Blog

  • Ikimetso nyakuri ukwiriye kumenya muri iki gihe #rwanda #RwOT

    'Ntimugakorere ibyo kurya bishira,ahubwo mukorere ibyo kurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraraho,ibyo umwana w’umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo. Baramubaza bati 'Tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana?' Arabasubiza ati 'Umurimo w’Imana nguyu ni ukwizera uwo yatumye'. Baramubaza bati 'Urakora ikimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakorana ni iki?' Yohana 6:27:30

    Ndabasuhuje mu Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo. Hashimwe Imana Data wa twese mwiza uturindira mu makuba y’uburyo butari bumwe, akatwuzuza umunezero n’amashimwe no mugihe turi mu butayu bwumye. Haleluyaaa! Dushimye Umwami Yesu Kristo wemeye kudusangiza amagambo ye ngo natwe tuyasangire namwe. Icyubahiro ni icye ibihe bidashira.

    Bavandimwe muri iyi minsi ya nyuma yo mu kinyejana cya 21, ni igihe cyo ku mugoroba w’isi aho iyi si ubwayo iri ku musozo ndetse ikaba ishirana no kwifuza kwayo.Ni igihe cyuzuye amayoberane kandi impinduka zirisukiranya uko bwije n’uko bukeye. Iyo urebye mwene muntu usanga ameze nk’uwaheze mu rungabangabo.Tugeze mu gihe aho mu isi huzuye amakuba, ibyago, intugunda, umuvundo, ubwoba bwinshi, ibyorezo ndetse harimo n’imyuka iyobya.

    Ubuhanuzi buraca ibintu hirya no hino kandi huzuyemo uruvange rw’amayerekwa mu by’ukuri utamenya icyerekezo cyayo ndetse na ba nyir’uguhanura barageraho bakavuguruzanya. Abantu benshi bari guta ukwizera nyakuri ahubwo bakirirwa biruka mu isi, mu misozi, mu nzuzi, imigezi, mashyamba, intare z’amabuye n’ibihanamanga, abandi ku mbuga nkoranyambaga abandi mu bahanuzi n’abapfumu. Buri wese aragenda abaza ati ese noneho buracya? Ese nzapfa, ariko ubu ntidushize? Noneho se ubu dukore iki? Ese umuntu yabaho ate ko ibintu byacitse ndetse n’ubuzima bw’ejo bukaba butagaragara neza?

    Mubyukuri iyo winjiye mu mpamvu zituma abantu basigaye babayeho gutya, ni uko hari abantu basa nkaho batagira umuremyi, abandi bakaba ari abari barashyize ibyiringiro byabo mu bantu n’ibintu. Usanga umuntu atarizeye Kristo Yesu by’ukuri ngo ashinge imizi muri we ahubwo ugasanga arebera kuri runaka.

    Muri Iki gihe rero uri no gusanga benshi mu bahoze ari ababwirizabutumwa bwiza bari kubivamo ndetse abantu bari kubibura imbuto bari barabibye; bari guhakana Kristo bizeye ku mugaragaro. Noneho ubabonye akavuga ati 'Ariko wa mugani ko n’ubundi nta kindi kimenyetso nabonye, ese koko n’iyo Mana yaba itabaho cyangwa tukaba nta juru tuzabona? Ibi biraterwa no kwibagirwa ibyo Imana yagukoreye ndetse no kudasubiza amaso inyuma ngo turebe koko niba hari urugendo twakoranye na Kristo.

    Ese reka tunabigenzure wa mugani. Ubundi warakijijwe? Usibye kuba ubwiriza Ijambo ry’Imana, usibye kuba ubarizwa mu idini yanyu wemera ndetse ukaba witwararirika nk’uko imihango yanyu yose iri, usibye kuba ukora imirimo itandukanye, kuririmba, gusenga ( uhumirije cyangwa ukanuye cg ugendagenda washinyirije uzamuye n’ikiganza), uretse kuba ugemurira abarwayi no gufasha abakene n’ibindi ibyo uwabiteruramo akabikuvanaho, usigarana iki mu by’Ukuri?

    Kimwe mu bintu byari byarihishe Abayuda ni ukwibwira ko kuba bubahiriza imihango n’imigenzo n’imiziririzo yo mu idini ya kiyuda hari ibyo byabafasha mu gukizwa. Bamwe ndetse bageze ubwo bavusha abandi amaraso nka Sawuli wahindutse Paulo ngo barakorera Imana, ariko iryo ni ishyaka ritava mu bwenge. Urwango ruva kuri sekibi se w’ibibi n’ababi ari we Satani. Mbere y’ibyo byose bikubiza icyuya, bikakureegesha imitsi ukwiriye kubanza gukizwa ukakira urukundo ruva ku Mana Data, ukakira imbabazi ziva mu gitambo Yesu yatambye ku musaraba maze ibyo bikagutera gukora imirimo myiza yo kwizera.

