Blog

  • The Ben ubu ntakibarizwa mu Rwanda…Yasubiye muri America #rwanda #RwOT

    Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi wa R&B yabwiye ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru ko, uyu muhanzi wari umaze iminsi ari mu Rwanda ko yasubiye muri USA kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2021.

    Iyo nshuti ya The Ben yabwiye Igihe ati 'The Ben yaragiye, ubu tuvugana rwose yamaze kugera i Chicago amahoro.'

    The Ben yaje mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ubwo yari aje mu butumire bwo kuririmba mu gitaramo East African Party gisanzwe kiba mu mpera z’umwaka n’intangiro z’undi.

    Icyo gihe yageze mu Rwanda ibihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19 bimusanga ari mu Rwanda ahita aguma iwabo, akaba ari no mu bahanzi bataramiye abaturarwanda mu bihe bya Guma mu Rugo yo mu gihugu hose yifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Uyu musore utarashyize hanze indirimbo nyinshi muri uyu mwaka ushize wa 2020, aherutse kwerura ko ari mu rukundo n’umukobwa witabiriye irushanwa ry’ubwiza ya Miss Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/The-Ben-ubu-ntakibarizwa-mu-Rwanda-Yasubiye-muri-America

  • Miliyari 12 Frw nizo u Rwanda rukeneye mu gusuzuma kanseri y'inkondo y'umura mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Kanseri muri RBC, Hagenimana Marc, mu nama yabaye ku wa 4 Gashyantare 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri, yari igamije kureba intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurandura kanseri y'inkondo y'umura no kumenya kare kanseri y'ibere.

    Yavuze ko ayo mafaranga atazakoreshwa gusa mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwisuzumisha kanseri hakiri kare, ahubwo azanakoreshwa mu gusuzuma nibura 70% y'abagore bagera kuri miliyoni 1,4 ahatangirwa serivisi z'ubuzima hose.

    Hagenimana yavuze ko n'ubwo intambwe ya mbere mu kurwanya izi kanseri zombi (iy'inkondo y'umura n'iy'ibere) ari ukuzibona kare, icyorezo cya COVID-19 cyatumye abagore benshi barekera aho kwitabira gahunda yo kujya kwisuzumisha kanseri.

    Ati 'Kuba ubukungu bwa benshi butameze neza muri iki gihe, hakiyongeraho kugira ubwoba bwo kuba bakwandurira COVID-19 aho bajya kwisuzumishiriza, ndetse no kuba hari abananiwe gukoresha uburyo bwashyizweho bwo gusaba impushya mu gihe cya Guma mu Rugo, byatumye umubare w'abagore baza kwisuzumisha ugabanuka cyane.'

    Hagenimana yongeyeho ko by'umwihariko muri iki gihe imbaraga nyinshi zashyizwe mu guhangana na COVID-19, bikaba byaratumye izindi ndwara na kanseri irimo zisa n'izitari kwitabwaho cyane.

    Yavuze ko mu gihe imbaraga zashyizwe mu guhangana na COVID-19 zidasaranganyijwe ngo zikoreshwe no mu guhangana na kanseri we yise 'ikishi', ngo bishobora kuzatuma yiyongera cyane.

    Yagize ati 'Ntabwo bishoboka kuri ubu gutegura amahugurwa n'inama, niyo mpamvu byatugoye kuba twakora ibikorwa byo gusuzuma abantu mu turere twinshi. Dukwiye kugumya gukora ubukangurambaga n'ubwo COVID-19 igihari cyane ko tutazi n'igihe izarangirira.

    N'ubwo bimeze bityo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Lt Col. Tharcisse Mpunga, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kugera ku ntego y'Isi yo kurandura kanseri y'inkondo y'umura.

    Yavuze ko leta yari ibizi ko gusuzuma kanseri bigomba kujyana no kongera ibikorwaremezo bifasha mu kwita ku bayirwaye, niyo mpamvu hashyizweho ibikorwaremezo bitandukanye bifasha mu kuvura abarwaye kanseri birimo ibitaro bya Butaro biri mu Ntara y'Amajyaruguru, ndetse hahuguwe benshi kugira ngo babashe kwita ku barwaye kanseri.

    Ati 'Dufite icyizere ko mu iterambere tumaze kugeraho mu kugira ibikorwaremezo bikwiriye mu kwita ku barwayi ba kanseri, ndetse na serivisi z'ubwishingizi zikomeye, tuzabasha kugeza ubuvuzi buboneye ku bagore byibuze 90% barwaye kanseri y'inkondo y'umura na mbere y'umwaka wa 2030.'

    Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye igaragaza ko ¼ cy'abahitanwa na kanseri y'inkondo y'umura ku Isi yose ari abo muri Afurika. Benshi muri bo ngo ni abajya kwivuza kanseri yaramaze kugera ku rugero rwo hejuru amahirwe y'uko yakira ari make.

