Blog

  • Bahaze ubuzima bimakaza Ubunyarwanda! Ijoro ry'igitero cy'Abacengezi mu Ishuri ry'i Nyange – #rwanda #RwOT

    Abacengezi bagabaga ibitero ku Rwanda ni abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo abari abasirikare mu ngabo zatsinzwe bifuzaga kurangiza umugambi mubisha bari baratangiye.

    Ku wa 18 Werurwe 1997, abacengezi bateye Ikigo cy'Ishuri ryisumbuye rya Nyange aho basabye abanyeshuri bahigaga kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo n'Abatutsi ukwabo.

    Abanyeshuri banze kwemera kwitandukanya nk'uko babisabwaga maze abacengezi bicamo abanyeshuri barindwi, abandi 40 bararokoka ariko muri abo barindwi barakomerekejwe.

    Aba bana 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z'igihugu zo mu cyiciro cy'Intwari z'Imena ku wa 12 Nzeri 2001, igihe Intwari z'igihugu zatangazwaga bwa mbere.

    Ubuzima mbere y'igitero cy'Abacengezi

    Ubundi Ishuri ryisumbuye rya Nyange ribarizwa mu yahoze ari Komini ya Kivumu, Superefegitura ya Birambo, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero, Intara y'Iburengerazuba.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1995, ubwo ibikorwa bitandukanye birimo amashuri byatangiraga kongera gukora, iri shuri ryatangiranye n'abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w'ayisumbuye ndetse n'uwa kane [aba bigaga Normale Primaire].

    IGIHE yaganiriye na Sindayiheba Phanuel w'imyaka 44, uvuka mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, umwe bize kuri iri shuri ku ikubitiro ubwo hari mu 1995, ndetse ubwo igitero cy'Abacengezi cyo ku wa 18 Werurwe 1997, cyabaga yari umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu.

    I Nyange ni hamwe mu hantu hakorewe Jenoside mu buryo bw'indengakamere kubera ko uretse kwica Abatutsi, uwari Burugumesitiri wa Kivumu, uwari Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyange, ndetse n'Umuyobozi wa Polisi muri Komini Kivumu bategetse ko Abatutsi bicirwa mu Kiliziya.

    Abaharokokeye bavuga ko Abatutsi bari muri iyo Kiliziya bikingiranye bagerageza kwirwanaho noneho abo bayobozi bahamagaza imodoka ihinga imihanda iva i Gitarama yifashishwa mu kuyihirika igwa ku Batutsi bari bayirimo.

    Sindayiheba avuga ko mu gihe batangiraga amashuri byari ibihe bikomeye kuko imibiri y'abiciwe muri iyo kiliziya yari igihari itaranashyingurwa mu cyubahiro neza, ikindi wasangaga mu ishuri harimo ibyiciro bitatu by'abanyeshuri.

    Icyiciro cy'abarokotse Jenoside bagifite ibikomere ku mutima no ku mubiri, icy'abafite ababyeyi babo bafungiye gukora Jenoside na bo babaga bafite urwicyekwe ndetse n'icy'abana b'Abanyarwanda bavuye mu mahanga nyuma yo gutahuka mu gihugu.

    Ati 'Byari bigoye guhuriza hamwe abo bana kugira ngo bagire ijwi rimwe cyangwa bagire icyerekezo kimwe. Kuri ibyo byose hakiyongera ho i Ngororero hari hegeranye n'Intara y'Amajyaruguru n'igice cy'Uburengerazuba, muri iyo myaka yari yugarijwe n'ibitero by'Abacengezi bateraga bavuye muri RDC bateraga bihishahisha mu mashyamba.'

    Yakomeje agira ati 'Uko ni ko twageze i Nyange hameze, mu kuhagera twahasanze ubuyobozi bw'ishuri, inzego z'umutekano n'inzego z'ibanze. Ubwo ni bwo buryo twabayemo i Nyange kugeza mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe.'

    Ishuri rya Nyange kugeza muri Werurwe 1997 ryari rifite ibyiciro by'abanyeshuri biga bataha [aba bari batuye hafi aho] ndetse n'abandi bacumbikirwaga mu kigo. Bose hamwe kuva mu wa mbere kugeza mu wa Gatandatu bageraga muri 350.

    Sindayiheba avuga ko mu gitero cyo ku wa 18 Werurwe, aribwo bwa mbere bari babonye abacengezi kubera ko n'ubwo bari basanzwe bagaba ibitero mu bice byegeranye, bo bumvaga amasasu avugira kure ntagere kuri iryo shuri ryabo.

    Uko byari bimeze muri rya joro….

    Wari umugoroba usanzwe nk'indi yose! Abanyeshuri bava mu cyumba bariragamo [Refectoire], nk'uko byari bisanzwe abayobozi bashinzwe imyitwarire banyura mu banyeshuri bose bababwira bati mujye gusubiramo amasomo [Etude].

    Ingengabihe yagenderwagaho icyo giye yari ibihembwe bibiri [trimestre] mu mwaka, icyo gihe abanyeshuri bari mu gihembwe cya mbere.

