Blog

  • Tanzania izakomeza kwitwararika ku birebana na Covid-19 ariko nta Guma mu Rugo uzumva adashaka gusohoka niwe uzaguma mu rugo ku bushake bwe #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania, Dr Hassan Abbas, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa 1 Mutarama 2021 asobanura imishinga ya Guverinoma.

    Yavuze ko aho Tanzania ihagaze ku birebana no kwirinda COVID-19 ikomeje gukaza umurego hirya no hino ku isi, ari ibyo Perezida Magufuli ahora avuga ko abaturage bakwiye kwirinda bya ngombwa gusa.

    Yagize ati 'Perezida yahamirije isi ko icyorezo gikomeje guhangayikisha abaturage bitewe n'imigenderanire hagati yacu n'ibindi bihugu, niyo mpamvu tugomba kwitwararika. Tanzania izakomeza kwitwararika bya ngombwa, ariko ntizaba inzirakarengane ya gahunda z'abandi.'

    Dr Abbas yakomeje ahamya ko Tanzania itazagira igikorwa ikora cyahungabanya ubukungu bwayo, nko gushyiraho Guma mu rugo cyangwa guhagarika ibindi bikorwa by'iterambere.

    Ati 'Tanzania ntizigera ishyiraho Guma mu rugo. Ibikorwa bizakomeza bisanzwe, byaba ibikorwa by'imyidagaduro, ibya siporo, ibyo mu biro, ubuhinzi n'ibindi. Ariko niba wumva udashaka kujya hanze ngo ukore ikingirane mu nzu ugume iwawe, ariko aho leta ihagaze ni uko nta Guma mu rugo izigera ibaho.'

    Kuva Coronavirus yaza, Tanzania yakomeje kuvuga ko itazigera ishyiraho ingamba zo kwirinda. Perezida Magufuli yumvikanye kenshi avuga ko amasengesho y'Abanya-Tanzania yatumye bayitsinda, abasaba gukomeza gukora ibikorwa byose bisanzwe kuko Coronavirus bayitsinze.

    Cyakora imiryango mpuzamahanga, harimo n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ntiyahwemye kuburira Tanzania ko idakwiye gusuzugura icyorezo, ahubwo ko ikwiye gushyiraho ingamba zihamye zo kwirinda nk'izashyizweho mu bindi bihugu, ndetse no gukurikiza amabwiriza asanzwe arimo guhana intera, kwambara udupdukamunwa, gukaraba intoki kenshi n'ibindi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-izakomeza-kwitwararika-ku-birebana-na-covid-19-ariko-nta-guma-mu-rugo

  • Perezida Museveni yahishuye ikintu Gen. Fred Gisa Rwigema yahoraga amubwira #rwanda #RwOT

    Gen. Rwigema wari Minisitiri wungirije w'Ingabo wa Uganda ariko ngo yakundaga kuvuga ku Rwanda ndetse n'ibibazo by'amoko byari byararuzahaje muri ibyo bihe.

    Yabwiye bari aho icyo gihe ati: 'Rwigema yakundaga kumbwira iby'iwabo n'ibijyanye n'ivangura.'

    Abandi mu babaye hafi uyu muyobozi wa gisirikare bakunze kuvuga ko ibintu by'amacakubiri n'amatiku yabyamaganiraga kure. Akaba umugabo ushyira imbere igihugu.

    Ni mu gihe yari afite gahunda yo gutangiza urugamba rwo kubohoza igihugu yahozaga ku mutima, akava mu buzima bwiza bwo yarimo n'ibyubahiro byinshi yahabwaga nk'umwe mu beza NRA yari ifite.

    Urukundo rw'akazi ke rwatumaga afata imododa n'abasirikare akajya ku irasaniro mu majyaruguru ya Uganda, aho hari bamwe banze kuyoboka ubutegetsi bwa Museveni.

    Kuri uyu 1 Gashyantare 2021, Abanyarwanda barizihiza umunsi w'intwari z' u Rwanda. Muri bo harimo Gen. Fred Rwigema bamwe bemeza ko ari no mu ntwari za Uganda.

    Fred Rwigema, ni intwari iri mu cyiciro cy'Imanzi, kimwe mu byiciro bitatu by'intwari z'u Rwanda. Ibyo byiciro bitatu ni Imena, Imanzi n'Ingenzi.

