Blog

  • Abanyarwanda baba mu mahanga bandikiye Perezida wa Repubulika basaba koroherezwa kubona Passport nshya #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyarwanda batuye mu mahanga badafite indangamuntu nshya, bafite imbogamizi zo kobona bushya urupapuro rw'abajya mu mahanga ruzwi nka Pasiporo binyuze ku irembo. Mu ibaruwa umwe mu bafite icyo kibazo yandikiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, avuga ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bari bafite Pasiporo zikaza kurangira ubu bahanganye n' ikibazo cy'ingutu cyo gusaba indi nshya.

    Mwizerwa Maurice wanditse ibaruwa tariki yab 18 Mutarama 2021, agaruka ku biteganywa n'amategeko y'u Rwanda. Ati „Nk'uko biteganwa n'Iteka rya Minisitiri ryerekeye Abinjira n'Abasohoka, N°06/01 ryo ku wa 29/05/2019 ingingo yayo ya 26, Amabwiriza y'Ubuyobozi Bukuru bw`abinjira n' abasohoka agena ibishingirwaho mu gusaba no gutanga pasiporo isanzwe.

    Ayo mabwiriza avuga ko Umunyarwanda usaba E-Passport abikora abinyujije k' urubuga rwa www.irembo.gov.rw ndetse asabwa Indangamuntu no kwishyura amafaranga asabwa.

    Ariko kandi, ingingo ya 37 y'iryo teka igena gusaba no gutanga inyandiko z'inzira z'u Rwanda, rivuga ko inyandiko z'inzira zisabirwa kandi zigatangirwa ku Biro by'Ubuyobozi Bukuru cyangwa ku biro bihagarariye u Rwanda mu mahanga, kandi ko ibisabwa, igihe inyandiko z'inzira zitangwamo n'ahandi zishobora gusabirwa no gutangirwa bigenwa n'amabwiriza y'Ubuyobozi Bukuru'.

    Akomeza agira ati, „Mu by'ukuri buri mu Nyarwanda utuye mu Rwanda akaba afite indangantu nshya, afite umurongo wa telefoni umwanditseho ashobora gukoresha kuburyo byoroshye, urubuga rw'Irembo ndetse agahabwa ubufasha yaba akeneye. Nyamara Abanyarwanda baba mu Mahanga badafite indangamuntu ntibashobora gukoresha urubuga rw'Irembo kabone niyo baba bafite ibibaranga nk´abanyarwanda.

    Dore uko ikibazo giteye:

    Ubu Abanyarwanda bamwe baba mu mahanga kandi bavuye mu gihugu mbere yo gufata Indangamuntu bataragira amahirwe cyangwa ubushobozi bwogusubira mu Rwanda hamwe n'abandi bavukiye mu mahanga cyangwa se bujurije imyaka yo gufata indangamuntu mu mahanga, ndetse n'abandi bafite izindi mpamvu zabo bwite zumvinkana; ubu bafite ikibazo cyo gusaba E-Passport nshya, kubera badafite indangamuntu nshya.

    Nyamara muri abo harimo abari bafite pasiporo (ishaje), n`ibindi bibaranga kandi mu bihe byahise, babaga bashoroba gusaba indi pasiporo iyo indi yabaga irangije igihe n'ubwo nta Ndangamuntu bagiraga ntakibazo byateraga. Uburyo byakorwaga bwari ntamakemwa, kuko byakorwaga binyujijwe kuri Ambasade y' u Rwanda, bigakorwa ntano kugombera kujyayo, iyo imyirondoroye yabaga isobanutse.

    Ubu ntabwo bishoboka gusaba Indangamuntu nshya uri mu mahanga ngo ube wanayihafatira. Ugomba kwigira imbonankubone ku kigo cy'igihugu gishinzwe iby'indangamuntu (NIDA).
    Nk'uko byagaragajwe haruguru E-Passport igezweho ntishobora gusabwa utanyuze kuri www.rembo.gov.rw.

    Kwiyandikisha gukoresha Irembo ugomba kuba ufite Indangamuntu nshya y' u Rwanda ndetse ugomba kuba ufite numero ya telefone igendanwa ibarurijwe mu mazina yawe.

