Blog

  • Kigali: Muri Guma mu Rugo hamaze gufatwa abarenga ibihumbi 100 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama iyobowe na Perezida Kagame ni yo yafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 bari bakomeje kuwugaragaramo.

    Nyuma y’ibyumweru bibiri hafashwe iki cyemezo Polisi y’Igihugu yatangaje ko hamaze gufatwa abarenga ibihumbi 100 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye RBA ko abafatwa baba bakoze amakosa atandukanye arimo kujya mu birori n’ibindi bitemewe.

    Ati “Hari ukutambara agapfukamunwa kandi urabyumva muri iki gihe mu by’ukuri amezi 10 tumaze ikintu cyo kuvuga agapfukamunwa ntabwo gikwiye kuba ari ikibazo, rwose ntekereza ko kwambara agapfukamunwa neza buri muturarwanda wese akwiye kuba abizi.”

    “Icya kabiri ni abantu bafatirwa mu tubari, ubu Polisi hari abantu ijya ifata basinze muri Guma mu rugo bagenda mu muhanda batwaye imodoka ugasanga umuntu yasinze, ibyo birakwereka uburyo abantu basa n’aho batabyumva neza, hari abantu bafatwa bagiye mu birori cyangwa bahuriye hamwe ibyo turabizi byagiye bisobanurwa kenshi n’inzego zibishinzwe z’ubuvuzi zizi neza uburyo iki cyorezo gikwirakwira abo nabo baracyagaragara.”

    Nubwo hashyizweho uburyo bwo kwaka uruhushya muri iki gihe cya Guma mu rugo abantu bakaba bajya mu bikorwa bitandukanye byangombwa, CP Kabera yavuze ko hari abakoresha ubu buryo nabi.

    Ati “Ni uburenganzira bwabo kuzisaba ariko bazirikane ko bagomba kuba bagiye gukora ibintu bya ngombwa bizwi n’uburyo bikorwamo buzwi kuko gutanga uruhushya ntabwo ari rasiyo cyangwa ngo mwahaye runaka nanjye ni mumpe, bibanza gusesengurwa.”

    Umubare w’abahitanwa na COVID-19 uragenda urushaho kuzamuka, aho kuri ubu ari 198, mu gihe abamaze kuyandura nabo bagera ku 15 459. Ijanisha ku bandura riri kuri 4% mu gihe ijanisha ku bakira ari 66,4%.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko hari abakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-muri-guma-mu-rugo-hamaze-gufatwa-abarenga-ibihumbi-100-barenze-ku

  • Kayonza: Ibyishimo by’abaturage bubakiwe ishuri nyuma yaho abana babo bakoraga ibilometero bitandatu – #rwanda #RwOT

    Ibi byumba byatangiye kubakwa muri Kamena 2020 birimo ibyubatswe ku nkunga ya leta ndetse n’ibindi byatewe inkunga na Banki y’Isi.

    Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini ni bamwe mu bagejejweho ishuri nyuma y’imyaka myinshi abana babo biga mu bilometero bitandatu, ikintu cyagoraga aba bana kugeza ubwo nibura buri mwaka abenshi barivagamo bitewe n’uru rugendo.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bavuze akanyamuneza bafite muri iki gihe nyuma yaho abana babo biga hafi bikanaborohera mu myigire.

    Mukagatesi Vestine utuye mu Mudugudu wa Nyabombe mu Kagari ka Juru yavuze ko abana be bakiga aho bakoraga ibilometero bitandatu yabaga afite guhangayika cyane.

    Ati “Ni ishuri ryaje kudufasha kuko mbere bajya kwiga hejuru iriya bazamukaga umusozi ugasanga nk’umwana w’imyaka irindwi ugitangira biramugoye, mu gihe cy’imvura hari nubwo twatinyaga kubohereza kuko bacaga inzira igoranye cyane none ubu arakaraba agahita agerayo.”

    Yakomeje avuga ko abana bagera mu rugo batarananirwa cyane bikaba byaranabaruhuye kugirira impungenge umwana.

    Ati “Hari abana benshi barekaga ishuri kubera ko ari kure cyane cyane abageze mu myaka mikuru ariko ubu ntabwo bakirivamo, ikindi basigaye bagera mu rugo batarushye bagasubira mu masomo yabo ku buryo ubona ibintu ari byiza.”

