Blog

  • Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique yagaragaje umusaruro w'ubufatanye n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Urugendo rwa Sylvie Baïpo Temon mu Rwanda ruje rukurikira urwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiriye muri iki gihugu ku wa 8 Mutarama 2021 akanabonana na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

    Rubaye kandi nyuma y'iminsi itandatu indege ya RwandAir itangije ingendo zayo muri Centrafrique aho izajya ijya inshuro ebyiri mu cyumweru.

    Aba baminisitiri b'ububanyi n'amahanga bombi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru byitezwe ko cyibanze ku mubano n'ubufatanye burangwa hagati y'u Rwanda na Centrafrique.

    U Rwanda rufite Ingabo muri Centrafrique ziri mu butumwa bw'amahoro bwa Loni, Minusca, hamwe n'izindi zoherejweyo mu mpera z'umwaka ushize binyuze mu masezerano y'imikoranire, izi zahawe inshingano yo gucunga umutekano mu bihe by'amatora ya Perezida yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020 no gucungira umutekano abandi basirikare b'u Rwanda bari basanzweyo.

    Ni amatora yarangiye Perezida Faustin-Archange Touadéra yongeye gutorwa ndetse arakomeje kuko hagomba kuba n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, yavuze ko igihugu cye cyishimira uruhare rw'Ingabo z'u Rwanda muri aya matora.

    Ati 'Mu bijyanye n'umutekano wacunzwe neza mu gihe cy'amatora kandi yagenze neza kuko nk'uko mwabivuze mu matora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, abaturage bakora amahitamo yabo [….] Niba mwumva amakuru, inyeshyamba zatangaje ibitero bigamije kudurumbanya urwo rugendo rugana kuri demokarasi, abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa.'

    'Ni muri urwo rwego, u Rwanda n'ibihugu birimo iby'inshuti byihurije hamwe mu gushaka umutekano no gufasha abaturage kuba mu mudendezo bijyanye n'intego ya Minusca yo kubungabunga amahoro.'

    Minisitiri Sylvie yavuze ko ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu ariwo musemburo wo kugera ku iterambere no kureshya abashoramari barimo n'Abanyarwanda batangiye kureshya amahirwe.

    Ati 'Hari ingamba zafashwe mu kubungabunga umutekano, uyu munsi hari ibyakozwe, dufite abashoramari bageze i Bangui, ndetse Centrafrique ishobora kubereka ahantu n'inzego bashoramo imari uyu munsi kandi twizeye ko bizagenda neza. Ku nama z'Umukuru w'Igihugu, twahisemo gufasha abashoramari gukora ibikorwa byabo, twafunguye uburyo bwo kubafasha gukora bisanzuye.'

    Yakomeje avuga ko hazashyirwaho ikigo kizakusanyirizwamo amakuru yose, hagamijwe gukurikirana ko hatabaho idindira mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga itandukanye. Yavuze kandi ko igihugu cye cyiteguye gufasha abashoramari bafite imishinga ibyarira inyungu abaturage.

    Ati 'Umushinga nuba mwiza kandi ufitiye abenegihugu akamaro, Centrafrique yiteguye gufasha abashoramari binjiza ibintu mu gihugu no gukuraho imisoro mu gihe bagiye gutangira ibikorwa byabo. Icyo navuga ni uko hari amahirwe yo gusangira ubunararibonye kandi ibyo turabizeza ko bizakunda kuko hari umutekano.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko Centrafrique ari igihugu cy'inshuti cyanyuze mu bibazo kugeza n'uyu munsi aho bitararangira ari nabyo byatumye u Rwanda rwoherezayo ingabo.

    Ati 'Uyu munsi turacyafatanya na Guverinoma ya Centrafrique mu buryo bwo kugarura amahoro n'umutekano muri icyo gihugu kugira ngo inzego z'ubutegetsi zibashe kujyaho zikore n'izindi gahunda zifitiye igihugu akamaro; akaba ari muri urwo rwego mugenzi wa njye wa Centrafrique yajemo.'

    Dr Biruta yakomeje avuga ko amateka y'u Rwanda arimo asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashobora kuba isomo rikomeye kuri Centrafrique nayo imaze igihe kinini mu mvururu.

    Ati 'Igihugu gitandukanye n'ikindi kuko amateka aba atandukanye, imico iba itandukanye. Ariko nibura hari ibyo twanyuzemo twagiye tuvamo bishobora kubaviramo kubona icyo bakuramo bakoresha na none bakagihuza n'ibibazo biri iwabo n'umuco n'ibindi ariko bakagenda basiga inyuma aya mateka yo gushyamirana n'amacakubiri, noneho bakubaka igihugu gitekanye.'

    Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziruhuhukiyemo ndetse asobanurirwa n'amateka yagejeje u Rwanda muri iryo curaburindi.

    Minisitiri Sylvie Baïpo Temon yashimiye u Rwanda ku muhate warwo mu kugarura amahoro muri Centrafrique

    Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

    Dr Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufasha Centrafrique kwigobotora ibibazo imazemo igihe

    Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-centrafrique-yagaragaje-umusaruro-w

  • Reba umucekuru uteye agahinda cyane ,amaze imyaka 44 atwite inda yanze kuvuka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umucekuru w'imyaka 70 yatangaje ko amaze imyaka 44 yose atwite nyamara ngo inda yanze kuvuka. We ubwe nk'uko yabitangarije Afrimax Tv binyuze kuri Youtube, yatangiye avuga ko byose byatangiye mu 1973 ubwo yashakanaga n'umugabo ariko bakaza gutandukana nyuma yuko yari amaze kubyara umwana upfuye.

    Gusa uwo mugabo batandukanye ngo yari mubi cyane kuko yahoraga yasinze, ndetse iyo yamaraga gusinda yatangiraga kumukubita no kumuhohotera bikabije. Ubwo bari bari mu nzira zo gutandukana bivugwa ko uwo mugabo ngo ashobora kuba yaramuroze kuburyo atazongera kubyara na rimwe. Yahise ajya kwibanira na nyirakuru ariko agezeyo atangira kumva inda yari atwite itamumereye neza cyane ko ngo umwana atavaga aho ari nk'uko byari bisanzwe.

    Yatangiye gusaba ubufasha ariko aratereranwa bikomeye ndetse abantu bamucikaho, abaturanye ndetse icyo batangiye kujya kure bamubwira ko inda atwite ishobora kuba itarimo umuntu ahubwo ashobora kuba atwite inyamaswa. Uyu yatangiye kwibaza ko wa mugabo wa mbere ashobora kuba yaramuroze ndetse akaroga n'umwana yari atwite ngo atazigera avuka. Yagiye kwa muganga baramupima ariko baza kumubwira ko mu nda ye ntakintu kigaragaza ko harimo umwana muzima ndetse kumubaga ngo bamukuremo ikimurimo nabyo ntibyashobotse kuko nta bushobozi yari afite.

    Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye uyu mukecuru yagiranye na Afrimax Tv:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/reba-umucekuru-uteye-agahinda-cyane-amaze-imyaka-44-atwite-inda-yanze-kuvuka/

  • Nuramuka uretse umugore wawe agakora bino bintu uzamenye ko inshingano za kigabo zakunaniye|Ukwiye kubyirinda utazitwa inganzwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo umuntu avuze kwitwa umugabo ntabwo benshi babisobanukirwa neza,  burya bivuze ko hari inshingano zikomeye ziba zikugiye ku mutwe. Kuba watera inda umugore cyangwa ukamufasha kurera umwana burya ntibiba bihagije ngo witwe umugabo. Niwumva bakwita umugabo uzamenye ko hari ikintu gikomeye wiyemeje gituma baguha iryo zina.

    Gusa ikibabaje nuko hari benshi bamara kwitwa abagabo babona ishingano zikomeye zibiherekeje bagahita bamanika amaboko. Ibibazo by'ubukungu kuri ubu byatumye abagabo benshi batakaza umwanya wo kwitwa abatware b'ingo ahubwo ugasanga abagore babo bafashe izo nshingano.

    Gusa niba uri umugabo kandi witeguye gukomeza kubiharanira dore bimwe mubyo utazarekera umugore wawe ngo abikore kuko byatuma benshi batangira kwibaza ku bugabo bwawe.

