Blog

  • Ntawutebya ahakana cyangwa apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Dr. Murangira wa RIB – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igatwara ubuzima bw'abarenga miliyoni imwe mu gihe cy'iminsi 100 gusa.

    Ubwo yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y'u Rwanda, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hari ibikorwa bikunze kugaragara byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ababifatiwemo babibazwa bakireguza ko babikoze batebya.

    Ati 'Ntawutebya atebya atyo, ntawutebya ahakana jenoside, apfobya jenoside, aha ishingiro jenoside, ntawutebya ahohotera uwacitse ku icumu rya jenoside. Uko ntabwo ari ugutebya. Ntabwo ari ikintu kigibwaho impaka.'

    Yakomeje ahamagarira abantu kwirinda imvugo cyangwa ibikorwa bishobora gukurura amacakubiri.

    Ati 'Abantu barasabwa kwirinda ibikorwa cyangwa imvugo bishobora gukurura amacakubiri, bipfobya, bihakana cyangwa biha ishingiro Jenoside. Tubona ko bigenda bikura muri uku kwezi ariko si uku kwezi gusa bibujijwe. Ingengabitekerezo ya Jenoside bagomba kuyirinda. Ni ya magambo agaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ashyigikira kurimbura.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yijeje ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa mu ituze no mu mahoro, yibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwiye kwitwararika.

    Ati 'Ndagira ngo mbahumurize, icya mbere kwibuka bizakorwa mu ituze no mu mahoro nk'uko bisanzwe. Icya kabiri, umutekano wo mu muhanda n'umuhanda ugana aho twibukira uzacungwa neza muri iki gihe cy'amezi atatu.'

    Yakomeje ati 'Reka twibutse urubyiruko cyane cyane urwavutse nyuma ya 1994, bamwe rimwe na rimwe batumva uburemere bw'ibyo tuvuga uyu munsi. Hari igihe kubera kumva gusa ayo mateka hari igihe bashobora kumva ko ibyo tuvuga ari ugukina.”

    Ku mbuga nkoranyambaga naho hashobora kuba hari amagambo yahungabanya ituze rya rubanda, hashobora kuba hatambuka amashusho yahungabanya ituze rya rubanda. Hashobora gutambuka amagambo yahungabanya ituze rya rubanda.'

    Yakomeje ati 'Abamenyereye ko imvugo zabo zibahesha amafaranga bitonde batazisaanga mu munyururu. Muri iyi si ntiwabaho udakurikirana ibibera ku mbuga nkoranyambaga.'

    Yashimangiye ko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hari umurongo utukura ku buryo abakoresha imvugo zigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, izibiba urwango n'izisesereza abarokotse Jenoside batazabura kubihanirwa.

    Ati 'Uyu ni umurongo ntarengwa, udakinirwamo, umurongo utazanwamo ibintu byo gusezererezanya, utazanwamo urwenya. Ni umurongo abantu baba bababaye tugomba kwicara ahubwo tukareba uko twakubaka kino gihugu nk'uko MINUBUMWE ibivuga. Tugomba kwibuka twiyubaka aho kwibuka dusenya abandi.'

    Yihanije abatanga ibitekerezo n'abanyamakuru, abasaba kwirinda impaka zishobora gukurura amacakubiri cyangwa ziganisha ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje ko nta muntu ukwiye gutebya ahakana, apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yijeje ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa mu ituze no mu mahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntawutebya-ahakana-cyangwa-apfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-dr-murangira-wa

  • Asigaye ari umuturanyi n'inshuti nziza y'uwamwiciye: Ubuhamya bwa Murekatete na Karenzi – #rwanda #RwOT

    Mu myaka mike ishize byari bigoye kwiyumvisha ko aba bombi bashobora kongera kugira ikibahuza, bakaba n'inshuti. Ni ibintu nabo bahamya ko babibonaga kure nk'Izuba.

    Tariki 9 Mata 1994, Karenzi Nasson yari mu itsinda ry'abantu bagabye igitero kuri Paruwasi ya Rukara, bica ibihumbi by'Abatutsi bari bayihungiyemo barimo n'abagize umuryango wa Murekatete Margaret.

    Mu muryango wo kwa Se, Murekatete Margaret yapfushije abarenga 80, ku ruhande rwo kwa nyina apfusha abarenga 75.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Karenzi na bagenzi be bagabye iki gitero bahungiye muri Tanzania.

    Murekatete we kimwe n'abandi benshi barokotse batangiye urugendo rwo kwiyubaka rwari rugoye nyuma yo gupfusha benshi mu bagize umuryango we.

    Nyuma yo kubona ko nta hazaza afite mu buhungiro no kumva uburemere bw'ibibi yakoze, Karenzi yahisemo gutaha, akatirwa igifungo cy'imyaka irindwi n'inkiko Gacaca. Mu bamushinje harimo n'uyu mugore yiciye.

    Murekatete ati 'Numvaga bidashoboka ko nakongera kubana n'Umuhutu, bitanashoboka ko n'Umuhutu yabaho […] urugendo rwo kubabarira kugira ngo mbigereho aba bagabo barahunze bigeze aho barahunguka Leta y'u Rwanda ishyiraho inkiko Gacaca barabafata turabashinja ko batwiciye abantu, barabafunga.'