    Wibabara Marie Goretti we yagize ati “Kwigishiriza abana hano ni inyungu kuri twe, wasangaga ababyeyi b’inaha badatuje bahangayitse kuko mu nzira bahuraga n’urugomo rw’abashumba, rimwe ugasanga baje biruka bakikubita hasi ubundi bakabakubita kuburyo umwana yavaga mu rugo ugasigarana impungenge none ubu turatuje cyane.”

    Yakomeje avuga ko icyo biteze kuri iri ishuri rishya begerejwe ari ukongerera abana babo uburezi bufite ireme bakiga neza nta gihunga cyo guturuka kure kandi bagatsinda cyane.

    Umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Gisenga ryahanzwe mu Kagari ka Juru, Habineza Jean Damascène, avuga ko babaye bashyizeho imyaka itanu ibanza mu rwego gufasha abana baturukaga kure ugereranyije naho bajyaga kwiga ku kindi kigo.

    Ati “Iki kigo kije gukemura ikibazo cy’abana bataga amashuri kubera kwiga kure bajyaga ahantu kure cyane, hari ubwo abana bagezaga hagati mu gihembwe bakareka ishuri kubera kunanirwa no gukorerwa urugomo mu nzira baje kwiga.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, we avuga ko bahanze ishuri rishya nyuma yaho bigaragaye ko abana bavunika cyane bajya kwiga.

    Ati “Ririya shuri ni igisubizo cyiza Umukuru w’Igihugu yahaye abaturage bafite abana bigiraga kure, ku kindi kigo bigiragaho cyari kiri kure ndetse kiriho n’ubucucike bw’abanyeshuri, ubu rero bagiye kwiga neza kandi bigire hafi y’iwabo, ikindi bizorohera abarimu gukurikirana abanyeshuri neza kuko ntabwo baziga ari benshi cyane nkuko byari bisanzwe.”

    Yasabye ababyeyi gufatanya n’abarimu bagakurikirana abana babo kugira ngo barusheho kuzamura imyigire yabo, anabasaba gufatanya kugarura abari baravuye mu ishuri kubera ingendo ndende bakoraga.

    Ishuri ribanza rya Gisanga riri mu yahanze bushya mu Murenge wa Gahini

    Umuyobozi w’Ihsuri ribanza rya Gisenga, Habineza Jean Damascène, avuga ko iri shuri ryatumye abana biga hafi

    Wibabara avuga ko abana be mbere bajyaga kwiga kure bagahohoterwa n’abashumba none ngo kuri ubu biga hafi y’urugo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ibyishimo-by-abaturage-bubakiwe-ishuri-nyuma-yaho-abana-babo-bakoraga

  • Musanze: Abantu 94 bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu gitondo mu masaha ya saa yine kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Mutarama bafatirwa mu Murenge wa Nkotsi mu Kagari ka Bikara mu Kagari ka Karambi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana, yavuze ko abantu 89 bafatiwe mu nzu y’umukobwa w’imyaka 24 abandi 5 bafatirwa mu nzu y’umusore ufite imyaka 24. Aba bantu bose bafashwe nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bubahirije. Biganjemo abo mu itorero rya ADEPR, AER n’abitwa Abashumba ba Kristu.

    CIP Rugigana yagize ati “Bariya bantu icyo bahuriyeho ni ukutubahiriza amabwiriza y’inama y’Abaminisitiri iherutse guterana igahagarika ibikorwa bijyanye no gusenga ndetse n’andi makoraniro ahuza abantu benshi. Mu nzu y’umwe harimo abantu 89, muri bo 49 nta dupfukamunwa bari bambaye, bandi bose nta ntera yari iri hagati y’umuntu n’undi kandi bari mu cyumba gifunganye, nta bukarabiro.”

    CIP Rugigana yakomeje avuga ko igiteye impungenge cyane ari uko abo bantu bari baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze bityo hakaba hari impungenge z’uko hari ababa bari banduye bakaba bakwanduza abandi.

    Yagize ati “Aka Karere ka Musanze kakunze kujya kagaragaramo imibare myinshi y’abantu banduye COVID-19, kuba rero abantu nka bariya barenga ku mabwiriza bagahurira ahantu hamwe kandi bavuye ahantu hatandukanye batanampimwe biteye impungenge. Ntabwo Leta ibuza abantu gusenga ariko bagirwa inama yo gusengera mu ngo zabo, abagize umuryango bagasengera mu rugo batagize ahandi bajya.”