    Biranditswe ko Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora kwiyandikisha bagakoresha Irembo ari uko byemejwe n'ubuyobozi bw'Ambasade ibegereye.

    Byanditswe ko abamaze kwiyandikisha ku rubuga ko bazaboherereza ubutumwa bubamenyesha ko bashobora kubona izo serivisi. Urubuga rw' Irembo rutangaza ko izo serivisi zitaratangira gutangwa ku Banyarwanda baba mu mahanga badafite Indangamuntu.

    Imbogamizi ku bakuru n'abato

    Kutagira impushya zo kuba no gutura mu mahanga zituma batabasha gusohoka mu bihugu barimo. Abana bavukiye mu mahanga bataruzuza imyaka y'ubukure basabirwa n'ababyeyi babo ibyangombwa.

    Urubyiruko rugeze igihe cyo kwisabira Indamuntu bagorwa n'impamvu zavuzwe harugu.

    Hari kandi abagorwa no kujya gufata ibyangombwa mu Rwanda hari n'abatoroherwa no kugera kuri za Ambassade zibashinzwe haba ari ukujya gufata ibyangombwa bishya, kujya gutora cyangwa se kwitabira ibirori n' inama ziba zateguwe bitewe n'intera ndende iba ihari ugereranyije n'aho batuye ndetse naho ibiro by'Ambasade biba biri.

    Abo ni nk'abageze mu myaka y`izabukuru bakaba batagishoboye gukora urugendo rurerure, abafite uburwayi bubabuza kuba bakora urugendo rurerure, abafite ubumuga ; ndetse n'izindi mpamvu gatozi zidasangiwe nabenshi.

    Aba bose babangamiwe no Kutongererwa impushya zo kuba cyangwa se gutura mu bihugu barimo, Kuba bashobora kwamburwa impushya zo kuba cyangwa zo gutura mu bihugu babamo bitewe no kutabasha kubona pasiporo nshya mu gihe bahawe, Kutabasha gusohoka mu bihugu batuyemo kubera kutagira pasiporo igifite agaciro (validity), Kutabasha gukorana n'amabanki cyangwa se ibigo by'imari mu bijyanye no guhabwa inguzanyo ngo bagire ibikorwa bikorera bibafitiye akamaro, Kutabasha gukora imirimo y'ubucuruzi n'amabanki cyangwa se ibigo bicuruza amafaranga( Urugero : ibiro by'ivunjisha, Western Union, Money Gramm bagirango boherereze amafaranga abavandimwe n' inshuti bajujubijwe n'iki cyorezo cya COVID-19).

    Hari kandi Kuba umuntu udafite pasiporo adashobora kwakira amafanga binyujijwe kuri Western Union, Money Gramm n'ibindi bikora nkabyo. Kuba umuntu udafite pasiporo adashobora gufunguza konti muri bank zimwe na zimwe mu mahanga.

    Kuba umuntu udafite pasiporo adashobora gufata umurongo wa telefone ngo abe yabasha kuvugana n'inshuti n'abandimwe, Kugorwa no kubona amasezerano y' akazi y' igihe kirekire.

    Kubangamirwa mu guhabwa amasezero yo gukodesha aho gutura igihe kirekire, kuko igihe k'impapuro bahabwa z'agateganyo mu gihe bategereje Pasiporo nshya ziba zifite igihe kigufi.

    Mwizerwa ati, ” Abanyarwanda baba mu mahanga badafite indangamuntu nshya, turabasaba ko mwadusabira inzego zibishinzwe kudushyiriraho uburyo bwihuse kandi bworoshye butuma gusaba E-Passport bishoboka, kugirango ingorane ndetse n'imbogamizi zanditswe aha harugu n'izindi ntarondoye, bareke gukomeza kugorwa nazo, maze n'abadafite indangamuntu nshya ariko bafite ibindi byemezo ntashidikanwaho bigaragaza ubunyarwanda bwabo babashe gusaba E-Passport nshya batananijwe.

