Blog

  • Bugesera: Mu Mugezi w'Akagera hasanzwe umurambo w'umugabo utaramenyekana – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wagaragaye mu mazi kuri uyu wa Kane mu Mudugudu wa Karumuna mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

    Amakuru avuga ko ubwo abagabo barimo baroba mu gishanga cy'Umugezi w'Akagera giherereye ahazwi nko mu Karumuna, babonye umufuka ureremba mu mazi, mu kuwukuramo ngo basanzemo umurambo w'umugabo utazwi muri ako gace bahita bahamagara ubuyobozi kugira ngo bukurikirane neza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Beatha, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uyu mugabo wabonetse mu masaha ya saa Munani z'amanywa ubwo wabonwaga n'abaturage barimo baroba.

    Yagize ati 'Umurambo wabonywe n'abantu bari bari kuroba mu mazi, twasanze bigaragara ko yapfuye nubwo tutamenye icyamwishe, twasanze bamukingishijeho agafuka, ni umugabo uri mu kigero cy'imyaka hagati ya 40 na 50.'

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo ataramenyekana kuko ngo umurambo we basanze nta byangombwa yari afite ndetse n'abaturage bo hafi aho abenshi bakaba bavuze ko batamuzi.

    Ati 'Aho wabonetse ni mugishanga nta bantu banatuye hafi aho, abamubonye batubwiye ko babonye umurambo we uva mu Akagera bakawukurikira bakawukuramo ariko bavuga ko nta yandi makuru ye bazi, abenshi banahageze batubwiye ko babona batamuzi.'

    Gitifu Uwamugira yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya ADEPR Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzumwa n'inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyamwishe n'uburyo yapfuyemo.

    Inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza mu gukomeza gukurikirana uwaba yishe uyu mugabo cyangwa icyamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-mu-mugezi-w-akagera-hasanzwe-umurambo-w-umugabo-utaramenyekana

  • Ni Imana yahankuye! Inzira y'umusaraba ya Nzamukosha wamaze amezi atandatu akorerwa iyicarubozo muri Uganda (Video) – #rwanda #RwOT

    Nzamukosha Diane w'imyaka 36 y'amavuko ni uwo guhamya ibi, kuko yamaze amezi atandatu akorerwa iyicarubobozo, akubitwa, atotezwa, n'ibindi bikorwa bibabaza umubiri, asabwa kwemera ko atunze imbunda ndetse ari maneko yoherejwe n'u Rwanda.

    Uyu mubyeyi yavuye mu Rwanda [yari atuye mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu] mu 2014, ari kumwe n'umwana we, bajya muri Uganda aho yari agiye mu bikorwa by'ubushabitsi aho yakoraga ubucuruzi bw'imyenda ayivana muri Uganda, ajya kuyicuruza muri Sudani y'Epfo.

    Ni umwe mu Banyarwanda batandatu bavanywe muri Uganda [aho bari bafungiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bajugunywa ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ku wa 3 Gashyantare 2021.

    Nyuma y'ibikorwa by'iyicarubozo yakorewe akagezwa mu Rwanda atakibasha no kugenda, yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Gisikare biri i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

    Avuga ko mu myaka irenga itandatu yari amaze aba muri Uganda, nta kibazo yari yarigeze agirana n'umuturage waho cyangwa undi muntu wese ariko umwaka wa 2020 ujya kurangira aribwo yafashwe n'abashinzwe umutekano bamujyana kumufunga bavuga ko ari maneko y'u Rwanda.

    Agaruka ku buryo yafashwe yagize ati 'Nari nicaye mu nzu n'umwana hari nimugoroba nka saa Mbiri z'ijoro, mbona abantu baraje bambaye imyenda isanzwe barambwira ngo ni ab'inzego z'umutekano ngo nze barankeneye ku biro byabo mbabajije nti ese kuki mutaza ku manywa bambwira ko ari uburenganzira bwabo.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo nari kumwe n'umwana mu nzu, umwana ariruka sinzi iyo yagiye, yabonye imbunda zuzuye mu nzu ariruka. N'ubu sinzi iyo ari.'

    Nzamukosha avuga ko yavanywe iwe ajya gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Mbuya nyuma aza kujya ajyanwa mu zindi zitandukanye ariko hose bamukorera ibikorwa by'iyicarubozo.

