Blog

  • Ole Gunnar Solskjaer yagiriye inama ikomeye Bruno Fernandes wamukoze ku mutima #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza wa United,yavuze ko kuva uyu mukinnyi yagera mu ikipe amaze kugaragaza umumaro ariko agomba kwirinda ko umujinya we wo gushaka gutsinda wangiza ibyo yagezeho.

    Ibi Ole yabitangaje nyuma y'umukino wo kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize ubwo uyu mukinnyi yarokokaga ikarita itukura yashoboraga guhabwa kubera kuvuna Granit Xhaka wa Arsenal bakinaga.

    Ole yagize ati 'Nibyo n'Umutsinzi ariko akwiriye kwirinda kuko byari kumugiraho ingaruka ubwo yakandagiraga Xhaka.Ariko niko Bruno ateye,ahora ashaka gutsinda,ahora ashaka gutera imiserebeko.

    Nishimira kuba mufite.Ubu amaze kugira umwaka ari kumwe natwe kandi ndizera ko azakomeza gutera imbere agatsinda cyane kurushaho.'

    Bruno Fernandes niwe mukinnyi urema ibitego byinshi akanabitsinda muri United ari nayo mpamvu aherutse gukora agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ahawe ibihembo byinshi by'umukinnyi w'ukwezi mu mwaka umwe[inshuro 4].

    Icyakora,Bruno anengwa na benshi ko atajya yitwara neza mu mikino ikomeye kuko nta ruhare ajya ayigiramo yaba gutsinda ibitego cyangwa kurema amahirwe menshi.
    Bruno Fernandes yageze muri United muri Mutarama 2020 avuye muri Sporting CP ahita yereka isi yose ko ariwe mukinnyi iyi kipe yari ikeneye koko.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ole-gunnar-solskjaer-yagiriye-inama-ikomeye-bruno-fernandes-wamukoze-ku-mutima

  • Umubikira yabyinye indirimbo ya Timaya ku karubanda benshi bituma benshi bacika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Uyu mubikira yatumye benshi batungurwa bitewe nuko abihaye Imana bazwi nk'abantu batuje batanakunda indirimbo zisanzwe.

    Nyuma y'aho amashusho y'uyu mubikira ari kubyina ashyiriwe kuri Twitter ya @Naija_PR,abantu benshi bahise bayakwirakwiza ndetse abarenga ibihumbi 4000.Benshi batangajwe nuko uyu mubikira yabyinye neza akajyana n'umuziki.

    Uyu mubikira yakomeje kubyina n'igihe MC yarimo kuvuga n'ijambo ndetse yari afite n'ibyishimo byinshi.

    Abantu benshi bavuze kuri uyu mubikira barimo uwagize ati 'Ishimira ubuzima..'Undi yagize ati 'Uyu ntiyaba umugatolika n'uburyo mbazi.'

    Undi yamugiriye inama ati 'mubukira,ntugire ikintu ufata.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umubikira-yabyinye-indirimbo-ya-timaya-ku-karubanda-benshi-bituma-benshi-bacika

  • Menya imishinga y’iterambere irimo gukorwa mu Ntara y’Iburengerazuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amwe mu mashuri yubatswe mu kugabanya ubucucike
    Amwe mu mashuri yubatswe mu kugabanya ubucucike

    Inyigo z’ibizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020 – 2021 zigaragaza ko Intara y’Iburengerazuba izibanda mu kwita ku bidukikije, umushinga uzakora mu mirenge 12 mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero, ukibanda ku gukemura ibizagaragazwa n’abaturage bigira uruhare mu kwangiza icyogogo cya Sebeya.

    Ni umushinga watewe inkunga n’igihugu cy’Abaholandi uzamara imyaka ine kandi ufite agaciro ka miliyari 22 z’Amafaranga y’u Rwanda, ukazafasha abaturage gusubiranya icyogogo cya Sebeya ndetse ukabasigira inyungu kuko imirimo bazakora bazayihemberwa.

    Icyogogo cya Sebeya gifite ubuso bwa kilometero kare 336 km, kakaba agace gatuwe cyane aho abaturage 400 batuye kuri Km².

    Akarere ka Ngororero kagaragaza ko ibikorwa byo gusubiranya icyogogo cya Sebeya bizatwara 484,521,410 z’Amafaranga y’u Rwanda, hakaba hamaze gukoreshwa amafaranga na 249,192,143 akoreshwa mu bikorwa byo guhanga amaterasi, gutera ibiti, gushyikiriza abaturage inka n’amatungo magufi.

    Naho mu gusubiranya icyogogo cya Nyabarongo, Akarere ka Ngororero kateye imigano kuri hegitare 106, hakorwa amaterase kuri hegitari 484.5.

    Mu bikorwa by’amajyambere mu Karere ka Rubavu hatangiye ibikorwa birimo kubaka uruganda ‘Shema Power Lake Kivu’ rucukura gaz methane mu kiyaga cya Kivu ingana na 56MW, ukaba uzatwara akayabo k’Amadolari ya Amerika asaga miliyoni 170.