    Lt Col. Mpunga yavuze ko iyo kanseri y'inkondo y'umura ibashije kugaragara hakiri kare ivurwa igakira, bityo asaba abagore kwitabira serivisi zo kwisuzumisha iyi kanseri kugira ngo babashe kwitabwaho bikwiriye amazi atararenga inkombe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-12-frw-nizo-u-rwanda-rukeneye-mu-gusuzuma-kanseri-y-inkondo-y-umura-mu

  • Groupe Duval igiye kubaka kuri “Minijust” yavuze icyatumye ibenguka u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Groupe Duval yashinzwe mu 1996 na Eric Duval ariko iyoborwa na Pauline Duval. Mu Rwanda ibikorwa byayo bishingiye kuri sosiyete yitwa Duval Great Lakes Ltd iyoborwa na Vicky Murabukirwa. Groupe Duval yashoye mu mishinga y'ubwubatsi, kwakira abantu, gutunganya ibyo kurya n'ibindi.

    Mu kiganiro Vicky Murabukirwa yagiranye na CNBC Africa, yavuze ko bahisemo gukorera ishoramari mu Rwanda kuko ari igihugu cyiza kiberanye n'ibijyanye n'ubucuruzi kandi kikaba cyarashyizeho ingamba zo korohereza ababukora.

    Ati 'Hari impamvu eshatu tugomba kugenderaho navuga ko iya mbere ari uburyo bwiza bufasha gukora ubucuruzi mu Rwanda, murabizi ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri nk'ahantu heza ho gukorera ubucuruzi muri Afurika nyuma y'ibirwa bya Maurice.'

    Indi mpamvu ngo bahisemo gukorera ishoramari mu Rwanda ni uko ubuyobozi bwarwo buharanira guteza imbere ishoramari.

    Ati 'Dufite ubufasha bwa Guverinoma binyuze muri RDB mu guteza imbere ishoramari ryaba iry'imbere mu gihugu n'iry'abanyamahanga ndetse n'imiyoborere ntagereranywa.'

    Yavuze ko kuba umusaruro mbube w'u Rwanda nawo ugenda uzamuka biri mu byatumye bahitamo kuhakorera iri shoramari.

    Murabukirwa yakomeje avuga ko muri iki gihe cya COVID-19 abashoramari bakwiye gufatanya na Leta bagashyiraho ingamba zizafasha guhanga akazi bityo n'abakabuze kubera iki cyorezo bakongera kukabona.

    Ati 'Murabizi ko muri iki gihe cy'icyorezo cya COVID-19 kiri kugira ingaruka ku Isi yose kuva kuri Australia, Amerika na Afurika, turi mu bibazo ariko dufite Guverinoma yacu iri gukora cyane ishyiraho ingamba kugira ngo barwanye iki cyorezo, dufite urukingo ruzaza vuba cyane hashingiwe kuri ibyo byose ndatekereza ko iki ari igihe cyo kugira ngo abari mu bucuruzi guhaguruka tugakorana na Guverinoma kugira ngo dutangire gutegura gahunda z'iterambere zizatanga akazi.'

    Iyi nyubako ya Inzovu izubakwa na Groupe Duval izaba ijyanye n'igihe kuko izubakwa mu buryo butangiza ibidukikije. Izaba irimo kandi Sosiyete y'Amahoteli y'Abafaransa, Odalys City Business Apart Hotel.

    Mu Inzovu hazaba harimo ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi, imikino y'amahirwe, aho kwidagadurira, za restaurant n'ibindi bitandukanye. Byitezwe kandi ko izaba ikiraro mu kongera umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda.

    Muri uyu mwaka nibwo byitezwe ko uyu mushinga uzatangira, aho ibikorwa by'ubwubatsi bizihutishwa cyane.

    Groupe Duval kandi kugeza ubu niyo yahawe inshingano zo gucunga ibikorwa by'ikibuga gishya cya Golf binyuze mu kigo cyitwa UGolf Great Lakes Ltd gishamikiye kuri UGolf isanzwe igenzurwa na Groupe Duval.

    Ku wa 27 Mutarama 2021 Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Groupe Duval, Eric Duval, hamwe n'itsinda rye, baganira kuri iyi mishinga yose iyi sosiyete iteganya gukorera mu Rwanda.

    Aha hari muri Mutarama ubwo Perezida Kagame yakiraga abayobozi ba Group Duval

    Inzovu Mall izubakwa ahazwi nka Minujust


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/groupe-duval-yavuze-icyatumye-ibenguka-u-rwanda-ikiyemeza-ku-hakorera

  • Abinjira mu Rwanda bagiye kujya basabwa kwishyira mu kato kamara icyumweru – #rwanda #RwOT

    Muri aya mabwiriza mashya yashyizwe hanze n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, agena ko abantu bose bageze mu Rwanda, bagirwa inama yo kwishyira mu kato k'iminsi irindwi na nyuma yo gupimwa, kabone n'ubwo ibipimo byaba byagaragaje ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite.

    RBC yagize iti “Abagenzi bose bageze mu Rwanda, barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy'iminsi irindwi nyuma yo kuva muri hoteli zateganyijwe. Nyuma y'icyo gihe, abagenzi bazahabwa ubutumwa bubatumira kuri site bazafatirwaho ibindi bipimo bya nyuma nta kiguzi basabwe”.