    CIP Rugigana yavuze ko muri abo bantu 94 bafashwe hari higanjemo urubyiruko, yaboneyeho gusaba urubyiruko gufata iya mbere bagakangurira abandi bantu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Yanavuze ko atari ubwa bene izo nzu bombi bafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 bagahuriza hamwe abantu mu masengesho mu ngo zabo. Yavuze ko bagiye bafatwa kenshi bakaganirizwa ndetse bakihanangirizwa ariko bakaba bakomeje kurenga ku mabwiriza nkana.

    CIP Rugigana yihanangirije abaturage bakomeje kurenga ku mabwiriza nkana anabibutsa ko abazajya bafatwa barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bazajya bacibwa amande ajyanye n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi batanga amakuru hakiri kare bagaragaza abarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Abafashwe bahise bajyanwa muri sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze baraganirizwa ndetse bacibwa amande hakurikijwe amabwiriza.

    Bafatiwe mu ngo z’abaturage bikingiranye batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abafashwe bajyanywe muri Stade Ubworoherane bacibwa n’amande

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abantu-94-bafashwe-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19

  • Ambasaderi Hategeka yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubutwari bwo guteza igihugu imbere – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 27. Wahawe insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Ubutwari mu Banyarwanda agaciro kacu’.

    Umunsi w’Intwari wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare, aho Abanyarwanda baba abari mu gihugu no hanze yacyo bazirikana bagenzi babo bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bakabikorana ubwitange batagamije inyungu bwite, ahubwo baharanira ukwishyira ukizana, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bose.

    Ambasaderi Hategeka Emmanuel mu butumwa bwe yageneye Abanyarwanda batuye muri Arabie Saoudite na Bahrain yabasabye kugera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu.

    Yagize ati “Iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko tugomba kugaragaza ubutwari mu buzima bwacu bwa buri munsi, intwari zacu zadusigiye umurage mwiza, wo gukunda u Rwanda rwo kurwitangira tutizigama.”

    Yakomeje abasaba kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda aho bari hose kuko arizo zizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere aho bakomoka.

    Ati “Aho muri ndabasaba kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda, gukunda igihugu, guhiganwa n’abandi mugahaha ubwenge n’ibindi bibateza imbere n’imiryango yanyu n’igihugu cyacu muri rusage. Mbifurije guhorana ubutwari.”

    Ibikorwa by’Umunsi w’Intwari byizihijwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse ibiganiro byabaye byatanzwe hifashishijwe itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

    Umunsi w’intwari z’igihugu watangiye kwizihizwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubutwari mu byo bakora

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-hategeka-yasabye-abanyarwanda-kurangwa-n-ubutwari-bwo-guteza-igihugu

  • Afro-Basket Qualifiers: Abakinnyi batanu basezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bumva inama z
    Abakinnyi bumva inama z’umutoza, Henry Muinuka, anabagezaho urutonde rw’abasezerewe

    Ku wa mbere tariki ya 01 Gashyantare 2021 nibwo umutoza yafashe icyemezo cyo gusezerera abakinnyi batanu kugira ngo atangire agabanye umubare w’abo agomba gutegura. Abakinnyi batanu basezerewe ni: Niyonsaba Bienvenue ( APR BBC), Uwitonze Justin na Nyamwasa Bruno ( IPRC Kigali BBC), Muhizi Prince (UGB BBC) na Eric Muhayumukiza (IPRC Huye BBC).

    Uretse aba bakinnyi basezerewe biteganyijwe ko abakinnyi babiri ari bo : Gasana Kenneth Hubert na Axel Mpoyo bakina muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bazasanga bagenzi babo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Gashyantare 2021.

    Manzi Kimasa Dan ntazitabira ubutumire kuko ari gushaka uburyo yakwinjira mu makipe akina shampiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Shema Osborne na we ntazaza. Ikipe ye yamwimanye kuko ifite imikino myinshi.

    Abakinnyi basigaye mu mwiherero

    Hubert Kabare Bugingo (IPRC-Huye), Steven Hagumintwari (Patriots), Kami Kabange (REG), Elie Kaje (REG), Dieudonné Ndizeye Ndayisaba (Patriots), Jean Paul Ndoli (IPRC-Kigali) na Pascal Niyonkuru (APR).

    Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza (REG), Marius Tresor Ntwari (APR), Sedar Sagamba (Patriots), Olivier Shyaka (REG), Sano Gasana (USA) na Ntore Habimana (Canada).

    Imikino y’amakipe yo mu matsinda ya B na C izabera mu Mujyi wa Yaoundé muri Cameroon kuva tariki ya 19 kugeza 21 Gashyantare 2021. Amakipe yo mu matsinda ya A,D na E azakinira mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya kuva tariki ya 17 kugeza tariki ya 21 Gashyantare 2021.

    Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ya Afro-Basket 2021 izabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/afro-basket-qualifiers-abakinnyi-batanu

  • Muhanga: Mfitumukiza wari watorotse gereza yongeye gufatwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mfitumukiza wari uherutse gutoroka gereza ya Muhanga yafashwe
    Mfitumukiza wari uherutse gutoroka gereza ya Muhanga yafashwe

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushizwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera yemeje ayo makuru, akavuga ko Mfitumukiza yatawe muri yombi hamwe n’uwari umucumbikye, mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye, Mfitumukiza ubundi akaba uvuka mu karere ka Rusizi.

    Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga SSP Genevieve Niyomufasha, avuga ko kuva Mfitumukiza yatoroka Gereza ku wa 27 Mutarama 2021, yakomeje gushakishwa akaba yabonetse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

    Agira ati “Ubu yafashwe ari ku rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze. Uwari umucumbikiye nawe ari gukurikiranwa na RIB, ntituramenya niba hari amasano bafitanye”.

    Yongeraho ati “Icyaha cyo gutoroka gereza nacyo gihanwa n’amategeko, ubu arimo gukorewa dosiye, abagororwa bakora ibihano ndabasaba gutuza bagakora ibihano byabo kuko inzego z’umutekano ziri maso, cyane ko n’uwo yafashwe”.

    Niyomufasha avuga ko nta mucungagereza wari waryozwa iby’itoroka rya Mfitumukiza, ahubwo bari barimo gufatanyiriza hamwe kumushakisha kugeza bamufashe, agashimira abaturage ku makuru batanze ngo afatwe akanabasaba kubigira umuco.

    Mfitumukiza na bagenzi be batanu bakurikiranweho ibyaha byo kwica umumotari witwa Samson Ndirabika, wiciwe mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bakamwambura moto.

    Abo bose bakaba bataratangira kuburanishwa kuri ibyo byaha kuko bagifunzwe by’agateganyo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-mfitumukiza-wari-watorotse-gereza-yongeye-gufatwa

  • Kenya : Abadepite bafatanye mu mashati bari mu kiriyo #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano yatumye icyari ikiriyo gihinduka isibaniro, yatewe n’amagambo yavuzwe na Depite Simba Arati ubwo yariho atanga imbwirwaruhame ye, akagaruka ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi.

    Muri iyo mbwirwaruhame, yagize ati 'Dufite abayobozi benshi aha b’inshuti z’akadasohoka za Visi Perezida bamaze kwangiza ubuzima bwabo. Aba ni amabandi badakwiriye kwemererwa kujya mu mwanya uwo ari wo wose w’ubuyobozi.'

    Byasaga nko gushotora Depite Sylvanus Osoro kuko bisanzwe bizwi ko ari inshuti y’akadasohoka ya William Ruto Visi Perezida wa Kiriya gihugu.

    Depite Sylvanus Osoro wari wasoje ubutumwa bwe, byamwanze mu nda ahita ahaguruka afata Hon Simba ubundi batangira kurwana.

    Uyu Osoro wazamuye iyi mirwano yahoshejwe n’abapolisi, bigaragara ko bitamugendekeye neza kuko amafoto yashyizwe hanze amugaragaza yikubise hasi bigaragara ko yaneshejwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Kenya-Abadepite-bafatanye-mu-mashati-bari-mu-kiriyo

  • Nyuma yo gutandukana nuwo mwakundanaga, Menya ibintu 5 byingenzi ukwiye kwitaho cyane mbere yuko utangira urukundo rushya #rwanda #RwOT

      Gatanya ni ikintu gikomeye kuri buri muntu yaba ari wowe yaturutseho cyangwa ari mugenzi wawe,buri muntu ajya gushinga urugo yifuza kugira umuryango kandi wishimye iyo habayeho gutandukana ubabazwa n'uko ya ntego itagezweho.

