Blog

  • Cristiano Ronaldo yongeye guca akandi gahigo ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Uteranyije abakunzi Cristiano Ronaldo afite kuri Facebook, Twitter na Instagram buzuza neza igice cya miliyari ariyo mpamvu benshi bakomeje gutangarira igikundiro afite.

    Uyu munya Portugal w'imyaka 36,watowe nk'umukinnyi w'ikinyejana na Globe Soccer Awards akurikirwa na miliyoni124 kuri Facebook, miliyoni 91 kuri Twitter na miliyoni 261 kuri Instagram.

    Kuri YouTube,Ronaldo afite abamukurikira barenga miliyoni nubwo amaze imyaka 4 nta kintu ashyiraho.

    Urubuga rwe rwa Interineti rufite abantu miliyoni 386 bamukurikira ndetse uru rubuga rwe nirwo rwa mbere rukunzwe cyane kurusha izindi ku isi.

    Messi niwe mukinnyi ukurikira Ronaldo kuri Twitter, kuko akurikirwa na miliyoni 90 kuri Facebook mu gihe kuri Instagram akurikirwa na miliyoni 186.Messi ntabwo akoresha urubuga rwa Twitter.

    Mu mwaka ushize,ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko CR7 yinjiza amafaranga menshi ku mbuga nkoranyambaga kurusha ayo yinjiza muri Juventus.

    Ifoto ashyize kuri Instagram imwinjiriza £971,000 iyo yatewe inkunga.Umukunzi wa Ronaldo, Georgina Rodriguez, we akurikirwa na miliyoni 24 kuri Instagram.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yongeye-guca-akandi-gahigo-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • AS Kigali y'abakinnyi 10 yaciye amarenga yo gusohoka mu marushanwa ya CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    AS Kigali yari isigaye mu marushanwa Nyafurika nyuma y'aho APR FC isezerewe rugikubita,yatsinzwe ibitego 4-1 irushwa cyane muri uyu mukino ubanza wabereye muri Tunisia.

    CS Sfaxien yatangiye umukino iri hejuru, byayifashije gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 07 w'umukino ibifashijwemo na Firas Chawat.Iki gitego nicyo cyonyine cyabonetse mu gice cya mbere.

    Iki gice cyaranzwe no kwitwara neza cyane k'umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wakuyemo amashoti menshi yatewe na ba rutahizamu wa CS Sfaxien.

    Mu gice cya kabiri, CS Sfaxien yaje yariye karungu,yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Aymen Harzi n'umutwe ku munota wa 55 nyuma y'umupira w'umuterekano mwiza yahawe na mugenzi we.

    AS Kigali yigaruriye icyizere mu mukino ubwo yabonaga igitego cyitsinzwe na Nour Ezzamen Zammouri ku munota wa 61, ariko ntiyabasha kwihagararaho mu minota yakurikiyeho kuko nyuma y'iminota 10 yinjijwe icya gatatu cya Mohamed Soulah.

    Ibyago bya AS Kigali byakomeje ubwo Hakizimana Muhadjiri yahabwaga ikarita ya kabiri y'umuhondo yabyaye itukura, ashinjwa gushyamirana n'umukinnyi wa CS Sfaxien.

    Nyuma y'umunota umwe, Aymen Harzi yatsindiye CS Sfaxien igitego cya kane gishimangira intsinzi y'ibitego 4-1 mu mukino ubanza mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2021.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    CS Sfaxien: Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzi, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chawat na Kingsley Eduwo.

    AS Kigali: Ndayishimiye Eric 'Bakame', Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric 'Zidane', Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Shabani Hussein 'Tchabalala' na Orotomal Alex.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-y-abakinnyi-10-yaciye-amarenga-yo-gusohoka-mu-marushanwa-ya-caf

  • Umusore w'Umunyarwanda wari warigize umukobwa yavuze ukuri anasaba imbabazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'umunyarwanda umaze igihe abeshya abakoresha Twitter ko ari umukobwa byarangiye ahishuye ukuri ndetse avuga ko yashaka kugira abumukurikira benshi.

