Blog

  • Umuhanzikazi wabanye n'inyamaswa imyaka 5 yose yavuze ko atazi Clarisse Karasira| Yanavuze bimwe mu byo abantu batamenye ku Nzovu no ku Ntare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Meliane Unesha, wakoze muri pariki y'Akagera mu gihe kingana n'imyaka 5 yose yavuze ko atazi Clarisse Karasira ndetse anavuga byinshi mu byo abantu batamenye ku nzovu ndetse n'intare. Ibi Meliane yabivugiye imbere ya camera za Afrimax Tv yagiranye ikiganiro nawe biciye kuri YouTube. Meliane usanzwe ari n'umuhanzikazi nyarwanda mu njyana ya gakondo yavuze ku bijyanye n'umuziki we aho yavuze ko yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Arankunda ndetse anavuga ko umuhanzi Cyusa ari mu bo akunda ndetse afata nk'ikitegererezo mu njyana ya gakondo. Meliane yavuze ko umuhanzikazi Clarisse Karasira atamuzi bitangaza cyane umunyamakuru wa Afrimax Tv. Meliane kandi yaririmbiye abafana be muri iki kiganiro zimwe mu ndirimbo ze arizo Mukamo udakama ndetse na Arankunda ari nayo ndirimbo nshya ya Arankunda.

    Ku bijyanye nuko yabanye n'inyamaswa, Meliane yavuze ko yabanye n'inyamaswa mu gihe kingana n'imyaka 5 ubwo yakoraga muri pariki y'Akagera. Meliane yagize icyo avuga ku nzovu aho yavuze ko ari imwe mu nyamaswa 5 nini ku isi. Yavuze ko ipima ibiro bingana na toni 6 avuga ko itajya isinzira kuko ifite ubwonko bufite ibice bibiri (iyo igice kimwe kirushye kirekeraho gukora ikindi kigakora). Meliane yavuze ko inzovu inywa litiro 100 z'amazi buri munsi. Meliane kandi wabanye n'Intare muri pariki y'Akagera yavuze byinshi kuri zo aho yavuze ko ziri mu nyamaswa 5 nini ku isi ndetse anavuga ko intare zigira ubunebwe cyane kuko zisinzira amasaha 20 zigakora amasaha 4 gusa. Meliane yavuze kandi ko intare z'ingore arizo zijya guhiga zikazanira ingabo gusa ingabo zishobora gutabara nabwo aho rwakomeye.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-wabanye-ninyamaswa-imyaka-5-yose-yavuze-ko-atazi-clarisse-karasira-yanavuze-bimwe-mu-byo-abantu-batamenye-ku-nzovu-no-ku-ntare/

  • Miss Yassipi yasabye umubyinnyi Jojo Breezy ko yamubera umukunzi kuri Saint Valentin – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yassipi Casmir wabaye igisonga cya mbere ya Miss Rwanda 2019 yasabye, Jojo Breezy umwe mu basore bazi ku byina hano mu Rwanda, ko yazamubera umukunzi ku munsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin.

    Ubusanzwe abanyarwandakazi bakaba batazwiho kwisabira abahungu ko bababera bakunzi gusa Miss Yassip nyuma yo kubona video Jojo Breezy yashyize kuri status ye ya Whatsapp agaragaza ko azaba ari wenyine kuri Saint Valentin akaba yahise amubwira ati 'Please lemme be you valentine' aranzaho n'udutwenge twinshi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-yassipi-yasabye-umubyinnyi-jojo-breezy-ko-yamubera-umukunzi-kuri-saint-valentin/

  • Jules Sentore ameze nk’uwazutse! Uko nyina yagiye muri koma amezi 6 amutitwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Masamba Intore akaba musaza wa nyina wa Jules Sentore yasobanuye uburyo nyina w’uyu muhanzi yakoze impanuka ikomeye yahitanye se maze Umutako Fanny(Nyina wa Jules Sentore) agahita ajya muri koma ari nabwo yari amutwite.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Masamba yagarutse kuri mushiki we wamukurikiraga ari we nyina wa Jules Sentore, aho yavuze ko yari umuntu mwiza cyane ugira urukundo.

