b’ibyamamare ba Hollywood.
5. Alan Rickman â” Die Hard (1988)
Alan Rickman yari umuririmbyi mu itorero mbere yo kugaragara bwa mbere muri sinema agakina muri ‘Die Hard,’ aho yakinnye nka Hans Gruber, umwe mu banyabyaha bamenyekanye cyane mu mateka ya filime.
6. Julie Andrews â” Mary Poppins (1964)
Julie Andrews yari icyamamare mu njyana ya Broadway, ariko ‘Mary Poppins’ ni yo filime ye ya mbere ndetse yahise imumenyekanisha ku isi hose.
7. Yalitza Aparicio â” Roma (2018)
Yalitza Aparicio ntiyari asanzwe ari umukinnyi wa filime, ariko yatoranyijwe gukina muri ‘Roma,’ filime yamuhesheje gukundwa cyane no guhatanira igihembo cya Oscar.
8. Anna Paquin â” The Piano (1993)
Anna Paquin yari afite imyaka 11 gusa ubwo yakinaga muri ‘The Piano.’ Yatsindiye igihembo cya Oscar ku nshuro ye ya mbere, aba umwe mu bakinnyi bato begukanye icyo gihembo.
9. Shirley Henderson â” Trainspotting (1996)
Shirley Henderson yamenyekanye cyane nyuma yo gukina muri ‘Trainspotting,’ filime yamugize icyamamare nyuma y'iyo nshuro ya mbere muri sinema.
10. Tatum O'Neal â” Paper Moon (1973)
Tatum O'Neal yari afite imyaka 10 ubwo yakinaga muri Paper Moon, filime yamuhesheje igihembo cya Oscar, aba umukinnyi muto wegukanye icyo gihembo mu mateka.
Impano cyangwa amahirwe?
Bamwe muri aba bakinnyi baje kwemeza ko kuba icyamamare nyuma ya filime imwe ari ibintu bigorana, kuko biba bisaba gukomeza gukora cyane kugira ngo izina ryabo ritazima vuba. Impano, imbaraga n'uburyo babashije gukoresha ayo mahirwe ni byo byabafashije gukomeza kuzamuka no kudasubira inyuma.
Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 05 Mata 2025, n'Umunyabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, aho yavuze ko icyemezo cyafashwe kubera ko Sudani y'Epfo yanze kwakira Abanya-Sudani yirukanye ku butaka bwayo.
Yagize ati 'Leta ya Sudani y'Epfo yananiwe kwakira Abanya-Sudani y'Epfo ku gihe.'
Nyuma yo kubyanga Amerika yahise ifata umwanzuro wo guhagarika Viza zifitwe n'Abanya-Sudani y'Epfo ndetse no guhagarika Viza z'abifuza kwinjira muri iki gihugu.
Amerika ivuga ko iki cyemezo kizagumaho kugeza ubwo Sudani y'Epfo izemera kwakira abaturage bayo yirukanye.
Perezida Donald Trump yagiye yumvikana kenshi avuga ko azagabanya abimukira badafite ibyagombwa muri Amerika akabohereza mu bihugu bakomokamo.
Rubio yakomeje avuga ko ari cyo gihe ngo Leta ya Sudani y'Epfo ihagarike kungukira muri Amerika.
Ati 'Iki nicyo gihe ngo Leta ya Sudani y'Epfo ihagarike kungukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'
Rubio yahagamariye ibihugu byose kwakira abaturage byo ku gihe cyagenwe.
Ati 'Ibihugu byose bikwiriye kwakira abaturage babyo ku gihe, mu gihe ibindi bihugu, harimo na Amerika, bihisemo kohereza abenegihugu b'ibyo bihugu.'
Ntabwo ari ubwa mbere Amerika ihagaritse Viza ku baturage bo mu gihugu cya Afurika kubera ko mu 2020, yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga Viza ku Barundi bose.
Rubio yavuze ko Amerika yahagaritse gutanga Viza ku baturage bo muri Sudani y’Epfo bose
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bugaragaza ko hari impapuro 1147 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bihugu by'amahanga, ariko bigenda biguru ntege mu kubafata.
Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 6 Mata 2025, Alice Wairimu Nderitu, yavuze ko abarenga 530 bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya muri RDC.
Ati 'Ababarirwa muri 530 baba muri RDC. Niba aba bantu bashyiriweho ibirego n'urukiko rwa Loni [ICTR] bakaba bidegembya ubwo 'ntibizongere' ivuze iki? Kuki tudashyira hamwe ngo dushakishe aho abo bantu bari hanyuma tugashyira igitutu kuri guverinoma kugira ngo abo bantu bagezwe mu butabera.'