    Hallo friend of mine @kemnique and #RwOT 😁 I want to thank you and sorry! I take this time to announce @kemnique I'm really really catfish from June 2020 until now. Thank you @kemnique & @Musekere1 for promoting me.

    — Igikoma cya Mukaru🇷🇼 (@rukacarara) February 13, 2021

    Uyu musore wari wariyise izina 'Igikoma cya Mukaru' ,yasabye imbabazi abasore bose yamaze igihe kirekire abeshya ko ari umukobwa avuga ko yifuzaga kugira abamukurikira(followers) ibihumbi 10 mu mezi 10,ariko ko yabonye ibihumbi 3 gusa.Yaboneyeho gusaba abahungu bigira abakobwa ku mbuga nkoranyambaga, ko babireka kuko umunsi umwe bazabavumbura.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-wumunyarwanda-wari-warigize-umukobwa-yavuze-ukuri-anasaba-imbabazi/

  • Waruziko hari utuntu duto 10 watunguza umukunzi wawe kuri Saint Valentin nta n'igiceri cy'ijana bigusabye? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi w'abakundana ( Saint Valentin) ntuvuga gutanga impano zihenze gusa, ahubwo ni n'umwanya wo gukora utuntu dutandukanye twereka uwo ukunda ko umuhoza ku mutima.

    Muri iyi nkuru twaguteguriye bimwe mu bintu ushobora gukora bigashimisha ndetse bikanatungura umukunzi ku munsi wa Saint Valentin nta n'igiceri bigusabye:

    1. Mubwire akajambo k'urukundo

    Wirindira umunsi nyirizina wa Saint Valentin, ahubwo fatirana umukunzi wawe buri munsi w'icyumweru cya Saint Valentin, umwandikire utugambo twiza, uduhishe mu myenda ari bwambare, mu isakoshi ari bwitwaze n'ahandi, kandi ukomeze umwereke amarangamutima umufitiye.

    2. Murebe icyoroshye/ Indoro y'urukundo

    Itegereze mumaso umukunzi wawe nkaho ariwe ikibasumba Ku isi. Ibi bizashimisha umukunzi wawe kuko azabonako umwitayeho.

    3. Tegura umugoroba udasanzwe

    Gerageza uhindure uko wateguraga amafunguro y'umugoroba n'icyo kunywa hanyuma muyasangirire hamwe. Ibi byishimo bizabaherekeza bibageze mu ijoro ry'urukundo!

    4. Musohokane byoroheje

    Birashoboka ko umukunzi wawe atabonye uko musohokana kubera impamvu zitandulanye. Mutungure umusohokane ahantu horoheje ndetse atigeze anatekereza. Bizamufasha kwishimira ko umuzirikana.

    5. Mukorere massage

    Mutungure umusabe kumukorera massage. Nubwo utari inzobere muri ikigikorwa, gerageza kumukandisha intoki zawe witonze kuburyo azazumva nka karese  kurenza uko yabyita massage. Bizarushaho gutuma akwibonamo.

    6. Mushakire uruhushya rutunguranye

    Niba uzi umukoresha w'umukunzi wawe, ushobora kumusabira uruhushya we atabizi kugirango mwirirwane ubone uko umukorera ibimuryohera kuri st Valentin.

    7. Muhe igihe gihagijeje cyo kuruhuka

    Musige mu buriri agisinziriye, umutegurure ifunguro rya mugitondo asanzwe akunda cyane. Siga umwandikiye ubutumwa umwifuriza kuryoherwa ndetse  n'umunsi mwiza mbere yuko ujya kukazi.

    8. Mutegurire amafunguro asanzwe akunda cyane

    Gerageza kuva mubyabaye akamenyero. Tegurira umukunzi wawe amafunguro akunda kurusha andi, nibiba nangombwa uyamutunguze mu cyumba cye. azarushaho kubonako umwitayeho.