    Brig Gen CK yamusabye kwemera ko atunze imbunda

    Abanyarwanda bagiye bafungirwa muri Uganda mu bihe bitandukanye bahuriza ku kuba uwahuye n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Rwego rushinzwe Ubutasi, CMI, Brig Gen Charles Asiimwe uzwi ku izina rya CK, baba batizeye ko uwo munsi bari burare bagihumeka umwuka w'abazima.

    Nzamukosha avuga ko yakubiswe umubiri wose kandi yavanwaga muri gereza imwe ajyanwa mu yindi agahura n'abantu batandukanye bagenda bamubaza ibibazo yavuga ko atabizi bakamukubita.

    Ati 'Narakubiswe umubiri wose, nkubitwa mu birenge, mu mutwe n'ubu mpora numva umutwe uzunguruka, nahakuwe n'uko nari ndwaye kuko nahoraga mva amaraso mu mazuru. Ni Imana yahankuye.'

    Gereza yafungiwemo ni enye aho mu bantu yibuka bamuhase ibibazo harimo n'uwitwa CK [Brig Gen CK Asiimwe], wamuhatiraga kwemera ko ari maneko y'u Rwanda kandi atunze imbunda iwe mu rugo.

    Yakomeje agira ati 'Ngezeyo narababajije nti nakoze iki? Bambwira ko ngo ndi maneko w'u Rwanda, mbabwira ko ndi umucuruzi ibyo kuneka ntabizi, bambwira ko neka, nibwo bankoreraga iyicarubozo ngo nemere ko u Rwanda rwanyohereje ngo nze kuneka.'

    Nzamukosha avuga ko yari afunganywe n'abantu benshi barenga 100 ndetse harimo n'umugore w'Umunyarwandakazi wishwe [ni umugore bararanaga aho muri gereza, wari waramubwiye ko akomoka i Nyamirambo].

    Uretse kuba atazi aho umwana we w'imyaka 13 ari, kugeza ubu n'amafaranga ye yakoreshaga mu bucuzi [yayabikaga iwe mu rugo], abarirwa muri miliyoni 8 z'Amashilingi ya Uganda, ibihumbi bitatu by'amadorali ya Amerika ndetse n'ibihumbi 700 Frw.

    Avuga ko muri Uganda atari ahantu ho kujya ku buryo Umunyarwanda wese wifuzaga kujyaho ashatse yabihurwa.

    Ati 'Uko meze ntabwo ariko nagiye meze, nari mfite imbaraga ngenda kandi nikorera ariko ubu nta kintu nshobora kongera gukora. Umunyarwanda wese ushaka kujya i Bugande yareba uko meze akabihurwa. Hari n'ibyo ntashobora kuvuga.'

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n'amategeko.

    Urwego rw'Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) nirwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b'inzirakarengane, bashinjwa 'kuba intasi z'u Rwanda' nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk'abandi bose.

    Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n'umubano w'akadasohoka wa CMI n'abagize Umutwe w'iterabwoba urwanya Leta y'u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w'igihugu.

    Nzamukosha Diane w'imyaka 36 y'amavuko yavuze ku itotezwa yakorewe mu gihe cy'amezi atandatu yamaze afungiwe muri gereza zo muri Uganda

    Video: Mushimiyimana Azeem


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-imana-yahankuye-inzira-y-umusaraba-ya-nzamukosha-wamaze-amezi-atandatu

  • Umusaruro wa Mashami mu minsi 900 mu Amavubi… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi 900 amaze ahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi, Mashami Vincent yatoje imikino 23 mu marushanwa atandukanye, yatsinze imikino 4, atsindwa 8, anganya 11.

    Mu myaka ibiri irengaho iminsi, uyu mutoza amaze atoza Amavubi hari bicye yagezeho nk’intego yari yihaye ahabwa akazi, ariko byinshi byamunaniye kubigeraho, ari nabyo bituma kuva ku itariki ya 18 Kanama 2018 ahabwa akazi kugeza magingo aya, hari benshi bagishidikanya ku bushobozi bwe mu ikipe y’igihugu.

    N’ubwo umusaruro waba mwiza cyangwa mubi, iyo ubonetse ushyirwa ku mutwe w’umutoza, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bamaze kurenga urwo rwego rw’imyumvire n’imitekerereze, ahubwo bashaka kumenya byimbitse, Mashami ubazwa umusaruro mwiza mu Amavubi aba yahawe ibyangombwa by’ingenzi biganisha kuri wa musaruro mwiza?

