Blog

  • “Nakoreraga umwamikazi w’amazi (Mami wata), ariko ubu Yesu yarandokoye”: Ubuhamya bwa Elsie Kweta #rwanda #RwOT

    Mami wata ni umwuka mubi/ umudayimoni ufatwa nk’umwamikazi w’amazi ndetse ugasengwa n’abatari bake bo muri Afurika y’iburengera zuba, iy’amajyepfo ndetse n’ibihugu bimwe byo muri Afurika yo hagati babicishije mu myizerere twageranya nk’idini yabo yitwa VODU/ VOODOO. Iyi myizerere ifitwe n’abagera kuri Miliyoni 50 ku isi hose.

    Nkuko tubikesha urubuga rw’ivugabutumwa CASARHEMA, muri iyi nkuru turabagezaho ubuhamya bw’umukozi w’Imana Elsie KWETA ukomoka mu gihugu cya Bénin, wahoze ari umukozi w’umwamikazi w’amazi/Inyanja, uzwi ku izina rya ‘MAMI WATA’, nyuma akaza guhinduka ubu akaba akorera YESU.

    Elsie KWETA atangira ubuhamya bwe agira ati

    Kweta yakomeje agira ati

    Nyuma yaho nakomeje gukurana igikundiro cyinshi, kuburyo kumyaka 14 abagabo benshi bahoraga banyirukaho bikabije. Ndetse ndibukamo n’umwarimu wanjye wahoraga ansaba ko dusohokana kugeza aho yampaga amanota mabi kugira ngo mbyemere.

    Uko nagiye nkura, natangiye kujya mu tubyiniro tw’ijoro kunywa inzoga no gukora ibiteye isoni bitandukanye. Mbibutse ko kandi abafite uyu mwuka wa mami wata, batandukanye n’abapfumu n’abarozi barya imibiri y’abantu, kuko bo bagizwe n’abavutse bakisanga muri izo mbaraga mbi babitewe n’ababyeyi babo ari nako najye byangendekeye.

    >.

    Abantu bafite uyu mwuka mubi, bagirana imibonano mpuzabitsina nawe buri wakane cyangwa buri wagatanu, bikaba bifite aho bihuriye no kurota usambana. Bitewe n’umudayimoni ukurimo, ushobora kubuzwa gushaka, kubyara, cyangwa se guhorana amakimbirane adafite impamvu mu rugo n’ibindi.

    Njyewe rero icyandangaga kwari ugusohokana n’abagabo batandukanye , kunywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi rikabije kuburyo nari ngeze ku mapaki nibura 2 ku munsi.

    Nari narahawe agakomo (chainette) nambaraga kukaguru k’ibumoso, kuburyo abayoboke ba mami wata bahitaga bamenya, twahura bakanyunamira bakandamya. Bazaga kunsaba ama parufe n’ amasabune bitera amahirwe, ibyo nkaba narabikoze mu gihe kingana n’imyaka 10 kugeza kuri 15.

    Ndagaruka cyane ku bantu bafite uyu mwuka mubi wa Mami wata, aho benshi batabasha gusobanukirwa niba ari ko baremye cyangwa niba ari wo ubakoresha. Ugasanga bahora barwana, batongana mu ngo zabo, ugasanga umugore ahora ashaka gutegeka umugabo kandi akerekana ko ahora mukuri.

    Igihe kimwe YESU yaje kunsanga, ambwira ko ngomba guhagarika ibyo byose nabagamo. Nari mvuye i Burayi ngiye gushaka ibindi bikoresho (amasabube, parufe,…) muri Bénin, nza guhura n’abantu 3 bari basanzwe bazi ko nkorana n’umwamikazi w’amazi. Batangiye kumbwira ibya Yesu, bigera aho banshyira umu pasisteri wabo maze nyuma yokumubwira gatoya ku mateka yanjye, ahita ansengera.

    Icyantangaje uwo munsi, ni ukuntu nabonye imbaraga zogupfukama kandi ubundi cyaraziraga ko napfukama imbere y’umuntu uwo ari we wese. Nubwo narimpumirije, nabonye umucyo mwinshi barimo kunsengera, ngerageje gufungura amaso nsanga ibintu byose ari umweru ukabije, nihutira kongera guhumiriza!.

    Nyuma yogusenga, nabajije uwo mupasiteri ikibaye maze araseka, ambwira ko Imana izabinsobanurira vuba. Nyuma y’iminsi 2 gusa, umwe muri ba bantu 3 yongeye kunsaba ko twajyana gusura umudamu w’umupasiteri aho bagombaga kurara basenga.