    9. Tekereza ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina

    Ganiriza umukunzi  wawe icyo yifuza cyatuma imibonano mpuzabitsina  yanyu irushaho kuza kuba myiza nka pozisiyo yishimira n'ibindi.

    10. Mwumvishe uturirimbo twiza

    Ushobora kumutungura umuha uturirimbo twiza kuri telefone ye, tuzamufasha guhora agutekereza igihe arimo kutwumva.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/waruziko-hari-utuntu-duto-10-watunguza-umukunzi-wawe-kuri-saint-valentin-nta-nigiceri-cyijana-bigusabye/

  • Cristiano Ronaldo yongeye kwandika amateka ku mbugankoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo akomeje gukora amateka ku mbuga nkoranyambaga aho yujuje igice cya Miliyari y'abamukurikira ku mbuga ze zitandukanye. Kugeza ubu amafaranga Cristiano asarura ku mbuga nkoranyambaga ze, aruta umushahara ahembwa muri Juventus akinira.

    Ku rubuga rwa Instagram, Ronaldo afite abantu Miliyoni 261 bamukurikira, bimugira umwe mu bakurikirwa cyane ku Isi, Kuri Facebook afite miliyoni 125 zamukunze ndetse na miliyoni 147 z'abamukurikira, mu gihe kuri Twitter akurikirwa na Miliyoni 91.

    Kuri konte ye ya YouTube yari yarasinziriye idakora mu myaka 4 ishize, ubu ifite abarenga miliyoni bayisura.

    Umukunzi we Georgina Rodriguez, nawe abamukurikira bari kwiyongera cyane uko bwije n'uko bukeye, kuko ubu agejeje Miliyoni 24 z'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu byinjiriza Ronaldo agatubutse, kuko amafaranga asarura mu bafatanyabikorwa yamamariza ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse nawe ubwe, aruta cyane umushahara ahembwa buri kwezi muri Juventus.

    Ubuyobozi bwa Juventus bukaba bwaratangiye ibiganiro na Jorge Mendes ushinzwe gushakira amakipe Ronaldo, kuri gahunda yo kongera amasezerano, aho bateganya kumwongerera andi mezi 12, ku masezerano yari asanzwe afite azarangira mu 2022.

    Iyi kipe y'ubukombe mu Butaliyani yifuzaga kwishyura Ronaldo umushahara uhanitse, gusa bishobora kutazashoboka mu masezerano mashya bazasinya, kubera icyorezo cya COVID-19.

    Juventus yishyura Cristiano Miliyoni 31 z'ama-Euro nk'umushahara wa buri mwaka.

    Kugeza magingo aya, Cristiano agaragaza ko yishimiye cyane ubuzima abayemo mu Butaliyani, haba mu buryo bw'umusaruro ndetse no kuryoshya ubuzima nk'uko aba abyifuza, ndetse abari hafi ye batangaza ko yifuza kuguma muri iyi kipe.

    Mu myaka hafi itatu Cristiano amaze muri Juventus, umuyobozi mukuru w'iyi kipe, Andrea Agnelli, yatangaje ko kubyo iyi kipe yinjizaga hiyongereyeho 15%.

    Bamwe mu basesenguzi ba ruhago ku Isi, batangaza ko uburyo bwiza kuri Juventus bwo guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus, ari ukugumana Cristiano umuterakunga ukomeye ku Isi.