    Rikomeza rigira riti “ku bagenzi batazamara igihe kirenze iminsi irindwi mu Rwanda, ndetse no ku bakerarugendo bafite gahunda yo gusura pariki z'igihugu, ntibasabwe kwishyira mu kato mu gihe cy'iminsi irindwi, ariko bakazapimwa mbere yo gukomereza mu bikorwa byabo, ndetse bagirwa inama yo kugabanya imihuro yabo n'abandi bantu. Icyemezo cy'isura ryabo kizasuzumwa n'inzego zibifitiye ububasha mbere yo kwinjira ku Kibuga cy'Indege cya Kigali.”

    Leta y'u Rwanda yagiranye amasezerano na hoteli zagenewe kwakira abagenzi baturutse hanze y'u Rwanda, ashyiraho igiciro cyihariye ariko iki giciro gikora gusa mu masaha 24, mu gihe umuntu aba agitegereje ibisubizo by'ibipimo. Mu gihe umushyitsi yifuje kongera igihe amara muri hoteli, agomba kwiyishyurira ikiguzi kandi ashingiye ku kigenwa n'ubuyobozi bwa hoteli arimo.

    Mu gihe umuntu amaze amasaha 24 atarabona igisubizo, agomba kubimenyesha urwego rwa hoteli arimo kugira ngo ikibazo cye gikurikiranwe vuba.

    Mu gihe umushyitsi asanganywe Coronavirus, n'ubwo yaba atagaragaza ibimenyetso, azajya avurwa hakurikijwe amabwiriza agenderwaho mu kuvura abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda, kandi akazajya yiyishyurira ikiguzi cy'ubuvuzi ahabwa, ari nayo mpamvu abagenzi bose baje mu Rwanda bagirwa inama yo kuba bafite ubwishingizi bw'ubuzima.

    Ayo mabwiriza ateganya ko nk'uko bisanzwe, abinjira bose mu gihugu bagomba gupimwa Coronavirus, hakoreshejwe ibipimo bya RT-PRC, kandi bikaba byarafashwe mu gihe kitarenze amasaha 72, aho kuba 120 nk'uko byari bisanzwe. Abana bari munsi y'imyaka itanu bo ntibategetswe kwerekana ibyo bipimo.

    Abo bagenzi kandi bagomba kuzuza imyirondoro yabo ku rubuga rwa RBC (www.rbc.gov.rw) ndetse bakanashyiraho icyemezo cy'uko badafite ubwandu bwa Coronavirus.

    Ibi kandi ntibisimbura ibyari bisanzwe bikorwa, kuko abagenzi bakigera mu Rwanda, bazajya bongera bapimwe Coronavirus bakiri ku kibuga cy'indege, iki gipimo kikazajya cyishyurwa amafaranga 60$ (arenga ibihumbi 59 Frw), arimo amafaranga 50$ y'igipimo n'andi 10$ yo kwishyura iyo serivise. Ku bantu bazashaka kwishyurira mu Rwanda, bazajya bishyura amafaranga y'u Rwanda.

    Nyuma yo gupimwa, abagenzi bazajya berekeza kuri hoteli zateganyijwe, ubundi bategereze igisubizo kiboneka bitarenze amasaha 24.

    Ku bagenzi bari guca mu Rwanda ariko bakomereje ahandi, cyangwa se abari bumare amasaha atarenze 24 muri hoteli zateguwe mbere yo gukomeza urugendo, ntabwo bazajya basabwa gupimwa bwa kabiri.

    Icyakora ku bagenzi bari guca mu Rwanda ariko bazakomeza ingendo zabo bifashishije imihanda isanzwe aho kuba indege, bazajya basabwa gupimwa bwa kabiri hifashishijwe igipimo cya RT-PCR kandi bategerereze ibisubizo byabo muri hoteli zateganyijwe mbere yo gukomeza ingendo zabo.

    Ku bagenzi bava mu Rwanda, barasabwa kuzajya basuzuma amabwiriza yo kwirinda Coronavirus akurikizwa mu byerekezo bagiyemo, ndetse bakaba bafite ibipimo bya PR-PCR byafashwe mu gihe kitarenze amasaha 120 mbere yo kugenda. Abana bari munsi y'imyaka itanu bo ntibazajya basabwa ibi bipimo.

    Nta mugenzi wemerewe kujya ku kibuga cy'indege adafite icyemezo cy'uko atarwaye Coronavirus, kandi mu gihe asanganywe ubwandu, akazajya abanza kuvurwa kandi akiyishyurira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abinjira-mu-rwanda-bagiye-kujya-basabwa-kwishyira-mu-kato-kamara-icyumweru

  • Burundi: Gen.Niyombare n'abandi bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bakatiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Aba, bose baba hanze y'u Burundi, barezwe kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015 no kwangiza ibya rubanda.

    Umwe mu bakatiwe yabwiye BBC ko uru ari urubanza rw'urwango, kandi ari “ingingo ya politiki igamije kubanyaga no gutera ubwoba abari mu gihugu ngo ntibavuge ikitagenda neza”.

