Blog

  • Iyo Imana yubashywe,isi itera imbere #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umukinnyi wa Bear, Sam Acho ari mu butumwa bwo gushishikariza abakristo kubaho bashize amanga kandi bagendera mu mucyo wa Kristo mu isi iteza imbere uburiganya.

    'Iyo Imana ibonye icyubahiro, abantu bagukikije barunguka kandi isi igukikije igatera imbere.” Ibi ni ibyatangajwe na Acho mu kiganiro aherutse kugirana na “The Crazy Happy Podcast,” ubwo yakirwaga na Pasiteri Daniel Fusco na Billy Hallowell.

    Yakomeje agira ati 'Iyo uri uwo Imana yakuremeye kuba , mugihe udahimbye cyangwa ngo wiyoberanye kandi ugakoresha impano Imana yaguhaye Ihabwa icyubahiro kubw’ibyo'.

    Sam Acho, umukinnyi mu mukino wo gusiganwa (athlete) w’imyaka 32 y’amavuko arasangiza abantu uburyo kwizera kwe kwahinduye ibice byose by’ubuzima bwe.

    Acho umuhungu w’abimukira bo muri Nijeriya, yakuze afata ingendo z’ubuvuzi muri Afurika hamwe n’umuryango we.Uyu munsi, akomeje uwo muco wo gufasha, akora nka ambasaderi wa Living Hope Christian Ministries, itanga ubuvuzi ku Banyanijeriya baho.

    'Ku babyeyi bacu, urufatiro rwari uburezi, byari akazi gakomeye, ariko kandi hamwe no kwizera Kristo Yesu byose birashoboka, Sinitaye ku bihe urimo, Imana iraruta ibyo bihe. Niyo mpamvu twakoze izo ngendo z’ubuvuzi muri Nijeriya '.

    Yakomeje agira ati: 'Ariko hari ikiguzi cyo guhisha uwo ndi we, atari ku kibuga cy’umupira gusa ahubwo no mu baturage.

    ' Acho yashishikarije abandi bashobora guhisha abo ari bo muri Kristo kubaho bashize amanga, abibutsa ko Imana yabahaye impano kubera impamvu'.

    Yatanze impanuro y’ingirakamaro ati: “Ntushobora gushimisha Imana no gushimisha umuntu.” 'Ntushobora gukorera Imana no gukorera amafaranga yawe cyangwa ubutunzi, kuba icyamamare. Hitamo kimwe cyangwa ikindi. Inyungu zo guhitamo Imana ni ubugingo buhoraho.

    Sam Acho yagize ati: ‘Nta byishimo biruta ibyo uzagira kuri iyi si, kandi Imana nta byishimo igira biruta iyo umenye Yesu.

    Ati: 'No mu mutekano muke, Imana iracyatwemera'. 'No mu bwoba bwacu, Imana iracyadukunda, aImana ihorana , nawe kandi iguteganyiriza ibyiza si ibibi.

    Niyo mpamvu dukwiriye kumenya ko iyo duhaye Imana icyubahiro, isi dutuyemo itera imbere kandi nta muntu n’umwe uri hejuru y’ububasha bw’uwiteka. Nimucyo rero dukurikire Imana kuko ari yo soko y’ubugingo buhoraho.

    Source: www.christianpost.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Iyo-Imana-yubashywe-isi-itera-imbere.html

  • Inkomoko y’igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe ry’abakiniye Amavubi, ikintu cya mbere kibaraje ishinga #rwanda #RwOT

    Abakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amavuguru 'Amavubi’, bamaze gushinga ishyirahamwe ribahuza bise FAPA(Former Amavubi Players’ Association) aho bagamije kugira uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Ni kenshi mu myaka yashize hagiye hibazwa aho bamwe mu bakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amauru baba, icyo bakora cyane ko benshi batagaragaraga mu bikorwa bya ruhago, ndetse waganira na bamwe bakakubwira ko basa n’abahejwe.

    Mu buryo busa n’ubutunguranye, ku munsi w’ejo nibwo haje urubuga rwa twitter rw’abahoze bakinira ikipe y’igihugu bemeza ko bamaze no gushinga ihuriro cyangwa ishyirahamwe ribahuza, uru rubuga rukaba ari rwo ruzajya rwifashishwa hashyirwaho amakuru yabo.

    Mu gushaka kumenya byinshi kuri iri huriro, ISIMBI yagerageje kuvugana na bamwe mu bakiniye Amavubi ariko bose nta n’umwe wifuza kugira byinshi atangaza kuko hari ibikinozwa.

