Blog

  • Nyagatare : Abanyeshuri 14 ba UR bafashwe bakoreye ibirori aho bacumbitse, bo bati 'twigiraga ikizamini' #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri barimo abahungu 10 n’abakobwa bane, bafashwe mu masaha y’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, bagahita bajyanwa kurara kuri polisi bakaganirizwa ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ubundi bacibwa amande ya 10 000 Frw kuri bu umwe.

    CIP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Yagize ati ' Nyuma y’uko tubaciye amande twavuganye n’ubuyobozi bwa kaminuza dutegura ko twajyayo kubigisha n’ubundi twajyaga tujyayo ariko tugiye kubyongera cyane,…
    Tuzajyayo tubereke abandi tubabwire ko bidakwiriye kubona abanyeshuri ba kaminuza ari bo bafatwa barenze ku mabwiriza ari bo bagafashije Leta mu kwigisha abaturage.'

    CIP Twizeyimana Hamdun avuga ko bariya banyeshuri banywaga inzoga bari ahantu hamwe kandi basakuza cyane.

    Yagize ati 'abaturage rero bahise bahamagara Polisi ijyayo igezeyo isanga bari mu nzu imwe bari kunywa inzoga basakuza cyane.'

    Ibi kandi byatumye ubuyobozi bw’Akarere bwongera imbaraga mu bikorwa by’ubukangurambaga nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Julliette.

    Yagize ati 'Na bariya batubwiraga ko impamvu bari bari kumwe ari uko bafite ibizamini uyu munsi, rero ntabwo bakwiriye kujya kwigira hamwe ngo ni uko bafite ikizami kandi n’aho bigira bicara basize intera, amabwiriza na bo arabareba uzajya afatwa azajya abihanirwa.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Nyagatare-Abanyeshuri-14-ba-UR-bafashwe-bakoreye-ibirori-aho-bacumbitse-bo-bati-twigiraga-ikizamini

  • Amafoto yaciye Ibintu:Card B yashyize hanze amafoto yambaye ibirahuri bimugaragaza ubwambure aryamye hejuru y'umurambo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT


    Munsi y'uyu mukobwa Card B haryamyemo umusore washyinguwe agereranwa n'umwaka wa 2020.

    Iyi ndirimbo ya Card B nshya yitwa 'UP' muminsi 3 gusa imaze kuri youtube yarebwe n'abarenga miliyoni 22, benshi mubayirebye batangarira udushya twiganjemo , nk'ahantu uyu mukobwa agaragara ari hejuru y'isanduku iryamyemo umugabo wambaye ubusa ashaka gusobanura ko ashyinguye burundu umwaka mubi mutindi kubatuye isi wa 2020, ndetse n'ahandi agaragara ari guhana indimi n'abakobwa bagenzi be basomana.

    Kumunsi w'ejo nibwo yashyize kur instagram ye amwe mu mafoto agaragaza ibyo muri ako gace k'iyo ndirimbo 'Up' bivugwako yanayishishuye maze yandikaho ati: 'Ese mwabonye ako agace kanjye ko mu birahure?'

    Iyi ndirimbo itangirira mw'irimbi Card B ari impande y'umurambo ari kuwubyinira no hejuru , nyuma nanone akaza kongera kugaragara ari ahantu imbere harimo isanduku yo kirahure iryamyemo umugabo , naho uyu muraperikazi we ayicaye hejuru yambaye utwenda two mu birahure ndetse anakikijwe n'amayoga.






    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-yaciye-ibintu-card-b-yashyize-hanze-amafoto-yambaye-ibirahuri

  • Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda (UR) Ishami rya Nyagatare bafatiwe aho barara banywa inzoga banabyina basinze #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abakobwa bane n'abahungu barindwi, bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Nyagatare ya kabiri, Akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021 bazindutse bigishwa ububi bw'ibyo bakoze ndetse banacibwa amande buri wese ya 10,000 Frw.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko basa n'aho bari barashinze akabari aho barara, kandi bikaba byari bibangamiye abaturage kuko babasakurizaga.

    Uwo muyobozi asaba abanyeshuri kurangwa n'ikinyabupfura no kwita ku cyabazanye, bakaba intangarugero aho kuba ari bo babuza abaturage amahoro.