    Muri ibyo byangombwa, ibigarukwaho na benshi ni nko gushakirwa imikino ya gicuti ifasha abakinnyi gukaza imyiteguro, gushakirwa umwiherero wihariye ku ikipe iba iri gutegurwa, gushakirwa abakinnyi b’abanyarwanda bakina mu bice bitandukanye by’Isi bakaganirizwa kugira ngo bakinire Amavubi, gutegurwa kw’abakinnyi mu buryo bw’umwihariko n’ibindi.

    Ibi tuvuze haruguru ntabwo bireba umutoza, ahubwo bireba inzego z’ubuyobozi zireberera umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ ndetse n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’. 

    Mu byo twavuze by’ibanze mu byitabwaho mu gutegura umusaruro mwiza w’ikipe y’igihugu usanga ibikorwa n’izi nzego z’ubuyobozi ari nka 40%.

    Iyo ushyize ku ntara ukagosora usanga naho Mashami Vincent yari amabuye, kuko agerageza gukora ibishoboka byose agahangana n’amarangamutima y’abanyarwanda baba bifuza umusaruro mwiza, ariko mu by’ukuri witegereje neza ntaho uturuka.

    Iyo usubije amaso inyuma usanga ikibazo nyamukuru atari umutoza kuko ni benshi bamubanjirije kandi b’abahanga ariko kugera ku musaruro mwiza bikanga, ariko bajya mu bindi bihugu bagatanga umusaruro mwiza, ahubwo usanga uburyo bw’imiyoborere y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’imitegurire y’ikipe y’igihugu itayemerera kugira umusaruro ibona mu irushanwa iryo ariryo ryose.

    Ntabwo umusaruro ari mwiza ku mutoza Mashami Vincent mu minsi 900 amaze atoza ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse abaye ari umutoza uhabwa byose ndetse agakorerwa ibishoboka byose, yakabaye nawe yariyirukanye atarinze gutegereza ko bamwirukana, gusa ku muntu wirya akimara, agatega umutwe n’agatuza agahangana n’ibyiyumvo by’Abanyarwanda bashengurwa n’umusaruro w’Amavubi, barabizi ko umusaruro we mu myaka ibiri ari nta makemwa.

    Biragoye kugira umutoza w’umunyamwuga w’umunyamahanga wahabwa akazi ko gutoza Amavubi agakorera mu buryo nk’ubwo Mashami Vincent akoreramo magingo aya.

    Kugeza ikipe y’igihugu muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020, biri mu byongereye amahirwe menshi umutoza Mashami Vincent yo guhabwa amasezerano mashya yo gutoza Amavubi kuko ibyo yakoze ntawabitekerezaga, ndetse nta n’umutoza w’umunyamahanga watoje Amavubi wigeze abikora.

    Iyo wegeranyije byose ukagosora uvanze ibibi n’ibyiza byaranze Mashami mu minsi 900 amaze atoza Amavubi, usanga nta wundi mutoza uzahabwa akazi mu Amavubi, ahubwo Mashami Vincent azongererwa amasezerano kuko yagaragaje ko kubiharanira kandi n’abakinnyi bamurwaniye ishyaka rikomeye cyane.

    Mashami Vincent arahabwa amahirwe menshi yo guhabwa amasezerano mashya mu Mavubi

    Mashami amaze hafi imyaka ibiri n’igice ahawe inshingano zo gutoza Amavubi

    Mashami yitwaye neza muri CHAN 2020 akubutsemo muri Cameroun

    Dushingiye ku byo yakoze mu bushobozi bwe, Mashami akwiriye guhabwa amasezerano yo gukomeza gutoza Amavubi. Wowe niba ubona atabikwiriye, waduha impamvu ushigiraho umwima ayo mahirwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102863/umusaruro-wa-mashami-mu-minsi-900-mu-amavubi-uramuha-amahirwe-yo-guhabwa-amasezerano-mashy-102863.html

  • MTV Africa yasubitswe, bishimisha abanya-Ugan… – #rwanda #RwOT

    Meddy ahatanye mu cyiciro 'Listeners' Choice'. Ni gishya muri ibi bihembo. Kuko kuva mu Ukuboza 2020, hatangazwa abahanzi bahatanye nticyari kirimo.

