Blog

  • Zimwe mu mpamvu zishobora gutera ubugumba ku bagore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubugumba ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije imiryango y'abatuye isi aho usanga bwibasira abashakanye bityo kigatera ingorane zikomeye hagati yabo ku buryo hamwe unasanga bitera intonganya za buri munsi ndetse no gusenyuka kw'ingo zimwe na zimwe cyane ko burya buri umuryango uba wifuza gubyara ugaheka. Ubugumba rero bushobora guturuka ku mugore cyangwa ku mugabo bityo mu gihe bibayeho bikaba ari inshingano za buri wese mu gushakira umuti iki kibazo aho kwitana bamwana.

    Iki kibazo akenshi usanga gikunze kugaragara ku bagore kurusha abagabo. Ku bagore ubugumba burimo amoko abiri: ubugumba bwa mbere bubaho igihe umugore atigeze asama na rimwe cyangwa yarabyaye rimwe agahita agumbaha burundu, naho ubugumba bwa kabiri bukaba ari igihe noneho umugore akunze gukuramo inda.

    Aha rero ngo ni byiza ko umugore amenya igitera bumwe muri ubu bugumba, akihutira kujya kwa muganga bakamurebera ikibitera. Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora gutera ikibazo cy'ubugumba cyangwa kutabyara hagati y'abashakanye:

    1.Kuziba kw'imiyoborantanga

    Hari n'igihe umugore ashobora kuba yarazibye imiyoborantanga, aho usanga kimwe cya kane cy'abagore baba ingumba kubera iki kibazo,bityo ngo gusama bikaba bidashoboka kuko intangagabo zibura aho zinjirira. Gusa ngo birashoboka ko intanga ngabo n'intanga ngore bihurira hanze y'umura ibi rero bikaba bitera kuba umugore yasamira inyuma y'umura.

    2.Imihindagurikire y'ukwezi k'umugore

    Hari abagore bafite ukwezi guhindagurika. Akaba atabasha kumenya igihe imihango izira kuko ukwezi kwe guhindagurika cyane. Hakaba ubwo imihango ije muri uku kwezi ubundi hagashira andi mezi abiri ntakintu arabona. Niba uri umugore ukaba ufite ukwezi kuri munsi y'iminsi 21 cyangwa kurenza iminsi 35 ,ugomba kwihutira kwa muganga akakugira inama y'uburyo wabyifatamo kuko bishobora kukiviramo gutinda kubona urubyaro.

    3.Intanga ngore z'ibihuhwe

    Hari ubwo umugore ashobora kuba ingumba kubera ko adafite intanga ngore cyangwa se igihe azifite ariko ari ibihuhwe, muri iki gihe ngo bishoboka ko umugore bamutera intanga hanyuma zigahuzwa n'iz'umugabo.

    4.Indwara

    Hari indwara zimwe na zimwe zatera iki kibazo. Ingero batanga ni:Diyabete, Umwingo,indwara z'ibyuririzi za canseri,..Niba ubona warabuze urubyaro kandi hari indwara imwe muri izi waba urwaye,cyangwa indi ukeka ko yaba ibitera,banza uzivuze zikire neza ntakabuza uzatwita kandi wibaruke ntakibazo.
    Izindi ni indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitavuwe neza nazo zishobora gutuma imiyoborantanga yifunga .

    5.Ibiro

    Indi mpamvu nkuko tubikesha urubuga tomberenceinterapidement.fr, umuntu unanutse bikabije cyangwa ubyibushye kuburyo burenze ibikenewe ashobora kubura urubyaro. Uku kunanuka cyangwa kubyibuha cyane bituma habaho guhindagurika mu misemburo ye.

    Ikindi gishobora gutuma utabyara ni ugukora imyitozo ngororamubiri ikabije cyangwa se imirire mibi.

