Blog

  • Mu mukino Muhadjiri yabonyemo umutuku, AS Kigali itsinzwe na CS Sfaxien 4-1 #rwanda #RwOT

    Ni umukino AS Kigali yarushijwemo na CS Sfaxien yari iwabo, yanayibanje igitego cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino ari na cyo cyabonetse cyonyine muri iki gice cya mbere.

    Umupira wakunze kuguma mu rubuga rwa AS Kigali yakomeje kwihagararaho kuko umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame yanagerageje gukuramo imipira yabaga yabazwemo ibitego.

    AS Kigali kandi yanagerageje kureba mu izamu ndetse ku munota wa 22 ibona amahirwe yari yabazwe ubwo Lawal yateraga umupira n’umutwe ariko umupira ugaca hejuru y’izamu.

    Mu gice cya kabiri byahinduye isura ubwo abasore ba AS Kigali bakoraga amakosa bituma CS Sfaxien yongere kureba mu izamu ku munota wa 55 ku gitego cyatsinzwe na Aymen Harzi.

    Abasore ba CS Sfaxien bakomeje kotsa igitutu aba AS Kigali bituma ibindi bitego bibiri birimo icyabonetse ku munota wa 61 n’ikindi cyabonetse ku munota wa 89 w’umukino.

    Ni umukino kandi Hakizimana Muhadjiri yahawemo ikarita itukura itavuzweho rumwe kuko benshi bavuga ko ibyo yakoze atari ikosa ryagombaga guhabwa iriya karita.

    11 babanje mu kibuga kuri buri ruhande :

    CS Sfaxien : Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzi, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chawat na Kingsley Eduwo.

    AS Kigali : Ndayishimiye Eric 'Bakame’, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric 'Zidane’, Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Shabani Hussein 'Tchabalala’ na Orotomal Alex.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mu-mukino-Muhadjiri-yabonyemo-umutuku-AS-Kigali-itsinzwe-na-CS-Sfaxien-4-1

  • Russia: Nyuma y'imyaka isaga 200, abasirikare bishwe kubwa Napoleon Bonaparte bashyinguwe #rwanda #RwOT

    Imirambo y'abasirikare b'Abafaransa n'Abarusiya bapfuye ubwo uwari umusirikare n'umutegetsi w'Ubufaransa Napoléon Bonaparte yasubiraga inyuma avuye i Moscou (Moscow) mu 1812, yashyinguwe mu burengerazuba bw'Uburusiya.

    Hamwe n'iyo mirambo y'abasirikare 120, hanashyinguwe imirambo y'abagore batatu n'iy'abahungu batatu. Ibisigazwa by'imirambo yabo byatahuwe mu myaka ibiri ishize n'itsinda ry'inzobere mu bisigaramatongo z'Abafaransa n'Abarusiya.

    Gutsindwa uruhenu kwa Napoléon Bonaparte i Moscou mu mwaka wa 1812, kwabaye iherezo ry'igitero cy'ingabo ze ku Burusiya, cyari muri gahunda ye yo kwigarurira ibice bitandukanye by'Uburayi.

    Ingabo ze nyinshi zari zabanje gukataza byihuse mu Burusiya, zifata Moscou, ariko ntizayigumana mu buryo buhamye. Yasubiye inyuma, ingabo ze zizahazwa n'ubukonje, inzara, ndetse n'ibitero-shuma (guerilla) by'ingabo z'Uburusiya.

    Ibyo bisigazwa by'imirambo y'abo basirikare nkuko BBC ibitangaza, byashyinguwe hari ubukonje nk'ubwo mu byuma bikonjesha, mu kigo cy'abihayimana cyo mu mujyi wa Vyazma.

    Byibazwa ko bose bishwe mu gihe cy'urugamba rw'i Vyazma, rwarwanywe mu ntangiriro yo gusubira inyuma kwa Napoléon.

    Byibazwa ko imirambo itatu y'abagore nayo yashyinguwe ari iy'abagore bahaga abasirikare ibiryo n'ubutabazi bw'ibanze, mu gihe imirambo y'abahungu batatu bashyinguwe byibazwa ko bo bavuzaga ingoma.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/russia-nyuma-yimyaka-isaga-200-abasirikare-bishwe-kubwa-napoleon-bonaparte-bashyinguwe/

  • Rubavu: Gitifu w'umurenge arashinjwa gukubita umuturage – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa we yabihakanye, avuga ko uyu muturage ahubwo yari yasinze, agasagarira ubuyobozi n'inzego z'umutekano.

