Blog

  • Giorgio Chiellini yiyise ikigoryi kubera ikipe ikomeye mu Bwongereza yanze gukinira afite imyaka 16 #rwanda #RwOT

    Uyu kapiteni wa Juventus yavuze ko yari 'igicucu'kuba yaranze kwerekeza muri Arsenal kuko yemeraga kumuha umushahara mwiza ku myaka ye 16 ariko akanga kuyerekezamo kuko ngo yari kuba atereranye ikipe yakiniraga yitwa Livorno.

    Arsene Wenger yifuzaga kugura uyu myugariro ukomeye muri Arsenal ariko ngo uyu mukinnyi yahisemo kubera indahemuka ikipe ya Livorno,ikintu ngo yicuza cyane.

    Uyu myugariro watwaye ibikombe 9 bya Serie A,yahabwaga na Arsenal ibihumbi 66 by'amapawundi ku mwaka icyo gihe.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru So Foot kuri iki cyemezo yafashe,yemeza ko ngo yahawe miliyoni 200 z'amafaranga akoreshwa mu Butaliyani.

    Yagize ati 'Nari mfite imyaka 16 nakinaga muri Serie C,nabonye ubusabe bwampaga miliyoni 200 z'amalira ku mwaka.

    Numvaga ntiteguye.Iyo mbyemera,byari kuntera kumva ko ngambaniye ikipe ya Livorno.'

    Chiellini yahise yerekeza muri AS Roma mu mwaka wakurikiyeho hanyuma yerekeza muri Juventus amaze gukinira imyaka 15.

    Uyu mukinnyi amaze gukinira ikipe y'Ubutaliyani inshuro 105.

    Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal,Robin Van Persie,yahishuye ko yigeze kugira inama umutoza Arsene Wenger yo kugura Chiellini kubera ishyaka ryo gutsinda ahorana.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/giorgio-chiellini-yiyise-ikigoryi-kubera-ikipe-ikomeye-mu-bwongereza-yanze

  • Mutsinzi Ange, Byiringiro Lague na Fitina ba APR bari mu babengutswe n’amakipe #rwanda #RwOT

    Amakipe yabengutswe aba bakinnyi ntiyavuzwe gusa ngo bari mu bakinnyi bitwaye neza mu mikino bakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi yagarukiye muri 1/4 cya CHAN.

    Abo ni Mutsinzi Ange, Byiringiro Lague na Omborenga Fitina ba APR FC ndetse na Hakizimana Muhadjili.

    Hari abakinnye CHAN bamaze kubona amakipe

    Umukinnyi Saidi Kyeyune w’Ikipe ya Uganda akaba sanzwe anakinira URA FC, ubu ni umukinnyi w’ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan.

    Uyu mukinnyi yigaragaje atsinda ibitego bibiri by’amashoti ya kure yatsinze Togo na Maroc muri iri rushanwa rya CHAN.

    Peter Muduhwa myugariro wa Zimbabwe na we ubu ni umukinnyi wa Simba SC yo muri Tanzania aho yari avuye mu ikipe ya Highlanders FC yo muri Zimbabwe.

    Simba kandi yanasinyishije umukinnyi wo hagati wa DR Congo Doxa Gikanji, akaba yari asanzwe akinira ikipe ya Daring Club Motema Pembe.

    Soumaila Ouattara wa Burkina Faso usanzwe akinira Rahimo FC na we yamaze kwerekeza muri Raja Casablanca yo muri Maroc.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mutsinzi-Ange-Byiringiro-Lague-na-Fitina-ba-APR-bari-mu-babengutswe-n-amakipe

  • Nizeyimana Mirafa yamaze gusinyira ikipe yo muri Zambia #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Mirafa yamaze gusinyira ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia, ni mu gihe yari yitezwe muri Napsa Stars yo muri iki gihugu.

    Kuva mu Gushyingo 2020, Mirafa Nizeyimana ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports yari muri Zambia aho yari agiye kurangizanya n’ikipe ya Napsa Stars FC.

    Akigera muri iki gihugu ntibyakunze ko ayisinyira aho atumvikanye n’iyi kipe kuko ibyo bumvikanye akiri i Kigali iyi kipe yabihinduye.