    Inyandiko y'urukiko ibakatira yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, itegaka ko imitungo yabo izagurishwa kugira ngo hishyurwe agera kuri miliyari 1.5 y'amarundi (ni hafi $780,000) ku bangirijwe, barimo n'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

    Inyandiko y'urukiko yerekana ko muri abo bakatiwe harimo abari abasirikare bakuru nka Jenerali Godefroid Niyombare uwari ukuriye umugambi waburijwemo wo guhirika uwari Perezida Pierre Nkurunziza mu kwa kane 2015.

    Abandi barimo;

    Gaciyubwenge Potien wari minisitiri w'ingabo,
    Jenerali Guillaume Nabindika
    Jenerali Leonard Ngendakumana,
    Col Habarugira Philbert,
    Col Ntiranyibagira Jeremie n'abandi…

    Mu banyapolitiki harimo;

    Leonidas Hatungimana wahoze ari umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza,

    Bernard Busokoza wigeze kuba visi prezida,

    Moise Bucumi uri mu bashinze CNDD-FDD wahoze ari minisitiri w'ingufu

    Minani Jean wabaye umukuru w'ishyaka Sahwanya Frodebu Nyakuri

    Onesime Nduwimana wigeze kuba muri CNNDD-FDD, ubu ni umunyamabanga w'ihuriro CNARED

    Alexis Sinduhije wari umunyamakuru ubu ukuriye ishyaka MSD

    Mu banyamakuru cyangwa abari abanyamakuru, harimo;

    Muhozi Innocent
    Habyarimana Alcade
    Rugurika Bob
    Niyonkuru Gilbert
    Nduwimana Patrick
    Diedone Bashirahishize
    Mitabaro Patrick
    Niyuhire Anne

    Harimo kandi abo muri sosiyete sivile nka Marguerite Barankitse washinze ishyirahamwe rifasha Maison Sharom na Pacifique Nininahazwe impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu, n'abandi.

    Umwe mu bakatiwe, Onesime Nduwimana, yabwiye BBC ati: “Imanza ntizicibwa kuriya. Urubanza umuntu ataburanye, urubanza rw'ikivunga, ruterekana uruhara rw'umwe umwe, si urubanza ni ugwango gusa.”

    Nduwimana mu 2003 wabaye minisitiri w'itumanaho n'umuvugizi wa leta ari mu ishyaka CNDD-FDD, avuga ko uru rubanza “rwahishwe” ari “ingingo za politique zifatwa n'agakipe k'abantu bagahereza abacamanza ngo shyiraho umukono.”

    Rugurika Bob nawe wakatiwe gufungwa burundu, yatangaje kuri Twitter ko “uru rubanza ruhishe rugaragaza kuburizamo kw'ikintu cyose gishaka gufungura urubuga mu Burundi”

    Abajijwe niba bazajurira n'aho bazabikorera, Onesime Nduwimana yabwiye BBC ati: “nubwo bigoye ntituzabireka kuriya.”

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/burundi-gen-niyombare-n-abandi-bashinjwa-gushaka-guhirika-ubutegetsi-bwa

  • Music Time: MTN yashyize ku isoko ‘Applicatio… – #rwanda #RwOT

    Mu mikorere ya The Music Time izajya ibashisha abakiriya bayo cyangwa abakunzi bayo kumva umuziki bakunda mu gihe runaka bitewe n'uburyo bahisemo kuzajya bishyuramo. Iyi application izajya itanga igihe kingana n'iminota 60 y'ubuntu ku muntu utangiye kuyikoresha bwa mbere, ni ukuvuga ni igihe kingana n'isaha umuntu uyikoresha azajya ahabwa nk'ikaze.

    Bwana Desire Ruhinguka Umuyobozi Mukuru ushinzwe amasoko muri MTN Rwanda, yagize ati 'Music Time ni application ya mbere mu Rwanda igiye gucuruza umuziki w'abahanzi binyuze mu mucyo izajya ihereza abakiriya umuziki ugezweho haba uwo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi'.

    Ese Music Time uyishaka yayibona ate? Yaba ikora gute se?

                    

    Music Time ni application iri mu bubiko bwa Google benshi tuzi nka ‘Playstore’, uyishaka yajyamo akayibona. Igihari ni uko ku muntu uzajya ujya gukoresha iyi application ku munsi wa mbere azajya ahabwa iminota 60 y'ikaze naho nyuma kugira ngo ayikoreshe bizajya bimusaba kwishyura.

    Ku bijyanye no kwishyura hari uburyo 2; ubwa mbere ni igihe kingana n'iminota 120 (Amasaha 2) amara icyumweru akagura amafaraga 200 y'u Rwanda, iya kabiri ikangana n'iminota 300 imara igihe cy'icyumweru ikagura amafaranga 450 y' u Rwanda. Uzajya umara igihe cyangwa iminota yaguze yashize azajya ahita abimenyeshwa abone uko agura indi minota kugira ngo akomeza aryoherwe n'umuziki yihebeye.