    6.Ururenda

    Ikindi gishobora gutuma umugore aba ingumba ni igihe ururenda rwe rudashobora gufasha intanga ngabo kwihuta ngo igere mu murerantanga. Aha rero ngo bashobora guhuza intanga ngore n'intanga ngabo ku buryo bwa gihanga ku buryo zizatanga umwana.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/zimwe-mu-mpamvu-zishobora-gutera-ubugumba-ku-bagore/

  • Miss Jordan Mushambokazi n'umukunzi we bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Jordan Mushambokazi wari umwe 20 mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 yakoze ubukwe mu ibanga n'umukunzi we, Mbonyumuvunyi Karim.

    Bari barashyize impapuro zubutumire hanze.

    Mu mpera z'umwaka ushize nibwo impapuro z'ubutumire zagiye hanze zigaragaza ko aba bombi bari gukora ubukwe kuwa 30 Mutarama 2021.Niko byaje kugenda rero kuko ku wa gatandatu ushize aribwo bakoze ubukwe mu ibanga nkuko bigaragara kuri Instagram y'uyu mukobwa ashimira Ndayisenga wabafashije mu gikorwa cyo gusezerana.Yagize ati:'Sheikh mwarakoze kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikah'

     

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-jordan-mushambokazi-numukunzi-we-bakoze-ubukwe-mu-ibanga-rikomeye/

  • Abahanzi basusurukije abarebye Igitaramo gisingiza Intwari (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza intwari z’igihugu iragira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

    Abahanzi muri iki gitaramo bagaragaje impano zitandukanye barimo Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Peace Jolis, Alyn Sano, King James na Army Jazz Band.

    Urukerereza rwakinnye umukino ushima Intwari mu mbyino z’imuco mu ngeri zose guhera ku bami, Imanzi, Imena n’Ingenzi.

    Bakurikiranye na Peace Jolis wasubiyemo indirimbo ze ndetse n’iyo yakoranye na DJ Miller witabye Imana yitwa “Belle” amwibuka.

    Nyuma ye haje Alyn Sano waririmbye indirimbo yahimbiye uyu munsi w’Intwari yise “Ubutwari” ari kumwe n’itsinda rya Symphony band.

    King James yaje gusubiramo indirimbo ze za kera ziganjemo iz’urukundo. Inyinshi yakoze mu gihe cyashize zifite injyana ituje n’izo aherutse gukora ubu.

    Abaje gusoza igitaramo ni itsinda rya gisirikare Army Jazz Band mu myenda ya gisirikare, bavuga ubutwari bw’abasirikare, Fred Gisa Rwigema, Kayitare n’abandi baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, kuri uyu munsi yashishikarije Abanyarwanda gukomeza kuzirikana no gusingiza Intwari z’u Rwanda, aho bari mu rugo, barushaho gutoza abato indangagaciro z’ubutwari

    Amafoto: EAP


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/Abahanzi-basusurukije-abarebye-Igitaramo-gisingiza-Intwari-Amafoto

  • AS Kigali yitegura umukino wa CS Sfaxien yasuwe na Ministeri ya Siporo (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 01/01/2021, ikipe ya AS Kigali yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro, aho ikomeje kwitegura umukino uzayihuza na CS Sfaxien, aho umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki 14/02/2021.

    Muri iyi myitozo, ikipe ya AS Kigali ikaba yasuwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, ndetse n’abayobozi b’ikipe ya AS Kigali

    Ikipe ya AS Kigali na CS Sfaxien bazakina umukino ubanza tariki 14/02 muri Tunisia, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 21/02, ikipe izasezerera indi ikazahita ibona itike yo mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Andi mafoto yaranze imyitozo ya AS Kigali

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yitegura-umukino-wa-cs-sfaxien-yasuwe-na-ministeri-ya-siporo-amafoto

  • AMAFOTO : Uko igitaramo cyo gusingiza Intwari cyagenze #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyahuriyemo abaririmbyi bagezweho b’indirimbo zisanzwe ndetse n’abo muri gakondo bibukije Abanyarwanda umurya w’inanga wo hambere ndetse n’imyino zaranze abo dukomokabo.