    Umwe mubaganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI akemera gutanga amakuru ariko akaba atifuza ko izina rye rijya hanze, yavuze ko iki ari igitekerezo cyaje mu mpera z’umwaka ushize kizanywe n’abarimo Jimmy Mulisa, Jimmy Gatete, Eric Nshimiyimana.

    Ati'ntabwo FAPA imaze igihe kinini kuko igitekerezo cyaje mu Kwakira umwaka ushize. Cyazanywe na ba Eric Nshimiyimana, Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa, Kayiranga Jean Baptsite, Kaminzi Michel….'

    Yakomeje avuga ko hari ibitaranozwa neza nk’amategeko abagenga, kumenya ujya muri iryo shyirahamwe ni inde? Agomba kuba yujuje iki? Ariko kuba yarakiniye ikipe y’igihugu n’icyo cya mbere.

    Bimwe mu byo bifuza gukora harimo kubanza kuba umunyaryango wa FERWAFA nabo bakagira ijambo mu kubaka umupira w’u Rwanda.

    Ati'icya mbere ni ukubanza tukareba uko twaba n’umunyamuryango wa FERWAFA, ni ukubisaba natwe tukagira uruhare mukubaka umupira wacu kuko tumaze iminsi dusa n’abahejwe rwose. Ntawamenya wenda n’igihe cyazagera tukaba twatanga n’umukandida ku mwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.'

    Kugeza uyu munsi iri shyirahamwe rikaba nta muyobozi riratora ariko bakaba barashyizeho komite yo kubafasha gutunganya ibintu bikajya ku murongo, igizwe na Murangwa Eugene, Kayiranga Jean Baptiste, Jimmy Mulisa na Eric Nshimiyimana.

    FAPA umubare w’abanyamuryango bayigize ngo ntabwo uramenyekana kuko hari byinshi bikinozwa ariko abenshi bakaba bayirimo nta n’umwe wahejwe.

    Iri huriro kandi naryo ribinyujije ku rukuta ryarwo rya Twitter, ryavuze ko intego ari ukwimakaza umuco wa ruhago no kubaka ubuzima bw’abaturage binyuze mu mupira w’amaguru. Bashimiye kandi ikipe y’igihugu uko yitwye muri CHAN 2020.

    Tunejejwe no kubagezaho amakuru twabasezeranije ejo. Turashima ukwitwara neza kwa @AmavubiStars muri #CHAN2020, tukaba kandi tunifuza no gutanga umusanzu w’ibitekerezo byacu kubyo twizera ko bishobora kuba ibikorwa byingenzi kuri gahunda nziza yo guteza imbere ruhago yacu.👇 pic.twitter.com/0PqEvrZJlq

    — Former Amavubi Players’ Association (@FAPA_Rwanda) February 9, 2021

    Abakiniye Amavubi bashinze ishyirahamwe ribahuza

    Jimmy Gatete wakunzwe n’abanyarwanda benshi ni umwe mubazanye iki gitekerezo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkomoko-y-igitekerezo-cyo-gushinga-ishyirahamwe-ry-abakiniye-amavubi-ikintu-cya-mbere-kibaraje-ishinga

  • US: Urubanza rwa Donald Trump ruratangira kuri uyu wa Kabiri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, nibwo byitezwe ko urubanza rwa Trump rutangira mu nteko ya sena, nyuma y'aho aterewe icyizere n'inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite mu kwezi gushize.

    Trump ashinjwa “gushyigikira imyigaragambyo' mu ijambo yahaye abakunzi be bari mu myigaragambyo mbere y'uko imvururu zaduka.Trump yavuze ko adashobora kujya kwiregura.

    Abantu batanu barimo umupolisi barapfuye ubwo abarwanashyaka ba Trump bateraga ingoro y'inteko ya Capitol, igitero cyatumye abadepite, abasenateri n'abandi bakozi bo muri iyo nyubako bahunga bakajya kwihisha.

    Donald Trump niwe mukuru w'igihugu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika waterewe icyizere inshuro ebyiri zose n'Abadepite.

    Mu kiganiro batanze ejo ku wa mbere, abanyamategeko ba Trump bavuze ko inyandiko za FBI zerekana ko iyi myigaragambyo yari yateguwe mbere y'igihe, ko rero Trump adashobora gushinjwa ko ari we wayikajije.

    Bashimangira kandi ko uru rubanza ruhabanye n'itegeko nshinga kubera koTrump atakiri ku butegetsi, ubu ari umuturage usanzwe.

