Blog

  • Igisubizo cya Perezida Kagame ku wamubajije u… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, atangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi. 

    Perezida Kagame yatangiye ijambo ashima buri wese wifatanyije n'Abayarwanda Kwibuka muri iki gihe.

    Ati 'Ndagira ngo mbanze nshimire mwese abari hano mwaje kwifatanya n'Igihugu n'Abanyarwanda cyane cyane mwebwe abaturuka hanze mu bindi bihugu cyangwa ababihagarariye hano mu Gihugu cyacu. Ndabashimira.'

    Yagarutse ku nkuru y'inshuti ye, yigeze kumubaza uko ahuza amateka y'ibihe by'umwijima u Rwanda rwanyuzemo n'ibihe by’ubusharire rurimo muri iki gihe.

    Ati 'Umunsi umwe inshuti yanjye yambajije ati: 'Ariko wowe, nk'umuntu, ubaho ute? Ufite umutwaro w'amateka mabi n'ibihe bikaze — ubihuza ute? Ariko uko nabyumvise, ntiyabazaga njye gusa, yabazaga u Rwanda. Yambajije ati 'U Rwanda rubaho gute, rufite amateka mabi cyane n'ubu bukana budasiba?” 

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko yabwiye inshuti ye ko kuva na cyera, Abanyarwanda bari biteguye guhangana n'ibyo byose. Ati 'Icyo namubwiye ni uko kuva kera tutigeze twibwira ko ayo mateka mabi n'ibihe bikaze ari ibintu bibiri bitandukanye. Ni nk'abavandimwe, kandi tugomba kubyakira tubifata hamwe.'

    Arakomeza ati 'Tugomba guhangana n'ibihe bikaze twumva neza ko bifitanye isano n'amateka mabi yacu. Ntabwo bishobora gutandukanywa. Bityo rero, dufite amahitamo: cyangwa tukazahazwa n'ibyo byombi tukazisibanganya, cyangwa tukazamuka tukarwana.'

    Perezida Paul Kagame kandi yijeje Abanyarwanda ko ntawe uzongera kubica, kandi ko n’abazabigerageza, Abanyarwanda bagomba guhaguruka bakarwanira kubaho.

    Yavuze ko igihangayikishije ‘si abo bashaka kutwica cyangwa se kudutesha agaciro ahubwo ikibazo ni uko twebwe abanyafurika twabyemera’.

    Ati 'Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana nintsindwa, ntsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y'uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.”

    Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ntawe bakeshaho kubaho, bityo bakwiye kurwanirira uburenganzira bwabo.

    Ati 'Banyarwanda, ntimugomba kwishyingikiriza ku wundi muntu mu mibereho yanyu. Mugire ubutwari bwo guhangana n'ibihe n'icyo gihe uko biri, ntimukomeretse abandi, ariko muhore murwana ku byanyu. Ntimwemerere umuntu uwo ari we wese kubabwira uko mukwiye kubaho, kuko igihe mwemeye ibyo, ni cyo gihe cyo gutakaza ubuzima bwanyu.'

    Umukuru w'Igihugu yanakomoje ku Burasirazuba bwa Congo, aho ubutegetsi bw’icyo gihugu bwavuze ko bushaka gukuraho Guverinoma y’u Rwanda, agaruka ku mvugo z’urwango, kwirukana bamwe mu bahakomoka bazizwa ubwoko bwabo, ndetse bamwe bakicwa, bamwe ugasanga baje mu Rwanda, abandi bakajyanwa n’ibihugu by’amahanga.

    Ati 'Imvugo z'urwango, kwica abaturage bazira abo bari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by'abaturage baba mu nkambi, bameneshejwe mu byabo muri Congo […] Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z'Abanye-Congo, ntabwo babafata nk'Abanyarwanda. Ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.'

    Ibi bishingira ku byavuzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascene wagaragaje ko kuva mu myaka 109 u Bubiligi bwakomeje gusenya u Rwanda.

    Umukuru w'Igihugu, yanavuze ko mu myaka 31 ishize Abanyarwanda bakuye amasomo mu byo banyuzemo, bityo ikitarabishe mu myaka 31 cyarabakomeje, kandi kibategurira guhangana n'ibindi bihe biri imbere.

    Ati 'Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y'amateka y'umwijima w'ahahise ndetse n'ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.'

    Perezida Kagame yavuze ko yabwiye Inshuti ye ko Abanyarwanda kuva na kera bari biteguye kuzanyura mu bishoboka byose 

    Perezida Kagame yumvikanishije ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize, cyabahaye imbaraga zo gukomera 

    Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ntawe ukwiye kubahitiramo uko bazabaho, kandi bakwiye guhagaruka bakarwanira uburenganzira bwabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154386/igisubizo-cya-perezida-kagame-ku-wamubajije-uko-ahuza-ibihe-byumwijima-u-rwanda-rwanyuzemo-154386.html

  • Uwarokotse Jenoside amaze imyaka irenga 14 arera abana b'abafungiwe ibyaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Nkurikiyinka w'imyaka 73, yatangiye kurera aba bana mu 2011, nyuma yo guhura nabo barabuze kivurira. Ababyeyi b'aba bana Evode Musonera n'umugore we Margret Nyirimana, bakatiwe muri Gacaca mu 2009.

    Nkurikiyinka ni umwe mu Batutsi bacye barokotse ku musozi wa Kibenga wo mu Karere ka Gasabo aho abicanyi barimo Musonera n'umugore we bishe Abatutsi, maze we agahungira mu Karere ka Gicumbi ahari haramaze kwigarurirwa n'Ingabo za FPR Inkotanyi.