    Tugeze aho basengeraga naratangaye . Babaga baririmba, basenga cyane mu zindi ndimi, abandi bitura hasi nkabona ari nk’abasazi cyangwa nk’abakina komedi. Mu gihe ngiseka ibyo nabonaga, nafashwe n’umushyitsi mwinshi ngeraho nikubita hasi!. Baje kunterura banshyira kuruhande, hanyuma numva ikintu gifite imbaraga kimvuye ku mutwe kimanuka umubiri wose, gisohokera mu birenge. Nahise numva ijwi rimbwira ngo “Mukobwa wanjye haguruka!”.

    Nari narigishijwe uko mvugana n’imyuka mibi, ariko nari ntarinjira mu rusengero narumwe. Sinari nzi ibiberamo. Kubera uko nari narakariye uwanjyanye mu rusengero kubera ibyarimo bimbaho, nashatse guhaguruka n’umujinya mwinshi ariko birananira. Nari meze nk’umusinzi. Nakomeje kuryama hasi kugeza mu gitondo.

    Kuva muri icyo gitondo, nahise nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, ndahinduka none ubu nsigaye ndi umukozi w’Imana!.

    Sinabura kuvuga ku bitero binyuranye byahise bimpagurukira birimo indwara z’abana zidasobanutse, kwangwa n’imiryango, n’ibindi ariko tugasenga bigakurwaho.

    Nkaba rero ntasoza ubu buhamya ntabibukije ko umwuka wa mami wata ushobora gufata yaba umugore cyangwa umugabo. Nkaba mbagira inama yo kutavanga Imana n’ibigirwamana. Nubwo umwanzi adutera ariko tuzamutsinda kuko Imana iri kumwe natwe. Dukomeze dutegeke turikumwe na Yesu>>

    Kurikira hano ubu buhamya: TEMOIGNAGE CHOC EX PRETRESSE VAUDOU DE MAMI WATA # JESUS M’A SAUVÉ Coach Elsie Kweta

    Source: Amarebe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nakoreraga-umwamikazi-w-amazi-Mami-wata-ariko-ubu-Yesu-yarandokoye-Ubuhamya-bwa.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Umukinnyi waraye avunye Tuyisenge Jacques yagiye kumusaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Tuyisenge Jacques yaraye avunikiyeye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea igitego 1-0 avunwe na Mory Kante ku munota wa 13 w'umukino.

    Kapiteni w'Amavubi byagaragaraga ko yababaye cyane mu ivi, yahise asimburwa na Sugira Ernest.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021,nibwo u Rwanda rwasezerewe muri 1/4 cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Guinea Conakry.

    Nyuma y'uyu mukino Jacques Tuyisenge wavuye mu kibuga ku munota wa 14 kubera imvune yagize, yavuze ko intego bari bihaye zanze ariko na none bagomba kubyakira nta kundi byagenda.

    Ati'Intego twari twihaye ntabwo tuzigezeho, ariko abahungu batanze imbaraga bari bafite, twatanze ibyo twari dufite. Ntabwo twishimye ariko ntacyo twabikoraho, ibintu byose bibaye tuba tugomba kubyakira turi abantu.'

    Yakomeje ashimira abafana b'ikipe y'igihugu uburyo bakomeje kubaba hafi mu irushanwa, abasaba no gukomeza kubashyigikira nabo bakabashakira ibyishimo.

    Ati'Turabatengushye bari baturi inyuma kuva ku munsi wa mbere tuza hano kugeza ubu twari kumwe nabo, nabashimira cyane, ni ukuvuga urugendo rwacu rurangiriye aha, ntabwo ari ho twifuzaga kuviramo ariko tugomba kubyakira. Bakomeze badushyigikire, turi hano tuzakomeza dukore uko dushoboye turebe uko dukomeza kubashakira ibyishimo kuko n'iyo tutabibaye ntabwo tuba tubyishimiye, siko tuba twabiteguye ariko bibaho.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ifoto-y-umunsi-umukinnyi-waraye-avunye-tuyisenge-yagiye-kumusaba-imbabazi

  • Mory Kante yagiye kwisegura kuri Jacques Tuyisenge yaraye avunnye mu mukino w'U Rwanda na Guinée – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mory Kante ukinira ikipe ya Guinée yagiye kwisegura kuri kapiteni w'Amavubi, Jacques Tuyisenge, nyuma yuko yaraye amuvunnye mu mukino wahuzaga amakipe aba bombi bakinira. Iki gikorwa cy'intangarugero Mory Kante yakoze cyakomeje kugenda gishimwa na benshi bashima umutima mwiza Mory Kante yagaragaje wo kujya gusaba imbabazi Jacques Tuyisenge.