    • Ntuzibeshye ngo wishimire kurya kandi utigeze uhaha. Nusanga murugo batetse kandi utigeze utanga amafaranga yo guhaha uzaba ufite ikibazo gikomeye cyane kuko hari inshingano uzaba wirengagije kandi zikureba. Umugore ashobora guhaha akoresheje amafaranga ye ariko niyo waba uzi neza ko ayafite ntibizakubuze kumubaza aho yakuye amafaranga yo guhahisha kandi ntayo wamuhaye. Bizatuma yumva ko hari umuntu uri munshingano murugo ndetse nawe uzumva ko ntacyo wirengagije kikureba.
    • Ntukwiriye gusigira ibibazo bikomeye umugore wawe ngo abe ariwe uza kubishakira imyanzuro cyangwa ibisubizo, ibi bibaye ushobora kuzahora ubyicuza ubuzima bwawe bwose. Abagore benshi burya bateshwa umutwe n'ibiri kuba ako kanya ndetse bishobora no gutuma batekereza inzira zidakwiye zo gukemura ibibazo. Burya kenshi abagabo nubwo atari bose usanga babanza gutuza bagashaka umuti w'ikintu bari hamwe kuko ntibakunda gutwarwa n'amarangamutima. Nuramuka usigiye umugore wawe ikintu gikomeye nawe cyakugoye ngo agishakire igisubizo uzamenyeko ushobora kuba uri gushyira mukaga umuryango wawe.
    • Ntugatume umugore wawe aba ariwe ukemura ibibazo byo murugo bigendanye n'amafaranga. Ntibivuze ko umugore adakwiye kugira icyo akora giteza imbere urugo ariko akwiye kubikora abyitekerereje, utamuhagase ngo nazane amafaranga yo gukora iki n'iki. Ibi ni ukubera ko numenyera ko ariwe wishyura byose, uzaba uri gutakaza inshingano zawe nk'umugabo ndetse na cya gitinyiro abagabo benshi baba bashaka kizaba cyagucitse.
    • Mu bukene bwose waba urimo ntuzigere wemerera umugore wawe kujya kuguza amafaranga yo gukoresha mu rugo. Ibi bishobora gutuma amabanga yawe nay'umuryango wawe byose bijya hanze. Burya umugore ufite umugabo iyo atangiye kugenda aguza amafaranga abantu, batangira kwibaza bati :'umugabo we arihe, cyangwa amaze iki? 'Iki kibazo abantu nibatangira kukibaza uzamenye ko urugo rwawe rugeze kure ndetse n'ubugabo bwawe bwatangiye gukemangwa.

    Ibi byose tumaze kuvuga haruguru nubyirinda uzaba usigasiye icyubahiro cyawe nk'umugabo kandi ntihagire ugucishamo ijisho cyangwa ngo bigusenyere urugo ,bitewe no kwitwa inganzwa.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/nuramuka-uretse-umugore-wawe-agakora-bino-bintu-uzamenye-ko-inshingano-za-kigabo-zakunaniyeukwiye-kubyirinda-utazitwa-inganzwa/

  • Butera Knowless noneho arirekuye ,avuze byinshi ku rugo rwe|Impano Clement yamuhaye amaze kubyara(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze byinshi byerekeye ubuzima bwite bw'umuryango we, indirimbo nshya aherutse gushyira hanze ndetse n'impano umugabo we , Producer Clement yamuhaye ubwo yibarukaga umwana wabo wa kabiri.

    Mu kiganiro Knowless yagiranye na YAGO TV binyuze kuri Youtube yatangiye avuga ku mubano we na Ishimwe Clement aho yavuze ko amufasha muri byinshi harimo no kumufasha kwandika indirimbo ze ,avuga uburyo umugabo we ari umuntu mwiza ko iyo bagiranye ikibazo atabitindaho.Knowless yakomeje asobanura indirimbo nshyashya yitwa 'PAPA 'aherutse gushyira hanze aho yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza umusore wateye inda umukobwa  gusa na we agikeneye kurerwa bityo bikamubera ihurizo rikomeye nyuma yo kwinezeza no kurya ubuzima bataziko bizababera bibi.

    Ati'twishyize mu mwanya w'abana bagiye batera inda mu buryo bw'impanuka bityo bikababera ibibazo.Bagatwara inda babateganyije'

    Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ku izina yahaye umwana we wa kabiri 'Ishimwe Inzora Butera' aho yavuze ko batashatse kumuha amazina yo mu mahanga ngo kuko bashatse kugaragaza umuco nyarwanda.

    Yagize ati:'Impamvu umwana wacu tumwise Ishimwe Inzora Butera ni uko turi Abanyarwanda,  Inzora bivuga ukwezi kuzuye, ese kuki abantu bakwitwa amazina y'abandi,twe twashatse guha umwana wacu amazina y'Amanyarwanda kandi aryoheye ugutwi'.

    Knowless yakomeje avuga impano yahawe na Clement nyuma yo kwibaruka umukobwa wabo wa kabiri, avuga ko yabyaye neza ntakibazo ndetse Producer Clement yamuzaniye indabo  n'izindi mpano zitandukanye zamushimishije.Asoza avuga ko umwana we azatangira kumushyira ku mbuga nkoranyambaga namara gukura.

    Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye cya Knowless kuri YAGO TV :

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/butera-knowless-noneho-arirekuye-avuze-byinshi-ku-rugo-rweimpano-clement-yamuhaye-amaze-kubyaravideo/

  • Abantu 3 bahitanwe na COVID-19 mu gihe abandi 21 barembye #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 287 bagera ku 12,629.Abakirwaye ni 3,769

    Minisante yagize iti “Twihanganishije imiryango y'abagore babiri b'imyaka 96 na 91 n'umugabo w'imyaka 47 bitabye Imana i Kigali.”