    Nyuma yo kurangiza igihano, Karenzi yarafunguwe ariko kongera kubana na Murekatete biramugora, ku buryo bombi iyo bahuraga bihishaga.

    Karenzi ati 'Kugira ngo mbyakire byari ibintu bigoye kuko njye nafunzwe imyaka irindwi, ariko ngeze muri gereza natekereje ku byo nakoze, numva nakoze ibintu bigayitse.'

    Murekatete yunze mu rya Karenzi, avuga ko 'ubundi twarahuraga akihisha, nanjye nahura nawe, namukubita ijisho nkumva navuza induru. Ni uko twari tumeze.'

    Aba bombi ni abaturanyi ba Albert Rutikanga wanagize uruhare rukomeye kugira ngo bongere kubana.

    Rutikanga ni imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ababyeyi be bari mu biciwe muri iyi paruwasi yaguyemo umuryango wa Murekatete. Uretse ababyeyi be Rutikanga, yapfushije abo mu muryango we bandi barenga 70.

    Uyu mugabo ni umwe mu barokotse Jenoside wateye intambwe ya mbere mu kubarira abishe abe, binyuze mu nyigisho yahawe n'umuryango Aegis Trust mu 2015.

    Nyuma yo kubona ko ubumwe n'ubwiyunge bushoboka, Rutikanga yiyemeje gukangurira bagenzi be barokotse kubabarira ababiciye, ndetse atangiza gahunda y'inyigisho ziri muri uyu murongo.

    Ati 'Ubwo natangiraga iyi gahunda yo gushyiraho Umudugudu w'ubwiyunge, byafashe igihe kubera ko muri icyo gihe hari ikintu cyo kwishishanya hagati y'abarokotse Jenoside n'abayikoze, ndetse na bagenzi banjye barokotse Jenoside barambajije bati uri umusazi? Ku buryo ubabarira aba bantu bagize uruhare mu kwica imiryango yacu.'

    Yakomeje avuga ko 'n'abagize uruhare muri Jenoside ubwo nababwiraga kuza barambwiye bati uri mu barokotse, ntabwo bigeze banyizera ubwo nabegeraga.'

    Murekatete yavuze ko ubwo yegerwaga na Rutikanga amwigisha ibijyanye no kwiyunga no kubabarira, yabanje gutekereza ko yahawe ruswa.

    Ati 'Natekereje ko Rutikanga bashobora kuba baramuhaye ruswa, ashobora kuba yaratugurishije akaba azanywe no kugira ngo yongere kuduhuza n'abantu batumariye abantu.'

    Ku ruhande rwa Karenzi, yavuze ko yagowe no kumva inyigisho za Rutikanga, cyane ko yari mu gitero cyamugize imfubyi.

    Ati 'Nitwe twamugize imfubyi, kugira ngo rero uzamusange uzamubwire ngo mwicarane muganire ni intambara ikomeye.'

    Bigoranye Rutikanga yatangije izi nyigisho zahuje abakoze Jenoside n'abayikorewe. Murekatete na Karenzi nabo bisanga mu itsinda ry'abagomba kwigishwa.

    Murekatete avuga ko ubuhamya bwa Rutikanga bwamweretse ko ashobora kubabarira.

    Ati 'Umutima wanjye waje kunyemeza ko Rutikanga niba ababyeyi be baraguye muri Kiliziya akaba ari umwana kuri njye, kuki njye ntababarira.'

    Yakomeje avuga ko nawe yageze aho abasha kubabarira Karenzi.

    Ati 'Ntabwo wakwima umuntu imbabazi Imana yaremeye ko asigara, nta nubwo wakwima umuntu imbabazi nanjye Imana yaremeye ko nsigara. Njye ntabwo nasigaye kubera amazuru meza, si amafaranga. Kubaha imbabazi zivuye ku mutima. Kugeza ubu njyewe na Karenzi Nasson namubabariye bimvuye ku mutima kandi yansabye bimuvuye ku mutima.'

    Kuri Karenzi nawe avuga ko yamaze kubohoka kandi abanye neza na Murekatete yiciye.

    Ati 'Maze kumusaba imbabazi twaricaye turaganira dutekereza n'uburyo abantu bashobora kubana mu mahoro.'

    Kugeza ubu aba bombi babanye mu mahoro, kandi ni abaturanyi beza, bafashanya muri byose.

    Murekatete Margaret asigaye ari inshuti nziza ya Karenzi Nasson, wamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asigaye-ari-umuturanyi-n-inshuti-nziza-y-uwamwiciye-ubuhamya-bwa-murekatete-na

  • #Kwibuka31: Ubutumwa bw’ihumure bwa Frank Spi… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda n'Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bakinnyi n'abatoza b'abanyamahanga bakina cyangwa batoza mu Rwanda, bagaragaje ko bifatanyije n'Abanyarwanda muri iki gihe cyo #Kwibuka31, banatanga ubutumwa bukomeye ku kamaro ko kubaho mu mahoro n'ubumwe.