    Iki gitaramo kandi cyaririmbwemo n’itorere ry’ingabo z’Igihugu rizwi nka Army Jazz Band na ryo ryaririmbye indirimbo zirimo iz’urugamba.

    Mu bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe, harimo King James uri mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe muri uru ruganda, Peace Jolis na we ufite abakunzi biganjemo abakiri bato kimwe na Alyn Sano.

    AMAFOTO :

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Uko-igitaramo-cyo-gusingiza-Intwari-cyagenze

  • COVID : Tanzania yatsembye ko itazakoresha urukingo, abaturage basabwe kwikingiza imiti gakondo #rwanda #RwOT

    Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gashyantare 2021, Dorothy Gwajima yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima muri kiriya gihugu ifite uburyo bwayo bwo kwirinda kiriya cyorezo.

    Yakoze iki kiganiro ari kumwe na Madame Gwajima umuhanga mu by’imiti ya gakondo akaba n’umuwe mu bagize ishyirahamwe rikora ubushakashatsi kuri iyi miri muri Tanzania.

    Uyu muvuzi gakondo yerekanye uburyo umuti wo kwikingira COVID-19 ukorwa ndetse n’ibiwugize birimo tangawizi, ibitunguru, indium ndetse n’urusenda.

    Minisitiri w’Ubuzima Gwajima avuga ko nubwo muri kiriya gihugu nta bibazo bya COVID bafite ariko ko abaturage bakwiye kwikingira bakoresheje uyu muti gakondo.

    Yagize ati 'Icyo navuga ko uko Igihugu cyacu gitekanye ; turumva ko mu bihugu by’ibituranyi hari ingorane, ntutegereze ko iyi ndwara iva ku muturanyi ngo yinjire iwawe kuko dusanzwe tugenderanira, rero twebwe turiteguye.'

    Uyu muminisitiri na we wanyoye kuri uyu muti, yakomeje agira ati 'Iyi ni yo ntwaro ugomba kugira ubundi ukanywa, ukarambura imitsi, ukanywa amazi menshi, ukaruhuka.'

    Mu cyumweru gishize, Perezida Magufuli wa Tanzania na we yari yavuze ibisa n’ibi, ubwo yavugaga ko igihugu cye kitazigera gishyiraho gahunda ya Guma mu Rugo ndetse ko kidakeneye inkingo zikomeje guterwa mu bindi bihugu.

    Icyo gihe yaguze ati 'Mu bihe nk’ibi aho haduka indwara zidasobanutse zitazwi zigenda zigaragara nka COVID-19, ibihugu byinshi abaturage babyo bari muri Guma mu Rugo. Twebwe Abatanzania ntituri muri Guma mu Rugo kandi nta n’iyo duteze kujyamo (abaturage bakome amashyi), kandi nta n’umunsi n’umwe ntekereza ko nzatangaza ko tugiye muri Guma mu Rugo kuko Imana yacu iriho kandi izakomeza kurinda Abatanzania…

    Ariko kandi tuzakomeza gufata ingamba z’ubwirinzi z’ubuzima harimo kwiyuka. Uriyuka ku ruhande rumwe, ku rundi ugasenga Imana, ubundi ugakora akazi ko guhinga ibigori n’ibijumba kugira ngo urye neza uhage koronavirusi inanirwe kwinjira mu mubiri wawe…

    Muzaterwa ubwoba cyane bavandimwe Batanzania, ariko muhagarare kigabo. Ndabizi ko hari n’Abatanzania bamwe bavuye mu gihugu bagahungira mu bindi bihugu kugira ngo bakingirwe, ariko nyuma yo gukingirwa ahubwo batuzaniye koronavirusi idasobanutse, muhagarare kigabo…

