Blog

  • Ndifuza ko nibavuga u Rwanda abantu bazajya bumva igicumbi cy'urwenya- Fally Merci – #rwanda #RwOT

    Fally Merci umaze imyaka itatu ategura ibyo bitaramo byo gusetsa, amaze kwiteza imbere nubwo yatangiye abantu babona ko atazabimaramo kabiri.

    Ubwo yatangizaga ibi bitaramo, yahereye ku bihumbi 70 Frw na yo yari yahawe ngo yishyure ishuri., uyu munsi akaba ageze ku rwego rwo gushora miliyoni 20 Frw.

    Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci yasobanuye imbogamizi n'inzira zo kuzikemura, ndetse n'inzozi afite nk'umunyarwenya.

    IGIHE: Urugendo rwawe rwo kwiyubaka no kubaka impano z'abandi warusobanura ute?

    Fally Merci: Kuva mu 2017 niga mu mashuri yisumbuye nakoraga urwenya, bihuye no kuba hafi y'umunyarwenya Nkusi Arthur nisanga nagutse muri uyu mwuga.

    Naje kwisobanukirwa ko na ba umunyarwenya mwiza ariko gukora filime byo nsanga ntabishoboye, mpita ntekereza gukora ibitaramo byo gusetsa, ni uko Gen Z yaje muri Covid-19.

    Natangiye ntumira abantu ku buntu nabwo bakanga kuza. Ndabyibuka ko igitaramo cya mbere cyajemo abantu barindwi, harimo na babiri bari bavuye ku murenge wa Kimihurura mbasaba kuza kutwiyungaho. Ntangirira mu Rugando, nza kwimukira Mundi Center, nyuma nza Camp Kigali kugeza n'ubu ndabishimira aho ibintu bigeze.

    Izina Gen Z Comedy ryaje rite?

    Nasomaga igitabo mbonamo ngo Gen Z sinamenya ibyo ari byo. Nkoze ubushashatsi nsanga ni Generation Z nsanga nanjye ni yo ndimo, mpita ngakunda mbyita Gen Z Comedy Show, biza gukomera.

    Ni uwuhe musanzu umaze gutanga kuri bagenzi bawe?

    Umusanzu wa mbere ntanga kuri bagenzi banjye duhuriye muri iyu mwuga ni ukubabwira ko nta muntu ubafitiye ideni ry'ahazaza habo.

    Hari igihe ugira amahirwe yo guhura n'umuntu ugufasha, ugahita umwikoreza imitwaro yose. Ukumva inzozi zawe zose ni we uzagufasha kuzigeraho.

    Abakiri bato bagira ikibazo cyo kubona ubafata akaboko, bagahita bashaka ko abagenza imyaka yose. Umusanzu wanjye ntanga ni ukubibutsa ko mfite inshingano yo kubafasha bike, na bo bagashyiraho akabo bagaharanira ahazaza.

    Fally Merci yasabye abantu gukura amaboko mu mufuka bagakora kuko amahirwe ahari uyu munsi atari yo aba ahari ejo

    Ni izihe mbogamizi wahuye na zo? Wahanganye na zo gute?

    Imbogamizi ntizijya zibura. Icya mbere ni igitutu sosiyete igushyiraho. Abantu baba mu myidagaduro bamenywa n'abantu benshi byihuse.

    Bitewe n'uko abatabibamo bagutekereza nk'uwamaze kuba umukire, bituma bamwe bigaragaza bitandukanye n'ubushobozi bwabo bagashaka kwemeza abababona mbere yo kwiyemeza ubwabo.

    Umuntu ntabwo agaya ahantu akubonye, agaya ibyo wakoreye aho hantu. Nutangira kwemeza abantu kandi udafite ubushobozi bwabyo, uba wikereza mu iterambere.

    Ikindi kandi umwuga wonyine ntuhagije ngo ugere ku ntsinzi. Ukeneye ikinyabupfura, kumenya ibyo ushoboye no guhitamo ahantu ukenewe.

    Uburyo nkemura ibibazo byanjye ni ukwibwiza ukuri. Kuba abandi babikora mu buryo bwabo, ntibitume utakaza ubumuntu n'intego zawe ngo ni uko wamaze kwamamara.

    Fally Merci afite iyihe ntumbero mu mwuga w'urwenya?

    Mfite intumbero yo kugira Gen Z igicumbi cy'urwenya muri Afurika kandi ndabizi bizakunda, kuko na ho bigeze sinabitekerezaga.

    Ndifuza ko nibavuga u Rwanda abantu bazajya bumva urwenya, bakavuga ko urwenya rwacu ruteye imbere.

    Ndifuza ko uyu mwuga watunga abanyarwenya nta kindi bakora, bakabaho bitewe n'u rwenya.

    Izo nzozi nzazigeraho. Ndi inde wo kutazigeraho? Kereka nintakora ibyo nsabwa gukora! Gusa nzakora ibishoboka byose mbigereho.

    Ikiruta byose ni ugukora bya nyabyo. Nk'uko mubizi nta muntu wabonye impamyabumenyi mbere yo kwiga, ni yo mpamvu usabwa kwiga iyo myaka kugira ngo uyibone.

    Intego yanjye ni ugukora cyane nkiteza imbere, ndetse ibyo nkora nkbaiha igihe, nizera ko bizakunda.

    Ni iki wabwira abakibyiruka, cyabakomeza bakagera ku ntsinzi?

    Mbwira umuntu wese unkurikira namubaza ngo 'ikintu ushaka gukora uragishaka koko cyangwa ni ikigare?'

    Hari abacuruza kubera inshuti zabo zicuruza, hari abaje i Kigali kubera ko abo biganye bahaje ariko akaza nta mpamvu imuzanye, kandi ugasanga iwabo yacuruzaga bigakunda.

