Blog

  • Umugabo w'imyaka 43 akurikiranweho gusambanya abana b'abahungu barenga 20 I Nyakariro #rwanda #RwOT

    Nzishimanumve Alfred wo  mu murenge wa Nyakariro ho mu karere ka Rwamagana yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gusambanya abana b'abahungu barenga 20.

    Ibyaha Nzishimanumve akurikiranweho, byamenyekanye nyuma y'uko umwe mu bana atashye  ari kubabara cyane avuga ko yasambanijwe n'uyu Nzishimanumve ndetse ko azi n'abandi bana benshi bagenzi be basambanijwe nkuko umuyobozi w'umurenge  Muhigirwa  David yabitangarije itangazamakuru ati 'Ubwo uwo mwana w'Imyaka 13 yatahaga avuye mu rugo rw'uwo  mugabo yauze ko arimo kuribwa cyane,ndetse ko yasambanijwe. Ndetse yongeyeho hari n'abandi bana benshi azi basambanijwe n'uyu mugabo aho yakundaga kubashukisha  imineke ndetse n'abakuru akabaha amafaranga.' Uyu Alfred agifatwa nawe yiyemereye ko yasabanijwe abo bana. Alfred   yari amaze igihe y'amezi 9 muri gereza  aho nabwo yari afunzwe nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gusambanya abana.

    Mu gihe iperereza rikomeje gukorwa, kuri ubu Nzashimanumve Alfred afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Karenge mu karere ka Rwamagana.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/umugabo-wimyaka-43-akurikiranweho-gusambanya-abana-babahungu-barenga-20-i-nyakariro/

  • Yakubise umubyeyi we aramumugaza amuziza ko yanze kumwereka se umubyara #rwanda #RwOT

    Bwana John Kainuthia ashinjwa gukubita mu buryo bubabaje nyina Naomi Kamuyu amusanze mu rugo rwe ahitwa Riruta muri Nairobi Kuwa 21 Mutarama uyu mwaka.

    Uyu mugabo akimara gufungwa yabwiye abagenzacyaha ko yakubise nyina ibipfunsi mu mbavu zimwe arazivuna ndetse n'imbago yagenderagaho arazita.

    Uyu mukecuru yasigaye ari gutaka cyane kugeza ubwo abantu baje baramufasha ajyanwa kwa muganga.

    Kinuthia yakurikiranweho ibyaha byo gukubita no kuvuna nyina ndetse no guteza akavuyo mu bantu.

    Uyu Kinuthia yacagaguye igikapu uyu nyina yaguze amashilingi 200 ndetse na telefoni ye yaguze ibihumbi 15 by'amashilingi ya Samsung.

    Kinuthia wavutse ari umwana wa nyuma w'uyu mukecuru,yashinjwe ko yateye ubwoba nyina ko natamwereka se amwica ndetse ngo yari afite icyuma yaje kwamburwa atarakimutera.

    Uyu mugabo kandi yasabaga uyu mukecuru ko yajya amuha ku mafaranga y'ubukode bw'amazu yabo undi aramutsembera.

    Uyu mugabo yahozaga ku nkeke uyu nyina amusaba ko yamubwira inkomoko ya se kugira ngo azamushakishe ariko umukecuru akamubwira ko nawe atamuzi.

    Icyakora, Kinuthia ngo yahakanye ibyo aregwa gusa umucamanza abwirwa ko iki kirego kizakemukira mu muryango aho gukomereza mu rukiko.

    Uyu mugabo yarekuwe atanze Sh100,000 ndetse ashobora kwiyongeraho Sh30,000 yo kugura igifungo.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yakubise-umubyeyi-we-aramumugaza-amuziza-ko-yanze-kumwereka-se-umubyara

  • Phocas Ndayizeye wasabiwe gufungwa burundu yasabye kurekurwa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2021, Ndayizera yongeye kugaragara imbere y'Urugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, aho yahawe umwanya wo kongera kwiregura mbere y'isomwa ry'urubanza ritegerejwe muri Gicurasi uyu mwaka.