    Kwibuka ni igikorwa gifite uburemere bukomeye mu mateka y'u Rwanda. Ni umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Binyuze mu butumwa bwabo, bamwe mu banyamahanga bakina cyangwa batoza mu Rwanda bagaragaje agahinda ndetse n'amateka bamenye y'u Rwanda yabasigiye amasomo akomeye.

    Frank Spittler wahoze atoza Amavubi yagize ati “Natwe nk'Abadage twagize amateka mabi, aho abantu bishwe urw'agashinyaguro kubera irondaruhu n'urwango. Icy'ingenzi ni uko tutazibagirwa ibyo byabaye, tukabibwira n'abazadukomokaho. Umunsi wo kwibuka, nko #Kwibuka31 ni ingenzi kuko utuma abantu batajya kure y'amateka, kandi bigafasha kwirinda ko byasubira.”

    Umunya Ghana Issah Yakubu, umukinnyi wa Police FC yagize ati “Kuba waratakaje abawe, imiryango yawe, ni ikintu kibabaza cyane. Nifatanyije n'Abanyarwanda bose. Tugomba kubaha abishwe, tukibuka ibyo banyuzemo, ariko kandi tukiyemeza gukora ibishoboka byose ngo ibyo byabaye ntibizongere. Perezida Kagame yakoze akazi gakomeye, u Rwanda ni igihugu cy'umutekano.”

    Undi munya-Ghana Abdul Jalilu, umukinnyi wa Mukura VS yagize ati “Ku bwanjye, u Rwanda ni igihugu cy'amahoro. Iyo ibindi bihugu bibaho nk'u Rwanda, Afurika yaba aheza cyane. Tugomba gusenga buri gihe dusabira amahoro n'urukundo, kuko iyo abantu babanye neza, nta bwicanyi, nta ivangura, nta rwango ruvuka.”

    Kapiteni wa Muhazi United, Joseph Sackey yagize ati “Nasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kayonza, ni ibintu byankoze ku mutima. Nahigiye ko amacakubiri ashingiye ku moko asenya igihugu. 

    Tugomba kubaho nk'abanyarwanda, nk'umuntu umwe, ntaho dutandukaniye. Kwibuka bifasha buri wese guha agaciro abishwe no kongera kwisuzuma mu buryo bwo kubaka amahoro.”

    Ubutumwa bw'aba banyamahanga buragaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari amateka y'u Rwanda gusa, ahubwo ari isomo ry'Isi yose.

    Mu buhamya bwatanzwe, amahoro ni wo musingi w'ubuzima n'iterambere. Uruhare rwa buri muntu mu kuyabungabunga ni rwo ruzatuma Jenoside itazongera kubaho ukundi, aho ari ho hose ku Isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154375/kwibuka31-ubutumwa-bwihumure-bwa-frank-spittler-na-bamwe-mu-banyamahanga-bakina-mu-rwanda-154375.html

  • Kwibuka31: MTN Rwanda yifatanyije nAbanyarwa… – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwa MTN bwashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025 buravuga ngo “MTN Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe byo Kwibuka, tunashima intambwe imaze guterwa mu gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

    Bukomeza bugira buti: “Mu gihe tuzirikana amateka, dushimangire imihigo yacu yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside twimakaza kubana mu mahoro dushyize hamwe, duharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi.”

    Ni ubutumwa busohotse nyuma y'uko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yibukije Isi yose ko “Kuva ku wa 7 Mata 2025, u Rwanda n'isi yose, turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko igira iti 'Kwibuka Twiyubaka'.

    Turazirikana amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose. “

    Mu Cyumweru cyo #Kwibuka31 cyatangiye ku wa 07 Mata 2025 kugera ku wa 13 Mata 2025, hateganyijwemo ibikorwa byinshi byo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy'Icyunamo kiratangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na ho umuhango wo Kwibuka ubera ku rwego rw'Igihugu.

    Hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka 'Walk to Remember' izahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera “Umugoroba w’Ikiriyo”.

    Ku rwego rw'Uturere, icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw'Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n'Akarere.

    Ku rwego rw'imidugudu, hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa bw'umunsi.

    Kuri uwo munsi wo gutangiza icyunamo, ibikorwa byose n'indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y'igikorwa cyo Kwibuka. 

    Ibikorwa nk'iby'ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n'amavuriro, bizakomeza guha serivisi ababigana kimwe no kujya gufata indege no kuzana abagenzi zizanye.

    Muri iki cyumweru cy'Icyunamo hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye mu gihugu.

    Tariki 10 Mata 2025: Hateganijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Hateganyijwe n'ibihuza urubyiruko, n'ibindi byiciro.

    Ku rwego rw’Umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku tariki ya 7 Mata 2025, nta bindi biganiro biteganyijwe.

    Tariki ya 11 Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n'umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rw'i Nyanza ya Kicukiro.

    Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu Cyumweru cy’Icyunamo.

    Mu Cyumweru cy'Icyunamo, ibendera ry'Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.

    Tariki 13 Mata 2025 ni bwo hazasozwa Icyumweru cy’Icyunamo. Ku rwego rw’Igihugu, iki gikorwa kizabera ku Urwibutso rwa Rebero, hazirikanwa abanyapolitike bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.

    Mu Turere, bazakora ibikorwa byo kwibuka aho biteganyijwe. Nta gikorwa cyihariye cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo giteganyijwe ku rwego rw’Akarere.