    Iki cyiciro kiri mu bikunzwe, aho abafana basabwa gutora uwo bashyigikiye. Ni icyiciro kirimo abahanzi bagera kuri 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Ndetse Dj Khaled ni we wari kuzayobora itangwa ry'ibi bihembo.

    Ku mugoroba w'uyu Kane tariki 04 Gashyantare 2021, abategura iri rushanwa banyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko 'MTV Base yasubitse itangwa ry'ibihembo bya MTV Africa Music Awards. Tuzabamenyesha ikindi gihe bizabera.'

    Ntibavuze impamvu y'isubikwa y'ibi bihembo, gusa bamwe bahurije ku cyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe. Ni mu gihe Abanya-Uganda benshi banditse kuri konti ya Twitter, bavuga ko bishimiye iki cyemezo kuko Igihugu cyabo kiri mu bihe bidasanzwe by'umutekano mucye ku ngoma ya Perezida Museveni.

    Abandi bavuga ko bitari bikwiye ko iri rushanwa ribera muri Uganda mu gihe Museveni ari we watsinze amatora kuko bashakaga ko umuhanzi wahindutse umunyapolitiki Bobi Wine ari we utsinda.

    Munassingo yashyize amafoto kuri konti ye ya Twitter y'abanya-Uganda bakubiswe mu buryo bukomeye n'inzego z'umutekano, ashima MTV Base Africa 'kuba mwumvise ijwi ry'abanya-Uganda barira.'

    Mugabi Nathan yashimye ubuyobozi bwa MTV Base Africa avug ko muri Uganda bari mu bihe bitoroshye ku buryo nta gihe bafite cyo kwishima, kuko Bob Wine bari bashyigikiye 'akomeje guhohoterwa na Guverinoma ya Uganda.'

    Steve yavuze ko ari byiza ko MTV Base Africa yatoranyije ko Uganda yakira ibi bihembo, ariko kandi ngo si igihe cyiza kuri bo kwakira ibi bihembo bitewe n'ibihe barimo.

    M7 Talina Mpapula we yasabye MTV Base Africa gusubika ibi bihembo kugeza ubwo 'Perezida ukwiye azaba yicaye mu Ntebe.' N'abica abantu barabiryojwe.

    Prince Mutebi Anthony Kale yavuze ko igihe ibi bihembo bizaba bisubukuwe 'Bobi Wine azahabwe umwanya wo kubiririmbamo.'

    Ukoresha izina rya De Generation yavuze ko bazaha ikaze ibi bihembo muri Uganda ikindi gihe kuko bakiri mu kiriyo cy'abavandimwe n'inshuti bishwe 'n'umunyagitugu Musveni.'

    Lugazi King we yavuze ko urubyiruko ruri kwica kandi rugakorerwa ihohoterwa n'igisirikare cya Uganda. Bityo ko nta kintu cyo kwishimira, ahubwo ko Televiziyo ya MTV yagashyize imbere mu gucumbura ibyerekeye ay'amakuru n'abantu barenga 45 bishwe mu minsi ishize.

    Lucious Gonzalez we yavuze ko badakeneye ibi bihembo mu gihe Museveni akiri Perezida. Kuko ngo ibi kuba ari ku ngoma biteye isoni aho abantu bicwa umunsi ku munsi. Kuri we, avuga ko ibiri kubera muri Uganda ari 'Jenoside.'

    Muwalla we yabiteyemo urwenya avuga ko atiyumvishaga ukuntu ibi birori byari kuzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe imbuga nkoranyambaga muri Uganda zifunze kandi bakaba batari gukoresha internet neza, ahubwo bakaba ari gukoresha 'VPN' kugira ngo bagere kuri internet.

    Ku wa mbere w'iki Cyumweru, ishyaka NUP ryatanze ikirego mu rukiko rihakana ibyavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye tariki 14 Mutarama 2021. Perezida Museveni aherutse gutangaza ko yiteguye guhangana n'ibi birego.

    Muri aya matora, Perezida Museveni ni we watsinze n'amajwi 58.38%, Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] agira amajwi 35.08%.