    Kubera iki ushaka gukora icyo kintu wahisemo? Iyo ufite impamvu biroroha.

    Ni iyihe nama waha abaryamisha impano zabo?

    Icyo nabwira abantu badakoresha impano zabo biteza imbere ni uko barimo gukererwa. Ibintu ukora wowe hari n'undi wabikora neza kukurusha ariko udafite amahirwe yo kuba ahantu uri.

    Simvuze ko azagukura aho uri, ariko hari ababuze amahirwe yo kugira impano nka we ukaba utazikoresha.

    Wowe ubwawe hari igihe uba ushoboye ariko udashobotse. Niba ufite impano ni umugisha wahawe n'Imana, nutayikoresha bisa no guhabwa inguzanyo, ntugire icyo uyikoresha.

    Niba ufite impano yibyaze umusaruro utere imbere kuko bishoboka, kandi amahirwe ntahoraho nta gahora gahanze. Wishyiraho imipaka kuko n'ubundi aho ugeze nta ruhare wabigizemo, ni igihe cyageze umenya ko ubishoboye.

    Fally Merci yatangaje ko yatangije ibitaramo by’urwenya yinginga abantu kubyitabira ku buntu ariko ubu bigeze aheza

    Fally Merci yavuze ko atangiza ibi bitaramo, yahereye ku bihumbi 70Frw na yo yari yahawe ngo yishyure ishuri, ubu akaba ageze ku rwego rwo gushora miliyoni 20 Frw

    Fally Merci wihangiye umurimo ashingiye ku mwuga w'urwenya, ni umwe mu bari kugira uruhare mu bukangurambaga bwa 'Empowered30' bugamije gufasha abafite ibyo bagezeho gusangiza abandi urugendo rw'iterambere ryabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndifuza-ko-nibavuga-u-rwanda-abantu-bazajya-bumva-igicumbi-cy-urwenya-fally

  • Itorero Angilikani mu Rwanda ryasabye abayoboke baryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu mwiherero wahuje Abepisikopi bose b'Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) n'abafasha babo, kuva ku wa 2-5 Mata 2025.

    Itangazo ryasohotse nyuma y'uyu mwiherero rivuga ko biyemeje gushishikariza abayoboke ba EAR n'Abanyarwanda muri rusange kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abayoboke ba EAR kandi basabwe 'gushyira mu bikorwa gahunda zo kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukomeza urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.'

    Kuva mu 2019 kugeza mu 2024, Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwakurikiranywe amadosiye 2426 arimo abantu 3179.

    Imibare igaragaza ko icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu cyakurikiranywe mu madosiye 1308 bingana na 53,9% mu gihe icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside cyagaragaye ku ijanisha rya 20,7%.

    Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside byagaragaye mu madosiye 191 bingana na 7,9%.

    RIB igaragaza ko ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane muri Mata ugereranyije n'andi mezi, kuko amadosiye 941 angana na 41,6% yose yakuriranywe muri uko kwezi.

    Abagaragayeho ibi byaha biganje mu rubyiruko cyane kuko abafite imyaka 14-16 bagize 16,4% mu gihe abafite imyaka 31-40 ari 26,6%. Abafite imyaka 41-50 bangana na 22% na ho abafite imyaka 51-60 bagera kuri 17,6%; abafite imyaka 60 kuzamura bo bagize 17,4%.

    Itorero Angilikani mu Rwanda ryasabye abayoboke baryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itorero-angilikani-mu-rwanda-ryasabye-abayoboke-baryo-kurwanya

  • COPEDU Plc yakanguriye ababyeyi kwizigama no kwishyura amafaranga y'ishuri ku gihe – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu mahugurwa ajyanye no gucunga imari, COPEDU PLC yahaye ababyeyi barerera ku ishuri rya Rise To Shine, ku wa 5 Mata 2025.

    Umuyobozi ushinzwe amashami ya COPEDU Plc, Seif Mbarushimana, yavuze ko ababyeyi bakwiye kumva ko uko bakora igenamigambi mu rugo ry'ibikeneye gukorwa bagomba no gushyiramo kwishyura ishuri ry'abana, kuko bituma n'igenamigambi ry'ikigo rigerwaho abanyeshuri bakiga neza.

    Ati 'Uko umuryango ukora igenamigambi ni nako n'ikigo gikora igenamigambi, ababyeyi baramutse batishyuye ku gihe, rya genamigambi ry'ikigo ntabwo ryabasha kugerwaho, cyangwa iyo umubyeyi agiye mu birarane bituma ibyo ikigo cyateguye bitagerwaho, kandi ibyo bituma ireme ry'uburezi risubira inyuma.'

    Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha ababyeyi, bashyizeho serivisi zitandukanye zirimo izo kwizigamira ndetse n'inguzanyo zitandukanye zirimo ifasha kwishyura ishuri ry'umwana yitwa 'Yige Atuje'.

    Umuyobozi mukuru wungirije wa Rise to Shine, Mboningarukiye Jean Marie, yavuze ko ubusanzwe bahuraga n'ibibazo by'ababyeyi batinda kwishyura amafaranga y'ishuri, ariko nyuma y'amahugurwa COPEDU ibahaye, bafite icyizere ko bigiye guhinduka.

    Ati 'Twajyaga tugira ibibazo bijyanye no kwishyura amafaranga y'ishuri ababyeyi batishyuriye ku gihe, ibyo byatumaga natwe bitugora kubona imishahara y'abarimu, kandi uko kutishyurira ntabwo ari uko baba batayafite, ahubwo ni kwa gucunga imari nabi. Gusa ubu dufite icyizere ko bigiye guhinduka.'

    Umwe mu babyeyi barerera kuri Rise to Shine, Jean De Dieu Dusingize, yavuze ko nk'ababyeyi batibukaga ko igenamigambi ry'ikigo rishingira ku buryo bishyuyemo amafaranga y'ishuri, ariko bagiye kujya bazirikana ko bagomba kwishyura amafaranga y'ishuri ku gihe.