    Ubundi Kwezwa biva mu kwizera, kuko twezwa n’Ijambo ry’Imana. Ni ryo muyoboro nyakuri utumenyesha ibya Kristo ndetse n’urugendo rujya mu ijuru. Iyo twizere iri jambo tugera ku musaraba tukezwa n’amaraso y’igiciro cyinshi ya Kristo Yesu. Aya rero araduhindura rwose nuko nkuko Kristo yabidusezeranyije akaduha Umwuka Wera. Uyo ni we utweza atuyobora mu kuri kose ndetse atubwira n’ibyenda kubaho.

    Iyo ukijijwe by’ukuri urabimenya kandi ukanyurwa nabyo. Ukagwiza amahoro muri Kristo, ukamenya ko kuba ariho uriho kubw’inyungu z’Ubwami bw’Imana kandi ko niba wanagenda waba ugiye aheza kuruta ahandi. Mubyukuri kwirirwa ugenda ubaza ngo noneho biragenda bite, uba ufite ikibazo mu rufatiro rwawe, rurajegajega.

    Nonese niba warihannye koko kandi ukaba uri Umwana w’Imana ukaba uzi ko Umwami agukunda ni ikihe kimenyetso ukeneye kumenya? Ikibazo abenshi turirukankira ibya hano mu isi ariko rwose icyo twasomye ni uko ibi bishira ndetse vuba. Birababaje aho umuntu abaho mu buzima butubaha Imana ariko akirirwa ashakisha ibimenyetso ndetse n’ibitanganza.

    Dore Igisubizo Yesu yatanze ku bantu babaza ibimenyetso

    ' Abantu b’iki gihe ni abantu babi (bishimira ubusambanyi) bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona.' ( Luka11:29, Matayo 16:4).

    Erega nta kindi kimenyetso! Asigaje kugaruka gusa kwima ingoma ye no guhora inzigo.

    Dore ukuri ni uku, Kristo Yesu yaje mu isi kudupfira ngo adukize ibyaha.Yabanye n’abatubanjirije, yandikisha amagambo ye ngo atubere intungabugingo, asiga Umwuka Wera nk’umufasha asubira mu ijuru. Icyo itorero ritegereje mu by’ukuri si ikindi, ahubwo ni ugutaha gusa tukajya gusanganira uwadukunze akanadupfira.

    Yatubwiye ko igihe cye cyo kugaruka kizwi gusa na Data wenyine kandi ngo kizaza ari nk’umurabyo ndetse ngo ni akanya gato nk’ako guhumbya. Avuga ko mu isi ibintu bizaba ari ibisanzwe rwose nko mu minsi ya Nowa ndetse mu gihe abantu bibwira ko nta kibi gihari. Yewe yanavuze byinshi mu bigaragaza kuza kwe kandi byamaze kuboneka. Ikimenyetso rero cya nyuma ni ukujyanwa kw’itorero. Mbese uriteguye, mbese uri maso? Mbese uzi neza ko azaza nta n’umwe ubizi? ( Matayo 24:32-44).

    'Dore arazana n’ibicu Kandi amaso yose azamureba ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none Amen!' Ibyahishuwe 1:7

    Itorero rigiye gutaha ariko kandi n’abatarakiriye Yesu Kristo ngo bamwizere bahindukire bave mu byaha, nabo ababikiye urubanza no kubaciraho iteka ry’umuriro utazima aho bazaririra bakahahekenyera amenyo ( Matayo 13:50)

    Uko byagenda kose wabishaka utabishaka, wabyemera utabyemera, Kristo Yesu azagaruka kandi nta muntu n’umwe wo mu isi utazamubona. Abamwizeye bazaba banezerewe mu gihe abanze kumvira ubutumwa bwiza no kumwakira ngo abe Umwami wabo bazaba mu muborogo n’ububabare budashira.

    Nuko rero izere Kristo Yesu kandi ube maso, witegure gutaha. Imana idufashe.

    Murakoze

    Bruce Abraham K.

    Source : https://agakiza.org/Ikimetso-nyakuri-ukwiriye-kumenya-muri-iki-gihe.html

  • Huye: Binubira konerwa n’inkende zabaye nyinshi mu Mujyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Huye babangamiwe n
    I Huye babangamiwe n’inkende zibonera

    Nk’abahinga mu gishanga cya Mukoni mu Murenge wa Tumba, bavuga ko zibonera imyaka yose, byaba ibigori, ibishyimbo, ibijumba, inyanya n’ibindi.