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko nubwo kuri uyu wa Mbere serivisi zimwe na zimwe mu Mujyi wa Kigali zizongera gufungurwa, bitavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyarangiye bityo basabwa gukomeza kwirinda.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye mu Cyumweru gishize, yanzuye ko Umujyi wa Kigali ukurwa muri Guma mu rugo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2021, nyuma y'ibyumweru bitatu serivisi zose zihagaze kugira ngo hahashywe ubwiyongere bw'ubwandu bwa Coronavirus.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Minisitiri Shyaka yavuze ko imyitwarire yaranze Abanya-Kigali muri iyi minsi ishize bari mu rugo, yatumye umubare w'abandura ugabanyuka ari nacyo cyahereweho gahunda ya Guma mu rugo ikurwaho.

    Icyakora, Prof Shyaka yavuze ko icyorezo kitarangiye, bityo ko ubwirinzi budakomeje Abanya-Kigali bashobora kwisanga basubiye mu rugo.

    Ati 'Ejo Guma mu rugo izaba irangiye ariko Covid-19 ntabwo irangiye. Amabwiriza ya Covid-19 agira umumaro kuko abaturage bayagizemo uruhare. Uko tugenda twubahiriza amabwiriza neza, ni ko tugenda dutsinda igisa nka Guma mu rugo, byagenze neza ariko hari ahakiboneka utwo dutotsi.'

    Yakomeje agira ati 'Twitware neza nk'abantu tugifite ikibazo cy'icyorezo, nubwo bitewe n'intambwe tumaze gutera mu rwego rwo kugabanya ubukana bwacyo ariko Covid-19 iracyahari. Icyo nasaba ni uko Abanyarwanda bakomeza umurego mu kwirinda icyorezo mu kumenyekanisha no kwirinda amabwiriza yo kwirinda.'

    'Turabizi abantu bakeneye kujya ku mirimo ariko tuzirikane aho tujya gukorera dushyiramo ka kanya. Ntabwo twifuza ko nyuma y'ukwezi dusubira mu rugo kuko twahuriye ahantu hahurira abantu benshi kwirinda bikatunanira […] Tutaza kumva bavuga ko hari za restaurants zatangiye kwakira abantu. Twibukiranye umunsi w'ejo utaba umunsi utarabayeho mu mateka yacu wo guhana cyane. Ntabwo twifuza guhana Abanyarwanda.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko mu byumweru bitatu bishize, umubare w'abandura Covid-19 wagabanyutse ku buryo bugaragara.

    Yatanze ingero nk'aho ubwo Guma mu rugo muri Kigali yatangiraga, ku munsi handuraga abantu bagera kuri 200, ubu ku munsi handura abari hagati ya 50 na 60.

    Mu barwayi bose, icyo gihe hakiraga abantu bagera kuri 50 ku munsi, none ubu hakira abagera kuri 430. Muri iyo minsi nabwo ku munsi hapfaga abantu hafi icumi, kuri ubu bagera kuri batatu ku munsi.

    Ati 'Ibyumweru bitatu bidusigiye akanya ko guhumeka kuko iyo urebye imibare iragenda igabanyuka, ibyo bigaha inzego z'ubuzima guhumeka no kongera kwitekerezaho neza kugira ngo bafashe ba bantu barwaye.'

    Icyakora, Dr Mpunga yavuze ko kuba hari abarenga ku mabwiriza yo kwirinda ari ikibazo gikomeye, kuko bashobora kuba icyuho cyo kwiyongera k'ubwandu.

    Ati 'Ni ikibazo iyo abantu batubahiriza ingamba, baba bafite ibyago byo kwandura. Ni impungenge ku gihugu kuko byongera akazi bikadushyira no ku gitutu cyo gufasha abantu rimwe na rimwe n'ibikoresho bikaba bike iyo babaye benshi.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko nubwo imibare y'abandura ikomeje kugabanyuka, hari umubare munini w'abarenga ku mabwiriza kandi bitemewe.

    Yavuze ko mu byumweru bitatu bishize, abantu bagera mu bihumbi 180 bafashwe mu gihugu barenze ku mabwiriza. Abantu basabye impushya zo kuva mu rugo bagera ku bihumbi 300 ariko abazemerewe bagera ku bihumbi 230.

    Yavuze ko hari n'abagiye bafatirwa mu tubari bagera ku bihumbi 60, abafashwe bari mu birori, mu nsengero n'ahandi hatemewe, bigaragaza ko hakiri uguteshuka ku ngamba.