    Bifatiye mu gahanga abantu “icyenda bashinzwe uru rubanza” bo mu ishyaka ry'aba Democrats bategereje guca uru rubanza.Babashinja “ubuhemu n'ubujiji” kubera uko bafashe ijambo Trump yashyikirije abakunzi be.

    Aba banyamategeko bavuga ko uru rubanza ari “umukino wa politike” kandi ari “urugero rwa politike iteye isoni” y'aba Democrats bashaka bashaka gucecekesha utavuga rumwe nabo muri politike.

    Banditse bati: “Uru rubanza ntirwigeze ruba urwo gushaka ubutabera”.

    Aba Democrats bavuga ko kuba Trump atarigeze yemera ko yatsinzwe na Joe Biden mu matora,n'amagambo rutwitsi yabwiye abakunzi be ku wa 06 z'ukwa mbere – byakongeje izi mvururu.

    Uru rubanza rwitezwe gutangizwa n'impaka ziza kumara amasaha ane hanyuma habe gutora kugira ngo bemeze niba rukurikije itegekonshinga cyangwa se ruciye ukubiri naryo.

    Nirukomeza nk'uko byitezwe, ejo ku wa gatatu ku gicamunsi hazahita hatangira gushinjanya aho buri ruhande ruzahabwa amasaha cumi n'atandatu yo kugaragaza aho ruhagaze.

    Hagati aho, kugira ngo inteko ya Sena ishobore guhana Trump, izakenera kubona abasenateri 17 b'aba Repubulika bajya ku ruhande rw'aba Democrats kugira ngo haboneke bibiri bya gatatu bikenewe.

    Ku wa 26 z'ukwa mbere, abasenateri b'aba Repubulika 45 kuri 50 nibo bemeje ko uru rubanza ruciye ukubiri n'itegekonshinga.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/us-urubanza-rwa-donald-trump-ruratangira-kuri-uyu-wa-kabiri

  • Uganda : CMI yongeye gushimuta Abanyarwanda ibashinja kunekera u Rwanda #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Ikinyamakuru Igihe, avuga ko aba bagabo ari Munyurangabo Renatus na Mugisha Gahungu Shadrack bashimuswe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Iki kinyamakuru kivuga ko bariya bagabo babiri basanzwe ari abacuruzi b’i Kampala, bashimuswe ku itegeko ryatanzwe n’umuyobozi mukuru wa CMI, Gen Maj Abel Kandiho.

    Munyurangabo usanzwe unazwi cyane i Kampala, afite Restaurant n’akabari bizwi nka Pyramid biherereye i Kansanga werecyeza Munyonyo mu gihe Mugisha bafatanyaga we akaba yari umuyobozi wa kariya kabari.

    Umurinzi wa kariya kabari yavuze ko atumva icyatumye abayobozi be bashimutwa kuko kariya kabari gasanzwe gakora n’utundi i Kampala kandi ko atigeze yumva abayobozi be bagira ibyo bashinjwa.

    Aba bagabo babiri bashimuwe hashize igihe gito, hashimuswe undi mucuruzi w’Umunyarwanda na we uzwi cyane i Kampala ari we Napoleon Rebero dore ko we yanaburiwe irengero nyuma y’uko afashwe na CMI agafungwa mu buryo butubahirije amategeko.

    Iki kinyamakuru kivuga ko aba banyarwanda bose bashinjwa kuba baraje kunekera u Rwanda nk’ibirego byakunze gushyirwa ku banyarwanda benshi bagiye bafatiwe muri kiriya gihugu bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Mu minsi micye ishize, Uganda yarekuye abandi banyarwanda batandatu barimo umugore umwe wageze ku mupaka wa Kagitumba atabasha kugenda kubera iyicarubozo yakorewe aho yari afungiye.

    Ni kenshi humvikanye Abanyarwanda bagiye bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda bashinjwa kuza gutatira u Rwanda ndetse bagakorerwa iyicaruzo ryanagiye rituma bamwe bahasiga ubuzima.

    Kuva muri Gashyantare 2019, Ubuyobozi Bukuru bw’u Rwanda bwagiriye inama kutajya muri kiriya gihugu kuko bajyayo bakagirirwa nabi, byatumye kuva icyo gihe imipaka ihuza u Rwanda na Uganda isa nk’ifunze.

    Mu kiganiro Battlegrounds giherutse gutambuka ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame Paul yongeye kuvuga ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda ari ibya cyera ahubwo ko ubu ari bwo bisa nk’ibyagiye hanze.