    MTN Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154360/kwibuka31-mtn-rwanda-yifatanyije-nabanyarwanda-mu-bihe-byo-kwibuka-abazize-jenoside-yakore-154360.html

  • #Kwibuka31: Twibuke dukomeye tubere abishwe a… – #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yakanguriye Abanyarwanda gukomera muri ibi bihe, kugira ngo bubake u Rwanda rw'Abanyarwanda bose nk'uko abishwe babyifuzaga.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati: 'Imyaka 31 irashize Abatutsi bakorewe Jenoside mu Rwanda, iteguwe na Leta ya Habyarimana n'abafatanyabikorwa bayo bibumbiye mu gatsiko kiyitaga 'HUTU PAWA.' Yaje ari rurangiza isoza izindi zakozwe mu Ugushyingo 1959, Ukuboza 1963. Gashyantare 1973, Kibilira Ukwakira 1990, Murambi ya Byumba Ukwakira 1990 na Ugushyingo 1991, Mutara Ukuboza 1990, Komini nyinshi za Gisenyi na Ruhengeri hagati ya 1990 na 1993: Mukingo, Kinigi. Nkuli, Kidaho, Gatonde, Cyeru, Mutura, Giciye, Kayove, Kibilira, Karago….

    Komisiyo mpuzamahanga ziyobowe na Jean Carbonare muri mutarama 1993 na Wally Ndiaye zigaragaza ko ari Jenoside. Werurwe 1992 jenoside yakorewe ku batutsi mu Bugesera. Kanama 1992 ikorerwa ku batutsi ba Gishyita na Rwamatamu. Ugushyingo 1992 ikorerwa muri Komini Shyorongi ikurikirwa na Komini Mbogo 1993. N'ahandi n'ahandi.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje agaragaza ko aba bose bishwe mbere y'imperuka yatangajwe na Bagosora tariki 9 Mutarama 1993, 'nabo turabibuka.' Ni mu gihe kuva muri Mata – Nyakanga 1994 igihugu cyose cyuzuye imibirogo, aho cyari cyabaye 'ntabuhungiro ku Banyarwanda b'Abatutsi.'

    Muri ubu butumwa, yakomeje agira ati: 'Harabaye Ntihakabe. Inkotanyi zasubije u Rwanda ubuzima. Dufite icyizere cyo kubaho. Kubera ubuyobozi bwiza tumaze kubaka u Rwanda ruzima ruzira ububi n'ubugome bwa Jenoside.'

    Yasabye Abanyarwanda kudakangwa n'ibihinda by'abapfobya n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: 'Twibuke dukomeye tubere abishwe aho batari, twubaka u Rwanda rwa twese nkuko bishwe barwifuza gutyo.'

    Dr. Bizimana kandi, yibukije ko kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Mata 2025, mu midugudu yose guhera Saa Mbiri za mu gitondo hatangira ibikorwa byo kwibuka, hazirikanwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aboneraho gusaba Abanyarwanda bose gukomeza kwiyubakira u Rwanda bifuza, no kwitegura kuza gukurikira ubutumwa nyamukuru bw'uyu munsi.

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, iherutse gutangaza ko insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Kwibuka Twiyubaka'.

    “Turazirikana amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose. “

    Mu Cyumweru cyo #Kwibuka31 cyatangiye ku wa 07 Mata 2025 kugera ku wa 13 Mata 2025, hateganyijwemo ibikorwa byinshi byo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy'Icyunamo kiratangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na ho umuhango wo Kwibuka ubera ku rwego rw'Igihugu.

    Hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka 'Walk to Remember' izahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera “Umugoroba w’Ikiriyo”.

    Ku rwego rw'Uturere, icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw'Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n'Akarere.

    Ku rwego rw'imidugudu, hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa bw'umunsi.

    Kuri uwo munsi wo gutangiza icyunamo, ibikorwa byose n'indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y'igikorwa cyo Kwibuka. 

    Ibikorwa nk'iby'ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n'amavuriro, bizakomeza guha serivisi ababigana kimwe no kujya gufata indege no kuzana abagenzi zizanye.

    Muri iki cyumweru cy'Icyunamo hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye mu gihugu.

    Tariki 10 Mata 2025: Hateganijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Hateganyijwe n'ibihuza urubyiruko, n'ibindi byiciro.

    Ku rwego rw’Umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku tariki ya 7 Mata 2025, nta bindi biganiro biteganyijwe.

    Tariki ya 11 Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n'umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rw'i Nyanza ya Kicukiro.

    Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu Cyumweru cy’Icyunamo.

    Mu Cyumweru cy'Icyunamo, ibendera ry'Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.

    Tariki 13 Mata 2025 ni bwo hazasozwa Icyumweru cy’Icyunamo. Ku rwego rw’Igihugu, iki gikorwa kizabera ku Urwibutso rwa Rebero, hazirikanwa abanyapolitike bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.

    Mu Turere, bazakora ibikorwa byo kwibuka aho biteganyijwe. Nta gikorwa cyihariye cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo giteganyijwe ku rwego rw’Akarere.