    Ati 'Birumvikana ko isomo rikomeye hari abantu badohotse ariko bigaragazwa n'imibare y'abantu bacyandura […] Dufite akazi gakomeye ariko abaturage bumve ko atari inzego z'umutekano gusa n'inzego z'ibanze gusa, nabo bumve ko babifitemo uruhare.'

    Yavuze ko hashize icyumweru hatangajwe amabwiriza y'uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zizubahirizwa muri Kigali guhera kuri uyu wa Mbere, avuga ko uzabirengaho inzego z'umutekano zitazamwihanganira.

    Inama y'abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame yateranye ku wa 2 Gashyantare, yafashe imyanzuro igaragaza ingamba zizakurikizwa kuva tariki ya 8 kugeza ku wa 22 Gashyantare 2021.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-3-bahitanwe-na-covid-19-mu-gihe-abandi-21-barembye

  • Ubwoba ni bwose muri Tanzania kubera icyorezo kitaramenyekana kirimo guhitana abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru, abashinzwe ubuzima bavuze ko byibuze abantu cumi na batanu bapfuye abandi barenga 50 bajyanwa mu bitaro mu majyepfo ya Tanzaniya kubera indwara itamenyekanye yatumye benshi bagira isesemi bagapfa bava amaraso.Ibintu bikomeje gutera ubwoba abatuye muri iki gihugu.

    Felista Kisandu, umuyobozi mukuru w'ubuvuzi mu karere ka kure ka Chunya mu mujyi wa Mbeya, yavuze ko hashyizweho itsinda ry'inzobere mu buvuzi kugira ngo basuzume amavuriro kandi bakore iperereza ku cyateye iki cyorezo.

    Ati: 'Iki cyorezo nticyakwirakwiriye, cyari mu gace kamwe aho abantu baruka amaraso bagapfa bageze mu bitaro'.

    Kisandu yavuze ko isuzuma rya mbere ry'amavuriro ryagaragaje ko abarwayi, cyane cyane abagabo, bafite ibisebe byo mu gifu n'indwara y'umwijima.

    Ati: 'Twabagiriye inama yo kwirinda kunywa inzoga zitemewe, kunywa itabi n'ibindi binyobwa bikomeye'.

    Kisandu yavuze ko ibipimo bitandukanye by'amaraso y'abarwayi byoherejwe kugirango bisuzumwe hamenyekane impamvu yubu burwayi.

    Dukurikije inyandiko ziri ku biro bikuru by'ubuvuzi bya Mbeya, indwara nk'iyi yibasiye ako karere mu mwaka wa 2018, ubwo abantu benshi bajyaga kwa muganga bahinda umuriro mwinshi, kubabara mu gifu no kuruka amaraso ndetse bikabaviramo urupfu.

    Minisitiri w'ubuzima wa Tanzaniya, Doroth Gwajima, yohereje itsinda ry'inzobere kugira ngo basuzume uko ibintu bimeze maze abategeka gutanga raporo yanditse igaragaza icyateye iyi ndwara kugira ngo bakore ibindi bikorwa, nk'uko byatangajwe na minisiteri.

    Minisitiri yahamagariye abaturage kudakuka umutima mu gihe abayobozi barimo gukurikirana ibyabaye

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ubwoba-ni-bwose-muri-tanzania-kubera-icyorezo-kitaramenyekana-kirimo-guhitana-abatari-bake/

  • Umugabo n'umugore we bishwe n'imvubu bari kumwe basiga abana babo 6 ari imfubyi #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo aba bombi batewe n'iyi mvubu ubwo bambukaga umugezi wa Zambezi mu gace ka Mongu,birangira ibahitanye basiga abana babo ari imfubyi.

    Ushinzwe kurinda amashyamba na pariki za Leta mu gace ka Mongu witwa Gryton Kasamu yavuze ko uyu mugabo n'umugore we bishwe n'imvubu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru berekeza mu majyepfo y'ikiraro cyitwa Mongu-Kalabo.

    Uyu mugabo yagize ati 'Nibyo uwo mugabo n'umugore bapfuye nyuma y'aho ubwato barimo bwagonzwe n'imvubu mu mugezi wa Zambezi.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abashinzwe umutekano bakomeje gushakisha umurambo w'umugabo cyane ko uw'umugore wo wabonetse ndetse n'iyi mvubu ngo iri gushakwa.'

    Umurambo w'uyu mugore umaze kuboneka wajyanwe ku bitaro bya Lewanika General Hospital.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-n-umugore-we-bishwe-n-imvubu-bari-kumwe-basiga-abana-babo-6-ari-imfubyi

  • Ijambo rya Jenerali ukuriye abahiritse ubutegetsi muri Myanimar ryatumye abigaragambya bakaza umurego #rwanda #RwOT

    Umukuru w'abahiritse ubutegetsi muri Myanmar yashyikirije ijambo rye rya mbere kuri televiziyo kugira ngo asobanure impamvu yatumye bafata ubutegetsi mu gihe imyigaragambyo yo kwamagana icyo gikorwa ikomeje.