    Gusa yavuze ko kuva aho we na mugenzi we Perezida Kaguta Museveni basinyiye amasezerano y’i Luanda muri Angola, hari ibiriho bikorwa kugira umubano w’ibihugu byombi wongere ubyuke.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-CMI-yongeye-gushimuta-Abanyarwanda-ibashinja-kunekera-u-Rwanda

  • Kayonza: Abagabo 2 bafashwe bamaze kwica inyamaswa yo #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kw'abo bahigi byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage begereye pariki y'akagera.

    Ati 'Abashumba baba mu nka mu nzuri ziri hafi ya Pariki y'Akagera nibo baduhamagaye ko hari abantu baza guhiga inyamanswa ziva muri Pariki y'akagera ndetse n'izindi zibera inyuma ya Pariki zibanira n'inka mu mashyamba. Abapolisi bahise bajyayo muri iryo joro ahagana saa saba basanga abahigi 4 bamaze kwica impala imwe, hahise hafatwa babiri abandi babiri baracika.'

    CIP Twizeyimana yavuze ko habanje gufatwa umwe nyuma haza gufatwa uwa kabiri, ubu haracyarimo gushakishwa abandi babiri bataraboneka.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yavuze ko abaturage begereye Pariki y'Akagera bamaze gusobanukirwa akamaro ko kurinda urusobe rw'ibinyabuzima cyane cyane inyamanswa zo muri Pariki y'Akagera ndetse n'izindi zikunze kuba inyuma yayo mu nzuri z'amatungo. Yavuze ko kugeza ubu ikibazo kikiri mu bantu bava ahandi bakaza kwica inyamanswa.

    Ati 'Bariya bantu bose twaje gusanga bakomoka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo kuko hegereye Pariki y'akagera. Abaturage bo mu Karere Kayonza cyane cyane abo mu Mirenge yegereye Pariki y'Akagera bazi neza akamaro ko kubungabunga inyamanswa kandi bazi neza akamaro ka za Pariki ku bukungu bw'Igihugu ndetse n'abaturage ku giti cyabo. Basobanukiwe ko ziriya nyamanswa zikurura ba mukerarugendo bagasiga bishyuye amadovize n'abaturage kandi bajya bajyanwa muri Pariki bagasura inyamanswa.'

    Yavuze ko abaturage bahora basobanurirwa ko guhiga inyamanswa ari icyaha gihanwa n'amategeko. Yakomeje avuga ko ibikorwa bya ba rushimusi byari bimaze gucika muri Pariki y'Akagera.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murundi.

    Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw'inyamaswa bukomye n'ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kayonza-abagabo-2-bafashwe-bamaze-kwica-inyamaswa-yo

  • Bibiliya ntiyanditswe n’Imana, ni igitabo cyanditswe n’abantu ku mpamvu za politiki- Umunyamakuru Popote #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru ufite ikinyamakuru cye kitwa Popote TV gikorera kuri Youtube, avuga ko ubu nta dini asengeramo ariko ko yakuriye mu muryango w’Abadivantisiti b’Umunzi wa Karindwi.

    Avuga ko muri iri torero yakuriyemo risanzwemo amahame we yaje kubona ari imyumvire iciriritse nko kuba ku munsi w’isabato badashobora kurya ibiryo byatetswe uwo munsi cyangwa ngo babe bagira akandi kazi bakora ari ugusenga.

    Ati 'Pasiteri akakubwira ngo ntabwo uyu munsi wemerewe gukora ariko ugasanga wa munsi akubuza gukoraho, we ni bwo akoraho, umundi wo ku wa Gatandatu ni wo we akoraho kuko aranahembwa ugasanga bafite n’ukuntu borohereza n’abana babo kwiga.'

    Uyu musore utanemera ibijyanye n’amadini, avuga ko ari 'ibintu by’ibigare, ntabwo ari bya bintu umuntu ashobora kuvuga ngo yicare mu myumvire ye arebe niba akwiye kubibamo cyangwa kutabibamo, ahbwo we aravuga ngo navukiye muri ibi bintu mbigumamo, akazana akandi kantu ngo abandi bose ko babirimo ngo kuki njyewe nabivamo kandi.'

    Bibiliya ni Igitabo cyanditswe n’abantu

    Benshi mu bemeramana banafite amadini babarizwamo agendera ku nyigisho zikubiye muri Bibiliya, bemeza ko ibikubiyemo ari ibyahumetswe n’Imana.