    Icyiciro cy'Imanzi gishyirwamo intwari y'ikirenga yagaragaje ibikorwa by'akataraboneka birangwa n'ubwitange, akamaro n'urugero bihebuje.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yahishuye-ikintu-gen-fred-gisa-rwigema-yahoraga-amubwira

  • Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!! #rwanda #RwOT

    Ni byiza ko dufata umwanya tukibuka ko iyo hataba intwari zatwitangiye, u Rwanda dufite uyu munsi rwari kuba ari urundi. Rukiri mu  maboko  y' ibisahiranda, ari amatongo  abatindi bifuzaga ko dutura. Nyamara izo mbonezamisakura zararurasaniye, ziritanga ngo zirutabare, zanga ko ruba intizanyo, none twe imponoke turazishima. Ntitukiri ingaruzwamuheto, ubu dutuye u Rwanda rufite ijabo n'ijambo. Iki ni igihango n'ikuzo tuzuhaba ubuziraherezo.

    Uyu mwanya tuvuga ibigwi izo ntore ariko, ni n'uwo kugaya intozo zarutengushye, zirarugambanira rurakomereka, dore n'ubu turacyarwomora ibikomere. Abo ni abashyize imbere amacakubiri muri bene Kanyarwanda, bimika ubusambo n'urwango, u Rwanda rurahababarira cyane. Ubwicanyi bwatwaye ubuzima bwa benshi, kwangara, gukurira no kugwa ishyanga nyamara warigeze iwanyu, bizonga inzirakarengane. Abimitse aya mahano ntibazabaha amahoro na rimwe!  Ibigwari byashyize imbere itoteza, abato bagakura ari abanzi, byibwiraga ko ari umuvuno, nyamara byababereye umuvumo. Tuzabagaya ubudatuza, bazaba ibigwagasi n'ibigwiranda, kabone n'iyo bagoreka amateka, yo ntagoheka, azatinda abibaryoze.

    Abiyise 'abarwanashyaka' ba Parimehutu, interahamwe za  MRND n' impuzamupanga za  CDR, amateka azazirikana ubuyobe bwabaranze, kugera n'aho muyoberwa icyerekezo. Dore ubu murangara, kuko u Rwanda rwakabakijije ubworo, mwaruhaye urwango, muruvutsa urubyaro  nk'umubyeyi. Kayibanda Gerigori, mwene so Rwagasana yararusananiye, yanga kuba igisahiranda nkawe. Tuzamushima iteka, wowe tuzakunnyega by'itetu. Aho gutera ikireng mu cye, wataye mu gico, aricwa, urwo rubanza ntuzarutsinda! Mbonyumutwa Dominiko n'abagukomokaho, mwokamwe n'ubwiko, mworeka u Rwanda. Igihano rwabahaye ni ukuzahora muzerera, boshye Gahini wishe Abeli.

    Abajenosideri mbibarize: Léon Mugesera, Bagosora, Kanziga, Kambanda, n'izindi mbata z'ibugwari, iyo abandi baratwa ubutwari, mwe mushimishwa no kumwarira ishyanga no mu ibohero ritagira iherezo? Dore abo mwashoye mu mashyamba bashiriyeyo, nkayoberwa n'icyo ngo mushyashyanira? Mwaradindiye bikomeye, kuko abakomeye ku neza yarwo barahari, bazaharanira ko muhora mutsindwa.

    Mwarahemutse cyane. Erega n'abo mwabyaye ntimubakunda. Mwabareze nabi, mwabaraze ubutindi, kandi ntibazatinda kubona ko mwababeshye. Abo nibo twumva muri za Jambo ASBL, mu biryabarezi ngo ni amashyaka, n'ibindi by'imburamumaro.Nibo ngo 'barwanyi' ba FDLR, n'ibindi binywamaraso, birwana n'umutima kuko bitazi icyo birwanira. Twagiramungu , aha hari isomo! Witatira isano ufitanye n'Urwakubyaye, va mu bitekerezo bisobanye, naho ubundi usaziye ubusa.

    Ibigarasha namwe, kuki mutigira ku mateka?Mwabonye uwahiriwe n'ubuhemu ryari? Buriya Karegeya na Rutabana bahiriwe n'urugendo? Kayumba Nyamwasa na bagenzi bawe, ubu koko uwo niwo murage Rwigema Fred yabasigiye? Wigeze kurubeshya ngo urarurasanira, kumbi byari ubusahiranda? Reka ubupfapfa, utazapfa kubera inda kandi waraganiriye n'imfura!