    Mu bwiregure bwe, Ndayizera yongeye kuvuga ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma, n'ubwo yari yarabyemeye mu nyandiko mvugo yasinye mu Bugenzacyaha ariko nyuma akaza kwisubira avuga ko yabikoze kubera iyicarubozo yakorewe. Ni ibikorwa atigeze agaragaza uko yabikorewe ndetse ntihagire inshuro n'imwe agaragara afite ibikomere cyangwa ibindi bimenyetso biranga umuntu wahohotewe.

    Ndayizera arashinjwa kuba yari ayoboye umugambi wo guhungabanya umutekano mu Mujyi wa Kigali, abinyujije mu gutegura ibikorwa byo guturitsa ibikorwa remezo birimo ibiraro n'inyubako za Leta.

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru nyuma yo gufatwa, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko rwamufatiye mu cyuho i Nyamirambo ari kwakira ibyo biturika, bivugwa ko yari yohererejwe na Ntamuhanga Cassien, wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda mbere yo kwerekeza mu bikorwa byo kurwanya Leta y'u Rwanda.

    Ntamuhanga na we ari muri uru rubanza n'ubwo adahari, kimwe n'abandi bantu 12 bari kuburanira rimwe na Ndayizera, aho bose bashinjwa ibyaha bitandukanye bijyanye n'ubufatanyacyaha muri uyu mugambi mubisha.

    Ndayizera yabwiye urukiko ko ibyaha aregwa nta shingiro bifite, kuko nta perereza ryabayeho ngo ribyemeze, ahera aho asaba kurekurwa kuko ari umwere.

    Umwunganizi we, Me Ntare Paul, na we yagaragaje ko yagize imbogamizi muri uru rubanza kuko atabonanye n'abo yunganira. Ukuriye Inteko iburanisha, yamusubije ko atari azi icyo kibazo kuko atigeze akimenyeshwa.

    Uyu mwunganizi kandi yongeye gushimangira ko Ndayizera nta bikorwa bigamije guhungabanya umutekano yigeze yijandikamo, kuko Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mugambi wacuzwe n'Umutwe w'Iterabwoba wa RNC kandi nta hantu na hamwe Ubushinjacyaha bwigeze bwerekana ko RNC yicaranye na Ndayizera kugira ngo bajye inama z'uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi. Yahereyeho agaragaza ko umukiliya we ari umwere, bityo akwiye kurekurwa.

    Mu bandi bareganwa na Ndayizera, banakomeje kwiregura muri uru rubanza, barimo Bizimana Terance, Wax Bonheur, Munyensanga Martin, Mushimiyimana Yves, Niyonkuru Emmanuel, Ukurikiyimfura Theoneste, Rutaganda Bosco, Shiragahinda Ernest, Nshimyumurenyi Jean Claude, Byiringiro Garno, Niyihoze Patrick na Karangwa Eliakimu. Aba bose bahakana ibyaha baregwa.

    Umwanzuro kuri uru rubanza rwa Ndayizera na bagenzi be uzasomwa ku wa 6 Gicurasi 2021 saa Tanu z'amanywa.

    Phocas Ndayizera na bagenzi barashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/phocas-ndayizeye-wasabiwe-gufungwa-burundu-yasabye-kurekurwa

  • Kigali: Akanyamuneza ni kose ku baturage nyuma yo kuva muri Guma mu rugo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 8 Gashyantare 2021 yabaye umunsi udasanzwe kuko Abanya-Kigali bongeye kumwenyura nyuma yo gusubira mu kazi bari bamaze ibyumweru bitatu badakora.

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n'ubwiyongere bukabije bw'imibare y'abandura Coronavirus bwawubonekagamo. Iminsi yari ishize abawutuye bari mu ngo zabo keretse abatangaga serivisi mu bikorwa by'ingenzi byari byemerewe gukomeza gukora.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Gashyantare 2021 imaze gusuzuma uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu hose yanzuye ko kuri uyu wa Mbere hatangira kubahirizwa ingamba nshya zirimo no kongera gukora kw'ibikorwa byari byarahagaze ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Abaturage baganiriye na IGIHE bakora imirimo inyuranye ibyara inyungu n'ababona ifunguro ari uko bakoze bishimiye kongera kugaruka mu mirimo yabo cyane ko ariyo bakesha amaramuko.