    Ibi bivuga ko mudusabiye gushyiraho amabwiriza mashya yuzuzanya nasanzweho amata yaba abyaye amavuta maze ntihagire Umunyarwanda usigazwa inyuma muri gahunda yo guhabwa E-Passport aho yaba atuye hose”.

    Bifuza ko byakorwa na bamwe mu bakozi ba za Ambasade bafite ubushobozi n'uburenganzira bugenwa n'amategeko bw'abanditsi b'irangamimerere, kuko Basezeranya, bemeza imikono, n'indi mirimo, ati, ” Ambasade niwo Murenge dufite, niko Karere dufite niyo NIDA, nibo Bakora imirimo y'ibiro by'abinjira n'abava mu Rwanda, niyo ituri hafi mubadusabire ibisubizo biboneke”.

    Mu kugerageza kumenya icyo Irembo ribivugaho, twagerageje kuvugana n'ushinze itumanaho muri icyo kigo, yemera ko abaza ababishinzwe. Mugihe igisubizo kitaraboneka ariko, umwe mu bakozi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko icyo kibazo bakizi, kandi ko kiri mu nzira zo gukemuka.

    Ati, ” Ubusanzwe ntushobora kugira Konti ya Irembo udafite indangamuntu n'umurongo wa Telefone ibaruwe mu Rwanda. Abanyarwanda baba mu mahanga rero, turi kureba uko twazabafasha bakajya binjiramo bakoresheje inimero za Telefoni bakoresha mu bihugu babamo. Ni ikibazo gishobora gukemuka mu mezi abiri ari imbere.

    Karegeya Jean Baptiste Omar

    Source : http://www.intyoza.com/abanyarwanda-baba-mu-mahanga-bandikiye-perezida-wa-repubulika-basaba-koroherezwa-kubona-passport-nshya/

  • Bakobwa beza! dore ibintu abasore/abagabo bakunda ku munsi wa Saint Valentin – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo ku muni mukuru w'abakundana (Saint Valentin) abantu bahitamo uko bawizihiza gutandukanye, usanga ariko haribyo benshi bahurizaho cyane cyane nko kwishimana n'abo bakunda, guhana impano n'ibindi.

    Muri iyi nkuru, twifashishije inyandiko zitandukanye, tubategurira ibintu abagabo baba bakunda ku munsi w'abakundana (Saint Valentin) ndetse n'ibyo baba bashaka ko abakobwa bakundana babakorera:

    1. Umugabo yifuza kuba hamwe n'umukunzi we kuri uyu munsi bagakora urukundo.

    2. Abagabo bakunda gusohokera ahantu bakunda ndetse h'inzozi zabo bakahafatira agacupa bari kumwe n'abakunzi babo.

    3. Kuri uyu munsi kandi, umugabo yishimira kugira umunsi w'ikiruhuko kugirango arusheho kubonera igihe gihagije umukunzi we.

    4. Umugabo yifuza kuba ari kumwe n'umukunzi we bakarebana udufilime tw'urukundo, guhana impano  zitandukanye n'ibindi.

    5. Ku munsi w'abakundanye, abagabo bakunda ko abakunzi babo babazirikana mu buryo butandukanye : kubereka inshuti zabo, kubaha impano, kubereka cyane ko babitayeho ndetse no kubaba hafi.

    > Ku bijyanye n'impano, abagabo bakunda ko abakunzi babo babaha impano zikurikira ku munsi wa Saint Valentin: inkweto, amashati yo kwambara, udukomo, imibavu (parfums).

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bakobwa-beza-dore-ibintu-mwakorera-abasore-abagabo-mukundana-bikabashimisha-ku-munsi-wa-saint-valentin/

  • Amafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo kugana ku musozo, abastar nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abakunzi babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. MISS KUNDWA DORIANE


    2. SACHA KATE

    3. MISS NISHIMWE NAOMIE

    4. MISS UMUTESI DENISE

    5. MISS JORDAN MUSHAMBOKAZI

    6. SIMBI FANIQUE

    7. JOY IRIBAGIZA

    8. MISS UWASE VANESSA

    9. MISS PAMELLA UWICYEZA

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabastar-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-instagram-muri-iki-cyumweru-29/

  • Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b'abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda. #rwanda #RwOT

    Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya arerekana ko wa mugore Idamange Yvonne wadukanye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharabika ubuyobozi bw'uRwanda, asanganywe ubucuti bwihariye n'abo mu mitwe y'iterabwoba itegura kugirira nabi Abanyarwanda.