    Inkingo ntizikwiye. Iyo abazungu baba bafite ubushobozi bwo kutuzanira inkingo baba baratuzaniye n’urukingo rwa Sida, n’urukingo rw’igituntu ruba rwarabonetse rukazanwa, n’urukingo rwa malariya ruba rwarabonetse, n’urukingo rwa kanseri ruba rwarabonetse, Abatanzania dukwiye kugira amakenga ntibapfe kutuzanira ibyo bashaka byose…

    Ntimukibwire ko babakunze cyane. Iki gihugu kirakize, Afurika irakize, buri wese arayifuza. Tube maso. Kandi nsabe Minisiteri y’Ubuzima ireke kwirukira ibintu by’inkingo itaramenya ko zikwiye.'

    Kuva COVID-19 yaduka, Tanzania ni kimwe mu bihugu bitigeze bishyiraho ingamba zikomeye nk’uko byagaragaye ahandi ndetse ntigikunze kugaragaza imibare y’abanduye iki cyorezo cyangwa abo cyahitanye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/COVID-Tanzania-yatsembye-ko-itazakoresha-urukingo-abaturage-basabwe-kwikingiza-imiti-gakondo

  • Ikibanza Kinini kigura make mu Bugesera #rwanda #RwOT

    Ikibanza cyiza cyane kigurishwa mu karere kabugesera, ahitwa Mayange
    gifite 20/52
    bashakamo 4.5 million
    Kandi icyo giciro kiri negotiable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Ikibanza-Kinini-kigura-make-mu-Bugesera-11426

  • Abatoza 10 b’abanyarwanda banditse izina bize bakarangiza Kaminuza n’ibyo bize #rwanda #RwOT

    Umupira w’amaguru ni umwuga ababyeyi benshi batemereraga abana babo kuba bawushyiramo umutima, ahubwo b’abahataga gukunda ishuri cyane ko bababwiraga ko ari yo nzira y’ubukire, bamwe mu bakinnyi bawufatanyije no kwiga ubu nibo batoza bakomeye mu Rwanda dufite batoje cyangwa batoza amakipe azwi.

    Muri iyi nkuru ISIMBI iragaruka ku batoza 10 b’abanyarwanda bize bakarangiza Kaminuza n’ibyo bize ndetse bakaba barakomeje n’amasomo y’ubutoza ubu bakaba bafite ibyangombwa byo kuri rwego rwa CAF na FIFA.

    Abatoza b’abanyarwanda bize bakarangiza Kaminuza ni benshi, gusa muri iyi nkuru turarebera hamwe abazwi ndetse banatoje amakipe azwi.

    10.Alain Kirasa(Gasogi United)

    Umutoza Alain Kirasa, ubu ni umutoza wungirije wa Gasogi United ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda 'Amavubi’. Mu butoza afite License C ya CAF. Ni umwe mu batoza bize bakarangiza Kaminuza aho yize muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye no kuvura amatungo (Agronomy Faculty). Yatoje Kiyovu Sports na Rayon Sports hose ari umutoza wungirije.

    9. Ndanguza Theonas

    Ndanguza Theonas, umwarimu akaba anakuriye ishami ry’umupira w’amaguru rya Kabutare, watoje ikipe ya Musanze FC, yarangije Kaminuza aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s Degree) muri Siporo yakuye muri KIE.

    8. Sosthene Lumumba

    Iri ni izina rizwi cyane mu mupira w’amaguru kuko yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports, Musanze FC ubu yungirije mu ikipe y’igihugu. Yarangije muri KIST aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s Degree) mu icungamutungo(Management) muri 2005.

    7.Bisengimana Justin

    Yungirije mu ikipe ya Police FC, yatoje Sunrise FC, Bugesera FC ubu ni umutoza wa Rutsiro, ni umwe mu batoza bize bakarangiza Kaminuza aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s Degree) muri Sociology.