    Ati'Yari mushiki wanjye uzi kubyina cyane, agira urugwiro nabaga naje mfite stress, ni we wazimaraga, uramuvuze numva ndanamukumbuye cyane, ntushobora kubabara iruhande rwe, ntushobora gusonza imbere ye, yakoraga ibishoboka byose akagushakira icyo kurya, yari afite umutima mwiza cyane.'

    Yakomeje avuga ko Jules Sentore ameze nk’umuntu wazutse kuko yavutse mu buryo bugoye cyane ko batatekerezaga ko yavuka, ni nyuma y’impanuka se na nyina bakoze bamutwite aho papa we yahise yitaba Imana n’aho nyina akajya muri koma amezi 6.

    Ati'nyina ni we wangwaga mu ntege, yakoze impanuka na se wa Jules ahantu mu Ngagara(mu Burundi), se ahita apfa ubwo, nyina atwite Jules, yagiye muri koma hafi nk’amezi 6. Twari tubizi ko atwite, gusa twumvaga wenda nyina azakira ariko ntabwo twatekerezaga ko umwana yarokoka. Twarasenze cyane.'

    'Twari tukiri mu Burundi mu buhungiro ubanza Imana yaramvise amasengesho yacu, twabajije muganga atubwira ko umwana na nyina ari bazima ariko nyina yagize igikomere kizamumugaza. Turavuga tuti umwana na nyina barazutse.'

    Nyina wa Sentore na Se, bakoze impanuka bahura ibyumweru bibiri ngo bakore ubukwe, Sentore akaba yaravukiye mu muryango wo kwa Sentore(se wa Masamba).

    Jules Sentore akaba aherutse gusohora indirimbo yitwa 'Mama’, igaruka ku buzima bwe na nyina witabye Imana muri 2018.

    Masamba(ibumoso), yavuze uburyo Sentore Jules(iburyo) yavutse mu buryo bugoye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/jules-sentore-ameze-nk-uwazutse-uko-nyina-yagiye-muri-koma-amezi-6-amutitwe-video

  • Bugesera : Abarobyi babonye umurambo w’umugabo uri m mufuka mu Kagera #rwanda #RwOT

    Bariya bagabo barobaga muri uriya mugezi ahazwi nko mu Karumuna, babonye umufuka ureremba mu mazi bawufunguye babonamo uwo murambo.

    Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 50 wabonetse mu Mugezi w’Akagera mu ruhande ruherereye mu Karere ka Bugesera, ubuyobozi buvuga ko butaramenya imyirondoro ye n’aho yiciwe.

    Uwamugira Beatha uyobora Umurenge wa Ntarama, yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ko uriya murambo wabonetse mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Kane.

    Yagize ati 'Bigaragara ko yapfuye nubwo tutamenye icyamwishe, twasanze bamukingishijeho agafuka, ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 40 na 50.'

    Uyu muyobozi avuga ko imyirondoro y’uyu mugabo itaramenyekana kuko nta n’icyangombwa bamusanganye ndetse muri kariya gace hakaba hadatuwe.

    Yagize ati 'Abamubonye batubwiye ko babonye umurambo we uva mu Akagera bakawukurikira bakawukuramo ariko bavuga ko nta yandi makuru ye bazi, abenshi banahageze batubwiye ko babona batamuzi.'

    Iperereza ryahise ritangira mu gihe umubiri wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu bitaro by’Itorero ADEPR kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Bugesera-Abarobyi-babonye-umurambo-w-umugabo-uri-m-mufuka-mu-Kagera

  • Ngoma : Umugore yakubise isuka Grenade atayizi imuturikana na mugenzi we #rwanda #RwOT

    Ngo ubwo bariho bahinga, aba bagore babonye iyi grenade ariko kuko bari bayizi, umwe ayikubita isuka ashaka kureba ibirimo imbere ihita ibarurikana irabakomeretsa.

    Nyamutera Emmanuel uyobora uyu Murenge wa Kazo, avuga ko kiriya gisasu kitabakomereke bikabije.

    Yagize ati 'Urebye ntabwo bikomeye cyane kuko twabajyanye ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi bitabwaho ku buryo ejo bazataha, ntabwo bakomeretse cyane.'

    Uyu muyobozi avuga ko umwe yakomeretse ku kaguru undi agakomereka mu rubavu mu buryo bworoheje kuko bose n’ubundi bahungaga.
    Avuga ko umwe muri bariya bagore akimara kuyikubita isuka, yatangiye gucumba umwotsi, na bo bakiruka ariko igahita iturika.