    Vérène Nibakure, ni umwe mu bahafite umurima, avuga ko kugira ngo babashe kweza imyaka bahinze muri icyo gishanga, bisaba ko bayirinda.

    Agira ati “Ibigori iyo ukibitera ntubirinde, zijya mu ntabire zikabikuramo zikabirya. Ibitangiye kuzamuka biva mu butaka, zirabirandura zikarya kuko biba bicyoroshye. Ibyamaze guheka na byo zirabigonyoza zikabirya”.

    Yungamo ati “Nari nahinze inyanya, zitangiye guhisha zirazirya zirazimara. Ubu natahiye aho!”

    Inkende kandi ngo aho zisanze imbuto ntizizisiga, harimo amapera, amapapayi, imyembe n’ibindi. N’aho zigeze zigasanga ibiryo bihiye ntibaziteshe, zirabirya.

    Abacururiza ku Mukoni nabo ngo barangara gato zikabangiriza, baba abacuruza ibisuguti, amabombo, imigati, n’ibindi.

    Uwitwa Emmanuel Ukobizaba bakunze kwita Kibonge ati “Iyo hari nk’umukiriya nshyiriye mituyu zihari, ngarutse nsanga zatwaye amabiswi n’amabombo. Na za shikerete zirazirya nk’uko abantu na bo bazirya.”

    Inkende kandi ngo zisuzugura ab’igitsinagore, ku buryo abacuruza imineke bayitwaye idapfundikiye ziyibatesha zikayirya.

    Ibigori bigomba kurindwa kuva bigiterwa kuko na bwo zibirya
    Ibigori bigomba kurindwa kuva bigiterwa kuko na bwo zibirya

    Mu murima na ho harindwa n’abagabo ndetse n’abasore, kuko abagore bo batazirukana ngo zigende.

    Alice Masengesho uhinga mu gishanga cya Mukoni ati “Nari nahinze ibigori, ariko umurima zarawurangije, zancyuje umunyu. Nagerageje kuzirukana zirananira ngeze aho ndazihorera. Nibwiraga ko nzarya ibigori ngashesha n’igikoma, none narihanaguye. Uzirukana uri umugore zikaguhema!”

    Abatuye mu duce inkende zikunze kugeramo, aho ni ahitwa i Tumba, ku Itaba no ku Karubanda, bose bifuza ko hagira igikorwa kugira ngo zigabanuke, batekereza ko zibonera kuko zororotse zikaba zarabaye nyinshi.

    Ibyo kandi babivuga babihereye ku kuba mbere zikiri nkeya zarabaga mu ishyamba rikikije Kaminuza rizwi ku izina rya Arboretum, ku buryo no kuzibona byari nka tombola.

    Aho zabereye nyinshi, byabaye ngombwa ko zijya gushakishiriza ibyo kurya mu nkengero z’iryo shyamba.

    Abahinga munsi y
    Abahinga munsi y’ishyamba rya Arboretum ntibakweza batarinze imyaka yabo

    Telesphore Ngoga ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga Pariki z’igihugu mu Rwego rushinzwe iterambere (RDB), avuga ko ikibazo cy’inkende zonera abaturage kivugwa no mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rulindo, kandi ko bafatanyije n’uturere bari kwiga uko cyakemuka.

    Ati “Turi kurebera hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere uburyo zacungwa zitangije cyane. Turi no kureba niba nazo zitashyirwa ku rutonde rw’inyamaswa ikigega gitanga indishyi cyishyurira ibyo zangije.”

    Anavuga ko hazagira igikorwa kuri iki kibazo muri uyu mwaka wa 2021, kuko hari ibyadindijwe n’ibihe by’indwara ya Coronavirus.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-binubira-konerwa-n-inkende-zabaye-nyinshi-mu-mujyi

  • Kayonza: Babiri bafatanywe ibiro 14 by’urumogi – #rwanda #RwOT

    Abafashwe umwe afite imyaka 22 undi akagira 41. Bombi bafatiwe mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, kuwa 30 Mutarama 2020.

    Polisi yatangaje ko basanganywe ibiro 14 by’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Ubusanzwe umwe muri aba ni umumotari mu Murenge wa Ndego, niwe wazaniye ruriya rumogi mugenzi we. Abaturage baduhaye amakuru tujyayo dusanga yagiye kurubitsa ahandi hantu, turacyashakisha uwari uhatuye.”

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko umwe muri aba bagabo amaze gufatwa yajyanye abapolisi aho yabikije biriya biro 14 by’urumogi ndetse ajya no kuberaka aho mugenzi we akorera umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Ndego nawo wo mu Karere ka Kayonza. Aba bombi ntibasobanura neza aho bakura ruriya rumogi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe yatumye bariya bombi bafatwa. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye kuko biri mu rwego rwo kwicungira umutekano no kurinda ubuzima bwabo.

    Ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko urumogi ruri mu bihungabanya umutekano kuko abarunyoye bakora ibyaha bitandukanye.”

    “Bamwe mu rubyiruko bamaze kwangirika ubuzima kubera urumogi abandi bagafatwa bagafungwa. Turakangurira abantu kureka ibikorwa byose bijyanye n’urumogi kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

    Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe hagishakishwa uwo bari barabikije ruriya rumogi.

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20Frw ariko atarenze miliyoni 30Frw.

    Aba bagabo bafatanywe ibiro 14 by’urumogi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-babiri-bafatanywe-ibiro-14-by-urumogi

  • Ruhango: Mudugudu yavuze ko yirukanywe ku buyobozi azira gusaba ko yubakirwa – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2020 nibwo TV1 yatangaje inkuru y’uyu mugabo Murwanashyaka ubarizwa mu cyiciro cya mbere ubwo yayoboraga Umudugudu wa Karehe, avuga ko inzu ye yaguye igwishijwe n’imvura asaba kubakirwa kuko nta nta mikoro yari afite.

    Yagize ati “ Nta mikoro mfite, icyo nabasaba n’uko bafasha noneho bakamfasha bakanshakira aho mba kuko n’ubundi nzi ko leta y’u Rwanda isanzwe inabishobora.”

    Murwanashayaka ahamya ko nyuma yo kuvugana n’itangazamakuru abayobozi be baramurakariye cyane kuburyo byaje no kumuviramo kwirukanwa ku mwanya w’umukuru w’umudugudu no gukurwa muri gahunda ya VUP.

    Ati “Nari nsanzwe ndi umuyobozi w’umudugudu wa Karehe n’ubwo ntakiriho kubera impamvu ntazi kuko naje kumva ngo umuyobozi wa Karehe bamuhagaritse, nagerageje kubaza icyaha cyanjye ntabwo nakibonye. Nkeka byaratewe n’uko nakunze kugira ikibazo n’itangazamakuru cy’uko nkwiye kubakirwa nkagira icumbi mbamo.”

    Yakomeje avuga ko buri gihe iyo yagaragazaga ko akeneye inzu yo kubamo ubuyobozi bwe bwamurebaga nabi ndetse rimwe na rimwe bukanabimubwira ntabyiteho.

    Ati “Ntekereza ko ariyo mpamvu buririyeho bakankuraho kugira ngo ntakomeza mvuga ibyo. Kenshi iyo twavuganaga bampamagaraga bambwira ko nakoze ikosa ariko nkababwira ko numva ntaryo bagaceceka bakanyereka ko batishimye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko guhagarikwa muri ibi bikorwa byombi no kuvugana n’itangazamakuru atari byo byatumye yirukanwa.

    Ati “ Muri VUP n’ibintu bikorerwa mu buryo runaka wenda abantu bajye banasobanurira uko bikowa, ntabwo umuntu wese uri mu cyiciro cya mbere ari gukora muri VUP. Ku bijyanye no kuba umuyobozi w’umudugudu sinkeka ko kuvugira mu itangazamakuru ari byo byamubuza kuba yaba umuyobozi, hari inshingano atujuje zituma bamuvanaho icyizere.”

    Nemeyimana yavuze ko gufasha abaturage bijyana n’ubushobozi buhari ndetse anashimangira ko niba ari ku rutonde rw’abasenyewe bazafashwa azabikorerwa nk’abandi.

    Murwanashyaka John yavuze ko akeka ko yirukanywe ku buyobozi azira gusaba ubufasha mu itangazamakuru

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-mudugudu-yavuze-ko-yirukanywe-ku-buyobozi-azira-gusaba-ko-yubakirwa

  • Ruhango: Mudugudu yavuze ko yirukanywe ku buyobozi azira gusaba ko yubakirwa – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2020 nibwo TV1 yatangaje inkuru y'uyu mugabo Murwanashyaka ubarizwa mu cyiciro cya mbere ubwo yayoboraga Umudugudu wa Karehe, avuga ko inzu ye yaguye igwishijwe n'imvura asaba kubakirwa kuko nta nta mikoro yari afite.

    Yagize ati ' Nta mikoro mfite, icyo nabasaba n'uko bafasha noneho bakamfasha bakanshakira aho mba kuko n'ubundi nzi ko leta y'u Rwanda isanzwe inabishobora.'

    Murwanashayaka ahamya ko nyuma yo kuvugana n'itangazamakuru abayobozi be baramurakariye cyane kuburyo byaje no kumuviramo kwirukanwa ku mwanya w'umukuru w'umudugudu no gukurwa muri gahunda ya VUP.

