Blog

  • Muri Mata buri mwaka, habaho ijanisha rinini ry'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside – RIB irihanangiriza Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje impungenge ku bwiyongere bw'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano na yo bikunze gukorwa cyane mu kwezi kwa Mata, aho byibura 40% byabyo bikorwa muri uku kwezi kw'icyunamo.

    Yasabye Abanyarwanda bose kubigira ibyabo, kwirinda amakosa nk'ayo no kugira uruhare mu gukumira icyaha mbere y'uko kiba.

    Dr. Murangira yabitangaje mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA, aho yagaragaje uko imyaka yagiye ihita hagaragaye icyiyongere cy'ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu mezi atandukanye, ariko cyane cyane mu kwezi kwa Mata.

    Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2024, mu mezi ya Mata hagaragaye ibyaha 946 bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside, bingana na 39.1% by'ibyaha byose bifitanye isano na Jenoside byakurikiranywe muri iyo myaka itandatu. Iki ni cyo gihe kiza ku isonga mu gutahurwamo ibyaha by'ubwoko nk'ubu.

    Yagize ati: 'Ibi ni ibihe byihariye by'icyunamo twibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuba muri iki gihe hari abantu bagikora ibikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside birababaje kandi bigaragaza ko hakiri urugendo mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge nyabwo. Turasaba Abanyarwanda bose kwitwararika, bakirinda amagambo n'imyitwarire iganisha kuri ubwo bwoko bw'icyaha.'

    Dr. Murangira yakomeje asobanura uko ibyaha byagiye bigaragara mu yandi mezi, aho muri Mutarama habaye ibyaha 152 (6.3%), muri Gashyantare 93 (3.9%), muri Werurwe 168 (6.9%), muri Gicurasi 242 (10%), muri Kamena 124 (5.7%) na Nyakanga 110 (4.5%).

    Yongeyeho ko hari n'abandi bantu bacyitiranya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n'uburenganzira bwo kubiba urwango n'amacakubiri ashingiye ku mateka ya Jenoside, ibintu avuga ko bigomba kurwanywa byimazeyo.

    'Ntituzahwema gukurikirana umuntu wese ukora icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi ni ibyaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda kandi nta na rimwe bigomba gufatwa nk'ibisanzwe. Iyo umuntu azwiho cyangwa afashwe akora bene ibi bikorwa, afatwa kandi akagezwa imbere y'ubutabera.'

    RIB irasaba Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, binyuze mu gusigasira amateka, kubaha abazize Jenoside no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge.

    Yasabye kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika amagambo n'amafoto bashyiraho, kuko na ho hagiye hagaragara ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside.

    Ibi byose bije mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira mu minsi 100 y'icyunamo, aho Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igasiga abagera kuri miliyoni bazize urwango n'amacakubiri yari yaratewe n'ingengabitekerezo mbi.

    Dr. Murangira yakomeje asobanura uko ibyaha byagiye bigaragara mu yandi mezi, aho muri Mutarama habaye ibyaha 152 (6.3%), muri Gashyantare 93 (3.9%), muri Werurwe 168 (6.9%), muri Gicurasi 242 (10%), muri Kamena 124 (5.7%) na Nyakanga 110 (4.5%).

    Source : https://kasukumedia.com/muri-mata-buri-mwaka-habaho-ijanisha-rinini-ryibyaha-byingengabitekerezo-ya-jenoside-rib-irihanangiriza-abanyarwanda/

  • Nangaa yashinje Tshisekedi kuyobora RDC nabi, amusaba kuva ku butegetsi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Corneille Nangaa, yashinje Perezida Félix Tshisekedi kuyobora nabi igihugu no guteza abaturage imibabaro, anasaba ko yegura kuko atakiri umuyobozi ukwiye.

    Ibi Nangaa yabivuze ku wa 7 Mata 2025, ubwo yafunguraga Ikigega cy'Ubwizigame cy'Abanye-Congo (CADECO) mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru. Yagize ati: 'Ibiza bikomeje kwibasira RDC ni ikimenyetso cy'ubuyobozi bubi budaha agaciro ibikorwa remezo n'imiturire y'abaturage. Ibi ni ibintu bishyira ubuzima bw'abaturage mu kaga buri gihe.'

    Ibi yabivuze nyuma y'uko Umujyi wa Kinshasa uhuye n'umwuzure ukomeye kuva ku ya 5 kugeza ku ya 6 Mata 2025, wishe abantu 33, abandi 46 barakomereka naho inzu zirenga 200 zirarengerwa.

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere, Jacquemain Shabani, yatangaje ko uyu mwuzure wasize benshi mu bukene bukabije ndetse n'abarokotse basigaye badafite aho kuba.