    Uyu mukinnyi akaba yemereye ISIMBI ko yamaze gusinyira Zanaco FC kuko atabashije kumvikana n’ikipe ya Napsa Stars.

    Akaba yamaze gusinyira Zanaco FC yo muri Zambia imyaka ibiri y’amasezerano.

    Nizeyimana Mirafa akaba yari umukinnyi wa Rayon Sports yinjiyemo 2019 ayisinyira imyaka 2. Yakiniye amakipe atandukanye nka Etincelles, Police FC na Rayon Sports.

    Mirafa yamaze gusinyira Zanaco FC yo muri Zambia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nizeyimana-mirafa-yamaze-gusinyira-ikipe-yo-muri-zambia

  • Mugenzi wawe akeneye kukubonamo umumaro muri iki gihe #rwanda #RwOT

    Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo. Filimoni 1: 2

    Mu isi tubaho mu buzima butandukanye, ariko buri wese uko ari Imana yamuhaye inzira yo gukoreramo umugisha binyuze muri mugenzi we, kuko buri wese agira icyo akenera ku wundi.

    Muri byose rero, umukoro ukomeye abantu dufite ku isi, ni ugushyira mu bikorwa itegeko ry’Imana ridusaba kugira urukundo [(Ukunde mugenzi wawe nk’uko Wikunda) Abalewi 19:18, Matayo 19:19, Abaroma 13:9]. Kandi tukabikora tutarambirwa ndetse tutinuba kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwacu, kuko Imana nayo ntijya yinubira kudukorera ibyo tuyisaba.

    Icyo Imana igushakaho ni uko mugenzi wawe akubona nk’umugisha kuri we, ni uko abona kugira neza kw’Imana binyuze muri wowe. Ese wumva hari icyo urusha undi? Yego hari benshi ufite ibyo urusha ndetse bifuza kugera ku rwego ugezeho. Ese wibaza ngo ni ryari runaka ankeneye? Agukeneye uyu munsi.

    Ntiwavuga ko ukunda Imana, wirengagije ikibazo mugenzi wawe afite. Ntiwavuga ko ukorera Imana utarabona, umuturanyi wawe muziranye, wabonye ukanamenya ibye yabuze icyo agaburira abana, yaburaye se, yarembeye iwe ku bwo kubura ubushobozi, kandi hari icyo wowe wakora akoroherwa. Uyu munsi wagira icyo ukora ukabera abandi umugisha.

    Ntabwo twakijijwe ku bw’imirimo myiza twakoze ahubwo ni ubuntu, ariko tumaze kwizera Yesu, tugakizwa Yesu yaduhaye itegeko ryo gukora imirimo myiza, ndetse twasobanukiwe ko turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. (Abefeso 2:10). Ndetse niyo tuzahemberwa nitugera mu ijuru.

    Gukorera Imana ni ugukorera abantu. Uyu munsi, mugenzi wawe akwiriye kukubonamo igisubizo kimuhembura, umuruhure umutima.

    Imana ibahe umugisha kandi iduhe umutima ukunda abandi nkatwe ubwacu.

    Inyigisho yateguwe na Ev. Ernest Rutagungira

    Source: InyaRwanda.com

    Wanakurikira kandi iyi nyigisho igendanye no gufasha

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mugenzi-wawe-akeneye-kukubona-nk-uw-umumaro-muri-iki-gihe.html

  • Rulindo : Umuguhungu uvugwaho kunanirana arakekwaho kwica nyina wamwibyariye #rwanda #RwOT

    Uyu musore usanzwe aba mu Mujyi wa Kigali aho akora akazi ko kotsa inyama, ngo yari aherutse gusubira kuba iwabo nyuma y’uko Umujyi wa Kigali usubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko hari uwagihaye amakuru ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki 04 Gashyantare ari bwo abaturage bo mu Kagari ka Rudogo muri uriya Murenge wa Cyinzuzi babonye umurambo w’uriya mukecuru mu kanya gato bagahita babona uriya muhungu we n’umukozi wo muri ruriya rugo bafite isuka iriho amaraso.

    Oswald Kanyoni uyobora kariya Kagari ka Rudogo, avuga ko mu bahise bafatwa barimo uriya muhungu we ndetse n’uwo mukozi wakoraga akazi ko kwahirira inka ubwatsi.

    Yagize ati 'uwo muhungu we n’umukozi bose bahise batabwa muri yombi aho bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rigikomeje.'