    Agnelli na Ronaldo bamaze igihe kirekire ari inshuti magara, ndetse icyifuzo cy'uyu mukinnyi, ni ugukomeza gukinira Juventus mbere yuko yerekeza i Lisbon aho ateganya gusoreza umwuga we wo gukina ruhago.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yongeye-kwandika-amateka-ku-mbugankoranyambaga/

  • Yifashishije indirimbo ye 'Situation' Sintex yasohoye film ngufi yise 'Silent Situation' yakunzwe cyane n'abatari bakeya _ REBA VIDEO #rwanda #RwOT

    Kabera Arnold usanzwe umenyerewe mu muziki nyarwanda nka Sintex yashyize hanze Film ngufi (Short Movie) nyuma y'iminsi mike asohoye amashusho y'indirimbo ye 'Situation' Iyi film yiswe 'Silent Situation kandi ikaba ikubiyemo ubutumwa busa n'uburi mu ndirimbo Situation.

    Sintex yemeje ko abatuye isi bashobora guhindukirira gukora ibyiza kubw'ubutumwa bumvise mu bihangano by'Abahanzi kuko akenshi Abahanzi bakunze kuririmba inkuru mpamo mu ndirimbo zabo bityo ugasanga hari izigisha uburyo bwo kwikura mu kibazo runaka no kubana neza n'abaguhemukiye zikaba zatuma habaho guhinduka kw'imitima ya benshi

    Muri iyi film ngufi yanditswe na Sintex ubwe ndetse ikayoborwa na se umubyara Jones Kennedy Mazimpaka nawe usanzwe uzwi cyane muri Cinema nyarwanda, Igaragaza ubuzima umwana muto Wari ubayeho mu buzima butari bwiza Ndetse n'abandi bantu bagiye batandukanye bari babayeho mu buzima buruhije kandi butari bwiza, Ariko bakaza kugira amahirwe yo kubuvamo.

    Ni film kandi yagizwemo uruhare runini na 'Heal the World Universe' Ndetse igaterwa inkunga na Shadia Keza, 'Silent Situation Film' yerekana ko amahirwe agihari kuri buri wese ko ashobora kuvamo umuntu ukomeye kandi w'ingirakamaro mw'Isi dutuyemo, Iyi Film ngufi iraboneka kuri Youtube Channel y'uyu muhanzi yitwa 'Sintex Official'

    Nubwo kandi yari amaze iminsi atagaragara hirya no hino ku ma radiyo na televisiyo kubera icyorezo cya Covid-19, Sintex yatangaje ko agikomeje ibikorwa bye aho ahugiye muri studio akora ibindi bihangano ndetse vuba bidatinze abakunzi be bakazabigezwaho kandi byuje ubudasa

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/13/yifashishije-indirimbo-ye-situation-sintex-yasohoye-film-ngufi-yise-silent-situation-yakunzwe-cyane-nabatari-bakeya-_-reba-video/

  • Umukobwa yasaze yiruka mu muhanda nyuma yo kwanga gushyingiranwa n'umugabo wamurihiye amashuri #rwanda #RwOT

    Umukobwa wari umaze iminsi mike arangije kaminuza bivugwa ko ari uwo muri RDC yagize ubumuga bwo mu mutwe nyuma yo kwanga gushyingiranwa n'umugabo wamurihiye amashuri kuva mu yisumbuye kugeza arangije kaminuza.


    Uyu mukobwa yagaragaye yambaye ubusa ndetse ari kwivugisha mu muhanda aho bivugwa ko uyu mugabo wamurihiye amashuri ariwe wamurogesheje.

    Amakuru yavuzwe n'abazi uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga n'uko uyu mukobwa yari yaremereye uyu mugabo ko bazashyingiranwa narangiza kaminuza.

    Uyu mugabo akimara guhabwa iri sezerano yivuye inyuma arihira uyu mukobwa karahava kugeza arangije kaminuza.

    Uyu mukobwa akimara kurangiza kaminuza,yahise atangira kwanga uyu mugabo wamurihiye yikundanira n'umusore biganye muri kaminuza.

    Bivugwa ko uyu mukobwa yanze uyu mugabo avuga ko ashaje bituma yikundira umusore ukiri muto w'umukire biganye,ibintu byaje kubabaza uyu wamurihiye ahita ajya kumurogesha.