    Ni umwe mu mishinga igomba gufasha Igihugu kugera ku ntego yo guha abaturage bose amashanyarazi kugera muri 2024, aho gisabwa kuzaba gifite amashanyarazi angana na MW 556 mu gihe kugeza ubu hari MW 224,5.

    Inganda z
    Inganda z’amazi zirimo kubakwa mu Ntara y’Uburengerazizongera abo ageraho

    Hari kandi umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Gisenyi no mu mirenge y’icyaro, amazi azaturuka mu ruganda rwa ‘Gihira water treatment Plant ikazatuma’, abatuye Umujyi wa Rubavu bakazahita baca ukubiri n’ibibazo by’amazi adahagije,

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yemeza ko kuboneka kw’amazi bizajyana no kongera imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Rubavu ku bilometero bisaga 100, bigatanga ikizere ko nyuma yo kurangira kw’iyo mirimo nta muturage wo mu Mujyi wa Rubavu uzongera gutaka amazi make.

    Uruganda rwa Gihira II nirumara kuzura ruzatanga amazi angana na Metero kibe 15 000 aho ruzunganirwa n’urwari rusanzwe nyuma yo kurusana, narwo rukazava kuri Metero kibe 8 000 rukagera ku 10 000, zose zigatanga metero kibe 25,000.

    Mu karere ka Rusizi harakorwa imirimo yo kugeza amazi meza ku baturage batuye Mururu na Gitambi, umuyoboro ufite ibilometero 66.495 ukazatwara akayabo ka 901,647, 764Frw, gukwiza amazi mu Mujyi wa Rusizi nk’umujyi wunganira uwa Kigali bikazatwara miliyari 11.

    Imihanda ihuza umujyi wa Gisenyi n
    Imihanda ihuza umujyi wa Gisenyi n’utundi duce yarubatswe

    Uturere twunganira Umujyi wa Kigali turi mu bikorwa byo guteza imbere imijyi tuyikwizamo amazi n’imihanda nka Rusizi na Rubavu, harimo kubakwa umihanda uzafasha ubuhahirane mu mirenge ya Gihundwe, Nkanka na Shangi ukazaba ufite ibilometero 3.5 uhuza Rwahi na Busekanka.

    Hari kandi imihanda ihuza Umujyi wa Kamembe n’utundi duce, uwa km 32 uhuza Pindura-Bweyeye, hazasanwa umuhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe ugahuza Butare na Bweyeye ufite ibirometero 44.172Km no gusana umuhanda wa Nyakarenzo-Mibirizi-Mashesha uzaba ufite ibirometero 22.4Km.

    Mu karere ka Rubavu hazakorwa imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Gisenyi hagamijwe guteza imbere ubuhahirane ndetse no gukomeza kwegereza abaturage ibikorwa remezo. Hamaze kubakwa imihanda ifite ibirometero 58 naho imihanda y’igitaka ifasha by’umwihariko abahinzi ndetse n’aborozi kugeza umusaruro wabo ku isoko hamaze gukorwa ifite ibirometero 103.

    Harimo gukorwa kandi umuhanda ya kaburimbo uhuza Serena-Marine-Brasserie, Braserie-Burushya na Braserie-Busoro ifite uburebure bwa 14,6km ndetse n’uwa Petite Barrière-Karundo-Stade Umuganda wa 5,859Km.

    Amatara yongerewe ku mihanda mu mujyi wa Gisenyi
    Amatara yongerewe ku mihanda mu mujyi wa Gisenyi

    Hashyizwe amatara ku mihanda itandukanye aho mu Mujyi wa Gisenyi hakozwe km 35, 2 ku mihanda ya kaburimbo: Nyabihu- Rubavu, hiyongeraho km 10.7 z’amatara yo ku mihanda mu Mujyi wa Rubavu.

    Byatumye imihanda yo muri karitiye ingana na km zirindwi icanirwa ku nkunga ya ENABEL, hanavugururwa imiyoboro y’amashanyarazi yo mu Mujyi wa Rubavu iva kuri KV 6.6 ijya kuri KV 30.

    Ibindi birimo gukorwa mu Karere ka Rubavu harimo kwagura umudugudu wa Muhira uzagirwa n’inzu zigerekeranye, uzatuzwamo n’imiryango 120 izakurwa mu manegeka.

    Abakuwe mu manegeka barimo gutuzwa mu nzu zigeretse
    Abakuwe mu manegeka barimo gutuzwa mu nzu zigeretse

    Hari kandi kubaka gare ya Gisenyi, kurangiza inyubako ry’isoko rya Gisenyi no kubaka ibyumba by’amashuri 1045, mu gihe mu karere ka Rusizi hubatswe ibyumba by’amashuri 754.

    Barimo kubakwa n’ibyambu byoroshya ingendo zo mu mazi mu kiyaga cya Kivu mu turere twa Rusizi na Rubavu, ndetse n’isoko ryambukiranya imipaka Bugarama-Kamanyora, rikazateza imbere ubuhahirane.

    Akarere ka Karongi kubatse amasoko mu mirenge ya Gishyita na Twumba, hubatswe ibigo nderabuzima mu mirenge ya Bwishyura, Mubuga na Murundi, hubakwa ibyumba by’amashuri 734 ndetse hanatangwa inka 640 ku miryango ikennye.