    Nangaa yavuze ko izi ngaruka zituruka ku myitwarire idahwitse y'ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, kuko butigeze bwita ku miyoborere myiza, ibikorwa remezo, n'imibereho myiza y'abaturage. Yagize ati: 'Iyi ni ishusho ya RDC iyoborwa n'ubutegetsi bw'iterabwoba kandi buvangura. Ibi bigomba guhagarara! Tshilombo agomba kugenda!'

    Uyu munyapolitiki yakomeje agaragaza ko ubuyobozi buriho bukoresha uburyo bwo guhana abaturage aho kubitaho. Yatanze urugero ku bikorwa byabaye nyuma y'uko abarwanyi ba AFC/M23 bafata Umujyi wa Goma ku wa 27 Mutarama 2025 n'uwa Bukavu ku wa 16 Gashyantare 2025.

    Yavuze ko Leta ya RDC yahise ifunga amabanki yose yakoreraga muri iyo mijyi, bikaba byaragize ingaruka mbi ku baturage basanzwe, binababuza kubona serivisi z'imari.

    Yasabye abaturage b'Abanye-Congo gukangukira impinduka, bagaharanira ubuyobozi bwita ku mibereho yabo, bugamije iterambere rirambye n'umutekano urambye.

    Nangaa yavuze ko AFC/M23 yiteguye gutanga igisubizo gishingiye ku mahoro, ubutabera n'ubwiyunge, aho abaturage bose bagira uburenganzira bungana.

    Yasoje avuga ko igihe cyo kwihanganira ubuyobozi bwa Tshisekedi cyarenze, asaba abatuye RDC guhagurukira icyarimwe bagasaba impinduka, kuko igihugu gikomeje gusubira inyuma buri munsi.

    Uyu munyapolitiki yakomeje agaragaza ko ubuyobozi buriho bukoresha uburyo bwo guhana abaturage aho kubitaho.

    Source : https://kasukumedia.com/nangaa-yashinje-tshisekedi-kuyobora-rdc-nabi-amusaba-kuva-ku-butegetsi/

  • Ijoro ribara uwariraye: Igihango cy'ubumwe, akarengane ntikazongera!- Mr Bizimana Jean Damascène #rwanda #RwOT

    Ijoro ribara uwariraye! Nta wundi ushobora gusobanura uburemere bw'ahashize n'icyizere cy'uyu munsi uretse abanyarwanda ubwabo. Tuzi urwobo u Rwanda rwavuyemo ahantu habi, hari urupfu, ibikomere, gusenyuka kw'ibyiringiro n'ubuzima bw'abantu. Isi yarutereranye, irebera, bamwe barucira urubanza bataruzi, abandi baruca hirya no hino nko ku gakino gasekeje.

    Ariko nubwo isi yashyize akaboko ku jisho, mwebwe ntimwicaye ngo murye intimba. Mwafashe icyemezo cyo kwiyubakira igihugu gishingiye ku bumwe, ku kuri no ku kubabarira.

    Mwagaruye agaciro k'umunyarwanda, musana imitima yashegeshwe n'amateka, mutwika igitabo cy'urwango, musoma icya kivugira ubumuntu n'amahoro.

    Igihugu cyubakiye ku ndangagaciro, gitekereza ejo hazaza kandi kigendera ku mategeko. U Rwanda rwahindutse isomo ku Isi yose uko umuntu ashobora kuva ahabi agatura heza, uko igihugu cyashenywe n'urwango gishobora kongera kuba icy'umutuzo n'iterambere.

    Dufitanye namwe igihango tudashobora gutatira. Igihango cyo kurengera ibyo twagezeho, cyo kurinda ubumwe bwacu nk'agaciro ntagereranywa.

    Niyo mpamvu tutazemera abashaka gusenya ibyo twubatse, abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi ry'ivangura, amacakubiri, n'ingengabitekerezo yatumazeho abantu.

    Ntituzaceceka imbere y'abapfobya amateka yacu. Ntituzatuza imbere y'abashaka gutobanga amahoro twubatse, tubitohoje neza.

    Uburenganzira bwacu bwo kubaho twihitiyemo ibidukwiriye ni ntavogerwa. Twahisemo kubana, kubaka, kubabarira no gukomeza imbere. Ababikerensa ntibaduheho, babyumve batureke. Niba batemera ko twiyubakiye igihugu cyacu, ntibavuga ibyabo batatureka?

    Kuba igihugu cy'icyizere, igihugu cyubaha buri wese ariko kidatinya kwirengera iyo bibaye ngombwa. Iyo ubumwe n'ubwiyunge bibaye umurage, ubufatanye n'amateka aba igihango. Ijoro ribara uwariraye, ariko umunsi urabagirana ku bagira ishyaka ryo kuwuzirikana.

    Ijoro ribara uwariraye! Nta wundi ushobora gusobanura uburemere bw'ahashize n'icyizere cy'uyu munsi uretse abanyarwanda ubwabo.
    Tuzi urwobo u Rwanda rwavuyemo ahantu habi, hari urupfu, ibikomere, gusenyuka kw'ibyiringiro n'ubuzima bw'abantu. Isi yarutereranye, irebera, bamwe barucira urubanza bataruzi, abandi baruca hirya no hino nko ku gakino gasekeje.