    Ahagana saa moya z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021, nibwo Twizerimana usanzwe atwara imodoka ya Coaster avuga ko yakubiswe bikomeye na gitifu agahita ajyanwa mu bitaro. Byabereye ahitwa i Kanembwe mu Kagari ka Busigari.

    Bivugwa ko Twizerimana yakubiswe kuko yari yarengeje amasaha yo kuba yageze mu rugo.

    Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE, ko gitifu yasanze uwo mushoferi yaparitse imodoka ku muhanda agiye kwihagarika, aje ahita amubaza impamvu yarengeje amasaha yo gutaha atangira kumukubita .

    Bavuga ko uyu muturage yakomerekejwe cyane ku buryo bahise bamujyana mu bitaro bya Gisenyi.

    Umwe muri bo yagize ati ' Yamuhemukiye cyane kuko yamukubise nk'igitambambuga kandi byari nka saa kumi n'ebyiri n'igice gutyo.'

    Umurwaza wa Twizerima Anastase yavuze ko uwo munyamabanga Nshingwabikorwa yamukubise amubeshyera ko yasinze.

    Ati ' Basanze imodoka ihagaze ahantu ariko yari avuye gukura umugore we kwa muganga, noneho amubaza aho avuye n'impamvu yarengeje amasaha atangiye kumusobanurira nibwo yamukubise cyane abaturage batabaza inzego zitandukanye kuburyo ubu ari mu bitaro.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Kazandebe Heritier, yahakanye yivuye inyuma ibyo gukubita uyu muturage, ko ahubwo ari we wabasagariye.

    Ati ' Arabeshya ubu koko namukubita kandi nzi ko bibujijwe? Ahubwo hari nka saa moya dusanga imodoka iparitse hafi y'umupaka, tugira amakenga y'uko bashobora kuba bayipakiramo magendu. Tuyigezemo twasanze nta muntu uyirimo turakurikirana tumusanga ari kunywa inzoga yasinze. Mu kumubaza nibwo yakurikiye umuyobozi twari kumwe anakubita umusirikare wari aho telefone ye igwa hasi ariko ntabwo njye namukubise.'

    Yavuze ko uwo mugabo ashobora kuba yakomeretse cyane ubwo yari ari kujya kwa muganga kuko yitwaye kandi yari yasinze cyane.

    Umuryango w'umuturage wakubiswe wamaze gutanga ikirego mu rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ( RIB) ngo gitifu akurikiranwe.

    Umuturage yavuze ko yakubitiwe mu murenge wa Cyanzarwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-gitifu-w-umurenge-arashinjwa-gukubita-umuturage

  • RIB yatangiye gushakisha Umusizi Bahati 'Rubebe' waburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Umusizi Bahati Innocent yamenyekanye nka Rubebe kubera umuvugo yahanze ukaba ikimenyabose akanawitirirwa. Yabuze ku wa 7 Gashyantare 2021 ndetse kuva icyo gihe umuryango we ntiwongeye kumuca iryera.

    Kuva saa Moya z'umugoroba wo kuri uwo munsi, aho Rubebe yari aherereye i Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo, ntiyongeye kuhaboneka ndetse telefoni ye yahise ivaho burundu.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uru rwego rwamenyeshejwe iby'ibura rya Rubebe ndetse rwatangiye iperereza ryo gushaka aho yaba aherereye.

    Yagize ati 'Tariki ya 9 Gashyantare 2021, Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza yakiriye Rumaga Junior na Keza Phoebe basaba RIB ko yabafasha gushakisha Bahati Innocent ngo umaze iminsi ine yarabuze.''

    Yavuze ko icyo kirego cyakiriwe ndetse RIB iri gushakisha aho Umusizi Rubebe yaba aherereye.

    Yakomeje ati 'Ibizava mu iperereza tuzabibatangariza.''

    Mu Ugushyingo 2020, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.