    Nkurikiyinka yabwiye Kigali Today ko abona aba abana bwa mbere yabonye umukuru icyo gihe wari ufite imyaka 12, ari gukora mu murima w'umuturanyi, abajije asanga uwo mwana aba ashakira amaramuko bashiki be babiri bato, nyuma yuko mushiki wabo mukuru ashatse akananirwa kubafasha.

    Nkurikiyinka yavuze ko kumubona aca muri ibyo bibazo byatumye yumva amugiriye impuhwe.

    Yagize ati 'Numvise mugiriye impuhwe, kumubona ari guca muri ubwo buzima kubera ubugome bw'ababyeyi be, ibintu atagizemo uruhare.'

    Nkurikiyinka avuga ko icyo gihe ari bwo yafashe umwanzuro wo kubajyana iwe akabarera, gusa kuko icyo cyemezo atari kugifata wenyine yabanje kubiganiraho n'umuryango we, na we abyumva vuba.

    Nubwo uyu muryango wari ufashe abo bana, ikigeragezo cya mbere bahuye na cyo cyari amacakubiri ndetse no kutizerana byari bikiri hagati y'abarokotse n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo uwarokotse atari gukandagiza ikirenge mu kabari k'uwakoze Jenoside.

    Ibi byatumye abantu batangira gucengeza urwango muri ba bana babwira umuryango wa Nkurikiyinka wabafashe ngo ubarere ariko ufite mugambi wo kuzabihimuraho.

    Umugore wa Nkurikiyinka, Speciose Mukagakwaya, yavuze ko ibyo byatumye bagira ubwoba bumva ko abana baziheza mu muryango bakabatinya cyangwa bagatoroka bakagenda.

    Yagize ati 'Twari dufite ubwoba ko ibyo babwiraga abana bizatuma bigunga cyangwa bikabatera guhunga bakava mu muryango. Cyari ikibazo kigoye kugikemura kuko nta bisobanuro bihagije byo kubaha twari dufite.'

    Icyakora uko iminsi yagiye ishira abantu bageze aho barabyakira, abana bariga, ndetse umukuru muri bo yarangije amashuri yisumbuye ashinga urugo rwe.

    Nkurikiyinka yavuze ko igikorwa bakoze ari imbuto y'ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyashyize imbere nyuma y'uko Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside.

    Yagize ati 'Twibutse gahunda ya guverinoma y'Ubumwe n'Ubwiyunge, kandi abo bana bari inzirakarengane rero niba hari umuntu wagombaga gushyira mu bikorwa iyi gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge ni uwarokotse.'

    Se w'aba bana, Musonera aracyafunze kuko yakatiwe imyaka 30, ariko umugore we yarangije igifungo cy'imyaka 15 mu 2024, abana be basubira kubana na we.

    Nkurikiyinka wiyemeje kurera abana b’abakoze Jenoside kuko bo nta cyaha bakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwarokotse-jenoside-amaze-imyaka-irenga-14-arera-abana-b-abafungiwe-ibyaha-bya

  • U Buhinde: Abanyeshuri basobanuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ubugeni – #rwanda #RwOT

    Icyumweru cy'Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatangiye ku wa 7 Mata 2025 mu Rwanda, ariko n'ibihugu byose byo ku Isi biri mu Muryango w'Abibumbye bisabwa kuzirikana iyi tariki.

    Mu Buhinde, abanyeshuri barenga 600 bahuriye mu nyubako ya Bharat Mandapam basobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'ubukana yakoranywe.

    Itangazo rya Ambasade y'u Rwanda mu Buhinde rivuga ko 'ibihangano [bishushanyije] bigaragaza amateka ya Jenoside n'uburyo u Rwanda ruri mu nzira y'iterambere” aribyo byifashishijwe mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    #Kwibuka31, more than 600 students gathered in Bharat Mandapam to attend the morning exhibition on the 1994 Genocide against the Tutsi. Brilliant paintings reflecting the Genocide and the rising Rwanda. Remember, Unite, Renew @Unity_MemoryRw @MUKANGIRA1 @UNinIndia @RwandaMFA pic.twitter.com/fGEtEUpgVA

    — Rwanda in India (@RwandainIndia) April 7, 2025

    Nyuma yo gutangiza icyumweru cy'icyunamo, ibikorwa byo kwibuka bikomeza mu bice bitandukanye by'u Rwanda n'Isi bagendeye ku matariki y'umwihariko bazirikana kugeza iminsi 100 irangiye.

    Abanyeshuri bari bitwaje ibihangano bisobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bafashe umwanya wo gusobanura ibihangano byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buhinde-abanyeshuri-basobanuye-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Bashiki be bajugunywe mu cyobo ari bazima: Ubuhamya bushaririye bwa Mutanguha wa Aegis Trust – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wakuriye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Mutanguha afite imyaka 18.

    Yavuze ko ubwo mu 1973 ubutegetsi bwariho bwicaga Abatutsi, abanyeshuri n'abari abakozi ba Leta bakameneshwa, Se umubyara yameneshejwe agahungira i Burundi ari naho baje kubanira na nyina umubyara wari wamusanzeyo.

    Ati 'Mu 1973, ubwo ubutegetsi bwari buriho bwicaga Abatutsi, abanyeshuri n'abakozi barameneshejwe, na data wakoraga muri Caritas hano i Kigali, yarameneshejwe ahungira mu gihugu cy'i Burundi. Mama wari umu-fiancé we yiyemeje kumusangayo anyuze mu nzira igoye kuko yanyuze i Goma, amanuka Uvira amusangayo.'

    Abo bombi barabany, babyarana abana babiri nubwo Se umubyara yamaze igihe gito agahitanwa n'impanuka.