    Source : https://kasukumedia.com/ijoro-ribara-uwariraye-igihango-cyubumwe-akarengane-ntikazongera-mr-bizimana-jean-damascene/

  • #Kwibuka31: Perezida Kagame na Madamu Jeannet… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 250 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Urumuri rw'icyizere rwacanwe ruzamara iminsi 100. Ni ikimenyetso cy’ubutwari mu kwiyubaka kw’Abanyarwanda 'tuva mu mwijima tugana aheza’. Insanganyamatsiko yo #Kwibuka31 muri uyu mwaka igira iti 'Twibuke twiyubaka.''

    Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'Icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ariko ibikorwa byanabereye mu Midugudu yo hirya no hino mu Gihugu aho abaturage bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaturutse ku mugambi wateguwe na Leta y'u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 yari iyobowe n'intagondwa z'Abahutu zitifuzaga amahoro kubera ingengabitekerezo y'irondabwoko, urwango, ivangura n'amacakubiri bari barimitse nk'umurongo wa politiki w'imitegekere y'igihugu.

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere mu gutangiza ibikorwa byo #Kwibuka31  

      

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo  

    Gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruri ku Gisozi kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Mata 2025 













    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154381/kwibuka31-perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bacanye-urumuri-rwicyizere-amafoto-154381.html

  • #Kwibuka31: Urwibutso kuri Rugamba Sipiriyani… – #rwanda #RwOT

    Rugamba Cyprien wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize ibihangano byabaye imvano yo gukomera ku buhanzi bw'iki gihe, bamwe baninjira mu muziki mu rwego rwo kumuhesha icyubahiro no kusa ikivi cye. 

    Abamuzi bamusobanura nk'intore, umusizi, umukinnyi w'ikinamico, umwanditsi w'ibitabo, umutoza w'Intore, umuririmbyi w'ubutumwa budasaza n'umunyabuntu. 

    Yatashye Yeruzalemu nshya! Rugamba yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n'umugore n'abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage we yasigiye Abanyarwanda.

    Ababanye na Rugamba bahuriza ku kuvuga ko yari umuntu mugari urangwa n'urukundo, uca bugufi, wita ku batishoboye, saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ikaba isaha yo kwita ku muryango we cyane cyane umugore wakundaga 'ibijumba'.

    Yasize urwibutso rudasibangana mu mitima ya benshi hashingiwe ku bihangano byinshi yashyize hanze mu bihe bitandukanye bamwe batabasha kumva neza ibyo yaririmbaga cyane ko byuzuye ikinyarwanda cyumutse.

    Rugamba Olivier, imfura ya Rugamba Sipiriyani yigeze kubwira InyaRwanda ko bitoroshye kumenya umubare nyakuri w'indirimbo za Rugamba Sipiriyani ashingiye ku kuba yarishwe hari indirimbo yari yamaze kwandika, izindi yazifatiye amajwi ariko ngo ntizigeze zisohoka kugeza n'ubu.

    Ati 'Yishwe nawe atunguwe. Hari ku itariki 07 Mata ahagana saa tatu za mu gitondo. Yaratunguwe, hari izo yari yamaze gutegura zanditse Nk'iyo wumvise zimwe mu ndirimbo abaririmbyi baririmbaga ntizirasohoka ariko turateganya kuzisohora nitumara kwandika ibitero byose.'

    Avuga ko zimwe mu ndirimbo zizwi za Rugamba Sipiriyani zigera kuri 300. Indirimbo zitigeze zisohoka zimwe bazihaye Korali Rugamba ndetse ngo mu minsi ishize baniyambaje Korali Christus Regnat iririmba indirimbo yitwa 'Igipimo cy'urukundo'.

    Amateka avunaguye ya Rugamba Sipiriyani

    Rugamba Sipiriyani yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w'1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga mu by'amateka.

    Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

    Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy'amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y'ikirenga mu by'amateka.

    Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w'1965. Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza, avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya Cyanika.

    Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n'Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n'ubu rikaba rigihimba indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye.

    Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.

    Yaranzwe no gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo 'Ntumpeho', 'Inda nini', 'Jya umenya gusaza utanduranyije cyane', 'Agaca' n'izindi nyinshi.

    Yapfuye azize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside yakorewe abatutsi, bapfanye n'abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk'umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.

    Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n'abandi bakristu yabasigiye ibihangano by' indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n'uyu munsi ntabwo zifatwa nk'indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk'impanuro za none, ejo n'ahazaza ku bakuru n'abato.