    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye Abanyarwanda bose kwibuka bakomeye badakangwa n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154363/kwibuka31-twibuke-dukomeye-tubere-abishwe-aho-batari-minisitiri-dr-bizimana-154363.html

  • #Kwibuka31: Twibuke twubaka Isi ishingiye ku… – #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X agira ati 'Ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, mureke twiyemeze kuba maso no gufatanya kubaka Isi ishingiye ku butabera n'agaciro k'umuntu kuri bose mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    António Guterres atangaje ubu butumwa mu gihe Isi yose iri kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye amahanga areberera ndetse n'imiryango mpuzamahanga n'abasirikare b'ibindi babaga mu Rwanda bakanga kuyihagarika nyamara bari babishoboye.

    Umwaka ushize, Umuryango w’Abibumbye nabwo wafashe umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda bose muri ibi bihe biba bitoroshye.

    Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy'Inteko Rusange y'uwo muryango hunamirwa inzirakarengane zabuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ikizinga ku mutimanama w'Isi.

    Guteress kandi yashimangiye ko intandaro ya Jenoside ari urwango rwabaye uruhererekane rw'abakoloni n'imvugo y'urwango itarakumiriwe kugeza igejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154368/twibuke-twubaka-isi-ishingiye-ku-butabera-antonio-guterres-154368.html

  • Isoko mpuzamahanga mu ihungabana rikabije: Trump akomeje kwihagararaho ku bihano by'ubucuruzi. #rwanda #RwOT

    Trump yabwiye abanyamakuru bari kumwe na we mu ndege ya Air Force One ku cyumweru.

    Isoko mpuzamahanga ririmo kugwa ku muvuduko mwinshi mu gihe Trump akomeje gushimangira 'umuti' w'ibihano by'ubucuruzi
    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirengagije imihindagurikire ikomeye y'isoko yatewe n'ibihano bye bikomeye ku bucuruzi, abigereranya n''umuti' mu gihe abashoramari bari mu bwoba bakomeje kugurisha imigabane yabo ku bwinshi ku masoko mpuzamahanga.

    'Sinshaka ko hari ikintu na kimwe kigabanuka, ariko rimwe na rimwe ugomba gufata umuti kugira ngo ukize ikibazo,' Trump yabwiye abanyamakuru bari kumwe na we mu ndege ya Air Force One ku cyumweru.

    Yakomeje agira ati: 'Ibihugu by'amahanga byaratugiriye nabi kubera ubuyobozi bwapfuye bwabyemeye. Batwaye inganda zacu, batwara amafaranga yacu, batwara n'akazi kacu.'

    Mu gihe akomeje gushimangira ibyo yise 'ibihano bisubiza', Trump yavuze ko atazisubira mu gihe ibindi bihugu bitaratunganya ubucuruzi bwabyo n'Amerika ku buryo bungana.

    Yatangaje ko mu mpera z'icyumweru yavuganye n'abayobozi benshi b'amahanga 'bahangayikishijwe cyane no kugirana amasezerano.'

    'Nababwiye nti: 'Ntabwo tuzongera kugira ibyinjira biciriritse ku bucuruzi n'igihugu cyanyu',' Trump yavuze.

    'Tuzajya tugira ibyunguka cyangwa, mu gihe kibi kurusha ibindi, tuzajya tubyungukiramo bitari byinshi ariko byibura nta gihombo.'

    Source : https://kasukumedia.com/isoko-mpuzamahanga-mu-ihungabana-rikabije-trump-akomeje-kwihagararaho-ku-bihano-byubucuruzi/

  • Kylie Schultz 'kutitumira byaba ari icyaha!' yavuzeko yifuza gukinira nka Britney Spears muri Biopic Ye #rwanda #RwOT

    Umukobwa ukunzwe cyane kuri TikTok yiteguye kwinjira mu buzima bwa Hollywood Circus — avuga ko yifuza gukurura amaso y'umuyobozi wa filime Jon M. Chu mbere y'uko atangaza umukobwa uzagira amahirwe yo gukina Britney Spears muri filime yamaze gutegerezwa na benshi.

    Umuyobozi wa filime Jon M. Chu

    Kylie Schultz umunyeshuri wa kaminuza ya Ithaca akaba anazamutse cyane ku mbuga nkoranyambaga  yatangaje ko yiteguye kurwanira uruhare rwa Britney, nyuma y'uko Chu ahakanye amakuru yavugaga ko Ariana Grande, Sabrina Carpenter, na Millie Bobby Brown bari mu bamaze kugerageza amahirwe.

    Kylie yabwiye TMZ ati: 'Navutse kugira ngo nkine uru ruhare.' Avuga ko atari uko gusa yize ibijyanye n'ikinamico, ubuhanzi n'indirimbo kuva akiri muto, ahubwo ari uko yumva Britney Spears ku rwego rwimbitse — bombi ni abana bo hagati baturutse mu miryango ikora akazi k'amaboko mu byaro.

    Abamukurikira kuri TikTok bakomeje kwiyongera, aho asigaye afite abamukurikira barenga 75,000, bakomeje kumushigikira mu mashusho amugaragaza yambaye nka Britney kandi akabyina nk'uyu muririmbyi w'icyamamare  uko iminsi igenda ishira niko agenda abera nk'uwigeze gukora indirimbo Toxic.