    'Umuziki ni ipfundo rikomeye ryifashishwa mu guhuza imico igiye itandukanye. Twizeye ko Music Time izabashisha abahanazi nyarwanda gukwirakwiza imiziki yabo hirya no hino ku Isi, n’ubwo izatangira ikorera cyane inaha' Desire Ruhinguka


    Music Time magingo aya, iba no kuri application ya Ayoba nk’umwe mu miyobora ishobora gusurwa kuri uyu murongo. Ukoresha Ayoba ashobora kuvugana n'inshuti ze anumva umuziki nta nkomyi ndetse nta n'igiciro bimusabye.

    Music Time ifite intego yo kuba intyoza mu gukwirakwiza imiziki ikaba n'inshuti y'urubyiruko n'abakuze. Mu buryo bunoze Music Time iri gusezeranya abakunzi bayo kubamara irungu kuko ifite intumbero yo kugira nibura indirimbo miliyoni 40.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102878/music-time-mtn-yashyize-ku-isoko-application-igiye-kuba-igisubizo-mu-gucuruza-umuziki-waba-102878.html

  • Si bo ba mbere bagiye kubikora! Uko irushanwa… – #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga ryabaye umurongo ukomeye wifashishijwe kuva mpera z'umwaka wa 2019 ubwo Coronavirus yadukaga muri Bushinwa ikagera no mu bindi bihugu byose by’Isi. Ni nawo murongo u Rwanda rwinjiyemo kuva tariki 14 Werurwe 2020 umurwayi wa mbere wa Covid-19 akimara kugaragara.

    Nyuma y'igihe gito igihugu cyashyizwe muri Guma mu Rugo. Hisunzwe umurongo mugari wa internet abakozi ba Leta, abikorera n'abandi basabwa gukorera mu rugo 'cyeretse aho biri ngombwa ko umukozi ajya ku kazi'.

    Uyu murongo watumye inama zikomeye, abayobozi bakomeye baganira n'abandi, ibigo bikomeye bikora inama n'ibindi byinshi. No muri iki gihe niko bikimeze.

    Covid-19 yagize ingaruka kuri buri cyiciro cy'ubuzima. Ibitaramo byarahagaritswe, inama zikomeye zirasubikwa; inzego z'ubuzima zitanga inama y'uko byaba byiza buri wese atagize aho ahurira n'abandi kuko ashobora kuhandurira Covid-19.

    Murandasi yafashije mu gukomeza ibikorwa birimo amarushanwa y'ubwiza abakobwa bakomeza kwiyandikisha, ab'inkwakuzi begukana amakamba. Aho byakunze abakobwa bagiye mu bihugu byakiriye aya marushanwa, bakora ibirori mu muhezo w'abafana. Kandi byagenze neza.

    Kuri uyu wa tariki 04 Gashyantare 2021, Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yatangaje ko iri rushanwa rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kugira 'ngo harindwe ubuzima bw'abahatana.'

    Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter bavuze ko iri rushanwa ritagakwiye kuba muri iki gihe bitewe na Covid-19. Abandi bavuga ko Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 akwiye kugumana ikamba kugeza Covid-19 icitse.

    Abandi babiteyemo urwenya bavuga ko iri rushanwa ritazakunda bitewe n'umuvuduko wa internet itangwa na kompanyi ziyicuruza zikorera mu Rwanda.

    Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yavuze ko banogeje gahunda zose zibemerere gukora iri rushanwa, kandi ko banarebeye ku yandi marushanwa y'ubwiza yabaye muri iki gihe cya Covid-19.

    Ati 'Ibikorwa byinshi ku isi byabaye ngombwa ko bihinduka mu buryo bushya nyuma y'iyaduka ry'iki cyorezo, ntacyabuza na Miss Rwanda. Inzira zose zarashakishijwe kugira ngo imyiteguro y'irushanwa rya 2021 ikorwe neza, nk'ibindi bikorwa byinshi ku isi.'

    Miss Rwanda si yo ya mbere igiye gukora irushanwa yifashishije iyakure:

    Ni ubwa mbere irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba mu muhezo. Rigiye kuba ku nshuro ya 10 mu buryo budasanzwe bitewe na Covid-19.

    Mu mpera z'Ukuboza muri Nigeria hasojwe irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Byari bwo bwa mbere iri rushanwa ribaye hifashishijwe iyakure. Ibi byose byatewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Umukobwa witwa Sarra Sellimi wo muri Tunisia ni we wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2020.

    Uwihirwe Yasipi Casimir waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa aherutse kubwira INYARWANDA ko bari mu irushanwa buri mukobwa yibutswaga kwirinda Covid-19 kandi ko bagiye bahabwa ibikoresho bitandukanye byabafashije kwirinda iki cyorezo.

    Irushanwa rikomeye ku rwego rw'isi Miss France 2021 ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Ndetse buri mukobwa yasabwaga gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Amandine Petit ni we wegukanye ikamba rya Miss France 2021, hari mu birori byitabiriwe n'abantu bafite aho bahuriye n'iri rushanwa.