      

    Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga Daphrose, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri jenoside bapfanye n'abana babo batandatu, ubu hasigaye abana bane

       

    Rugamba Cyprien yishwe kuwa 7 Mata 1994, ariko abo mu muryango we bamwibuka by'umwihariko kuwa 15 Kanama 

    KANDA HANO WUMVE ZIMWE MU NDIRIMBO ZA RUGAMBA SIPIRIYANI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154380/kwibuka31-urwibutso-kuri-rugamba-sipiriyani-umuhanzi-wishwe-ku-ikubitiro-muri-jenoside-yak-154380.html

  • #Kwibuka31: Nta gihugu kimaze imyaka 109 gise… – #rwanda #RwOT

    Tariki 7 Mata, buri mwaka, ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuzirikana ubugome yakoranywe ndetse n'ingaruka zayo ku Banyarwanda n'Isi muri rusange.

    Ni umwanzuro Inteko Rusange ya Loni, yafashe mu 2003, aho guhera muri uwo mwaka, Isi yose yifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka no guha icyubahiro abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yakoranywe ubukana budasanzwe kuko mu mezi atatu gusa yamaze, Abatutsi barenga miliyoni bari bamaze kwicwa. 

    Ni yo mpamvu ibikorwa byo kwibuka bimara iminsi 100 nk'ikimenyetso cy'igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze ikorwa ikaza guhagarikwa n'Ingabo za FPR Inkotanyi.

    Nk'uko bikubiye mu mwanzuro w'Umuryango w'Abibumbye, uyu munsi uretse kuba ari uwo kuzirikana no guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yabakorewe, ni n'umwanya wo gutekereza ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatanze ikiganiro cyagaragaje uko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku bukoloni bwimitse irondabwoko ryatumye Jenoside itekerezwa, igakorwa amahanga abireba.

    Yerekanye ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywe n'u Bubiligi ndetse n'ubu bugikomeza kurugendaho. Ati 'Nta gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk'uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda kuva bwarukoroniza.'

    Yatangaje ko ibi byatangiye mu 1916, ubwo u Bubiligi, u Budage n’u Bwongereza, bumvikanaga kugabanya imbibi z’u Rwanda rwari rwaraguwe n’Abami batandukanye bayoboye u Rwanda. 

    Avuga ko nyuma yaho hakurikiyeho amategeko akakaye arimo iryashyizeho ibihano by’ikiboko, iryambuye u Rwanda ubusugire bwarwo ndetse n’iryemeje ko u Rwanda ruzajyengwa n’amategeko ya Congo na yo yashyirwagaho n’u Bubiligi. Ati: “Aya mategeko yateye u Rwanda akarengane, anacamo ibice Abanyarwanda.”

    Mu 1924 na 1946, u Bubiligi bwagiranye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye yateganyaga kugeza u Rwanda ku ngingo 3 zirimo ubwisanzure bwa politki, ubukungu, imibereho myiza n’iterambere ry’uburezi, kwigenera ibikwiriye Abanyarwanda bakayobora igihugu cyabo ubwabo, no kubahiriza uburenganzira bwa muntu nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina cyangwa idini.

    Ibi byose ntibyakozwe ahubwo u Bubiligi bwahisemo kwinjiza irondabwoko mu Banyarwanda, nk’iryari iwabo. Hatangijwe impinduramatwara ryayobowe n’Ababiligi hagati y’i 1926 na 1932.  Umwami Musinga yarabirwanyije ariko bamucira Congo tariki 12 Ugushyingo mu 1931, bimika umwana we Rudahigwa, nyuma y’iminsi ine.

    Kugira ngo ashobore kuyobora, Rudahigwa yahisemo kutarwanya abazungu arabatizwa mu 1943, anegurira u Rwanda Kristu Umwami mu 1946. Nyuma na we baje kumwica aratanga tariki 25 Nyakanga 1959.

    Dr Bizimana yakomeje agira ati: “Nta kindi gihugu cya Afurika Abakoloni biciye Abami babiri, umubyeyi n’umwana we ku maherere.” 

    Yavuze nyuma, u Bubiligi bwakurikijeho gushyira ku butegetsi ishyaka rya PARMEHUTU ryubakiye ku irondabwoko, ritangaza manifesto enye zikurikirana zose zigishaga ko igihugu ari icy’Abahutu, kwica Abatutsi bigirwa gahunda ya Leta yubakiye kuri iyo politiki.

    Nyuma Abatutsi bimuriwe mu bindi bice, bagirirayo ubuzima bubi, basaba gusubizwa iwabo ariko Ababiligi barabyanga.

    Tariki 2 Gashyantare mu 1994, u Bubilgi bwirukanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wivurizagayo, arataha, yicwa tariki 20 Mata 1994. Ababiligi kandi banatereranye Abatutsi bari babahungiyeho muri ETO Kicukiro tariki 11 Mata 1994. 

    Minisitiri Dr Bizimana akomoza ku byemezo byafashwe ntibishirwe mu bikorwa, yagize ati: “Biratangaje rero kuba hari ibihugu muri 2025 bibeshywa n’u Bubiligi bikihutira guhana u Rwanda byirengagije ibi byemezo byose, n’ubufatanyacyaha bwa Congo na FDLR. 