    Ati 'Iyo umuntu adatashye mu rugo bagira impungenge, bakagana RIB, duhura nabyo buri munsi. Tubona abantu benshi bavuga ko babuze ababo ku mpamvu nyinshi, hari ugorobereza ahantu, hari abahunga amadeni, hari abajya gupagasa ntibavuge. Hari abana b'abangavu, bajya mu tubyiniro babona bwije bakanga gutaha iwabo. Hari ababura gutyo ariko bakaboneka nyuma y'igihe gito, bamwe bamara igihe abandi bakabura.''

    Yasobanuye ko iyo Urwego rw'Ubugenzacyaha rubonye ikirego rushakisha abavugwa ko baburiwe irengero ariko abenshi baraboneka

    RIB yatangaje ko yatangiye gushakisha umusizi Bahati umaze iminsi aburiwe irengero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yatangiye-gushakisha-umusizi-bahati-rubebe-waburiwe-irengero

  • Gicumbi: Abasigajwe inyuma n'amateka bamaze imyaka irindwi barambuwe ibyangombwa by'inzu – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1, bavuga ko kuba mu nzu badafitiye ibyangombwa bituma bahorana ubwoba bw'uko bashobora kuzazikurwamo.

    Umwe ati “Kubera ko ubwa mbere bari barabiduhaye barongera barabitwaka, ubwo Leta yaraje iratubaza iti 'ko mutuye hano mufite byangombwa byaho?' tuti 'hoya', turamubwira tuti 'ntabwo twakomeza gutura ahantu nta byangombwa byaho, ntabwo ari ahacu''.

    Undi ati 'Ibyangombwa abayobozi bacu barabitwaye, twe dutuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga nta cyangombwa cy'umurima, abayobozi bacu barabitwaye baravuga ngo bagiye kubikosoza ku Karere ntiturongera kubibona. Nyine n'ubwo dutuye, ariko turacumbitse ni nko kwa leta, none se udafite igipapuro cy'ikibanza haba ari iwawe gute? ntabwo haba ari ihawe uba ucumbitse nk'uko umuntu aba akodesha.'

    Aba baturage bavuga ko izi nzu bazimazemo imyaka 22 bazituyemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Miyove, Mwanafunzi Deogratias, avuga ko ibyangombwa by'inzu zabo byaje bifatanye n'iby'ubutaka bahingamo kandi bo bagomba gutunga iby'inzu batuyemo gusa, ndetse avuga ko Akarere kakirimo kubikosora.

    Ati 'Ubutaka bwari busanzwe ari ubwa Leta babutuzwaho, noneho mu kubaruza ubutaka bagenda babwibaruzaho bwose, ari ubwo batuyeho n'ubwo bahinga kandi ari ubwa Leta. Noneho komisiyo z'Akarere zagiye zishyirwaho n'izindi nzego zemeza ko ubutaka bahawe bafite uburenganzira bw'inzu batuyemo ariko ubundi butaka ari ubwa Leta, bazajya babukoreraho muri rusange ariko ari ubwa Leta.'

    Meya w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, asobanura ko impamvu yo kudatanga ibyangombwa by'izo nzu ari uko hari ubwoba butewe n'uko abo baturage bahita bagurisha izo nzu.

    Yagize ati 'Uwakurikiranaga iki kibazo icyo gihe, yambwiye ko ibyangombwa babigumanye mu Karere ariko ba nyirabyo bagomba kubibona. Impungenge yari iyo kubigurisha ariko urumva kuva mu 2008 kugeza uyu mwaka nyuma y'imyaka 13, ukurikije iterambere bamaze kugeraho n'imyumvire bahinduye, numva wenda nk'Akarere tugiye gukurikirana kugira ngo bahabwe ibyangombwa byabo.'

    Abaturage bemeza ko ubuyobozi budakwiye kugira impungenge z'uko bubahaye ibyangombwa by'inzu zabo bazigurisha, cyane ko mu myaka yose bazimazemo nta muntu n'umwe wabigerageje.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burashinjwa kwaka abaturage ibyangombwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abasigajwe-inyuma-n-amateka-bamaze-imyaka-irindwi-barambuwe-ibyangombwa

  • Rusizi: Abajura bitwaje intwaro bateye abaturage barasamo umwe – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021. Abo bajura bitwaje intwaro bagiye mu Kagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu batangira gukusanya abaturage babambura amafaranga.

    Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Kankindi Leoncie, yabwiye IGIHE ko aba bajura bamaze kubona ko hari umwe mu baturage wari utangiye gukeka ko atari abasirikare bahise bamurasa arakomereka.