    Inzego z’umutekano zahise zimenyeshwa iby’iki gisasu, zihutiye kuhagera, zishakisha niba hari ibindi byaba biri hafi aho ariko babibuze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ngoma-Umugore-yakubise-isuka-Grenade-atayizi-imuturikana-na-mugenzi-we

  • Miss Albina yahishuye agahinda n'ububabare bukomeye yagize ubwo bamusangagamo Koronavirusi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Albina Sydney Kirenga wamenyekanye nyuma yo kuba Miss Popular Elegance Rwanda 2016, yatangaje urugendo rutoroshye yanyuzemo ubwo yanduraga icyorezo cya coronavirus avuga ko yararaga arira yumva ko agiye gupfa.

    Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na ISIMBI TV yatangiye avuga ko kuya 06 Mutarama 2021 aribwo bamusanzemo koronavirusi ndetse ahita ashyirwa mu kato ati'sinari nzi ibyari byo siniyumvishaga ko narwara COVID19, ndi wa muntu uhorana sanitizer, n'agapfukamunwa'

    Yakomeje asobanura ububare yari afite ubwo yafatwaga,ati'naribwaga umutwe bidasanzwe,nkababara mu mumuhogo ,sinumve ibiryoshye ndetse simpumurirwe'.'Nararaga ndira , kuko numvaga ngiye gupfa.'

    Yasoje agira inama abahakana ko Covid-19 itabaho ,avuga ko buri wese ashobora kuyandura kandi ko bitakoroha kumenya aho umuntu yahurira na yo.

    Umva ikiganiro kirambuye cya Miss Albina ukanze hano hasi:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-albina-yahishuye-agahinda-nububabare-bukomeye-yagize-ubwo-bamusangagamo-koronavirusi/

  • Diplomate arashimangira ko CoronaVirus ari umugambi mubisha w'abazungu bashaka kurimbura bamwe mu batuye isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Diplomate ni umuhanzi nyarwanda usanzwe azwiho kugira amagambo asa n'inyigisho mu ndirimbo ze zitandukanye yagiye ashyira ahagaragara, aho kenshi yagiye avuga ku bihe bikomeye bya politike byagiye biranga isi ncyari kibyishihe inyuma. Uyu mugabo rero ukunda gusoma ibitabo cyane akaba mu busesenguzi bwe asanga CoronaVirus (Covid19) itarapfuye kugwirira isi gutyo gusa ahubwo ari umugambi mubisha wateguwe n'abazungu kuva kera.

    Kuva umwaka ushize mu kwezi kwa Werurwe ubwo Corona yari imaze gukwira ku isi yose, Diplomate yakomeje kugenda ashyira ubutumwa butandukanye kuri Instagram agaragaza ko CoronaVirus yaje mu nyungu z'abazungu babaherwe ku isi by'umwihariko ku mugabo Bill Gates.

    Kugeza na n'uyu munsi rero Diplomate akaba agashimangira ko iki cyorezo cyugarije isi, cyaje mu nyungu z'abazungu ndetse ko izi nkigo ziri gukwirakwizwa hirya no hino ku isi, ba nyirazo bafite indi mugambi itari myiza nabusa yihishe inyuma yabyo. Ibi akaba abashimangira yifashishije imibare ikomeza kwiyongera y'abantu bapfa nyuma y'iminsi mike bamaze kwiteza urukingo wa Covid19.

    Ndetse kandi kuri we kuba Bill Gates ndetse n'abandi baherwe bakomeye bakomeza gushora imari mu bigo bikora inkingo n'imiti akaba asanga nta keza kabyo, aho yemeza ko ntakabuza hari ikibyihishe inyuma.

     

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/diplomate-arashimangira-ko-coronavirus-ari-umugambi-mubisha-wabazungu-bashaka-kurimbura-bamwe-mu-batuye-isi/

  • Burundi : Abantu 34 barimo Gen. Niyombare baregwa 'Coup d’Etat’ bakatiwe burundu #rwanda #RwOT

    Aba bantu 34 baregwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza muri 2015 ubwo hatangazwaga ko Perezida Nkurunziza yavanywe ku butegetsi ariko nyuma iri hirika rikaza kuburizwamo.