    Nyuma y'amatora, Bobi Wine yafungiwe iwe, urugo rwe ruzengurukwa n'abashinzwe umutekano. Na Ambasaderi wa Amerika muri Uganda yangiwe gusura uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki.


    Ibihembo bya MTV Africa Music Awards Kampala 2021 byasubitswe “ku mpamvu itatangajwe”

    Abanya-Uganda bagaragaje ihohoterwa bakorewe n’Igisirikare cya Uganda mbere na nyuma y’amatora

    Bamwe mu banya-Uganda bavuze ko badakeneye ibihembo bya MTV Africa muri Uganda mu gihe cyose Museveni akiri ku buyobozi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102865/mtv-africa-yasubitswe-bishimisha-abanya-uganda-bavuze-ko-bari-guhohoterwa-ningoma-ya-musev-102865.html

  • Rosine wamamaye muri filime nka city maid n'izindi yavuze uko yahuye n'umusore basigaye bakundana anavuga icyo yamukundiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rosine Bazongere wamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo nka city maid akinamo yitwa Jocelyne yavuze uko yahuye n'umusore aherutse kwerekana avuga ko yigaruriye umutima we. kugaragaza umusore wigaruriye umutima we. Ni mu gihe mu minsi ishize, uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragarije amarangamutima menshi uyu musore nyuma yuko yari amaze gushyira hanze amafoto ye n'uwo musore bari kumwe.

    Mu kiganiro Rosine yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu musore bamaranye amezi ane bari mu rukundo nubwo hashize imyaka isaga ibiri baziranye nk' inshuti bisanzwe. Rosine yavuze ko uyu musore yari asanzwe ari umukunzi w'ibikorwa bye. Ngo umunsi umwe yaje kumuhamagara amubwira ko ashaka ko bakorana mu buryo bwo kumwamamariza ibikorwa bye. Kuva icyo gihe, batangiye gukorana nk'inshuti bisanzwe, bibasaba imyaka hafi ibiri baziranye bisanzwe mbere yuko bajya mu rukundo. Rosine yakomeje avuga ko batangiye  kuba inshuti cyane nyuma y'akazi uyu musore akamuba hafi mu mishinga itandukanye yateguraga. Rosine yavuze ko mu mezi ane ashize, we n'uyu musore biyemeje gutangirana urugendo rw'urukundo bari kumwe.

    Ku bijyanye n'impamvu yahisemo uyu musore akamurutisha abandi basore bose, Rosine yavuze ko ari byinshi byatumye afata icyemezo cyo gukunda uyu musore gusa ikiruta ibindi ni uburyo akunda ibyo akora ndetse akaba anamushyigikira ku buryo bugaragara.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/rosine-wamamaye-muri-filime-nka-city-maid-nizindi-yavuze-uko-yahuye-numusore-basigaye-bakundana-anavuga-icyo-yamukundiye/

  • Impinduka muri Miss Rwanda 2021, Ikoranabuhanga ryitezweho byinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bitewe n'icyorezo cya Coronavirus, Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda, yamaze gutangaza ko amarushanwa y'uyu mwaka ijonjora ry'ibanze rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Kuva tariki ya 9 Mutarama 2021, nibwo byari byitezwe ko hazatangira amanjora ya MissRwanda 2021, ariko bitewe n'ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho ingendo zitari zimewe kuva mu karere kamwe ujya mu kandi byahise bisubikwa, nyuma bihumira ku mirari ubwo umujyi wa Kigali washyirwaga mu Kato.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda, Meghan Nimwiza, avuga ko ibindi byiciro byo bizaba mu muhezo.

    Ati' 'Miss Rwanda ni amarushanwa ngarukamwaka abakobwa benshi bifuza kwitabira. Mu myaka yashize, aya marushanwa yaramenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gihe amahirwe atanga na yo yagiye yiyongera buri mwaka.'

    'Tumaze gutangaza Miss Rwanda 2021 no gusuzuma ko abifuza kuzitabira amarushanwa bari bamaze kwiyandikisha kuri murandasi, twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w'ikoranabuhanga ndetse n'umuhezo aho kuyasubika.'

    Bitewe n'icyorezo cya COVID-19 n'ingamba zo kwirinda ziriho, abategura Miss Rwanda bateguye gahunda ifatika hamwe n'umurongo ngenderwaho uzatuma Miss Rwanda yo mu 2021 ikorwa ariko mu buryo bwizewe mu kurengera ubuzima, haba ku bahatana ndetse n'abategura.