    Irushanwa rya Miss World 2020 ryagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ryarasubitswe. Ryasubitswe bidatewe n'uko bananijwe na Internet, ahubwo byatewe n'uko bimwe mu bihugu byari kohereza abakobwa bari bakiri mu bihe bya Guma mu Rugo kandi batarafungura ingendo z'indenge.

    Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 yavuze ko bemeje ko irushanwa rya Miss Rwanda riba hifashishijwe iyakure “kugira ngo harindwe ubuzima bw’abakobwa bazahatana”

    Muri iki gihe mu Rwanda hari kubera irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibice byinshi by'iri rushanwa biri gutambuka kuri Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa. Ndetse hagenda hatangazwa abitwaye neza muri buri cyiciro.

    Mu minsi ishize umunyarwandakazi Ndekwe Paulette yabaye igisonga cya kane cy'umukinnyikazi wa filime ukomeye Andre Luna wo mu gihugu cya Peru wegukanye ikamba rya Miss Globe World 2020-2021.

    Ni irushanwa uyu mukobwa yari amazemo igihe, yifashishije ikoranabuhanga. Miss Globe World ni irushanwa rigamije guteza imbere uburezi. Ryari rimaze hafi amezi ane rihatanyemo abakobwa 500 mu bihugu birenga 150 bavuyemo 48 bashakishijwemo uwegukana ikamba rya Miss Globe World.

    Mu bakobwa 48 bari bahatanye muri Miss Glode World, Ndekwe Paulette ni we wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa. Uyu mukobwa ni nawe waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth ryabaye mu mwaka wa 2019. Aherutse kubwira INYARWANDA ko icyorezo cya Covid-19 nigicogora bazabwirwa aho bazajya gufata amakamba batsindiye.

    Abakobwa bazahatana muri Miss Rwanda bifashishije iyakure bazabikora gute?

    INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko umubare w'abakobwa biyandikishe muri Miss Rwanda 2021 ari munini cyane. Ndetse ko hari n'abakobwa biga n'abasoje amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza bari mu Rwanda n'abari mu mahanga [Bamaze kuza i Kigali].

    Umubare munini wazamutse bitewe n'uko iri rushanwa ryohereje ibyo bagenderagaho.

    Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, yavuze ko bashingiye ku kuba abakobwa bariyandikishije bifashishije murandari 'Twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w'ikoranabuhanga ndetse n'umuhezo aho kuyasubika.'

    Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryiyandikishijemo abakobwa basanzwe barahatanye muri iri rushanwa ndetse n'abashya bashaka kwambikwa ikamba.

    Abakobwa bose biyandikishije muri iri rushanwa bamaze kwoherereza ibibazo bisa (bimwe), buri wese azifata amashusho (Akoresheje telefoni, camera cyangwa ikindi gikoresho gifata amashusho) asobanura uko yumva iyo ngingo yabajijweho.

    Akanama Nkemurampaka k'iri rushanwa ntikazashingira ku mashusho (yaba meza cyangwa mibi) bitewe n'igikoresho umukobwa yakoresheje, ahubwo bazita ku buryo umukobwa yasobanuye ikibazo cyangwa se ingingo yabajijweho.

    Umukobwa azohereza amashusho ye yifashe ayashyire ku rubuga rwa Miss Rwanda (missrwanda.rw). Abategura iri rushanwa bazabishyikiriza akanama nkemurampaka gahitemo ababashije gutsinda, hanyuma batangazwe.

    Ubwiza bw'abakobwa bwamaze kubonwa, kuko buri mukobwa yohereje ifoto imugaragaza neza. Bivuze ko akanama nkemurampaka kazita cyane ku byo noneho umukobwa azaba yasubije mu bibazo yabajijwe.

    Umubare akanama nkemurampaka kazahitamo ntuzwi kuko no mu bihe bisanzwe bahitamo umubare w'abakobwa batandukanye bitewe n'intara babaga bagezemo n'uburyo abakobwa babashije gusubizamo.

    Ibibazo byabajijwe abakobwa birafunguye. Urugero; Uramutse ubaye Miss Rwanda 2021 ni iki wakora mu guhangana n'inda ziterwa abangavu? Ni ubuhe bukangurambaga wakora mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19?

    Abakobwa akanama nkemurampaka kazemeza ko batsinze bazatangira gutorwa ku rubuga rwa Internet no kuri SMS. Bizatangira tariki 22 Gashyantare 2021.

    Abazaba bamaze gutorwa, ukongeraho abafite aho bahuriye n'irushanwa; abafata amafoto n'amashusho, akanama nkemurampaka, abakoresha imbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa, abatetsi, abakora 'make up' n'abandi bazapimwa Covid-19 hifashishijwe PCR [Buri muntu n'Ibihumbi 50 Frw].

    Ibizamini nibigaragaza ko bose ari bazima bazajya ahantu hamwe muri La Palisse Hotel i Nyamata (Ku wa 03 Werurwe 2021). Nta muntu wemerewe kwinjira no gusohoka. Ibizahabera byose bizajya bitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

    Guhitamo abakobwa  20 bahatana mu cyiciro cya nyuma 'Pre-Selection' (ku wa 06 Werurwe 2021) bizakorwa mu buryo busanzwe. Hazitabazwa akanama nkemurampaka, abakobwa biyerekane nk'uko bisanzwe. Aho bitandukaniye kuri iyi nshuro n'uko bizakorwa mu muhezo.