    Burya ugira Imana, abona umugira inama. Burya Igihugu gihora ku ntebe y'imbabazi, kuko ibyaye iboze irakirigata. Njye mbona muciye bugufi mukicuza, u Rwanda rwaca inkoni izamba. Mufite isoni zo kwijandika mu nyanja y'ibyaha,nibyo. Ariko mwitandukanyije n'ikibi, amateka yadohora, ikirara kikagaruka mu muryango.

    Umunsi mwiza w'Intwari z'u rwanda. Isoni n'ikimwaro ku banyamwaga n' umwanda mu mutima. Ubutwari bukomeze butwubake, naho ubugwari bukomeze bugwe nabi ababwimitse.

    The post Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/dushime-intwari-zarubogoye-tugaya-intati-zarubogetse-abatanze-ubuzima-mutabara-ubwacu-muri-intwari-abarugambaniye-mubyita-umuvuno-bizababera-umuvumo/

  • Umusore usa neza neza na Perezida KAGAME kandi atari umwana we bizwi yavugishije abatari bakeya hirya no hino kw'isi #rwanda #RwOT

    Umusore utuye mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uburyo asa neza na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ndetse nawe ngo arifuza ko bazahura.

    Uyu musore nawe ubizi neza ko asa na Perezida Kagame afite inzozi zo guhura na Nyakubahwa Perezida Kagame ari nayo mpamvu abantu benshi bari gukwirakwiza aya mafoto bari gusaba ko uwo musore yafashwa kugera ku nzozi ze.

    Uyu musore ukiri muto asanzwe yituriye mu gace k'akajagari k'Umurwa Mukuru wa Burkina Faso,Ouagadougou.

    Kubera ukuntu asa n'umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda,Paul Kagame byatumye benshi bamubaza amazina ye, aho kuri ubu yamaze kumenyera kwitwa Paul Kagame n'ubwo na we atamuzi amaso ku maso.

    Uyu musore bigaragara ko ari hagati y'imyaka 28 na 35, aho abamubona bavuga ko iyo aza kuba afite imyaka 63 y'amavuko byari gukekwa ko yaba ari impanga ya Paul Kagame.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/01/umusore-usa-neza-neza-na-perezida-kagame-kandi-atari-umwana-we-bizwi-yavugishije-abatari-bakeya-hirya-no-hino-kwisi/

  • Nyamagabe: Hubatswe ikiraro cya miliyoni 74 Frw ku mugezi uherutse gutwara abantu umunani – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kuri uwo mugezi unyura mu Murenge wa Kamegeri hari ikibazo cy'uko wuzura ubuzima bugahagarara abantu ntibabashe kwambuka, abanyeshuri bagasiba ishuri n'ugerageje kwambuka ukamutwara akaburirwa irengero.

    Bamwe mu baturage bambuka uwo mugezi babwiye IGIHE ko wari uherutse gutwara abantu umunani baburirwa irengero.

    Ntakirutimana Vincent yagize ati 'Hari igihe uyu mugezi watwaye abantu bane umunsi umwe bavuye hano hirya ku gasantere, hari igihe watwaye abantu babiri hariho n'igihe cyatwaye umwana n'umugore tumara icyumweru cyose tubashaka turababura.'

    Abaturage bo mu Murenge wa Kamegeri baganiriye na IGIHE bishimira ko icyo kiraro cyoroheje ubuhahirane hagati yabo kuko iyo umugezi wa Mwogo wuzuraga baburaga uko bambuka hakaba ubwo bagiye gucumbika batabiteguye.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Kabayiza Lambert, avuga icyo kiraro cyubatswe hagamijwe gufasha abaturage kwambuka nta nkomyi kandi bagahahirana neza.

    Yagize ati 'Cyubatswe umwaka ushize, gihuza Akagari ka Kamegeri, Rususa na Bwama mu Murenge wa Kamegeri.'

    Akomeza avuga ko bashyize ingufu mu korohereza abaturage gukora ubuhahirane, hakurwaho inzitizi izo ari zo zose zishobora kubakoma mu nkokora zirimo ibiraro byangiritse.

    Ati 'Mu mwaka wa 2020 twubatse ibiraro byo mu kirere bine naho mu wawubanjirije twubatse bitatu.'