    Ati ' Ibikorwa byo kubahumuriza byaratangiye . Ejo twasuye abaturage tujya inama turabahumuriza tubigisha gutanga amakuru ku gihe na nimero bajya bayatangaho. Inzego z'umutekano zirimo zurabikurikirana zishakisha amakuru n'abacyetswe .'

    Yongeyeho ko abo bajura bagiye bamaze kwambura abaturage agera ku bihumbi 30 Frw. Umuturage warashwe ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gihundwe.

    Ati ' Uwarashwe ari kwa muganga bari kumuvura kandi biragaragara ko azakira vuba kuko ntabwo yangiritse cyane.'

    Yasabye abaturage kugira ihumure kuko ibyabaye bitazongera anashimangira ko ababigizemo barimo barashakishwa kugira ngo babiryozwe.

    Ikarita ya satellite igaragaza mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abajura-bitwaje-intwaro-bateye-abaturage-barasamo-umwe

  • Nyagatare: Umuturage uherutse kugaragara aryamye mu muhanda, yari yakodesherejwe inzu arayanga – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu mu gitondo hagaragaye amafoto y'umuturage witwa Uwizeyimana Joyce wavugaga ko amaze iminsi arara hanze we n'abana batatu mu Mudugudu wa Barija uherereye mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare.

    Uwizeyimana yavugaga ko amaze iminsi arara mu muhanda ngo kuko yabuze aho acumbika akagaragaza akababaro ko kutagira aho kuba ndetse ko anahangayikishijwe n'abana be batatu bicwa n'imbeho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien yabwiye IGIHE ko iby'uko kurara ku muhanda k'uyu muturage atari byo ahubwo ari ibyo yahimbye nyuma yo gukodesherezwa inzu akabura uko ayicururizamo ibiyobyabwenge.

    Meya Mushabe yagize ati ' Uriya mugore yaje aturutse mu Bugesera, yaje ari umukobwa ashakana n'undi mugabo agiye kuhamara imyaka itatu cyangwa ine, bahise batangira gucuruza ibiyobyabwenge, umugabo arafungwa n'ubu arafunze, nyuma aza kugaragaza ko adafite aho kuba, Akarere gafata inshingano kamukodeshereza inzu, aza kuyivamo kuko atashoboraga kuyicururizamo ibiyobyabwenge, avamo ajya kwikodeshereza.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kujya kwikodeshereza yongeye gusubira gucuruza ibiyobyabwenge, ubuyobozi butangira kongera kumukurikirana.

    Ati ' Ariya mafoto rero mwabonye yabyutse mu rukerera rwo kuwa gatanu sinzi abamugiriye inama bati genda usase ku gasozi ugaragaze ikibazo cyawe, aragenda ahamagara abanyamakuru ngo abereke ikibazo turaza turamufasha kuko ntitwakwemera ko umuturage wacu aba ku gasozi. Twongeye turamukodeshereza na none.'

    Meya Mushabe yasabye abaturage kugira ikinyabupfura bakikunda ndetse bakanakunda kwihesha ishema aho guhora mu buzima budashobotse.

    Ati ' Ibi byose ni ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, turasaba abaturage kutemera ababatuyemo kwitwara uko bishakiye, nk'uriya ni muto ntaranagira imyaka 30 ariko ari kwitwara kuriya, dufite abantu benshi bafite iriya myaka bitunze bibeshejeho ntabwo abadafite ubushobozi bose leta ibakodeshereza bajye badufasha bahanure abantu nk'aba bitwara kuriya.'

    Meya Mushabe yavuze ko muri aka Karere bari bafite abaturage 828 batari bafite aho kuba ariko ko abenshi bamaze kubakirwa abasigaye bake nabo ngo inzu zabo zirarangirana na Gashyantare.

    IGIHE yamenye ko uyu mugore yari yakodesherejwe ku muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Barija, aha ngo ahageze yabonye nta kuntu yahacururiza ibiyobyabwenge ahitamo kujya kwikodeshereza yanga inzu yari yahawe.