    6. Muhire Hassan

    Yatoje amakipe atandukanye nka Bugesera FC, Miroplast. Uyu mugabo usigaye ari umusesenguzi kuri Radio B&B FM Umwezi, akaba n’impuguke muri IT, yasoje Kaminuza aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s Degree) muri Computer Science.

    5. Yves Rwasamanzi

    Ni umwe mu batoza bazwi kandi bakomeye mu Rwanda, ubu ni umutoza w’ikipe ya Marines FC i Rubavu n’ikipe y’igihugu ya U17, yananyuze kandi muri APR FC. Ni umwe mu batoza bize bakarangiza Kaminuza aho yize indimi, na we afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s Degree).

    4. Seninga Innocent

    Seninga Innocent watoje Etincelles FC, Police FC, Bugesera FC ubu akaba ari umutoza mukuru wa Musanze FC, yize Siporo muri KIE aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s Degree).

    3. Jimmy Mulisa

    Na we ni umwe mu batoza bakiri bato ariko batoje amakipe akomeye nka APR FC, ikipe y’igihugu, Sunrise FC ubu akaba afite irerero rye. Na we yarize yarangije Kamunuza mu Buhinde aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s Degree) mu Bucuruzi n’Icungamutungo(Bachelor in Business Management).

    2. Mashami Vincent

    Ni umutoza w’ikipe y’igihugu watoje amakipe arimo APR FC na Bugesera. Uretse kuba ari umutoza mwiza ariko yaranize arangiza Kaminuza muri KIE aho yize Uburezi ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s Degree).

    1.Thierry Hitimana

    Uyu mugabo watoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports, Mukura VS, La Jeunesse, Espoir FC, akerekeza muri Tanzania muri mu ikipe ya Namungo FC n’ubwo yirukanywe mu Gushyingo umwaka ushize, yarangije Kaminuza aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) mu icungamutungo(Economy), ni mpamyabumenyi yakuye mu Buhinde ariko ku masomo yize yifashishije ikoranabuhanga.

    Muri aba batoza bose uretse Alain Kirasa ufite License C ya CAF, Muhire Hassan ufite na we License C ya CAF akagira na DFB License A&B yo mu Budage ndetse na Jimmy Mulisa ufite Lecense B ya CAF akagira DFB License B na Premier Diploma ya United Soccer Coaches yo muri Amerika, abandi bose bahuriye ku kuba bafite License A ya CAF.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/abatoza-10-b-abanyarwanda-banditse-izina-bize-bakarangiza-kaminuza-n-ibyo-bize

  • Muhanga: Hagiye gukoreshwa imitego ifata imbwa zizerera zigateza umutekano muke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imbwa zizerera zigateza umutekano muke zigiye kujya zifatwa izidafite ba nyirazo zikicwa
    Imbwa zizerera zigateza umutekano muke zigiye kujya zifatwa izidafite ba nyirazo zikicwa

    Ibyo bitangajwe mu gihe abatuye umujyi wa Muhanga bakomeje kugaragaza ko imbwa zigendagenda nijoro zibangamiye umutekano wabo kuko zibirukankana abandi zikabarya, ndetse zikica n’amatungo.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, imbwa y’umuturage yariye ihene ebyiri z’umuturanyi we zizisanze ku gasozi aho zari ziziritse mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Shyogwe, biteza ubwumvikane buke hagati yabo.

    Nyir’ihene avuga ko imbwa zamwangirije akaba akwiye kwishyurwa ihene ze, mu gihe ubuyobozi bw’umudugudu wa Kivumu byabereyemo buvuga ko nyir’imbwa na nyir’ihene bakwiye kumvikana kuko buri wese yakoze amakosa yo kurekura imbwa zikazerera, undi agakora ikosa ryo kuragira ku gasozi.