    Twagiramungu Vincent utwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali ari mu bishimiye kugaruka mu kazi cyane ko atari yorohewe n'imibereho muri Guma mu rugo.

    Yagize ati 'Turishimye cyane, ni inkuru yadushimishije kuko abantu twari dutangiye kwibaza uko biri bugende cyane ko twe turya kuko twakoze. Uretse nanjye ariko urabona ko abantu basabagijwe n'umunezero ku maso. Guma mu rugo ntiyari yoroshye pe kuko niba umuntu yarakeneraga kurya ari uko yakoze birumvikana ko byari bigoye cyane kuri twe imirimo yari yarahagaze.''

    Uwera Marie Clarisse ukora ubucuruzi buciriritse na we yagaragaje akanyamuneza, anishimira kugaruka mu kazi.

    Yagize ati 'Utakishimira kugaruka mu mirimo yaba akabije, iminsi yari ibaye myinshi turi mu rugo birumvikana hahindutse byinshi, yaba no mu bushobozi bwacu. Dutekereza ko ibi biruta cyane kwirirwa wicaye mu rugo. Mu by'ukuri twizeye ko biri budufashe kubona amikoro dukabasha no kubona ibitunga imiryango yacu.'

    Kongera gukora kw'ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali bijyana ahanini n'ibikorwa by'ubwikorezi rusange. N'ubwo ingendo zihuza Kigali n'uturere dutandukanye tw'igihugu zibujijwe ariko iz'abawurimo zo zirakomeje.

    Birumvikana ko iyo ibikorwa bitandukanye biri kujya mbere ababikora bakenera uburyo bwo kugera aho biri cyangwa aho bashakishiriza amaronko. Ni serivisi igomba gushyirirwaho amabwiriza agenga imikorere y'ingendo harimo ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizajya zitwara 50% by'abagenzi.

    Ahishakiye Jean Paul ukora mu mirimo yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavuze ko yavuze ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zigomba kurushaho kwitabwaho.

    Yagize ati 'Iminsi yari ishize ari myinshi turi mu rugo urumva ko twabyakiriye neza. Tugarutse mu kazi n'ingamba nshya zo kwiteza imbere no kwizigamira. Ingamba zo kwirinda zo tugomba kurushaho kuzubahiriza cyane ko duhura n'abantu benshi kuko nta muntu ukeneye kongera gusubira mu rugo. Rwose Guma mu rugo iragatsindwa.'

    Abanya-Kigali nubwo bavuye muri Gahunda ya Guma mu rugo banashyiriweho ingamba zihariye bagomba gukomeza gukurikiza by'umwihariko bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko ingamba zafashwe kuva tariki ya 19 Mutarama 2021 kugeza ku wa 2 Gashyantare 2021 zatanze umusaruro kuko ubwo Guma mu rugo muri Kigali yatangiraga, ku munsi handuraga abagera kuri 200, baza kugera ku bari hagati ya 50 na 60.

    Izi ngamba nshya zatangiye kubahirizwa kuri uyu munsi, biteganyijwe ko ku wa 22 Gashyantare 2021 aribwo zizavugururwa bitewe n'uko icyorezo kizaba gihagaze mu gihugu. Ingamba nshya ziteganya ko ibikorwa by'abikorera bigomba gufunga saa Kumi n'Imwe mu gihe isaha yo kugera mu rugo ari saa Moya.

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi agaragaza ishusho ya Kigali ku munsi wa mbere abayituye bavuye muri Guma mu Rugo.