    Dusingize yavuze ko abo bizananira kwishyura ku gihe bazagana ibigo by'imari nka COPEDU, ariko abana babo bakiga neza.

    Ati 'Twabonye bafite serivisi nyinshi zadufasha nk'ababyeyi, turamutse tuzifashishije byadufasha, abana bacu bakiga neza mbese bakiga batuje.'

    COPEDU Plc ni ikigo cy'imari cyatangiye ibikorwa byacyo mu myaka 28 ishize, gitanga serivisi z'imari zo kizigama no gutanga inguzanyo.

    Ababyeyi biyemeje kugana ibigo by’imari bikabafasha kwishyura amafaranga y’ishuri

    Ababyeyi barerera muri Rise to Shine bahawe amahugurwa ku bijyanye no gucunga imari

    Umuyobozi ushinzwe amashami ya COPEDU, yasabye ababyeyi kwizigamira kugira ngo bazishyure amafaranga y’ishuri ku gihe

    Seif Mbarushimana, yeretse ababyeyi barerera muri Rise to Shine amahirwe COPEDU itanga

    Jean de Dieu Dusingize, yagaragaje ko imyumvire y’ababyeyi ku bijyanye no kwishyura amafaranga y’ishuri yahindutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yakanguriye-ababyeyi-kwizigama-no-kwishyura-amafaranga-y-ishuri-ku

  • ILPD igiye guhurira na Kaminuza yo mu Bufaransa mu biganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa ILPD rugaragaza ko iki kiganiro kizaca kuri internet ku wa 7 Mata 2025, guhera Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

    Iki kiganiro kizaba gifite insanganyamatsiko igaruka ku nshingano zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'amasomo y'ahazaza.

    Ni ikiganiro kizibanda ku kurebera hamwe ibyabaye mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga mu buryo bw'ubugome ndengakamere, n'isomo bitanga uyu munsi cyane cyane mu rubyiruko.

    Ni igihe kandi cyo kwibuka izo nzirakarengane, ariko hanaharanirwa ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

    Umuyobozi ushinzwe Inozabubanyi muri ILPD, Jean d'Amour Sibomana, yavuze ko intego nyamukuru y'iki kiganiro ari kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda, mu Karere no ku Isi.

    Yagize ati 'Iyi nama igamije gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, kureba ingaruka mbi zayo n'ahagomba gushyirwa imbaraga kugira ngo dukumire ingengabitekerezo ya Jenoside. Atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere ndetse no ku isi yose.'

    Ibi biganiro bizatangwa n'impuguke mu mategeko mpuzamahanga zirimo Umwarimu muri Kaminuza Gatolika ya Lyon mu Bufaransa, Professor Roger Koude, Dr Sibo Gahizi Yves, impuguke mu mategeko mpanabyaha mpuzamahanga akaba n'umwarimu muri ILPD ndetse na Dr Aymeric Durez, impuguke mu mibanire mpuzamahanga akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Javeriana i Bogota muri Colombia.

    Iki kiganiro kandi kizarebera hamwe uruhare rw'imiryango mpuzamahanga mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

    ILPD, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco [UNESCO], na Kaminuza Gatolika ya Lyon bisanganywe umushinga wo gutegura integanyanyigisho ku butabera bwunga. Mu gihe ikinozwa, impande zombi ziri gutegura ibiganiro bigamije kwimakaza umuco w'ubwiyunge.

    Inama nk'iyi yaherukaga kuba muri Gashyantare i Lyon mu Bufaransa. hari gutegurwa indi nk'iyi izabera muri ILPD muri Kanama 2025.

    Ubuyobozi bwa ILPD buvuga ko buri gufatanya n'izindi Kaminuza mu Rwanda no mu mahanga mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Isi ndetse no kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo u Rwanda rwahanganye n'ingaruka zayo.

    Abashaka gukurikira icyo kiganiro kizatangwa n'impuguke mu mategeko bigisha muri Kaminuza hirya no hino ku Isi bakwiyandikisha banyuze hano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-igiye-guhurira-na-kaminuza-yo-mu-bufaransa-mu-biganiro-kuri-jenoside

  • Iyo Abanyaburayi batinjira mu Rwanda Jenoside ntiyari kubaho- Minisitiri Bizimana – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Nama Mpuzamahanga yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye ku wa 6 Mata 2025, ifite insanganyamatsiko ivuga ngo 'Iyo ntibizongere itubahirijwe, ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza gukongezwa.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangijwe n'Abanyaburayi ba mbere bageze mu Rwanda.

    Yavuze ko Abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda bagaragaje ko Abanyarwanda bari umwe.

    Yatanze urugero rw'igitabo cy'Umumisiyoneri Gatolika Chanoine Louis de Lacger, cyasohorewe i Kabgayi mu 1930, kigaragaza ko abaturage basanze mu Rwanda ari umwe, ni bo bise izina igihugu cyabo kandi ugukunda igihugu kwabo kukaba mu kubaha Umwami umwe.

    Abandi banditse ko Abanyarwanda bari bahuje umuco, imibereho n'imyemerere.

    Dr. Bizimana ati 'Sosiyete yunze ubumwe kuri urwo rwego nk'uko abazungu ba mbere basanze Abanyarwanda ntabwo bari kugera aho bakora Jenoside. Iyo indangagaciro zabo zitarimburwa n'abakoloni b'abazungu bagamije inyungu zabo.'

    Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomoka mu bukoloni bw'Ababiligi basenye ubunyarwanda n'u Rwanda.

    Dr. Bizimana yashimangiye ko u Bubiligi bwashyize ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura mu mashyaka yo mu Rwanda, nka Parmehutu na APROSOMA yanakomeje imyumvire nk'iy'abakoloni.