    Ibyo byatumye ubuzima kuri nyina wari usigaranye abana babiri bugorana mu buhungiro, yiyemeza kongera gutaha iwabo nubwo yahuye n'imbogamizi zikomeye aho inzego z'iperereza zahoraga zimutoteza zimubaza amakuru y'Inkotanyi zavugaga ko yasize i Burundi.

    Uwo mubyeyi yaje kongera gushaka umugabo wari warapfushije umugore, akamusigana abana babatu.

    Mutanguha yagaragaje ko ivangura n'amacakubiri byatangiye kwigishwa mu mashuri, ibintu byari biteye impungenge ku hazaza h'igihugu.

    Ati 'Umwarimu wacu niga mu mwaka wa kabiri, yahagurukije abana b'Abatutsi, buri gihembwe hari ifishi buzuzaga bagashyiraho ubwoko bwa buri mwana. Nibwo yaduhagurukije njye ndajijinganya, yaranyegereye andya ikinyunguti arambwira ngo wowe mama wawe ni umwarimu wigisha hano ukaba utazi ko uri inyenzi?'

    Yakomeje ati 'Twigishijwe urwango, twigishwa ubugome, ubugizi bwa nabi, ikibabaje gikomeye ni uko byigishijwe no mu mashuri mu byiciro bitandukanye.'

    Yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi uwari Burugumesiteri wa Mabanza, Bagirishema Ignace, yabwiye Interahamwe ko zigomba gukuraho umwanda, avuga kwica Abatutsi.

    Yerekanya ko ubwo yari agiye kwicwa, yarokowe n'umuturage wavuze ko nyina yatahanye abana babiri b'Abarundi bituma aticwa we na mushiki we bakurikiranaga ariko ababyeyi be barabajyana bajya kubicana n'abandi bashiki be.

    Abafashwe ngo mu gutinya ko bicishwa amahiri n'imihoro, bahisemo gutanga amafaranga ngo babicishe amasasu ariko abicanyi bahitamo kujyana amafaranga babicisha imihoro.

    Ati 'Ababyeyi banjye bagerageje kugura amasasu, batanga 5000 Frw, barayafata ariko barababwira ngo amasasu arahenda, babicisha amahiri n'imihoro, babajugunya mu miringoti yari aho hafi. Bashiki banjye bo babataye mu cyobo kinini cy'umupasiteri witwaga Gasenge na we wishwe muri Jenoside. Babatayemo ari bazima ariko babanje kubakomeretsa, bakabataho amabuye kugeza bapfuye.'

    Nyuma y'aho bahungiye kwa nyina wabo wari warashatse umugabo utarahigwaga ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba na we wagerageje kubarinda nubwo ibitero byahoraga biza kubamusaba ngo bicwe agatanga amafaranga.

    Nyuma yo kunanirwa kubarinda, yabasabye guhunga ariko abaha indangamuntu ye ngo bayitwaze kandi yagiye ibafasha kunyura kuri za bariye zitandukanye kuko yari irimo ubwoko bw'Abahutu.

    Ubwo bavaga muri urwo rugo, bakomeje berekeza i Kaduha ku Gikongoro, aho hari n'izindi mpunzi zaturutse mu bice bitandukanye birimo na Kigali.

    Yavuze ko aho hari muri Zone Turquoise aho abantu bakomeje kwicwa na nyuma y'uko mu bice byinshi by'igihugu Inkotanyi zari zaramaze kuhagera no guhagarika Jenoside.

    Mutanguha yaje kumva mu nkambi y'impunzi yiyemeza gusanga Inkotanyi yumvaga ko ziri ku musozi wo hakurya y'aho bari bari kandi ko nyuma yo guhura nazo zamwijeje ko atagipfuye.

    Yaje kuva ku Gikongoro yerekeza i Kigali, aho yatwawe mu modoka ya Croix Rouge imugeza muri gare, yigira inama yo kujya i Gikondo kwa Se wabo wari uhatuye nubwo yaje gusanga yarishwe.

    Nyuma yo kubura aho yerekeza, yaje kugira amahirwe ahura na Se wabo wundi wari uvuye mu Burundi, ari naho yatangiriye ubuzima bushya kuko yaje no gufashwa kujya kureba mushiki we yari yarasize mu mpunzi i Kaduha.

    Mutanguha yavuze ko nyuma yo kubona ko Jenoside ihagaritswe, yahisemo gusubira mu ishuri nubwo hari ubukene bwinshi, hari abana b'impfubyi bafite agahinda ariko ko leta yiyemeje kuba umubyeyi.

    Ati 'Hari agahinda gakomeye, hari n'ubukene bwinshi. Leta rero yatubereye umubyeyi, ijya mu cyuho cy'ababyeyi bacu, ishyiraho FARG baduha icyangombwa cyose cyari gikenewe ngo twige. Umusingi leta yacu yaduhaye wo kubaho ni igihango gikomeye tudashobora gutatira, tugomba kwigisha n'abana bacu'

    Ni uko yatangiye urugendo rushya rwo kwiyubaka rwamugejeje ku kuba umugabo nk'uko nyina yabimusabye, ubu akaba afite abana batanu.

    Yashimye ko igihugu cyashyizeho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe urw'agashinyaguro bazira uko bavutse no gusigasira ayo mateka mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yagaragaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe ababyeyi, bashiki bane bo bajugunywe mu cyobo ari bazima batererwamo amabuye kugeza bashizemo umwuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bashiki-be-bajugunywe-mu-cyobo-ari-bazima-ubuhamya-bushaririye-bwa-mutanguha-wa

  • U Bubiligi bwashatse kwikura mu isoni ku mpamvu bwatereranye Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi n'Umunyamabanga Mukuru w'umuryango MSF w'abaganga batagira umupaka, aherutse gusobanura ko igihugu cyabo cyari kizi ko Jenoside yategurwaga ariko nticyabimenyesha umuryango mpuzamahanga.