    Isoko rya kijyambere rya Gisenyi ririmo kubakwa
    Isoko rya kijyambere rya Gisenyi ririmo kubakwa
    Gare ya Rubavu irimo kubakwa
    Gare ya Rubavu irimo kubakwa
    Abaturage begerejwe amavuriro
    Abaturage begerejwe amavuriro


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-imishinga-y-iterambere-irimo-gukorwa-mu-ntara-y-iburengerazuba

  • Kigali: Ibiryo byari mu bubiko bw’igihugu byegerejwe ababikeneye mu turere – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare kitabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

    Minisitiri Shyaka yavuze ko kujyana ibi biryo hafi y’abaturage biri mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kurengera uwaba adafite icyo kurya muri ibi bihe Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo.

    Ati “Turifuza twese ko tujyana n’inzego z’ibanze kuko nizo zifite abaturage mu nshingano nta Mutwarasibo wakabaye asinzira isibo ye itameze neza. Niba hari n’igisubizo atabonye ahamagare abayobozi, bafite nimero zitishyurwa bazikoreshe baterefone izo nzego zose, nibiba ngombwa bazihoze ku nkeke. Twebwe icyo twifuza ni uko umuturage abonerwa igisubizo.”

    Yavuze ko hifuzwa ko uturere tugize Umujyi wa Kigali twahorana ibiribwa mu gihe hagira ukenera kurengerwa akabasha gufashwa.

    Ati “Twari twifuje ko mu Mujyi wa Kigali, n’uturere tuwugize nk’abari gushyira mu bikorwa iki gikorwa bagira ubushobozi bwo guhorana ibiribwa bitari gusa mu bubiko bw’igihugu ku buryo n’aho mu Karere uwahamagara avuga ati nshaka ibiro 5 cyangwa 10…”

    Minisitiri Shyaka yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda ababashuka bagamije amacakubiri no guca igikuba muri gahunda yo gutanga ibiribwa.

    Ati “Icyo twasaba ni uko nanone hatagira ababyuriraho bakazano amakabyankuru, bakazanamo no kujora, bakazanamo ibitari byo, kandi nabyo birahari. Hari igihe amakabyankuru usanga yonona cyangwa agatera igikuba kandi nta gikuba cyacitse. Ariko niba hari ikibazo natwe tuba dukeneye kukimenya n’itangazamakuru ryagakwiye kuba rifasha muri ubwo buryo ariko mu makuru nyayo.”

    Minisitiri Shyaka yabwiye abaturage ko ibiribwa bihari, asaba abayobozi b’ibanze gushyiramo imbaraga bikagera ku bo bigenewe.

    Gahunda yo gutanga ibiryo ku miryango yaryaga ari uko yakoze, kuri ubu ifite umwihariko kuko ifite abana bato izajya ihabwa amata mu rwego rwo gukomeza kwimakaza imirire myiza.

    Ibi biryo biri gutangwa bigizwemo uruhare n’Abayobozi b’imidugudu, ba mutwarasibo ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake aho babishyikiriza umuntu mu rugo rwe kugira ngo hakomeze kwirinda ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Kugeza ubu Mujyi wa Kigali habarurwa imiryango irenga ibuhumbi 130 igomba gufashwa muri iyi gahunda yo kubaha ibyo kurya. Umuturage ufite ikibazo cyo kubona ibyo kurya yegera umuyobozi w’Isibo cyangwa agahamagara 3260.

    Ibiryo byari mu bubiko bw’igihugu byimuriwe mu turere kugira ngo birusheho kwegerezwa ababikeneye

    Ibi biryo byagiye bishyirwa ahantu hatandukanye mu turere tugize Umujyi wa Kigali

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-ibiryo-byari-mu-bubiko-bw-igihugu-byegerejwe-ababikeneye-mu-turere

  • Ngororero: Abasigajwe inyuma n’amateka barashinja uruganda kubahuguza ubutaka – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yavuze ko yatije ubutaka uru ruganda kugira ngo rubuhingeho icyayi mu gihe cy’imyaka 10, ariko rukazajya rubungukira. Uru ruganda ngo kugeza ubu rwanze kubasubiza ubutaka bwabo rutangira kubwiyitirira mu gihe bo bavuga ko nta bugure bwabayeho.

    Aba baturage babwiye RBA ko bijya gutangira uwari Umuyobozi w’Umurenge wa Muhanda ari we waje ababwira ko bababoneye abantu bashobora guhinga icyayi ku butaka bwabo akabubasubiza nyuma y’imyaka itatu.

    Ati “Umuyobozi w’Umurenge wa Muhanda, twagiye kubona tubona araje, aratubwira ati ubu butaka bwanyu tubaboneye abantu babasha kuhahinga icyayi, bakagisarura, imyaka itatu yarangira bakabaha imirima n’icyayi cyanyu, ubwo namwe mugatera imbere nk’abandi, turabaza tuti ko tutazi kugisarura tuzabaho dute, baratubwira bati mu gihe dutegereje ko iyo myaka itatu irangira turaba tubahaye udufaranga duke mube murya.”