    Abaturanyi b’uriya muryango, bavuga ko uyu muhungu ukekwaho kwica nyina yakunze kurangwa n’imyitwarire mibi muri kariya gace.

    Ivomo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rulindo-Umuguhungu-uvugwaho-kunanirana-arakekwaho-kwica-nyina-wamwibyariye

  • Ububabare bukabije Jacques Tuyisenge yanyuzemo, kubura ibitotsi mu ijoro ry’imvune yakanze abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira APR FC akaba na kapiteni w’ikipe y’iguhugu ya CHAN, Jacques Tuyisenge yasobanuye ububabare bukomeye yanyuzemo ubwo yagiraga imvune mu mukino wa 1/4 wa CHAN 2020.

    Jacques Tuyisenge yagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi ry’iburyo tariki ya 31 Mutarama 2021 mu mukino wa 1/4 cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun aho u Rwanda rwakinaga na Guinea Conakry.

    Ku munota wa 11 gusa, Jacques Tuyisenge yari asohotse mu kibuga kubera imvune nyuma yo gukandagirwa mu ivi na Mory Kanté ukina mu kibuga hagati muri Guinea Conakry.

    Uyu mukinnyi yasobanuye ko yagize ikibazo cy’inyama y’umukaya aho ivi rihurira aho azamara hanze y’ikibuga ibyumweru biri hagati ya 4 na 6.

    Ati“Nagize ikibazo cy’inyama y’umukaya w’aho ivi rihurira (ligament) yakwedutse, kandi yacitseho akantu gato, ariko abaganga bambwiye ko bidasaba kubagwa, bambwiye ko nzamara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu ntakina.'

    Yakomeje avuga ko yanyuze mu buribwe bukabije ndetse ko atabashaga gukandagira ndetse n’iryo joro atasinziriye.

    Ati“Ngisohoka mu kibuga ntabwo nabashaga gukandagira ku buryo n’iryo joro nyuma y’umukino kuryama byaranze kubera ububabare bwinshi nari mfite, ariko ubu bwaragabanutse ndumva ndi koroherwa.'

    Jacques Tuyisenge akaba avuga ko arimo koroherwa, gusa yashimiye abanyarwanda uburyo babaye inyuma muri CHAN abizeza ko mu mikino iri imbere bazaba ibyishimo.

    Tuyisenge Jacques ahamya ko anyuze mu buribwe bukomeye

    Jacques Tuyisenge ntabwo umukino wa Guinea wamugendekeye neza, gusa ngo ubu arimo koroherwa

    Mory Kanté nyuma y’umukino yagiye gusaba imbabazi Jacques Tuyisenge

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ububabare-bukabije-jacques-tuyisenge-yanyuzemo-kubura-ibitotsi-mu-ijoro-ry-imvune-yakanze-abanyarwanda

  • Jim Caviezel yahwituye abamanika amafoto ye mu nzu bazi ko ari we Yesu #rwanda #RwOT

    Abenshi ku isi bazi neza ishusho ya Yesu ariko nyamara abahanga bemeza ko nta foto ye yafashwe kuko ikoranabunga ribasha gufata amashusho n’amafoto byari bitaraza mu gihe cye, abazwi nka we abenshi ni abakinnye filime ye bisanisha newe barimo, Robert Powell, Jim Caviezel n’abandi.

    Reka tugaruke kuri Jim Caviezel, wanamenya ko mu bakinnye Filime za Yezu mu bihe bitandukanye, bamwe ntabwo bari n’abakirisitu ahubwo ni impano yabo ikomeye yo kwisanisha na Yesu mu nkuru ivugwa muri Bibiliya. Bityo ibyanditswe bigakinwa, ababikinnye bakamamara ku isi maze amadini n’amatorero bagatangira kumanika no kwambara isura y’aba bakinnyi.

    Jim Patrick Caviezel yavutse ku ya 26 Nzeri 1968, ni umukinnyi wa Filime w’umunyamerika. Caviezel yatangiye kumenyekana ku isi nyuma yo gukina muri Filime ya Yesu yitwa 'The Passion of the Christ’ akinamo nka Yezu Kirisito muri 2004.kuva icyo gihe yisanga mu nzu nyinshi ku isi amanitse mu byumba bamusenga akababara cyane. Mu zindi nshingano za Caviezel harimo kugaragara muri Filime 'The Thin Red Line' muri 1998 n’izindi nyinshi.