    Uyu munyapolitiki yagaragaje kandi ko Leta y'u Bubiligi yasabye akanama k'Umuryango w'Abibumbye kacyura ingabo zari mu butumwa bw'amahoro bwawo mu Rwanda (MINUAR), bitiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati 'Mu 1994, u Bubiligi bwabonye ibimenyetso by'uko Jenoside yakorewe Abatutsi igiye kuba, ariko ntibwayikumiriye, ntibwanamenyesha umuryango mpuzamahanga ko yegereje. Guverinoma y'u Bubiligi y'icyo gihe yasabye ikomeje ko MINUAR icyurwa, hakurwaho iyo mbogamizi ya nyuma yabangamiraga abajenosideri.'

    Tariki ya 11 Mata 1994 nyuma y'iminsi ine Jenoside itangiye mu gihugu hose, Ingabo z'u Bubiligi zavuye mu ishuri rya ETO Kicukiro ryari ryahungiyemo Abatutsi benshi, zibasiga mu maboko y'Interahamwe n'ingabo za Leta (Ex-FAR) zashakaga kubica.

    Icyo gihe, u Bubiligi bwari bufite ijambo rikomeye muri MINUAR kuko Umubiligi Colonel Luc Marshall yari umuyobozi wungirije w'ingabo zari muri ubu butumwa bw'amahoro bwa Loni.

    Uruhare rw'u Bubiligi mu mateka mabi y'u Rwanda rwatangiye kera kuko kuva mu 1917 nyuma y'umwaka butangiye kurukoloniza, bwashyize impinduka zikomeye mu miyoborere y'umwimerere yarwo.

    Muri izi mpinduka harimo amategeko akaze y'akazi arimo n'ibihano bikarishye, gushyira Abanyarwanda mu byiciro by'amoko, gukura ku buyobozi abatware b'Abahutu n'Abatwa, gutanga indangamuntu zanditsemo ubwoko, gukura ku ngoma Umwami Yuhi V Musinga no kwica Mutara III Rudahigwa.

    U Bubiligi kandi bwashinze ishyaka PARMEHUTU ryari rishingiye ku ivangura, burarishyigikira kugira ngo rijye ku butegetsi binyuze mu bwicanyi bwateguwe bwibasiye Abatutsi kuva tariki ya 2 Ugushyingo 1959.

    Mu gihe Abanyarwanda batangiye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko urupfu rw'abakomando b'Ababiligi 10 ari rwo rwatumye bagenzi babo bava muri MINUAR.

    Yagize ati 'Urupfu rwabo rwatumye u Bubiligi bukura ingabo muri MINUAR, byagize uruhare mu guca intege imbogamizi zari gukumira umuraba wa Jenoside. Ibyago byemerewe kubaho nta kibitangira.'

    Aba basirikare ni abari bashinzwe kurinda Minisitiri w'Intebe, Agathe Uwilingiyimana. Bishwe n'ingabo za Leta (Ex-FAR) tariki ya 7 Mata nyuma yo kubajyana mu kigo cya gisirikare cya Kigali (Camp Kigali).

    Tariki ya 7 Mata 2000, Guy Verhofstadt wari Minisitiri w'Intebe w'u Bubiligi yasuye u Rwanda, asaba Abanyarwanda imbabazi ku bw'uruhare igihugu cyabo cyagize mu mateka yaganishije kuri Jenoside, no kuba kitarayahagaritse.

    Guy yagize ati 'Umuryango mpuzamahanga wose wagize uruhare rukomeye muri Jenoside. Aha ndi imbere yanyu, nemeye uruhare rw'u Bubiligi, inzego zabwo za politiki n'igisirikare. Mu izina ry'igihugu cyanjye n'abantu banjye, nsabye imbabazi.'

    Destexhe avuga ko nubwo u Bubiligi bwasabye imbabazi, muri iki gihe bamwe mu banyapolitiki b'Ababiligi bakorana n'abahoze muri Leta y'u Rwanda yateguye Jenoside, bakomeza kwamamaza ibisobanuro bigamije kugoreka aya mateka.

    Ubusanzwe, Inteko ishinga amategeko y'u Bubiligi yakiraga mu ngoro yayo inama ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside, ariko iherutse kwanga kuyakira, yimurirwa mu cyumba cya European Press Club i Bruxelles tariki ya 27 Werurwe.

    Byamenyekanye ko n'Umujyi wa Liège wasubitse igikorwa cyo kwibuka Jenoside cyari giteganyijwe tariki ya 12 Mata, ubisanisha n'amakimbirane u Rwanda rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Minisitiri Prévot yagaragaje ko abasirikare b’Ababiligi biciwe muri iyi nyubako ari bo batumye u Bubiligi bukura ingabo muri MINUAR

    Alain Destexhe avuga ko hari abanyapolitiki b’Ababiligi bakorana n’abagoreka amateka y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-bwashatse-kwikura-mu-isoni-ku-mpamvu-bwatereranye-abatutsi

  • Ali Kiba yifatanyije n'Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ali Kiba yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho yagaragaje ko yifatanyije n'Abanyarwanda. Ati 'Turi kumwe n'Abanyarwanda bose mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntibizongere ukundi.'