    Uyu muturage aherutse kugaragara yashashe mu muhanda aharyamye we n’umwana we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umuturage-uherutse-kugaragara-aryamye-mu-muhanda-yari-yakodesherejwe

  • Ibyishimo by'abamotari bemerewe gukorana n'ibigo by'ubwishingizi bitandukanye – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje nyuma y'uko mu bihe bitandukanye, bagiye bagaragaza impungenge zo kuba ikigo cy'ubwishingizi kimwe gusa cya Radiant Insurance Company aricyo basabwaga kwaka ubwishingizi kuko aricyo cyari cyujuje ibisabwa ngo gikorane n'urubuga Irembo, bigatuma nta gucuririkanywa kw'ibiciro kubaho.

    Kuri ubu RURA yabashyiriyeho urubuga (platiform) bazajya bifashisha bahabwa serivisi nk'izo bahabwaga ku Irembo, urwo rubuga rushya rwo rukaba rwemera n'abandi bamotari bakorana n'izindi sosiyete z'ubwishingizi.

    Abamotari bavuze ko bizatuma ibigo by'ubwishingizi bibakeneye bihanga udushya dutandukanye tugamije kubakurira, bityo na bo bakabyungukiramo.

    Motari Habimana Jean Paul, yabwiye IGIHE ko yishimiye iki icyemezo kuko bigiye gutuma igiciro cy'ubwishingizi kigabanuka.

    Ati 'Mbyakiriye neza kuko iyo umuntu ari umwe ku isoko, ni ha handi afata imyanzuro ashaka. Nk'ubu kuba abandi bemerewe, ni ukubanza kujya tuvugana ku biciro bikazamurwa mu buryo bukwiye kuko iyo umuntu ari ku isoko arenze umwe kandi bacuruza ikintu kimwe bifasha abakiriya'.

    Sindayigaya Jean Pierre nawe yunzemo, avuga ko bishimiye kuba bagiye kugira amahitamo y'ibigo bitandukanye.

    Ati 'Byashimishije cyane, kuba wakwihitiramo ikindi kigo gitanga ubwishingizi mbona ari byiza cyane kuko byari bitubangamiye, ndetse kuba icyangombwa cyo gutwara wagihabwa ukoresheje ubundi bwishingizi bwose mbona ari byiza cyane'.

    Abamotari bavuga ko ku mumotari wafataga ubwishingizi bwa mbere, yasabwaga kwishyura 60.000 Frw mu gihe cy' umwaka, ariko aya mafaranga akaba yagendaga azamuka uko amaze igihe akora akazi. Kuri ubu, ubwishingizi bwari bugeze ku 120 000 Frw kandi nta mumotari wemerewe kubona uruhushya rwo gutwara abagenzi adafite ubwishingizi.

    Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'Abamotari, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko abamotari bahawe amahirwe yo kwihitiramo ubwishingizi bifuza, bikazakemura ikibazo cy'ibiciro bihanitse bari bamaze igihe bagaragaza.

    Ati 'Umumotari ni we uzajya uciririkana n'ikigo cy'ubwishingizi kimuca make, kimuhe ubwishingizi nyuma bamuhe icyangombwa cyo gutwara”.

    Akomeza agira ati 'Icyatumaga ubwishingizi buzamuka ni uko ibigo bitanga ubwishingizi byari bicye bityo ibiciro bakazamuka. Ibi biraza gutuma abandi bagabanya'.

    RURA ivuga ko abamotari bari basanzwe bemerewe gukorana n'ibigo by'ubwishingizi bitandukanye, ariko amakuru yabo (Electronic data) agahuzwa n'ikigo cy'Irembo. Ibi rero ngo byananije ibindi bigo bituma Radiant ariyo isigara mu kibuga yonyine.

    Umuvugizi w'Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Tony Kuramba, yabwiye IGIHE ko impungenge z'abamotari bazimenye ndetse ko zishobora kuba zari zaratewe no kuba hari ibigo by'ubwishingizi bitashoboye gukoresha bw'ikoranabuhanga bwari bwaragenwe.

    Yagize ati 'Umuntu niwe wihitiramo ubwishingizi ashaka, ariko ikibazo bahuye nacyo, Irembo risaba ibigo by'ubwishingizi guhuza amakuru, bikorohera gukurikirana ubwishingizi bw'umuntu'.

    Mu gukemura iki kibazo, yavuze ko RURA yabashyiriyeho urubuga (platiform) rwo guhurizaho amakuru rutanga serivisi nk'iz'Irembo ryatangaga ku bamotari.