    Agira ati 'Abanyeshuri barajijutse, nibo ba mbere bakwiye gufasha rubanda kubahiriza amabwiriza aho kubuza abaturage amahoro. Bazanywe no kwiga si ugusinda, igihugu kibatezeho byinshi.'

    Murekatete avuga ko bagiye kugirana ibiganiro n'abacumbikira abanyeshuri kugira ngo abakora amakosa yo kubuza abaturage umudendezo bakurwe muri ayo mazu.

    Ati 'Turaza kuganira n'ababacumbikira kugira ngo bajye babakurikirana bareke kubuza abaturage gusinzira. Abazajya babikora birukanwe mu mazu buhoro buhoro bazabicikaho'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko basa n'aho bari barashinze akabari aho barara

    Ikindi ni uko Kaminuza nayo yasabwe gukurikirana abanyeshuri kugira ngo imenye ibyo babamo, abagaragaraho imyitwarire ibangamira rubanda bafatirwe ibihano.

    Uretse kuba abo banyeshuri bafashwe banywa inzoga basinze, bari banarengeje amasaha yagenwe yo kuba buri wese ari mu rugo rwe, hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/abanyeshuri-ba-kaminuza-y-u-rwanda-ur-ishami-rya-nyagatare-bafatiwe-aho-barara

  • Tanzania: Umuganga watangaje ko hadutse indwara idasanzwe yasabiwe kwirukanwa – #rwanda #RwOT

    Ku wa 6 Gashyantare 2021 nibwo Dr Kisandu, na bamwe mu banyepolitiki bo muri aka Karere ka Chunya batangaje ko hagaragaye indwara idasanzwe imaze guhitana abantu 10, aho bari gufatwa mu buryo budasanzwe bakaruka amaraso bakagera ubwo bitaba Imana.

    Amakuru avuga ko Dr Kisandu yavuze ko ari icyorezo gishya cyavutse ndetse ko hari itsinda ry'inzobere mu buvuzi ryatangiye gukora iperereza kuri iyi ndwara.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gwajima ku Cyumweru tariki 7 Gashyantare, yavuze ko ibyakozwe na Dr Kisandu agatangaza ko hagaragaye icyorezo binyuranyije n'amategeko kuko ubusanzwe itegeko riha Minisitiri w'Ubuzima wenyine ububasha bwo kubitangaza.

    Itangazo yashyize hanze rigira riti 'Kubera guteza ubwoba butari ngombwa mu baturage, ntegetse ko umukoresha wa Dr Felista Kisandu, amuhagarika kugira ngo hakorwe iperereza.'

    Ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko abari gukora iperereza ari Inama y'Ubuvuzi muri icyo gihugu kandi bagomba gushyikiriza raporo Minisitiri w'Ubuzima bitarenze iminsi 10.

    Minisitiri Dr Gwajima yahakanye ko muri Chunya hari icyorezo kandi asaba inzego zibishinzwe n'ibigo by'itangazamakuru kuba abanyamwuga mu gukusanya amakuru no kuyatangaza.

    Minisitiriw'Ubuzima muri Tanzania, Dr Dorothy Gwajima yasabiye umuganga uherutse gutangaza indwara idasanzwe muri Chunya kwirukanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tanzania-umuganga-watangaje-ko-hadutse-indwara-idasanzwe-yica-abantu-baruka

  • Kamonyi-Mugina: Leta yaruhuye abaturage bajyaga gusiragira mu nkiko ku bw'irangamimerere #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2021, urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB rufatanije n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Mugina batangije igikorwa cy'iperereza ku miryango irenga 165 ivuga ko yasezeranye kuva mu myaka y'1960 kugeza mu 1994, ikaba itabonwa mu bitabo by'irangamimerere. Ni igikorwa abaturage bashimira Leta y' u Rwanda kuko byasabaga kugana inkiko mu gihe bashaka bimwe mu byangombwa bibihamya.

    Tembasi Yohani, umuturage w'Umurenge wa Mugina akaba yarashatse mu 1983 avuga ko kubaho nk'ingaragu kandi yarashatse byemewe n'amategeko bidakwiye. Avuga ko Leta iruhuye benshi nkawe kuba ibakoreye igikorwa cyagiye gisaba benshi kugana inkiko.