    Muri gahunda nshya, ibyiciro bitanu byose byo gutora bizakorwa neza, aho amajonjora n'ibindi bikorwa by'ibanze bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga naho 'pre-selection,' umwiherero na finale bikorwe hifashishijwe uburyo bw'umuhezo.

    Mu gice cy'amajonjora y'ibanze, abazitabira amarushanwa bazasabwa gutanga amashusho yabo n'ibisabwa byihariye, abagize akanama nkemurampaka bazabisuzuma hanyuma bashingiye ku nsanganyamatsiko y''ubwiza, ubuhanga n'umuco', hatorwe abahatana bujuje ibisabwa.

    Abazitabira amarushanwa bazanyura mu igenzura hamwe n'itsinda ryose ritegura irushanwa bakorerwe ikizamini cya PCR COVID-19 hanyuma bashyirwe mu muhezo aho ibyiciro byose bizakurikira bizabera kugeza kuri finale.

    Nimwiza yakomeje agira ati: 'Iyi gahunda yaragenzuwe kandi yumvikanyweho n'impande zose n'abaterankunga nyuma y'inama zitandukanye. Ibyiciro byose bizamenyeshwa kandi abaturage bazakurikirana amakuru y'irushanwa yose ku Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) n'ibindi bitangazamakuru bitandukanye.'

    'Ibikorwa byinshi ku isi byabaye ngombwa ko bihinduka mu buryo bushya nyuma y'iyaduka ry'iki cyorezo, ntacyabuza na Miss Rwanda. Inzira zose zarashakishijwe kugira ngo imyiteguro y'irushanwa rya 2021 ikorwe neza, nk'ibindi bikorwa byinshi ku isi.'

    Kwiyandikisha kuri murandasi birakomeje ariko bizasozwa ku ya 8 Gashyantare 2021. Icyemezo cyo gukomeza iyi myiteguro cyaje nyuma y'isuzuma ryakozwe, ryerekanye ko amajonjora ya Miss Rwanda ashobora gutegurwa hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga ry'amashusho.

    Nimwiza ati: 'Iki cyemezo cyatewe ahanini n'uko abakobwa benshi bari bamaze kwiyandikisha kandi bagaragaza ko bifuza kwitabira kandi ntitwashoboraga kubabuza amahirwe. Turizera ko icyorezo kizagabanuka vuba kugira ngo habeho urwego runaka rw'ibisanzwe ariko bitabaye ibyo, ubuzima bugomba gukomeza ariko mu buryo bw'ubwirinzi.'

    Mu mpinduka nshya, kwiyandikisha bizarangira ku ya 8 Gashyantare mu gihe ibikorwa by'amajonjora y'ibanze byo bizatangira kuva ku ya 9 Gashyantare kugeza ku ya 18 Gashyantare. Kuva ku ya 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y'ibanze.

    Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe 'pre-selection' yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

    Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w'irushanwa. Finale izabera kuri Kigali Arena kandi izaba itambuka kuri RBA.

    Miss Rwanda y'impinduka

    Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe 'Miss Rwanda y'impinduka', nyuma y'amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n'abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n'inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI).

    Bitandukanye no mu marushanwa y'imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n'abageze mu cyiciro cy'umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n'impano zabo nziza mu gihe cy'umwaka wose.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/impinduka-muri-miss-rwanda-2021-ikoranabuhanga-ryitezweho-byinshi/

  • Gahongayire na Young Grace bunze mu rya Meddy bashyira hanze amafoto y'imbwa zabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umunsi umwe gusa umuhanzi Ngabo Meddy ashyize hanze amafoto y'imbwa ye,kuri ubu umuraperikazi Young Grace n'umuramyi Aline Gahongayire ufite izina rigari mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nabo bahise bashyira hanze amafoto y'imbwa batunze. Mu kuzisangiza abakunzi babo, bombi bakoresheje urubuga rwa Whatsapp bayashyira kuri status zabo.