    Abakobwa bazatsindwa bazava mu mwiherero batahe. Hanyuma abasigaye bazaguma mu mwiherero bakorera ibikorwa bitandukanye. N'umunsi wa nyuma w'iri rushanwa (Final) uzakorwa muri ubu buryo.

    Uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zizagenda zoroshywa, birashoboka ko abantu bashobora kuzemererwa kwitabira iri rushanwa.

    Amarushanwa atandukanye y’ubwiza arimo Miss France 2021 yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19

    Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette aherutse kwegukana ikamba ry’igisonga cya kane muri Miss Globe World 2020 ryabaye hifashishijwe iyakure

    Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 agiye kubona umusimbura; mu muhango uzaba ku wa 20 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102873/si-bo-ba-mbere-bagiye-kubikora-uko-irushanwa-rya-miss-rwanda-2021-rizakorwa-kugeza-rirangi-102873.html

  • Zimwe mu mpamvu zituma Umusore aterwa indobo – #rwanda #RwOT

    N’ubwo akenshi usanga dushinja abaduteye indobo ko baduhemukiye, ku rundi ruhande ushobora gusanga na wa wundi wimwe urukundo abifitemo uruhare nk’uko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.

     Impamvu zituma abasore baterwa indobo: 

    1.Uwo usaba urukundo ntiyiteguye 

    Buri wese agira uko ayobora amarangamutima ye kandi urukundo narwo ruyoborwa n'amarangamutima. Mu gushaka uwo musangira urukundo hari igihe ugwa ku muntu utiteguye kuruguha uko urushaka. Biterwa n'impamvu nyinshi.

    Ashobora kuba hari imipaka runaka yishyiriyeho ituma igihe yihaye ngo akundane kitaragera. Ashobora kuba ari mu gahinda k'uwo yakundaga batandukanye, witabye Imana, cyangwa ukundi guhangayika gutuma adashaka umujyana mu bintu by'urukundo. Nuko wamubwira ko wifuza ko mukundana agahita aguhakanira atari uko akwanze ahubwo kuko kuri we igihe kitaragera.

    Niho uzumva umuntu ashobora kukubwira ati ibyo uzabimbwire mu myaka ibiri iri imbere, itanu se cyangwa akakubwira ko bitamurimo. Iyo ushoboye kwihangana ugategereza hari igihe kigera amaze gutuza urukundo mukarusangira. 

    2. Ntuzi ibyo urimo

    Nibyo koko hari abantu bajya mu rukundo batazi ibyo barimo. Ukumva muri wowe ushaka gukundana ariko ibikorwa byawe bikagaragaza ko utari mu murongo wo gukundana. Bishobora kuba ubumenyi bucye bwo gutereta, kutabasha kwerekana icyo ushaka koko cyangwa se kuba udakuze mu mutwe mu bijyanye n'urukundo. 

    Aha hanazamo guhuzagurika ukaba ‘mvuye aha ngiye aha’, ibi rero uwo wifuzaho urukundo abibonamo kutamenya icyo ushaka cyangwa se kudakura. Ibuka ko abantu dutandukanye kandi imirimo ibiri yananiye impyisi niko umunyarwanda yavuze.

     3. Ntabwo uri kugeza aho ashaka 

    Aha niho ruzingiye wa mugani wa wa muririmbyi. Ikintu kibaho kigoye ni ukumenya uwo ushaka gukunda uko ashaka gukundwa cyangwa uburyo bwiza bwo kumwereka urukundo. Gutereta si ibintu bihita byizana urabyiga ukaniga uwo utereta. Wikwigira uwo utari we ngo ucyeke ko aribwo uzakundwa.

    Amagambo umubwira, igihe uyamubwirira, ibyo umukorera n'igihe ubikorera byose hamwe n'ibindi binyuranye usabwa kubyitaho no kubimenya bihagije. Icya mbere usabwa ni ugukanda kuri bouton ituma yirekura akakwibwira wese ku buryo amarangamutima ye uyamenya nawe ukamubwira ayawe.

    Aha iyo umaze kuhamenya uba wabashije gutsinda igitego. Niho uzasanga hari ukubwira ati kuva nabaho sindaterwa indobo, undi akubwire ko izo amaze kurya atazi umubare wazo. Byose biva mu kumenya uko utwara urukundo. Hano uzirikane kandi wibuke ko abantu bose atari bamwe bityo ntugire ngo uko Rucahaga yaterese Mukamusoni niko Busyete azatereta Nyirandizanye.

     4. Ushyize imbere imibonano gusa 

    Aha hareba cyane abagabo kurenza ko hareba abagore. Burya umuntu ugenzwa n'imibonano gusa ntabwo wamuyoberwa keretse nawe uri impumyi. Uko uganira, ibiganiro ukunda kumujyanamo, ahantu uba ushaka ko muhurira, amasaha uba ushaka ko muhura, byose ashobora kubishingiraho akamenya ko ikikuraje ishinga ari imibonano gusa.