    Ati 'Nari nsanzwe ndi umuyobozi w'umudugudu wa Karehe n'ubwo ntakiriho kubera impamvu ntazi kuko naje kumva ngo umuyobozi wa Karehe bamuhagaritse, nagerageje kubaza icyaha cyanjye ntabwo nakibonye. Nkeka byaratewe n'uko nakunze kugira ikibazo n'itangazamakuru cy'uko nkwiye kubakirwa nkagira icumbi mbamo.'

    Yakomeje avuga ko buri gihe iyo yagaragazaga ko akeneye inzu yo kubamo ubuyobozi bwe bwamurebaga nabi ndetse rimwe na rimwe bukanabimubwira ntabyiteho.

    Ati 'Ntekereza ko ariyo mpamvu buririyeho bakankuraho kugira ngo ntakomeza mvuga ibyo. Kenshi iyo twavuganaga bampamagaraga bambwira ko nakoze ikosa ariko nkababwira ko numva ntaryo bagaceceka bakanyereka ko batishimye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko guhagarikwa muri ibi bikorwa byombi no kuvugana n'itangazamakuru atari byo byatumye yirukanwa.

    Ati ' Muri VUP n'ibintu bikorerwa mu buryo runaka wenda abantu bajye banasobanurira uko bikowa, ntabwo umuntu wese uri mu cyiciro cya mbere ari gukora muri VUP. Ku bijyanye no kuba umuyobozi w'umudugudu sinkeka ko kuvugira mu itangazamakuru ari byo byamubuza kuba yaba umuyobozi, hari inshingano atujuje zituma bamuvanaho icyizere.'

    Nemeyimana yavuze ko gufasha abaturage bijyana n'ubushobozi buhari ndetse anashimangira ko niba ari ku rutonde rw'abasenyewe bazafashwa azabikorerwa nk'abandi.

    Murwanashyaka John yavuze ko akeka ko yirukanywe ku buyobozi azira gusaba ubufasha mu itangazamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-mudugudu-yavuze-ko-yirukanywe-ku-buyobozi-azira-gusaba-ko-yubakirwa

  • Ababyeyi batuzuza inshingano zo kurera abana bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe – #rwanda #RwOT

    Amakimbirane hagati y'ababyeyi, ubukene, ibihano bikabije n' ibindi bibazo bibera mu miryango biturutse ku babyeyi nibyo usanga abana bajya guhungira mu mihanda cyangwa mu bindi bikorwa bitabagenewe.

    Ni inshingano z'umubyeyi guha umwana uburere ndetse no kumurinda icyamuhungabanya ariko hari aho usanga ababyeyi birengagiza izo nshingano, kugeza aho biviramo abana kwishora mu ngeso mbi.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na TV1, bayibwiye ko amakimbirane yo mu miryango ari ku isonga mu bituma abana bagana inzira y'umuhanda, bitewe nuko imiryango ihoramo intonganya irangwa no gusiganira inshingano.

    Umwe muri aba babyeyi yavuze ko hari ubwo mu miryango habamo amakimbirane bigatuma ababyeyi basiganira inshingano ingaruka zikaza kuri wa mwana.

    Yagize ati 'Hari ubwo ababyeyi baba batumvikana bafitanye amakimbirane ugasanga habuze uhaha, nk'umugore yaba afite n'ayo mafaranga akanga kujya guhaha ngo kuko umugabo atatanze iposho, abana bakaburara umwana ejo akavuga ati aho kugira ngo mburare narara mu kiraro nkishakishiriza.'

    Ibi byashimangiwe n'undi mubyeyi wavuze ko aya makimbirane atuma ababyeyi bigira mu tubari abana mu rugo bagasigara bicwa n'inzara bigatuma bajya mu muhanda.

    Ati 'Umwana uvuye ku ishuri agasanga saa Sita ntibatetse nimugoroba ntibatetse ahubwo ababyeyi bagataha basinze bari kurwana, uwo mwana ava mu rugo akajya kwishakishiriza akazisanga mu mihanda.'

    Aba babyeyi bavuze ko igikwiye gukemura ibi bibazo ari uko hajya hahanwa aba babyeyi batuma umwana atorongera, hakajya hakorwa igenzura bakamenya aho abana bagiye bikabazwa ababyeyi.

    Ku ruhande rw'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, cyo cyavuze ko nta mubyeyi ukwiye kwirengagiza inshingano ze zo kurera umwana no kumuha byose akwiye.

    Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Munyemana Gilbert yavuze ko ababyeyi barenga ku nshingano zo kurera abana babo hari amategeko abahana.