    Imbwa ya Young Grace ifite ubwoya bwinshi bw'umweru, isa n'aho iri mu bwoko bw'imbwa zitaba nini cyane. Mu kiganiro na Inyarwanda.com twamubajije aho yayiciririye tugamije kumenya agaciro kayo atubwira ko ari impano (Gift). Yagize ati 'Ni gift (impano) y'umwana wanjye (Diama) bamuhaye ku isabukuru ye y'amavuko'.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/gahongayire-na-young-grace-bunze-mu-rya-meddy-bashyira-hanze-amafoto-yimbwa-zabo/

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 hakira abandi 389 mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 389 bagera ku 11,352.Abakirwaye ni 4,426.

    Minisante yagize iti “Twihanganishije imiryango y'umugore w'imyaka 69 (i Kigali) n'umugabo w'imyaka 56 (i Muhanga) bitabye Imana”.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko nta mpungenge u Rwanda rufite ku kuba hari abaturage bashobora kwanga guhabwa urukingo rwa COVID-19 ndetse ko yiteguye kurufata bwa mbere kugira ngo atange urugero ku bashidikanya ko rushobora kubagiraho ingaruka.

    Yabitangarije mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, cyagarutse ku buryo Afurika yiteguye gutanga urukingo rwa COVID-19.

    Abagitanze barimo Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti; Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel na mugenzi we wa Malawi, Khumbize Kandondo Chiponda n'Umuhuzabikorwa wa OMS mu Ishami rishinzwe gutanga Inkingo muri Afurika, Dr Richard Mihigo.

    Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira urukingo kandi kurubona bizatuma rwitwara neza mu kurinda abakozi bahura n'abantu benshi mu rugamba rwo guhashya COVID-19.

    Ati 'Twishimiye ko tuzashobora gukingira abaganga, abaforomo, abajyanama b'ubuzima n'abandi bakurikirana iyubahirizwa ry'ingamba zo kurwanya Coronavirus. Kubona urukingo, biraduha icyizere ko bizagabanya ingano y'abicwa na Coronavirus.''

    Minisitiri Dr Ngamije aheruka gutangaza ko nibura tariki 15 Gashyantare 2021, u Rwanda ruzaba rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo za Coronavirus, zigera ku bihumbi 102.

    Inkingo za mbere u Rwanda ruzakira ni izakozwe n'Uruganda rwa Pfizer/BioNTech, zizanatangwa mu bihugu birimo Tunisia, Afurika y'Epfo na Cap Vert.

    Nubwo igihugu cyiteguye kwakira inkingo hari abagaragaje ko batiteguye kuzifata bitewe n'imyemerere yabo.

    Kuri iyi ngingo, Minisitiri Dr Ngamije, yavuze ko abaturage bakwiye guhabwa amakuru mbere yo gukingirwa.

    Ati 'Icyiza ni uko bizera serivisi z'ubuzima mu gihugu, uru rukingo si urwa mbere tugiye kuzana, bazi neza ko dufite uburyo bwo kubigenzura. Hari Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ibiribwa n'Imiti (FDA), kigenga kandi cyagize uruhare mu iyemezwa ry'uru rukingo cyibanda ku byagaragajwe ahandi. Biha icyizere abaturage ko urukingo rwujuje ibisabwa.''

    Muri iyi myiteguro yo kwakira urukingo, ku wa 3 Gashyantare 2021, habaye inama yahuje abaganga bose mu gihugu baganirizwa n'abarimo umwe mu nzobere muri Yale University wakoze iperereza ku rukingo rwa Pfizer, abaganiriza ibyo bashobora gusangiza abandi bakozi bo kwa muganga.

    Ati 'Hakenewe ko abakozi bo kwa muganga batanga amakuru yizewe kuko bashobora kuba umuyoboro mwiza wo kuyatanga. Tuzanakorana n'abayobozi nk'ibisanzwe, kuko mu bukangurambaga nk'ubu twinjizamo inzego zitandukanye. Nta mpungenge dufite ko abantu bazatinya uru rukingo. Nzishimira gukingirwa bwa mbere, kugira ngo ntange urugero.''

    Asubiza ku itsinda ry'abantu bagaragaje ko batiteguye kwakira urukingo, yasobanuye ko iyo ari imyumvire idakwiye.

    Yagize ati 'Ni itsinda rito rwose, hari abantu bavanga ibyo Bibiliya ivuga n'ibiri kuba kandi atari byo. Abayobozi bose b'amadini bari gutanga umusanzu wabo kandi nta kibazo kirimo. Aba ni abantu bafite imyumvire, tugomba kugabaniriza tukabereka ko nta kibazo kirimo.''