Nderitu yavuze ko umuryango mpuzamahanga wananiwe gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano irimo no guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yahamije ko nyuma ya Jenoside abayirikotse baba bafite ibyago byikubye inshuro eshatu byo kongera kwibasirwa.
Impapuro u Rwanda rwoherereje ibihugu by'Isi zisaba guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo 962 zoherejwe mu bihugu bya Afurika, ariko nta muntu byari byoherereza u Rwanda cyangwa ngo bimuburanishe.
Impapuro 143 zoherejwe mu bihugu by'i Burayi, 37 zoherezwa muri Amerika no muri Aziya, ebyiri muri Australia.
U Bufaransa bwohererejwe impapuro 47, mu gihe u Bubiligi bwohererejwe zigera kuri 40. Nubwo hari abantu bake ibi bihugu byaburanishije ariko haracyari umubare munini w'abo bigikingiye ikibaba.
Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa, mu Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by'iterabwoba harimo n'ibya Jenoside, mu 2024 bwatangaje ko bagikora iperereza kuri dosiye 40 z'abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nderitu ati 'Byibaze, ubaze Guverinoma yawe, wibaze ngo ni iki gituma abantu bakorana n'abagize uruhare muri Jenoside? Kuki guverinoma iyo ari yo yose yakorana na bo? Niba guverinoma yawe ikingira ikibaba abakoze Jenoside? Ni ngombwa kubyibaza. Abantu bashyiriweho ibirego n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuki tubahisha? Kandi bari hose, navuze kuri 530 bari muri RDC ariko hari abandi benshi bari mu bindi bihugu.'
Nderitu yahamije ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kwigaya mu gihe habayeho kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside bakidegembya, byarabemereye gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gukwiza ibinyoma ku bantu bari kwibasirwa.
Kugeza ubu mu ngabo za Leta ya Congo, FARDC habarizwamo abarwanyi ba FDLR bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse umwe muri bo witwa Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste aherutse gufatwa n'abarwanyi ba M23 yambaye impuzankano ya FARDC yoherezwa mu Rwanda.
Iyi nama yitabiriwe n’ingeri zinyuranye z’abantu
Abashakashatsi abahanga n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye bari kurebera hamwe uko bahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Alice Nderitu (uwa kabiri ibumoso) yavuze ko bidakwiye ko ibihugu bikomeza gukorana n’abajenosideri
Ni umwanya wo kurebera hamwe ingamba zafatwa ngo Jenoside ntizongere ukundi
Byatangarijwe mu Murenge wa Rugabano w'Akarere ka Karongi ku wa 4 Mata 2025, ubwo hasozwaga amasomo y'ishuri ryo mu murima yahawe abahinzi b'icyayi bagera 598 mu rwego rwo kubagira abahinzi b'icyayi b'umwuga.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald witabiriye iki gikorwa cyabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Rugabano yavuze ko abahinzi b'aka karere bakwiye guhindura imyumvire bagatangira guhinga kinyamwuga.
Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba dufite ubutaka busharira, ibyo bamwe babona nk'intandaro y'ubuke bw'umusaruro w'ubuhinzi.
Nubwo biri uko ariko ubusharire bw'ubutaka si umwihariko w'Akarere ka Karongi kuko Akarere ka Nyaruguru ko mu Ntara y'Amajyepfo kazwiho kugira ubutaka busharira kurusha utundi ubu kari mu turere dufite umusaruro mwinshi w'ibirayi n'icyayi.
Muzungu uyobora Akarere ka Karongi nyuma yo kurangiza manda ebyiri yayoboye Akarere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba, yavuze ko mu Karere ka Kirehe hari imirenge irimo n'uwa Sake yari yarasigaye inyuma mu buhinzi kubera ikibazo cy'ubusharire bw'ubutaka, ariko ubu ikaba yarubatse izina ku buhinzi bw'ibirayi n'inanasi kuko ibi bihingwa byombi byihanganira ubusharire bw'ubutaka.
Meya Muzungu yavuze ko ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bugiye gutoranya muri buri kagari abahinzi bagerageza muri ibi bihingwa uko ari bitatu, urutoki, ibirayi n'inanasi kandi bashobora kwigisha abandi bakabumva.
Ati “Ku buryo mu gihembwe cy'ihinga gitaha tuzaba dufite abahinzi ntangarugero tuzaheraho twigisha, tuzajyana mu rugendoshuri, baze bafate uturima shuri bagerageze, nko ku birayi bavuge ngo dufate neza aka karima dushyiremo ibyangombwa bisabwa turebe umusaruro uvamo, no ku bindi bihingwa bibe bityo mu mwaka uzakurikiraho bizatume twagura ku buhinzi bw'ibirayi'.