    Muri izo nkoramutima za Idamange Yvonne harimo Ingabire Victoire wanafungiwe ibyaha nk'ibyo Idamange yagombye gukurikiranwaho,  Ntaganda  Bernard uhora wiyitirira ishyaka PS-Imberakuri kugirango ashobore kwitwa umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi maze avuge ibyo ashaka, hakabamo rero n'abayoboke ba Jambo Asbl bakomoka ku bajenosideri, bakaba barahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu by'ukuri bagambiriye gutagatifuza ababyeyi babo bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa.

    Kuri aba bose hiyongeraho abanyamahanga batifuriza icyiza uRwanda, n'ikimenyimenyi umunyakanadakazi Judi Rever,uhora mu bikorwa bigoreka amateka y'uRwanda, yabaye uwa mbere mu gushimagiza amahomvu ya Idamange Yvonne. Abandi bashyirwa mu majwi ni bamwe mu banyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga mu Rwanda. Uwaduhaye amakuru afite ibimenyetso bifatika.

    Uwo muntu usanzwe atanga  amakuru yizewe,  yatubwiye ko hagati y' Ugushyingo 2020 na Mutarama 2021, Idamange yagiye mu rugo kwa Ingabire Victoire inshuro nibura  4, ahurira yo na Ntaganda Bernard, abanyamakuru Gatanazi Etienne wa Real Talk na DW, na Eric Bagiruwubusa w'Ijwi rya Amerika. Muri iyo mibonano,  Idamange Yvonne yagishaga inama izo nshuti ze ku bijyanye n'umugambi wo gusebanya yari yaratangiye gutegura, maze abo bari kumwe bamubwira ko ibyo akora ari 'ikimenetso cy'ubutwari', kandi ko akwiye'gukora amateka'.

    Abo banyamakuru  ngo baba barijeje Idamange Yvonne kuzamuba hafi, bakajya batangaza ibyo yavuze, kandi bakazamutabariza igihe  byaba bimuviriyemo ibibazo. Hibukwe ko mu mwaka w'2006, Ingabire Victoire yavugiye ku maradiyo arimo BBC, Ijwi rya Amerika n'indi radiyo yo mu Buholandi, ko'… Leta y'uRwanda icuruza amagufwa ….ikaba yanga abacitse ku icumu  kuko ababaga mu Rwanda mbere ya 94 bose bafatwa nk'Interahamwe'. Ibi nibyo Idamange  yirirwa asubiramo .

    Tariki 16 Ukwakira, iya 22 n'iya 28 Ugushyingo 2020. Uwitwa Laure  Uwase wo muri Jambo Asbl yahamagaye Yvonne Idamange akoresheje telefoni itagaragaza nomero, buri gihe bakavugana iminota iri hagati ya 15 na 30. Babaga bagambana ku bigomba gutangazwa ngo 'byerekana isura nyayo y'abategetsi b'u Rwanda'. Mu byo basezeranye ko Idamange azarocangwamo, harimo  kuvuga ko Leta y'u Rwanda ikoresha Jenoside yakorewe Abatutsi nk'iturufu yo guhungeta abatavuga rumwe nabwo,  no kwishakira imfashanyo z'abagiraneza. Harimo kandi kuvuga ko Leta y'u Rwanda ngo yifitiye inyungu za politiki mu gukabiriza icyorezo cya COVID-19,  igahutaza abaturage ibigambiriye. Abo imaze guhitana, ibyo u Rwanda rukora ngo rufashe abaturage guhangana n'iki cyorezo, byose ntibibareba.

