Blog

  • Ngoma: Grenade yaturikanye abagore babiri mu murima – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Gashyantare 2021, ahagana saa Tanu z'amanywa mu Mudugudu wa Rusenyi mu Kagari ka Birenga mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma.

    Amakuru avuga ko iyi grenade yabonywe n'abagore babiri bari mu murima bahinga barayitegereza basanga ntibayizi. Nyuma ngo umwe yahise abangura isuka arayikubita kugira ngo ayishwanyaguze barebemo imbere ihita ibaturikana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kazo, Nyamutera Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iyi grenade yaturikanye aba bagore ikabakomeretsa.

    Yagize ati 'Ni abadamu babiri bari mu murima bahinga bisanzwe noneho baza kubona grenade ntibamenya ko ariyo, umwe ayikubita avuga ko ako kantu ari keza. Kubera ko yari iri mu byatsi yahise icumba umwotsi, bariruka, mu gihe birukaga rero nibwo yahise iturika, ibishashi byayo birabatarukira barakomereka mu buryo bworoheje.'

    Gitifu Nyamutera yakomeje avuga ko umwe yakomeretse ku kuguru undi akomereka mu rubavu mu buryo bworoheje kuko bose n'ubundi bahungaga.

    Yakomeje agira ati 'Urebye ntabwo bikomeye cyane kuko twabajyanye ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi bitabwaho ku buryo ejo bazataha, ntabwo bakomeretse cyane.'

    Abaturage basabwe kwirinda gucokoza ikintu cy'icyuma babonye kidasanzwe kuko hari ubwo gishobora kubaviramo ibibazo kikabaturikana.

    Inzego z'umutekano zageze ahaturikiye grenade ndetse zinashakisha niba hafi haba hari izindi ziraheba.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwasabye abaturage kujya bitondera gushwanyaguza ikintu cy'icyuma batazi mu kwirinda ibyago bishobora gutera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-grenade-yaturikanye-abagore-babiri-mu-murima

  • Kamonyi: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w'imyaka 42 y'amavuko yari asanzwe abana n'umugore we witwa Uwimana Florence mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Kayonza bafitanye abana babiri.

    Bivugwa ko Ntigurirwa yatashye ahagana saa Munani z'ijoro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we wari umaze kumukingurira, akimara kumwica ngo yahise atoroka.

    Inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zahageze zisanga uwo mugabo yamaze gucika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko Ntigurirwa yafashwe n'abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, bamubonye batamuzi baramukeka baramufata, bahita bamushyikiriza umurenge ari na wo wamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri uyu murenge aribo bafashe Ntigurirwa.

    Yakomeje agira ati 'Bamubonye akerakera kubera ko bafashe ingamba z'uko umuntu bazajya babona batamuzi bazajya bamushyikiriza mudugudu.”

    “Bahamagaye mudugudu bati tubonye uyu muntu ariko turabona tutamuzi, kubera ko Mudugudu yari afite ifoto amubonye ahita abona ari wa mugabo.'

    Ingingo ya 107 y'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Inkuru bifitanye isano: Kamonyi: Hari gushakishwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-amukubise-isuka-mu-mutwe-yatawe-muri

  • Amwe mu mazina asekeje cyane yadutse mu Rwanda asigaye akoreshwa kuri Twitter . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter ruri mu zimaze kwigarurira imitima y'abatari bake hano mu Rwanda aho usanga benshi basangizanya ubuzima babayemo kuri uru rubuga.Iyo witegereje amwe mu mazina abarukoresha bagenda biyita birushaho kugutangaza bitewe n'uburyo aba asekeje.

    Kuri uru rubuga ubona abantu batandukanye bafite amazina atangaje. Hari nk'uwo usanga yariyise 'Nta Miyaga', 'Naguceka', 'Uzagende kuri Moto', 'Mbizi nakubwira, n'andi menshi ureba ukibaza uko bayatekereje bikakuyobera.

    Aya mazina yose asa nk'aho ari mashya kuko abayakoresha batangiye gukaza umurego mu mwaka utarenze umwe gusa.Aya mazina atuma hari bamwe batamenyekana cyane ko hari ababa badakoreshaho n'amafoto yabo ku buryo akwibasiye kumumenya byakugora.

    Aya mazina aherekezwa n'urwenya rutuma benshi basigaye bahoza ijisho. Nk'urugero, uwitwa Koroneri Vaburisi, ugasanga yanditse agira ati 'Na n'ubu sindiyumvisha ko twese tuzapfa nta n'umwe ubonye publicité yamamaza umunyu.'