    Yashimangiye ko baba abahanga, abanyapolitike, imiryango itari iya Leta n'abandi bose bagendeye mu murongo wa politike y'Ababiligi bateguye umugambi wa Jenoside.

    Minisitiri Dr. Bizimana ati 'Iyo Abanyaburayi batinjira muri Afurika by'umwihariko mu Rwanda ntabwo tuba turi mu nama nk'iyi, kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw'abantu barenga miliyoni bishwe kubera abo bari bo.'

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango mpuzamahanga wakomeje kwinangira ku kwemera uruhare wagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri ubu tariki 7 Mata ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagamije ko itazongera.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko bisa n'aho Isi nta masomo yakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nyuma y'imyaka 31, hakigaragara abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashishikariza abantu urwango, kwica abandi nyamara amahanga akarebera.

    Mu myaka yashize u Bubiligi bwasabye imbabazi ku ruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko muri iki gihe bushyigikiye ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'abanye-Congo.

    Minisitiri Bizimana ati 'Tubona uyu munsi ko hongeye kugaragara amakosa asa nk'ayo Leta zimwe zasabiye imbabazi. Tubona ubufatanyacyaha mpuzamahanga no kwanga guhagarika Jenoside iri gukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Birasa nk'aho nta masomo Isi yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntidushobora kurebera ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa, ikibi gihabwa intebe ngo twinjire mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tutibajije ku biyikongeza n'uburyo bwo kuyirwanya no kuyitsinda.'

    U Bubiligi bwabujije kwibuka mu mijyi imwe bwanenzwe

    U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byacumbikiye abantu bakomeye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse buracyashyigikira amashyirahamwe n'imiryango ihakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kuba mu Bubiligi hari aho abayobozi bashyigikiye ihagarikwa ry'ibikorwa byo kwibuka bitwaje ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugutambamira uburenganzira mpuzamahanga.

    Ati 'Ubu tubona ibikorwa bishyigikiwe na Leta bibangamira ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byabayeho mu Bubiligi aho mu mijyi nka Liège na Bruges ari na yo mijyi minini y'abavuga Igifaransa mu Bubiligi yabujije ibikorwa byo kwibuka mu ruhame Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni kibazo kije mu gihe u Bubiligi buharabika u Rwanda burwitirira intambara yatangiriye mu Burasirazuba bwa Congo, bakavuga ko babikoze bashyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga. Nyamara Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni uburenganzira mpuzamahanga.'

    Ku rundi ruhande, hashimwe Umujyi wa Paris wafashije Abanyarwanda n'inshuti zabo guhagarikisha igitaramo cyari cyateguwe n'umuhanzi w'umunye-Congo witwa Maître Gims cyari kigamije guhakana no gupfobya Jenoside kuko yari yagishyize ku itariki yo gutangira icyunamo.

    Kuva mu 2003, tariki ya 7 Mata yemejwe nk'umunsi mpuzamahanga wizihizwa n'ibihugu byose bigize Umuryango w'Abibumbye bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel yungurana ibitekerezo n’umwe mu bitabiriye inama

    Yitabiriwe n’ingeri zitandukanye zirimo n’urubyiruko

    Abahanga, abashakashatsi n’abandi bavuye imihanda yose bari kurebera hamwe icyakorwa ngo ingengabitekerezo ya Jenoside irandurwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-abanyabulayi-batinjira-mu-rwanda-jenoside-ntiyari-kubaho-minisitiri

  • Senderi yasohoye icyarimwe indirimbo ebyiri z… – #rwanda #RwOT

    Izi ndirimbo zagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 6 Mata 2025. Kuva mu myaka 30 ishize, Senderi yagize uruhare mu gukora indirimbo zifasha Abanyarwanda kwibuka no kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi agashishikariza buri wese kugira uruhare mu guhangana n'abagipfobya n'abahakana Jenoside, akabarwanya yivuye inyuma. 

    Mu ndirimbo 'Ndibuka Jenoside ikirangira' uyu muhanzi aririmba asobanura ibihe byashaririye Abarokotse Jenoside, nyuma y'uko Inkotanyi zibarokoye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda ati 'Ndabwira abarokotse, mbibutsa bwa buzima, bamwe badashaka gusubira iwabo, ariko uko ibihe byagiye bisimburana, abarokotse bafashe ubuzima. Muri iyi ndirimbo kandi nibutsa abapfobya Jenoside, ko batazihanganirwa na gato, kuko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.'

    Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati 'Ndibuka Jenoside ikirangira, Inkotanyi ziyihagaritse, Uwarokotse zimuhaye ubuzima, ndibuka turi mu buzima busharira, ubu duhagaze dushima Inkotanyi zaturemyemo icyizere cyo kubaho…….

    Akungamo ati 'Mu gihe Twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi ndirimbo ibafashe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho wayumva hose. Ntituzemerera abo bayipfobya aho bari hose.'

    Uyu muhanzi kandi yasohoye indirimbo 'Ntibizibagirana', aho yaririmbye uko abatutsi b'ingeri zose bishwe, bicirwa mu bice bitandukanye by'Igihugu, akagaragaza ubugome Jenoside yakoranwe, aho biciwe n'ibyo bicishijwe, aho bajugunwe, ibikoresho byifashishijwe mu kwica abatutsi, akerekana imigezi, inzuzi n'ahandi Abatutsi bagiye bajugunwa.

    Ati 'Muri rusange nakoze iyi ndirimbo ngaragaza uburyo uhereye ku ruhinja rukiri mu nda kugeza ku masaza n'umucekuru, nta mututsi n'umwe wari ugifitiwe imbabazi, ndetse n'ikibakomokaho cyose barakirimbuye, ariko Inkotanyi zo kabyara, zarabarokoye, ubu barahari. Kuririmba, ibi ni agahinda, mba mpagaze mu cyimbo cy'uwiciwe abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n'imiryango yazimye burundu.'

    Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati 'Nazengurutse u Rwanda rwose, nzenguruka n’insengero nyinshi zo mu Rwanda, nzeguruka na Sitade zose, mbona uko Abatutsi bishwe, aho henshi hiciwe abagore n’abana, abasore n’abakambwe babata mu misirane, abandi muri Nyabarongo, no mu migezi, mu mifunzo n’Akagera.

    Bishe Umwamikazi Gicanda, barya n’inka z’abatutsi bari batunze benshi mu gihugu, bica n’abashumba babaga baziragiye, intimba isaga urwagasabo, bakabica babateye ibisongo, n’imihoro yavuzaga ubuhuha muri bya bice byose natembereye…. 

    Izi ndirimbo zakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Ayoo Evy. Senderi asanzwe afite izindi ndirimbo zijyanye no kwibuka zirimo nka ‘Amateka yacu’, ‘Nyarubuye Iwacu’, ‘Kabutare’, ‘Kabagari’, ‘Murambi warangiritse’ n’izindi.

    Senderi yasohoye indirimbo ebyiri mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'NTIBIZIBAGIRANA' YA SENDERI HIT

    “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘NDIBUKA JENOSIDE IKIRANGIRA’ YA SENDERI HIT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154340/senderi-yasohoye-icyarimwe-indirimbo-ebyiri-zizafasha-abanyarwanda-mu-kwibuka31-zumve-154340.html

  • Urugaga rwAbanditsi rwahembye abanyeshuri 20… – #rwanda #RwOT

    Aya marushanwa yateguwe n'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, akaba yaritabiriwe n'abantu barenga ibihumbi bibiri baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, amadini, za kaminuza, imiryango ya sosiyete sivile n'abandi banyacyubahiro.

    Uyu ni umwaka wa gatatu aya marushanwa abaye, akaba yaritabiriwe n'abanyeshuri 704 baturutse mu mashuri makuru na za kaminuza zo hirya no hino mu gihugu. Intego nyamukuru, ni ugushishikariza urubyiruko gukunda gusoma no kwandika, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rigenda ritwara umwanya w'abasore n'inkumi.

    Abanyeshuri b'indashyikirwa bahawe ibihembo bifatika

    Muri uyu muhango, hahembwe abanyeshuri 20 ba mbere barushije abandi ubuhanga n'umuhate mu gusoma no kwandika ibitabo. Uwa mbere yabaye Edwin Chancelin Nahimana, wiga mu ishami ry'Ubukungu mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), wahawe igihembo cya miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

    Yakurikiwe na Reverien Bintunimana wo muri East Africa University Rwanda ishami rya Nyagatare, na Sibomana Shema Elysee wo muri INES Ruhengeri. Abandi banyeshuri 17 basigaye na bo bahawe ibihembo bitandukanye bibafasha kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi.

    Kaminuza Yigenga ya Kigali iyoboye izindi mu gufasha abanyeshuri

    Kaminuza Yigenga ya Kigali niyo yaje ku mwanya wa mbere mu kugaragaza ko ishyigikiye umuco wo gusoma no kwandika. Ibi ntibikesha gusa kuba yaratanze abanyeshuri batsinze ku manota ya mbere, ahubwo yanashimiwe nk'umuterankunga mukuru w'aya marushanwa. 

    ULK yaguze ibitabo byinshi byifashishijwe n'abanyeshuri, inahabwa ishimwe nk'ikigo cyagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y'irushanwa. Ku mwanya wa kabiri haje INES Ruhengeri, naho Kaminuza ya University of Kigali na RP Karongi zanganyije ku mwanya wa gatatu.

    Prof. Rwigamba Balinda, washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali akaba n'umuyobozi w'icyubahiro wayo, yagaragaje ishema batewe no gufasha abanyeshuri babo kwitegura aya marushanwa. 

    Yagize ati: 'Abanyeshuri bacu twabateguriye ibikenewe byose bibafasha muri aya marushanwa. Ibyo birimo ibitabo, amafunguro, itumanaho n'ingendo. Umuco wo gusoma ni mwiza, turashimira uu rugaga rufasha abanyeshuri kandi rukabakundisha gusoma. Rwosee tuzakomeza gukorana, kugira ngo u Rwanda rwacu rurangwe no kugira abahanga basobanukiwe no kwandika no gusoma ibyo bazi neza.'

    Hamuritswe igitabo gishya

    Muri uyu muhango kandi hanabaye igikorwa cyo kumurika igitabo gishya cyanditswe na Hategekimana Richard, Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda. Icyo gitabo cyitwa 'Rwanda's Path to the Polls: Elections in a Nation Rebirth.' Ni igitabo cyashimwe n'abitabiriye uyu muhango, barimo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, bashimye uburyo gikubiyemo amakuru y'ingenzi ku miyoborere myiza n'imitegurire y'amatora mu Rwanda, ibyatumye banakigura ku bwinshi.

    Hategekimana Richard akomoza ku mpamvu yamuteye kwandika iki gitabo, yagize ati: “Ni ugutanga umusanzu mu kumenyekanisha demokarasi yo mu Rwanda, kugira ngo bagashakabuhake ntibakaze ngo birirwe bandika nabi ku gihugu cyacu.'

    Kubyutsa umuco wo gusoma no kwandika mu rubyiruko

    Mu biganiro byakurikiye uyu muhango, abitabiriye bashimangiye ko umuco wo gusoma no kwandika ukwiye gushyigikirwa by'umwihariko mu mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza. 