    Tariki 08 Mutarama 2020, ahagana saa moya z'umugoroba, Yvonne Idamange yakiriye telephone, maze yirukira kuyitabira mu cyumba gifunze, agarutse abwira abo bari kumwe ko yitabaga umugabo we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyamara umugabo we akavuga ko atigeze amuhamagara.  Umwe mu bari bari kumwe na Idamange avuga ko mbere y'uko uyu mugore afata telephone, uyu mushyitsi ngo yarabutswe numero itangirwa na + 32, bisobanura ko uwamuhamagaye atari muri Amerika, ahubwo yari mu Bubiligi. Icyaba cyarateye Idamange kubeshya nacyo cyatumye abakurikirana imyitwarire ye bahamya ko yavuganaga na za nkunguzi zigenzi ze zo muri Jambo Asbl.

    Bukeye bwaho tariki 09 Mutarama,  uwitwa Eric Munyemana yandikiye Idamange ubutumwa bwa whatsapp, amubwira ngo 'turi kumwe'. Ubu butumwa Idamange yahise abusiba nyamara byari byamaze kumenyekana ko uwo Eric Munyemana ari mwene Kanyarukiga Gaspard ,umujenosideri ruharwa, ubu ufungiye muri Benin. Eric Munyemana yabanje muri RNC, ariko ubu ni umubitsi wa MRCD na FLN ya Paul Rusesabagina.

    Kuwa  gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, Idamange Yvonne yahamagaye Radiyo Ijwi rya Amerika, ( abinyujije ku  munyamakuru Eric Bagiruwubusa avuga ko umwana we 'yashimuswe n'abagamije kumucecekesha'. Iyo nkuru  yahise itangazwa , nta no kubaza niba inzego z'umutekano hari icyo zaba zibiziho. Nyuma umwana yaje kwigaragaza, avuga ko yaraye mu gihano muri stade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aha icyari kigamijwe ni ugukomeza gusiga isura mbi inzego z'umutekano,  ngo bigaragare ko zitera ubwoba umuryango wa Idamange.

    Mu gihe twateguraga iyi nkuru, uwitwa Matata Joseph yitwikiriye ikiryabarezi'CLIIR' ngo kirengera uburenganzira bwa muntu, kandi ahubwo kigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya Leta y'u Rwanda, maze asohora amanjwe ngo ni itangazo ryo gushyigikira amahomvu ya Idamange, no kumwizeza ko ibigarasha, Interahamwe n'impuzamugambi zimuri inyuma. Uyu Matata Joseph, w' Umunyekongo, amaze imyaka n'imyaniko ku muhanda i Burayi avuza amadebe,  asebya Abayobozi b'u Rwanda, nyamara nta na kimwe yakuyemo. Gutungwa n'ibisigazwa by'imbwa z'abazungu byamwigishije kumoka!!

    Aya makuru n'andi tukibakusanyiriza aragaragaza ko ibyo Idamange Yvonne avuga  biri mu mugambi munini wo guhindanya isura y'u Rwanda. Aritwaza ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akibwira ko adashobora gukurikiranwa ku byaha byo kuyipfobya. Abasanzwe muri uyu mugambi baramushyira imbere ngo asakuze kuko bo basanganywe ubusembwa,  bakumva ko  ijambo ry' uwacitse ku icumu rya Jenoside, n'iyo ryaba amateshwa,  ryakumvikana kurusha iryabo. Nyamara ni ukwibeshya, kuko ikinyoma gihora ari ikinyoma hatitawe ku wagihimbye. Amakuru ava mu Bubiligi no mu bihugu byinshi byo mu Burayi na Amerika, aravuga ko ubu ibigarasha n'Interahamwe byirirwa byigamba ko byabonye umuvugizi. Umunyarwanda yaravuze ngo 'umuheto woshya umwambi bitazajyana' , ariko hari n'uwagize ati:'Ibikundanye birajyana'.

    Idamange rero akenyere akomeze rero. Umuryango we ntako utamugize ngo areke amahano arimo, arahakana aratsemba, ahitamo kurumbira umuryango n'Igihugu. Nyamwanga kumva? Idamange, uzibuka gusubiza igihe cyararenze.