    Ibyo bihugu bivuga iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga bikayarebera ku ruhande rumwe rwa Congo ntibite ku busugire bw’u Rwanda bwatewe kenshi na FDLR. Ntibite ku karengane k’impunzi z’abanye-Congo b’Abatutsi zirukanwe na FDLR zimaze imyaka 31 mu buhungiro. 

    Congo yita izo mpunzi udukingirizo. Ni kimwe n’uko hagati mu 1990-1994, Leta ya Habyarimana n’abambari bayo bitaga FPR ‘inyangarwanda z’abagande.”

    Yakomeje avuga ko kuva muri Nyakanga 1994 kugeza magingo aya, u Bubiligi  ari cyo gihugu cy’i Burayi gikorerwamo ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka yayo, nta nkurikizi. Ni mu gihe kandi ntawe ushobora guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi ngo bimugwe aahoro kandi Jenoside ari zimwe mu rwego rw’amategeko, ku buryo n’ibyaha byo kuzipfobya byagombye gufatwa kimwe.

    Ati: “Ubungubu, inyandiko zifashishwa n’amahanga mu guharabika u Rwanda, zitegurwa n’abiyita impuguke z’Ababiligi, zibeshya ko zizi u Rwanda kandi ni zo zagize uruhare mu kwangiza amateka y’u Rwanda.”

    Yashimiye Perezida Kagame Abanyarwanda bakesha ubuyobozi bwiza bwubaka ubumwe, aragira ati: “Ijoro ribara uwariraye! Tuzi urwobo mwakuyemo u Rwanda Isi yarutereranye. Tuzi n’aheza murugejeje. 

    Dufitanye namwe igihango tudashobora gutatira. Ntituzemera abasenya ubumwe bwacu, n’abimika ingengabitekerezo yasubiza u Rwanda mu icuraburindi. Uburenganzira bwacu bwo kubaho twihitiyemo ibidukwiriye ni ntavogerwa, ababikerensa ntibaduheho, babyumve batureke.” 

    Uyu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z'Igihugu, abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, inshuti z'u Rwanda, abahagarariye imiryango y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n'abandi.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwatangirijweho ibikorwa byo #Kwibuka1 ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 250 biciwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Ni rumwe mu nzibutso enye zashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO.


    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yerekanye ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywe n'u Bubiligi ndetse n'ubu bugikomeza kurugendaho


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154382/kwibuka31-nta-gihugu-kimaze-imyaka-109-gisenya-ikindi-nkuko-u-bubiligi-bubikorera-u-rwanda-154382.html

  • Igisubizo cya Perezida Kagame ku wamubajije u… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, atangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi. 

    Perezida Kagame yatangiye ijambo ashima buri wese wifatanyije n'Abayarwanda Kwibuka muri iki gihe.

    Ati 'Ndagira ngo mbanze nshimire mwese abari hano mwaje kwifatanya n'Igihugu n'Abanyarwanda cyane cyane mwebwe abaturuka hanze mu bindi bihugu cyangwa ababihagarariye hano mu Gihugu cyacu. Ndabashimira.'

    Yagarutse ku nkuru y'inshuti ye, yigeze kumubaza uko ahuza amateka y'ibihe by'umwijima u Rwanda rwanyuzemo n'ibihe by’ubusharire rurimo muri iki gihe.

    Ati 'Umunsi umwe inshuti yanjye yambajije ati: 'Ariko wowe, nk'umuntu, ubaho ute? Ufite umutwaro w'amateka mabi n'ibihe bikaze — ubihuza ute? Ariko uko nabyumvise, ntiyabazaga njye gusa, yabazaga u Rwanda. Yambajije ati 'U Rwanda rubaho gute, rufite amateka mabi cyane n'ubu bukana budasiba?” 

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko yabwiye inshuti ye ko kuva na cyera, Abanyarwanda bari biteguye guhangana n'ibyo byose. Ati 'Icyo namubwiye ni uko kuva kera tutigeze twibwira ko ayo mateka mabi n'ibihe bikaze ari ibintu bibiri bitandukanye. Ni nk'abavandimwe, kandi tugomba kubyakira tubifata hamwe.'

    Arakomeza ati 'Tugomba guhangana n'ibihe bikaze twumva neza ko bifitanye isano n'amateka mabi yacu. Ntabwo bishobora gutandukanywa. Bityo rero, dufite amahitamo: cyangwa tukazahazwa n'ibyo byombi tukazisibanganya, cyangwa tukazamuka tukarwana.'

    Perezida Paul Kagame kandi yijeje Abanyarwanda ko ntawe uzongera kubica, kandi ko n’abazabigerageza, Abanyarwanda bagomba guhaguruka bakarwanira kubaho.