    Yakomeje ati “Baratubwiye bati ayo mafaranga kugira ngo tuyabahe birasaba ko buri wese azana aho tumusinyira ko ayahawe n’icyangombwa cyerekana ko afite umurima hariya, ibyangombwa twarabijyanye no ku ruganda, tugasinya bakaduha ayo mafaranga ibihumbi 100Frw […] nta muntu n’umwe wigeze avuga ati umurima wanjye ufite agaciro kangana gatya.”

    Aba baturage bavuze ko kuva iki gihe uruganda ruvuga ko ubu butaka ari ubwarwo kandi mu by’ukuri nta masezerano y’ubugure yabayeho kuko bumvaga ari ukubutiza.

    Mu byifuzo by’aba baturage harimo ko ibyo bumvikanye n’uruganda byakubahirizwa cyangwa se bagasubizwa ubutaka bwabo cyane ko n’amafaranga uru ruganda ngo rwabahaye bavuga ko ari intica ntikize.

    Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya, Mutabazi Jean yavuze ko ubu butaka ari ubw’uru ruganda kuko rwabuguze n’abo baturage kandi rubifitiye gihamya.

    Ati “Ibimenyetso bwagiye bugurirwaho birahari, byaba bitangaje kuba nyuma y’imyaka irenga 10 ari bwo baje kubaza bavuga ko ubutaka baba barabwambuwe.”

    Umujyanama wa komite Nyobozi y’Akarere ka Ngororero, Mutwarangabo Innocent, wanashyizwe mu majwi n’abaturage ko ari we wabatangiye ubutaka ubwo yari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yemeza ko iki kibazo akizi akanashimangira ko yagiriye aba baturage inama yo kutagurisha ubutaka bwabo.

    “Njyewe narababwiye ngo, twebwe ntabwo dushaka ko mwagurisha nk’ubuyobozi, niba mushaka no kugurisha ariko, nibyo hari igihe abantu babitekereza. Mushobora kuhaha uruganda, rugatera icyayi rukahashora imbaraga mudafite, icyayi kikaba icyanyu aho kuba icy’uruganda, noneho muri ya myaka yo kubona umusaruro hakarebwa uburyo mwatekereza ko mwajya mufata igice cy’umusaruro ikindi kikishyurwa uruganda.”

    “Igihe runaka amafaranga yose bashoyemo yamara kurangira umusaruro wose mukawegukana. Uwari ufite umurima wese agahabwa n’akazi ku buryo muri cya gihe umusaruro utari waboneka aba acungiye ku mafaranga ava ku mushahara.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kizaba cyamaze kubonerwa umuti, cyane ko bamaze gusaba uruganda kuba rwerekanye amasezerano y’ubugure mu gihe gito gishoboka.

    Ntabwo byoroshye kumenya uvuga ukuri cyangwa uwigiza nkana hagati y’aba baturage n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya cyane ko buri ruhande rwibogamiyeho.

    Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rurashijwa guhuguza ubutaka abaturage

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-imiryango-27-y-abasigajwe-inyuma-n-amateka-irashinja-uruganda-rw

  • UKO MBIBONA: Ubukene bwabafana bumuziki ni… – #rwanda #RwOT

    Muri Mata mu 2020 ni bwo umuhanzikazi mushya muri Tanzania, Zuchu yamuritswe akorerwa igitaramo kimwinjiza muri WCB aho yahereye kuri EP iriho indirimbo zirindwi. Mu masaha 22 ashize yasohoye indirimbo yuzuza miliyoni mu gihe abahanzi nyarwanda bageza kuri miliyoni mu cyumweru bikaba inkuru n’ubwo hari abataregeza ako gahigo na rimwe kandi ari ibyamamare mu Rwanda.

    Hari mu kwezi kwa kane mu 2021 ubwo Zuchu yakirwaga muri WCB mu gitaramo cyari kitabiriwe n’abarimo: Diamond Platnumz, Lava Lava, Mbosso, Queen Darleen, Sallam SK, Babu Tale, Don Fumbwe, Ricardo Momo, Khadija Kopa, Mkubwa Fella n'abandi. Kuva icyo gihe yagiye akorana indirimbo na buri muhanzi wo muri WCB ndetse n'abandi bafite mazina muri Tanzania. 

    Ubu rero bitewe n'ubuhanga afite uwo mukobwa w'imyaka 27 ari kugenda aca ku bahanzi b’ibyamamare ba hano mu Rwanda ku bigwi bitewe n’uko ari mu biganza byiza kandi akaba azi kwandika indirimbo byiyongera ku kubyina. Nk’ubu indirimbo ya Meddy yitwa Carolina mu gihe imaze kuri shene ya YouTube yarebwe na miliyoni mu gihe cy'ukwezi kandi ubu ni we muhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu gukundwa hano mu Rwanda.

    Ubushobozi bw'abaturage bw’aba intandaro?