    Aha rero naba umukobwa utagenzwa n'imibonano gusa ntugire ngo urukundo rwanyu ruzarenga umutaru. Niba unagenzwa koko n'imibonano kuko nabwo ni uburenganzira bwawe, kuki utabimubwira udaciye ku ruhande ariko? Ushobora gusanga nawe muri mu nzira imwe cyangwa se atari ko bimeze bityo bigahagarara hakiri kare utabanje kuvunika cyangwa gushoramo imitungo.

    Muri make guhakanirwa urukundo birababaza cyane kandi biremerera umutima ariko buri wese aba akwiye kureba ku ruhande rwe niba nta ruhare yaba abigiramo bityo guhindura imiteretere n'imikundire bikaba uburyo bwiza bwafasha gukunda no gukundwa nk’uko ubyifuza ndetse ugomba gusaba urukundo uteganya ibintu 2 kwemererwa no guhakanirwa rero niba wishyiramo ko wemererwa urukundo nta kabuza uzaba wibeshya. 

    Src:www.plurielles.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102872/zimwe-mu-mpamvu-zituma-umusore-aterwa-indobo-102872.html

  • Rulindo:Umusore yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina afatanyije n'umukozi wo mu rugo #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko muri urwo rugo habaga umukecuru n'umukozi wo mu rugo wahiriraga inka ubwatsi ndetse n'undi musore [umuhungu w'uwo mukecuru].

    Ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wo ku wa Kane tariki 4 Gashyantare 2021, nibwo umuturage yanyuze muri ako gace abona uwo mugabo n'umusore bari hafi y'inzira baramuhamagara bamwereka umurambo w'uwo mukecuru.

    Uwatanze amakuru yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo muturage yahise abona abo bantu babiri bafite isuka iriho amaraso ahita ahamagaza ubuyobozi bw'ibanze buhita bubafata.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rudogo, Oswald Kanyoni, yemereye IGIHE ko uwo mukecuru yapfuye ndetse hakekwa uwo muhungu we n'umukozi wo mu rugo ariko hakaba hagikorwa iperereza.

    Gitifu Kanyoni yavuze ko 'uwo muhungu we, n'umukozi bose bahise batabwa muri yombi aho bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rigikomeje.'

    Abaturanyi bashyize mu majwi umuhungu wa Nyakwigendera bavuga ko yakunze kugaragaza ibikorwa by'imitwarire mibi n'ubwihebe.

    Gusa ngo yari asigaye aba muri Kigali aho yakoraga akazi ko kotsa inyama gusa ngo muri iyi minsi yari yaratashye ajya kuba iwabo nyuma y'aho Umujyi wa Kigali ushyizwe muri guma mu rugo.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rulindo-umusore-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-nyina-afatanyije-n-umukozi-wo

  • Mufate akaruhuko gato #rwanda #RwOT

    Arababwira ati 'Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.' Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya'. Mariko 6:3.

    Kuki Yesu yafashe umwanya wo kuruhuka? Kugira ngo abashe gukora neza bishoboka mu mirimo ye.

    Uyu munsi uramenyeshwa ko niba udafashe ikiruhuko, nta we uzakiguha. Yesu arashaka ko urokoka ingoyi y’isiganwa, mu gihe gikwiye kora ariko ufate n’akanya ko kuruhuka. Inzitizi za mbere zo gutsindwa ni akajagari cyangwa akavuyo. Ibi bigutera kwishora mu kazi ndetse ukumva wicira urubanza kandi wibwira uti: “Hariho byinshi byo gukora”.

    Yesu yabwiye abigishwa be ko bakwiye gufata ikiruhuko. Arababwira ati 'Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.' Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya'.Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherēre.

    Ntutinye niba uri m u bushake bw’Imana

    Mubyukuri gukorera Imana iyo ubikoranye umutima ukunze ntabwo bidukomerera. Icyo dusabwa ni ukugenda uko imbaraga zacu zingana, ndetse tukagira n’umwanya wo gufata akaruhuko.'Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye (Matayo 11:30).

    Kuruhuka ni ingenzi mu buzima kandi Yesu ari hafi yacu kugira ngo adusubizemo intege.

    Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza (Zaburi 23:2-4).

    Mbese wowe ku giti cyawe ni iki ukunda? Hitamo kujya muri parike cyangwa ahandi hantu hagufasha kuruhuka, bigereranye no kujya mu bitaro bitewe no kutaruhuka? Mubyukuri, ntabwo Imana izagombera kugutumaho, ahubwo ni ahawe ho gukoresha ubwenge bwawe bwite.

    Muri macye birakwiye kuruhuka kuko ni ingenzi mu buzima, kandi burya roho nzima ikwiriye gutura mu mubiri muzima kugira ngo umuntu abe yubakitse mu mubiri , mu maranagamutima ndetse no mu mwuka ni uko umuntu yiha gahunda yo gufata ikiruhuhuko mugihe gikwiye.

    Source: www.topchretien.com

    Source : https://agakiza.org/Mufate-akaruhuko-gato.html