Muzungu avuga ko akurikije amakuru amaze gukusanya y'imvura iboneka mu Karere ka Karongi n'ubutaka bwaho yasanze ntaho butandukaniye n'ubutaka bw'i Nyaruguru.
Ati 'Muzakurikirane Nyaruguru ibirayi bivayo biri hafi kuzaca ku bya Kinigi, kandi nako kari akarere gafite ubutaka busharira. Karongi iri mu turere dufite imvura nyinshi. Mbahaye urugero aho nakoreraga muri Kirehe ubu nabo basigaye bahinga ibirayi kandi ukabona ko ari ibirayi binini bijya ku isoko, niba ahantu nka hariya hashyuha cyane ibirayi bihera kandi ibirayi bikunda ahantu hakonja nk'aha byatunaniza iki?'.
Ibi yabigarutseho mu ijambo yatanze ubwo yasuraga Kaminuza ya Hamilton iherereye muri Leta ya New York, aho yanenze bikomeye politiki zitandukanye zagiye zishyirwaho na Trump harimo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu bindi bihugu.
Mu zindi gahunda za Trum zanenzwe na Obama, zirimo kugabanya amafaranga yakoreshwaga n'ibigo bya Leta, gushyiraho amabwiriza akakaye ku bimukira, ndetse no gufata mu buryo budakwiriye itangazamakuru
Obama yagaragaje ko atishimiye icyemezo Trump aherutse gufata cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika.
Ati 'Ntabwo ntekereza ko ibyo turi kubona ubu hari icyiza byazanira Amerika.'
Obama w'imyaka 63 yakomeje avuga ko ahangayikishijwe cyane n'uburyo Leta isigaye itera ubwoba za Kaminuza, mu gihe zidatanze abanyeshuri bakoresha uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo.
Obama yavuze ko ibyemezo Trump akomeje gufata, iyo aza kuba ari we wabifashe igihe yari kubutegetsi, abantu batari guceceka ngo babirebere nk'uko bari kubikora kuri Trump.
Obama yanenze bikomeye ibyemezo bya Politiki Trump agenda ashyiraho kuva yasubira ku butegetsi
Ubuyobozi bwa Liège mu Bubiligi bwari busanzwe bwifatanya n'Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside, ndetse bwari bwarateganyije ko iki gikorwa kizaba tariki ya 12 Mata 2025, gusa bwanzuye ko kitakibaye.
Ibyo guhagarika ibikorwa byo kwibuka kandi byabaye mu mujyi wa Bruges naho ho mu Bubiligi.
Abakurikiranira hafi ibya politike bashimangira ko iki cyemezo cy'u Bubuligi gishingiye ku mwuka mubi umaze igihe hagati yabwo n'u Rwanda, dore ko bumaze igihe kinini burusabira gufatirwa ibihano kubera intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Dr. Bizimana yatangaje ko u Bubiligi buvuga ko ibyo gusabira ibihano u Rwanda bubikora bugamije kubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Yagaragaje ko imyanzuro y'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye byose ari amategeko mpuzamahanga u Bubiligi bugomba kubahiriza.
Ati 'Icyemezo cy'Inteko Rusange ya Loni yo ku wa 26 Mutarama 2018 kivga ko Leta zose zubahiriza tariki 7 Mata nk'Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi no kureka ibikorwa byo kwibuka iyo Jenoside bikabaho. Mu gihe u Bubiligi bwabibuza kubaho, byaba ari ukurenga kuri iryo tegeko rireba ibihugu byose binyamuryango bya Loni.'
U Bubiligi bwafashe umurongo wo gukora icengezamatwara rigamije gukomanyiriza u Rwanda mu bihugu n'imiryango isanzwe ikorana na rwo mu bikorwa by'iterambere.
Ku wa 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwaciye umubano n'u Bubiligi kubera uruhare bwagize mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda.
Amateka agaragaza ko u Bubiligi ari bwo bwacuze ingengabitekerezo ya Jenoside, igihe bwinjiza amacakubiri mu baturage binyuze mu gutanga indangamuntu irimo amoko, yanifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 1959 u Bubiligi bwagize uruhare rugaragara mu cyiswe 'revolution' yakozwe n'Abahutu, ishyigikirwa na Col Guy Logiest wari Resident wihariye wa gisirikare u Bubiliigi bwashyiriyeho u Rwanda.
Mu 1962 u Bubiligi bwavuze ko buhaye u Rwanda ubwigenge ariko Guverinoma yashyizweho yarimo abazungu babarirwa mu 10, n'igihe baviriyemo abategetsi bakomeje kuyobora igihugu bagendera muri politike y'abakiloni n'Ababiligi kugeza mu 1994 bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Dr Bizimana yahamije ko kubuza abantu gukora ibikorwa byo kwibuka ari ukwica amategeko mpuzamahanga