    Sindayiheba ati 'Muri iryo joro, byari ahagana saa Mbili z'umugoroba, twari tugiye muri etude twitegura igeragezwa mu isomo ryitwaga Psychologie, hanyuma dutangira twumva urusaku rw'amasasu twumva bisa nk'ibivugira kure, ariko tukabifata nk'ibisanzwe kuko twari tubimenyereye.'

    'Kubera ko n'iyo byabagaho byabereye nko ku dusozi tw'aho bitaga Ndaro, bwaracyaga abasirikare ba RDF bakaza kuduhumuriza bakatubwira bati ni abacengezi bari baje kwiba no gusahura inka, twabamenesheje bagiye.'

    Muri kiriya gihe, i Nyange nta muhanda ujyayo wari uhari, amashanyarazi byari ugukoresha moteri itanga umuriro ugasanga bacanye itara rimwe ryo mu ishuri ku buryo hanze habaga ari umwijima.

    Ishuri ryigagamo abo mu mwaka wa Gatandatu [ryigagamo abanyeshuri 24 ariko bari 18 kuko bamwe bigaga bataha], ryari ryitaruye andi ariko ryegeranye n'ahakoreraga ubuyobozi bw'ishuri ku buryo ubwo abacengezi binjiraga muri iryo shuri abari mu yandi mashuri batigeze bamenya ko hari icyabaye.

    Sindayiheba nk'umuntu wari ufite hafi imyaka 20 muri icyo gihe avuga ko 'Mbona mu ishuri ryacu hinjiye abantu batatu bambaye imyenda y'igisirikare, bariya basirikare bari ab'ingabo za Habyarimana, ugasanga hejuru yambaye igikoti cya gisirikare hasi bambaye ipantalo y'ikoboyi.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo bari bahuriyeho ni uko bari bafite imbunda kandi bigaragara ko harimo n'amasasu ahagije. Mu kwinjira rero, bafunguye urugi [hari uwari mukuru muri bo afite n'inkota], wa wundi wari mukuru muri bo ahita atubaza niba tumuzi, akoresha Igifaransa ariko kitari na cyiza cyane ati 'Est que vous me connais?, nuko natwe turahakana duti oya. Ati 'Vous allez mon voire', bivuze ngo 'Mugiye kumbona.''

    Muri ako kanya abanyeshuri bose bari bamaze kurambarara hasi abenshi bihishe munsi y'intebe, ubwoba bwabatashye abari basigaye babasha kuvuga cyangwa kwikiriza ibyavugwaga n'aba bacengezi bari mbarwa.

    Sindayiheba avuga ko uwo mucengezi yahise ababwira ngo nibamworohereza akazi nta kibazo bagira. Icyo gihe buri wese yibazaga ikiri bukurikireho.

    Ati 'Hanyuma yerekana uruhande rw'ibumoso ati Abatutsi mujye hariya, yerekana iburyo ati Abahuti mujye hariya. Ako kanya habayeho umwanya nakwita nk'umunota wo gutuza, hashize akanya umukobwa witwaga Mujawamahoro Chantal [Aruhukire mu mahoro], aravuga ngo 'Nta Muhutu uri hano nta n'Umututis uri hano, twese turi Abanyarwanda'.'

    Byumvikane neza, amateka mabi y'ivanguramoko ryazanywe n'ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bari bayazi kuko bari bafite imyaka ibarirwa muri 17-22. Ni ukuvuga ngo buri wese yari azi ubwoko bwe hagendewe ku moko yakoreshwaga ku butegetsi bwa mbere ya Jenoside.

    Sindayiheba ni umwe mu barokotse igitero cy’Abacengezi cyo ku wa 18 Werurwe 1997, amasasu na grenade yatewe mu rutugu byamusigiye ubumuga

    Sindayiheba avuga ko abantu bose babaye nk'abatunguwe na Mujawamahoro wahise ababimburira akavuga ko nta Muhutu cyangwa Umututsi uhari.

    Ati 'Mu mutima wanjye narimo nibaza nti ese ninde uraza kwigaragaza ko ari Umuhutu cyangwa Umututsi… Abacengezi baratunguwe cyane bategereza ko hagira uhaguruka bamubura barangije barasohoka batera gerenade ebyiri mu ishuri ryacu bazinyujije mu idirishya ry'ahantu nicaraga.'

    Yakomeje agira ati 'Iya mbere yakomerekeje Urimubenshi Emmanuel, Nkunduwera Angelique n'abandi. Iya kabiri ninjye yaguye mu mugongo irankomeretsa, undi wari hirya yanjye witwa Bavakure Cesar, Mukanyangezi Dative n'abandi bagenda bakomeretswa n'ibishashi byazo.'

    Avuga ko nyuma yo gutera izo gerenade mu ishuri, abacengezi bongeye baragaruka basubiramo ya magambo ya mbere y'uko Abahutu bajya uruhande rumwe n'Abatutsi bakajya mu rundi.

    Kuri iyo nshuro noneho, uwitwa Bizimana Sylvestre yahise abasubiza ati 'Erega twababwiye ko nta Muhutu uri hano nta n'Umututsi. Twese turi Abanyarwanda.'

    Bizimana yamaze kuvuga ayo magambo bahita bamurasa amasasu menshi mu mpyiko [ntabwo yahise apfa ako kanya ahubwo yaje kugwa ku bitaro i Kabgayi], barasa uwitwa Mujawamahoro Chantal, Mukambaraga Béatrice n'abandi bose, abacengezi bagenda babarasa umwe kuri umwe.

