Blog

  • Wa mukobwa wasabye Sugira Ernest kumutera inda yongeye gushimangira ko akibishaka(VIDEO). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wa mukobwa w'umuhanzikazi waciye ibintu mu minsi yashize witwa Noëlla Izere, nyuma yo gusaba ko Sugira Ernest amutera yavuze ko afana cyane uyu mukinnyi ndetse ko amuhaye umwana byaba byiza kuko ngo ntayindi mpano iruta kubyarira umuntu.

    Nk'uko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse Noëlla Izere yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko yifuza kubyarana na Rutahizamu Sugira nyuma yo guhesha intsinzi ikipe y'igihugu Amavubi muri CHAN 2020 ubwo yatsindaga igitego cyatumye amavubi agera muri 1/4.Uyu mukobwa aganira na ISIMBI TV yabajijwe icyatumye asaba Sugira Ernest kumutera inda avuga ko yagize ibyishimo byinshi bitewe nibyo yaramaze gukora maze na we abona hari igihembo yamuha,Uyu mukobwa yagize isoni zo kubishimangira neza, avuga ko byose biri mu busizi ariko ,impano iruta iyindi waha umuntu ari ukumubyarira.

    Yagize ati:'Hari igihe umuntu wumva ngo yagabiye undi inka cyangwa ikindi kintu gitandukanye,ariko kuba wabyarira umuntu ni ikintu gihebuje cyane.Nafashwe n'amarangamutima numva ntayindi mpano namuha..gusa wenda nzayivunjamo ikindi kintu..nabyo ni ubusizi'.

    Reba ikiganiro kirambuye Noëlla yagiranye na ISIMBI TV ukanze kuri video iri hasi hano:

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wasabye-sugira-ernest-kumutera-inda-yongeye-gushimangira-ko-akibishakavideo/

  • AMAFOTO: Mbega ibintu bibabaje kuri St. Valentin Umuhungu atereye ivi umukobwa bamaranye imyaka 3 bakundana ashaka kumwambika Impeta umukobwa aramukatira karahava. #rwanda #RwOT

    Uganda mugace kitwa Mbale umuhungu akozwe n'isoni k'umunsi wahariwe abakundana uzwi nka St. Valentin, uyu muhungu uvuga ko amaze imyaka igera kuri 3 akundana niyi nkumi ndetse ko amaze kumushoraho amafaranga arenga Miliyoni 10 z'amashiringi.

    Uyu muhungu yatangarije Ugonline dukesha iyi nkuru ko yari amaze igihe atekereza gushyira mumago uyu mukobwa ndetse kuriwe akaba abona atagombaga kurenza uyu mwaka atamushyize mumago, ahamya ko iyi mpeta yari yayitumije mubushinwa yamugezeho ihagaze agaciro ka 1000$.

    Yari yatumiye inshuti ze kugirango zimufashe gutungura uyu mukunzi we nubwo byaje kurangira ariwe utunguwe ndetse agasebera imbere yabo yatumiye



    Source : https://impanuro.rw/2021/02/14/amafoto-mbega-ibintu-bibabaje-kuri-st-valentin-umuhungu-atereye-ivi-umukobwa-bamaranye-imyaka-3-bakundana-ashaka-kumwambika-impeta-umukobwa-aramukatira-karahava/

  • Ibikorwa byo gukingira COVID mu Rwanda byatangiye #rwanda #RwOT

    Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko izi nkingo zatangiye gutangwa mu Rwanda ariko nta rwego na rwumwe rw’ubuzima rwari rwabitangaza.

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko izi nkingo zatangiye gutangwa mu Rwanda.

    Ivuga ko ibi bikorwa byatangiriye ku byiciro by’abantu bakora ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko kuba bakwandura iki cyorezo.

    Ibyo byiciro birimo abakora mu buvuzi bari ku ruhembe mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, bari guhabwa inkingo zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumby ryita ku buzima (WHO/ World Health Organization).

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki cyiciro cya mbere kizakurikirwa no gutanga inkingo mu buryo wa rusange na cyo giteganyijwe gutangira muri uku kwezi.

    Izi nkingo zizaterwa mu buryo bwa rusage zirimo izizatangwa n’ihuriro rigamije gufasha ibihugu kubona inkingo mu buryo bwihuse rizwi nka COVAX ndetse n’izizatangwa n’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU/African Union).

    Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko u Rwanda witeguye ibikorwa byo gutanga izi nkingo haba ari mu buryo bw’ibikorwa remezo, muri gahunda zizagenderwaho ndetse n’abo bireba.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riherutse gutangaza urutonde rw’ibihugu bizahabwa inkingo ryemereye ibihugu birimo n’u Rwanda mu gihe mu karere u Rwanda ruherereyemo hari ibihugu bibiri bihana imbibi na rwo bitagenewe ziriya nkingo zatanzwe na WHO ari byo Tanzania n’u Burundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibikorwa-byo-gukingira-COVID-mu-Rwanda-byatangiye

  • Miss Viviane ubyibushye yatawe muri yombi aratsimbarara cyane|Yariye karungu(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Viviane ,umwe mu bategarugori babyibushye cyane yatawe muri yombi kuri uyu wa gatanu ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda koronavirusi, aho yashinjwaga kuva mu rugo rw'uwitwa Bon Fils rwahinduwe akabari gusa we ntiyabyemeraga.

    Mu kiganiro Miss Viviane yagiranye na Isibo Tv yasobanuye ko yarenganye avuga ko yari avuye mu kazi ndetse yari yabanje gusaba uburenganzira bwo kugenda gusa ngo yaje gutabwa muri yombi na Polisi, we avuga ko hari ikibazo bwite afitanye n'umupolisi wamuhagaritse avuga ko atari yanyoye inzoga cyangwa ngo arenze amasaha yo kuba yageze mu rugo kuko yari yabisabiye uburenganzira.

    Reba hano hasi ikiganiro kirambuye cya Miss Viviane na Isibo Tv:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-viviane-ubyibushye-yatawe-muri-yombi-aratsimbarara-cyaneyariye-karunguvideo/

  • Miss Umutesi Denise yaba ari mu rukundo rw'ibanga n'umwe muri ba gafotozi bagezweho I Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2020 yaba ari mu rukundo rw'ibanga n'umwe muba Photographer bagezweho mu mugi wa Kigali, uzwi ku izina rya Matty_4tography kuri Instagram.

    Uyu musore (Matty_4tography ubusanzwe yitwa Irene) akaba asanzwe ari gafotozi wihariye wa Miss Umutesi Denise nkuko bigaragazwa na PhotoShoot zitandukanye bakoranye kuri Instagram, gusa uyu munsi mu gitondo akaba yaramutse yifuriza Miss Denise umunsi mwiza w'abakunda akoresheje amagambo yatumye benshi bakeka ko baba bakundana mu ibanga.

    Mu magambo ye Matty yagize ati :'Thank you for being you and being together 👩‍❤️‍👨 ❤️ Happy valentine Umutesi Denise' bishatse kuvuga ngo :'Ndagushimira kubwo uwo uriwe ndetse no kuba turi kumwe… Umunsi mwiza w'abakundana Umutesi Denise.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-umutesi-denise-yaba-ari-mu-rukundo-rwibanga-numwe-muri-ba-gafotozi-bagezweho-i-kigali/

  • Rutsiro: Abahinzi ba kawa bahawe miliyoni 8,5 Frw z'ubwasisi – #rwanda #RwOT

    Izi mpanuro bazihawe kuri uyu wa Gatanu ubwo bari mu gikorwa cyo guhabwa miliyoni 8 n'igice nk'ubwasisi bwavuye ku nyungu yabonetse ku musaruro wabo ku nshuro ya mbere.

    Aba bahinzi ba kawa bavuze ko bishimiye kuba babonye ubwasisi ku nshuro ya mbere bahiga kongera umusaruro.

    Gakuru Francine yavuze ko yishimye kuba abashije kubona ishimwe ku nshuro ya mbere asaba bagenzi be kwita ku ikawa zabo.

    Ati 'Ku myaka yange 68 ndishimye cyane bampembye kuko nakoreye kawa zanjye ni ishimwe z'ingufu z'amaboko nakoresheje, ubu ngiye kongera imbaraga ndebe ko ubutaha bazampa amafaranga yisumbuyeho ndasaba bagenzi banjye kwita kuri kawa bakazisasira kuko ubu tubonye ko zifite akamaro.''