     

    The post Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b'abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-bakoresha-amahano-idamange-yvonne-barazwi-ingabire-victoire-ntaganda-bernard-abana-babajenosideri-bibumbiye-muri-jambo-asbl-na-bamwe-mu-banyamakuru-bakorera-mu-rwanda/

  • Afurika y'Epfo: Hari abantu 15 bakurikiranwe ho kugira uburiganya mu ishyingurwa rya Nelson Mandera #rwanda #RwOT

    Abantu 15 bo muri Afurika y'epfo barezwe ibyaha byo gukora uburiganya bijyanye n'umuhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida Nelson Mandela, mu mwaka wa 2013.

    Mubakurikiranwe, barimo abayoboke bakomeye b'ishyaka riri ku butegetsi rya African National Congress (ANC) bo mu ntara ya Eastern Cape. Nta cyo bavuze ku byo baregwa.

    Abashinjacyaha babashinja ruswa n'uburiganya bifite agaciro kagera hafi ku madolari y'Amerika 700,000 (agera ku 686,000,000Frw).

    Mandela ni we wabaye Perezida wa mbere w'umwirabura w'Afurika y'epfo nyuma y'irangira ry'ubutegetsi bw'ivanguramoko bwa apartheid mu 1994.

    Mu mwaka wa 2014 ni bwo ibyo birego byatangajwe bwa mbere, hashize amezi Mandela ashyinguye i Qunu mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2013.

    Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n'abakuru b'ibihugu baturutse mu bice bitandukanye by'isi.

    Abaregwa barimo Sindiswa Gomba, Minisitiri w'ubuzima w'intara ya Eastern Cape, bamwe mu banyemari ndetse n'abadepite bamwe bo mu ishyaka ANC.

    Barimo Pumlani Mkolo uhagarariye iryo shyaka muri ako karere, Zukiswa Ncitha wahoze ayobora umujyi wa Buffalo ndetse na Luleka Simon-Ndzele, umukuru w'inteko yo muri ako karere.

    Abashinjacyaha babarega uburiganya mu byo bavuze bijyanye no gutwara abitabiriye umuhango wo gushyingura Mandela n'ahantu hifashishijwe mu kumwibuka ho mu mujyi wa East London wo muri iyo ntara.

    Bemerewe kuba barekuwe by'agateganyo. BBC dukesha iyi nkuru, itangaza ko abaregwa byitezwe ko bitaba urukiko ku itariki ya 5 y'ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2021.

    Amagambo ya Sipho Ngwema, umuvugizi w'ubushinjacyaha bw'Afurika y'epfo, yasubiwemo n'urubuga rw'amakuru EWN rwo muri icyo gihugu agira ati: 'Iki kibazo cyongeye kwitabwaho nyuma yuko mu 2019 gikuweho mu rwego rwo gutuma iperereza rikorwa neza no kongeraho ibindi birego'.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/afurika-yepfo-hari-abantu-15-bakurikiranwe-ho-kugira-uburiganya-mu-ishyingurwa-rya-nelson-mandera/

  • Jurgen Klopp utoza Liverpool, ahangayikishijwe n'ibihe bitoroheye ikipe atoza #rwanda #RwOT

    Umutoza Jurgen Klopp avuga ko adatega amatwi 'urusaku' rw'abavuga ku isubira inyuma rya Liverpool, ariko ko 'ahangayikishijwe' n'uko ikipe ye ihagaze.

    Liverpool iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona ya Premier League, imaze gukina umukino umwe kurushaho, irarushwa amanota 10 na Manchester City iri ku mwanya wa mbere.

    Yatsinzwe imikino ibiri iherutse gukina, ariko yaca kuri Leicester iramutse itsinze umukino uzihuza kuri uyu wa gatandatu ku kibuga cya Leicester ku isaha ya 12:30 GMT (saa munani n'iminota 30 mu Rwanda no mu Burundi).

    Klopp yagize ati: 'Dusigaje imikino 15, [irimo] amanota menshi. Ntabwo icy'ingenzi ari aho abandi [andi makipe] bahagaze cyangwa uko bizabagendekera. Icy'ingenzi ni ibitureba'.