    Sindayiheba we avuga ko bamugezeho yamaze kunanirwa kubera gutwikwa na gerenade noneho bamurasa amasasu menshi mu rutugu rw'ibumoso [ubu afite ubumuga], ariko ntabwo yapfuye.

    Abo bacengezi bamaze kubona ko abanyeshuri bose bo mu wa Gatandatu bameze nk'abapfuye [hari harimo abapfuye, abandi barashwe bagwa igihumure], bahise basohoka bajya mu ishuri ryo mu mwaka wa Gatanu.

    Bageze muri iryo shuri naho bakora nk'ibyo bakoze mu wa Gatandatu, ariko abo mu wa Gatanu babyamaganira kure kuko ho basanze bamaze no gusenga.

    Sindayigaya ati 'Mu gihe twe baduhaye amahitamo 'mabi', mu wa Gatanu ho barababwiye ngo turabizi ko hano harimo Abatutsi ni bajye hariya ukwabo.'

    Aba banyeshuri bo mu wa Gatanu na bo bababereye ibamba banga kwivangura ndetse uwari amaze gusomera bagenzi be ijambo ry'Imana rivuga ko nta cyatandukanya abantu n'urukundo rw'Imana, ahita ababwira ko nta Muhutu n'Umututsi bari muri iryo shuri.

    Muri iryo shuri ntibahatinze, bahise batangira kurasa abanyeshuri na bo bahita bagerageza gusohoka ari nabwo abo mu yandi mashuri bahise bumva urusaku rw'amasasu barasohoka bose birukanka ku misozi no mu mashyamba biza kurangira bamwe bahuye n'abasirikare ba RDF baza gutabara.

    Abasirikare ba RDF bahageze bahise bafatanya n'inzego z'ibanze batanga ubufasha bw'ibanze ku bakomeretse gahoro, abakomeretse cyane bajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kuvurirwayo.

    Abo banyeshuri bo mu mwaka wa Gatanu n'uwa Gatandatu bose banze kwitandukanya, baje kugirwa Intwari zo mu cyiciro cy'Imena.

    Muri izo Ntwari z'Imena ubu abariho ni 39 nyuma y'uko ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe yitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n'icyo gitero cy'abacengezi mu gihe undi yitabye Imana mu 2018 azize indwara.

    Intwari 39 zikiriho, inyinshi zagize amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminuza, ubu bakaba bakora imirimo inyuranye hirya no hino mu gihugu.

    Sindayiheba yari afite imyaka 20 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye ubwo Abacengezi bagabaga igitero mu Ishuri rya Nyange

    Ku wa 18 Werurwe 1997 ni bwo abacengezi bateye Ikigo cy'Ishuri ryisumbuye rya Nyange

    Ishuri ryisumbuye rya Nyange ribarizwa mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero

    Abigaga muri iri shuri banze kwitandukanya bashimangira ko ari Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bahaze-ubuzima-bimakaza-ubunyarwanda-ijoro-ry-igitero-cy-abacengezi-mu-ishuri

  • Urubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza rwahawe udukingirizo ibihumbi 27 – #rwanda #RwOT

    Ibi uyu muryango wabikoze binyuze mu bukangurambaga bugamije gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukoresha agakingirizo mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ubu bukangurambaga bwakozwe mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku gakingirizo ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, USAID, Intrahealth International na Society for Family Health.

    Abagize Community Health Boosters bakoze ubu bukangurambaga bifashishije imbuga nkoranyambaga, radiyo ndetse na television, aho bwari bufite insanganyamatsiko igira iti 'Koresha Agakingirizo, Wirinde'.

    Uretse kuba urubyiruko rwaragarijwe ko agakingirizo karufasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina rwaneretswe ko ari bumwe mu buryo bwakoreshwa mu kwirinda inda zitateganyijwe.

    Ku wa 13 Gashyantare 2021 ubwo hasozwaga iki cy'umweru ngarukamwaka cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry'agakingirizo ari nawo munsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, Umuryango Community Health Boosters watanze udukingirizo mu mashami atandukanye ya Kaminuza y'u Rwanda.

    Mu Ishami rya Remera hatanzwe utugera udusaga 8700 muri IPRC Kigali hatangwa 3 200, mu Ishami rya Huye hatangwa 3 000 mu gihe utundi 7000 twatanzwe mu kigo cy'urubwiruko cy'Akarere ka Musanze.

    Umuyobozi wa Community Health Boosters Anaclet Ahishakiye yavuze ko umuryango ayobora ufite intego yo kurwanya inda zitateganyijwe n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina akaba ari nayo mpamvu wahisemo igikorwa cyo gutanga udukingirizo mu rubyiruko.

    Ati 'Umuryango Community Health Boosters waje ugamije gukemura ibibazo by'inda zitateganyijwe n'ubwandu bwa SIDA, bikaba byaragaragaye ko agakingirizo aribwo buryo bwonyine bwarinda ibyo byombi ariyo mpamvu twashyizemo imbaraga mu kuzamura imyumvire ku ikoreshwa ry'agakingirizo.'