    Yavuze ko igihangayikishije ‘si abo bashaka kutwica cyangwa se kudutesha agaciro ahubwo ikibazo ni uko twebwe abanyafurika twabyemera’.

    Ati 'Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana nintsindwa, ntsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y'uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.”

    Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ntawe bakeshaho kubaho, bityo bakwiye kurwanirira uburenganzira bwabo.

    Ati 'Banyarwanda, ntimugomba kwishyingikiriza ku wundi muntu mu mibereho yanyu. Mugire ubutwari bwo guhangana n'ibihe n'icyo gihe uko biri, ntimukomeretse abandi, ariko muhore murwana ku byanyu. Ntimwemerere umuntu uwo ari we wese kubabwira uko mukwiye kubaho, kuko igihe mwemeye ibyo, ni cyo gihe cyo gutakaza ubuzima bwanyu.'

    Umukuru w'Igihugu yanakomoje ku Burasirazuba bwa Congo, aho ubutegetsi bw’icyo gihugu bwavuze ko bushaka gukuraho Guverinoma y’u Rwanda, agaruka ku mvugo z’urwango, kwirukana bamwe mu bahakomoka bazizwa ubwoko bwabo, ndetse bamwe bakicwa, bamwe ugasanga baje mu Rwanda, abandi bakajyanwa n’ibihugu by’amahanga.

    Ati 'Imvugo z'urwango, kwica abaturage bazira abo bari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by'abaturage baba mu nkambi, bameneshejwe mu byabo muri Congo […] Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z'Abanye-Congo, ntabwo babafata nk'Abanyarwanda. Ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.'

    Ibi bishingira ku byavuzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascene wagaragaje ko kuva mu myaka 109 u Bubiligi bwakomeje gusenya u Rwanda.

    Umukuru w'Igihugu, yanavuze ko mu myaka 31 ishize Abanyarwanda bakuye amasomo mu byo banyuzemo, bityo ikitarabishe mu myaka 31 cyarabakomeje, kandi kibategurira guhangana n'ibindi bihe biri imbere.

    Ati 'Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y'amateka y'umwijima w'ahahise ndetse n'ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.'

    Perezida Kagame yavuze ko yabwiye Inshuti ye ko Abanyarwanda kuva na kera bari biteguye kuzanyura mu bishoboka byose 

    Perezida Kagame yumvikanishije ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize, cyabahaye imbaraga zo gukomera 

    Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ntawe ukwiye kubahitiramo uko bazabaho, kandi bakwiye guhagaruka bakarwanira uburenganzira bwabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154386/igisubizo-cya-perezida-kagame-ku-wamubajije-uko-ahuza-ibihe-byumwijima-u-rwanda-rwanyuzemo-154386.html

  • Uwarokotse Jenoside amaze imyaka irenga 14 arera abana b'abafungiwe ibyaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Nkurikiyinka w'imyaka 73, yatangiye kurera aba bana mu 2011, nyuma yo guhura nabo barabuze kivurira. Ababyeyi b'aba bana Evode Musonera n'umugore we Margret Nyirimana, bakatiwe muri Gacaca mu 2009.

    Nkurikiyinka ni umwe mu Batutsi bacye barokotse ku musozi wa Kibenga wo mu Karere ka Gasabo aho abicanyi barimo Musonera n'umugore we bishe Abatutsi, maze we agahungira mu Karere ka Gicumbi ahari haramaze kwigarurirwa n'Ingabo za FPR Inkotanyi.

    Nkurikiyinka yabwiye Kigali Today ko abona aba abana bwa mbere yabonye umukuru icyo gihe wari ufite imyaka 12, ari gukora mu murima w'umuturanyi, abajije asanga uwo mwana aba ashakira amaramuko bashiki be babiri bato, nyuma yuko mushiki wabo mukuru ashatse akananirwa kubafasha.

    Nkurikiyinka yavuze ko kumubona aca muri ibyo bibazo byatumye yumva amugiriye impuhwe.

    Yagize ati 'Numvise mugiriye impuhwe, kumubona ari guca muri ubwo buzima kubera ubugome bw'ababyeyi be, ibintu atagizemo uruhare.'

    Nkurikiyinka avuga ko icyo gihe ari bwo yafashe umwanzuro wo kubajyana iwe akabarera, gusa kuko icyo cyemezo atari kugifata wenyine yabanje kubiganiraho n'umuryango we, na we abyumva vuba.

    Nubwo uyu muryango wari ufashe abo bana, ikigeragezo cya mbere bahuye na cyo cyari amacakubiri ndetse no kutizerana byari bikiri hagati y'abarokotse n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo uwarokotse atari gukandagiza ikirenge mu kabari k'uwakoze Jenoside.

    Ibi byatumye abantu batangira gucengeza urwango muri ba bana babwira umuryango wa Nkurikiyinka wabafashe ngo ubarere ariko ufite mugambi wo kuzabihimuraho.