    Dore amwe muri ayo mazina asekeje:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-mazina-asekeje-cyane-yadutse-mu-rwanda-asigaye-akoreshwa-kuri-twitter/

  • Menya akayabo bizatwara umuntu kugirango ahabwe urukingo rwa Koronavirusi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe abatuye isi bakomeje gushakisha urukingo rwa Covid-19, benshi baribaza amafaranga uru rukingo ruzaba rugura , cyangwa se niba ruzaba rutangirwa ubuntu.Muri iyi nkuru twagerageje gushakisha igiciro uru rukingo ruzaba rufite kugirango abantu babashe kurubona.

    Zimwe mu nkingo zimaze kuboneka harimo Sputnik V rw'Abarusiya, Sinovac rw'Abashinwa, Pfizer na Moderna z'Abanyamerika ndetse na AstraZeneca rw'Abongereza. Izi zose byamaze kwemezwa ko zikora neza ku kigero cya 95% bivuze ko umuntu wahawe uru rukingo aba afite ibyago bitarenze 5% gusa byo kongera kwandura.

    Icyakora nubwo inkingo zasohotse ndetse ibihugu bikaba biri kumaranira kubonaho, abantu benshi bakomeje kwibaza uburyo bazabona urwo rukingo ndetse nicyo bizabasaba.

    Urukingo rwakozwe na Pfizer/BioNTech ruhagaze amadorali 20 ya America. Bisobanuye neza ko kugira ngo umuntu ahabwe urukingo rwa Pfizer rwuzuye neza bizaba bitwaye amadorali agera kuri 40 ya America. Aya ni amafaranga y'u Rwanda akabakaba ibihumbi 40. Ibi ni ukubera ko urukingo rwa covid rutangwa mu byiciro bibiri, icyiciro kimwe nicyo gifatwa nka ya doze imwe twavuze ihagaze amadorali 20, bivuze ko rero buri wese azajya ahabwa doze ebyiri kugira abe akingiwe neza.Icyakora muri Amerika bavuze ko buri muturage wa Amerika azahabwa uru rukingo ku buntu.

    Uru ruganda rwa Moderna rwo ruvuga ko urukingo rwabo nta giciro fatizo ruzaba rufite kuko bazajya bashyiraho ibiciro bagendeye ku mubare umukiliya (igihugu) runaka azajya agura. Gusa bavuga ko igiciro cy'urukingo rwabo kizaba kiri hagati y'amadorali 10 na 50 kuri doze imwe. Bisobanuye neza ko Moderna izajya ikaturira uwaguze byinshi ikamuhera macye.

    Nk'ubu leta zunze ubumwe za America zatumije doze zingana na miliyoni 100 muri uru ruganda ndetse bazigura mu madorali 15 kuri buri doze. Kimwe na Pfizer kandi urukingo rwa moderna narwo bizasaba ko uwuruhawe aruterwa mu byiciro bibiri bitandukanye.

    AstraZeneca yo izajya igura amadorali 4.Ariko nubwo aricyo batangaje nabo bizaterwa n'umuguzi uwariwe. Nka America bitewe nuko yateye inkunga iki kigo mu gukora uru rukingo bayigurishije uru rukingo ku madorali ane ya America kuri doze ndetse America yamaze gutumizayo doze zigera kuri miliyoni 300. Nyamara amakuru twamenye nuko nk'igihugu cya Uganda cyatumije doze miliyoni 18 ariko kikaba cyaragurishijwe uru rukingo ku madorali 7 ya America kuri buri doze, iki giciro kiri hejuru yicyo America yaboneyeho uru rukingo.

    Uru rukingo rwa AstraZeneca narwo rutangwa mu byiciro bibiri ndetse urwa kabiri ruza nyuma y'iminsi 28 ufashe urwa mbere.