    Hari kandi n'ibindi byamamare byashyize hanze ubutumwa bwo kwifatanya n'Abanyarwanda muri rusange. Nka Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2014, yanditse agaragaza ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

    Ati 'Mu Rwibutso rwuzuye urukundo, tariki ya 07 Mata 1994: Umunsi wacuze igikomere mu mitima yacu itazakira. Umunsi ibyiringiro byasimbuwe n'icuraburindi, ubwo abasaga miliyoni bicwaga bazira gusa ko ari Abatutsi.'

    Yakomeje ati 'Twabuze ababyeyi n'abana, abavandimwe, inshuti n'abaturanyi […]Uyu munsi utwibutsa ko urwango rwigishwa. Nubwo dutandukanye mu ndimi, mu moko, no mu mateka, turi abantu bamwe. Twibuka, twubaha, kandi twiyemeje ko bitazongera ukundi.'

    Andy Bumuntu nawe yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko Jenoside yabayeho kubera ivangura ryigishijwe abantu. Ati 'Uyu munsi imyaka 31 irashize ntabwo ari mike, ariko nta n'ubwo ari myinshi. Ingengabitekerezo iracyahari. Rubyiruko ntabwo dushobora kwemera gusubira aho twavuye.'

    Umusizi Rumaga yasabye abavuga rikijyana gutanga umusanzu wabo muri ibi bihe u Rwanda rwinjiyemo.

    Ati 'Mwe mwese musanzwe mubana natwe (Abanyarwanda) mu myidagaduro, guhera uyu munsi ku wa 7 Mata, dutangira iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abanyarwanda turabakeneye. Dufatanyirize hamwe kwamagana uwahakana/uwapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n'ingengabitekerezo yayo, cyane cyane rubyiruko rugenzi rwanjye.'

    Umunyamideli Franco Kabano nawe yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga aho yavuze ko nk'Umunyarwanda afite inshingano zo kwibuka ahahise kugira ngo yubake ahazaza.

    Ali Kiba yifatanyije n'Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ali-kiba-yifatanyije-n-abanyarwanda-mu-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-ku

  • #Kwibuka31: Ubutumwa bw'ihumure bwa Frank Spittler n'Abanyamahanga bakina muri shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda n'Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Frank Spittler wahoze ari umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, hamwe na bamwe mu bakinnyi b'abanyamahanga bakina muri shampiyona y'u Rwanda, bagaragaje ko bifatanyije n'Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka.

    Frank Spittler, Umutoza w'Amavubi mu bihe byashize, yavuze ko azahora yibuka ibyabaye mu Rwanda kandi ko agomba guhora aha agaciro amahoro n'ubumwe byubakiwe ku mateka akomeye y'iki gihugu. Ati: 'Ubuzima bwacu bwa buri munsi bukwiye kubakwa ku ndangagaciro z'ubumuntu. Jenoside ntabwo ari amateka y'u Rwanda gusa, ahubwo ni isomo ry'Isi yose. Kwibuka ni uguha icyubahiro ababuze ubuzima, ariko nanone ni ukongera kwiyemeza kubaka ejo hazaza heza.'

    Abakinnyi b'abanyamahanga barimo Abanya-Ghana, Abanya-Cameroun, ndetse n'Abanya-Nigeria bakinira amakipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, na bo bagaragaje ko bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bamaze mu Rwanda, bakemeza ko bayigize iyabo.

     Bagize bati: 'Kwibuka ni igikorwa cy'ingenzi mu rugendo rwo komora ibikomere no kubaka ubumwe. Nubwo tutari Abanyarwanda, twumva turi umwe namwe muri ibi bihe bikomeye.'

    Binyuze mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakinnyi b'abanyamahanga bagaragaje agahinda, icyubahiro ndetse n'impanuro ku bumwe n'ubwiyunge.

    Umukinnyi umwe ukomoka muri Côte d'Ivoire yagize ati: 'Nize byinshi ku Rwanda. Aho abandi babona igihugu cyanyuze mu mateka akomeye, njye mbona igihugu cy'intwari zubatse amahoro n'icyizere. Ubutumwa bwanjye ni uko Jenoside itazongera ukundi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku Isi.'

    Kwibuka ni igikorwa gifite uburemere bukomeye mu mateka y'u Rwanda. Ni umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwibutsa buri wese inshingano yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n'amacakubiri aho ari hose.

    Abanyamahanga baba mu Rwanda bagenda barushaho gutanga ubutumwa bufatika bwo kwifatanya n'Abanyarwanda, bagaragaza ko ubutumwa bwa Kwibuka bugomba gusakara no guhindura Isi yose.

    U Rwanda, nk'igihugu cyanyuze mu mateka y'akababaro ariko kikongera kubaka icyizere n'iterambere, rukomeje kuba isomo rikomeye ku bantu baturuka imihanda yose.

    Frank Spittler wahoze ari umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, hamwe na bamwe mu bakinnyi b'abanyamahanga bakina muri shampiyona y'u Rwanda, bagaragaje ko bifatanyije n'Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka.

    Source : https://kasukumedia.com/kwibuka31-ubutumwa-bwihumure-bwa-frank-spittler-nabanyamahanga-bakina-muri-shampiyona-yu-rwanda/

  • Icyizere cy'uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yashimiraga abifatanyije n'u Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati 'Ndagira ngo mbanze nshimire mwese abari hano mwaje kwifatanya n'Igihugu n'Abanyarwanda cyane cyane mwebwe abaturuka hanze mu bindi bihugu cyangwa ababihagarariye hano mu Gihugu cyacu. Ndabashimira.'

    Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ukuri kutakigenderwaho, kuko ikinyoma cyahawe intebe, abantu batagishaka kumva ukuri by'umwihariko ukw'amateka y'u Rwanda ari na yo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho

    Perezida Kagame yifashishije inkuru y'inshuti ye, yigeze kumubaza uko ahuza amateka y'ibihe by'umwijima u Rwanda rwanyuzemo n'iby'ubusharire rurimo muri iki gihe, agaragaza ko Abanyarwanda kuva na kera bari biteguye kuzanyura mu bishoboka byose.

    Ati 'Ariko reka mvuge ntya; hari umuntu umwe w'inshuti yanjye wigeze kumbaza ati ariko wowe nk'umuntu, ubaho ute, ugahuza umwijima w'ahahise ndetse n'ubusharire unyuramo ubu? Ati ni gute Ubihuza? Uko nabyumvaga, ntabwo ari njye yabazaga gusa, yabazaga u Rwanda, avuga ngo u Rwanda mubaho gute? Icyo namusubije ni uko kuva ku ntangiriro twari tuzi ko ibyo bibiri bivukana kandi tugomba guhangana na byo uko biri.'

    Perezida Kagame yabwiye Abanyafurika n'abandi muri rusange ko nta muntu ukwiye kugena uko babaho, bityo asanga iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe akwiye kubaho ubuzima akwiriye.

    Ati 'Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana nintsindwa, ntsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y'uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.'

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abaturage b'Abanye-Congo bameneshwa, bagahunga igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ariko amahanga akabirebera nk'aho ari ikibazo cy'u Rwanda.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko biteye isoni kuba abo baturage bahungiye mu Rwanda, bagera igihe bamwe muri bo bagahabwa ubuhungiro n'ibihugu byo mu Burengerazuba kandi bikabakira nk'Abanye-Congo, ariko ikibazo kikanga kikitirirwa icy'u Rwanda.

    Ati 'Imvugo z'urwango, kwica abaturage bazira abo bari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by'abaturage baba mu nkambi, bameneshejwe mu byabo muri Congo […] Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z'Abanye-Congo, ntabwo babafata nk'Abanyarwanda. Ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.'

    Perezida Kagame yavuze ku binyoma bikunze gutangazwa n'abiyita itsinda ry'impuguke bajya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bagakora raporo zigaragaza ko u Rwanda ari rwo kibazo ku bibazo biri muri DRC.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo abo bantu biyita impuguke baba bazi ibibera mu Karere kurenza abaturage bahatuye.

    Ati 'Ibi bintu mubona buri munsi, mwumvise itsinda ry'impuguke? Mwumvise ibyo bintu? Aba ni abantu bajya hariya bakibwira ko bazi ibintu byacu neza kuturusha kandi ababa bayoboye ayo matsinda, ni bamwe bakoze aya mahano hano, bamwe Bizimana [Minisitiri Dr Bizimana] yavugaga.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n'ibiri imbere uko byaba bisa kose.

    Ati 'Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y'amateka y'umwijima w'ahahise ndetse n'ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.'

    Perezida Paul Kagame yatangaje ko hari abantu bigeze kujya kumureba, bamubwira ko akunda kunenga ibihugu bikomeye ku Isi, bityo ko yishyira mu byago byo kuzicwa ariko we abasubiza ko n'ubundi aho kubaho mu buzima bw'ikinyoma byaruta ugapfa.

    Yabigarutseho ku wa 7 Mata 2025 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 ya Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Perezida Kagame yavuze ko iyo Abanyarwanda bagaragaza icyizere cy'uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, bitavuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda kuko bahora bagerageza icyatuma barukuraho.

    Ati 'Ntibizongera kuko hari abantu bazahaguruka bakarwana, ntabwo ari ku bushake bw'abantu bake bifuza ko dushiraho, iki gihugu kikavaho. Ni gute abantu bakwemera ko bibaho. Ni gute abantu batahaguruka ngo barwane?'

    Perezida Kagame yahamije ko igihe umuntu adahagurutse ngo arwane n'ubundi biba bivuze ko agomba gupfa, ariko ufashe iya mbere akarwana aba afite amahirwe menshi yo kurokoka kandi akabaho neza mu gihe kiri imbere, ubuzima bufite agaciro nk'uko bikwiye.

    Ati 'Kuki ntagerageza guhaguruka nkarwana wenda ko wagira amahirwe ukarokoka ukabaho ubuzima bwawe aho kubireka, ukareka abantu bakagufata nk'aho kuba uriho ari impuhwe bakugiriye.'

    Yavuze ko hari abantu bajyaga bamusanga bakamutera ubwoba, bamubwira ko nakomeza kunenga mu ruhame abayobozi b'ibihugu bikomeye, bizarangira bamwishe.

    Ati 'Hari n'abantu bazaga kuntera ubwoba ngo uravuga cyane ukanenga abayobozi b'ibihugu bikomeye, bazakwica. Bivuze ko ari abicanyi, ariko narabasubizaga nti 'niba ndi aha ngo nemere ko ibi bibaho n'ubundi sinaba nibara nk'aho ndi muzima', nahitamo gupfa aho kubaho ubuzima bw'ikinyoma, kwishushanya ubuzima bwanjye bwose ku wundi muntu n'ubundi sinaba ndiho.'

    'Kuki ntapfa mpangana? Banyarwanda kuki mutapfa murwana aho gupfa gutyo gusa, ugapfa nk'isazi? Kubera iki?'

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n'Abanyafurika badakwiye kwemera kubaho mu buzima bwo guteshwa agaciro, ahubwo bagomba kubaho bahangana.