    Buri mwaka Umuryango Community Health Boosters ugira icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu ikoreshwa ry'agakingirizo, aho ukimara ukora ubukangurambaga mu bantu batandukanye cyane cyane urubyiruko, rusobanurirwa ibyiza byo gukoresha agakingirizo no kwirinda inda zitateguwe n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Utu dukingirizo twatanzwe kugira ngo dufashe urubyiruko gukomeza kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

    Udukingirizo twatanzwe twose hamwe ni ibihumbi 27


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwo-mu-mashuri-makuru-na-kaminuza-rwahawe-udukingirizo-ibihumbi-27

  • Muhanga: Habonetse imibiri 57 y'abiciwe ahitwaga kuri CND muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iyo mibiri yatangiye kuboneka ku wa 12 Gashyantare 2021 ubwo abahinzi bahingaga mu murima wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo.

    Abahinzi ni bo bayibonye bwa mbere bahita babimenyesha Ubuyobozi bwa Diyoseze ya Kabgayi, Ibuka n'inzego z'ibanze.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko aho iyo mibiri ari ahantu hari harahungiye Abatutsi benshi muri Jenoside.

    Ati 'Bamaze kubitumenyesha igikorwa cyo gushakisha kirakomeza, ubu hamaze kuboneka imibiri igera kuri 57. Uyu munsi twashakishije ngo turebe ako aho twari twakuye iyo hari indi, ariko ntitwashobora kugira iyo tubona.'

    'Ariko kubera ko aho hantu yakuwe ari ahantu hari harahungiye Abatutsi benshi bahigwaga muri Jenoside no mu minsi iza tuzakomeza ibikorwa byo gushakisha kuko mu nkengero z'aho hari abantu benshi bahiciwe.'

    Yakomeje avuga ko impamvu bari barahahimbye kuri CND ariko uko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusi hahungiye Abatutsi benshi noneho Interahamwe zihahimba gutyo zihagereranye no kuri CND [ahari Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura] i Kigali ahabaga Inkotanyi.

    Kugeza ubu imibiri yamaze kuboneka yajyanywe ku Murenge wa Nyamabuye kugira ngo hategurwe neza uko izashyingurwa mu cyubahiro.

    Rudasingwa yashimiye abatanze amakuru y'uko babonye iyo mibiri, asaba n'abandi baba bayafite kuyatanga kugira ngo hamenyekane aho Abatutsi bagiye bicirwa n'aho bashyizwe.

    Yibukije ko umuntu utanze amakuru aba agize neza kandi ntawe uzabimuryoza amushinja ko ari we wishe abo bantu.

    Aho i Kabgayi hari harahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 50 bari baturutse muri Perefegitura ya Gitarama na Gisenyi ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

    Inkotanyi zabohoye Kabgayi ku itariki ya 2 kamena 1994 zirokora bamwe mu Batutsi bari basigaye bataricwa.

    I Muhanga habonetse imibiri 57 y'abiciwe ahitwaga kuri CND muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Imibiri yabonetse mu cyobo mu isambu ya Diyoseze ya Kabgayi

    Imibiri yatangiye kuboneka ku wa 12 Gashyantare 2021 ubwo abahinzi bahingaga mu murima wa Diyoseze

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-habonetse-imibiri-57-y-abiciwe-ahitwaga-kuri-cnd-muri-jenoside-yakorewe

  • Ibitangaje ku mushinga wa Bizimungu ugurisha amashanyarazi yikoreye – #rwanda #RwOT

    Bizimungu utuye mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Gifurwe, avuga ko yagize igitekerezo nyuma y'uko abonye umuturage wo mu Karere ka Ngororero wakoze urugomero agacanira abaturage, bakabasha gushyira umuriro muri batiri bakoresha mu buzima busanzwe.

    Ibi byamuteye ishyaka ryo kumwigana, maze ahavana igitekerezo cyo kuzabikora mu mudugudu atuyemo cyane ko we n'abaturanyi be bakoraga urugendo rurerure bajya gushyira umuriro muri telefoni zabo.

    Uyu mugabo ufite imyaka 47 yavuze ko byamutwaye imyaka ibiri kugira ngo abashe gukusanya amafaranga yo kugura ibikoresho byo kubakisha urugomero, birimo imashini n'amatiyo avana amazi mu mugezi akayageza aho imashini iteretse kugira ngo ibashe kuyakaraga avemo umuriro.

    Amafaranga yo kugura ibikoresho Bizimungu yayakuye mu mwuga w'ubuhinzi, aho avuga ko yakoze umushinga wo guhinga amatunda wamufashije kubona ubushobozi bwo kugura imashini ya Kilowati 7 (Kw7) ubu yifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage.

    Yagize ati 'Naraje nkora umushinga w'amatunda, amaze kwera, nkuramo amafaranga ngura imashini ya 'Alternateur' y'ibihumbi 350 Frw, ndaza ndabikora mbona baracuranze, bashyizeho amaradiyo manini, bashyizeho indangururamajwi, mbona biremeye.'

    Bizimungu avuga ko abasha gushyira umuriro mu nzu z'abaturage akabacanira, aho avuga ko bishakira insinga akabashyiriramo umuriro maze buri muturage awuhaye akamwishyura 1000 Frw ku kwezi, ubu akaba acanira abari hagati ya 40 na 60.