    Urukingo rwa Sinovac kandi narwo bivugwa ko rutagomba kurenza amadorali atanu, mu gihe urwa Sputnik V rwo mu Burusiya ruhagaze ku madorali 10 kumanura.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/menya-akayabo-bizatwara-umuntu-kugirango-ahabwe-urukingo-rwa-koronavirusi/

  • Mu burakari bwinshi, Platini akatiye Diane bakundanye igihe kirekire ati “ Nta gahunda mfite yo gusubirana nawe “| Yanavuze ibyo abantu batamenye kuri Shaddyboo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Platini Nemeye kuri ubu urimo gukoresha amazina ya Platini P mu muziki we, yakatiye Diane bakundanye igihe kirekire avuga ko nta gitekerezo cyo gusubirana nawe afite. Ibi P'atini yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Yago Tv biciye kuri YouTube aho ndetse yavuze ku ndirimbo ye nshya yise Helena anavuga no ku buzima bwe bwa muzika muri rusange. Mu gutangira iki kiganiro Platini yavuze ko atigeze acika intege kubera ko mu ntangiriro z'umwaka wa 2020, mugenzi we, TMC, bari kumwe mu itsinda rya Dream Boys yagiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu zindi gahunda ze gusa Platini we akomeza gukora umuziki we nka Platini P ndetse yirinda gucika intege. Platini yavuze ko kuri ubu amaze gusohora indirimbo 6 arizo Veronika, Nta Birenze, Ya Motema, Fata Amano, Pase, Atansiyo ndetse na Helena. Platini avuga ko afite inshuti zimushyigikiye zituma adacika intege. Platini kandi yavuze impamvu yahisemo gukoresha Shaddyboo mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise Helena aho yavuze ko impamvu ya mbere ari uko Shaddyboo ari icyamamare, iya kabiri yavuze ko ari uko Shaddyboo ari inshuti ye naho iya gatatu yavuze ko ari uko yari afite ubushobozi bwo kuba yamwishyura akamukoresha. Platini yahishuye byinshi abantu benshi batazi kuri Shaddyboo aho yavuze ko ari umwana mwiza cyane, ari humble (yicisha bugufi) ndetse anagira umutima mwiza.

    Platini

    Ku bijyanye nuko yasubirana na Diane bakundanye igihe kinini, Platini yavuze ko bishoboka kuko ari Imana igena iyo ivuze ngo bigende gutya niko bigenda yavuga ko bigenda gutya akaba ariko bigenda gusa nyuma y'ibyo byose Platini yavuze ko nta gahunda afite yo gusubirana na Diane ndetse abajijwe icyo yamugenera nk'ubutumwa, Platini yasubije arakaye cyane agira ati ” ntacyo namubwira “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-burakari-bwinshi-platini-akatiye-diane-bakundanye-igihe-kirekire-ati-nta-gahunda-mfite-yo-gusubirana-nawe-yanavuze-ibyo-abantu-batamenye-kuri-shaddyboo/

  • Ngaba abaherwe bafite agatubutse kurusha abandi ku mugabane w'Afurika muri 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Forbes Magazine cyashyize hanze urutonde rw'abaherwe 10 ba mbere muri Afurika muri uyu mwaka wa 2021, uru rutonde rukaba rubimburirwa n'umuherwe Aliko Dangote wo muri Nigeria umaze kuri uyu mwanya imyaka itari mike.

    Aliko Dangote

    Urutonde rw'abantu batunze cyane muri Afurika mu mwaka wa 2021:

    1. Aliko Dangote afite ubutunzi bungana na miriyaridi 12.1 $

    2. Nassef Sawiris afite ubutunzi bungana na miriyaridi 8.5 $

    3. Nicky Openheimer afite ubutunzi bungana na miriyaridi 8 $

    4. Johann Rupert afite ubutunzi bungana na miriyaridi 7.2 $

    5. Mike Adenuga afitee ubutunzi bungana na miriyaridi 6.7 $

    6. Abdulsamad Rabiu afite ubutunzi bungana na miriyaridi 5.5 $

    7. Issad Rebrad afite ubutunzi bungana na miriyaridi 4.8 $

    8. Naguib Sawiris afite ubutunzi bungana na miriyaridi 3.2 $

    9. Patrice afite ubutunzi bungana na miriyaridi 3 $

    10. Koos Bekker afite ubutunzi bungana na miriyaridi 2.8 $

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngaba-abaherwe-bafite-agatubutse-kurusha-abandi-ku-mugabane-wafurika-muri-2021/

  • Nta muntu n'umwe ushobora kwemera kubaho uko abandi babishaka – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro 'Battlegrounds' yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n'Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.

    Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku kuba igihugu nk'u Bushinwa gishobora gushora imari cyarangiza kikinjira mu busugire bw'aho cyashoye. McMaster yamubwiye uburyo inyubako ikoreramo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yubatswe n'Abashinwa barangiza bakajya biba amakuru ajyanye nayo.