    Abantu bari babukereye berekeje mu mirimo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

    Abantu bari urujya n’uruza muri Gare ya Nyabugogo ku munsi wa mbere wo gukuraho Guma mu rugo i Kigali

    Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nayo yagombaga kubahirizwa, harimo guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa

    Benshi banabonye umwanya wo kujya guhaha

    Urubyiruko rw’abakorerabushake muri Gare ya Nyabugogo rwari maso rukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Imodoka zitwara abagenzi zemerewe gutwara abantu 50% by’abasanzwe bagendamo

    Imodoka za sosiyete z’ubwikorezi zitandukanye zageze mu mihanda hakiri kare

    Ahantu hahurira abantu benshi hakajijwe ingamba zo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune

    N’abamotari basubiye mu mihanda nyuma y’igihe bari bamaze iminsi bari mu rugo

    Uyu yakoresheje moto agiye guhaha

    Gare ya Kimironko ni uku yari imeze ku munsi wa mbere Kigali ivanywe muri Guma mu rugo

    Abagenzi muri Gare ya Kimironko bategereje imodoka bahanye intera

    Abamotari bari babukereye biteguye gutwara abagenzi

    Abatwara abantu ku magare na bo bageze mu mihanda kare

    Umuhanda uva muri Gare ya Remera mu Giporoso ni uku wari umeze mu gitondo

    Ibinyabiziga byari byinshi mu mihanda

    Urubyiruko rw’abakoranabushake ruhabwa amabwiriza y’uko ruri bukore akazi ko gukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Coronavirus

    Mu masaha y’igitondo, abagenzi babanje kubura imodoka

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-akanyamuneza-ni-kose-ku-baturage-nyuma-yo-kuva-muri-guma-mu-rugo-amafoto

  • Nyagatare: Abanyeshuri ba Kaminuza bafashwe basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bafatiwe mu Mudugudu wa Nyagatare ya kabiri mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare ahagana saa Mbili z'ijoro. Abafashwe ni abakobwa bane n'abahungu icumi bakaba bafatiwe aho bakodesha.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun yabwiye IGIHE ko aba banyeshuri uko ari 14 bafatiwe aho bamwe muri bo bakodesha bari kubyina bahahinduye akabari.

    Yagize ati 'Basanzwe aho bamwe batuye, bagiye bagura inzoga baratangira baranywa banabyina abandi basakuza cyane, abaturage rero bahise bahamagara Polisi ijyayo igezeyo isanga bari mu nzu imwe bari kunywa inzoga basakuza cyane.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gufatwa barajwe kuri Polisi aho n'abandi baturage baba barenze ku mabwiriza barazwa, Polisi n'inzego z'ibanze ngo mu gitondo bagiyeyo barabaganiriza babibutsa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ko nabo abareba, nyuma yo kuganirizwa baciwe amande anagana 10 000 Frw kuri buri umwe bararekurwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Julliette, yabwiye IGIHE ko nyuma y'uko aba banyeshuri bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus hagiye kongerwa ubukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo muri iyi kaminuza.

    Yagize ati ' Nyuma y'uko tubaciye amande twavuganye n'ubuyobozi bwa kaminuza dutegura ko twajyayo kubigisha n'ubundi twajyaga tujyayo ariko tugiye kubyongera cyane, tuzajyayo tubereke abandi tubabwire ko bidakwiriye kubona abanyeshuri ba kaminuza aribo bafatwa barenze ku mabwiriza aribo bagafashije leta mu kwigisha abaturage.'

    Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi ishize muri iyi kaminuza hari hagaragayemo abanyeshuri banduye iki cyorezo ariko ko baje kwitabwaho bagakira kuri ubu hakaba nta cyorezo kihaheruka.

    Murekatete yasabye abanyeshuri kwirinda guhura mu kivunge kuko no mu ishuri bicara batandukanye.

    Ati ' Na bariya batubwiraga ko impamvu bari bari kumwe ari uko bafite ibizamini uyu munsi, rero ntabwo bakwiriye kujya kwigira hamwe ngo ni uko bafite ikizami kandi naho bigira bicara basize intera, amabwiriza nabo arabareba uzajya afatwa azajya abihanirwa.'

    CIP Twizeyimana we yasabye abanyeshuri biga muri za kaminuza n'abanyarwanda kwirinda kwirara buri wese akirinda ku giti cye yubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus.