    Ati 'Hari itegeko rihana ababyeyi badaha abana ituze kugeza ubwo bagiye mu mihanda, ababyeyi bakwiye gushishikarira gukomeza guha uburenganzira abana babo mu kubitaho ndetse no kuzuza ishingano zabo abatabikora bazahanwa.'

    Iyo umubyeyi atubahirije inshingano ze ku mwana bikamuviramo kujya mu ngeso mbi, iyo icyo cyaha agihamijwe n'urukiko ahanishwa itegeko rirengera umwana No 071/2018 mu ngingo yaryo ya 32.

    Aho ahanishwa bwa mbere iminsi ingana n'ukwezi akora imirimo ifitiye igihugu akamaro, iyo yongeye kugwa muri icyo cyaha ahanishwa gufungwa hagati y'amezi atandatu n'umwaka ndetse agacibwa ihazahabu iri hagati y'ibihumbi 500Frw na miliyoni.

    Ababyeyi batita ku bana bikabaviramo kujya mu mihanda bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-batuzuza-inshingano-zo-kurera-abana-bibukijwe-ko-hari-ibihano

  • Bimwe mu bimera byirukana imibu itera malariya #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe buhuriweho n’ibigo byinshi mpuzamahanga bwerekana ko udukoko dutera malaria twatangiye kwigaranzura umuti wa 'coartem’ ukunze gukoreshwa mu kuyivura, ikaba yibasira cyane ibihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko tubikesha BBC.

    Ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru 'Nature Medicine’, bwakorewe ku barwayi mu duce turimo Masaka i Kigali, Ruhuha mu Bugesera, Bugarama muri Rusizi, Kibirizi muri Gisagara na Rukara mu karere ka Kayonza.

    Abashakashatsi bo mu bigo Institut Pasteur bafatanyije, Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), OMS, Cochin Hospital na Kaminuza ya Columbia muuri Leta Zunze Ubumwe za America, bapimye amaraso y’abarwayi bo muri utwo duce. Barebaga niba umuti wa Coartem, ikinini gikubiyemo imiti ibiri artemether na lumefantrine, ukibasha kurwanya udukoko dutera malaria iyo tugeze mu mubiri.

    Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, yabwiye BBC ko uwo muti ugikomeje gukoreshwa kugeza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritanze amabwiriza mashya.

    Abo bashakashatsi basanze utwo dukoko turwanya uwo muti mu barwayi 19 kuri 257, cyangwa 7.4% muri kimwe mu bigo by’ubuvuzi byakorewemo ubwo bushakashatsi.

    Dr Mbituyumuremyi ati “Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko iyo miti ibiri ikubiye muri Coartem, umwe muri yo watangiye kugira intege nkeya kuko utwo dukoko twatangiye kugira ikitwa ‘resistance’ kuri wo”.

    Abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko haboneka kwihinduranya k’utwo dukoko (mutation) bigamije guca intege umuti usanzwe utwica.

    Arongera ati: “Ibyo bivuga ko uwo muti ushobora kuba wagira ibyago byo kudakomeza gukora neza hatagize ingamba zishyirwaho”.

    Ubwo umuti wa mbere wa malaria witwa 'Chloroquine’ wakorwaga, ngo abashakashatsi batekerezaga ko malaria izahita icika mu gihe cy’imyaka itari myinshi. Ariko kuva mu myaka ya 1950, udukoko dutera malaria twagiye twihinduranya turwanya imiti itwica.

    Mu 2008, ni bwo muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Iburasirazuba, byagaragaye bwa mbere ko utwo dukoko twatangiye kurwanya uburyo bugezweho bwo kuvura malaria.

    Ubwo bushakashatsi buvuga ko nubwo ikigero cyo gucika intege k’uwo muti kikiri hasi ariko ibyo ngo ni ukuburira gukwiye gutuma inzego zibishinzwe zifata ingamba. Dr Mbituyumuremyi avuga ko uyu muti wa Coartem ukomeje gukoreshwa kuko ukivura ku gipimo kiri hejuru ya 90%, kandi ucyemewe na OMS.

    Ati: “Gusa ibi ni nk’impuruza ituma hafatwa ingamba zihariye kugira ngo twitegure ko bibaye ngombwa haboneka undi wo kuwusimbura'.

    Yongeraho ko nubwo imibare igabanuka, ariko iyo harebwe umubare w’abayirwara, abo yica, n’amafaranga ayitangwaho, malaria ikiri ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

    Imibare ya RBC igaragaza uko Malaria ihagaze mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2018 — 2019, abayirwaye bageraga kuri miliyoni 3.9, naho abo yishe bakaba 270. Mu mwaka wa 2019-2020, abayirwaye bari miliyoni 2.5 ikaba yarishe abantu 180.