    Hategekimana yavuze ko ayo marushanwa agamije gufasha abanyeshuri kugira inyota yo gusoma no kwandika, kandi ko atari igikorwa cyo kwidagadura gusa, ahubwo ari igikorwa cy'iterambere rirambye ry'ubwenge bw'igihugu. Ati: 'Ku Isi hose, gusoma no kwandika bifite agaciro gakomeye kuko ubwenge bwinshi buturuka mu byo umuntu yasomye.'

    Abanyeshuri bahawe ibihembo bashimye

    Edwin Chancelin Nahimana, watwaye igihembo nyamukuru, yavuze ko yishimiye bikomeye ibihembo yahawe, avuga ko bimwongereye imbaraga zo gukunda gusoma no kwandika. Ati: 'Ndishimye, ndashimira ubuyobozi bwa kaminuza yacu ikomeje kudufasha kubona ibitabo byinshi byo gusoma no kudufasha muri byose kugira ngo tubashe guhiga abandi tuba turi kumwe mu irushanwa.'

    Urugaga rw'Abanditsi rwiyemeje gukomeza kwesa imihigo

    Ubuyobozi bw'Urugaga rw'Abanditsi bwatangaje ko iki gikorwa kigiye gukomeza, kandi ko hatangiye imyiteguro y'icyiciro cya kane. Bwasabye ko n'izindi kaminuza zitabira ku bwinshi, ndetse bushimira abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma uyu mushinga ugera ku ntego zawo. Abanyeshuri na bo batangaje ko aya marushanwa yabafashije kunguka ubumenyi butuma bakunda gusoma no kwandika kurushaho, ibintu bizabaherekeza mu buzima bwabo bwose.



    Aba ni bo banyeshuri 20 ba mbere babaye indashyikirwa mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154346/urugaga-rwabanditsi-rwahembye-abanyeshuri-20-babaye-indashyikirwa-mu-marushanwa-yo-kwandik-154346.html

  • Candace Cameron Bure yatangaje impamvu arengera urugo rwe ashishikaye nyuma urugendo rw'Imyaka 30 mu Rukundo na Valeri Bure #rwanda #RwOT

    Candace Cameron Bure yabonye urukundo n'umutima wo kumufasha mu rugendo rw'ubuzima hamwe n'umugabo we Valeri Bure, bamaze hafi imyaka 30 babana. Reba uko uyu mukinnyi wa filime n'uwahoze ari umukinnyi wa hockey bubatse urugo rwabo rwuzuye.

    Aho ujya hose, icyo areba cyose, Candace ahora atangira ibikorwa bishya. Nubwo aherutse gusezererwa muri The Masked Singer, arabishoboye cyane mu gukina filime za Noheli. Arashobora no guhanga imipira myiza yambarwa, ndetse anazi no gucecekesha abamunenga mu buryo bwubashywe, byumvikane.

    Candace Cameron Bure muri The masked singer

    'Abantu benshi bibagirwa ko yego, ndi icyamamare ariko ndi umuntu nk'abandi,' Candace yabisobanuye mu kiganiro cyo muri 2021 cya Daily Pop kuri E!, mbere y'uko yumva uburyo abantu bashobora kumunenga bikabije. (Yagize n'icyo asobanura ku magambo yavuze ubwo yavaga muri Hallmark ajya gukorera Great American Family, avuga ko ashaka 'gushyigikira umuryango wa gakondo.')

    Ariko mu mpera za 2020, yisanze arwana ku mafoto y'umuryango yashyize hanze y'ifoto ya Noheli: Umugabo we Valeri Bure, umukobwa Natasha (ufite imyaka 26), n'abahungu babo Lev (25) na Maksim (23).

    'Nari nshyize hanze ifoto y'umuryango kuri Noheli gusa,' yakomeje ati. 'Kandi birantangaza cyane kubona abantu batinyuka kwandika amagambo mabi n'agayitse. Ntabwo mwabivugira umuntu imbonankubone.'

    Ni yo mpamvu ibisubizo bye byari nk''uburyo bwo kwibutsa abantu,' nk'uko yabivuze. 'Nari nsangiye ishusho nziza y'umuryango wanjye kuri Noheli, none se kuki mwavuga amagambo mabi? Nimwicecekere.'

    Kuko ibyo bafite byaranzwe n'imbaraga nyinshi zo kubibaka. Nk'abandi bantu bose ku isi, Candace wizihije isabukuru y'imyaka 49 ku wa 6 Mata, yabonye ko umwaka wa 2020 wari utoroshye. Ndetse n'ubuzima bwe n'umugabo we bamaze imyaka 29 bashyingiranywe 'bwarigeze kuba bubi cyane nyuma y'amezi make,' nk'uko yabitangarije Yahoo! Lifestyle muri Werurwe 2021.

    'Kuba twarisanze turi hamwe mu nzu igihe kirekire… ibintu twirinze kuganiraho imyaka myinshi byose byazamutse bitugera mu maso,' yakomeje. 'Twari dufite umwanya wo kubiganiraho no kubikemura.'

    Yemeza ko abana babo bakuru aribo babaye inkunga ikomeye. 'Abana bacu nibo badufashije cyane kugira ngo tuzamuke muri ibyo bihe,' yavuze. 'Kuva icyo gihe, umubano wacu wagiye urushaho gukomera. Nubwo habaho ibihe byiza n'ibibi, iyo ubinyuzemo byose hamwe, wumva ushoboye ibirenze ibyo watekerezaga.'

    Urukundo rwabo rumaze imyaka irenga 30 rwarahuye byinshi, ariko ntibigeze batekereza ku gutandukana.

    'Gushyingirwa ni ibintu byiza cyane, ariko ntihabura ibihe bigoye,' yigeze kubwira Us Weekly mu 2018. 'Nta muntu ufite urugo rumeze neza buri gihe… Ugomba kwihangana ukagumamo.'

    Byose byatangiye mu 1994, ubwo Candace yahuraga na Valeri bitewe n'inshuti ye Dave Coulier wakinaga muri Full House.