    Aba banyeshuri bagiriwe inama bacibwa amande

    Aba banyeshuri bafashwe bari kunywa inzoga kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abanyeshuri-ba-kaminuza-bafashwe-basinze-barenze-ku-mabwiriza-yo

  • Abakinnyi ba Rayon Sports basohowe mu nzu bajya kuba muri Kontineri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga b’ikipe ya Rayon Sports, basohowe mu nzu babagamo Kacyiru kubera kubura ubukode bajya kuba mu Nzove mu macumbi yubatsiwe na Skol ya Kontineri 'Container’.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iyi nkuru y’uko abakinnyi ba Rayon Sports basohowe mu nzu kubera kubura ubukode yamenyekanye.

    Aba bakinnyi b’abanyamahanga babaga mu nzu iri Kacyiru yari yarishyuwe n’uwahoze ari perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah.

    Mu butumwa umwe mu bakinnyi yoherereje itangazamakuru, yavuze ko iyi nzi bayisohatsemo kuko amafaranga Murenzi yari yarishyuye yashizemo kandi ubuyobozi bukaba nta bushobozi bufite bwo kuyishyura, ubu bakaba barimo kuba mu Nzove muri Kontineri.

    Ati'Bavandimwe twavuye mu nzu ya Kacyiru bitewe n’uko ubuyobozi bwavuze ko nta mafaranga bufite bwo kuyishyura, ni perezida(Abdallah) wari wayishyuye, twe nk’abanyamahanga ubu tuba muri kontineri 'container’ aha mu Nzove.'

    Yakomeje kandi avuga ko bafite ikibazo cy’imishahara aho bakiriye igice cy’ukwezi kwa 12/2020 aho basigaje kubona ikindi gice ndetse n’ukwezi kwa Mutarama kimwe n’uko batarishyurwa amafaranga baguzwe mu gihe bafite ibibazo byinshi cyane ko n’imiryango yabo itaba mu Rwanda.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza icyo gihe yavuze ko nta mukinnyi wa Rayon Sports wasohowe mu nzu ko abakinnyi babo b’abanyamahanga baba mu Nzove.

    Aba bakinnyi babaga muri iyi nzu baza kuyivamo ubwo ikipe yari igiye mu mwiherero bitegura shampiyona, nyuma y’uko shampiyona ihagaritswe baje kuyigarukamo ndetse ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabasuraga bubaha iminsi mikuru niho babaga, bakaba barayivuyemo ejobundi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare.

    Iyi kipe ikaba kandi yaragabanyije imishahara y’abakinnyi kugeza kuri 30%, ariko aba bakinnyi b’abanyamahanga bakaba barabyanze kuko ngo 30% ntacyo yabafasha.

    Mu banyamahanga Rayon Sports ifite harimo Umar Sidibe ukomoka muri Mali, Drissa Dagnogo na Jean Vital Ourega bakomoka muri Cote d’Ivoire, Manace Mutatu ukomoka muri DR Congo na Sunday Jimoh ukomoka muri Nigeria.

    Abanyamahanga ba Rayon Sports basohowe mu nzu, ni mu gihe ikipe yose yagabanyirijwe imishahara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-basohowe-mu-nzu-bajya-kuba-muri-kontineri

  • Myugariro w’umunyarwanda yatandukanye n’ikipe ye, ashobora kwerekeza mu Budage #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya FC Pyunik mu gihugu cya Armenia, Nirisarike Salomon yamaze gutandukana nayo nyuma y’umwaka n’igice ayerekejemo.

    Tariki ya 1 Nzeri 2019 nibwo uyu mukinnyi wakiniraga AFC Tubuze mu Bubiligi yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe ya FC Pyunik yo mu cyiciro cya mbere muri Armenia.

    Nyuma y’amezi 3 akinira iyi kipe akaba yarahise yongera andi masezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe, hari mu Kuboza 2019.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yari amaze umwaka n’igice akinira iyi kipe akaba yari asigaje amasezerano y’amezi 6.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, FC Pyunik ikaba yasezeye kuri Nirisarike imwifuriza ishya n’ihirwe gusa ntibavuze aho yerekeje.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Nirisarike Salomon yirinze gutangaza igihugu yerekejemo n’ikipe aho avuga ko azabitangaza nyuma yo gukora ikizami cy’ubuzima.