      Nyuma ya gatanya umuntu anyura mu bihe bikomeye ariko usanga biba bimuganisha aheza, ni ibisanzwe ku muntu kugira amarangamutima atandukanye bitewe n'icyamubayeho.

      Kubwa Elisabeth Kubler Ross, inzobere mu bibanire y'abantu avuga ko hari ibyiciro umuntu anyuramo nyuma ya gatanya birimo kutumva ibyabaye, uburakari, kumvikana n'uwo mwatandukanye, kugira agahinda gakabije no kwiyakira.

      Nubwo biba ari ibihe bitoroshye ariko ubuzima burakomeza ndetse ukaba wakongera no kujya mu rukundo ko gutandukana nti bisobanuye ko ubuzima bw'urukundo burangiye.

      Gusa gutangira undi mubano bisaba kwitonda kugira ngo uwo utangiye utazahungabana bitewe n'ibisigisi by'uwa mbere. Dore ibintu bitanu ukwiye kwitaho mbere yo gutangira urukundo rushya.

      Igihe

      Igihe ni ingenzi mu kumenya niba witeguye kujya mu rukundo rushya. Icyo bigufasha ni ukureba niba warihaye igihe gihagije cyo kwiyakira kuri gatanya wagize.

      Biba byiza iyo uvuye mu rukundo kudahita utangira urundi rushya kuko ushobora gusanga utarakira ko rwa rundi rwarangiye bikaba byatuma n'urushya ugiyemo rwangirika kuko uvanga ibishya n'ibyashize.

      Iyo wihaye igihe kirekire cyo kubanza kwiyakira, bituma ukora ibyo watekereje ugafata n'umwanya wo gutekereza ku mukunzi mushya naho iyo uhubutse ushobora gufata uwo ubonye cyangwa utamukunze ari ubuhungiro ushaka.

      Abana

      Nubwo ibijyanye n'urukundo rwawe ari ubuzima bwawe bwite ariko rushobora kugira aho ruhurira n'abakuri hafi, niba uwo mwatandukanye mwari mufitanye abana kujya mu rukundo rushya biragusaba kubanza kwitonda.

      Iyo ababyeyi batandukanye ntibituma n'abana batandukana n'ababyeyi babo baba bagomba gukomeza kubabona nkuko bikwiye, kandi bisaba no gukomeza kubereka urukundo ko bo ntibaba bumva uburyo mwatandukanye.

      Iyo ugiye mu rundi rukundo rushya abana bawe batarakira itandukana ryanyu bishobora kubagora kubereka undi mukunzi wawe utandukanye n'umubyeyi wabo, bikaba byabaviramo kumwanga bumva ariwe ntandaro ya gatanya y'ababyeyi babo.

      Bisaba kwitonda abana bakabanza bakabyakira ndetse ukamenya n'uko bazabana n'umubyeyi wabo n'umukunzi wawe nta kibazo biteje.

      Uwahoze ari umukunzi wawe

      Nubwo mujya guhana gatanya mwabyumvikanyeho ariko uwo mwahoze mubana iyo yumvise ko uri mu rukundo bishobora kumutera gufuha, bikaba byatuma akwima uburenganzira ku bana abereka ko ari wowe wisangiye abandi.

      Bisaba kugira uko ubyitwaramo kuburyo umubano wawe mushya utazamutera ishyari, ndetse ukareba neza niba mudashobora kwiyunga no gusubirana mbere yo kujya ahandi biba byiza kugutekereza kuwo mwatandukanye.

      Banza wiyubake ubwawe

      Gatanya ituma amarangamutima yawe ahungabana bikaba byagutera kwiyanga no kwitakariza icyizere. Hari abagira agahinda gakabije bitewe no kwigaya ko batabashije kurinda umuryango wabo gutandukana.

      Mbere yo gushaka umuntu mwakundana banza wikunde wowe ubwawe wongere wigirire icyizere, ndetse umenye n'uruhare wagize muri gatanya kugira ngo utazongera gukora ayo makosa nanone.

      Numara kongera kwikunda uzabona uko ukunda mugenzi wawe, kuko bitabaye ibyo bizatuma utigirira icyizere bikaba byatuma wumva udakunzwe n'umubano mushya watangiye ukagupfira ubusa.