    Perezida Kagame yavuze ko u Bushinwa bufite ibikorwa mu Rwanda n'ahandi muri Afurika ariko 'mu buryo butandukanye' bitewe n'inyungu bubona muri buri gihugu n'ibindi.

    Yavuze ko havuzwe byinshi ku madeni ibihugu bya Afurika bibereyemo Afurika amaze kuba umutwaro ubiremereye, gusa kuri we asanga bidakwiye kuba ikibazo mu gihe nta gihugu na kimwe cyahatiwe gufata ayo mafaranga.

    Ati 'Ntabwo ntekereza ko hari igihugu na kimwe cyo muri Afurika u Bushinwa bwahatiye gufata amafaranga yabwo kugira ngo kibe gifite ayo madeni aremereye, Oya. Ni nayo mpamvu mvuga ngo, kunenga gukwiye kuba ku mpande zombi. Ntibikwiye kuba ku Bushinwa, bikwiye kuba no kuri wa wundi wafashe ideni kugeza aho riba ikibazo gikomeye.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikindi yifuza ko Amerika n'u Burayi birebaho, ari ukwibaza impamvu u Bushinwa buri kwigarurira Afurika, maze iyo migabane yombi ikamenya icyo Afurika ikeneye gituma u Bushinwa bworoherwa no kubyaza umusaruro uyu mugabane.

    Ati 'Ahari ibyo byuho iyo biza kuba byarazibwe n'undi muntu, Afurika ntiba igomba kujya mu Bushinwa ngo ibe igorwa n'ayo madeni umwe afata cyangwa se amakosa umwe yakora muri urwo rugendo.'

    Yakomeje avuga ko Amerika n'u Burayi bikwiye kwibaza uburyo bikorana na Afurika mu nyungu rusange ku buryo byakuraho igisa no kwiharira isoko kivugwa ko u Bushinwa buri gukora mu ishoramari ryabwo muri Afurika.

    Ati 'Ahari abantu bakeneye guhindukira bakibaza ibi bibazo. Ku ruhande rw'u Rwanda, dukorana n'u Bushinwa, dukorana n'ibihugu byose by'umwihariko turi inshuti na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko dukorana n'inshuti zacu zose tuzirikana ibyo dukeneye n'ibyo dushobora gutanga.'

    Perezida Kagame yavuze ko bidashoboka ko Abashinwa baza mu Rwanda baje kujya batanga icyayi mu biro, kuko bene abo mu gihugu batabuze ariko niba ari abantu b'abahanga mu ngeri runaka, bashaka guha akazi abanyarwanda ntacyo bitwaye.

    Ati 'Ntabwo ushobora kuzana Abashinwa miliyoni mu Rwanda ngo bubake imihanda n'ibiraro mu Rwanda. Icyo ni ikindi kibazo, rero dukorana na buri wese bigendanye n'ibyo twemeranyijeho kandi ibyo bikwiye no kuba ku bandi bantu dukorana cyangwa se bakorana natwe ishoramari.'

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari amadeni ibihugu bya Afurika bibereyemo u Bushinwa ndetse bivugwa ko yatangiye no kubiremerera, hari andi yiyongera aturutse mu mikoranire izwi nka 'Paris Club'.

    Paris Club ni uburyo ibihugu 21 bikomeye birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byishyize hamwe bikiyemeza kujya biha inguzanyo ibikennye.

    Perezida Kagame ati 'Abantu ntibajya babivugaho, ideni ni ideni. Uko ryakuremerera ntabwo biterwa n'uko ari iry'Abashinwa cyangwa Abanyaburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika'.

    Perezida Kagame yavuze ko usibye amadeni, hari ubwo ibihugu bimwe bishaka no kugira ukuboko mu miyoborere ya Afurika ku buryo bishaka no gutoranya abayobozi babyo.

    Ati 'Abo si u Bushinwa, ndi kuvuga abandi bavuga ko bakora ibintu neza. Ni ingenzi cyane kumenya ibyiyumviro by'abantu. Ndaguha urugero […] bamwe mu bantu twakoranaga mu Burengerazuba, baje bafite imyumvire y'uko tutita ku burenganzira bwa muntu, kuri demokarasi, ku bwisanzure, baza baje kubidukorera cyangwa kukubwira ngo ukwiye kuzajya ubikora uko babishaka.'