    Uretse Gen. Niyombare ufatwa nk’aho ari we wari uyoboye aba bantu bahanishijwe gufungwa ubuzima bwabo bwose, muri aba bantu hazwimo kandi Bob Rugurika wayobora Radio RPA na Innocent Muhozi wa Televiziyo Renaissance.

    Uretse guhamywa icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi, aba bantu banaregwa ibindi byaha birimo kwica abaturage no kubasenyera.

    Muri iyi myanzuro y’urukiko kandi, rwategetse ko Radiyo Rema FM ihabwa indishyi ya miliyari 4 z’amafaranga akoresha mu Burundi, Minisiteri y’Ingabo igahabwa indishyi ya miliyoni 800, Minisiteri y’Umutekano ihabwe miliyoni 360, n’Ishyaka CNDD-FDD rizahabwa indishyi za miliyoni180 z’akoreshwa mu Burundi.

    Iriya coup d’etat yageregejwe mu Burundi muri 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza wariho ashaka kwitoza muri manda ya gatatu yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yaberaga muri Tanzania.

    Icyo gihe hamaze gutangazwa ibya ririya hirika, Perezida Pierre Nkurunziza yahise asubira mu gihugu cye igitaraganya ndetse bamwe mu basirikare baburizamo kiriya gikorwa cyo kumuhirika.

    Perezida Pierre Nkurunziza kandi wanaje kongera gutorerwa kuyobora kiriya gihugu, yitabye Imana umwaka ushize aho bivugwa ko yazize indwara y’umutima.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Burundi-Abantu-34-barimo-Gen-Niyombare-baregwa-Coup-d-Etat-bakatiwe-burundu

  • Musore mwiza, niba ushaka guhitamo umukobwa muzabana akaramata banza urebe ko yujuje ibi bintu by'ingenzi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gushyingirwa no kugira umuryango ni ikintu cy'ingenzi mu buzima. Umusore ugiye guhitamo umugore areba niba umukobwa bakundana afite ibimenyetso bigaragara ko azavamo umugore mwiza.

    Ibi ni bimwe mu biranga umugore abagabo baba bifuza:

    1.Kwita ku bana

    Umugore mwiza yita ku bana be cyane cyane mu bijyanye n'uburere bwabo, ibi akabikora yunganirwa n'umugabo we ntihavemo umwe ngo yigire ntibindeba.

    2.Umukobwa utikubira

    Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n'inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima. Iyo rero ubona ko ashishikajwe n'iterambere ryanyu mwese, adakurura yishyira, bikugaragariza y'uko azubaka.

    3.Udahora yinuba

    Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho. Uburanga bwose umukobwa yaba afite aramutse ahora ari umuntu winuba yatera umugabo we kwicuza.

    4.Umukobwa ucisha make

    Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

    5.Umukobwa ugushyigikira

    Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe, uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo. Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n'ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana.

    6.Umukobwa uzi gukunda

    Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose. Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza.

    7.Umukobwa wigomwa

    Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu. Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo.

    8.Umukobwa usenga

    Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n'uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira. Urutonde rushobora kuba rurerure bitewe n'icyo umuntu wese ashingiraho mu gushakisha umugore yakumva amunyuze ariko n'ibyavuzwe haruguru ni ingenzi.

    9.Agira umwete ku mirimo myiza

    Abanyarwanda bavuga ko ineza uyisanga imbere, ni nayo mpamvu mu biranga umugore mwiza agomba kuba azi ko iyo ugira neza iyo neza iba izagarukira urugo rwawe.

    10.Umukobwa w'umunyakuri kandi wubaha

    Umukobwa w'umunyakuri, wubaha umugabo we, udasuzugura, umuha agaciro akwiriye n'ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze.

    11.Akunda gufasha abo arusha ubushobozi

    Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n'abatishoboye.

    12.Amenya kubana neza n'abaturanyi

    Iyo umugore azi kubana neza n'abaturanyi bituma urugo rwe rugira amahoro, n'ikibazo kivutse akamenya kwegera abaturanyi bakagikemura.

    Yita ku bashyitsi akabagirira neza mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka umugore, abasore babanza kureba niba uwo mukobwa azashobora kwita ku bashyitsi basura urugo rwe, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko urugo ari urugendwa, kandi na Rugamba Cyprien yabivuze ukuri ifuni ibagara ubushuti ni akarenge.