    Makonikoshwa yarakunzwe ariko ubu yabuze ubushobozi bwo gusubira muri studio

    Abantu bakurikira ibijyanye n'iterambere bavuga ko umuntu atakwinezeza atariye cyangwa se atabonye iby'ibanze mu buzima. Ubukungu bwa Tanzania busumbye cyane ubw'u Rwanda ku buryo abanyatanzania bakoresha murandasi bari hejuru ya 82% bajya ku mbuga nkoranyambaga nibura. 

    Urwego rushinzwe itumanaho muri icyo gihugu rwitwa Tanzania Communication regulatory authority rugaragaza ko muri Mutarama mu 2020 abanyagihugu miliyoni 27 bakoreshaga murandasi muri miliyoni 58 batuye muri icyo gihugu.

    Nibura muri Tanzania hari ibigo by'itumanaho birindwi birimo: Vodacom, Tigo, Airtel, Halotel, Zantel, TTCL na Smile. Mu Rwanda hari bibiri gusa. Ibyo ubwabyo byerekana ko abahanzi nyarwanda bakundwa n'abaturage bakennye ariyo mpamvu nta musaruro bitanga ku muziki no ku gihugu muri rusange.

    Social Mula yigeze kuvuga ko abahanzi nyarwanda baba batorohewe muri ibi bihe nyamara bafite abafana ariko biragoye kumwereka urukundo ngo ahore ku isonga


    Riderman akunda kuvuganira abahanzi nyarwanda kuri Leta ngo ibe yabazirikana muri gahunda zayo zitandukanye nko kubagenera ingengo y’imari ihoraho nk’uko mu bihugu biteza imbere umuziki bikorwa. Digital Rwanda 2020 yerekana ko mu Rwanda nibura 3% by'abaturarwanda babasha gukoresha murandasi muri miliyoni zisaga 12 zirutuye. 

    Ibi bivuze ko abo bakoresha internet aribo bakabaye bateza imbere abahanzi nyarwanda ariko nabo hari abayikoresha ibindi bidafite aho bihuriye no kureba indirimbo. Muri Mutarama mu 2020 abaturarwanda bari batunze telefoni bari 73% by'abanyagihugu bose. Abaturage bakoreshaga murandasi bari miliyoni 3.


    Tuff Gangs bakoze umuziki bakundwa n’abafana badafite amikoro ahagije none bamwe muri bo babuze ayabajyana muri studio. 

    Iyi mibare ubwayo irerekana ko abahanzi nyarwanda bigoye gukora umuziki ukabungukira mu gihe bawukorera abafana bakennye. Byigeze kubaho ko abari bagize itsinda rya Tuff Gangs bakundwaga n'urubyiruko rwinshi nyamara byagera igihe cyo kuba baba bari mu marushanwa abasaba kubatora bakabura amajwi kuko urwo rubyiruko rubakunda cyane rukennye nta telefoni rutunze.


    Uyu ni Rafiki umwe bagezweho ariko ubushobozi bwaramushiranye none ntagikora ahozaho nyamara yari afite abafana benshi

    Muri Mutarama mu 2020 muri Tanzania hari miliyoni zirenga enye zikoresha imbuga nkoranyambaga nyamara mu Rwanda hari abazikoresha bangana na 610,000 nk’uko bitangazwa na Digital 2020 Rwanda. Ni kenshi habaho ibitaramo bikitabirwa n'abantu bake mu gihe bisaba kwishyura amafaranga runaka nyamara ibitaramo by'ubuntu usanga hiyambazwa inzego z'umutekano mu gucunga umutekano w'aho byabereye, ibi nabyo birakwereka ko benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda nta bushobozi buhagije bafite.

    Iri tsinda rya Charly na Nina nta ndirimbo riheruka nyamara barakunzwe mu gihe cyabo ku buryo babonye ubushobozi bakongera kuririmba

    Umuhanzi Senderi International Hit uracyaheruka kumwumva? Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bandika indirimbo zuje ubutumwa bukomeye, bamaze igihe batagaragara cyane mu muziki nyuma y’iyaduka rya Covid-19, nawe yagizweho ingaruka n’iki cyorezo cyagabanyije imbaraga ze mu muziki. Ariko iyo abafana be baba ari abantu bakize rwose cyangwa bazirikana ibikorwa bye, baba nibura barakomeje kureba ibihangano bye yakoze mu bihe bishize biri kuri Youtube n’ahandi, akabona uburyo bwo gukomeza gukora ibihangano bishya.


    Senderi Hit abonye uburyo ntakabuza yakora ibihangano bishya

    Igihe cyose umuhanzi afite abo akorera umuziki bakennye biragoye ko bamusunika kuko nabo baba batikura ku rwego bariho mu iterambere. Ibi rero biratwereka ko igihe cyose umuhanzi wo muri Tanzaniza yashyigikirwa nta kabuza azaca ku muhanzi nyarwanda umaze imyaka irenga 15 arwana no gushaka ibimutunga abikuye mu muziki aho gutangira kwagura uwo muziki kuko nta bushobozi aba yarawukuyemo. 