    'Hanyuma turavuga ngo Oya, twe nk'abantu, nta kiremwamuntu aho ariho hose cyashaka kubaho nk'uko undi muntu abishaka. Njye numva ko twese turi ibiremwamuntu, abemera Imana n'ibijyanye n'iremwa, bazi ko twese turi ibiremwamuntu.'

    'Rero nta buryo nakwemerera umuntu gutesha agaciro kanjye kuri urwo rwego, ku buryo baba bari aho bakanyobora cyangwa se baha umurongo abaturage banjye. Ntabwo bishoboka. Kandi icyo ni ikibazo.'

    Yongeyeho ati 'Ibyo bintu byo kugenzura, bijyana no kuvuga ngo nzaguha ibi, nzaguha amafaranga y'ibikorwa by'iterambere, si amagambo ni ibintu bishingiye ku bunararibonye bw'ibyabaye.'

    Perezida Kagame yavuze ko ubu imikoranire y'u Rwanda n'abashoramari mpuzamahanga ishingiye ku bikorwa bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho nk'ibishingiye ku bikorwa bitangiza ikirere.

    Yatanze urugero rw'ishoramari rishobora gukorwa mu nzego zirimo nk'ubuzima, avuga ko rishobora kuba rishingiye nko kubaka inganda, gukora ubushakashatsi n'ibindi byakwagura urwego rw'ubuvuzi muri rusange.

    Yavuze ko no mu bindi bihugu ku mugabane, hafi ya byose binyotewe n'iri shoramari, aho by'umwihariko Isoko rusange rya Afurika rizabigiramo uruhare ku buryo nka Amerika ishobora koroherwa no gushora imari mu gihugu runaka ariko bikajyana n'umugabane wose muri rusange kandi ikabyungukiramo nayo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-n-umwe-ushobora-kwemera-kubaho-uko-abandi-babishaka-perezida-kagame

  • Urw'Ikirenga rwemeje inzitizi zikumira Inteko Ishinga Amategeko guteranira mu ngoro zayo – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro kuri uru rubanza wasomwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Gashyantare 2021.

    Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi niyo yatanze ikirego isaba ko Inteko Rusange y'Umutwe wa Sena n'iy'uw'Abadepite ziteranira ahandi hatari mu Nteko.

    Urukiko rw'Ikirenga rwakiriye iki kirego binyuze mu ibaruwa yasinyweho na Perezida wa Sena n'uw'Umutwe w'Abadepite kuwa 3 Gashyantare 2021.

    Ni ubusabe bushingiye ku ngingo ya 69 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

    Iteganya ko 'Imitwe y'Inteko Ishinga Amategeko ziteranira mu Ngoro zabugenewe mu Murwa Mukuru w'Igihugu, keretse bibujijwe n'inzitizi ntarengwa zemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga rubisabwe na Perezida w'Umutwe w'Inteko Ishinga Amategeko bireba.''

    Muri iyo baruwa, hanatanzwe impungenge zishingiye ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatangajwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 2 Gashyantare 2021, yanzuye ko inama zihuza abantu imbonankubone zibujijwe.

    Ubusanzwe, itegeko riteganya ko kugira ngo Inteko rusange iterane mu buryo bwemewe n'amategeko igomba guteranira mu Ngoro yabugenewe. Urukiko rw'Ikirenga ni rwo Itegeko Nshinga riha ububasha bwo kwemeza niba hari inzitizi zikomeye zishobora gukuraho iki cyemezo.

    Ingingo ya 70 y'Itegeko Nshinga igena ko kugira ngo buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko uterane byemewe n'amategeko, ugomba guteranira mu ngoro zabugenewe, inama yatumijwe, hari umurongo w'ibyigwa, yabaye mu gihe cy'ibihembwe kandi hari nibura 3/5 by'abawugize.

    Nyuma yo kwakira ubusabe bwatanzwe n'Inteko, Urukiko rw'Ikirenga rwabusuzumiye mu nama y'abacamanza yabaye ku wa 4 Gashyantare 2021.

    Urukiko rw'Ikirenga rwemeje ko ubusabe bw'Inteko, Imitwe yombi bufite ishingiro kuko inama rusange z'imitwe yombi idashobora guteranira mu ngoro zisanzwe kubera ubukana bwa COVID-19 n'ingamba zashyizweho, runemeza ko ishobora kuba hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe inzitizi zizaba zikiriho.