    13.Azi kugabura ku gihe

    Umugabo ntabwo akunda umugore uzamwicisha inzara, bityo iyo mukundana akabona ko uri umunebwe mu guteka, cyangwa akabona ko utazi guteka ashobora kukureka kuko aba akeka ko bishobora kuzabishya imibanire yanyu mu rugo.

    14.Azi kwifata mu magambo

    Umugore mwiza ni uzi kwifata mu magambo avuga kuko iyo ari umugore uvuga ibyo abonye byose bimuteranya n'abagore bagenzi be bigatuma urugo rwanyu aho kunguka inshuti rugwiza abanzi.

    15.Yihanganira ubukene n'igihombo

    Muri iyi minsi hadutse imvugo ivuga ngo amafaranga ni umushyitsi, birashobora ko umuntu yaba yari afite akazi abayeho neza bakamuhagarika ku kazi agakena, cyangwa yaba yikorega agahomba, umugore mwiza aba hafi y'umugabo mu gihe cy'ibibazo by'ubukene bagafatanya gushaka uko babisohokamo ariko umugore ukunda ibintu agakabya ahita ata umugabo we akajya gushaka abagifite amafaranga.

    16.Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru

    Nanone kimwe mu biranga umugore mwiza ni uko atishyira hejuru ngo yice ku bantu kuko urugo rwe rwateye imbere kuko abantu bahora bakeneranye.

    17.Umukobwa udahuzagurika

    Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika. Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h'urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n'uburemere bw'ibibazo urugo rushobora kugira .

    18.Aharanira ibyakubahisha umugabo we

    Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi, akamuvuganira aho bibaye ngombwa. N'iyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha biherereye.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/musore-mwiza-niba-ushaka-guhitamo-umukobwa-muzabana-akaramata-banza-urebe-ko-yujuje-ibi-bintu-byingenzi/

  • Umunsi wa mbere wa RwandAir i Bangui, urugendo rwahawe umugisha na Perezida Touadera – #rwanda #RwOT

    Ni urugendo rw'amasaha atanu n'igice mu gihe ubusanzwe kugera muri Centrafrique byashoboraga no gufata amasaha 15 bitewe n'aho indege yanyuze.

    Wari umunsi mwiza w'ibyishimo ku Banyarwanda bakora ubucuruzi kuko wabafunguriye amahirwe y'ishoramari muri iki gihugu kiruta u Rwanda inshuro zirenga 23 kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 623.000 ariko kikaba gituwe na miliyoni 5,1.

    Nibura abaturage umunani ni bo mu 2018 babarirwaga ko batuye kuri kilometero kare imwe.

    Gusa bose bafite icyizere gike cyo kubaho kuko nibura bibarwa ko Umunya-Centrafrique abaho imyaka 45,3 biturutse ku bibazo by'umutekano n'intambara byashegeshe iki gihugu.

    Abacuruzi barenga 32 bo mu Rwanda, bajyanye na RwandAir ku munsi wa mbere ubwo yatangiraga ingendo zigana ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya M'poko; byari ibyishimo kuri bo kuko babonye ahantu hashya ho gukorera ishoramari.

    Bakigera muri Centrafrique, bakiriwe mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, Palais de la Renaissance, umwe ku wundi ahabwa umwanya imbere ya Perezida avuga amazina ye, ibyo akora ndetse nyuma babwirwa uburyo bagiye koroherezwa gukorera muri iki gihugu.

    Jessie Kalisa Umutoni, umwe muri ba rwiyemezamirimo b'Abanyarwanda bakiriwe na Perezida Touadera, yavuze ko byari ibintu bitangaje kwakirwa na Perezida wa Repubulika, bisobanura uko afite inyota yo gufasha Abanyarwanda.

    Ati 'Ni ibintu byadutunguye, twakiriwe na Perezida wa Repubulika. Byari ibyishimo, ntabwo twari tubizi, batwereka urugwiro, perezida yatwishimiye, twese turamwibwira. Byari byiza cyane, aduha Minisitiri wo muri Perezidansi, adufata mu nshingano mu bikorwa byacu byose mu minsi tuzamara muri iki gihugu.'

    Kimwe mu byo uyu muhuro wa Perezida wa Centrafrique yemereye Abanyarwanda ni uko amahirwe yose ahari mu ishoramari, ari bo bazayahabwa mbere.