    Jacques Tuyisenge

    Mory Kante ari kumwe na Jacques Tuyisenge

    Nyuma yuko Mory Kante avunnye Jacques Tuyisenge mu mukino wahuje amakipe aba bombi bakinira, Jacques yaje kuvamo aho yasimbuwe na Sugira Ernest. Kuvamo kwa Jacques kwagaraje icyuho mu bakinnyi b'Amavubi bari mu kibuga gusa bakomeza gukotana n'ubwo batabashije guhirwa kuko Guinée yaje kwegukana intsinzi igakomeza muri 1/2 cy'irangiza mu mikino ya CHAN 2020.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mory-kante-yagiye-kwisegura-kuri-jacques-tuyisenge-yaraye-avunnye-mu-mukino-wu-rwanda-na-guinee/

  • The unheard story of a kid whose society made him depressed – YEGOB #rwanda #RwOT

    It is normal for all humans to be born and feel loved but it becomes different for the kids who are born and live with disabilities in Rwanda. This story narrates the life of an innocent but depressed kid whose mother is desperate due to the way the part of our society has a wrong perspective towards the disabled kids. You will know about the kid who, for 21 years old, has been hiding in the forest and being chased by the neighbors. The kid is traumatized and he cannot face the public because of the bullies and stigma from the society who call him a monkey due to his disability.

    Who is this kid?

    NSANZIMANA Elie was born in 1999, he is now 21 years old, he lives in southern province of Rwanda, he has never gone to school due to his mental health issues, he stays with his only poor mother who takes care of him, he is always afraid of meeting people apart from his mother. He does not know to socialize even the kids of his age, he is afraid of them, said his mother, we were happy when we managed to wave at each other.

    The life of NSANZIMANA Elie

    We have asked his mother to tell us about the life of his son and said:

    Elie, is my sixth child, his five elders have all died. After the death of his elders, we were desperate and shocked. We prayed to get another kid and fortunately in 1999, we gave birth to NSANZIMANAElie, he was very small with a small head. This worried the doctors and we could not believe he will grow. We were afraid that he would die like all his previous kids.

    Now, I cherish him as a heaven's gift from God and I love him enormously. By the time, he grew bigger in size, now he is 21. He is always afraid of people that is why he always run away. He even run away from me to the point where I sometimes use a rope that I throw ahead of him in order to stop him from running away.

    Does Elie's sensory organs work properly?

    He has speaking disorders, but he can hear and understand whatever you can tell him like to bring or carry something (a jerry can) he responds accordingly. That means he can hear but unable to speak.

    Did he go to school?

    Oh no! He did not, the whites and doctors said he could not go to school that his intellectual capacity cannot allow him to; he has surviving knowledge but not for studying, that is all doctors told me, said his mother.

    How do your neighbor behave towards both of you?

    It always break my heart to hear my neighbors insulting my son calling him monkey, gorilla and other unpleasant names. 'Barankomeretsa' the mom said unhappily. The expression that means 'I feel pain'. She added, whenever I hear anyone bullying or insulting and beating him, it really gives me a heart attack. My kid is innocent, he never does any harm to anyone so it angers me to the point I become unable to control my temper when people call him an animal and not treating him as a human being.

    Do you know why your neighbors call him monkey?

    He spend lot of his time in the bush and we have found him eating on the grasses like a goat or a cow. That means without his mother's inspection, he cannot come back home and we also keep an eye on him to help his mother, said one neighbor.

    What other challenges do you face? The mom replied:

    Normally my son does not like food, he can pass a day without eating yet I served him a meal. He simply likes bananas and fresh foods and it is not easy to provide the basic needs for both of us.  I do anything alone and I am poor, he cannot manage to do anything to help me due to his issue, all he does is running away. I always supposed to run after him, he runs faster, I sometimes call upon help from my neighbors in order to stop him and bring him back home. It is hard to keep an eye on him and running with my old ages with no jobs. In fact, it is not easy to afford the basic needs with a poor family like mine.

    Finally,we call upon all institutions in charge of helping the disabled kids to support this family and the local administration to keep advocating for them.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/the-unheard-story-of-a-kid-whose-society-made-him-depressed/

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 155 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 01 Gashyantare 2021, abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo ari abantu 198.Abantu 155 nibo banduye mu gihe 185 bayikize mu masaha 24 yashize.

    Abantu batatu bishwe na Coronavirus n'abagabo babiri b'imyaka 83 na 41 bakomoka i Kigali.