    Yavuze ko nubwo yabashije guha abaturage umuriro, ahura n'imbogamizi zirimo inkuba cyangwa umuyaga mwinshi uca insinga z'amashanyarazi kubera ko zidakomeye.

    Agira ati 'Nahuye n'imbogambizi y'inkuba yagiye insubiza inyuma, […] iramanuka mu nsinga, kubera ko ziba zidafashe cyangwa se wenda ziba zidapfutse, ikinjiramo ikajya muri bobine y'imashini ikayitwika.'

    Uyu muturage avuga ko bibaye byiza yafashwa guhabwa imashini nziza igezweho, n'insinga nziza zifite ubuziranenge, agahabwa n'imirindankuba.

    Ibi ariko bisa nk'ibitazashoboka, kuko ubwo umuyobozi wa Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, Ron Weiss, yasuraga uyu muturage yavuze ko ari byiza kugira igitekerezo nk'icyo ariko agaragaza ko uburyo bw'ingomero butakigezweho bityo REG ikaba igiye gushyira imbaraga mu mushinga wo kugeza umuriro ufite ingufu mu tugari harimo n'ako uyu muturage atuyemo.

    Uyu mugabo afite imashini zitanga amashanyarazi

    Aherutse gusurwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa REG

    Uyu ni wo mugezi uturukamo amazi akoreshwa mu gutanga amashanyarazi

    Uyu mugabo aricanira, agacanira n’abaturanyi

    Amafoto: Innocent Shema


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitangaje-ku-mushinga-wa-bigirimana-ugurisha-amasanyarazi-yikoreye

  • Kigali : Abantu 129 bafashwe barenze ku mabwiriza barimo abafatiwe muri Sauna #rwanda #RwOT

    Kigali : Abantu 129 bafashwe barenze ku mabwiriza barimo abafatiwe muri Sauna

    14-02-2021 saa 07:51′ | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n’abantu 457 | Ibitekerezo

    Kuri uyu wa Gatanadatu tariki 13 Gashyantare, Polisi yu Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 129 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 biganjemo abafatiwe mu tubari, hakabamo n’abafatiwe muri sauna zitemerewe gukora muri ibi bihe.

    Abafatiwe muri sauna ni abantu 16 bafatiwe mu nzu itanga iyi serivisi y’I Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

    Harimo kandi abantu 56 bafashwe banywera inzoga mu tubari dutatu dutandukanye two mu Gatsata mu Karere ka Gasabo hakaba n’abandi 47 bafatiwe mu Kabari gaherereye Nyabugogo.

    Hari kandi abantu 10 bafatiwe mu birori byo kwifuriza umubyeyi kuzibaruka neza bizwi nka Baby Shower. Aba bafatiwe mu nzu icumbikira abagenzi bw’igihe gito (maison de passage) iherereye i Kagugu.

    Aba bose uko ari 129 bajyanywe ahantu habugenewe babanza kwibutswa ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bireba buri wese ubundi abagomba gucibwa amande barayacibwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko bitumvikana kuba hashize amezi 11 abantu bakangurirwa kubahiriza aya mabwiriza ariko hakaba hakiri abayarengaho.
    Yavuze ko kubahiriza aya mabwiriza bitagomba kubamo igice ahubwo ko bagomba kuyubahiriza uko yakabaye 100%.

    Serivisi zafatiwemo aba bantu nyinshi ntizemerewe gukora muri ibi bihe yaba utubari cyangwa sauna ku buryo ba nyirazo na bo bashobora kubiryozwa.

    Photos : Kigali Today

    UKWEZI.RW

  • Twaje ngo duhinyuze abatifuza ko tubana mu mahoro-Umujyanama wa Tshisekedi uri mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Francois Beya Kansonga yabivuze mu gutangiza ibiganiro biri kubera mu Rwanda byahuje inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagize ati 'Twaje hano kugira ngo duhinyuze Isi yose by’umwihariko ibihugu by’Iburengazuba bw’Isi bitifuza ko twumvikana cyangwa ngo tubane mu mahoro ndetse batifuza ko twicara ngo tuganire, twaje ngo tubabwire ko turi umwe kandi ko nta makimbirane azongera kuba hagati yacu.'

    Francois Beya Kansonga yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame watumye habaho ibiganiro nk’ibi, akavuga ko ibi bishimangira ko umubano w’ibihugu byombi utazongera kuzamo agatotsi.

    Yagize ati 'Ibi birashimangira isano ikomeye izatuma nta n’umwe watekereza kugirira nabi mugenzi we kuko azi ko twese dusangirira ku meza amwe.'

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura avuga ko ibihugu byombi bisangiye byinshi kuko uretse kuba ari ibituranyi, ubundi bisanzwe ari ibivandimwe kuko bisanzwe bihahirana.

    Avuga ko kuba inzego z’umutekano zahuye nk’uku, bishimangira ko abakuru b’ibihugu byombi baha agaciro umutekano ko ari wo musingi wa byose.

    Yagize ati 'Ntacyo utageraho mu gihe ufite umutekano. Mu gihe abaturage b’ibihugu byombi babashije guhahirana ntabwo ari ibihugu byacu gusa bizatera imbere ahubwo ni Africa yose.'