    Mu Karere ka Nyamagabe hubatswe n'amateme ku mihanda itandukanye yakozwe ariko hari n'andi yagiye yubakwa kugira ngo inzira zibashe kuba nyabagendwa mu Mirenge ya Kamegeri, Cyanika, Gatare n'ahandi.

    Bateganya kongera ibiraro byo mu kirere bikagera kuri 30 ku migezi itandukanye ikunze kuzura mu bihe by'imvura ikabuza abaturage kwambuka no guhahirana.

    Bemeza ko iki kiraro kitarubakwa uyu mugezi wa Mwogo watwaye ubuzima bw’abaturanyi babo umunani

    Iki kiraro gifasha abaturage bo mu Tugari twa Kamegeri, Rususa na Bwama mu Murenge wa Kamegeri guhahirana

    Kuri ubu abantu bambuka nta nkomyi ariko mbere byaragoranaga iyo imvura yabaga yaguye

    Mu Murenge wa Kamegeri hubatswe ikiraro cyo mu kirere gifasha abaturage kwambuka umugezi wa Mwogo umaze igihe utwara abantu

    Nubwo uyu mugezi ugaraga nk’aho ari muto iyo wuzuraga mu bihe by’imvura wabuzaga abantu kwambuka

    Ni ikiraro cyubatswe gitwaye agera kuri miliyoni 74 Frw

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-hubatswe-ikiraro-cya-miliyoni-74-frw-ku-mugezi-uherutse-gutwara

  • Hari gukorwa ubushakashatsi ku bandi bantu bashobora kugirwa Intwari – #rwanda #RwOT

    Intwari u Rwanda rufite uyu munsi zemejwe mu mwaka wa 2000, ariko ubushakashatsi bwari bwatangiye gukorwa mu 1995.

    Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, yemeza ko n'uyu munsi bwakozwe mu byiciro bitandukanye ariko ngo iyo butaremezwa n'inzego nkuru z'igihugu biba bikiri ibanga.

    Yagize ati ''Hari abantu benshi bakozweho ubushakashatsi bagaragara bashobora kuzajya mu cyiciro cy'intwari cyaba icy'Imanzi, Imena cyangwa Ingenzi. Ariko kugeza uyu munsi ku rwego rwacu nka CHENO iyo tumaze gukora ubushakashatsi bukemezwa ku rwego rwacu bujyanwa mu nzego zidukuriye.'

    CHENO itangaza ko Perezida wa Repubulika ari we wemeza intwari z'igihugu, ndetse akaba ariwe utanga impeta z'ishimwe.

    Rwaka yakomeje ati 'Iyo rero bitaremezwa akenshi dukunze kubibabwira ko ari ibanga kubera ko bitaremezwa…mbere twari dufite impeta ebyiri gusa ariko ubu dufite zirindwi, abo bantu dukoraho ubushakashatsi rero bashobora guhabwa izo mpeta cyangwa no gushyirwa mu byiciro by'intwari.'

    CHENO avuga ko kuba umunsi w'intwari wizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, kandi mbere warizihizwaga ku wa 1 Ukwakira, byakozwe hashingiwe ku mibereho y'Abanyarwanda n'ubukungu bw'umusaruro w'ibyo bagezeho ubwabo.

    Yagize ati 'Ni uko basanze ari cyo gihe Abanyarwanda baba bameze neza yaba mu rwego rw'ubukungu yaba no mu rwego rw'imibereho cyane cyane mubona ko mu kwezi kwa kabiri, iyo ari abahinzi baba bejeje, iyo ari aborozi inka ziba zimeze neza imibereho y'Abanyarwanda iba ihagaze neza. Bashobora guhura bagasabana bakavuga ibigwi intwari zabo.''

    Icyakora gusabana no kwizihiza umunsi w'intwari kuri iyi nshuro byakozwe mu buryo budasanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ibitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga kubera impamvu zo kwirinda COVID19.

    Hari bamwe mu rubyiruko bashima ibikorwa by'ubutwari byaranze Abanyarwanda bakanashishikariza bagenzi babo gukomeza kurangwa n'uwo muco w'ubutwari.

    Umunsi w'intwari z'igihugu watangiye kwizihizwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umunsi kuri ubu ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 27.

    Ni ibikorwa byagaragaje umusaruro w'uko Abanyarwanda bakunda bakanashyigikira intwari zabo, kumenya ko igihugu cyubatswe kandi kizakomeza kubakwa n'ubutwari igihe cyose no kuba Abanyarwanda bamaze kumenya agaciro no kugira indangagaciro y'ubutwari.