    Min Aung Hlaing yavuze ko amatora yo mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2020 yatsinzwe ku majwi menshi n'ishyaka rya Madame Augn San Suu Kyi ufunzwe, yagenze nabi.

    Igisirikare cyatangiye kugira ibyo kibuza mu turere tumwe na tumwe harimo umukwabu wo kubuza abantu gutembera ndetse hanashyirwaho umubare ntarengwa w'abantu batagomba kurenza mu gihe bateraniye hamwe.

    Abantu isinzi bakoranye kuri uyu wa mbere, ku munsi ugira gatatu w'imyigaragambyo, bihurirana n'uko kwivumbagatanya/yegereyegere mu gihugu cyose, byo kwanga uko guhirika butegetsi.

    Ijambo ry'uyu Mujenerali ryanashavuje abatavuga rumwe n'ubwo butegetsi bushyashya, imbuga nkoranyambaga zerekanye amashusho y'abavuza amasafuriya mu kuryamagana imbere y'ama televiziyo zabo.

    Ni bande bari mu mabarabara?

    Kuri uyu wa mbere mu gitondo, abantu ibihumbi n'ibihumbi bateraniye ku murwa mukuru Nay Pyi Taw kugira ngo bitabe iyo myigaragambyo. No mu yindi mijyi nka Mandalay na Yangon abantu bitabiriye ari benshi, nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Abitabiriye imyigaragambyo bari mu byiciro bitandukanye by'abakozi, baba mu barimu, abacamanza, abakora mu ma Banki, abakozi ba Leta n'abandi.

    Umwe mu bari mu myigaragambyo ariko atashatse ko umwidondoro we umumenyekana-yabwiye BBC ati: 'Uyu munsi, twebwe, abashinzwe ubuzima, cyane cyane abakora mu mirimo ya Leta nk'abaganga, abafundi bo mu rwego rwo hejuru n'abigisha-twagiye ahabona kugira ngo twerekane ko turi kumwe muri ibi. Icyo dushaka ni kimwe, guhirika ubutegetsi bw'igitugu'.

    Mu cyumweru gishize, igisirikare cya Myanmar cyafashe ubutegetsi nyuma y'amatora yatsinzwe n'ishyaka NLD ku majwi menshi cyane.

    Cyahise kandi gishinga amategeko y'ibihe bidasanzwe y'igihe cy'umwaka muri Myanmar, igihugu kizwi kandi nka Birmania, ubutegetsi buhita bushyikirizwa kizigenza mu gisirikare Min Aung Hlaing.

    Madame Suu Kyi na bamwe mu bayobozi bakomeye mu ishyaka rye rya National League for Democracy (NLD), harimo na Perezida Win Myint bafungishijwe ijisho mu ngo zabo.

    Igisirikare cyari cyashyigikiye abatavuga rumwe na Leta basabaga ko amatora yasubirwamo, bavuga ko yabayemo ubujura. Ariko Komisiyo ishinzwe amatora yavuze ko nta byemezo byatanzwe byo kwerekana ubwo bujura.

    Jenerari yavuze iki?

    Ijambo rya Jenerari Min Aung Hlaing ryari rishingiye ku mpamvu zatumye igisirikare gifata ubutegetsi gusumba gutera ubwoba abari mu myiyerekano.

    Yavuze ko Komisiyo ishinzwe amatora yanze gukora amatohoza ku tunenge twari mu ntonde z'amatora yo mu kwezi kwa 11 kandi ntiyatuma haba ukwiyamamaza kutarenganya.

    Iyo komisiyo yavuze ko nta byemezo bihari byo kwerekana ko habaye ubujura.

    Jenerari Min Aung Hlaing yemeye ayandi matora no gushyikiriza ubutegetsi uzayatsinda. Komisiyo y'amatora ivuguruye niyo izayategura.

    Yanavuze kandi 'gushyika kuri 'demokarasi y'ukuri kandi iri ku murongo',amajambo yaneguwe cyane ku mbuga nkoranyambaga na bamwe batavuga rumwe n'ubwo butegetsi.

    Yanasabye abanyagihugu kugendera ku bintu by'ukuri, bakirinda gutwarwa n'amarangamutima yabo.

    Uyu Mujenerari nta terabwoba yagize ku bari mu myigaragambyo, gusa yavuze ko nta n'umwe uri hejuru y'amategeko. Igisirikare mu bihe byahise cyahutaje abantu, harimo mu 1988 na 2007.