    Nyuma y'icyumweru kimwe uyu mugabo agiye gushaka umuti,uyu mukobwa yahise atangira gusara bituma ababyeyi be basanga uyu mugabo bamusaba ko yababarira umukobwa wabo ndetse ngo bamwemereye ko namukiza baremera ko bahita bashyingiranwa.

    Hari amakuru yatangajwe ko uyu mugabo yemeye kubabarira uyu mukobwa akamuvura ndetse ko ngo bagomba guhita bashyingiranwa mu kwezi gutaha.

    Abantu benshi banenze imyitwarire y'uyu mugabo waroze uyu mukobwa bavuga ko yagombaga gusaba amafaranga yamutanzeho aho kumuroga akiruka ku muhanda.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/13/umukobwa-yasaze-yiruka-mu-muhanda-nyuma-yo-kwanga-gushyingiranwa-numugabo-wamurihiye-amashuri/

  • Umuhanzikazi Noella ashimangira ko nta y’indi mpano abona yaha Sugira Ernest, yavuze inkomoko yo kumusaba kumutera inda(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda, Izere Noella yavuze ko gusaba Sugira Ernest kumutera inda ari ibyishimo yagize bitewe n’igitego yatsinze, kumusaba umwana ni nko kumwereka ko nta mpano yabona yamuha ugereranyije n’ibyishimo yatanze.

    Mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare ubwo Amavubi yatsindaga Togo agahita abona itike ya ¼ cya CHAN 2020, uyu muhanzikazi yavuze ku butumwa bwa Sugira Ernest watsinze igitego cy’intsinzi ubwo yishimiraga intsinzi, amubwira ko yifuza ko amutera inda.

    Icyo gihe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Sugira Ernest yavuze ko akazi gakomeje ubu hasigaye kujya mu kindi cyiciro.

    Ati'Akazi kakozwe neza. Wakoze Mana! Tugiye mu kindi cyiciro.' Uyu muhanzikazi akaba yahise atungurana avuga kuri ubu butumwa bwa Sugira amwisabira ko yazamutera inda. Ati'Basi uzantere inda.'

    Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

    — Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Izere Noella yavuze ko iki gitekerezo cyaje bitewe n’ibyishimo yari amaze kugira kubera Sugira Ernest.

    Ati'byavuye ku byishimo nagize ntekereza ko n’abandi banyarwanda babigize kubera intsinzi, hanyuma mu buryo bwanjye nganiramo cyangwa undi muntu wese ashobora kumva bitandukanye n’uko abandi babyumva, mbigaragaza nk’uko mwabibonye.'

    Yakomeje avuga yashakaga kwerekana ko nta mpano yamuha ihwanye n’ibyo yakoze, kuko yakoze igikorwa gikomeye.

    Ati'Mbere y’uko ngera aho, mu bintu mpa agaciro numva nakorera umuntu, hari igihe wumva ngo umuntu yagabiwe inka, yagabiwe byinshi bitandukanye ariko kuba wabyarira umuntu ni ikintu gifite ubusobanuro bukomeye, ku rwego ntazi ko hari ikindi wabigereranya, ni nko kumwereka urukundo ruhebuje.'

    'Mu bahanzi cyangwa abasizi bakunda gukoresha imvugo bashaka kuvuga ikindi kintu, ashobora kuvuga ngo nzakubyarira, icyampa nkakubyarira ni nko kuvuga icyampa nkagukorera ibyiza bidasanzwe cyangwa sinabona icyo nkwitura.'

    Yakomeje agira ati'Basi uzantere inda. Ni nko kuvuga ngo ntabwo mfite ikintu nakwitura kubera ibyiza ukoze, niba mvuze inda si ngombwa ngo umbone nyifite mu mezi make cyane, nshobora kuyihindura mu kindi nacyo cy’agaciro. Nashakaga kumwereka ko nishimiye cyane ibintu yari akoze kuko yatumye tuva mu cyiciro kimwe tujya muri ¼.'