    Ubusanzwe Inama y'Inteko rusange ikorwa hubahirizwa ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus harimo nko guhana intera no kwambara udupfukamunwa n'amazuru.

    Mu gihe hari inzitizi ku guterana kw'Inteko rusange byemezwa n'Urukingo rw'Ikirenga, ariko narwo iyo rudashobora guterana, Perezida wa Repubulika yemeza aho inama iteranira akoresheje Itegeko-teka.

    Si ku nshuro ya mbere hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu mirimo y'Inteko nko muri za komisiyo kuko mu mwaka ushize hari ibikorwa byinshi byabaye rikoreshejwe mu gihe hari abayobozi b'ibigo bitandukanye batangaga ibisobanuro ku ngingo zinyuranye.

    Ku wa Gatanu, tariki 5 Gashyantare 2021, nibwo biteganyijwe ko Inteko rusange imitwe yombi izatangira igihembwe cyayo cya kabiri gisanzwe cya 2020/2021.

    Igihembwe gisanzwe kimara amezi abiri, aho Perezida wa Sena n'uw'Umutwe w'Abadepite batanga ubutumire bugaragaza ibizigwaho muri icyo gihe. Igihembwe cya mbere gitangira ku wa 5 Ukwakira, icya kabiri gitangira ku wa 5 Gashyantare mu gihe icya gatatu kiba ku wa 5 Kamena.

    Urukiko rw'Ikirenga rwemeje inzitizi zikumira Inteko Ishinga Amategeko guteranira mu ngoro zayo, rufata umwanzuro ko inama y’Inteko rusange izaba hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ingingo ya 72 y'Itegeko Nshinga ivuga ko ibihembwe bisanzwe bitumizwa na Perezida wa buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko, bikabera ku matariki ateganywa mu mategeko ngenga agena imikorere yayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urw-ikirenga-rwemeje-inzitizi-zikumira-inteko-ishinga-amategeko-guteranira-mu

  • Umugeni yagizwe umupfakazi ku munsi w'ubukwe bwe n'abari babutashye #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wari uzwi ku izina Christina,yabonye ibyiza by'urukundo mu kanya gato kuko uwo bari bagiye kurushinga yiciwe mu bukwe bwabo n'abo yari yatumiye.

    Amashusho yashyizwe hanze,yagaragaje aba bombi bari kubyinirira mu kabyiniro ko mu gace kitwa Vlasovo ko mu mujyi wa Moscow.

    Aba bombi n'abashyitsi babo barimo kubyina bakanyuzamo bagahoberana mu gihe inyuma haturitswaga ibishashi hanacurangwa indirimbo.

    Ku munsi wa kabiri w'ubukwe bw'aba bantu,nibwo havutse imvururu zatumye umugabo w'uyu mugore witwa Radu Cordinianu w'imyaka 34, n'umuvandimwe we Philip Cordinianu w'imyaka 36 barashwe barapfa imbere y'uyu mugeni.

    Amakuru avuga ko aba bombi barashwe barapfa ubwo bashwanaga na bamwe mu batumirwa babo bakekwagaho ubwicanyi nabo bavukana.

    Gushwana kw'aba bavandimwe n'aba bakekwa bavukana kwarenze igipimo bahita batangira kurasana.

    Ikinyamakuru Life cyo mu Burusiya cyavuze ko abakekwa bivugwa ko bari abashyitsi bo ku ruhande rw'umukobwa bahise batabwa muri yombi na polisi ku muni ukurikiyeho.

    Uyu mugeni wiciwe umugabo yanditse kuri Instagram ye ati 'Ni gute nzabaho ntagufite mugabo nkunda?.Nzahora ndi umugore wawe ndagusezeranya.uzahora uri uwa mbere.Tuzahorana iteka.'



    Bwana Radu Cordinianu wishwe ku munsi w'ubukwe bwe

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugeni-yagizwe-umupfakazi-ku-munsi-w-ubukwe-bwe-n-abari-babutashye

  • Impinduka muri Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, yamaze gutangaza ko amarushanwa y’uyu mwaka ijonjora ry’ibanze rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Kuva tariki ya 9 Mutarama 2021, nibwo byari byitezwe ko hazatangira amanjora ya MissRwanda 2021, ariko bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho ingendo zitari zimewe kuva mu karere kamwe ujya mu kandi byahise bisubikwa, nyuma bihumira ku mirari ubwo umujyi wa Kigali washyirwaga mu Kato.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda, Meghan Nimwiza, avuga ko ibindi byiciro byo bizaba mu muhezo.