    Magingo aya, ibicuruzwa hafi ya byose bigera muri Centrafrique bituruka hanze y'igihugu cyane muri Cameroon, kubera ibibazo by'umutekano muke, hari ubwo akenshi usanga n'inzira zibivanayo biturutse mu Murwa Mukuru Bangui zafunzwe bikabura n'ibihari bigahenda.

    Jean Malick Kalima, ni rwiyemezamirimo mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, yatangaje ko ari amahirwe akomeye ku Banyarwanda bakesha igihugu cyabashije guharura inzira z'imikoranire na Centrafrique ku buryo abikorera bashorayo imari.

    Ati 'Ni amahirwe akomeye […] nkanjye mu byo nkora simvuga Bangui, ndavuga Centrafrique muri rusange. Ni urwego dufite byinshi twakorana, cyane urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro hamwe n'ubundi bushabitsi kuko nta mupaka.'

    Centrafrique ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y'agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, ifite amazi magari yakurwamo ingufu z'amashanyarazi, amabuye y'agaciro yitwa 'cobalt' yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n'ibindi.

    Malik yakomeje agira ati 'Njye navuga ko mu gihe dufite indege ihuza imirwa mikuru yombi bizatworohereza cyane. Urabizi muri Afurika, kugenderanirana ntabwo byoroshye, bisaba amasaha menshi ariko mu gihe hari indege igenda kuri twe ni amahirwe akomeye.'

    Ururimi kavukire rwabo rwitwa 'Sango'. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n'u Bufaransa.

    Minisitiri w'Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Centrafrique, Arnaud Djoubaye Abazene, yavuze ko itangira ry'ingendo za RwandAir muri iki gihugu zisobanuye ikintu gikomeye kuko bizafasha mu mubano hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Urugendo rwa RwandAir i Bangui rusobanuye byinshi kuri twe nka Repubulika ya Centrafrique. Ni ingenzi cyane mu bijyanye n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi. Bizafasha kandi mu mubano hagati y'abaturage b'u Rwanda n'aba Centrafrique.'

    Hashize igihe kinini muri Centrafrique hari ibibazo by'umutekano muke byanatumye u Rwanda rwoherezayo ingabo zo gufasha mu kubungabunga amahoro. Nk'ahantu Abanyarwanda batangiye kuyoboka, ikintu cya mbere baba biteze ni umutekano nk'uwo basanga mu gihugu cyabo.

    Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, yatangaje ko mu gihe cyose ubukungu bwifashe neza, bushobora kuba igisubizo ku bibazo by'umutekano muke mu gihugu.

    Ati 'Ibijyanye n'umutekano kugira ngo ushobore kuba watera imbere, bijyana n'iterambere ry'abaturage, kimwe mu bifasha uwo mutekano kugira ngo ugaruke, ni ubucuruzi, ni ubuhahirane, kugira ngo abantu bose babibonemo inyungu noneho binafashe n'abantu babo n'abacu kugira ngo babe batera imbere. Ni yo mpamvu bitaduteye impungenge kuko n'ingabo zacu zirahari mu bijyanye n'umutekano, amahoro akaba atangiye kugaruka.'

    Umupilote wa RwandAir wagiye atwaye indege yakoze urugendo rwa mbere muri Centrafrique, Godwin Sarfo, we yavuze ko kwagura amarembo ari amahirwe akomeye kuri we kuko bituma arushaho kuryoherwa n'akazi akora.

    Ati 'Uko tugira ibyerekezo byinshi, ni ko turushaho kuryoherwa akazi kacu kuko ubuzima bwacu twe buba mu kirere.'

    Ku kibuga cy'indege i Bangui, ubwo RwandAir yasesekaraga, hari hateraniye abantu benshi bagiye kuyakira, bigaragara ko ari umushyitsi w'Imena wari winjiye mu gihugu.

    Perezida Touadéra yakiriye mu Biro bye ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda

    Buri wese yahabwaga umwanya wo kwivuga akageza no ku mukuru w’igihugu icyifuzo cye

    Abanyarwanda bageneye Perezida Touadéra impano

    Video: Adeline Uwimana & Marc Hoogsteyns


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-wa-mbere-wa-rwandair-i-bangui-urugendo-rwahawe-umugisha-na-perezida