    Urebye iyo mibare, ubona ko abafatwa na malaria kimwe n’abo ihitana bagabanuka, ariko iracyahari kandi inzego z’ubuzima zivuga ko umubu urumana nijoro uri mu bitera malaria.

    Ibimera byirukana imibu mu nzu nijoro.

    Ku rubuga https://www.maisonapart.com,bavuga handitse ko impumuro y’ibimera bimwe na bimwe yirukana imibu, kubera iyo mpamvu ngo gutera ibyo bimera mu rugo ni ukwirukana imibu ku buryo burambye.

    Muri ibyo bimera birwanya imibu harimo ikitwa mucyacyayi, iyo ngo umuntu ashobora kuyitera mu rugo rwe hafi y’amadirishya aho bishoboka, yirukana imibu.

    Hari kandi indabo zitwa 'géranium’ nazo ziboneka mu ngo nyinshi, ariko ngo impumuro yazo yirukana imibu, u buryo ngo byaba byiza umuntu aziteye hafi y’amadirishya.

    Hari kandi ikimera kitwa 'basilic’ gihumura neza ubundi abantu bakunda gushyira kuri za 'salades’, impumuro yacyo yirukana imibu. Uwashaka yagitera mu 'ivase’, akayitereka hafi y’amadirishya cyangwa se hafi y’aho abantu bakunda gutaramira hanze.

    Ibibabi by’urunyanya bihumura nabi ku buryo umuntu abiciye yumva impumuro yabyo imubangamiye. uko ni nako bigenda ku mibu, uteye inyanya nkeya mu rugo, bifasha mu kurwanya imibu.

    Tungurusumu ndetse n’ibitunguru, nabyo bigira impumuro ikomeye yirukana udukoko dutandukanye harimo n’imibu.

    Ikindi kimera kirwanya imibu, ni ikitwa 'menthe’ kizwi nacyo mu Rwanda, kuko hari abakunda kukinywa nk’icyayi, impumuro yacyo yirukana imibu ariko no kuvuguta ibibabi byayo ukabisiga aho umubu wakurumye ngo bihita bivanaho ububabare.

    Hari kandi ikimera kitwa 'lavande’ nacyo ni ururabo batera nk’umutako, ariko impumuro yarwo yirukana imibu.

    Ku rubuga https://www.lemonde.fr, bavuga ko gufata amavuta y’inturusu avanze n’indimu nabyo byirukana imibu.

    Ku rubuga www.lindependant.fr bavuga ko gufata ikawa ukayishyira mu gikombe cy’icyuma kirimo ubusa, nyuma ukayirasiraho umwambi w’ikibiriti, uko igenda icumba umwotsi ngo byirukana imibu.

    Ibi bimera bigira umumaro wo kwirukana imibu itera malariya mu nzu
    umucyayicyayi
    menthe
    lavande
    tungurusumu

    Source: kigalitoday.com

    Source : https://agakiza.org/Bimwe-mu-bimera-byirukana-imibu-itera-malariya.html

  • Covid_19 yatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by'ubutwari – Perezida Paul KAGAME #rwanda #RwOT

    Perezida Paul KAGAME yatangaje ko COVID-19 yerekanye ko buri munyarwanda afite ubushobozi kubikorwa by'ubutwari.

    Abinyujije kurukutarwe rwa twitter, umukuru w'igihugu yavuze ko urugamba rwo guhashya COVID-19 rugikomeje, ashima inzego z'ubuzima n'iz'umutekano ku bwitange n'ubutwari bwabo, asaba buri munyarwanda gukomeze guharanira kurinda mugenzi we.

    Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by'ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021

    Umukuru w'igihugu yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wambere tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi w'intwari .

    Uyu munsi usanze abanyarwanda n'isi muri rusange byugarijwe na Corona virus.

    Ubusanzwe uyumunsi wizihizwaga mubirori rusange gusa kuri ubu siko bimeze kuko kuri iyinshuro harimo impinduka yatewe n'icyorezo kitwugarije.

    Murwego rwo gukomeza kwirinda abanyanyarwanda abaraza kuwizihiza bifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga.

    Umukuru w'igihugu yifurije abanyarwanda umunsi mukuru agira ati 'Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by'ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z'ubuzima bari ku isonga, n'inzego z'umutekano kubera ubwitange n'ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we'.

    Umuryango FPR Inkotanyi wifurije Abanyarwada bose umunsi mwiza w'intwari z'igihugu cyacu zabayeho mu bihe bitandukanye by'amateka y'u Rwanda ,aho insanganyamatsiko igira iti ' UBUTWARI MU BANYA RWANDA AGACIRO KACU '

    Hari bimwe mu bikorwa abanyarwanda benshi baba biteze k'umunsi nkuyu birimo imikino y'umupira w'amaguru, imipira y'amaboko, gusiganwa ku magare, ibyo bintu babyishimiraga ariko muri iki gihe ho ntibishoboka.