    Mu turere tumwe tumwe twafatiwe ingingo, nko mu mujyi uza ku mwanya wa kabiri mu bunini Mandalay n'ahandi aho bibujijwe gutembera kuva I saa mbiri z'ijoro gushyika I saa kumi z'igitondo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ijambo-rya-jenerali-ukuriye-abahiritse-ubutegetsi-muri-myanimar-ryatumye-abigaragambya-bakaza-umurego/

  • Muri Tanzania indwara yahadutse itaramenyekana abayirwaye bari kurangwa no kuruka amaraso imaze kwica abarenga 15 #rwanda #RwOT

    Amakuru ari gutambuka mu binyamakuru byo muri Tanzaniya , aravugako mu abashinzwe ubuzima bo mu karere ka Chunya bavuzeko hari bamwe mubarwaye iyi ndwara ndetse baje no kupfa mugihe cy'amasaha gusa, mugihe minisiteri y'ubuzima yo yahakanye ko yaba ari indwara nshya, ariko yoherezayo ikipe y'inzobere gukora iperereza.

    Minisitiri w'ubuzima Dorothy Gwajika yahagaritse umukozi ushinzwe ubuzima muri ako karere wabwiye ibinyamakuru iby'iyi ndwara, nk'uko ikinyamakuru Citizen kibivuga.

    Minisiteri y'ubuzima yavuze ko ibimenyetso bivugwa bisa n'ibyabonetse na mbere mu 2018.

    maze isaba abaturage gukomeza gutuza mu gihe bari gukora iperereza ngo hatangwe amakuru arambuye nyuma.

    Mu minsi ishize, abaturage ba Tanzania bashishikarijwe n'abategetsi gukoresha ibimera bimwe na bimwe mu kwirinda icyorezo cya coronavirus.

    Perezida Magufuli we yatangaje ko muri Tanzania nta coronavirus ihari ndetse na minisiteri y'ubuzima ivuga ko nta gahunda bafite yo gusaba inkingo z'iki cyorezo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/muri-tanzania-indwara-yahadutse-itaramenyekana-abayirwaye-bari-kurwangwa-no

  • Abanyarwanda binjiye ku isoko rya Centrafrique: Ibyo bemerewe ku bashaka gushora imari (Video) – #rwanda #RwOT

    -  Perezida Touadéra yasabye Abanyarwanda gushora imari mu buhinzi no gufungura banki

    -  Hari ubutaka bungana na hegitari miliyoni 30 budahingwa

    -  Abazashinga inganda bazasonerwa imisoro mu gihe cy'imyaka 10

    -  Bazahabwa aho gukorera, boroherezwe kubona ibyangombwa byo gukora no gutura n'ubwenegihugu

    Centrafrique ni igihugu gikize ku mutungo kamere, gusa miliyoni 5,1 z'abagituye si abashabitsi bakomeye kuko usanga byinshi mu byo bakenera bituruka mu mahanga cyane muri Cameroun.

    Nko ku bakora ibikorwa by'ubuhinzi, bafite amahirwe y'imbonekarimwe. Centrafrique ifite ubutaka bwo guhinga budakoreshwa burenga hegitari miliyoni mirongo 30. Abakora imirimo y'ubuhinzi muri iki gihugu usanga iyo bakeneye nko guhinga batirirwa bitaba ibirenge bakoresheje amasuka, baratwika ubundi bagafata igiti bagasanza, bagatera imbuto ubwo indi gahunda ikazaba gusarura.

    Magingo aya, isoko rya Centrafrique Abanyarwanda batangiye kurikozaho imitwe y'intoki. Ni ikibuga kirimo amahirwe atabarika kandi bitewe n'umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi, Abanyarwanda bakomorewe byose kugira ngo bakore batuje kandi bisanga.

    Hashize iminsi mike Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye abacuruzi bo mu Rwanda, bamugezaho ibyifuzo byabo mu gihe baba batangiye gukorera muri iki gihugu nyuma y'aho RwandAir itangijeyo ingendo.

    Ku ikubitiro, abashoramari 32 bo mu Rwanda bajyanye n'indege ya RwandAir barimo abakora mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukerarugendo, inganda, abakora ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi, gutwara abantu n'ibintu, ubuzima, ubwubatsi, abatanga za serivisi zinyuranye n'ibindi.

    Jessie Kalisa Umutoni ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b'Abanyarwanda bagiye muri Centrafrique mu rugendo rugamije kureba amahirwe y'ishoramari aboneka muri iki gihugu.

    Yagize amahirwe cyo kimwe n'abandi barenga 30 bari bari kumwe yo guhura na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, abasobanurira amahirwe y'ishoramari aboneka muri iki gihugu, anabizeza ko amahirwe yose y'ishoramari ari muri iki gihugu ku ikubitiro afunguriwe Abanyarwanda.