    Harimo kandi no gushimira abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa, ahatanzwe impeta yaba impeta y'Uruti [yo Kubohora igihugu], yaba iyo guhagarika Jenoside [Umurinzi], n'iy'Igihango [y'Ubucuti] n'izindi.

    Hari abandi bantu bashobora kugirwa intwari mu bihe biri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-gukorwa-ubushakashatsi-ku-bandi-bantu-bashobora-kugirwa-intwari

  • Kigali: Ibiryo byari mu bubiko bw'igihugu byegerejwe ababikeneye mu turere – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare kitabirwa na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

    Minisitiri Shyaka yavuze ko kujyana ibi biryo hafi y'abaturage biri mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kurengera uwaba adafite icyo kurya muri ibi bihe Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo.

    Ati 'Turifuza twese ko tujyana n'inzego z'ibanze kuko nizo zifite abaturage mu nshingano nta Mutwarasibo wakabaye asinzira isibo ye itameze neza. Niba hari n'igisubizo atabonye ahamagare abayobozi, bafite nimero zitishyurwa bazikoreshe baterefone izo nzego zose, nibiba ngombwa bazihoze ku nkeke. Twebwe icyo twifuza ni uko umuturage abonerwa igisubizo.'

    Yavuze ko hifuzwa ko uturere tugize Umujyi wa Kigali twahorana ibiribwa mu gihe hagira ukenera kurengerwa akabasha gufashwa.

    Ati 'Twari twifuje ko mu Mujyi wa Kigali, n'uturere tuwugize nk'abari gushyira mu bikorwa iki gikorwa bagira ubushobozi bwo guhorana ibiribwa bitari gusa mu bubiko bw'igihugu ku buryo n'aho mu Karere uwahamagara avuga ati nshaka ibiro 5 cyangwa 10…'

    Minisitiri Shyaka yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda ababashuka bagamije amacakubiri no guca igikuba muri gahunda yo gutanga ibiribwa.

    Ati 'Icyo twasaba ni uko nanone hatagira ababyuriraho bakazano amakabyankuru, bakazanamo no kujora, bakazanamo ibitari byo, kandi nabyo birahari. Hari igihe amakabyankuru usanga yonona cyangwa agatera igikuba kandi nta gikuba cyacitse. Ariko niba hari ikibazo natwe tuba dukeneye kukimenya n'itangazamakuru ryagakwiye kuba rifasha muri ubwo buryo ariko mu makuru nyayo.'

    Minisitiri Shyaka yabwiye abaturage ko ibiribwa bihari, asaba abayobozi b'ibanze gushyiramo imbaraga bikagera ku bo bigenewe.

    Gahunda yo gutanga ibiryo ku miryango yaryaga ari uko yakoze, kuri ubu ifite umwihariko kuko ifite abana bato izajya ihabwa amata mu rwego rwo gukomeza kwimakaza imirire myiza.

    Ibi biryo biri gutangwa bigizwemo uruhare n'Abayobozi b'imidugudu, ba mutwarasibo ndetse n'urubyiruko rw'abakorerabushake aho babishyikiriza umuntu mu rugo rwe kugira ngo hakomeze kwirinda ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Kugeza ubu Mujyi wa Kigali habarurwa imiryango irenga ibuhumbi 130 igomba gufashwa muri iyi gahunda yo kubaha ibyo kurya. Umuturage ufite ikibazo cyo kubona ibyo kurya yegera umuyobozi w'Isibo cyangwa agahamagara 3260.

    Ibiryo byari mu bubiko bw’igihugu byimuriwe mu turere kugira ngo birusheho kwegerezwa ababikeneye

    Ibi biryo byagiye bishyirwa ahantu hatandukanye mu turere tugize Umujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-ibiryo-byari-mu-bubiko-bw-igihugu-byegerejwe-ababikeneye-mu-turere

  • Ngororero: Abasigajwe inyuma n'amateka barashinja uruganda kubahuguza ubutaka – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yavuze ko yatije ubutaka uru ruganda kugira ngo rubuhingeho icyayi mu gihe cy'imyaka 10, ariko rukazajya rubungukira. Uru ruganda ngo kugeza ubu rwanze kubasubiza ubutaka bwabo rutangira kubwiyitirira mu gihe bo bavuga ko nta bugure bwabayeho.