    Munyagisenyi Eric nawe uhinga kawe yavuze ko ashimishijwe n'ubwasisi ahawe ashimangira ko agiye kongera umusaruro ubutaha akazabona ayisumbuyeho.

    Ati 'maze guhabwa ibihumbi 30 500Frw kuri toni ebyiri nagemuye tubyakiriye neza isomo biduhaye ni ukurushaho gukorera kawa kugira ngo irusheho kuduteza imbere ndangira inama bagenzi banjye yo guharanira kongera umusaruro kugira ngo nabo biteze imbere.''

    Umuyobozi w'uruganda Hobe Coffe Company Ltd rumaze imyaka ibiri rukorana n'aba baturage, Sugira Jean Claude yavuze ko nubwo abahinzi baba barishyuwe ariko nk'uruganda bagomba kubashimira ku nyungu yinjiye.

    Ati 'aba baturage baje gufata ubwasisi bw'afaranga yaturutse ku nyungu twabonye nubwo tuba twarabishyuye mbere ariko inyungu iyo ibonetse tubabarira amafaranga 30 ku kilo ku bagemuye kawa nziza na 15 ku zisanzwe, aba bahinzi uko ari 838 twabasabye gukorera kawa zabo bakongera umusaruro mu bwinshi n'ubwiza.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Gakuru Innocent yashimye inganda za Kawa kuko zatumye abaturage babona amafaranga abafasha mu buzima bwa buri munsi.

    Ati: 'Ziriya nganda zatumye kawa yitabwaho cyane, itunganywa mu buryo bunoze, mbere wasangaga kawa abahinzi bazihera, zikaboneka zidafite ubwiza zakagombye kugira ku isoko mpuzamahanga, ariko ubu usanga itunganyije neza. Ibyo bituma abaturage babona amafaranga abafasha kwiteza imbere.'

    Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kwita ku musaruro w'ibyoherezwa hanze mu buhinzi n'ubworozi (NAEB), igaragaza ko mu Rwanda imiryango 400 000 itunzwe n'ubuhinzi bwa kawa.

    Ku mwaka nibura u Rwanda rweza toni 16 000 kugeza kuri toni 21 000. Kawa ihingwa ku buso bungana na hegitari 42,000 ziganjemo izo mu bice by'imisozi miremire.

    Abahinzi bishimiye guhabwa ubwasisi ku nshuro ya mbere

    Umwe muri aba bahinzi ahabwa amafaranga ye yagenewe nk’ubwasisi

    Gakuru yavuze ko yishimye kuba abashije kubona ishimwe ku nshuro ya mbere asaba bagenzi gusasira kawa

    Aba bahinzi bahawe ubwasisi n’uruganda basanzwe bagemurirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abahinzi-ba-kawa-bahawe-miliyoni-8-5-frw-z-ubwasisi

  • Ngibi ibizakwereka ko umukobwa urimo gutereta yahoze ari indaya akaza kubivamo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibimenyetso byerekana ko umukobwa uri kurambagiza yaba yarakoze uburaya akaburambirwa akaza kwishakira umugabo ariko butaramushiramo, hari ikibazo cyo kuba yakujijisha bitewe n'ubwiza bwe cyangwa imico ari kukwereka ariko muri icyo gihe  yari asanzwe akora aka kazi.

    Hari ibimenyetso wamenya byagufasha kumenya uyu mugore, kubera ko uyu ntabwo ariwe mugore wifuza kuzabana nawe, cyane ko niba ushaka ubunyangamugayo mu rukundo, ubunyangamugayo bwe abubikiye uzazana amafaranga menshi aruta ayawe kandi nunanirwa kumuha ibyo ashaka buri gihe uzamubura ikindi gihe.

    Gusa hari abagore cyangwa abakobwa ushobora gusangana ibi bimenyetso, mu buryo bwa nyabwo batarigeze baba indaya nyirizina, ariko mu mitwe yabo batekereza nkazo, icyangombwa nuko ubwo buraya bwabo babukorana nabo bakundana mu gihe runaka, nubwo aba bagabo baba babaha amafaranga rimwe na rimwe ibi nabyo bisa nko kuva mu buraya iyo batandukanye nubwo abagabo baba batarabishyuraga buri gihe uko baryamanaga.
    Ngaho reba ibyo bimenyetso

    1.Yabaye imbata y'amafaranga, akunda ibintu kuburyo burenze;
    Ikintu kiba mu mitwe y'indaya cyibanze:

    Avuga amafaranga, ahora ariyo atekereza, niyo aryamye, niyo arota, uyu mugore ashimishwa no guhabwa amafaranga gusa, n'igihe kimwe aba ayasaba naho bitari ngombwa ntanarimwe yanga impano y'amafaranga, amafaranga nicyo kintu yihutira gutangiraho igitsina cye kurusha ibindi.