    Liverpool mu mwaka ushize yegukanye igikombe cya shampiyona irusha ikipe iyikurikiye amanota 18.

    Ariko muri rusange amanota yayo kuri buri mukino yaragabanutse cyane kurusha indi kipe iyo ari yo yose yo muri Premier League kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize ubwo imikino yatangiraga gukinwa nta bafana bari ku kibuga.

    Liverpool yugarijwe n'ikibazo cy'abakinnyi bavunitse bikomeye barimo ba myugariro Virgil van Dijk, Joe Gomez na Joël Matip.

    Rutahizamu Diogo Jota w'ikipe y'igihugu ya Portugal, watsindiye Liverpool ibitego icyenda mu mikino 17 kuva yayigeramo avuye muri Wolves mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize aguzwe amapawundi miliyoni 41, ntabwo arongera gukina kuva ku itariki ya 9 y'ukwezi kwa 12 kubera imvune.

    Klopp nkuko BBC ibitangaza, yongeyeho ati: 'Turabizi ko bitavuze ko nta cyo dushoboye na busa, ariko turabizi ko tugomba gutanga umusaruro mu bihe biri imbere kandi ni byo tuzagerageza kugeraho'.

    'Mvugishije ukuri sintega amatwi urusaku rujyanye n'ibiva mu mikino. Ibyo mwanditse ibyo ari byo byose, sinigeze mbisoma. Ariko nzi uko ibintu bimeze kandi mvuga ku bijyanye n'ibiva mu mikino'.

    'Nubwo nzi impamvu tutarimo kwitwara neza, [mba] niteze ko dutsinda imikino myinshi kurusha iyo twatsinze'.
    'Icyo ni cyo kimpangayikishije'.
    'Tuzagerageza uko dushoboye kose kugira ngo twitware neza cyane bishoboka muri uyu mwaka guhera ubu. Tuzabiharanira. Ako ni ko kazi kacu'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/jurgen-klopp-utoza-liverpool-ahangayikishijwe-nibihe-bitoroheye-ikipe-atoza/

  • Reba agahinda ka Mukarwego Jeanne umaze igihe kinini yumva umwana we bamwita inkende kubera uko yavutse #rwanda #RwOT

    Uyu Jeanne aganira na Afrimax Tv yatangiye asobanura ko uyu mwana we witwa Iradukunda Aime yavuze ameze nk'abandi bose,gusa agira ikibazo cy'umwuka muke. Gusa uko yagendaga akura yaje gukomeza kurwara, ndetse amujyanye kwa muganga basanga arwaye umutima.

    Bamukoreye ibishoboka byose ariko kubera ubushobozi buke ,gukomeza kumuvuza ntibyashobotse.Kutavuza uyu mwana neza byamugizeho ingaruka kuko umutwe waje kuba muto, urutirigongo rurahetama ,ndetse no kureba ntabasha kureba no kuvuga neza.Ntashobora guhaguruka aho aryamye ,ndetse no kurya ngo ni ukuha ibyoroheje.

    Jeanne akomeza avuga ko ababazwa cyane n'abatuka umwana we,bamwita inkende kubera imiterere ye ndetse bakavuga ko atazakanguka,gusa avuga ko abaganga bamubwiye ko avuwe neza cyangwa akajyanwa mu mahanga yakira neza.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/reba-agahinda-ka-mukarwego-jeanne-umaze-igihe-kinini-yumva-umwana-we-bamwita

  • Iyi St Valentin yitezweho ubwiyongere bw'abazatera akabariro,Reba amafoto y'Indabo ziri kugurwa kubwinshi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka , isi yose yizihiza umunsi mukuru w'abakundanye witiriwe mutagtifu Valentin. Numunsi urangwa n'ihanahana ry'impano ziherekeje n'ururabo rw'iroza , abakundana bagirana akanya ko kuganira kumubano wabo bishimira kuba bari kumwe.