    Aba baturage babwiye RBA ko bijya gutangira uwari Umuyobozi w'Umurenge wa Muhanda ari we waje ababwira ko bababoneye abantu bashobora guhinga icyayi ku butaka bwabo akabubasubiza nyuma y'imyaka itatu.

    Ati 'Umuyobozi w'Umurenge wa Muhanda, twagiye kubona tubona araje, aratubwira ati ubu butaka bwanyu tubaboneye abantu babasha kuhahinga icyayi, bakagisarura, imyaka itatu yarangira bakabaha imirima n'icyayi cyanyu, ubwo namwe mugatera imbere nk'abandi, turabaza tuti ko tutazi kugisarura tuzabaho dute, baratubwira bati mu gihe dutegereje ko iyo myaka itatu irangira turaba tubahaye udufaranga duke mube murya.'

    Yakomeje ati 'Baratubwiye bati ayo mafaranga kugira ngo tuyabahe birasaba ko buri wese azana aho tumusinyira ko ayahawe n'icyangombwa cyerekana ko afite umurima hariya, ibyangombwa twarabijyanye no ku ruganda, tugasinya bakaduha ayo mafaranga ibihumbi 100Frw […] nta muntu n'umwe wigeze avuga ati umurima wanjye ufite agaciro kangana gatya.'

    Aba baturage bavuze ko kuva iki gihe uruganda ruvuga ko ubu butaka ari ubwarwo kandi mu by'ukuri nta masezerano y'ubugure yabayeho kuko bumvaga ari ukubutiza.

    Mu byifuzo by'aba baturage harimo ko ibyo bumvikanye n'uruganda byakubahirizwa cyangwa se bagasubizwa ubutaka bwabo cyane ko n'amafaranga uru ruganda ngo rwabahaye bavuga ko ari intica ntikize.

    Umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya, Mutabazi Jean yavuze ko ubu butaka ari ubw'uru ruganda kuko rwabuguze n'abo baturage kandi rubifitiye gihamya.

    Ati 'Ibimenyetso bwagiye bugurirwaho birahari, byaba bitangaje kuba nyuma y'imyaka irenga 10 ari bwo baje kubaza bavuga ko ubutaka baba barabwambuwe.'

    Umujyanama wa komite Nyobozi y'Akarere ka Ngororero, Mutwarangabo Innocent, wanashyizwe mu majwi n'abaturage ko ari we wabatangiye ubutaka ubwo yari Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, yemeza ko iki kibazo akizi akanashimangira ko yagiriye aba baturage inama yo kutagurisha ubutaka bwabo.

    'Njyewe narababwiye ngo, twebwe ntabwo dushaka ko mwagurisha nk'ubuyobozi, niba mushaka no kugurisha ariko, nibyo hari igihe abantu babitekereza. Mushobora kuhaha uruganda, rugatera icyayi rukahashora imbaraga mudafite, icyayi kikaba icyanyu aho kuba icy'uruganda, noneho muri ya myaka yo kubona umusaruro hakarebwa uburyo mwatekereza ko mwajya mufata igice cy'umusaruro ikindi kikishyurwa uruganda.'

    'Igihe runaka amafaranga yose bashoyemo yamara kurangira umusaruro wose mukawegukana. Uwari ufite umurima wese agahabwa n'akazi ku buryo muri cya gihe umusaruro utari waboneka aba acungiye ku mafaranga ava ku mushahara.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kizaba cyamaze kubonerwa umuti, cyane ko bamaze gusaba uruganda kuba rwerekanye amasezerano y'ubugure mu gihe gito gishoboka.

    Ntabwo byoroshye kumenya uvuga ukuri cyangwa uwigiza nkana hagati y'aba baturage n'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya cyane ko buri ruhande rwibogamiyeho.

    Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rurashijwa guhuguza ubutaka abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-imiryango-27-y-abasigajwe-inyuma-n-amateka-irashinja-uruganda-rw

  • Mohamed Salah ashobora kujya mu mazi abira kubera gusebya bikomeye VAR #rwanda #RwOT

    Mohamed Salah yavuze ko yiteze ko ashobora gucibwa amande kubera ko yavuze ko VAR yaje igamije kwica umupira w'amaguru.

    Ibi uyu mukinnyi yabitangaje nyuma y'aho afashije Liverpool yari imaze iminsi imeze nabi gutsinda Westham ibitego 3-1 kuri iki cyumweru.