    Popote we si ko abyumva, ahubwo avuga ko 'Bibiliya ni igitabo cyanditswe n’abantu, ntakintu mbonamo cy’Imana muri Bibiliya, ndayireba nkabona ari igitabo cyandistwe ku mpamvu za politiki baraza baragikwirakwiza, bacyamamaza aha iwacu.'

    Avuga ko Bibiliya yazanywe nk’igikangisho kigomba kujya ku bantu gisa nk’igifite imbaraga z’ikirenga kuko buri sosiyete yose iba igomba kugira ikintu nk’icyo.

    Ati 'Ni ha handi umuntu agera akavuga ngo ingufu zanjye zirarangiye ahari wabona hari izindi ngufu zindenze.'

    Avuga ko na mbere y’umwaduko w’abakoloni, Abanyarwanda bari basanzwe bafite Imana yabo bemera nk’isumba byose bagahita babinjizamo Imana y’Abisiraheli.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Bibiliya-ntiyanditswe-n-Imana-ni-igitabo-cyanditswe-n-abantu-ku-mpamvu-za-politiki-Umunyamakuru-Popote

  • Kirehe : Umukobwa wari utwite birakekwa ko yishwe n’uwayimuteye #rwanda #RwOT

    Rwabuhihi Pascal uyobora uyu Murenge wa Kigarama avuga ko nta bwicanyi nk’ubu bukunze kuba muri kariya gace ku buryo bakeka ko byaba byarakozwe n’umusore wateye inda uriya mukobwa.

    Uyu muyobozi avuga ko uriya mukobwa yavuye mu rugo iwabo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 05 Gashyantare 2021 abwiye iwabo ko umusore wamuteye inda yamuhamagaye kuri Telefone amusaba kujya kubonana.

    Umurambo wa nyakwigendera wabonetse bucyeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare dore ko yari yavuye mu rugo ku wa Gatanu.

    Rwabuhihi ati 'Ababyeyi be rero bahise batubwira ko hari umusore wari wamuhamagaye kuri telefoni amusaba ko babonana, uwo musore ni na we wamuteye inda ngo bari bafitanye umushinga wo kubana. Twarebye no muri telefoni y’uwo musore dusanga ni we wari wamuhamagaye twabaye rero tumufashe kugira ngo hakorwe iperereza.'

    Nyakwigendera mu minsi yashize yari yaragiye kuba mu Mujyi wa Nyakarambi, gusa ngo ubwo yicwaga hari hashize iminsi ibiri asubiye kuba iwabo.

    Rwabuhihi ati 'Umukobwa yari yabwiye nyina ko atwite inda y’amezi abiri nta kindi kibazo yari afite kuko n’umuhungu wayimuteye ngo yari yaramubwiye ko bazabana.'

    Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu isambu y’umuturage wari uri guhinga, wateraguwe ibyuma mu gatuza ku buryo bigaragara ko yishwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Umukobwa-wari-utwite-birakekwa-ko-yishwe-n-uwayimuteye

  • Ibibabi by’imyembe mu kurwanya diyabete #rwanda #RwOT

    Imwe mu ndwara zihangayikisha abazirwaye dore ko nta n’umuti uhamye uyivura burundu ni indwara ya diyabete. Iyi ndwara iterwa n’uko igipimo cy’isukari mu maraso cyazamutse cyangwa se ikorwa rya insulin ryagabanyutse itera uyirwaye guhora afata imiti umunsi ku wundi cyangwa yitera inshinge buri munsi.

    Bumwe mu buryo bwo guhangana na yo ni uguhindura imirire no gukora siporo.

    Hano tugiye kukwereka uko wakwifashisha ibibabi by’imyembe bikagufasha kugabanya uburemere bw’indwara. Ibi biterwa nuko muri byo harimo amoko anyuranye ya anthocyanidins zifasha mu guhangana na yo.

    Ibisabwa: Ibibabi 15 bibisi by’umwembe bikiri bito hamwe n’Ibikombe 4 (litiro imwe) by’amazi

    Uko bikorwa:

    Canira ya mazi arimo bya bibabi wabanje kubisukura, ubikore nimugoroba

    Namara kubira uterure ubike bipfundikiye kugeza mu gitondo

    Mu gitondo utaragira ikindi ushyira mu nda, yungurura unywe ayo mazi uyamare.

    Ibi ubikora buri munsi mu gihe byibuze cy’amezi abiri.