    Caviezel yavukiye ku musozi wa Vernon i Washington, akaba umuhungu wa Margaret wahoze ari umukinnyi wa filime akaba mwene James Caviezel, umushoramari wanakinaga Basketball. Jim Caviezel yakuriye mu muryango w’Abagatolika bakomeye i Conway, i Washington mu gihe Se akomoka muri Silovakiya no mu Busuwisi, naho nyina ni umunya-Irlande.
    Jim Patrick Caviezel

    Uyu mugabo Jim Caviezel w’imyaka 52 y’amavuko yari asanzwe ari umukinnyi wa Basketball ukomeye nka Se, ntiyabikomeza kubera yaje kuvunika ajya kwiga ibijyanye no gukina Filime aza kwinjira muri Hollyhood. Yatangiye impano ye kuva mu 1991. Nyuma yo kwigaraza nka Yesu hari byinshi bimubabaza abona hirya no hino harimo kuba abantu baba barajwe ishinga no kumubona bazi ko ari Yesu.

    Hari byinshi n’amagambo yavuze akomeye afasha benshi bayumvise yagize ati:

    'Sinshaka ko abantu bambona, nibabone Yesu. Sinifuza ko abantu banyizera, nibizere Yesu kuko ibyaha byanjye n’ibyaha byawe ni byo byamushyize ku musaraba”.

    Yakomeje agira ati”N’ubwo ujya mu rusengero buri cyumweru ariko ndakumenyesha ko Kristo nyawe ari hanze mu buzima bwa buri munsi, abo muhurira munzira ukabafasha utanabazi, uko ubaho ubuzima bwawe uko ubera urugero rwiza abandi ibyo byose birimo Yesu. Niba ushaka icyubahiro uyu munsi icishe bugufi kurusha uko wabikoraga umunsi wabanje. Mu bubabare bwose haba hihishemo amahirwe'.

    Source:inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Jim-Caviezel-yahwituye-abamanika-amafoto-ye-mu-nzu-bazi-ko-ari-we-Yesu.html

  • Neymar Jr yahishuye impamvu atifuza gukina muri shampiyona yo mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Neymar Jr byigeze kuvugwa ko yifuzwa n'ikipe ya Manchester United ubwo yatozwaga n'Umuholandi Louis Van Gaal,gusa uyu mukinnyi yavuze ko adashimishwa na Premier League kubera ko isaba gukoresha imbaraga z'umubiri cyane ndetse habamo gukoraaho bibyara imvune nyinshi.

    Neymar Jr yabwiye Mail ati 'Ntabwo nkunda kureba Premier League cyane gusa numvise ko ibamo imvune nyinshi no gukoranaho mu mukino.Gusa na shampiyona y'Ubufaransa ibamo gukoranaho cyane.'

    Neymar Jr yagiye atsinda amakipe menshi yo mu Bwongereza ibitego ubwo yari mu ikipe ya FC Barcelona niyo akinira ubu ya PSG ubwo bari muri Champions League.
    Mu nshuro 6 yahuye na Manchester City yayitsinze 5,atsinda kabiri Arsenal ndetse yatsinze rimwe Liverpool na Manchester United.

    Mu mukino wibukwa cyane uyu mukinnyi w'imyaka 28 aheruka gutsindamo ikipe yo mu Bwongereza,n'uwo yafashije PSG gutsinda United ibitego 3-1 aho yashwanye bikomeye na Scott McTominay ndetse bivugwa ko yamukuruye imyanya y'ibanga.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yahishuye-impamvu-atifuza-gukina-muri-shampiyona-yo-mu-bwongereza

  • Ubumwe bwa Africa 'bwizeje gutanga urukingo rwa Coronavirus mu byumweru bitatu' #rwanda #RwOT

    Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo ya John Nkengasong ukuriye ikigo cyo kurwanya ibyorezo cya AU atangaza ibi, gusa ntiyavuze itariki iyo gahunda izatangiriraho.

    Mbere, AU yabanje kubona doze miliyoni 270 z'inkingo izakura ku bazikora ikaziha ibihugu bigize umuryango, mu cyumweru gishize AU yavzue ko yabonye aho izakura izindi doze miliyoni 400 za AstraZaneca.