    Gusa kuri ubu hateganyijwe igitaramo gisingiza Intwari, kiza gutambutswa kuri Televiziyo.

    %

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/01/covid_19-yatweretse-ko-twese-dushoboye-ibikorwa-byubutwari-perezida-paul-kagame/

  • Umusore usa na Perezida Kagame yamusabye ikintu gitangaje [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umusore utuye mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uburyo asa neza na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ndetse nawe ngo arifuza ko bazahura.

    Uyu musore nawe ubizi neza ko asa na Perezida Kagame afite inzozi zo guhura na Nyakubahwa Perezida Kagame ari nayo mpamvu abantu benshi bari gukwirakwiza aya mafoto bari gusaba ko uwo musore yafashwa kugera ku nzozi ze.

    Uyu musore ukiri muto asanzwe yituriye mu gace k'akajagari k'Umurwa Mukuru wa Burkina Faso,Ouagadougou.

    Kubera ukuntu asa n'umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda,Paul Kagame byatumye benshi bamutazira amazina ye, aho kuri ubu yamenyerewe kwitwa Paul Kagame n'ubwo na we atamuzi amaso ku maso.

    Uyu musore bigaragara ko ari hagati y'imyaka 28 na 35, aho abamubona bavuga ko iyo aza kuba afite imyaka 63 y'amavuko byari gukekwa ko yaba ari impanga ya Paul Kagame.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umusore-usa-na-perezida-kagame-yaciye-ibintu-ku-mbuga-nkoranyambaga-amafoto

  • U Rwanda ni imbuto y’ubutwari bw’Abarwitangiye: Uko Perezida Kagame yunamiye Intwari Umwaka ushize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yunamira Intwari z
    Perezida Kagame yunamira Intwari z’igihugu umwaka ushize

    Ubusanzwe ibi birori byo kwizihiza Intwari z’u Rwanda, byabimbutirwaga n’Umuhango wo kunamira izo Ntwari ubera ku gicumbi cyazo, uwo muhango ukaba ukorwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Muri uyu mwaka uyu muhango ntiwakunze, kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid19, ndetse na Guma mu Rugo u Rwanda rurimo muri iyi minsi.

    Intwari z’u Rwanda zibukwa buri gihe kuri iyi tariki, ziri mu byiciro bitatu birimo , Imanzi, Imena, Ingenzi.

    Mu Ntwari z’Imanzi harimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse n’Umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

    Umuryango wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema Ushyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
    Umuryango wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema Ushyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
    Igituro cy
    Igituro cy’Umusirikare utazwi gihabwa icyubahiro

    Mu Ntwari z’Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite ndetse n’Abanyeshuri bigaga Inyange banze kwivangura bikaviramo bamwe kwicwa abandi ubu bakaba barahamugariye.

    Aba babyeyi ni abo mu Muryango wa Mutara III Rudahigwa bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
    Aba babyeyi ni abo mu Muryango wa Mutara III Rudahigwa bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
    Abo mu muryango wa Uwiringiyimana Agathe bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
    Abo mu muryango wa Uwiringiyimana Agathe bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
    Abo mu muryango wa Rwagasana Michel Bashyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
    Abo mu muryango wa Rwagasana Michel Bashyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
    Abahagarariye Intwari z
    Abahagarariye Intwari z’Inyange bashyira Indabo ku gituro cya bagenzi babo umwaka ushize

    Abari mu cyiciro cy’Ingezi ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.

    Dore mu mafoto uko Perezida Kagame yunamiye Intwari z‘u Rwanda, umwaka ushize

    Perezida Kagame buri mwaka yunamira Intwari zitangiye u Rwanda
    Perezida Kagame buri mwaka yunamira Intwari zitangiye u Rwanda
    Uyu muhango ubimburirwa n
    Uyu muhango ubimburirwa n’umunota wo Kwibuka Intwari z’u Rwanda
    Ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yari yitabiriye uwo muhango umwaka ushize
    Ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yari yitabiriye uwo muhango umwaka ushize
    Minisitiri w
    Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko ni we wakiriye Perezida Kagame muri uyu muhango

    Ingabo z
    Ingabo z’u Rwanda itsinda ricuranga imiziki y’ibirori ryari muri uyu muhango

    Dore uko Intwari z’u Rwanda zunamiwe umwaka ushize muri video

    Photo: Archives Kigali Today

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-ni-imbuto-y-ubutwari-bw-abarwitangiye-uko-perezida-kagame-yunamiye-intwari-umwaka-ushize