    Sugira Ernest aherutse gutangaza ko atarabonana n’uyu mukobwa wamusabye kumutera inda ndetse ko atakwizera ibintu byose bitambuka ku mbuga nkoranyamba kuko ushobora gusanga ari umwiyitirira.

    Noella Izere ni umuhanzikazi w’injyana gakondo, yinjiye mu muziki muri 2016 ubwo yasohoraga indirimbo 'Nyegera’, nyuma yasohoye n’izindi zirimo 'Iby’Isi’. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu barimo Liza Kamikazi.

    Izere Noella yasobanuye inkomoko yo gusaa Sugira kumutera inda

    Sugira yafashije u Rwanda kugera muri 1/4

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-noella-ashimangira-ko-nta-y-indi-mpano-abona-yaha-sugira-ernest-yavuze-inkomoko-yo-kumusaba-kumutera-inda-video

  • AS Kigali Yahuye nuruva gusenya muri Tunisia biyihaye umukoro ukakaye cyane i KIGALI #rwanda #RwOT

    Kuri Taïeb mhiri Stadium ibarizwa muri Tunisia, ikipe ya Club Sportif Sfaxien ihatsindiye ikipe AS Kigali yo mu Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

    Wari umukino ubanza wo mu kiciro cya gatatu cy'imikino y'amajonjora y' irushanwa ry'Afurika ry'amakipe yatwaye ibikombe by'ibihugu iwayo 'Total CAF Confederation Cup 2020-2021'.

    Ikipe ya AS Kigali yageze muri iki cyiciro, nyuma yo gusezerera ikipe ya Orapa United yo muri Botswana mu cyiciro cya mbere ndetse na KCCA FC yo muri Uganda mu cyiciro cya kabiri.

    Naho Ikipe ya CS Sfaxien yo ikaba yaraviriyemo mu cyiciro cya kabiri mu mikino y'Afurika y'amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona iwayo 'Total CAF Champions League 2020-2021' itsinzwe na MC Alger yo muri Algeria ku bitego 2-1 ihita ikomereza mu irushanwa ry'Afurika ry'amakipe yitwaye neza iwayo 'Total CAF Confederation Cup 2020-2021' nk'uko bisanzwe bigenda ku makipe aviriyemo kuri iki cyiciro.

    Ni umukino watangiye ubona SC Sfaxien nk'ikipe yari mu rugo isatira cyane, aho wabonaga irusha ikipe ya AS Kigali.

    Ariko AS Kigali yakomeje nayo kugenda yihagararaho, kuko wabonaga ko nk'ikipe iri hanze idashaka gutsindwa igitego.

    Ku munota wa 8′ w'umukino, ikipe ya SC Sfaxien yasatiriye AS Kigali, bituma ibona n'uburyo bw'Igitego cyatsinzwe na Firas Chaouat.

    AS Kigali nayo yanyuzagamo igasatira, ariko uburyo yabonaga bwose ntiyababashije kububyaza umusaruro.

    Ndayishimiye Eric 'Bakame' wari mu izamu rya AS Kigali yagiye akuramo imipira myinshi yaterwaga n'abakinnyi ba SC Sfaxien.

    Igice cya mbere cyarangiye Sfaxien itsinze AS Kigali igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya SC Sfaxien isatira cyane, aho ku munota wa 54′ w'umukino, Ahmed Ammar yayitsindiye igitego cya kabiri.

    AS Kigali nk'ikipe yifuzaga igitego cyo hanze, yagiye nayo inyuzamo igasatira cyane, ndetse byaje kuyihira, aho ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw'amahina rwa SC Sfaxien, byatumye Nour Zammouri ahura nawo ahita yitsinda igitego.

    Nyuma y'uko SC Sfaxien itsinzwe igitego, yatangiye kongera kotsa igitutu AS Kigali, bituma ibona n'Igitego cya 3 ku munota wa 72′ w'umukino gitsinzwe na Mohamed Salih Ali Sola.