    Britney Spears

    Kylie  wihaye akazina ka 'Umukobwa wa Britney Spears Biopic' taragerageza kuvugana n'itsinda rya Jon Chu cyangwa irya Britney Spears ku bijyanye no gushaka kwinjira mu irushanwa ry'uruhare, ariko ubu aba i Los Angeles aho ari gukora imyitozo ku kazi (internship) muri kompanyi ya Sony, kandi ngo arimo gukoresha aya mezi make kugira ngo yubake umubano w'ingirakamaro no gukurikirana inzozi ze.

    Mu magambo ye, yavuze ati: 'Nzi ko ntari izina rizwi, ariko nizeye ko nshobora gukina uru ruhare ku buryo bwitondewe ku buryo Britney na Jon bazahita 'Scream & Shout' bakimara kureba uko nabyitwayemo.'

    TMZ yagerageje kuvugisha uhagarariye Britney kugira ngo agire icyo avuga kuri ibi, ariko nta gisubizo bahawe.

    Ariko se, wenda hari inyenyeri iri kubyara izindi mu izina rya Kylie…

    Kylie Schultz

     

    Source : https://kasukumedia.com/kylie-schultz-yavuzeko-kutitumira-byaba-ari-icyaha-ya-yifuza-gukinira-britney-spears-muri-biopic-ye/

  • Ibihugu 8 ugomba gusura mu buzima bwawe n’imp… – #rwanda #RwOT

    1. Ubutaliyani: Ubutaliyani buherereye mu Majyepfo y'Uburayi bukaba bufite ubuso bungana na kilometero kale 301,340 nabaturage bangana na miliyoni 60.36. Ubutaliyani ni igihugu cy'umuco n'amateka, Roma n’umurwa mukuru wacyo, ni ho hantu ha mbere ho gusura aho wabonera Colisée na Vatican, hamwe n'ibindi bice by'akarusho nka Florence izwiho kuba inzu y'ubugeni. Venice, igihugu kizwiho imihanda y'amazi na kanali.

    Igihugu n’umugi wa Vatican biherereye mu mugi wa Roma mu Butaliyani

    2. Argentina: Argentina iherereye muri Amerika y’Epfo, mu Majyepfo y’umugabane. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 2,780,400 nabaturage bangana na miliyoni 45.38. Argentina ni igihugu gifite umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo. Uhereye ku misozi ya Patagonia, inkengero za Iguazu Falls, ndetse n'imijyi nka Buenos Aires, wowe ubwawe wamenya neza imikorere y'umuco wa tango n'indi mitako itangaje.

    Umujyi wa Buenos Aires uhereye muri Argentina 

    3. Laos: Laos iherereye muri Aziya y'Amajyepfo y'Iburasirazuba. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 237,955 nabaturage bangana na miliyoni 7.5. Laos itanga amahirwe yo gusura imijyi y'amateka nka Luang Prabang, hakaboneka n'ahantu ushobora no gufata ubwato ku ruzi rwa Mekong. Iki gihugu kandi kirangwa n'ubuzima bworoheje no kumva umuco w’ubugwaneza bw'abaturage babo.Umujyi wa Luang Prabang uherereye muri Laos

    4. Greenland: Greenland iherereye mu Majyaruguru ya Amerika, ariko igakomeza ku genzurwa na Denmark. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 2,166,086 nabaturage bangana na 56,000. Greenland ni igihugu gikurura abantu kubera ubwiza bwacyo karemano. Abayisura bashobora kwishimira imisozi, ibiyaga by'umwihariko n'ikirere gikurura abashaka kubona ibihe byiza mu buryo bwihariye. Ni igihugu cy'abantu bahuje umuco utandukanye kandi bashyira imbere ubwisanzure n’amahoro.

    Igihugu cya Greenland cyirangwa n’ubukonje bw’inshi biri munsi ya dogere celicius 0

    5. Polynesia y’Ubufaransa: Polynesia y’Ubufaransa iherereye mu Nyanja ya Pasifika mu gice cy'Amajyaruguru. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 4,167 nabaturage bangana na 280,000. Ibi birwa bitangaje, nka Bora Bora na Tahiti, bizwiho amazi asukuye n'imisozi y’icyatsi. Abaturage baho bafite umuco wihariye kandi bakira neza abashyitsi. Ni ahantu heza ho kwishimira ibiranga ubwiza karemano.

    Ibirwa bya Bora Bora na Tahiti boratangaje

    6. Malezya: Maleziya iherereye muri Aziya y'Amajyepfo, hagati ya Singapore na Thailand. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 330,803 nabaturage bangana na miliyoni 33.5. Kuala Lumpur, umujyi w'ikitegererezo, izwiho inyubako zigezweho n'ibiranga ubukerarugendo. Imijyi ya Penang na Malacca nabyo bizwiho amateka n’umuco wihariye.

    Umurwa mukuru wa Maleziya Kuala Lumpur urihariye 

    7. Afurika y’Epfo: Afurika y'Epfo iherereye ku mugabane wa Afurika, hafi y’inkengero z'amajyepfo. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 1,221,037 nabaturage bangana na miliyoni 60. Afurika y’Epfo itanga umuco utangaje, harimo ibice by'ubukerarugendo nka Kruger National Park n'imijyi ikomeye nka Cape Town. Aha ni ahantu heza ho kwiga ku mateka ya Afurika no ku mico itandukanye.