    Abamaze kwandura bose ni 15,459.Abamaze gukira bose ni 10,272 mu gihe abakirwaye ari 4,989.Abarembye cyane ni 18

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Inzobere zo mu bitaro by'abana bya Philadelphia zagaragaje ko umubyeyi utwite ashobora guhereza umwana atwite abasirikare barinda Covid-19.

    Mu bushakashatsi bwamuritswe kuwa Gatanu ushize, Dr. Dustin Flannery, inzobere mu buvuzi bw'abana afatanyije na bagenzi be, bakoreye ubushakashatsi ku bagore basaga 1400 n'impinja zabo.

    Baje gusanga mu bagore 83 bari baranduye Covid-19 cyangwa abigeze kuyandura, 72 imibiri yabo yarakoze abasirikare b'ubwirinzi bakagera no mu mubiri w'umwana batwite.

    Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko gukingira umugore utwite, bishobora kurinda n'umwana atwite, nubwo hagikenewe ubundi bushakashatsi bwimbitse.

    Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Journal of the American Medical Association's JAMA Pediatrics, bwerekanye ko mu bagore barwaye Coronavirus batwite, abana babo batigeze bandura icyo cyorezo. Ikindi ni uko 60 % by'abagore bagaragaje ubudahangarwa bw'imibiri yabo mu guhashya Coronavirus, batigeze bagaragaza ibimenyetso nubwo bari bayirwaye.

    Nubwo hari byinshi ubwo bushakashatsi bwagaragaje, haracyibazwa ibibazo bitandukanye birimo kumenya igihe cyo kuba umwana yakingirwa Covid-19 mu gihe amaze kuvuka, niba ubwirinzi yavanye mu nda ya nyina bushobora gukomeza kumurwanaho mu gihe amaze kuvuka n'ibindi.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-155-barayandura

  • Abategetsi 4 bakomeye ba Zimbabwe bafatiwe ibihano na Leta y'Ubwongereza #rwanda #RwOT

    Ubwongereza bwatangaje ibihano bwafatiye abategetsi bakomeye 4 bashinzwe umutekano muri Zimbabwe. Abo bategetsi bashinjwa ihohotera rikomeye rifatiye ku burenganzira bwa muntu, harimo urupfu rw'abantu 23 bari mu myigaragambyo yo kwamagana Leta.

    Ibyo bihano bibuza abo bategetsi bane gukandagiza ikirenge ku butaka bw'Ubwongereza, no kudashobora gushyira cyangwa se kunyuza amafaranga yabo mu mabanki y'icyo gihugu.

    Ibyo biri mu rwego rwo gushishikariza abategetsi b'icyo gihugu gutunganya neza ibyerekeye ubutunzi/ubukungu na politike. Ni byo bihano bya mbere Ubwongereza bufashe ku giti cyabwo kuva buvuye mu muryango w'ubumwe bw'Ubulayi mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Abafatiwe ibyo binaho ni Owen Ncube, Minisitiri ushinzwe umutekano, Isaac Moyo, umunyamabanga mukuru w'ibiro bishinzwe iperereza, Godwin Matanga, umuyobozi mukuru w'igipolisi cy'igihihu na Anselem Snyatwe, uyoboye ingabo zishinzwe kurinda umukuru w'igihugu.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza, Dominic Raab, yamenyesheje ko ibyo bihano bitanze ubutumwa busobanutse ku bakoze uguhohotera kugayitse ry'uburenganzira bwa muntu, harimo iyicwa ry'Abanyazimbabwe ntacyo bazira, ko bazabibazwa.

    Minisiteri ishinzwe ububanyi n'amahanga imenyesha ko irimo gukurikirana abakoze amabi akomeye ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu kuva Perezida Emmerson Mnangagwa afashe ubutegetsi mu mwaka w'i 2017.

    Ayo mabi nkuko VOA ikomeza ibitangaza, arimo ikandamizwa ryakorewe abari mu myigaragambyo mu kwezi kwa mbere mu mwaka w'i 2019, aho yatumye abantu 17 bahasiga ubuzima, hamwe n'umwuka mubi wa nyuma y'amatora yo mu kwezi kwa munani mu mwaka w'i 2018 byahitanye abantu barindwi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abategetsi-4-bakomeye-ba-zimbabwe-bafatiwe-ibihano-na-leta-yubwongereza/

  • Bwa mbere, Chistopher yahishuye ko ari mu rukundo n'umukunzi we bamaranye igihe kirekire. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muneza Christopher yavuze ko afite umukunzi bamaranye imyaka irenga itatu,ibi yabitangaje ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021.

    Uyu muhanzi utarakunze kugaragara mu itangazamakuru ko afite umukunzi,yashyize avuga ko amufite ariko ko adafite byinshi yamutangazaho ngo kuko aracyafite igihe cyo kubikora.