    Ati 'Ubutumwa bwanjye ku bandi banyafurika babaho gutya buri munsi, bateshwa agaciro bakabyemera, bagasaba, ntabwo nasaba undi muntu kubaho. Tuzahangana, nintsindwa nzatsindwa ariko hari amahirwe menshi ko iyo uhagurutse ugahangana, uzabaho kandi uzabaho ubuzima bufite agaciro ukwiye.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi bikomeye bigerageza kurwanya u Rwanda, bishyigikiye aho bifite inyungu, ariko rugomba gukomeza kubaho uko rushaka.

    Ati 'Tugomba kubaho ubuzima bwacu, tugomba kubaho uko tubishaka, tugomba kubiharanira kandi nzabibwira buri wese imbonankubone, ngo 'aragapfa' naza yibwira ngo ndagufatira ibihano. Iki? 'Uragapfa'. Ufite ibibazo byawe genda ubikemure undekere ibyanjye.'

    U Rwanda ruherutse guhagarika umubano n'u Bubiligi kuko bwafashe uruhande mu makimbirane ari mu karere bujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi bugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya u Rwanda n'akarere.

    The post Icyizere cy'uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyizere-cyuko-jenoside-itazongera-kubaho-mu-rwanda-nticyivuze-ko-abayigizemo-uruhare-cyangwa-ababashyigikiye-baretse-umugambi-wo-kurimbura-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyizere-cyuko-jenoside-itazongera-kubaho-mu-rwanda-nticyivuze-ko-abayigizemo-uruhare-cyangwa-ababashyigikiye-baretse-umugambi-wo-kurimbura-u-rwanda

  • RIB yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kugira uruhare mu kurinda ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda n'Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga bose kugira uruhare rufatika mu kurinda no kubungabunga ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ubutumwa bwatanzwe muri iki gihe cy'icyunamo, aho RIB yagaragaje ko hari bamwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butubahirije amategeko, aho bandika cyangwa basangiza ubutumwa burimo amagambo cyangwa ibitekerezo bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    RIB ivuga ko izi mvugo zigaragara mu buryo butandukanye, harimo gukoresha amagambo agabanya uburemere bwa Jenoside, kuyigereranya n'ibindi byaha bitayihwanye, cyangwa gutanga imibare itariyo y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byose bifatwa nk'ibikorwa bigamije guhindura ukuri kw'amateka no kugoreka ibyabaye.

    Mu butumwa bwatanzwe ku mbuga nkoranyambaga, RIB yasabye Abanyarwanda bose gukoresha izi mbuga mu buryo bwubaka, butanga ubutumwa bwo kwibuka, gufasha abandi gusobanukirwa n'amateka y'Igihugu ndetse no gukangurira buri wese kuba umurinzi w'amahoro n'ukuri.

    RIB yanibukije ko guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Bityo, abantu bose bagaragaye mu bikorwa nk'ibyo bazakurikiranwa, kuko u Rwanda rufite inshingano zo kurengera ukuri no kurinda isura y'amateka yarwo.

    Uru rwego kandi rwasabye Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda gutanga amakuru igihe cyose babonye cyangwa bumvise amagambo cyangwa ibikorwa bikekwa ko bishobora kugoreka ukuri kuri Jenoside.

    RIB yibukije ko gukumira ibi bikorwa ari inshingano ya buri wese, kuko ukuri kw'amateka kugaragaza icyerekezo cy'igihugu n'icyo cyubakiyeho.

    Mu bihe nk'ibi byo kwibuka, RIB irasaba buri wese kwitwararika amagambo ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga no kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo, kuko afite ingaruka ku bumwe bw'Abanyarwanda no ku iyubakwa ry'Igihugu. RIB ishimangira ko imbuga nkoranyambaga zikwiye kuba umuyoboro w'amahoro, ukuri n'ubwiyunge.

    RIB yibukije ko gukumira ibi bikorwa ari inshingano ya buri wese, kuko ukuri kw'amateka kugaragaza icyerekezo cy'igihugu n'icyo cyubakiyeho.

    Source : https://kasukumedia.com/rib-yasabye-abakoresha-imbuga-nkoranyambaga-kugira-uruhare-mu-kurinda-ukuri-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Turibuka n'Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE #rwanda #RwOT

    Abayobozi mu nzego zitandukanye ubwo bageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko mbere yo mu 1994 hari ubwicanyi bwinshi bwabaye mu Rwanda bwibasiye Abatutsi, bikaza guhumira ku mirari ubwo bicwaga ubutitsa muri Mata 1994.

    Yasobanuye ko mu Ugushyingo 1959, mu Ukuboza 1963 no muri Gashyantare 1973 habaye ubwicanyi bwibasira Abatutsi, mu Ukwakira 1990 bubera muri Kibilira mu Karere ka Ngororero, i Murambi ya Byumba mu Ukwakira 1990 no mu Ugushyingo 1991, mu Mutara mu Ukuboza 1990.

    Minisitiri Bizimana yasobanuye kandi ko hagati ya 1990 na 1993, Komini nyinshi za Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri Abatutsi baho bishwe. Izo ni: Mukingo, Kinigi, Nkuli, Kidaho, Gatonde, Cyeru, Mutura, Giciye, Kayove, Kibilira, Karago n'izindi.

    Yagaragaje ko Komisiyo mpuzamahanga ziyobowe n'impirimbanyi y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Jean Carbonare, na Bacre Wally Ndiaye, zagaragaje ko abo bishwe byari mu mugambi wa Jenoside, ati 'Komisiyo mpuzamahanga ziyobowe na Jean Carbonare muri Mutarama 1993 na Wally Ndiaye zigaragaza ko ari Jenoside.'