    Umugore wa Nkurikiyinka, Speciose Mukagakwaya, yavuze ko ibyo byatumye bagira ubwoba bumva ko abana baziheza mu muryango bakabatinya cyangwa bagatoroka bakagenda.

    Yagize ati 'Twari dufite ubwoba ko ibyo babwiraga abana bizatuma bigunga cyangwa bikabatera guhunga bakava mu muryango. Cyari ikibazo kigoye kugikemura kuko nta bisobanuro bihagije byo kubaha twari dufite.'

    Icyakora uko iminsi yagiye ishira abantu bageze aho barabyakira, abana bariga, ndetse umukuru muri bo yarangije amashuri yisumbuye ashinga urugo rwe.

    Nkurikiyinka yavuze ko igikorwa bakoze ari imbuto y'ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyashyize imbere nyuma y'uko Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside.

    Yagize ati 'Twibutse gahunda ya guverinoma y'Ubumwe n'Ubwiyunge, kandi abo bana bari inzirakarengane rero niba hari umuntu wagombaga gushyira mu bikorwa iyi gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge ni uwarokotse.'

    Se w'aba bana, Musonera aracyafunze kuko yakatiwe imyaka 30, ariko umugore we yarangije igifungo cy'imyaka 15 mu 2024, abana be basubira kubana na we.

    Nkurikiyinka wiyemeje kurera abana b’abakoze Jenoside kuko bo nta cyaha bakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwarokotse-jenoside-amaze-imyaka-irenga-14-arera-abana-b-abafungiwe-ibyaha-bya

  • U Buhinde: Abanyeshuri basobanuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ubugeni – #rwanda #RwOT

    Icyumweru cy'Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatangiye ku wa 7 Mata 2025 mu Rwanda, ariko n'ibihugu byose byo ku Isi biri mu Muryango w'Abibumbye bisabwa kuzirikana iyi tariki.

    Mu Buhinde, abanyeshuri barenga 600 bahuriye mu nyubako ya Bharat Mandapam basobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'ubukana yakoranywe.

    Itangazo rya Ambasade y'u Rwanda mu Buhinde rivuga ko 'ibihangano [bishushanyije] bigaragaza amateka ya Jenoside n'uburyo u Rwanda ruri mu nzira y'iterambere” aribyo byifashishijwe mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    #Kwibuka31, more than 600 students gathered in Bharat Mandapam to attend the morning exhibition on the 1994 Genocide against the Tutsi. Brilliant paintings reflecting the Genocide and the rising Rwanda. Remember, Unite, Renew @Unity_MemoryRw @MUKANGIRA1 @UNinIndia @RwandaMFA pic.twitter.com/fGEtEUpgVA

    — Rwanda in India (@RwandainIndia) April 7, 2025

    Nyuma yo gutangiza icyumweru cy'icyunamo, ibikorwa byo kwibuka bikomeza mu bice bitandukanye by'u Rwanda n'Isi bagendeye ku matariki y'umwihariko bazirikana kugeza iminsi 100 irangiye.

    Abanyeshuri bari bitwaje ibihangano bisobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bafashe umwanya wo gusobanura ibihangano byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buhinde-abanyeshuri-basobanuye-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Bashiki be bajugunywe mu cyobo ari bazima: Ubuhamya bushaririye bwa Mutanguha wa Aegis Trust – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wakuriye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Mutanguha afite imyaka 18.

    Yavuze ko ubwo mu 1973 ubutegetsi bwariho bwicaga Abatutsi, abanyeshuri n'abari abakozi ba Leta bakameneshwa, Se umubyara yameneshejwe agahungira i Burundi ari naho baje kubanira na nyina umubyara wari wamusanzeyo.

    Ati 'Mu 1973, ubwo ubutegetsi bwari buriho bwicaga Abatutsi, abanyeshuri n'abakozi barameneshejwe, na data wakoraga muri Caritas hano i Kigali, yarameneshejwe ahungira mu gihugu cy'i Burundi. Mama wari umu-fiancé we yiyemeje kumusangayo anyuze mu nzira igoye kuko yanyuze i Goma, amanuka Uvira amusangayo.'

    Abo bombi barabany, babyarana abana babiri nubwo Se umubyara yamaze igihe gito agahitanwa n'impanuka.

    Ibyo byatumye ubuzima kuri nyina wari usigaranye abana babiri bugorana mu buhungiro, yiyemeza kongera gutaha iwabo nubwo yahuye n'imbogamizi zikomeye aho inzego z'iperereza zahoraga zimutoteza zimubaza amakuru y'Inkotanyi zavugaga ko yasize i Burundi.

    Uwo mubyeyi yaje kongera gushaka umugabo wari warapfushije umugore, akamusigana abana babatu.

    Mutanguha yagaragaje ko ivangura n'amacakubiri byatangiye kwigishwa mu mashuri, ibintu byari biteye impungenge ku hazaza h'igihugu.

