Blog

  • Abanyamahanga ba Rayon Sports banze kwitabira inama #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’abanyamahanga bakinira ikipe ya Rayon Sports, banze kwitabira inama yafatiwemo umwanzuro wo kugabanyirizwa umushahara bakajya bahembwa 30%.

    Ni inama yabaye ku wa 24 Mutarama 2021, abakinnyi n’abandi bakozi ba Rayon Sports babwiwe ko kuva shampiyona yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, bagiye kujya bahembwa 30% by’umushahara wabo.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi 5 ba Rayon Sports b’abanyamahanga batigeze bayitabira, aba bakaba biyongera ku bakinnyi b’iyi kipe bari mu ikipe y’igihugu.

    Nyuma y’isohoka ry’uyu mwanzuro aba bakinnyi bakaba batemeranya n’ubuyobozi ku byo kuba bakata umushahara bakajya bahembwa 30% kuko bavuye iwabo baje mu kazi bityo ko ayo mafaranga ntacyo yamara ku miryango yabo.

    Umwe muri aba banyamahanga aganira na ISIMBI yagize ati“ntabwo byoroshye nshuti. Njye ntegereje ko bafungura. Mu Rwanda si iwacu no kurya ni ikibazo, mfite umuryango ufite ibyo umbaza, narawusize nje gupagasa. Ubuse amafaranga mpembwa wampa 30% hagasigara iki? Yamfasha iki? Abanyamahanga twarabyanze ariko abanyarwanda bo barabyemeye.”

    Mu banyamahanga Rayon Sports ifite harimo Umar Sidibe ukomoka muri Mali, Drissa Dagnogo na Jean Vital Ourega bakomoka muri Cote d’Ivoire, Manace Mutatu ukomoka muri DR Congo na Sunday Jimoh ukomoka muri Nigeria.

    Abakinnyi b’abanyamahanga ntibemera igabanyirizwa ry’umushahara iyi kipe yakoreye abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamahanga-ba-rayon-sports-banze-kwitabira-inama

  • Soma ubutumwa Shaddy Boo yanditse kuri Rayon Sports ndetse na Gasogi United #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy wabaye Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, M kuri ubu aribaza uwasigara afite abafana benshi mu Rwanda hagati ye na Gasogi mu gihe ikipe ya Rayon Sports yaba isenyutse.

    Ku rubuga rwe rwa Twitter, Shaddy Boo yavuze ibi ku bw'amakur ko Rayon Sports bisanzwe bizwi ko ifite abafana benshi mu gihugu, yamaze kwirukanwa mu nzu yakoreragamo.

    Shaddy Boo ati: 'Nubwo ntabyifuza, buriya Rayon Sport isenyutse mwazajya mufana iyihe cga inde ? Gasogi cga Njyewe ?  Ngo Rayon Sport yabuze amafranga yo kwishyura ? Bayirukanye. '

    Bamwe mu bamukurikira bavuga ko ibyo bitabaho, abandi bakamubaza niba bamufana kandi we atari ikipe yewe ntabe n'umukinnyi wa ruhago.

    Nubwo ntabyifuza ,buriya Rayon Sport isenyutse mwazajya mufana iyihe cga inde ? Gasogi cga Njyewe ?.

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) February 5, 2021

    Ngo Rayon Sport yabuze amafranga yo kwishyura ? Bayirukanye

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) February 5, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/05/soma-ubutumwa-shaddy-boo-yanditse-kuri-rayon-sports-ndetse-na-gasogi-united/

  • CNLG yaburiye abitwikira Youtube bagakwiza imvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa CNLG yageneye Abanyarwanda by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube mu gihe Isi yose yitegura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zayobotswe n'ingeri zitandukanye z'abanyarwanda, hari abakomeje kuzikoresha mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Itangazo ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, rivuga ko nyuma yo gusesengura ibiganiro bitandukanye binyuzwe kuri YouTube n'izindi mbuga nkoranyambaga byagaragaye ko hagenda hakoreshwa imvugo zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Rikomeza rivuga ko izo mvugo 'Zirangwa no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyitesha agaciro, izikurura amacakubiri mu Banyarwanda, kwangisha abaturage gahunda z'ubuyobozi bw'igihugu, kubakangurira kwigomeka no gutera abaturage intugunda hagamijwe kubyutsa imidugararo.'

    CNLG yavuze ko iyi myitwarire ibujijwe kandi ihanwa n'Amategeko u Rwanda rugenderaho.

    Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n'amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano rigaragaza ko ibyaha by'ingengabitekerezo bihanishwa hagati y'imyaka itanu n'imyaka 15 y'igifungo hiyongereyeho n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.

    Dr Bizimana yashimangiye ko buri munyarwanda afite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure nk'uko abyemererwa n'Itegeko Nshinga n'andi mategeko ariko ntabwo agomba gutandukira ngo akoreshe imvugo zigize ibyaha, zibujijwe n'amategeko igihugu kigenderaho.

    CNLG ivuga ko mu rwego rwo kwitegura neza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakoewe Abatutsi, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakangurirwa kuvana isomo mu mateka akakaye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hirindwa imvugo zigamije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kongera gusubiza abanyarwanda mu icuraburindi, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyobya rubanda muri rusange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cnlg-yaburiye-abitwikira-youtube-bagakwiza-imvugo-zihembera-ingengabitekerezo

  • The Ben yaba yajyanye muri Amerika n’umukunzi we Pamela? #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda The Ben wari umaze igihe yibera mu Rwanda, yaraye asubiye muri Amerika aho bivugwa ko yajyanye n’umukunzi we Uwicyeza Pamela, ni mu gihe uyu mukobwa yibereye muri Kenya.

    The Ben yari amaze umwaka urenga ari mu Rwanda aho yageze mu Gushyingo 2019 yitabiriye igitaramo cya East African Party cya 2019, akaba asubiye USA aho asanzwe aba anakorera umuziki we.

    Hibazwaga byinshi ku cyatumye uyu musore adasubirayo, ni mu gihe byavuzwe ko yamaze kugura inzu mu Rwanda ndetse atazasubirayo, gusa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu akaba yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu musore akaba ataherekejwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamela kuko amaze iminsi muri Kenya, amakuru akaba yavugaga ko ari ho azafatira indege imujyana muri Amerika akazahahurira na The Ben, gusa amakuru yizewe agera ku ISIMBI avuga ko atazamusangayo ndetse ko ari muri Kenya ku mpamvu ze bwite.

    The Ben yasubiye muri Amerika, byuvugwaga ko yajyanye n’umukunzi we ariko yibereye Kenya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yaba-yajyanye-muri-amerika-n-umukunzi-we-pamela

  • Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa 'Idamange Yvonne' ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w'urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Yvonne Idamange Iryamugwiza, akomoka I Kigese na Mibirizi mu Karere ka Kamonyi ho mu ntara y'amajyepfo, amaze kuba ikimenywa na bose kubera videwo ebyiri z'urufaya zikurikiranya yashyize ku murongo we wa Youtube zuzuye ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse adasize kwikora mu nda kurimo gusebya Leta yahagaritse Jenoside akavuga ko ubu Jenoside leta yayigize igicuruzwa aho ngo ''icuruza amagufa y'abacu''nk'uko abivuga cyokora akavuga ko muri iyi minsi Covid 19 leta yayisimbuje iturufu ya Jenoside

    Videwo ya mbere Idamange uyu yayishyizeho kuwa 31 Mutarama 2021 ifite umutwe ugira uti ''Abanyarwanda turambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse'', Videwo ya kabiri nayo ifite umutwe ugira uti 'TURASHAKA IBYEMEZO BINOGEYE ABANYARWANDA BITARI INTICA NTIKIZE' iyi yayishyizeho ku itariki ya 3 Gashyantare 2021, Iyo ubasha gusesengura ni videwo akora afatishije Telefone kuko amashusho yayo aciriritse cyane, Ariko iyo ukomeje gusesengura neza ibigaragarira amaso n'isesengura ni uko ari ibikorwa akora yifashishije indi kipe bakorana bafatanyije iyi migambi ye yo kwangisha ubuyobozi rubanda, igandisha abaturage ngo bigumure ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo kibasiye isi cya Covid 19

    Idamange Iryamugwiza Yvonne ni Umugore w'abana bane, Uvuka kuri se Binego na nyina Mukansugaye, Yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi nk'uko abyivugira muri izi videwo zombi akaba yararihiriwe n'Umushinga ufasha abacitse ku icumu batishoboye 'FARG', Gusa ntawushima kuko ngo Uyu muryango wari ukwiye kumwishyurira Amafaranga y'ishuri ukanarenzaho kujya umusura ukamukorera n'ibindi byinshi by'imiteto yagarutseho Nyamara arawugaya yirengagije ko mu bushobozi Leta y'Ubumwe yari ifite yarishyuriye abanyeshuri amafaranga y'ishuri,Ikabaha amafaranga y'urugendo,Ikavuza abakomerekejwe n'ingaruka za Jenoside ndetse n'izindi ndwara, ni umuryango wubakiye abatishoboye ugashaka aho Idamange ahera awugaya hakakuyobera ugasanga ibyo avuga byuje ubugome n'ubujije ndetse no kwoshywa n'ikipe itari ntoya yimirije imbere kubangamira Leta bikabije ibinyujije mu barokotse nka Idamange Yvonne, Nsabimana Sankara Callixte,Mushayidi Deo n'ibindi bigarasha nkawe