    Minisitiri Bizimana yasobanuye ko muri Werurwe 1992, Abatutsi bo mu Bugesera bakorewe Jenoside, muri Kanama 1992 biba bityo ku ba Gishyita mu burengerazuba bw'u Rwanda, mu Ugushyingo 1992 biba muri Komini Shyorongi no muri Komini Mbogo mu 1993.

    Yagize ati 'N'ahandi n'ahandi. Aba bose bishwe mbere y'imperuka yatangajwe na Bagosora tariki ya 9 Mutarama 1993 na bo turabibuka.'

    Colonel Theoneste Bagosora yatangaje ko agiye gutegura imperuka ubwo yari i Arusha muri Tanzania. Icyo gihe Leta y'u Rwanda yari imaze kugirana na FPR Inkotanyi igice cy'amasezerano y'amahoro cyo gusaranganya ubutegetsi, ariko uyu musirikare we ntiyabyishimiye.

    Ibyagaragajwe na raporo ya Carbonare na Ndiaye

    Inyandiko ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ko muri Mutarama 1993, Komisiyo y'iperereza y'ishyirahamwe mpuzamahanga ry'imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu yakoze iperereza mu Rwanda. Yari igizwe n'abantu 10 bayobowe na Carbonare.

    Iyi Komisiyo yavumbuye imyobo myinshi yashyinguwemo Abatutsi b'Abagogwe bishwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana muri Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri.

    Iperereza ry'iyi komisiyo ryagaragaje ko muri Werurwe 1991, muri Gisenyi na Ruhengeri hishwe abantu 277, risobanura ko abenshi bishwe bari abasore kandi ko bapfuye bazize imvune nyinshi zo mu mutwe no mu maso zatewe n'ibintu byinshi bakubiswe.

    Ryagaragaje ko abayobozi ba gisivili n'abasirikare bagize uruhare muri ubu bwicanyi, barimo Perefe Charles Nzabagerageza wa Ruhengeri na Côme Bizimungu wa Gisenyi ndetse n'abayobozi b'amakomini bwabereyemo.

    MINUBUMWE igaragaza ko Perefe Nzabagerageza yari mubyara wa Habyarimana kandi ko yari yarashakanye na mubyara w'umugore wa Perezida, Agathe Kanziga.

    Iperereza ryagaragaje ko hari abandi bayobozi bagize uruhare muri ubu bwicanyi, barimo Joseph Nzirorera wari Minisitiri w'Imirimo ya Leta, Colonel Elie Sagatwa wari umujyanama wa Habyarimana na muramu wa Perezida, Protais Zigiranyirazo.

    Ubwo Carbonare yavaga mu Rwanda, yerekanye ko ubu bwicanyi bwari muri politiki yateguwe kandi ko bwagizwemo uruhare rukomeye n'ubutegetsi kugeza ku rwego rwo hejuru, ashimangira ko ibi ari 'Jenoside, icyaha cyibasiye inyokomuntu', kandi ko Habyarimana yari ku isonga ryabwo.

    Ibyavuye muri raporo ya Komisiyo yari iyobowe na Carbonare byatumye Komisiyo y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu yohereza itsinda mu Rwanda ryari riyobowe na Ndiaye.

    Nyuma yo gukora iperereza, tariki ya 11 Kanama 1993 Ndiaye yashimangiye ko ubwicanyi bwabaye bwari Jenoside koko, ati 'Abaturage b'Abatutsi ni bo bibasiwe n'ibitero bikomeye n'ubwicanyi bwakozwe n'abasirikare bo mu ngabo za FAR, abategetsi ndetse n'imitwe yitwara gisirikare ya MRND ndetse na CDR. Ubu bwicanyi bugaragaza neza ko ari Jenoside.'

    Jenoside yakorewe Abatutsi yo yaje ari rurangiza

    Minisitiri Bizimana yagaragaje ko imperuka yatangajwe na Bagosora wari mu gatsiko kiyitaga 'Hutu Pawa' ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.

    Yagize ati 'Mata-Nyakanga 1994, igihugu cyose cyuzuye imiborogo. Cyari cyabaye Ntabuhungiro ku Banyarwanda b'Abatutsi.'

    Tariki ya 4 Nyakanga 1994, ingabo za RPA Inkotanyi zarangije urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu igihugu kimaze gutera imbere by'intangarugero.

    Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Inkotanyi zasubije u Rwanda ubuzima, Abanyarwanda bagira icyizere cyo kubaho, asaba Abanyarwanda kudakangwa n'abapfobya n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Inkotanyi zasubije u Rwanda ubuzima. Dufite icyizere cyo kubaho. Kubera ubuyobozi bwiza, tumaze kubaka u Rwanda ruzima, ruzira ububi n'ubugome bwa Jenoside. Ntidukangwe n'ibihinda by'abapfobya n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibuke dukomeye, tubere abishwe aho batari, twubaka u Rwanda rwa twese nk'uko bishwe barwibuza gutyo.'

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yiciwemo abarenga miliyoni imwe. Ni yo ya nyuma yabayeho ku Isi mu kinyejana cya 20 kandi ni yo yakoranywe umuvuduko mwinshi, bishimangira ko hari umugambi wo kubarimbura bose.

    Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Mbere yo gucana urumuri rw'icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

    Mu bitabiriye uyu muhango, harimo abayobozi muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z'igihugu, abahagarariye imiryango y'abarokotse Jenoside, inshuti z'u Rwanda n'abandi.

    Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw'ibyabaye.

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy'iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

    The post Turibuka n'Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 — MINUBUMWE appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/turibuka-nabatutsi-bishwe-mbere-ya-mata-1994-minubumwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=turibuka-nabatutsi-bishwe-mbere-ya-mata-1994-minubumwe