    Gen Jean Bosco Kazura yagarutse ku kuba Perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi ari we uyoboye Umuryango wa Afria Yunze Ubumwe, akavuga ko biteye ishema u Rwada kuba rukomeje ubufatanye na kiriya gihugu.

    Ati 'Twishimiye kandi dutewe isheema no gukorana kandi bikaba bitwereka ko turi mu murongo mwiza w’icyerekezo cy’iterambere rya Africa.'

    Ni ibiganiro bibaye ku nshuro ya kabiri kuva uyu mwaka wa 2021 watangira kuko no ku wa 19 Mutarama hari habaye ibindi biganiro byabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo intumwa zihariye z’u Rwanda zashyira Perezida Felic Tshisekedi ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame.

    Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga avuga ko muri buriya butumwa bwa Perezida Kagame, yashimiye mugenzi we Antoine Felix Tshisekedi ku bw’umusaruro mwiza wavuye mu bitero by’ingabo z’igihugu cye zikomeje kugaba ku mitwe yitwaje intwaro iba muri kiriya gihugu mu rwego rwo kuyirwanya.

    Lt Col Ronald Rwivanga uvuga ko muri iriya mitwe irimo n’ihungabanya umutekano w’u Rwanda, yavuze ko ibi biganiro bibaye ku nshuro ya kabiri byongera kurebera hamwe uko umutekano wifashe hagati y’ibihugu byombi.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko na yo yishimira umusaruro umaze kuva muri biriya bikorwa bimaze imyaka ibiri byo kurandura iriya mitwe kandi ikaba yizeye ko bizatanga umusaruro wifuzwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Twaje-ngo-duhinyuze-abitifuza-ko-tubana-mu-mahoro-Umujyanama-wa-Tshisekedi-uri-mu-Rwanda

  • St Valentin: Uburyo 10 bwo kwereka umukunzi w… – #rwanda #RwOT

    Dore uburyo 10 wabwira umukunzi ko umukunda kandi nta faranga na rimwe utanze cyangwa se utanze make. Igihe bibaye ngombwa ko umwereka ko umukunda ariko washiriwe!

    1. Indirimbo

    Shaka indirimbo uzi ko uwo ukunda akunda kumva maze uyimwoherereze, haba kuri CD, kaseti (tape) cyangwa kuri e-mail, niba mutari kumwe. Niba ahari uyishyiremo muyumvane cyangwa se munayiririmbane.

    2. Indabyo zo mu busitani

    Niba wari ufite impungenge z'uko utabona ubushobozi bwo kugurira umukunzi wawe amaroza kuko wenda ahenze cyane, burya nta muntu wavuze ko ugomba gutanga amaroza. Ushobora no gutanga izindi ndabyo wakura nko mu busitani bw'aho uba cyangwa se ukanazigura kuko hari izihendutse cyane kuko burya indabyo zisanzwe nazo zishimisha nk'izo umuntu aba yaguze. Si ngombwa kandi ko uzohereza ku ya 14 Gashyantare kuko atari itegeko; uzibonye na mbere ho gato cyangwa nyuma nabyo ni byiza.

    3. Ikorere ubwawe impano aho kuzigura

    Ibintu nka chocola, gateaux n'ibindi bigurwa abantu bakunda gutanga nk'impano kuri St Valentin usanga bihenze, nyamara kubyikorera bishoboka. Ushobora rero gusoma uko ibi bintu bikorwa ubundi ukagura ibikoresho ukabyikorera utanze amafaranga make cyane. Ibi kandi ngo bishimisha uwo ukunda cyane kuko abona ko wafashe umwanya wawe ukamukorera impano uko ubishoboye. Ibi ariko si ibintu ukora imburagihe ahubwo ni byiza ko ubitangira hakiri kare kuko uba utabimenyereye kugira ngo hato utavaho ubyica.

    4.Impano isanzwe nayo igaragaza urukundo

    Uretse ibyo amatangazo avuga mu rwego rwo gukurura abaguzi, burya za diamand cyangwa se ibindi bintu bihenze ntabwo ari byo bituma uwo ukunda akwihebera. Fata amafaranga ufite ubundi umugurire nk'udukomo, amaherena, cyangwa se impeta iri ku giciro ushoboye. Burya nabyo biramushimisha cyane.

    4. Saint Valentin ushobora kuyizihiza umunsi uwo ariwo wose

    Uretse ko hafi isi yose iwizihiza ku ya 14 Gashyantare, nta tegeko ririho ritegeka kwizihiza umunsi w'abakundana kuri uwo munsi. Bitewe n'ubushobozi ndetse n'umwanya, ushobora kwizihiza uyu munsi icyumweru mbere cyangwa se icyumweru nyuma y'iyi tariki.

    6. Gutanga amafaranga menshi ku tuntu duto bishobora gutuma wicuza

    Impano y'umunsi wa Saint Valentin igomba kuba koko ari impano ureba ukabona ko uyiguhaye akubwira ati: 'Nkwitayeho kurusha bose'. Ushobora kumutunguza iyi mpano ari ku kazi, wambaye imyenda yawe myiza; ibi bizamushimisha cyane. Fata ifoto yanyu mwembi mukunda ubundi uyikoreshe ku buryo igaragara neza ubundi uyishyire nko muri cadre (frame) ubundi uyimuhe. Ibi bizamushimisha cyane. Hari abishima cyane ubahaye ikintu gito kandi gisanzwe nk'umugati wa sandwich.