    Ati“aho ngiye kwerekeza muri iyi minsi ndakora ikizamini cy’ubuzima, mpite nsinya, muri iyi minsi birarangira ndahita mbabwira ikipe n’igihugu.”

    Kugeza uyu munsi amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu gihugu cy’u Budage mu cyiciro cya kabiri.

    Salomon yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, muri 2012 yerekeza muri Royal Antwerp mu Bubiligi, yavuemo muri 2014 agiye muri Sint-Truidense nayo yo mu Bubiligi yatandukanye nayo muri 2016 agiye muri AFC Tubize yavuyemo muri 2019 agiye muri FC Pyunik.

    Yakiniraga FC Pyunik muri Armenia, nayo yamaze kumusezera

    Yari aherutse kongera amasezerano mu ikipe ya FC Pyunik

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-umunyarwanda-yatandukanye-n-ikipe-ye-ashobora-kwerekeza-mu-budage

  • Gisagara:Abaturage barataka kubura imiti ku mavuriro mato yabegerejwe – #rwanda #RwOT

    Aya mavuriro abarizwa hirya no hino mu Rwanda akaba yarashyizweho mu rwego rwo korohereza abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza ku bitaro bikuru cyangwa ku bigo nderabuzima.

    Nubwo aya mavuriro mato akomeje kugenda yorohereza abaturage kubona ubuvuzi hafi, siko bimeze kuri amwe yo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi kuko abaturage baho bavuga ko batabasha kubona imiti kuri aya mavuriro yabegerejwe bikabaviramo kurembera mu ngo.

    Bamwe mu baganiriye na TV 1, bayibwiye ko bajya kwivuriza kuri aya mavuriro mato abegereye ariko bakirirwayo ntibavurwe abahakorera bakababwira ko nta miti bafite.

    Umwe muri bo yagize ati 'Iyo urwaye uraza ukirirwa wicaye aha bukakwiriraho ugataha nta miti uhawe wabaza bakakubwira ko ntayo bafite, iyo ufite ubushobozi ujya ku kigo nderabuzima ugategesha 5000Frw ariko si twese tubona ubwo bushobozi.'

    Kuba iki kibazo gihangayikishije aba baturage kandi byashimangiwe n'undi muturage utuye muri uyu murenge, wavuze ko abaturage barembera mu ngo bitewe no kubura ubushobozi bwo kujya ku kigo nderabuzima.

    Ati 'Umuntu ntabwo abona imiti, hano uyibuze adafite n'ubushobozi bwo kujya ku kigo nderabuzima arembera mu rugo. Ni kure ntawagerayo n'amaguru arwaye.'

    Iri bura ry'imiti ba rwiyemezamirimo bafite mu nshingano aya mavuriro mato baratunga agatoki Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB bakavuga ko kitabishyura bigatuma babura ubushobozi bwo kurangura indi miti.

    Umwe muri aba barwiyemezamirimo yagize ati 'Dukora inyemezabwishyu twazijyana ntibazishyurire ku igihe, bigatinda bigatuma natwe tubura amafaranga yo kuranguza imiti, kubera kutatwishyura bituma tugira ubukene bamwe barafunze natwe niyo nzira.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko nk'ubuyobozi bw'akarere bagiye gukurikirana iki kibazo kigakemuka cyaba gishingiye ku muntu ku giti cye cyangwa kuri RSSB .

    Ati 'Tugiye kugikurikirana tuvugane na RSSB kugira ngo gikemurwe, cyaba gishingiye ku muntu cyangwa ku kigo muri rusange byose bigomba gukemukira ku gihe.'

    Aya mavuriro yashyizweho hirya no hino mu gihugu mu korohereza abaturage bakoraga ingendo bajya ku mavuriro ya kure.