    'Yarambwiye ati, 'Hari umukinnyi wa hockey ukomoka mu Burusiya w'inkwakuzi nshaka kukwereka,'' nk'uko yabivuze kuri Today mu 2007. Val, wari uvuye i Moscou, yajyaga areba Full House kugira ngo yige Icyongereza.

    Bagiye ku munsi wabo wa mbere bukeye bwaho. Hashize umwaka umwe gusa barambikanye impeta nyuma yo kuzenguruka mu Burayi. Babanye i Montreal aho Val yakiniraga Canadiens.

    Basezeranye ku itariki ya 22 Kamena 1996—Candace afite imyaka 20 naho Val 22. Natasha yavutse nyuma y'imyaka ibiri, hakurikiraho Lev, hanyuma Maksim.

    Nubwo hari ibyiza byinshi, ntibaburaga ibihe bikomeye. Mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 bashyingiranywe, yavuze ati: 'Hari imyaka myinshi igoye twanyuzemo, ariko twarushijeho gukundana, tuguma dufite icyerekezo kimwe—icyubahiro cy'Imana. Twese twarungutsemo.'

    Nubwo Val yahagaritse gukina kubera imvune mu mugongo, yibanze ku bikorwa by'umuryango nko gukora divayi mu Bure Family Wines. Faith yabo ihamye yabaye nk'ingobyi ituma badatatana.

    'Uko tubana byose bisanzwe bishingiye kuri Yesu,' yabwiye People mu 2018. 'Iyo habaye ukutumvikana, turasubira muri Bibiliya. Niwo musingi wacu.'

    Banashyizeho amabwiriza yabo bwite, nko kudatinya gukina mu rukundo. Muri Nzeri 2020, Val yafotowe afashe ku ibere rya Candace, maze abashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga—byateje impaka mu bakirisitu.

    'Maze imyaka 24 nshyingiwe, ndi umukirisitu, umugabo wanjye na we ni umukirisitu, kandi ndishimye ko twabashije gukomeza gutyo,' yavuze.

    Yagize n'ibyo avuga ku buzima bw'imibonano mpuzabitsina, avuga ko akiri muto yareretswe ko ari isoni no kubikora. 'Nari mfite ubwoba bwo kuba umuntu ushaka gukora imibonano, kuko numvaga ko Imana izabimbaza.'

    Ariko ubu, aravuga ku mibonano mpuzabitsina ku buryo abana be babikuramo isoni. 'Abana banjye barambwira ngo 'Mama, ndakwinginze, ureke kuvuga ibijyanye n'imibonano!''

    Candace kandi ahora ategura ibihe byihariye byo gusohokana n'umugabo we, kuko 'gusigara mu rugo buri gihe bitera kubyibagirwa.' Avuga ko buri gihe bateganya byibura 'imperuka y'icyumweru' yo kuba ari babiri.

    Igihe cya COVID-19 cyabahurije hamwe nk'umuryango. Lev yavuye kaminuza, Maksim ava i Minnesota, maze urugo rusubira kuba rusakuye.

    Ariko muri ibyo bihe bikomeye, babonye umunezero. 'Twakoze amafunguro hafi ya yose turi kumwe. Twakinaga imikino y'ameza n'amakarita. Twabonye ibi bihe nk'ibyiza cyane mu mateka yacu.'

    Candace yasoreje kuri ibi: 'Ibi bihe bya COVID byaradukomereye, ariko byadufashije gukomera kurushaho. Twabaye nk'abari kwiga kongera gukundana. Ubu turushijeho kubyumva.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/candace-cameron-bure-yatangaje-impamvu-arengera-urugo-rwe-ashishikaye-nyuma-urugendo-rwimyaka-30-mu-rukundo-na-valeri-bure/

  • Amajyaruguru: Gushinganisha ibihingwa n'amatungo byashyizwe mu mihigo y'uturere – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga ko abashinganisha ibihingwa n'amatungo bakiri munsi ya 10% muri gahunda ya 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi' ibi byatumye Intara y'Amajyaruguru ihindura uburyo ishishikarizamo abaturage gufata ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo byabo.

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bafashe gahunda yo gukora ubukangurambaga bwimbitse bakajya mu mirenge yose, bagahura n'abahinzi, bakifashisha abajyanama mu by'ubuhinzi ndetse bakanabibwira abaturage mu nteko, mu migoroba y'imiryango n'ahandi hose hashoboka.

    Ati 'Nk'uko mubizi dukorera ku mihigo ya buri mwaka, umwaka ushize twari twihaye umuhigo wo kwishingira amatungo 58 628 harimo inka 7977 inkoko 48 470 ingurube 2181. Nyuma y'umwaka twasanze twarashinganishije amatungo ibihumbi 45 bituma tugera ku kigero cya 77%.''

    Yakomeje agira ati 'Ku buhinzi ho rero twarengeje ikigero twari twihaye mu kwishingira ibihingwa kuri hegitari 1188 twabashije kugeza hegitari 1435 harimo ibigori, ibirayi, ibishyimbo n'umuceri, ubu ni ikintu twishimira.''

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kimwe mu bibazo bafite mu Majyaruguru ari uko ahantu henshi hahingwa ari ku misozi miremire, avuga ko bashaka gushyiramo imbaraga ku buryo n'abahinga ku buso buto bitabira iyi gahunda ya 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi'.

    Ati 'Ubu icyo dusaba abaturage ni ugukoresha neza aya mahirwe bahawe kuko niba wumva Leta ibashyiriramo 40% ni ikintu cyiza, aho kugira ngo umuturage ahinge nagira ibiza atahire aho, ubu hari amafaranga abona amufasha kongera guhinga.''