    2.Ahorana umuco wo kubanza kugusaba ikintu (gishobora no kuba amafaranga) mbere yuko muryamana.

    Aba bakobwa bitangira basa naho bari mu kazi rwose, kuko iyo abonye inshuti y'umuhungu yifuzaga amuha ibyo ashaka buri gihe kandi neza mu ntangiriro ntakintu amusabye, ariko noneho reka azamenyeko yamaze kukujya mu mutwe ko umukunda ko ntawundi wagushimisha nkawe azahita agabanya ibyishimo yaguhaga, wongera kwishima mu buriri iyo mugiyeyo wamaze kugira icyo umuha mbere (akenshi ni ikintu kiba gifite agaciro mu mafaranga) ubu noneho imibonano iba yabaye nk'igihembo mu rukundo.

    3.Âkunda gukoresha amagambo nk'indaya, akantu n'andi asebya inshuti ze cyangwa abandi bagore aba adashaka;

    Niba waraturanye n'indaya cyangwa wararebye aho ziba zishyamirana ijambo rimwe rikunda kuziranga ni ijambo 'wakantu we' (gupfobya umuntu) ubundi ibyo umuntu yirirwamo nibyo bimuhora mu mutwe buri gihe aba yibuka cyangwa yibereye mu buzima yabagamo mbere.

    4.Ntatinya kukubwiza ukuri ko atizera inshuti ze na gato ariko ko adashaka kuzibura

    Umuhanga yaravuze ngo inyoni z'ubwo bumwe ziguruka umujyo umwe,ata umutwe cyane akabura amahoro iyo amenye ko wari kumwe n'izonshuti ze adahari bikarangwa no kukubaza ibibazo byinshi biyerekeranye n'ibiganiro wagiranye nabo.

    5.Aba yivuga ibigwi anishimira uburyo azi gushimisha abagabo mu buriri n'uburyo akurura abagabo ariko agahorana ishyari ry'abakobwa bamurusha ubwiza;

    Azi neza ko ikintu azi kurusha ikindi ari ugushimisha umugabo mu buriri buri gihe, kiba aricyo kiganiro nk'aho abasore bose batandukanye bahora bamuhamagara banamusaba kongera kuryamana nabo, ibi byose ahora abikubwira kugirango utamuca amazi ahubwo wumve uburyo uzahomba ni mutandukana, gusa niba witegereza neza ubonako ahora arwana n'uko utagera hafi y'abakobwa bakiri bato cyangwa abagore beza ahubwo aba yumva abo bantu atababona iruhande rwe.

    6.Icyumweru nti cyashira atakubwiye ko ataboneka nibura umunsi umwe ariko ntaguhe ibisobanuro bw'ibyo ahugiyemo.

    Ntabwo mboneka , ni ijambo rimaze kumenyerwa muri uyu mwuga w'uburaya, ubundi umukobwa usanzwe mukundana ahita akubwira ntaguca kuruhande ikimuhugije kugirango mwimure gahunda y'icyo wamushakiraga kuruta kukubwira ibintu bitumvukana yinyuza hirya no hino kugirango wumve ko mutari bubonane kandi biba bizwi neza ko ntakazi afite kuri uwo munsi cyangwa kujya ku ishuri.

    7.Uzagera aho ubona ibimenyetso nka pelike (ubwoko bw'imisatsi ya kizungu)y'amabara atandukanye, ingano zitandukanye, n'ubwoko butandukanye.

    Umukobwa uzasangana ibi bintu; aba afite uburambe muri uyu mwuga, iyi misatsi ayikoresha ahisha cyangwa yihindura isura iyo ari munzu z'utubyiniro cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi aba ateganya gukura umukiriya. ariko adashaka ko hari uwamumenya.