    Diplomate yavuze ko umukire utakuzamura adakwiriye kubabazwa n’imyitwarire yawe

    Ikintu gishoboka ni uko abahanzi nyarwanda bakora indirimbo nibura zikurura ababa hanze y’u Rwanda kuko nibo bafite ubushobozi bwo kubateza imbere ariko abahanzi barasabwa nanone guhora bahanga udushya mu ndirimbo nk’uko Diamond abigerageza ubu indirimbo ze zikaba zirebwa n'abo hanze ya Tanzania nka Kenya na Amerika. 

    Diplomate yigeze kuririmba ko umupatro utakuzamura adakwiriye kubabazwa n'impantaro utazamuye. Ibi biraha isomo abahora banenga abahanzi nyarwanda nyamara badashobora no kujya kuri shene zabo za YouTube ngo barebe indirimbo z'abo bahora banenga, ubwo nirinze kuvuga ibyo kwitabira ibitaramo no kugura imizingo y'abahanzi nyarwanda kuko usanga bikiri ku rundi rwego aho hakwiriye kwigisha cyane bagakunda abahanzi nyarwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102759/uko-mbibona-ubukene-bwabafana-bumuziki-ni-bwo-busubiza-hasi-abahanzi-nyarwanda-102759.html

  • Exclusive: Christopher yavuze icyo yakundiye… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, Christopher yizihije isabukuru y'amavuko yasanze hashize iminsi mike Nyina yitabye Imana yasezeranyije kwita ku bo yasize.

    Ni isabukuru ivuze kinini mu buzima bwe, kuko ari yo ya mbere yizihije afite umukunzi akanabyemeza mu itangazamakuru. Mu myaka 10 amaze mu muziki, uyu muhanzi ntiyigeze agaragaza umukunzi we.

    Byigeze kuvugwa ko yacuditse na Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014, ariko impande zombi zabyamaganiye 'kure'.

    Ejo, Christopher yasohoye amafoto n'amashusho kuri konti ye ya instagram agaragaza icyumba cyihariye gitatse indabo mu ishusho y'umutima n'indi mirimbo y'ubuzima yasize urwibutso mu mutima w'uyu musore.

    Amafoto yasohoye amugaragaza akata umutsima (cake) afashijwe n'ikiganza cy'umukobwa atigeze agaragaza. Yarengejeho ati 'Imbaraga z'urukundo, mbega gutungurwa!' Kuri 'Cake' handitseho ngo 'Isabukuru nziza rukundo rwanjye.'

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Christopher yemeje ko ari mu rukundo kandi ko imyaka itatu ishize atangiye urugendo rweruye n'uyu mukobwa w'Umunyarwandakazi.

    Uyu muhanzi yavuze ko igihe kitaragera ngo atangaze byinshi byerekeye umukunzi we. Ariko ko uyu mukobwa yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku mukobwa bajyana mu rukundo.

    Ati 'Ni umuhanga kandi agaragara neza. Ni mwiza kandi afite umutima wita ku bandi. Ibintu byose uzi umuntu ashaka ku wundi arabifite,'

    Muri muzika, Christopher aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye yise 'Breath', 'Uti Sorry', 'Ndakwemera' n'izindi nyinshi. Amaze iminsi ahugiye mu gutegura no gutunganya Album ye nshya.

    Uyu mukobwa yabwiye Christopher ati “Isabukuru Nziza Rukundo”

    Christopher yirinze kugaragaza isura y’umukobwa wamutwaye umutima, avuga ko igihe kitaragera

    Icyumba gitatse indabo Christopher yizihirijemo isabukuru y’amavuko

    Christopher yabwiye INYARWANDA ko imyaka itatu ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa wamutunguye ku isabukuru ye y’amavuko

    Christopher yavuze ko umukobwa bakundana yujuje buri kimwe cyose yifuzaga ku mwari bakundana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BREATH’ YA CHRISTOPHER MUNEZA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102775/exclusive-christopher-yavuze-icyo-yakundiye-umunyarwandakazi-bamaranye-imyaka-itatu-mu-ruk-102775.html

  • Ouagadougou: Umusore usa na Perezida Paul Kag… – #rwanda #RwOT

    Bakomoka mu bihugu bitandukanye, ntibahuje imyaka kandi ntibahuje n'imirimo kuko umwe ari Umukuru w'Igihugu, undi akaba umusore ukiri muto wituriye mu gace k'akajagari k'Umurwa Mukuru wa Burkina Faso. Uburyo neza n'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda byatumye bamutazira amazina ye, aho kuri ubu yamenyerewe kwitwa Paul Kagame n'ubwo na we atamuzi amaso ku maso.

    Ni umusore bigaragara ko akiri hagati y'imyaka 28 na 35, aho abamubona bavuga ko iyo aza kuba afite imyaka 63 y'amavuko byari gukekwa ko yaba ari impanga ye. Uwo bahuye wese azi Perezida Kagame mu itangazamakuru cyangwa yarigeze kumubona imbonankubone, ahita amwita Paul Kagame.