    Ati 'Icyo RURA yakoze, yabashakiye urubuga rumeze nk'Irembo kugira ngo ufite ubwishingizi ubwo ari bwo bwose mu gihe ku Irembo bidashoboka, bakoreshe urubuga rwa RURA”.

    Kuramba avuga ko kuri ubu umumotari yemerewe gusaba ubwishingizi akoresheje urubuga rw'Irembo cyangwa urwa RURA maze agahabwa icyangombwa cyo gutwara abagenzi.

    Yavuze ko mu gihe haba habaye ikibazo kuri urwo rubuga rushya, abamotari bashobora guhamagara inzego zitandukanye za RURA bagafashwa. Kugeza ubu muri Kigali habarurwa abamotari barenga 30.000.

    Abamotari bashyiriweho uburyo buzatuma bakorana n’ibigo by’ubwishingizi butandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyishimo-by-abamotari-bemerewe-gukorana-n-ibigo-by-ubwishingizi-bitandukanye

  • Inkomoko yUmunsi wa Saint Valentin n’impamvu… – #rwanda #RwOT

    Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk'umunsi w'abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n'umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.

    Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine's Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose ari byo, kandi si na ko abantu bose babyumvikanaho.

    Kuri uwo munsi, abasore n'inkumi bakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n'indabo z'amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana.

    Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n'igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n'abagore bayaha abo bakunda.

    Kuki St Valentin iba muri Gashyantare ?

    Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk'ikimenyetso cy'urukundo n'uburumbuke kuva mu bihe bya kera. Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw'imana zabo zikomeye Zeus na Héra. 

    Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y'uburumbuke (fertilité). Abakundana bakunze guhana impano zitandukanye zirimo indabyo z'amaroza, amakarita n'ibindi.

    Saint Valentin witirirwa umunsi w'abakundana yari muntu ki?

    Uwitirirwa St Valentin ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’Umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara batakundaga, maze umwami Claude afata umwanzuro ko nta musirikare uzongera gushaka. Gusa Valentin yakomeje gusezeranya abakundanye rwihishwa harimo n’abasirikare.

    Byaje kumenyekana ibukuru ni uko Valentin arafungwa ndetse aza kunyongwa ku itariki 14/02. Uwo munsi yoherereje agapapuro k’urukundo umukobwa wari ufite Se wacungaga gereza yari afungiyemo kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe”. Bivugwa ko uwo mukobwa yakundanaga na Valentin.

    Kuva icyo gihe itariki 14/02 Valentin yapfiriyeho yahise igirwa umunsi w’abakundana. Uyu mugabo akaba afatwa nk’umurinzi w’abakundana (Le Patron des Amoureux). 

    Src:www.wikipedia.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103065/inkomoko-yumunsi-wa-saint-valentin-103065.html

  • Umusore yanizwe n'ibiryo kubera inkumi y'ikizungerezi, nyamara agiye kwambika impeta umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amafoto y'umusore yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye ko ari umunyantege nke mu guhitamo uwo bazabana. Yagiye mu nzu icururizwamo ibiryo (Resitora) ngo abe ariho atungurira umukunzi we yihebeye bwa mbere, yitwaza ifoto yanditsemo amagambo amusaba ko bazabana agira ati 'Merry me' bishatse kuvuga ati 'Mbera umugore'.

    Umukobwa ntiyazuyaje, yaje kwemera iby'umusore amubwira, barangije bariyakira bisanzwe baka ifunguro, baricara bararya baganira nk'abakunzi. Nyuma y'akanya gato hinjiye undi mukobwa w'ikizungerezi wambaye imyenda imwegere kandi migufi, maze abatambuka imbere aho bari gufatira ifunguro.

    Umusore utatangajwe amazina, agikubita amaso uyu mukobwa w'ikizungerezi ibiryo yari amaze gutamira kubimira byabaye ingorabahizi, yitegereza uyu mukobwa wari ubatambutse imbere amera nk'utaye ubwenge biratinda. Ibinyamakuru bitandukanye, byavuze ko byerekanye ko uyu musore yabaye nk'uwicujije ku cyemezo yafashe cyo kubana n'uyu mukobwa wa mbere.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-yanizwe-nibiryo-kubera-inkumi-yikizungerezi-nyamara-agiye-kwambika-impeta-umukunzi-we/