    Ubusanzwe atuye Kimironko munsi ya Gereza ahazwi nko mu Bibare, Ni umugore utabana n'umugabo kuko abamuzi cyane bivugwa ko Umugabo yamutanye abana bagahabwa Gatanya kuko uyu mugore yamusambaniragaho akamucyuraho abandi bagabo, Nyamara umugabo we yari yaririye arimara amushakira icyo gukora aho yamwubakiye Cyber café ariko undi n'abasambane we bakayirya bakayimara bakadukira n'imitungo y'Umugabo igihe umugabo we yafungwaga azira Cheque itazigamiye aho yacuruzaga Ibikoresho by'ubwubatsi n'ibindi, Aho umugabo afunguriwe yasanze nyamabara ingeso yarabaye ingeso niko gusaba Gatanya ibyinshi bihabwa Umugore Idamange wari usigaranye abana, Umugabo acaho aramuhunga yigira muri Leta zunze ubumwe za Amerika

    Ikigaragaza ko Idamange no mu busanzwe adashobotse kandi ari Indashima kuko utashima Leta yamukijije umuhoro ntiyashima n'Umugabo babyaranye abana kuko yahereye kera abamusaba ngo bamusange muri Amerika ariko Idamange akamubera ibamba kuko iteka yamusabaga amafaranga y'ishuri yabo n'ibindi byinshi kandi akabyongeraho no guhabwa ager ku madorali 1000$ ya buri kwezi, nicyo rero cyatumye amwima abana cyokora amuha impamvu ko niba abakeneye yareka akazana nabo, n'uko umugabo ati 'Sinaba naraguhunze ngo nkwihamagarire nzakomeza nyatange aho kukugira'

    Nta kuntu leta itamugize ahubwo aranga yibera indashima, Idamange yubakiwe inzu ku Rugarika mu karere ka Kamonyi arangije arayikodesha, amaze kubaka indi umwaka ushije iyo yubakiwe yarayitamiye arayigurisha ariko kandi akagaruka akavuga ngo Leta ntiyitaye ku bacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi
    Mu biganiro bye bigizwe no guhuzagurika gukomeye aho yikoma ingamba z'inzego zishinzwe ubuzima cyane cyane iya Guma mu rugo aho avuga ko idakwiye ariko kandi akongeraho ko n'Ingamba zo kurekera abana mu mashuri we abigereranya no gufungwa agahamarira abayobozi batandukanye barimo na Madame wa Perezida wa Repubulika akegera abaturage akabahumuriza kandi ibyo ubwabyo bidasiba gukorwa, Agaruka kuri Perezida Kagame aho avuga ko ategera abaturage ngo abahumurize ibi birasa neza n'ibyo ingirwa Padili ajya atangaza ugahita ubona ko Idamange yamaze gutamira uburozi bw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi

    Hari aho yumvikana asaba Gen. James Kabarebe kubatabara agakuraho ubutegetsi akirengagiza ko Gen. Kabarebe azi agaciro k'igihugu n'ibikorwa ndashyikirwa byacyo birimo na Jenoside yahagaritswe abigizemo uruhare nk'ingabo y'Igihugu

    Abacitse ku icumu barimo gufata Idamange Yvonne Iryamugwiza nk'Umugome bakamusabira gukurikiranwa n'inzego ndetse n'imiryango iharanira uburenganzira bw'ababarokotse Jenoside ikaba itegura gutanga ikirego akisobanura mu bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe abatutsi, nk'aho Idamange avuga ko Leta ikoresha Jenoside nk'iturufu ikagurisha inzibutso zibereyeho kwinjiza amadevize imibiri igacuruzwa kandi abarokotse babayeho nk'abasigajwe inyuma n'amateka, abarokotse Jenoside bamwamaganiye kure ndetse banongeraho ko yabitewe no gusinda amahoro,guhaga demokarasi isesuye n'ibindi, aho adashimira inkotanyi zamurokoye agahitamo gutwika ibigega aho amariye guhaga nkaho atazongera guhaga