    Ubwo yizihizaga isabukuru ye, Christopher yasohoye amafoto n'amashusho kuri konti ye ya instagram agaragaza icyumba cyihariye gitatse indabo mu ishusho y'umutima n'indi mirimbo y'ubuzima yasize urwibutso mu mutima w'uyu musore.

    Amafoto yasohoye amugaragaza akata umutsima (cake) afashijwe n'ikiganza cy'umukobwa atigeze agaragaza. Yarengejeho ati 'Imbaraga z'urukundo, mbega gutungurwa!' Kuri 'Cake' handitseho ngo 'Isabukuru nziza rukundo rwanjye.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-chistopher-yahishuye-ko-ari-mu-rukundo-numukunzi-we-bamaranye-igihe-kirekire/

  • Mu ijoro ryakeye umutekano wari wakajijwe mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali mu gihe Amavubi yakinaga na Guinée (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ubwo Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yakinaga umukino wa ¼ cya CHAN 2020 n'ikipe ya Guinea, umutekano wari wakajijwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali. Ubwo Amavubi yaherukaga gutsinda Togo ku wa Kabiri, akabona itike yo gukina ¼ cya Shampiyona Nyafurika iri kubera muri Cameroun, benshi mu batuye Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, biraye mu mihanda bishimira iyo ntsinzi mu buryo budasanzwe. Inzego zitandukanye zirimo Polisi y'Igihugu, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), zagaragaje impungenge ko muri uko kwishimira intsinzi y'Amavubi hashobora kuba (cyangwa harabayeho) gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 dore ko abantu benshi bahuriye hamwe kandi bakirengagiza amabwiriza arimo guhana intera no kwambara udupfukamunwa. Mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Kigali, inzego za Polisi y'igihugu ndetse n'abakorerabushake b'urubyirko (youth volunteers) bari maso biteguye kuza guhosha ikintu cyose kijyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo nko kwirara mu mihanda byagaragaye ubwo Amavubi yatsindaga Togo kuwa kabiri w'icyumweru gishize.

    DORE UKO BYARI BIMEZE MURI TUMWE MU DUCE TW'UMUJYI WA KIGALI

    AMAFOTO: IGIHE

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-ijoro-ryakeye-umutekano-wari-wakajijwe-mu-duce-dutandukanye-twumujyi-wa-kigali-mu-gihe-amavubi-yakinaga-na-guinee-amafoto/

  • Miss Muyango yagaragarije Kimenyi ko amufite ku mutima nyuma yo gusezererwa kw'amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezererwa kw'ikipe y'amavubi mu mikino ya CHAN abanyarwanda benshi bakomeje kugenda bagaragaza ko bashavujwe n'uburyo umusufizi yasifuye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea, ari nako banihanganisha abasore bamavubi babashimira uburyo bitwaye muri iri rushanwa.

    Akaba ari muri urwo rwego rero Miss Muyango, yashatse kugaragaza ko yifatanyije n'umukunzi we Kimenyi wagiye mu kibuga asimbuye Olivier ndetse agahita atsindwa igitego kimwe rukumbi cya garagaye muri uyu mukino.

    Muyango rero ntiyiriwe avuga menshi ahubwo ya postinze ifoto ya Kimenyi kuri instagram maze ashyiramo umutima, amwereka ko amufite ku mutima.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-muyango-yagaragarije-kimenyi-ko-amufite-ku-mutima-nyuma-yo-gusezererwa-kwamavubi/

  • Umubikira yirekuye abyinira ku karubanda indirimbo ya Timaya benshi bacika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Uyu mubikira yatumye benshi batungurwa bitewe nuko abihaye Imana bazwi nk'abantu batuje batanakunda indirimbo zisanzwe.

    Nyuma y'aho amashusho y'uyu mubikira ari kubyina ashyiriwe kuri Twitter ya @Naija_PR,abantu benshi bahise bayakwirakwiza ndetse abarenga ibihumbi 4000.Benshi batangajwe nuko uyu mubikira yabyinye neza akajyana n'umuziki.

    Uyu mubikira yakomeje kubyina n'igihe MC yarimo kuvuga n'ijambo ndetse yari afite n'ibyishimo byinshi.

    Abantu benshi bavuze kuri uyu mubikira barimo uwagize ati 'Ishimire ubuzima..'Undi yagize ati 'Uyu ntiyaba umugatolika n'uburyo mbazi.'

    Undi yamugiriye inama ati 'mubikira,ntugire ikintu ufata.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umubikira-yirekuye-abyinira-ku-karubanda-indirimbo-ya-timaya-benshi-bacika