    Abacuruza izi mpano mu mujyi wa Kigali baravugako ziri kugurwa kubwinshi , bityo nabo banahisemo kuzibapfunyikira kuburyo bwiza bugezweho kandi busirimutse , aho ugurira umukunzi wawe impano ipfunyikanye n'ururabo rwayo biberanye.

    Abacuruza indabo mu mujyi wa Kigali barimo Ntezimana Sandra na Nyishimire Gisele bavuzeko ubu basigaye bafunga indabo kuburyo bwiza. byahereye mu mahanga ariko ninaha babizanye , kuburyo ugurira umukunzi wawe impano nziza kandi ifunganye n'imitako yiganjemo indabo z'iroza.

    Ikigo k'igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku bimera , giherutse gutangazako uyu mwaka u Rwanda rwagurishije indabo nyinshi mu mahanga kubera iyi myiteguro ya St Valentin.

    Mubo twagiye tuganira nabo , abakobwa bavugaga ko ntaho gusohocyera hahari ibirori ari ukubera muri geto (inzu za gisore) z'abakunzi babo bazaba basuye , naho abahungu bo ahanini usanga baba bibana , ngo biteze ko bazasurwa bakirirwa mubyishimo by'urukundo.









    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/iyi-st-valentin-yitezweho-ubwiyongere-bw-abazatera-akabariro-reba-amafoto-y

  • Rusizi : Abambaye gisirikare banafite intwaro barashe umuturage #rwanda #RwOT

    Aba bantu bitwaje intwaro banambaye imyenda ya gisirikare, baje muri uriya Murenge uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwe mu baturage avumbura ko ari abajura, bahita bamurasa ariko ntiyapfa akaba yarahise ajyanwa ku bitaro bya Gihundwe muri kariya Karere.

    Bariya bantu baje mu Kagari ka Kabahinda muri uriya Murenge wa Mururu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, babanje gushyira hamwe abaturage babambura amafaranga ku buryo bagiye bamaze kubakuramo 30 000 Frw.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie yavuze ko uwarashwe yahise ajyanywa 'kwa muganga bari kumuvura kandi biragaragara ko azakira vuba kuko ntabwo yangiritse cyane.'

    Uyu muyobozi avuga ko bakoranye inama n’abaturage kugira ngo babahumurize kugira ngo ntibacikemo igikuba kuko bariya ari abajura atari abagizi ba nabi.

    Yagize ati 'Ejo twasuye abaturage tujya inama turabahumuriza tubigisha gutanga amakuru ku gihe na nimero bajya bayatangaho. Inzego z’umutekano zirimo zurabikurikirana zishakisha amakuru n’abacyetswe.'

    Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’ibanze zahise zitangira iperereza kugira ngo zimenye bariya bakoze kiriya gikorwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rusizi-Abambaye-gisirikare-banafite-n-intwaro-barashe-umuturage

  • Reba ibyo umugabo yakora kugirango ashimishe umugore we niba atinda kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu b'igitsina gore 30 bari hagati y'imyaka 18 na 35, bwerekanye ko urugingo rwose ubakozeho bahita bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina gusa amabere, mu ntege, ku kibuno no ku gitsina ni byo bice byihutisha ibyiyumviro bigatuma yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga ngo barabafashe babaryamisha ahantu ubundi babapfuka mu maso maze ubushakashatsi bukorerwa ku bice bitandukanye by'umubiri.

    Byanagaragaye kandi ko imiterere n'ubworohe bw'umubiri w'abakobwa n'abagore bukururwa cyane no gukorwaho n'umubiri w'umugabo kurusha abo bahuje ibitsina babaguyaguya kuko ngo abagiye bakorwaho n'abo bahuje ibitsina bitorohaga ko yakumva ibyiyumviro bizamutse.

    Niba rero wifuza gutegura umugore wawe uzajye wibanda ku bice twavuze haruguru ube ari byo ukoraho cyane gusa unamenye ko n'ikindi gice cyose wakoraho gishobora gutuma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/reba-ibyo-umugabo-yakora-kugirango-ashimishe-umugore-we-niba-atinda-kugira