    Abenshi bafata Idamange nk'Umupfapfa ukeneye kuva mu gihugu akajya muri Amerika ariko kugirango abone VISA akumva ko yabanza gusebya no gusenya iwabo kuko izindi nzira zanze, arashaka gusiga abibye urwango mu banyarwanda no kubifuriza inabi yitwaje Bibiliya ngo izamurengera yipfayonza kandi Jenoside yarabaye ari mukuru kuko yari afite imyaka 15, abamukurikiye ku mbuga nkoranyambaga ahubwo bashinje Idamange ko ari we ukoresha Jenoside nk'iturufu ahubwo kuko akeneye VISA na Go fund me bamwibutsa ko uwububa abonwa n'Uhagaze ko ibi bitekerezo asangiye na Ingabire Victoire,Umubavu,Nahimana n'abandi bizamwikoreza amashyiga ashyushye ubutabera bumutegereje.

    The post Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa 'Idamange Yvonne' ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w'urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-baributsa-idamange-yvonne-ko-leta-yabarokoye-ikabakura-ku-mwobo-wurupfu-ahubwo-ariwe-ukoresha-iturufu-ya-jenoside-ngo-abone-visa-na-go/

  • CSP Kayumba uyobora Gereza ya Nyarugenge yatawe muri yombi akekwaho ubuhemu #rwanda #RwOT

    CSP Kayumba yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri bakorana ari bo Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Euphraim bose bakekwaho kiriya cyaha cy’ubuhemu.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko iperereza kuri aba bantu barimo umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge rikomeje bityo ko nta byinshi yavuga kuri kiriya cyaha bakekwaho.

    Aba bose uko ari batatu bafungiye kuri station za RIB zitandukanye kuko CSP Kayumba afungiye kuri station ya Remera naho Ntakirutimana akaba afungiye ku ya Kicukiro naho mu gihe Eupfrem afungiye kuri station ya Kimihurura.

    Si ubwa mbere CSP Kayumba Innocent ayoboye iyi gereza ya Nyarugenge kuko n’ubundi yayiyoboye mbere y’uko ihabwa CSP Camille Zuba uherutse guhabwa kuyobora indi gereza.

    CSP Kayumba Innocent amaze igihe kitari kinini yongeye guhabwa kuyobora iyi gereza ya Nyarugenge nyuma y’uko CSP Camille Zuba wayiyoboraga atawe muri yombi ashinjwa icyaha cy’itonesha yaje kugirwaho umwere.

    CSP Kayumba wayoboye amagereza atandukanye, yayoboye kandi gereza ya Rubavu iherereye mu Karere ka Rubavu.

    CSP Camille Zuba yari aherutse gusimbura mu minsi ishize na we yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’itonesha ngo kuko yari yemereye Robert Nyamvumba (umuvandimwe wa Gen Nyamvumba Patrick) gusurwa mu bihe bya COVID ubwo abagororwa batari bemerewe gusurwa.

    CSP Camille Zuba waje kugirwa umwere kuri iki cyaha, yasubijwe mu kazi ubu ayobora gereza y’abagore ya Musanze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/CSP-Kayumba-uyobora-Gereza-ya-Nyarugenge-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ubuhemu

  • Reba igisubizo Miss Nishimwe Naomie yahaye umusore wifuje kuryamana nawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nishimwe Naomie wabaye miss Rwanda 2020 ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho akurikirwa n'abantu basaga ibihimbu 170. Uyu munsi rero uyu mukobwa akaba yahuye n'uruva gusenya ubwo umwe mubafana be yanditse comment ku ifoto ye yumvikanisha ko kuryamana nawe byaba ari ntako bisa.

    Miss Naomie akaba yahise amusubiza amugira inama, agira ati :'@ni_eric10 Mufite amagambo adahesheje Imana icyubahiro. Mwisubireho!'.

    Nyuma yo kubona ayo magambo y'uyu musore abandi bafana ba Naomie bakaba bamwandikiye comment bamwihanganisha kubwo amagambo mabi uwo musore yamubwiye ndetse ari nako nabo bacyaha uwo musore bamugira  inama yo kwisubiraho ndetse banamusabira ko Yezu yamugenderera

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/reba-igisubizo-miss-nishimwe-naomie-yahaye-umusore-wifuje-kuryamana-nawe/

  • Ibya Rayon Sport birarangiye nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode – YEGOB #rwanda #RwOT

    Taliki 16 ukwakira 2020 nibwo ikipe ya Rayon Sport yafunguye Office yayo kumugaragaro aho yagiye gukorera mu nzu nziza ya Etage iherereye Kimihurura. Gusa uyu munsi amakuru agera kuri Yegob akaba yemeza ko ikipe ya Rayon Sport yamaze kwirukanwa muri iyi nzu nyuma yo ku nanirwa kwishyura.