    Ati 'Umwarimu wacu niga mu mwaka wa kabiri, yahagurukije abana b'Abatutsi, buri gihembwe hari ifishi buzuzaga bagashyiraho ubwoko bwa buri mwana. Nibwo yaduhagurukije njye ndajijinganya, yaranyegereye andya ikinyunguti arambwira ngo wowe mama wawe ni umwarimu wigisha hano ukaba utazi ko uri inyenzi?'

    Yakomeje ati 'Twigishijwe urwango, twigishwa ubugome, ubugizi bwa nabi, ikibabaje gikomeye ni uko byigishijwe no mu mashuri mu byiciro bitandukanye.'

    Yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi uwari Burugumesiteri wa Mabanza, Bagirishema Ignace, yabwiye Interahamwe ko zigomba gukuraho umwanda, avuga kwica Abatutsi.

    Yerekanya ko ubwo yari agiye kwicwa, yarokowe n'umuturage wavuze ko nyina yatahanye abana babiri b'Abarundi bituma aticwa we na mushiki we bakurikiranaga ariko ababyeyi be barabajyana bajya kubicana n'abandi bashiki be.

    Abafashwe ngo mu gutinya ko bicishwa amahiri n'imihoro, bahisemo gutanga amafaranga ngo babicishe amasasu ariko abicanyi bahitamo kujyana amafaranga babicisha imihoro.

    Ati 'Ababyeyi banjye bagerageje kugura amasasu, batanga 5000 Frw, barayafata ariko barababwira ngo amasasu arahenda, babicisha amahiri n'imihoro, babajugunya mu miringoti yari aho hafi. Bashiki banjye bo babataye mu cyobo kinini cy'umupasiteri witwaga Gasenge na we wishwe muri Jenoside. Babatayemo ari bazima ariko babanje kubakomeretsa, bakabataho amabuye kugeza bapfuye.'

    Nyuma y'aho bahungiye kwa nyina wabo wari warashatse umugabo utarahigwaga ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba na we wagerageje kubarinda nubwo ibitero byahoraga biza kubamusaba ngo bicwe agatanga amafaranga.

    Nyuma yo kunanirwa kubarinda, yabasabye guhunga ariko abaha indangamuntu ye ngo bayitwaze kandi yagiye ibafasha kunyura kuri za bariye zitandukanye kuko yari irimo ubwoko bw'Abahutu.

    Ubwo bavaga muri urwo rugo, bakomeje berekeza i Kaduha ku Gikongoro, aho hari n'izindi mpunzi zaturutse mu bice bitandukanye birimo na Kigali.

    Yavuze ko aho hari muri Zone Turquoise aho abantu bakomeje kwicwa na nyuma y'uko mu bice byinshi by'igihugu Inkotanyi zari zaramaze kuhagera no guhagarika Jenoside.

    Mutanguha yaje kumva mu nkambi y'impunzi yiyemeza gusanga Inkotanyi yumvaga ko ziri ku musozi wo hakurya y'aho bari bari kandi ko nyuma yo guhura nazo zamwijeje ko atagipfuye.

    Yaje kuva ku Gikongoro yerekeza i Kigali, aho yatwawe mu modoka ya Croix Rouge imugeza muri gare, yigira inama yo kujya i Gikondo kwa Se wabo wari uhatuye nubwo yaje gusanga yarishwe.

    Nyuma yo kubura aho yerekeza, yaje kugira amahirwe ahura na Se wabo wundi wari uvuye mu Burundi, ari naho yatangiriye ubuzima bushya kuko yaje no gufashwa kujya kureba mushiki we yari yarasize mu mpunzi i Kaduha.

    Mutanguha yavuze ko nyuma yo kubona ko Jenoside ihagaritswe, yahisemo gusubira mu ishuri nubwo hari ubukene bwinshi, hari abana b'impfubyi bafite agahinda ariko ko leta yiyemeje kuba umubyeyi.

    Ati 'Hari agahinda gakomeye, hari n'ubukene bwinshi. Leta rero yatubereye umubyeyi, ijya mu cyuho cy'ababyeyi bacu, ishyiraho FARG baduha icyangombwa cyose cyari gikenewe ngo twige. Umusingi leta yacu yaduhaye wo kubaho ni igihango gikomeye tudashobora gutatira, tugomba kwigisha n'abana bacu'

    Ni uko yatangiye urugendo rushya rwo kwiyubaka rwamugejeje ku kuba umugabo nk'uko nyina yabimusabye, ubu akaba afite abana batanu.

    Yashimye ko igihugu cyashyizeho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe urw'agashinyaguro bazira uko bavutse no gusigasira ayo mateka mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yagaragaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe ababyeyi, bashiki bane bo bajugunywe mu cyobo ari bazima batererwamo amabuye kugeza bashizemo umwuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bashiki-be-bajugunywe-mu-cyobo-ari-bazima-ubuhamya-bushaririye-bwa-mutanguha-wa