    Kamugundu Claude wororera mu Murenge wa Nkotsi ni umwe mu bakora ubworozi kinyamwuga aho inka ze zose ziri mu bwishingizi nyuma yo gusobanukirwa n'akamaro kabwo.

    Yavuze ko yigeze gupfusha inka inshuro eshatu ariko ko izo nshuro zose yagiye ahabwa amafaranga n'ibigo by'ubwishingizi akongera akagura izindi nka.

    Mpayimana Aloys utuye mu Murenge wa Gataraga we avuga ko atari yabona ubuyobozi bumushishikariza gushyira umurima we w'ibirayi mu bwishingizi, agasaba inzego z'ibanze kubegera bakabasobanurira ubwiza bwo gushinganisha imyaka yabo.

    Kugeza ubu binyuze muri gahunda ya 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi', Leta imaze gutanga arenga miliyari 5 Frw mu kuganira abafashe ubwishingizi kuko ibatangira 40%, mu gihe abahinzi n'aborozi bamaze kwishyurwa arenga miliyari 6 Frw n'ibigo by'ubwishingizi.

    Abahinzi n'aborozi bamaze kwishyurwa arenga miliyari 6 Frw n'ibigo by'ubwishingizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byashyizwe-mu-mihigo-y-uturere-undi-muvuno-mu-gushinganisha-ibihingwa-n

  • Nyaruguru: Abaherutse kuva mu bigo ngororamuco bashyikirijwe ibikoresho by'ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwakanguriwe kubikoresha neza kugira ngo rukomeze gukura bagana mu buhinzi bw'umwuga.

    Ni ibikoresho bahawe ku wa 04 Mata 2024, babishyikirizwa n'abagize Ikigo cya Yalla Yalla Group gikora ibijyanye n'ubuhinzi cyiganjemo abize ubuhinzi mu mahanga mu bihugu birimo Israel na Koreya y'Amajyepfo.

    Ibikoresho bahawe birimo ibyo kuhira bizwi nka 'arrosoirs' ndetse n'amasuka, maze ababihawe batangaza ko biteguye kubyaza umusaruro iyi mpano bahawe.

    Bunani Vuguziga wahawe ibi bikoresho yagize ati 'Ndashimira abatugeneye ibi bikoresho, tuzifashisha twiteza imbere. Nkanjye aho ntuye hera ibigori n'ibirayi ngiye gushyiramo imbaraga nanakoreshe ubumenyi ku buhinzi nungukiye mu kigo ngororamuco nabagamo. Mfite icyizere ko nzagera aheza.'

    Mugenzi witwa Nsanzabarinda Vénuste ati ''Tugiye gukora cyane twiteze imbere kuko imirima turayifite, icyo tuzajya tubura, ubuyobozi bwatwijejeje ko buzakomeza kudushyigikira mu rugendo rwo kwiteza imbere no kwigira.'

    Umuyobozi Wungirije wa Yalla Yalla Group, Ishimwe Emmanuel, yavuze ko ibi bikoresho babihaye nk'igerageza kugira ngo barebe ko bazabifata neza, noneho nyuma bahabwe ibyisumbuyeho bizabafasha kuba abahinzi b'umwuga.

    Ati 'Twaje kubaganiriza ngo tubereke ko bakora ubuhinzi bakiteza imbere badasubiye mu byo bahozemo bibi. Ibi twabahaye ni ukugira ngo batwereke ko bafite ubushake bwo gukora, kuko nyuma duteganya kuzabaha imashini bajya bakoresha mu bikorwa by'ubuhinzi mu kwiteza imbere.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko bafite uburyo bwo gukurikirana umunsi ku wundi uru rubyiruko rwavuye mu bigo ngororamurmco ku buryo amahirwe bahabwa azabagirira akamaro, bijyanye n'ubujyanama bazakomeza guhabwa.

    Ati 'Tuzi umuntu wese wavuye mu kigo ngororamuco aho ahari, tuzi icyo tugomba kumufasha bijyanye n'icyo yahisemo, kandi noneho twiyemeje kurushaho kubegera kugira amahirwe yose agenda aboneka tuyabagezeho. Ni ukugira ngo batunganye ejo hazaza habo heza, kurusha gutekereza bya bintu bibi byari byatumye bajya kugororwa.'

    Mu Karere ka Nyaruguru habarurwa urubyiruko rugera ku 162 ruherutse kuva mu bigo ngororamuco byiganjemo Iwawa na Gatare.

    Rwagiye rwihugura mu myuga itandukanye irimo ububaji, ubuhinzi n'indi byitezwe kuzabafasha gusubira mu buzima busanzwe.

    Yalla Yalla Group mu Karere ka Nyaruguru isanzwe ifatanya n'abahinzi mu guteza imbere ubuhinzi mu byanya bine biri mu bishanga Agatorove muri Kibeho, Agatorove ko mu Murenge wa Mata.

    Agatobwe n'Urwonjya bifite ubuso busaga hegitari 350 bigahuriramo abahinzi 4.326, aho bahinga ibirayi, ibigori,imboga n'ibindi.

    Yalla Yalla yijeje urubyiruko rwavuye mu buzererezi ko rikomeza kwitwara neza bazabaha ibikoresho byisumbuyeho byazajya byifashishwa mu buhinzi bunini

    Meya Dr.Murwanashyaka ashyikiriza umwe mu bavuye kugororwa ibikoresho by’ubuhinzi yagenewe

    Bamwe mu bashyikirijwe ibi bikoresho bahize ko bagiye kwitwara neza bakabibyaza umusaruro

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru busanganywe ubufatanye na Yalla Yalla Group bugamije guteza imbere ubuhinzi

    Aba bahawe ibi bikoresho bavuze ko bazakoresha ubumenyi bungukiye mu bigo ngororamuco bagahinga kijyambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abaherutse-kuva-mu-bigo-ngororamuco-bashyikirijwe-ibikoresho-by