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, na we yashimangiye ko bari gukorana na UNICEF n'abandi bafatanyabikorwa ngo abaturage babone amakuru yizewe ajyanye n'inkingo.

    Ati 'Tugomba kubakira ku myemerere y'Abanyafurika, abana babo mu kubafasha kumva ko habaye ikidasanzwe mu gukora uru rukingo mu buryo bwihuse. Tuzi neza ubuziranenge bwazo kandi twize neza ingaruka bishobora kubagiraho n'uko zavanwaho.''

    U Rwanda rufite intego yo gukingira abaturage 60% ariko rukomeje gushaka ubushobozi buzarufasha kurenza uwo mubare. Mu mpera za Gashyantare, Leta yiteguye kwakira izindi nkingo za AstraZeneca zisaga ibihumbi 960.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-hakira-abandi-389-mu-rwanda

  • Kamonyi:Umugabo wicishije isuka umugore we agahunga yafashwe n'abaturage #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w'imyaka 42 y'amavuko yari asanzwe abana n'umugore we witwa Uwimana Florence mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Kayonza bafitanye abana babiri.

    Bivugwa ko Ntigurirwa yatashye ahagana saa Munani z'ijoro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we wari umaze kumukingurira, akimara kumwica ngo yahise atoroka.

    Inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zahageze zisanga uwo mugabo yamaze gucika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko Ntigurirwa yafashwe n'abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, bamubonye batamuzi baramukeka baramufata, bahita bamushyikiriza umurenge ari na wo wamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri uyu murenge aribo bafashe Ntigurirwa.

    Yakomeje agira ati 'Bamubonye akerakera kubera ko bafashe ingamba z'uko umuntu bazajya babona batamuzi bazajya bamushyikiriza mudugudu.”

    “Bahamagaye mudugudu bati tubonye uyu muntu ariko turabona tutamuzi, kubera ko Mudugudu yari afite ifoto amubonye ahita abona ari wa mugabo.'

    Ingingo ya 107 y'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Inkuru bifitanye isano: Kamonyi: Hari gushakishwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe.

    Source:IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kamonyi-umugabo-wicishije-isuka-umugore-we-agahunga-yafashwe-n-abaturage

  • Umwongerezakazi ukundana n'umunya Misiri yahishuye ko basigaye batera akabariro 4 mu cyumweru ngo abashe gutwita #rwanda #RwOT

    Madamu Joanna yavuze ko umuryango we wamwihakanye kubera ko yashakanye n'umugabo wo muri Afurika bakeka ko azaba nk'undi bahoranye wamubenze amaze kumutwara amapawundi 1,500.

    Aganira na Fabulous,madamu Joanna yagize ati 'Ndakeka ko ndashaje cyane ku buryo ntatwita.Ndabizi ko Hysm azaba umubyeyi mwiza.

    Ndiyumva neza nk'igihe nari mu myaka 20.Dukora imibonano mpuzabitsina inshuro 4 mu cyumweru.Sinjya ndambirwa Hysm,niwe wa mbere kuri njye.

    Natekerezaga ko uwahoze ari umugabo wanjye Hassan yankundaga kuko yambwiraga ko ashaka ko dushyingiranwa nyamara kwari ukubeshya.

    Natekerezaga ko nta wundi mukunzi nzabona ariko Hysm n'urukundo rw'ubuzima bwanjye.

    Nta mafaranga Hysm aransaba yaba n'igiceri kimwe.Ndabizi ko urukundo rwe ari urw'ukuri.Ari kumwe nanjye kubera ko ankunda.

    Ubwo nari mvuye mu Misiri,umuryango wanjye waranyihakanye.Bavuze ko ndi umusazi kubera ko nkundana n'umusore nduta ariko ntacyo bimbwiye.

    Aya ni amahirwe yanjye ya kabiri kandi ntacyo nicuza.'

    Joanna yahuye na Hysm muri 2019,nyuma y'amezi make abeshywe n'umusore bakundaga witwa Hassan wamwanze amuziza ko abyibushye.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwongerezakazi-ukundana-n-umunya-misiri-yahishuye-uko-asigaye-akora-imibonano