    8. Maroc: Maroc iherereye muri Afurika y’Amajyaruguru. Ifite ubuso bungana na kilometero kale 710,850 nabaturage bangana na miliyoni 37. Maroc ni igihugu gikurura abakerarugendo kubera umuco wihariye n'amateka. Ushobora gusura imijyi nka Marrakech, Fes na Casablanca, uzenguruke amasoko no kwiga ubwubatsi bwa kera hamwe n’ibice by’ubutayu bya Sahara bitangaje.

    Ibi bihugu bitandukanye bifite byinshi kandi bigaragaza umuco w’ubwiza karemano ndetse n’ibikorwa remezo byihariye bituma umuntu wese usura ibyo bihugu arushaho kwiyungura ubumenyi no gukurura umwuka mwiza w’ubuzima. Gusura ibi bihugu nibura rimwe mu buzima bwawe bizaguha ibihe bidasanzwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154361/ibihugu-8-ugomba-gusura-mu-buzima-bwawe-nimpamvu-154361.html

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yabanjirije Kwibuka31 – #rwanda #RwOT

    Ni inama yabereye mu Rwanda, yitabirwa n'impuguke muri Politiki, abashakashatsi, abanditsi b'ibitabo n'abasesenguzi mu bya politiki baturutse hirya no hino ku Isi.

    Iyo nama isanzwe iba mbere y'uko ibikorwa byo Kwibuka bitangira, kuri iyi nshuro yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'When never again fails: continuation of Genocide Ideology” mu Kinyarwanda bigasobanura ngo 'Iyo ntibizongere ukundi idashyizwe mu bikorwa, bigira ingaruka ku kwiyongera kw'ingengabitekerezo ya Jenoside'.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yaragagaje ko Abanyaburayi ari bo bagize uruhare mu gutanya Abanyarwanda bikaganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Iyo Abanyaburayi bativanga mu miyoborere n'imibereho yo muri Afurika by'umwihariko mu Rwanda ntabwo tuba turi mu nama nk'iyi, kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw'abantu barenga miliyoni bishwe kubera abo bari bo.'

    Yavuze ko nyuma y'imyaka 30 hari impungenge ku bikomeje kugaragara mu Karere nko muri RDC biganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bikaba amahanga arebera.

    Yagaragaje ko hari impungenge ku mubare w'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Burayi nk'u Bubiligi n'u Bufaransa.

    Yashimye ko u Bufaransa bwatangiye gutera intambwe ishimishije aho umwaka ushize, Umwanditsi w'Ibitabo Charles Onana, yahamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko ari intambwe nziza u Rwanda rwishimira.

    Dr Bizimana yagaragaje ko bibabaje kubona muri iki gihe hari bimwe mu bikorwa bigamije kuburizamo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bikanashyigikirwa na za Guverinoma z'ibihugu.

    Yifashishije ingero z'imijyi nka Bruges na Liège yo mu Bubiligi yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa rusange byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ni kibazo kije mu gihe u Bubiligi buharabika u Rwanda burwitirira intambara yatangiriye mu Burasirazuba bwa Congo, bakavuga ko babikoze bashyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga. Nyamara Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame rikomeye ry'amategeko mpuzamahanga ryemejwe n'inzego mpuzamahanga zibifitiye ububasha.'

    Yasabye kandi ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara, abapfobya n'abahakana Jenoside bikwiye kurwanywa burundu.

    Florida Kabasinga wabaye Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, yagaragaje ko abantu bakwiye kumva ko ingengabitekerezo ya Jenoside igira ingaruka zikomeye ku mibereho n'ubuzima bw'abaturage, ashimangira ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bugira aho bugarukira.

    Uwahoze ari Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yagaragaje ko nyuma y'imyaka 31, ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kongera kwisuzuma no kwibaza impamvu biri guhishira abanyabyaha, bakaba bagezwa imbere y'ubutabera bakabazwa ibyo bakoze.

    Yemeje ko bitari bikwiye kubona muri RDC hari abakidegembya barenga 500 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yashimangiye ko nk'uko Jenoside yakorewe Abayahudi itajya ihindurirwa amazina ari n'ako iyakorewe Abatutsi ikwiye kwemerwa uko iri nta guca ku ruhande cyangwa kugenekereza.

    Ati 'Nk'uko Jenoside yakorewe Abayahudi tuyita iy'akorewe Abayahudi ni ko n'iyi igomba kwitwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.'

    Mu bandi batanze ikiganiro mu cyari kigamije kurebera hamwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyayobowe n'Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Picard, ni umwanditse umwanditsi w'Ibitabo, Dr. Jean Paul Kimonyo n'Umushakashatsi akaba n'Umusesenguzi mu Karere k'ibiyaga bigari, Dr. Alex Mvuka Ntung.

    Uwabaye Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Amb. Peter Fahrenhort, yagaragaje ko nubwo ari gutamba avamo, urukundo akunda abaturage bo mu Karere k'ibiyaga bigari, ruzatuma akora ibishoboka byose mu kugaragaza ikibi no ku kirwanya uko ashoboye.

    Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi byashobokaga yirindwa, akaburizwamo ariko ko habuze ubumuntu.

    Yasabye kandi ko umutwe wa FDLR uri mu Burasirazuba bwa RDC ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi wari ukwiye kwamburwa intwaro burundu aho guhabwa intebe nk'uko bikorwa uyu munsi.

    Ati 'Dufite abarenga 1000 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, bakidegembya aho kimwe cya kabiri bari muri RDC abandi bakaba bari ahandi, aba bantu bashyiriweho impapuro n'urukiko mpuzamahanga, bakwiye kuzanwa imbere y'ubutabera, kandi ibyo bikwiye kuba umurimo w'umuryango mpuzamahanga.'

    Yongeyeho ati 'Ntabwo bigoye kuko dufite urutonde rw'amazina yabo, ibi bikwiye gukorwa. Ikindi ni FDLR niba mwibuka hari gahunda yo kurandura ADF ikorera mu Majyaruguru y'u Burasirazuba bwa RDC, ntekereza ko FDLR nayo ikeneye gusenywa cyangwa kwamburwa intwaro. Ntikwiye kongera kubaho ukundi kandi dukeneye kugaragaza ubushake kugira ngo ibyo bibeho.'

    Donald Kaberuka yashimangiye ko kuri ubu u Rwanda rwahisemo gushyira imbere inyungu z'igihugu kurusha ibindi byose.

    Ku bijyanye n'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko atangazwa no kubona igihugu cyo mu Burayi cyigaragaza nk'igifite ibisubizo ku bibazo byo mu Karere kurusha uko abagatuye baba babifite.

    Yemeje ko ibyo birangira biganishije ku kunanirwa gukemura ikibazo no gutuma gikomera kurushaho.

    Ati 'Ku bibera mu baturanyi [RDC], ikintangaza ni ukuntu ibihugu bya kure cyane byigira nk'aho bifite ibisubizo by'ibibazo by'abantu bo mu karere. Umuntu aba atekereza ko bagashyize mu gaciro bakavuga ngo ntabwo tuzi byinshi, reka dutange umusanzu wacu turi ku ruhande. Reka tubaze icyo mushaka ko tubafasha.'

    Ku bijyanye n'inkunga z'amahanga ziri guhagarara, Dr. Donald Kaberuka yemeza ko ari cyo gihe ngo ibihugu bifate inshingano zo kwigira no kwishakamo ubushobozi, yerekana ko imyumvire yo guhora utegeye amaboko ku bandi yatumye ibihugu bitagira ingamba zihamye zo kwiteza imbere.

    Perezida w'Ishuri rya Afurika ry'Imiyoborere, African School of Governance, Prof. Kingsely Moghalu, yavuze ko inkunga z'amahanga zagize uruhare mu kuba ibihugu bya Afurika bitarateye imbere uko bikwiye.

    Yashimangiye ko nta gihugu na kimwe ku Isi kigeze gitera imbere kubera ko cyazamuwe n'ikindi, avuga ko ahubwo inkunga zikunze kuba intwaro yifashishwa mu kugira ijambo ku bandi.

    Mu bandi batanze ikiganiro ni Ebba Kalondo wahoze ari Umuvugizi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wagaragaje ko hakenewe ingamba zigamije gukumira Jenoside n'ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.

    Amb. Peter Fahrenholtz yerekanye ko azakomeza gukora ibishoboka mu kugaragaza no kurwanya ikibi

    Perezida wa African School of Governance, Prof. Kingsley Moghalu, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bidakwiye gutegera ku nkunga kuko zituma bidatera imbere

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, aganira n’abitabiriye inama

    Ubwo Madamu Jeannette Kagame yageraga muri Kigali Convention Centre

    Madamu Jeannette Kagame yari mu bitabiriye iyi nama

    Dr. Doris Picard uyobora RGB yayoboye ikiganiro kigaruka ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari impungenge kubona nyuma y’imyaka 31 hakigaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside

    Abayobozi, abashakashatsi bitabiriye iyi nama

    Abahagarariye inzego zinyuranye bitabiriye iyi nama

    Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi

    Umwanditsi Dr. Jean Paul Kimonyo yavuze ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga

    Alice Nderimu Nderitu yemeje ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiye kurandurwa burundu

    Kabusinge Floride wabaye Umushinjacyaha mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda rwa IRMCT yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri kugaragara no mu bato

    Uwahoze ari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Amb. Peter Fahrenholtz, yagaragaje ko FDLR ikwiye kwamburwa intwaro

    Uwahoze ari Umuvugizi wa Komisiyo ya AU, Ebba Kalondo, yagaragaje ko hakenewe izindi ngamba zizatanga umusaruro

    Dr. Donald Kaberuka yagaragaje ko hari ibimutangaza ku myitwarire y’amahanga ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo

    Abatanze ikiganiro cya kabiri cyayobowe n’Umunyamakuru Eugene Anangwe

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Mugenzi Patrice n’Umushinjacyaha Mukuru Beatha Habyarimana

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yitabiriye iyi nama

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango Unity Club Intwararumuri, Uwacu Julienne, na we yitabiriye iyi nama

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-inama-mpuzamahanga-yabanjirije-kwibuka31