    Utabashije kujya ubona ibibabi buri munsi, urabyanika ugakoramo ifu, ukajya ukoresha ibiyiko bibiri byayo muri Litiro y’amazi.

    Uretse kandi kurwanya diyabete bizanafasha; gusukura mu gifu, kurwanya zimwe mu ndwara z’umutima ziterwa nuko imitsi isa n’iyazibye, kugabanya ibiro, kurwanya uburibwe cyane cyane bw’umutwe no kugabanya ibicece na ya nda yitwa nyakubahwa.

    Icyitonderwa

    Ubu buryo ntibusimbura imiti kwa muganga baguha niba usanzwe uyifata ahubwo ni bumwe mu bugufasha guhindura imirire no kunganira imiti. Guhagarika imiti byemezwa na muganga.

    Source:InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibibabi-by-imyembe-mu-kurwanya-diyabete.html

  • Kigali: Guma mu rugo yagabanyije ubwandu bwa COVID-19_ Dr Sabin Nsanzimana #rwanda #RwOT

    Nyuma y' uko amabwiriza mashya aherutse gutangazwa n'Inama y'Abaministiri iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME yateranye ku wa 02/02/2021 atangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Ugushyingo 2021, harimo gufungura bimwe mu ibikorwa mu mujyi wa kigali n'isaha yo kugera mu rugo yavuye saa 18h iba saa 19h z'umugoroba, Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ubwandu bwa COVID-19 muri Kigali bwagabanutseho 72%.

    Dr Nsanzimana avuga ko iyi ari intambwe nziza yerekana umusaruro w'iriya Guma mu Rugo agasaba abaturage gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo.

    Kuri Twitter yanditse ko abanyakigali bagomba gukurikiza ingamba zirimo guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa n'amazuru, gukaraba intoki, bakaba bari mu ngo zabo bitarenze saa moya z'ijoro(7h00 pm).

    Ikindi asaba ni uko abantu bagomba gufungura imiryango n'amadirishya igihe bahuriye ahantu hafunganye.

    Guma mu Rugo muri Kigali ya kabiri yamaze iminsi 21.

    Nyuma y'iminsi 21 ya #GumaMuRugo mu kurwanya #Koronavirusi muri @CityofKigali ,abandura bashya bagabanutseho 72% — dukomereze aho. Ambara 😷, Karaba 🙌 , Siga intera hagati yawe n'abandi, irinde kujya ahari abantu benshi, irinde kujya ahafunganye. #Shishoza https://t.co/0Yzlo5VZfx

    — Sabin Nsanzimana,MD,PhD (@nsanzimanasabin) February 8, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/09/kigali-guma-mu-rugo-yagabanyije-ubwandu-bwa-covid-19_-dr-sabin-nsanzimana/

  • Kirehe: Umukobwa w'imyaka 17 wari utwite yishwe atewe ibyuma – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu mukobwa wagaragaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rubare mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Rwabuhihi Pascal, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari yaragiye kuba mu Mujyi wa Nyakarambi ariko ngo yari amaze iminsi ibiri asubiye iwabo.

    Yagize ati 'Ku wa Gatanu yahamagawe n'umuntu kuri telefoni amusaba ko babonana, abibwira ababyeyi be ko agiye na bo ntibabigiraho ikibazo. Umukobwa yari yabwiye nyina ko atwite inda y'amezi abiri nta kindi kibazo yari afite kuko n'umuhungu wayimuteye ngo yari yaramubwiye ko bazabana.'

    Yakomeje avuga ko kuva uwo mukobwa yagenda ku wa Gatanu hongeye kuboneka umurambo we ku wa Gatandatu mu isambu y'undi muturage wari uri guhinga, ngo basanze yatewe ibyuma mu gatuza.

    Ati 'Ababyeyi be rero bahise batubwira ko hari umusore wari wamuhamagaye kuri telefoni amusaba ko babonana, uwo musore ni na we wamuteye inda ngo bari bafitanye umushinga wo kubana. Twarebye no muri telefoni y'uwo musore dusanga ni we wari wamuhamagaye twabaye rero tumufashe kugira ngo hakorwe iperereza.'

    Gitifu Rwabuhihi yavuze ko ubwicanyi nk'ubu budasanzwe muri uyu murenge bakaba bakeka ko uyu mwana w'umukobwa yishwe n'uyu musore wavugaga ko bazabana nyuma yo kumutera inda.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali aho ugikorerwa isuzumwa kugira ngo hamenyekane icyamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-umukobwa-w-imyaka-17-wari-utwite-yishwe-atewe-ibyuma