    Ibihugu bimwe bya Africa byatangiye gukingira birimo Misiri, Guinea, Morocco na Seychelles.

    Africa y'Epfo, ifite umubare munini w'abapfa n'abandura iki cyorezo muri Africa, kuwa mbere nibwo yakiriye ikiciro cya mbere cy'inkingo ariko gahunda yo gukingira ntiratangira.

    Ibihugu byinshi bya Africa bizabona inkingo muri gahunda mpuzamahanga ya Covax, itandukanye n'iyi ya AU, gusa hari n'ibiteganya kwivuganira n'inganda zikora inkingo.

    Ibihugu bimwe bya Africa nk'u Burundi, Eritrea, Gabon, Lesotho, Madagascar na Tanzania ntibiri ku rutonde rw'agateganyo rw'ibizahabwa inkingo muri gahunda ya Covax.

    OMS ivuga ko ibihugu bitari kuri urwo rutonde rwatangajwe kuwa gatatu “byiguriye inkingo ubwabyo, ntibyazisabye, cyangwa se ntibirashyirwa mu bazazihabwa”.

    Covax igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo kuko hari impungenge z'uko ibihugu bikize biri kuzigwizaho ku buryo ibi bishobora kuburiramo.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ubumwe-bwa-africa-bwizeje-gutanga-urukingo-rwa-coronavirus-mu-byumweru-bitatu

  • Umuhanzi Kagame Charles yahishuye uko Imana yamurokoye urupfu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kagame Charles uba Australia, arashima Imana yamurokoye impanuka aherutse gukora iba yaratwaye ubuzima bwe.

    Uyu muhanzi abarizwa mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffs Harbour, ni naho akorera umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Kagame Charles umaze igihe kitari gito abarizwa hanze y’u Rwanda, mu minsi ishize humvikanye amakuru y’uko yakoze impanuka ikomeye, abakunzi be bakomeza kwibaza ukuri kwayo n’uko yaba amerewe magingo aya.

    Uyu muhanzi yemeje aya makuru aho avuga ko yakoze impanuka y’imodka ariko ubu akaba arimo gukira.

    Ati' Impanuka nakoze ni iy’imodoka nkaba naragize ikibazo cy’igufwa ry’akaboko k’iburyo, gusa ku bw’urukundo rw’Imana nkaba ndi amahoro ndetse ndi gukira'

    Ku ruhande rw’umuziki we avuga ko ibikorwa byinshi byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

    Ati'Ku ruhande rwa muzika naho nkomeje gukora cyane n’ubwo ibikorwa twari dufite byagiye bikomwa mu nkokora na Coronavirus bigatuma bitazira igihe bisanzwe bizira, muri ibyo bikorwa harimo nk’indirimbo y’amashusho yagombaga gusohoka vuba mbere y’uko 'Guma mu rugo’ ya Kigali igaruka kuko hari scene zakorerwaga mu Rwanda. Ikindi hari indirimbo ziri muri studio ndetse harimo na collabo twifuzaga gukora mu gihe cyose icyorezo cyaba kiirangiye'.

    Indirimbo ye y’amashusho azaheraho ashyira hanze yitwa 'Amakuru' ikaba iri kuri Album ya mbere ari gukora igizwe n’indirimbo 10, amajwi yayo akaba yarakozwe na Boris.

    Yakomeje asaba abakunzi babo kubashyigikira ariko birinda iki cyorezo cyugarije Isi, bafatanya na leta mu kubahiriza ingamba zo kukirinda.

    Kagame Charles mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo 4, zirimo; 'Ahindura ibihe', 'Tubagarure', 'Ntuzibagirwe' ndetse n’indi yitwa 'Naragukunze'.

    Kagame Charles abarizwa muri Moriah Entertainment Group ibarizwamo abandi bahanzi b’amazina akomeye mu muziki wa Gospel barimo; Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo, Kanuma Damascene , Fortran Bigirimana n’abandi.

    Charles Kagame ashimira Imana ku bw’impanuka yarokotse

    Amakuru niyo ndirimbo nshya ya Kagame igiye gusohoka

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/umuhanzi-kagame-charles-yahishuye-uko-imana-yamurokoye-urupfu