    Ati ' Nubwo mu bigaragara nta kibazo gikomeye byari binteye, ariko ejo cyangwa ejobundi ntawamenya…., hari bagenzi banjye n'inshuti zagiye zikenera serivise zibasaba kugaragaza icyangombwa cy'irangamimerere bikaba ngombwa ko bagana inkiko, ariko njyewe Leta igiye kubinkorera nta kiguzi, ibijyane mu nkiko ntahageze!, ndayishima rero kuko wenda byari kuzangora nanjye ngize ibyo mbazwa cyangwa nkenera ku bijyanye n'irangamimerere'.

    Mu miryango 165 yabaruwe, bigaragara ko ishobora kuzarenga, mu gihe bahawe kugera kuwa 28 Gashyantare barangije iki gikorwa.

    Mukagatare Siperansiya, kuriwe iki gikorwa agifata nko gutabarwa kuvuye ku Imana. Ati ' Njyewe biranshimishije cyane, ubu ni Imana yo mu Ijuru, ni ubutabazi bwanjye kuko serivise zose mu rugo ni njyewe zireba nyamara mfite umugabo. Ubu ni ubutabazi bwanjye kuko si nari kuzabona amafaranga yo kujya mu nkiko mu gihe nari kuzakenera ibinsaba kugaragaza icyangombwa cy'uko nashakanye n'umugabo. Umugabo yigize ntibindeba nubu niwe babwiye ariko yaryumyeho ntiyanambwira mbwirwa na Mudugudu, ubwo ni njyewe byari kuzarushya, ugasanga abana banjye babuze Serivise kubera ababyeyi gito ariko ubu ndishimye kuko Imana niyo ibikoze'.

    Nshimwimana Jean Marie Vianney, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Mugina, aganira n'ikinyamakuru intyoza.com yagaragaje ko kuba umuturage yarasezeranye ariko ntagaragare mu bitabo by'irangamimerere ahanini byagiye biterwa n'impamvu zirimo amateka abanyarwanda banyuzemo mu 1994, aho byinshi mu bitabo by'irangamimerere byari mu byitwaga amasegiteri n'Amakomini byatwitswe, ibindi bikibwa. Ahamya ko kutisanga muri ibi bitabo ari ikibazo gikomeye ku muturage.

    Benshi mu bagaragara muri iki gikorwa ni abantu bakuze.

    Nshimiyimana, ahamya ko kimwe mubyo iki gikorwa kije gukemura ari ugutuma umuturage ahabwa serivise nziza kandi ku gihe kuko mbere hari ubwo yazaga akeneye serivise isaba ko agaragaza ko yashyingiwe, kubona ibibihamya bikamugora kugera no kuba yakwiyambaza inkiko nazo zigasaba ubushobozi rimwe na rimwe bamwe baba badafite.

    Avuga kandi ko iki gikorwa no mubijyanye n'imibanire y'ingo kije kuba umuti w'umuryango, aho umugabo n'umugore ni bamara gusubizwa mu bitabo hazaba hari amategeko buri umwe yakwisunga kuko azaba ari umugabo cyangwa umugore w'undi mu buryo amategeko yemera.

    Uyu musaza yaje yitwaje icyo kwa Padiri yahawe ashyingirwa. Avuga ko nta kibabaza nko kwita ingaragu mu mategeko ushaje.

    Avuga ko ubu kubera kutaboneka mu bitabo by'irangamimerere, hari ubwo umwe yakoreraga undi ihohotera yakwiyambaza RIB cyangwa izindi nzego, bamutuma ikigaragaza ko uwo bafitanye ikibazo ari uwo bashakanye akakibura, bityo ugasanga amategeko ntacyo amufashije nk'umugabo cyangwa umugore wakagombye kuba arengerwa n'iryo tegeko ku bashyingiranwe n'ibindi.

    Ashimangira ko abafite imitekerereze yo guhohotera bagenzi babo bitwaje ko nta kigaragaza ko basezeranye bagiye kubicikaho, bityo hakazagabanuka ibijyanye naryo ku kigero runaka kuko inzitizi benshi bitwazaga zikuweho, aho bazajya batinya kugongana n'amategeko.