    Uyu mukinnyi watsinze ibitego 2 muri uyu mukino,yahagaritse agahigo kabi yari akomeje kwandika kuko yari amaze imikino 6 muri Premier League atinjiza igitego.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino,Liverpool ikajya ku mwanya wa 3 muri shampiyona,Salah yahise abona umwanya wo kuvuga ikimuri ku mutima kuri VAR.

    Yagize ati 'Ndatekereza ko kuva na mbere ntigeze nkunda VAR.Kuva uyu mwaka w'imikino watangira.Kuri njye,mbona yica umupira,ibyishimo bya ruhago.

    Aha,uba ugomba kuba uri ku murongo umwe n'umukinnyi.Ntekereza ko muri Champions League cyangwa mu bindi bihugu baha utsinze igitego umwanya…iyo batsinze biba ari byiza kuri bo.

    Ntabwo nshaka gukomeza kubivugaho kuko ndashaka guhanwa ariko igitekerezo cyanjye kuri VAR?,ntabwo nyikunda.'

    Igitekerezo cya Salah ntigitandukanye n'icya benshi bakunda umupira w'amaguru mu Bwongereza bashinja VAR kwibeshya,gufata imyanzuro ihabanye n'iyabanje,kwica ibyishimo by'abatsinze ibitego n'ibindi.

    Liverpool n'imwe mu makipe yahohotewe cyane na VAR muri uyu mwaka w'imikino by'umwihariko ku mukino yanganyije na Everton 2-2,aho itahaye umunyezamu Pickford ikarita itukura ku ikosa yakoreye Virgil Van Dijk ndetse n'igitego cyayo cyanzwe ku munota wa nyuma.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mohamed-salah-ashobora-kujya-mu-mazi-abira-kubera-gusebya-bikomeye-var

  • Hagiye gutangwa Toni 1450 z'ibiribwa mu cyumweru kimwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Imiryango ibihumbi 133 ni yo imaze kubarurwa.

    Mu cyumweru gishize hatanzwe toni 1700. Muri iki cyumweru hakaba hagiye hatangwa toni 1450.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof, Shyaka Anastase yasabye abaturage kwima amatwi ababashuka bagamije kuca igikuba ku mitangire y'ibiribwa ku miryango yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo, asaba n'abakora icyo gikorwa kugikorana ibakwe.

    Muri buri karere mu Mujyi wa Kigali hashyizweho za site z'ububiko bw'ibiribwa bitandukanye n'uko byakurwaga ku bubiko by'igihugu.

    Ibiribwa biri guhabwa abaturage bari muri gahunda ya Guma mu rugo baryaga ari uko bakoze.

    Urubyiruko rw'abakorerabushake ba mutwarasibo ndetse n'inzego z'ibanze ziri kubashyikiriza ibiribwa mu ngo. Byongeye kandi imiryango ifite abana bari munsi y'imyaka itanu n'abagore batwite kuri ibi biribwa bari kongerwaho amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

    Bamwe mu bayobozi b'imidugudu,abajyanama b'ubuzima na ba mutwarasibo bavuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo ibi biribwa bigere kubo bigenewe neza kandi ku gihe.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko ibiribwa bihari bityo abayobozi mu nzego z'ibanze barasabwa gushyiramo imbaraga bikagera kubo bigenewe kandi ku gihe.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko nk' inzego z'ibanze badakwiye gutegereza ko abaturage babahamagara cyangwa basohoke kubera babuze ibiribwa.

    Minisitiri Shyaka Anastase yasabye abaturage kwirinda abababeshya bagamije kubayobya no guca igikuba.

    Mu Mujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo ku kkubitiro abaturage ibihumbi 72 ni bo bari babaruwe ko bagomba guhabwa ibiribwa kuko baryaga ari uko bakoze.Kuri iyi nshuro 2 hiyongereyeho indi miryango ibihumbi 60 kuko na yo ibyo yari yarizigamye byayishiranye.

    Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwimurira ibiryo byari mu bubiko bw'igihugu muri site zashyizwe mu turere tw'Umujyi wa Kigali kugira ngo gahunda yo kubitanga ku bagorwa no kubona ibyo barya muri iki gihe cya Guma mu rugo irusheho koroha.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare kitabirwa na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.


    Source:RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hagiye-gutangwa-toni-1450-z-ibiribwa-batangiye-hirya-no-hino-mu-mujyi-wa-kigali