    Alex Ortomal yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko abupfusha ubusa.

    Ku munota wa 83′ w'umukino, ndayishimiye yakuyemo umupira uremereye, awohereza muri koroneri, ikipe ya SC Sfaxien iyiteye ntiyagira umusaruro ibyara.

    Ku munota wa 88′ w'umukino, Muhadjiri hakizimana yahawe ikarita y'umutuku, nyuma y'ikosa yari akoreye umukinnyi wa SC Sfaxien ahita anasohoka mu kibuga.

    Nyuma y'umunota umwe Muhadjiri asohotse mu kibuga, AS Kigali yahise itsindwa igitego cya kane cyatsinzwe na Mohamed Salih Ali Sola.

    Muri rusange umukino warangiye ikipe ya SC Sfaxien itsinze AS Kigali ibitego 4-1.

    Umukino wo kwishyura uzaba tariki 21 Gashyantare 2021, aho uzabera i Kigali mu Rwanda.

    Abakinyi babanje mu kibuga ba AS Kigali

    Ndayishimiye Eric, Rurangwa Mose, Bishira Latif, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Nsabimana Eric, Kwezera Pierre, Hakizimana Muhadjiri, Hussein Chabani, Ortomal Alex, Aboubakar Lawal.  

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ba SC Sfaxien

    Dahmen, Ahmed Ammar, Mohamed Jaouini, Nour Zammouri, Mohamed Ben Ali, Jammali, Soulah, Zakaria Mansouri, Mohamed Salih Ali Sola, Mohamed Trabelsi, Eduwo Kingsley.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/13/as-kigali-yahuye-nuruva-gusenya-muri-tunisia-biyihaye-umukoro-ukakaye-cyane-i-kigali/

  • Kabgayi : Ahari hariswe CND habonetse indi mibiri 57 #rwanda #RwOT

    Aha hantu bivugwa ko hari hihishe Abatutsi 1 000, ni ku nshuro ya munani habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ndejuru Abdou Hidou avuga ko iyi mibiri yabonywe n’abariho bahinga bigatuma bakurikirana baza kubona n’indi mibiri.

    Yagize ati 'Twabanje kubona umubiri umwe, ariko ducukuye twongertwongera kubona indi mibiri myinshi y’abantu 57.'

    Ndejuru avuga ko bakurikije ibimenyetso babonye, iriya mibiri ari iy’abagore kubera imyambaro babonye.

    Abarokokeye muri kariya gace bakomeje gusaba ko hazashyirwa ikimenyetso ndangamateka kuko hariya hantu hiciwe Abatutsi benshi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko ubu busabe bufite ishingiro ku buryo byazatekerezwa bikaba byanahuzwa no kuba hubatse ikigo cy’urubyiruko bikazatuma runakomeza kwiga amateka ya Jenoside.

    Nshimiyimana kandi yashimiye abaturage batanze amakuru, anavuga ko bazakomeza kuyatanga kuko hari hantu hakiri imibiri itaraboneka.

    Iyi mibiri 57 yahise ijyanwa ku Murenge wa Nyamabuye, kugira ngo izabanze gutunganywa ubundi ikazashyingurwa mu cyubahiro mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco yagarutse ku mateka y’i Kabgayi hari harahungiye Abatutsi benshi baturutse mu bice binyuranye by’Igihugu kuko bari bizeye kuharokokera.

    Avuga ko hariya hakuwe iriya mibiri hari hariswe CND kuko bahagereranyaga n’aho abasirikare ba RPA bari babanje kubamo mu gihe cy’imishyikirano.

    Rudasingwa nawe yagarutse kuri kiriya kimenyetso cy’amateka (Monument) kifuzwa, avuga ko bizashyirwa mu bikorwa ntakabuza kuko hari habanje kubakwa urwibutso rwa Kabgayi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kabgayi-Ahari-hariswe-CND-habonetse-indi-mibiri-57