    Iyi hene yariwe n
    Iyi hene yariwe n’imbwa ariko ntiyahita ipfa gusa imeze nabi

    Iyo ijoro riguye kandi mu mujyi wa Muhanga hagaragara imbwa zizerera zikirukankana abantu zishaka kubarya cyangwa zikarya amatungo y’abaturage, nyamara amabwiriza yo gutunga imbwa ateganya ko isohoka hanze iri kumwe na nyirayo gusa, kandi ishumitse ku buryo itakwirukankana umuntu.

    Ibyo bivuze ko imbwa zose zizerera nta ba nyirazo zifite, bikaba biterwa n’uko abazoroye bazifata nabi bakazirekura ngo zijye guhiga, cyangwa ubwazo zikivana mu ngo kubera kubura ibyo kurya bihagije.

    Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi Kayiranga Kaliope, avuga ko ibarura riheruka ryagaragaje ko abatunze imbwa babarirwa muri 450 mu karere kose, mu gihe ikingira ry’umwaka ushize hakingiwe izisaga 300.

    Kayiranga avuga ko umuti usanzwe wifashishwa mu kwica imbwa zizerera uri kuvanwa ku isoko ku buryo Akarere kamaze gutumiza uburyo bushya bw’imitego izifata zikiri nzima kugira ngo zisubizwe ba nyirazo cyangwa zicwe.

    Agira ati, “Tugiye kujya mu Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), kuzana iyo mitego imbwa zizajya zijyamo zikagumamo noneho mu gitondo tukajya kuzireba, izifite ba nyirazo bakaza kuzifata, izitabafite nta kundi tukazica”.

    Yongeraho ati “Ikindi burya imbwa zitwa ibihomora ziba zaraturutse mu ngo ahubwo ba nyirazo barananiwe kuzitaho ibyo bigatuma zizerera, zikabwagurira mu gasozi zigakura ntawe uzitaho ari yo mpamvu zirya abaturage n’amatungo”.

    Imbwa zariye ihene ebyiri z
    Imbwa zariye ihene ebyiri z’umuturage vuba aha

    Ku kijyanye n’imbwa zirya amatungo y’abaturage, ibyo bigaragaza ko abazorora baba batazitayeho uko bikwiye, ariko ko n’aborozi bakwiye kumenya amatungo yabo ntibahure ku gasozi, naho abatunze imbwa bose bakaba bagiye kubarurwa kugira ngo bakangurirwe kuzitaho uko bikwiye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-hagiye-gukoreshwa-imitego-ifata-imbwa-zizerera-zigateza-umutekano-muke

  • Umubikira byamwanze munda abyinira ku karubanda indirimbo ya Timaya benshi bacika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera amashusho yagiye hanze y'umubikira wagaragaye ari kubyinira indirimbo ya Timaya yitwa I Concur mu kirori yari yatumiwemo birangira abantu bamufashe amashusho barayakwirakwiza.

    Uyu mubikira yatumye benshi batungurwa bitewe nuko abihaye Imana bazwi nk'abantu batuje batanakunda indirimbo zisanzwe.

    Nyuma y'aho amashusho y'uyu mubikira ari kubyina ashyiriwe kuri Twitter ya @Naija_PR,abantu benshi bahise bayakwirakwiza ndetse abarenga ibihumbi 4000.Benshi batangajwe nuko uyu mubikira yabyinye neza akajyana n'umuziki.

    Uyu mubikira yakomeje kubyina n'igihe MC yarimo kuvuga n'ijambo ndetse yari afite n'ibyishimo byinshi.

    Abantu benshi bavuze kuri uyu mubikira barimo uwagize ati 'Ishimira ubuzima..'Undi yagize ati 'Uyu ntiyaba umugatolika n'uburyo mbazi.'

    Undi yamugiriye inama ati 'mubukira,ntugire ikintu ufata.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/02/umubikira-byamwanze-munda-abyinira-ku-karubanda-indirimbo-ya-timaya-benshi-bacika-ururondogoro/