    Ibiro by’akarere ka Gisagara gaherereye mu ntara y’Amajyepfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abaturage-barataka-kubura-imiti-ku-mavuriro-mato-yabegerejwe

  • Zari yagaragaye aryamye mugituza cy'umugabo yasimbuje Diamond #rwanda #RwOT

    Imyaka igiye kuba ibiri, Diamond na Zari batandukanye, mu minshi ishize aba bombi bagaragaye barikumwe muri Tanzania aho uyu mugore yari yajyanye abana yabyaranye n'uyu muhanzi bagiye muri gahunda zo kumusura.

    Abantu benshi ubwo babonaga iyi Couple arikumwe batangiye gukeka ko Diamond na Zari bagiye kongera gusubirana ndetse hari n'ababyifuzaga cyane kongera kubona iyi couple yunze ubumwe.

    Mu mpera z'iki cyumweru dusoje nibwo Zari yagaragaye mu birori byiswe 'All White Party' byabereye muri Afurika y'epfo arikumwe n'umusore bivugwako ariwe bari mu munyenga w'urukundo ndetse aba bombi bari tegura kuba babana kumugaragaro.

    Zari n'umukunzi we mushya

    Ni ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane muri Tanzania aho Zari agaragaza ko yari mu munezero n'uyu mugabo.

    Zari ni umwe mubagore bakurikiranwa cyane kumbuga nkoranyambaga, yamamaye cyane ubwo yakundanaga na Diamond, kuri ubu akurikirwa n'abarenga miliyoni 8 kurubuga rwa instagram.Zari ni umubyeyi w'abana 5 harimo 2 yabyaranye n'icyamamare, Diamond Platnumz.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yagaragaye-aryamye-mugituza-cy-umugabo-yasimbuje-diamond

  • Marius B. yaririmbye ku bibazo bihora mu bitecyerezo by’abana bakura batazi ababyeyi babo #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yo mu njyana ituje, yumvikanamo inkuru ibabaje y’umukobwa wapfushije nyina akiri uruhinja ndetse agasiga atamubwiye se na n’ubu akaba atamumenya.

    Uretse kuba ari indirimbo ishobora gushushanya ibibazo umwana wakuze atazi ababyeyi be cyangwa umwe mu babyeyi be ashobora kwibaza, Marius Bison avuga ko iyi ndirimbo ikubiyemo inkuru mpamo.

    Muri iyi ndirimbo, Marius Bison aririmbamo avuga ko uwo mukobwa yaje amusanga ariko asa nk’uwarenzwe n’ibibazo, yamubaza ikimubabaje undi akamusaba gukomeza gucuranga Guitar kuko ari yo yonyine yumvaga yamufasha gutuza.

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, agira ati 'Komeza ucurange wenda ubu naruhuka, dore uko undeba isi yambanye akadomo, ngeze aho mbura aho nashyira ikirenge, ntawe mfite ushobora kuba yanyumva.'

    Marius Bison avuga ko inganzo y’iyi ndirimbo yakomotse ku bibazo bikomeje kugaragara by’abana bakura batazi ababyeyi babo.

    Muri iyi ndirimbo, Marius Bison agaragaza ibibazo byinshi umwana wakuze atazi ababyeyi be ashobora kwibaza, nko kwibaza uko umubyeyi we asa, icyo akunda ndetse ku buryo bagera n’aho bibaza ko ashobora kua yarapfuye bigatuma asuhererwa.

    Marius Bison avuga ko ari indirimbo izaba ari n’uruhererekane (Series) ku buryo abazayikurikirana bazagenda bahishurirwa byinshi kuri iyi nkuru.

    Yagize ati 'Kuko izakomeza kubageraho. Buri wese rero wumvise ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yakwibaza niba uyu mukobwa azabona se wamubyaye n’uko azifata namubona.”

    Uyu muhanzi uherutse no gushyira hanze indirimbo yise 'Ibanga’, avuga ko uretse uruhererekane rw’iyi ndirimbo, azanakomeza guha abakunzi be indirimbo zinyuranye ku buryo hari byinshi abahishiye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Marius-B-yaririmbye-ku-bibazo-bihora-mu-bitecyerezo-by-abana-bakura-batazi-ababyeyi-babo