    Ati 'Bifuza ko twaza tugakorana nabo, tukabayobora cyangwa se tukabafasha, bafite ubushake bwo kuduha ubushobozi bwose kugira ngo dukorane neza […] ikindi bibanzeho cyane ni uguhanga imirimo kuko nituramuka tuje tuzatanga akazi. Ikindi cyiza nashimye cyane ni uko bari kutwibonamo.'

    Umutoni yavuze ko amahirwe ari muri Centrafrique ku Banyarwanda ari menshi, kandi ko bijejwe n'umutekano wabo bwite n'ibicuruzwa mu gihe baba batangiye gukorera muri iki gihugu.

    Ati 'Burya iyo uri umucuruzi ugomba kumenya, uti ibintu byanjye bizanyura he, amakuru tumaze kubona ubu ni uko ibintu byose bitazanyura mu ndege, hari n'ibizanyura hasi. Haracyari ibiganiro byo kumva umuhanda uturuka za Douala kugera aha uko bizaba bimeze, wenda mu mezi abiri cyangwa mu kwezi kumwe. Icyo nacyo nk'Abanyarwanda twakibajije.'

    Ku bashaka gushinga inganda, basonewe imisoro mu gihe cy'imyaka 8 na 10

    Nsabumukiza Aimable ni rwiyemezamirimo mu bijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo, yavuze ko ku Munyarwanda ushaka gukora, Centrafrique atari ahantu ho gushora imari mu mafaranga gusa ahubwo ko n'abafite ibyo bazi bashaka gukora, bashobora kugana iki gihugu.

    Ati 'Ni ahantu ho gukorera, ni ahantu umuntu yashora imari, imari tuvuga ntabwo ari mu mafaranga gusa, abantu bumve ko ufite n'icyo uzi gukora, ukaza ukagitangira wakora. Ni ubutaka bw'amahirwe.'

    Ibihugu byombi byagiranye amasezerano y'ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano n'ubucuruzi aho nk'Abanyarwanda bazajya boroherezwa kubona ibyangombwa byo gukora, abafite inganda bagasonerwa imisoro mu gihe kiri hagati y'imyaka umunani n'icumi.

    Mu nama yahuje abacuruzi b'Abanyarwanda n'abo muri Centrafrique mu cyumweru gishize, havugiwemo ko mu gihe batangiye gukora, bazahabwa aho gukorera, bakoroherezwa kubona ibyangombwa byo gutura ndetse n'ubwenegihugu ku babushaka.

    Jessie Kalisa Umutoni ati 'Imisoro ni ubuntu, kuva ku myaka umunani kugera ku myaka icumi.'

    Yavuze ko mu kiganiro bagiranye na Perezida w'iki gihugu, yabasabye gushora imari mu buhinzi kuko hari ubutaka bunini kandi budahingwa.

    Ati 'Hegitari miliyoni 30 zirimo ubusa! N'urwego rw'amahoteli narwo ni uko, ntabwo bafite amabanki menshi. Perezida yifuje ko hafungurwa iy'ubucuruzi, iy'abagore, iy'urubyiruko, ndetse yasabye ko haza n'abantu bagafungura banki ya gisirikare. Urumva rero hari amahirwe menshi kandi hari n'ubumenyi bwinshi Abanyarwanda bafite baza bakabasangiza.'

    Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ishoramari, Pascal Bida Koyagbele, yavuze ko yizeye ko ishoramari ry'Abanyarwanda rizatanga umusanzu ukomeye ku iterambere n'amahoro by'iki gihugu cy'igituranyi.

    Ati 'Ntekereza ko ari iterambere ry'ubukungu, bizateza imbere amahoro, bizatanga imirimo ku rubyiruko, izateza imbere ubukire, izatuma abantu batandukanye babona ibyo gukora mu guteza imbere igihugu ariko ibirenze iby'ubukungu, ingabo z'ibihugu byombi zigomba gukorana mu gushakira umutekano abaturage.'

    Kuva kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Dr Vincent Biruta.

    Aha ni Mujyi wa Bangui kuri Stade Nkuru y’Igihugu yitwa “20 Milles Place”

    Perezida Touadéra yijeje Abanyarwanda ko amahirwe yose ahari mu gihugu aribo azahabwa mbere y’abandi

    RwandAir yatangiye ingendo zayo muri Centrafrique zikorwa kabiri mu cyumweru

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

    Video: Adeline Umutoni & Marc Hoogsteyns


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-binjiye-ku-isoko-rya-centrafrique-ibyo-bemerewe-ku-bashaka-gushora