    Mukansonera Christine, umuturage waje gutangira ubuhamya umuryango afitiye amakuru(abaturanyi) ko wasezeranye, abona ko aya ari amahirwe bagize kuko Leta ibibakoreye nta kiguzi mu gihe we byamusabye kugana inkiko ubwo yakeneraga kujya gusaba ibyangombwa ashaka inguzanyo muri Banki. Avuga ko yasabwe ikigaragaza ko yasezeranye n'umugabo akiyambaza inkiko, aho asaga ibihumbi 40 byagiye ndetse n'umwanya yasiragiraga mu rukiko ava Mugina ajya Gihinga kubiburana.

    Avuga ko kuriwe umuntu udafite amikoro ndetse na bamwe mu bageze mu zabukuru byari kuzabagora cyangwa se bikagora abana babo mu gihe bari kuzagera aho basabwa ibigaragaza ibijyanye n'irangamimerere, by'umwihariko ko bashyingiranwe byemewe n'amategeko.

    Ifishi ya Batisimu ni kimwe mubihamya kuko idahabwa ubatizwa iwabo atari abakirisitu, kandi bivuze ko uba warasezeranye byemewe.

    Kugeza ubu, Mugina ifite imiryango imaze kubarurwa 165 itagaragara mu bitabo by'irangamimerere. Ni agace k'amayaga ahahoze ari Komine Mugina yibasiwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho benshi bishwe hakanyizwa byinshi ibindi bigasahurwa.

    Imiryango irimo kwitaba RIB irimo gusabwa kugaragaza bimwe mu bimenyetso birimo ibyangombwa bigaragaza ko umuntu yasezeranye( Attestation de Marriage ndetse ba Act de Naissance) n'ibindi birimo ibyangombwa byatangwaga cyera ku babaga bamaze gusezerana nk'icyemezo cy'inkwano, amafoto y'icyo gihe basezerana, indangamuntu za cyera zabaga zanditsemo izina ry'uwo mwashyingiranwe, ibyemezo byatangwana n'amadini n'amatorero, abahamya cg abagabo babizi n'ibindi.

    Umukozi uhagaze ni uw'Umurenge ushinzwe irangamimerere, mu gihe uwo wicaye ari umukozi wa RIB.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-mugina-leta-yaruhuye-abaturage-bajyaga-gusiragira-mu-nkiko-ku-bwirangamimerere/

  • Umunyamakuru Phocas Ndayizera wasabiwe burundu we yasabye urukiko kurekurwa #rwanda #RwOT

    Muri uru rubanza rumaze imyaka ibiri, aba bagabo 13 na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza ubu uburanishwa adahari, baregwa gucura umugambi wo gukora iterabwoba mu mujyi wa Kigali.

    Uyu munsi kuwa mbere Phocas Ndayizera yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje kwivuguruza kenshi buhindura inyito y'ibyaha bumurega, agasaba kugirwa umwere.

    Yagize ati: “Ibyaha Ubushinjacyaha bundega ni ibyaha bitakorewe iperereza, harimo ibidafite inyito…Sinigeze ncura uwo mugambi nta n'ubwo nigeze mba icyitso… Nkaba nsanga nta shingiro urukiko rugomba kubiha.”

    Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko ikimenyetso cy'ikiganiro kuri telephone Ubushinjacyaha bwavuze ko ari icya Ntamuhanga na Ndayizera, nta kintu gifatika bwagaragaje kibyemeza.

    Uyu mwunganizi asanga iby'umugambi w'iterabwoba byaryozwa ishyaka rirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda rya RNC bivugwa ko ari ryo ryawuteguraga, aho kubiryoza umukiriya we.

    Ati: “Kubihano twe turasanga hahanwa umuntu wakoze icyaha. Phocas nta cyaha yakoze kuko ibyo bamushinja nta bimenyetso bibigaragaza.”

    Buri wese mu bareganwa na Ndayizera – umunyamakuru wigenga wakoreraga BBC zimwe mu nkuru ze – yagiye ahabwa ijambo ari kuri gereza bafungiyemo yumvwa n'urukiko rukorera i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda, hifashishijwe video.