    Uwo musore utaratangazwa amazina ye nyakuri ariko akaba avuga ko inzozi ze za mbere ari izo guhura na Perezida Kagame yiswe amazina ye ataramumenya, cyane ko yiyemeje no kumufata nk'icyitegererezo cy'ubuzima bwe nyuma yo gukurikirana ibikorwa by'ubutwari byaranze Perezida Kagame mu Busore n'ubu akaba akiri indakemwa mu Gihugu cye, muri Afurika no ku Isi yose.

    Ni kenshi hakunze kugaragara abantu basa n'ibyamamare mpuzamahanga ariko ugasanga abo bantu batarigeze bamenya ibyo byamamare bitewe n'imibereho babamo ahantu mu byaro batabasha kubona ikoranabuhanga, cyangwa se babazi kuri za televiziyo n'ibindi bitangazamakuru.

    Birashoboka ko na we usoma iyi nkuru waba ufite umuntu musa mu kindi gice cy'Isi, ukaba utaramubona bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo no kuba mwembi ntawurakora ibikorwa byatuma yamamara. Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yanditse ko uyu musore usa nka Perezida Kagame yifuza guhura nawe.

    Dore amafoto y'uwo musore usa neza nka Perezida Kagame

    Uyu musore yifuza guhura na Perezida Kagame

    Src: Imvaho Nshya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102776/ouagadougou-umusore-usa-na-perezida-paul-kagame-yifuza-guhura-na-we-102776.html

  • Amateka, ibigwi n'ibyiciro by'intwari z'U Rwanda zibukwa tariki ya 01 Gashyantare ya buri mwaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 01 Gashyantare ya buri mwaka, mu Rwanda hizihizwa umunsi w'intwari aho hibukwa intwari zitangiye u Rwanda. Kuba intwari byakabaye ibya buri wese ariko ni ikigero kigerwaho habayeho kugiharanira ndetse cyane binyuze mu bikorwa.

    Intwari zibukwa mu rwego rwo guhabwa icyubahiro ndetse hagamijwe no gutera ishyaka abakiri bato. Gashyantare tariki ya 1 ni umunsi buri mwaka u Rwanda rwahariye abakoze ibikorwa by'indashyikirwa aho hakorwa ibiganiro bigaruka ku mateka yaranze izi ntwari ndetse zinahabwa icyubahiro.

    Iki gikorwa akenshi gikorwa mu ngeri zose haba mu kubinyuza mu marushwanwa y'imikino itandukanye ndetse no mu bitaramo by'imyidagaduro biba birimo ababyinnyi ndetse n'abaririmbyi b'ingeri zitandukanye.

    AMATEKA Y'INTWARI Z'U RWANDA

    Intwali z'u Rwanda zigabanyijemo ibyiciro bitatu: Imanzi, Imena n'Ingenzi.

    1. Urwego rw'Intwari z'Imanzi:

    Uru rwego rurimo intwali zitakiriho.

    Ingabo itazwi izina:

    Ingabo itazwi izina yatoranijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye.

    Ingabo itazwi izina ihagarariye ingabo zose z'u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy'ubungubu n'ikizaza zirwanira igihugu.

    Imva y'Ingabo Itazwi izina ni ikimenyetso cyo guha icyubahiro gihebuje abana b'u Rwanda bitanze baharanira guhanga no kwagura u Rwanda, ubwigenge n'ubusugire bwarwo.

    Major General Rwigema Fred:

    Yavukiye i Mukiranze mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957. Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, agwa ku rugamba yari amaze gutangiza rwo kubohora u Rwanda.

    Major General Rwigema Fred: Mu bwana bwe, yakundaga kwibaza icyatumye bava iwabo mu Rwanda n'icyabuze kugira ngo basubireyo. Yakundaga gusoma ibitabo by'abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkurumah, Mao-Tse-Tung na Fidèle Castro.

    Ataretse kuba Umunyarwanda, Fred Rwigema yagiye agira imyanya ikomeye muri NRA nko kuba Uwungirije Umugaba Mukuru w'Ingabo (Deputy Army Commander), Minisitiri Wungirije w'Ingabo (Deputy Minister for Defense) n'Umugaba Mukuru w'imirwano (Overall Operations Commander).

    Muri iyo mirwano yose yo mu mahanga, Fred Rwigema yari umusirikare nyakuri, w'intangarugero mu mikorere n'imyifatire, kugira ikinyabuphura no kubahiriza amategeko.

    Ariko, muri byose yahozaga u Rwanda ku mutima, adahwema kuvuga ko 'kubohora u Rwanda ari ngombwa'. Fred Rwigema yaranzwe n'ubupfura n'ubuhanga, kuba umunyakuri, areba kure, azi kwihangana, yubaha bose, ategekesha urugero, akunda umuco wa kinyarwanda n'imikino aba umuhuza w'abantu. Yabaye urugero rwo kwitanga no gukunda igihugu bihebuje.

    2. Urwego rw'Imena

    Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre:

    Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw'Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane abakiri bato.

    Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw'Abanyarwanda: ashinga Fonds Mutara, asaba abapadiri b'abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry'Abayisilamu ku Ntwari ry'i Nyamirambo, ashinga za Ecoles Laïques, ashinga Ishuri ry'Abenemutara ry'i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.

    Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y'agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy'umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga ” kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera “.

    Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n'ubwigenge by'Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari byo yazize nka ba Lumumba na Rwagasore.

    Michel Rwagasana:

    Michel Rwagasana yakoze imirimo inyuranye. Iyi mirimo yose yerekana ko yagirirwaga icyizere kubera ubunyangamugayo n'umwete bye, yabaye umukozi wa Leta Mbirigi i Bujumbura, yabaye umunyamabanga w'Inama Nkuru y'Igihugu kuva yajyaho muri 1954, yanabaye umunyamabanga wihariye w'Umwami Mutara wa III Rudahigwa.

    Kubera guharanira ubumwe, ubwigenge bw'u Rwanda no kurwanya amacakubiri yabaye umunyamabanga wa mbere w'ishyaka Union Nationale Rwandaise ry'umwami Mutara III Rudahigwa ajya mu ntumwa z'u Rwanda zaruhagariraga mu bindi bihugu no muri LONI.

    Michel Rwagasana yatanze urugero ruhebuje rwo gushyira imbere inyungu z'igihugu aho kwita ku ze bwite kuko aba yaremeye politike y'irondakoko agahabwa umwanya ukomeye mu Rwanda rwari rutegetswe na mwene Se wabo Gerigori Kayibanda nka Perezida wa Repubulika.

    Uwilingiyimana Agatha:

    Uwilingiyimana Agatha yabaye Minisitiri w'Intebe wa mbere w'umugore kuva kuwa 17 Nyakanga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe n'abari ingabo z'igihugu. Uwilingiyimana Agathe yagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k'iringaniza mu gihe yari Minisitiri w'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye mu butegetsi bw'irondakarere n'irondakoko.

    Yongeye kugaragaza ubwitange bwe buhebuje mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeza iy'ubuyobozi agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n'abicanyi. Ntawashidikanya ko ari umwe mu bagore b'Abanyarwanda baharaniye uburenganzira bw'Umunyarwandakazi.

    Félicité Niyitegeka: Yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko yanze kwitandukanya n'abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi.

    Mu mibereho ye, Niyitegeka Félicité yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w'ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w'abafasha b'ubutumwa no gufasha abatishoboye. Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.

    Kuba intangarugero yari yarabigize umuco ni cyo cyamufashije mu kwemera kwitangira abari baramugannye ahitamo kwicwa aho kugwa mu ngengabitekerezo y'ivanguramoko.

    Abanyeshuri b'i Nyange: Abemezwaho ubutwari ni abari mu cyigo cy'i Nyange mu ijoro ryo kuwa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry'uwa gatandatu n'uwa gatanu igihe abacengezi bateraga icyo kigo ari abapfuye ari n'abatarapfuye iryo joro.

    Abanyeshuri b'i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y'ubumwe bw'Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.

    Babereye Abanyarwanda muri rusange n'urubyiruko by'umwihariko, urugero rw'urukundo, rwo kurwanya amacakubiri no kwitangira uburenganzira bwa muntu.

    3. Urwego rw'Ingenzi

    Abantu bari muri uru rwego ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.

    Mu gukora iyi nkuru hifashishijwe inyandiko 'INTWARI Z'U RWANDA' ya Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

    SRC: INYARWANDA

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amateka-ibigwi-nibyiciro-byintwari-zu-rwanda-zibukwa-tariki-ya-01-gashyantare-ya-buri-mwaka/

  • Kayonza: Babiri bafatanywe ibiro 14 by'urumogi – #rwanda #RwOT

    Abafashwe umwe afite imyaka 22 undi akagira 41. Bombi bafatiwe mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, kuwa 30 Mutarama 2020.

    Polisi yatangaje ko basanganywe ibiro 14 by'urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati 'Ubusanzwe umwe muri aba ni umumotari mu Murenge wa Ndego, niwe wazaniye ruriya rumogi mugenzi we. Abaturage baduhaye amakuru tujyayo dusanga yagiye kurubitsa ahandi hantu, turacyashakisha uwari uhatuye.'

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko umwe muri aba bagabo amaze gufatwa yajyanye abapolisi aho yabikije biriya biro 14 by'urumogi ndetse ajya no kuberaka aho mugenzi we akorera umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Ndego nawo wo mu Karere ka Kayonza. Aba bombi ntibasobanura neza aho bakura ruriya rumogi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe yatumye bariya bombi bafatwa. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye kuko biri mu rwego rwo kwicungira umutekano no kurinda ubuzima bwabo.

    Ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko urumogi ruri mu bihungabanya umutekano kuko abarunyoye bakora ibyaha bitandukanye.”

    “Bamwe mu rubyiruko bamaze kwangirika ubuzima kubera urumogi abandi bagafatwa bagafungwa. Turakangurira abantu kureka ibikorwa byose bijyanye n'urumogi kuko ni icyaha gihanwa n'amategeko.”

    Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe hagishakishwa uwo bari barabikije ruriya rumogi.

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20Frw ariko atarenze miliyoni 30Frw.

    Aba bagabo bafatanywe ibiro 14 by’urumogi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-babiri-bafatanywe-ibiro-14-by-urumogi