    Nkuko umunyakuru wa Radio 10 yabitangaje mu kiganiro 'Urukiko', ngo ubuyobozi bwa Rayon Sport ndetse n'abakinnyi bayo bari bacumbitse kuri iyi nzu bose basohowe mu nzu kubera Rayon yananiwe kwishyura ubukode.

    Iyi nzu ubusanzwe ifungura ikaba yari iteganyijwe ko izajya ikoreramo ubuyobozi bwa Rayon Sports, abatoza, abaganga, Team Manager ndetse n'abashinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports, gusa nkuko umunyamakuru wa Radio 10 yabitangaje ngo hari hasigaye hacumbitsemo n'abakinnyi b'abanyamahanga ba Rayon.

     

    Photo: Rwandamagazine.com

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibya-rayon-sport-birarangiye-nyuma-yo-kunanirwa-kwishyura-ubukode/

  • Butera Knowless na Ishimwe Clement bibarutse umwana wa 2 mu ibanga rikomeye cyane #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize nibwo byavuzwe cyane mu itangazamakuru ko Knowless na Producer Clement babyaye undi mwana, gusa baza kunyomoza aya makuru bavuga ko umwana ari umugisha batari kubihisha.

    Mu kiganiro amahumbezi cya RBA, Knowless umaze gushyira hanze indirimbo ye yise Papa yavuze ko yamaze kwibaruka umwana bihaye izina rikubiyemo amazina yabo yombi 'Ishimwe Inzora Butera ',.

    Ubusanzwe aba bombi bari bafite umwana w'umukobwa witwa Ishimwe Or Butera babyaye muri 2016,nubwo batifuje gutangaza igitsina cy'umwana bibarutse,gusa dukurikije amazina bamwise ashobora kuba nawe ari umukobwa.

    Ibi bibaye nyuma y'uko Producer Clement Ishimwe ari nawe mugabo w'isezerano wa Butera Knowless,aherutse gutangariza KT Press ko ari ibihuha Knowless adatwite yewe ko ngo biramutse ari ukuri byaba ari ibyishimo ku muryango we ndetse ko badakwiye guhisha iyo nkuru nziza.

    Tariki ya 7 Kanama 2016 ni bwo ubukwe bw'ibi byamamare mu Rwanda bwabaye, bwabereye Nyamata, Golden Tulip, bakaba bamaze kubyarana umwana umwe w'umukobwa.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/butera-knowless-na-ishimwe-clement-bibarutse-umwana-wa-2-mu-ibanga-rikomeye

  • Hari ibigangiro byo kuri Youtube bipfobya Jenoside bikanabiba amacakubiri- CNLG yatanze umuburo #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 riburira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batambutsa imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko hari amategeko abahana mu Rwanda.

    Isohoye iri tangazo mu gihe habura amezi abiri ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo binjire mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    CNLG ivuga ko iyo ibihe nk’ibi byegereje hari abashyira imbaraga mu bikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gutesha agaciro ibyiza bimaze kugerwaho kuva Umuryango RPF-Inkotanyi wahagarika Jenoside.

    Komisiyo yo Kurwanya Jenoside ivuga ko abakora ibi bikorwa bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube igezweho muri ibi bihe.

    Ivuga ko yasesenguye ibiganiro bitambuka kuri Youtube, igasanga 'Hagenda hakoreshwa imvugo zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, zirangwa no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyitesha agaciro, izikurura amacakubiri mu Banyarwanda, Kwangisha abaturage gahunda z’ubuyobozi bw’Igihugu, kubakangurira kwigomeka no gutera abaturage intugunda hagamijwe kubyutsa imidugararo.'

    CNLG yibukije ko myitwarire nk’iyi ibujijwe mu Rwanda kandi kandi ihanwa n’amategeko anyuranye arimo Itegeko Nshinga ndetse n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.

    Ivuga ko buri Munyarwanda afite ubwisanzure n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko ko agomba kwibuka ko hari imbago zishyirwaho n’aya mategeko.


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hari-bigangiro-byo-kuri-Youtube-bipfobya-Jenoside-bikanabiba-amacakubiri-CNLG-yatanze-umuburo