    Bose bahakanye ibyaha baregwa, ibyaha bari baremeye mu bugenzacyaha mu 2019, bakaza kubihakana mu rukiko mu 2020, bavuga ko bari babyemeye kubera iyicarubozo bakorewe.

    Eliakim Karangwa, impuguke mu by'ikoranabuhanga uregwa ko ari we wari guteranya ibiturika ngo bagere ku mugambi wabo, uyu munsi yongeye gusubiramo ko nta bimenyetso bihamya ibyo aregwa.

    Yavuze ko ubushinjacyaha bushingira gusa ku bikoresho bisanzwe bwafatiye mu biro bye, we yavuze ko ari ibikoresho bisanzwe by'umutekinisiye.

    Uwunganira Karangwa mu mategeko yavuze ko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bufite, anavuga ko icyaha umukiriya we aregwa ntacyabaye, bityo 'atahanirwa icyaha kitakozwe'.

    Avuga ko umukiliya we ntaho ahuriye na RNC, ko ntaho ahuriye na Cassien Ntamuhanga kuko ngo batanaziranye. Nawe, kimwe n'abandi bose bareganwa, yasabye urukiko kumugira umwere.

    Nyuma yo kumva bwa nyuma abaregwa, umucamanza w'urukiko yavuze ko ruzatangaza umwanzuro warwo kuri uru rubanza tariki 06/05/2021.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umunyamakuru-phocas-ndayizera-wasabiwe-burundu-we-yasabye-urukiko-kurekurwa

  • Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Centrafrique yasuye u Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi.

    Urugendo rwa Sylvie Baïpo Temon mu Rwanda ruje rukurikira urwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiriye muri iki gihugu kuwa 08 Mutarama 2021 akanabonana na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

    Rubaye kandi nyuma y'iminsi itandatu indege ya RwandAir itangije ingendo zayo muri Centrafrique aho izajya ijya inshuro ebyiri mu cyumweru.

    Aba baminisitiri b'ububanyi n'amahanga bombi bagiye kugirana ikiganiro n'itangazamakuru byitezwe ko kiza kwibanda ku mubano n'ubufatanye burangwa hagati y'u Rwanda na Centrafrique.

    Hashize igihe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye aho ruri gufasha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara kugarura amahoro.

    Kuva mu 2014, Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y'impande zombi mu 2019.

    Mu 2019 nibwo u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n'ibijyanye n'amabuye y'agaciro. Niho imikoranire na RwandAir ishingiye.

    Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk'uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy'abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa 'Sango'. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n'u Bufaransa.

    Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y'agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z'amashanyarazi, amabuye y'agaciro yitwa 'cobalt' yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n'ibindi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-centrafrique-yasuye-u-rwanda

  • Umwana w'imyaka 13 yaciye ibintu kubera imyitozo ngororamubiri akora iyo ari mu mukoro wo mu rugo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mwana akora umukoro wo ku ishuri akoresheje amaguru yabirinduye mu buryo butangaje.

    Uyu mukobwa yitoza iyi mikino amasaha 15 mu cyumweru aho abifatanya no gukora imikoro yo ku ishuri muri iki gihe ibihugu byinshi biri muri guma mu rugo.

    Roxy utuye mu Burengerazuba bwa London yagize ati 'Nita ku ishuri no gukora iyi myitozo kandi nkabikorera rimwe.

    Rimwe na rimwe nkora umukoro wo ku ishuri ndi kunanura imitsi kandi bituma numva meze neza.

    Nkunda gukora vuba umukoro wanjye wo ku ishuri kugira ngo mbashe kubona umwanya uhagije wo kwitoza.Numva bigoye kwicara ahantu hamwe utuje.

    Uyu mwana yatangiye gukora iyo myitozo afite imyaka 5 ubwo yabonaga ko agororotse kurusha abandi ban abo mu kigero cye bahuriraga mu makipe y'imyitozo ngororamubiri.






    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-w-imyaka-13-yaciye-ibintu-kubera-imyitozo-ngororamubiri-akora-iyo-ari-mu

  • Imana ishobora kubakiza ikimwaro #rwanda #RwOT

    'Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho'.Yesaya 61:7.