    7. Urukundo rwanyu ntabwo ruzapfa, shaka rero akantu kazahoraho mu gihe mukiriho

    Niba ufashe umwanya wawe ugashushanya ikarita uko ubishoboye n'intoki zawe, bizashimisha cyane uwo ukunda kurusha uko wajya mu isoko ukagura carte postal maze ukandikaho interuro nke. Niba ufite amabara nayo uyakoreshe kugira ngo agashushanyo kawe karusheho kugaragara neza.

    8. Mwigumire mu rugo mwirebere filime

    Benshi barasohoka, namwe mushobora kuba mwarasohotse inshuro zitari nke. Niba uyu munsi mudafite ubushobozi bwo kuba mwasohoka ntabwo ijuru riguye. Kubera akazi ntabwo ukunda kumarana igihe n'umukunzi wawe. Uyu munsi rero kora ikidasanzwe ubundi wirirwane n'uwo ukunda wenda munirebere filime mwembi.

    9. Ihitiremo akandi kantu mwakora

    Burya nta gikorwa cy'urukundo cyaruta gushaka ikintu gishya mwakora mwembi kandi nta mafaranga mutanze. Urugero, ushobora kureba ahantu habereye ibirori kwinjira ari ubuntu ubundi muhagere. Nabyo birashimisha.

    10. Gusomana ku buryo budasanzwe no guhoberana nabyo biba bikenewe kuri uyu munsi

    Ushobora gusoma umukunzi wawe mu buryo bwinshi butandukanye kandi utari usanzwe ukoresha mu gihe wabaga uri kumusoma. Urugero: niba wamusomaga ku munwa gusa uhindure umusome no ku ntoki cyangwa ahandi hose ushaka ku mubiri we kandi n'umuhobera ubikore ku buryo abyumva ntibibe bya bindi byo kumuhobera usa n'umwikiza. 

    Guhobera umuntu ntibigurwa mu iduka kandi ntibinasaba ingufu nyinshi, muhobere ku buryo azahora abikwishyuza ati 'mpobera nk’uko wampobeye kuri Saint valentin'. Niba uri kumuhobera uzanibuke kandi kumubwira amagambo meza y'urukundo, ya yandi amuryohera mu matwi akumva wakomeza ukayamubwira.

    Src:www.Elcrema.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103066/st-valentin-uburyo-10-bwo-kwereka-umukunzi-wawe-ko-umukunda-udakoresheje-amafaranga-menshi-103066.html

  • Atanga isezerano akarisohoza! Babou Tight Kin… – #rwanda #RwOT

    Babou yinjiye mu muziki ashyize imbere injyana ya Rap, Afrobeat, Hip Hop n'izindi mu kumvikanisha ubutumwa n'ingingo zitandukanye yagiye aririmbaho. Ni umwe mu bahanzi bakora umuziki ariko babanje no kubyinira abahanzi mu ndirimbo no mu bitaramo bikomeye.

    Isura ye igaragara mu ndirimbo enye z'umuhanzi Tom Close zirimo nka 'Malaika', 'Igikomere' yakoranye n'umuraperi wakiriye agakiza Bull Dogg', Ndinda tujyane' n'indi. Ndetse Babou yabyiniye Tom Close mu gitaramo yamurikiyemo Album muri Serena Hotel.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NAUGHTY GIRL’ YA BABOU TIGHT KING NA TOM CLOSE

    Babou agitangira kuririmba yasabye Tom Close ko bakorana indirimbo ariko amushishikariza kubanza gukora cyane akigaragariza abantu mbere y'uko bakorana.

    Tom Close yamubwiye ko indirimbo yabo agomba kuyiha umwanya akabanza akitegura nk'umuhanzi mushya, kugira ngo iyo bazakorana izamugirire akamaro.

    Mu mpera z'umwaka ushize ubwo Babou yavaga mu Budage aje mu Rwanda n'umuryango we yandikiye Tom Close amubwira ko yamaze kwitegura ko igihe kigeze noneho bagakorana indirimbo.

    Tom Close amusubiza ko yiteguye gukorana indirimbo nawe izamubyarira umusaruro.

    Babou yabwiye INYARWANDA ko kuva ku ifatwa ry'amajwi y'indirimbo kugera ku mashusho yayo yanyuzwe n'uburyo Tom Close aca bugufi kandi ari umuhanzi w'ikitegererezo kuri benshi.

    Yavuze ko yabonyeho Tom gushyira mu bikorwa isezerano aba yatanze. Ati 'Tom ikintu yanyeretse ni uko ari umunyabigwi kandi ni umuntu utanga isezerano akarisohoza. Iyo yagusezeranyije ikintu aragikora.'

    Uyu muraperi yavuze ko ikintu abantu benshi batazi kuri Tom Close ari uko ari umuhanzi ushobora kuririmba mu njyana zitandukanye zigezweho n'izo ha mbere. Ngo abantu benshi bamumenyereye mu njyana isa n'iyohereje, ariko ngo azi ibintu byinshi.

    Babou yavuze ko Tom Close azi kurwanira ishyaka buri wese, ku buryo abahanzi bose bo mu Rwanda bashyigikiranye nk'uko Tom abikora 'umuziki watera imbere'.