      Kwakira ko utakiri kumwe nuwo mwatandukanye

      Iyo wakunze umuntu cyane biragora kumva ko mutakiri kumwe hari n'abahora bategereje ko yazabagarukira, umenya ko wamaze kubyakira iyo wumva wabana n'undi kandi umwizeye kandi ko uwo mwatandukanye utamukeneye nk'umukunzi wawe.

      Biba byiza kubanza kwikuramo uwa mbere iyo utangiye urukundo rushya ukimutekereza bituma utangira kugereranya abantu babiri, ibi bituma uwo muri kumwe atanezerwa ndetse nawe ukabona utanyuzwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/02/nyuma-yo-gutandukana-nuwo-mwakundanaga-menya-ibintu-5-byingenzi-ukwiye-kwitaho-cyane-mbere-yuko-utangira-urukundo-rushya/

  • Haribazwa niba ari abazimu babateye! Abadepite barwaniye mu kiriyo #rwanda #RwOT

    Abadepite babiri bo muri Kenya barwaniye mu kiriyo nyuma y'aho umwe ashinje mugenzi we ari umujura.

    Iyo mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere hagati ya Depite Simba Arati uhagarariye agace ka Dagoretti y'Amajyaruguru na Sylvanus Osoro uhagarariye agace ka Mugirango y'Amajyepfo.

    Simba niwe imvururu zakomotseho. Ubwo yari atangiye kugeza ijambo ku baje mu kiriyo, yagize ati 'Dufite abayobozi benshi aha b'inshuti z'akadasohoka za Visi Perezida bamaze kwangiza ubuzima bwabo. Aba ni amabandi badakwiriye kwemererwa kujya mu mwanya uwo ari wo wose w'ubuyobozi.'

    Depite Sylvanus Osoro wari wasoje ijambo rye mbere, yahagurukanye uburakari, afata mu mashati Depite Simba, batangira guterana ibipfunsi.

    BBC yatangaje ko hataramenyakana uburyo Osoro yakubiswemo, gusa amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo mudepite yicaye hasi mu buryo bigaragara ko atahicaye ku bushake.

    Ubusanzwe Osoro ni inshuti n'umurwanashyaka wa Visi Perezida wa Kenya, William Ruto mu gihe Arati ari umurwanashyaka wa Raila Odinga utavuga rumwe na Leta. Ruto na Odinga bari bari muri icyo kiriyo.

    Abapolisi nibo bahagobotse bakiza iyo mirwano yari imaze kudurumbanya ikiriyo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/02/haribazwa-niba-ari-abazimu-babateye-abadepite-barwaniye-mu-kiriyo/

  • AS Kigali yasuwe n’ubuyobozi bwa MINISPORTS, ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali ikomeje imyitozo yitegura umukino nyafuruka izahura na CS Sfaxien yo muri Tanzania mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup uzaba mu cyumweru gitaha.

    Harabura iminsi 11 ngo AS Kigali ikine na CS Sfaxien mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup.

    Umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki ya 13 Gashyantare 2021, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2021.

    Iyi kipe ikaba yahisemo gukorera imyitozo ku kibuga cya Stade Amahoro cy’ubwatsi busanzwe kuko kimeze nk’icyo bazakiniraho muri Tunisia, ni nyuma y’uko yari imaze igihe ikorera ku kibuga cya Stade Regional cy’ubwatsi bw’ubukorano.

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana akaba akomeje imyitozo ariko adafite bamwe mu bakinnyi be barimo Nsabimana Eric Zidane, Hakizimana Muhadjiri, Ndayishimiye Eric Bakame, Emery Bayisenge na Kalisa Rashid bari mu ikipe y’igihugu bakaba bazahita basanga abandi mu mwiherero ikipe nigera mu Rwanda.

    Ku myitozo y’ejo hashize, AS Kigali ikaba yarasuwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.

    AS Kigali ikaba yarageze muri iri jonjora rya nyuma, isezereye Orapa United yo muri Botswana na KCCA yo muri Uganda.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier(ubanza iburyo), yasuye AS Kigali mu myitozo

    Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice aganiriza abakinnyi nyuma y’imyitozo

    Kwizera Olivier na Orotomal Alex bitezwe mu kuri uyu mukino

    Orotomal Alex n’umutoza Eric Nshimiyimana

    Biramahire Abeddy ahanganiye umupira Bishira Latif

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yasuwe-n-ubuyobozi-bwa-minisports-ikomeje-imyitozo-kuri-stade-amahoro-amafoto