    Wigeze utekereza uko ubuzima bwari bumeze mbere y’uko Adamu na Eva bakora icyaha?

    Itangiriro 2:25 hatubwira ko Adamu na Eva batigeze bagira isoni mu ngobyi ya Edeni, igihe bari bambaye ubusa. 'Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni'. Usibye kuba nta myenda bari bambaye, ndizera ko uyu murongo utubwira ko bari bisanzuranyeho buri umwe afungukiye undi bavugisha ukuri. Mubyukuri bari bisanzuriye kuba bo ubwabo kuko batari bazi ibyiyumvo byo gukorwa n’isoni. Nyuma yo gukora icyaha, bagiye kwihisha.

    'Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya. Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero. Imana ihana inzoka na Adamu na Eva Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana'. Itangiriro 3:6-8

    Kubera igitambo cya Yesu, abantu bafite amahirwe yo kubona umudendezo wuzuye

    Iyaba Yesu atarakoze umurimo ku musaraba, twese twakorwa n’isoni kubera icyaha. Ariko kubera igitambo cye, ikiremwamuntu gifite amahirwe yo kubona umudendezo wuzuye, hagati yabantu nImana.

    Ikibabaje, benshi muri twe turacyabaho munsi y’uburemere bw’ikimwaro (isoni) nk’uko Ijambo ry’Imana risezeranya kandi rikemeza ko dushobora kubohorwa 'Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho' Yesaya 61:67 Imana ishobora kugukiza. Senga kandi usabe Yesu agukure mu kimwaro kigerageza kugufata.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Mwami, nakiriye kubohorwa isoni n’umudendezo watangiye ku musaraba. Sinshaka kwihisha ukundi, cyangwa kumva ko nta gaciro mfite. Wahanaguyeho ibyaha byanjye none ndashaka kubaho mu bwisanzure no gufunguka imbere yawe.

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imana-ishobora-kubakiza-ikimwaro.html

  • Musanze: Babangamiwe n'uducurama tuva mu buvumo tukabasanga mu nzu zabo – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bari gutaka umutekano muke batezwa n'utu ducurama twirirwa mu buvumo hagoroba tukigabiza imihana tukababuza amahwemo,babwiye TV1 ko bahangayikishijwe n'ubuzima bwabo kuko bamaze kumenya ko ari tumwe mu dutera indwara z'ibyorezo.

    Umwe ati 'Ubu bucurama twabuze aho twabuhungira saa kumi n'imwe n'igice nibwo busohoka natwe tugakinga tukaryama kuko iyo ukinguye kagusanga mu nzu.'

    Undi ati ' Ujya kubona ukabona uducurama turinjiye ubwo nkakirana natwo nkazimya amatara kugira ngo ndebe ko busohoka bukanga noneho tumwe tukankwepa tukinjira hejuru mu gisenge, byagera nijoro ndyamye bugatangira gucuranga, bugakubita amabati nkagira ngo ni ibirogano .'

    Abahanga mu by'ubuvuzi bemeza ko agacurama ari bumwe mu dusimba tudatanga umutuzo mu guturana n'abantu kuko turi mu bisimba bikwirakwiza indwara z'ibyorozo

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Musanze, Dr Muhire Philbert yagize ati ' Hari indwara butera inyinshi zirimo iz'ubuhumekero, zirimo nk'izi za Covid, za Ebola n'ibindi. Hari igihe ubucurama buba buzifite.'

    Yongeyeho ko bigoye ko umuturage yabwirinda mu gihe aturiye hafi yabwo cyane.

    Aba baturage banavuga ko bahangayikishijwe n'uko uturindantoki n'udupfukamunwa bari bahawe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) bakoresha igihe bashaka kudufata badukura mu nzu zabo byabashiranye.

    Mu minsi ishize ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwari bwatangaje ko buri kwiga kuri iki kibazo ariko nta kirakorwa.

    Inzobere zagaragaje ko uducurama iyo tuba hafi y’abantu dushobora kubatera indwara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-babangamiwe-n-uducurama-tuva-mu-buvumo-tukabasanga-mu-nzu-zabo