    Ati' 'Miss Rwanda ni amarushanwa ngarukamwaka abakobwa benshi bifuza kwitabira. Mu myaka yashize, aya marushanwa yaramenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gihe amahirwe atanga na yo yagiye yiyongera buri mwaka.'

    'Tumaze gutangaza Miss Rwanda 2021 no gusuzuma ko abifuza kuzitabira amarushanwa bari bamaze kwiyandikisha kuri murandasi, twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w’ikoranabuhanga ndetse n’umuhezo aho kuyasubika.'

    Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo kwirinda ziriho, abategura Miss Rwanda bateguye gahunda ifatika hamwe n’umurongo ngenderwaho uzatuma Miss Rwanda yo mu 2021 ikorwa ariko mu buryo bwizewe mu kurengera ubuzima, haba ku bahatana ndetse n’abategura.

    Muri gahunda nshya, ibyiciro bitanu byose byo gutora bizakorwa neza, aho amajonjora n’ibindi bikorwa by’ibanze bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga naho 'pre-selection,’ umwiherero na finale bikorwe hifashishijwe uburyo bw’umuhezo.

    Mu gice cy’amajonjora y’ibanze, abazitabira amarushanwa bazasabwa gutanga amashusho yabo n’ibisabwa byihariye, abagize akanama nkemurampaka bazabisuzuma hanyuma bashingiye ku nsanganyamatsiko y’'ubwiza, ubuhanga n’umuco’, hatorwe abahatana bujuje ibisabwa.

    Abazitabira amarushanwa bazanyura mu igenzura hamwe n’itsinda ryose ritegura irushanwa bakorerwe ikizamini cya PCR COVID-19 hanyuma bashyirwe mu muhezo aho ibyiciro byose bizakurikira bizabera kugeza kuri finale.

    Nimwiza yakomeje agira ati: 'Iyi gahunda yaragenzuwe kandi yumvikanyweho n’impande zose n’abaterankunga nyuma y’inama zitandukanye. Ibyiciro byose bizamenyeshwa kandi abaturage bazakurikirana amakuru y’irushanwa yose ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye.'

    'Ibikorwa byinshi ku isi byabaye ngombwa ko bihinduka mu buryo bushya nyuma y’iyaduka ry’iki cyorezo, ntacyabuza na Miss Rwanda. Inzira zose zarashakishijwe kugira ngo imyiteguro y’irushanwa rya 2021 ikorwe neza, nk’ibindi bikorwa byinshi ku isi.'

    Kwiyandikisha kuri murandasi birakomeje ariko bizasozwa ku ya 8 Gashyantare 2021. Icyemezo cyo gukomeza iyi myiteguro cyaje nyuma y’isuzuma ryakozwe, ryerekanye ko amajonjora ya Miss Rwanda ashobora gutegurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

    Nimwiza ati: 'Iki cyemezo cyatewe ahanini n’uko abakobwa benshi bari bamaze kwiyandikisha kandi bagaragaza ko bifuza kwitabira kandi ntitwashoboraga kubabuza amahirwe. Turizera ko icyorezo kizagabanuka vuba kugira ngo habeho urwego runaka rw’ibisanzwe ariko bitabaye ibyo, ubuzima bugomba gukomeza ariko mu buryo bw’ubwirinzi.'

    Mu mpinduka nshya, kwiyandikisha bizarangira ku ya 8 Gashyantare mu gihe ibikorwa by’amajonjora y’ibanze byo bizatangira kuva ku ya 9 Gashyantare kugeza ku ya 18 Gashyantare. Kuva ku ya 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.

    Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe 'pre-selection’ yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

    Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Finale izabera kuri Kigali Arena kandi izaba itambuka kuri RBA.

    Miss Rwanda y’impinduka

    Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe 'Miss Rwanda y’impinduka’, nyuma y’amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n’abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n’inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw’umubiri (BMI).

    Bitandukanye no mu marushanwa y’imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n’abageze mu cyiciro cy’umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n’impano zabo nziza mu gihe cy’umwaka wose.

    Nishimwe Naomie, Nyampinga w’u Rwanda 2020

    Tariki ya 20 Werurwe biteganyijwe ko ari bwo hazaboneka uwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impinduka-muri-miss-rwanda-2021