    Ati 'Ikintu nigiyeho Tom ni ubunyangamugayo. Tom ni umubyeyi, ni umujyanama ni umuntu ugushyigikira. Ngiye kugereranya abahanzi ntabwo nabona umuhanzi namugereranya nawe mu Rwanda.'

    Akomeza ati 'Tom arumva, yumva inama nyinshi. Ni wa muntu ushobora kuvuga ijambo rimwe ukaza kuritekerezaho ugasanga n'ikintu kinini yakubwiye. Ndifuza ko abahanzi bose bamera nka Tom babaye nka Tom umuziki watera imbere cyane.'

    Babou yavuze ko Tom Close yamubwiye ko indirimbo 'Naughty Girl' bakoranye izamufungurira amarembo y'umuziki. Avuga ko Tom Close yanditse byinshi kuri iyi ndirimbo kugera ku ruririmbo rwayo (melodie).

    Muri iyi ndirimbo 'Naughty Girl' aba bahanzi bombi baririmbye ku musore usezeranya umukobwwa urukundo rwagutse. Babou avuga ko afite icyizere cy'uko iyi ndirimbo izacurangwa kuri Televiziyo zikomeye n'ahandi henshi imiryango igafunguka.

    'Naughty Girl' niyo ndirimbo ya mbere isohokeye muri studio Version ya Babou Tight. Iyi studio iri gukorerwamo na Producer Danny Beats, Papito n'abandi irimo imishinga y'indirimbo y'abarimo Sintex, Kevin Skaa wasohoye indirimbo 'Si Belle', Kevin Kade n'abandi.

    Babou umaze imyaka itanu mu muziki yabyinnye mu ndirimbo enye za Tom Close, none bakoranye indirimbo bise “Naughty Girl”
    Umuraperi Babou yavuze ko abahanzi Nyarwanda bakwiye kwigira kuri Tom Close kugira ngo umuziki w’u Rwanda utere imbere

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAUGHTY GIRL’ YA BABOU TIGHT KING NA TOM CLOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103081/atanga-isezerano-akarisohoza-babou-tight-king-wabyiniye-tom-close-bakoranye-indirimbo-amur-103081.html

  • Akarere kamwe ko mu Rwanda, mu cyumweru kimwe utubari 12 twafatiwemo abantu 41 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021, Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge ,umujyi wa Kigali , bubinyujije kuri Twitter bwatangaje ko mu cyumweru kimwe bwafashe abantu 41 barenze Ku mabwirizwa yo kwirinda covid-19 bari mu tubari dusaga 12.

    Ubutumwa buri kuri Twitter bugira buti:' Kuva 7-12/02 Utubari 12 twafatiwemo abantu 41,abantu 420 bafashwe batambaye agapfukanunwa,kubahiriza isaha byarenzweho n'abantu 924,imodoka 64 moto12,abantu 63 bafashwe batubahirije intera'.

    Ubutumwa busoza bugira buti:'Shishoza  tubyumve kimwe twirinde COVID19'.

    Kuva 7-12/02 Utubari 12 twafatiwemo abantu 41,abantu 420 bafashwe batambaye agapfukanunwa kubahiriza isaha byarenzweho n’abantu 924,imodoka 64 moto12,abantu 63 bafashwe batubahirije intera. #shishoza tubyumve kimwe twirinde COVID19. @CityofKigali @EmmyNGABONZIZA1 @nshutiesp pic.twitter.com/JDGiGdNOrS

    — Nyarugenge District (@Nyarugenge) February 13, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/14/akarere-kamwe-ko-mu-rwanda-mu-cyumweru-kimwe-utubari-12-twafatiwemo-abantu-41/

  • USA : Trump yagizwe umwere ubugirakabiri #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump uheruka gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu, yari amaze icyumweru aburanishwa n’Inteko igizwe n’Abasenateri nyuma yo kumutakariza icyizere kubera gushinjwa kuba ari we wateje imyigaragambyo yabaye muri Mutarama uyu mwaka.

    Abasenateri 57% ni bo batoye bamuhamya icyaha mu gihe 43% batoye bakimuhanaguraho mu gihe itegeko riteganya ko kimuhama ari uko umubare w’abakimuhamya ugeze muri 67%.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Nancy Pelosi yavuze ko Trump ahanaguweho icyaha cyo gushyigikira kiriya gitekerezo cy’iriya myigaragambyo yaguyemo abantu batanu.

    Gusa yavuze ko ibi bidaha abaturage uburenganzira bwo kurenga ku mategeko bakajya gukora ibikorwa bibi ku nteko Ishinga Amategeko.

    Trump atsinze ubugirakabiri kuko no muri Gashyantare umwaka ushize wa 2020 na bwo Sena yari yamuhanaguyeho ikirego cyo kumweguza ubwo Abasenateri 52 % kuri 48% bari batoye bamugira umwere ku kirego cyo gukoresha nabi ububasha n’umwanya yari afite.

    Icyo gihe kandi inteko yari yatoye imugira umwere ku majwi 53% kuri 47% ku kirego cyo kubangamira akazi k’inteko Ishinga Amategeko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/USA-Trump-yagizwe-umwere-ubugirakabiri