    8.Âba yinjiza amafaranga make mu buryo buzwi ariko akabaho mu buzima buhenze kandi ntazindi mfashanyo nibura ahabwa n'umuryango we.Ni nde wishingira ibyo byose, ese wavugako ari inguzanyo za banki?

    9.Ahora anenga abakobwa bateretwa n'abahungu bafite ubushobozi buke.

    Uzamwumva yivugisha amagambo nk'aya 'kuberiki ariko hano ku isi usanga abakobwa beza aribo bapfa ubusa ugasanga bateretwa n'abasore batagira ikintu?'ntazatinya kukubwira ko hanze hari abagabo beza kandi bafite amafaranga bamuha buri kimwe cyose yakwifuza.

    ibi ntitbikuyeho ko umuntu ashobora kuba indaya akabivamo akubaka urugo rukomeye kuruta utarayibaye ubundi hari indaya kubera ingeso izo ntizihinduka hakaba indaya kubera ubuzima atarizo zabihisemo ahubwo ari ukubera ibihe bisanzemo bagahitamo gushaka imibereho muri ubwo buryo abo bashobora guhinduka iyo ubuzima buhindutse.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibizakwereka-ko-umukobwa-urimo-gutereta-yahoze-ari-indaya-akaza-kubivamo/

  • Gahunda yo gupima COVID-19 muri Kigali yongeye kugezwa mu tugari – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RBC yashyize hanze yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwegereza abatuye Umujyi wa Kigali serivisi zo kwipimisha COVID-19. Muri iyi gahunda hazapimwa abafite ibimenyetso by'iki cyorezo ndetse n'uwaba yarahuye n'uwacyanduye ariko akaba atarapimwe.

    Ku ikubitiro kuri iki Cyumweru ibikorwa byo gupima COVID-19 birahera mu tugari twa Rukiri I, Rukiri II, Nyarutarama na Nyabisindu two mu Murenge wa Remera.

    Ku wa 15 Gashyantare ibi bikorwa bizakomereza mu Murenge wa Kimironko na Kacyiru mu Tugari twa Bibare, Kibagabaga, Nyagatovu na Kamatamu. Ku wa 16 Gashyantare ibi bikorwa bizakomereza mu Murenge wa Kacyiru mu tugari twa Kamutwa na Kibaza, n'utwa Kamukina na Kimihurura mu Murenge wa Kimihurura.

    RBC yatangaje ko ku wa 17 Gashyantare, hazapimwa abaturage bo mu Tugari twa
    Rugando muri Kimihurura, n'utwa Musezero na Ruhango muri Gisozi, kuri uyu munsi kandi hazapimwa abo mu Kagari ka Karuruma muri Gatsata.

    Mu rwego rwo kwegereza abatuye @CityofKigali serivisi zo kwipimisha #COVID19, guhera tariki 14/02 @RBCRwanda izapimira #COVID19 mu tugari twose tw’Umujyi wa Kigali. Hazapimwa abafite ibimenyetso bya #COVID19 n’ababa barahuye n’urwaye ariko bakaba bataripimisha.

    — Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) February 13, 2021

    U Rwanda rwari rumaze iminsi rwugarijwe cyane n'icyorezo cya COVID-19 gusa guhera ku munsi w'ejo, imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje ko ubu bukana buri kugenda bugabanuka hashingiwe ku mibare y'abanduye, abakize n'abarembye.

    Ku wa Gatandatu, Minisante yatangaje ko mu Rwanda abantu 540 aribo bakize Coronavirus, biba ubwa mbere kuva iki cyorezo kigeze habonetse umubare munini w'abakize. Iyi mibare yagaragaje kandi ko nta muntu Coronavirus yahitanye, biba andi mateka kuko hari hashize ukwezi n'igice buri munsi iyi ndwara ihitana abantu mu Rwanda.

    Kugabanuka kw'abandura ni umusaruro w'imbaraga u Rwanda rumaze iminsi rushyira mu bwirinzi aho mu byumweru bine bishize, umujyi wa Kigali wafatwaga nk'izingiro ry'ubwandu bwa COVID-19 washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo hirindwa ibikorwa bihuza abantu benshi nk'imwe mu ntandaro yo kwiyongera kw'abandura.

    Nubwo umujyi wa Kigali wakuwe muri Guma mu rugo mu cyumweru gishize, ingamba zo kwirinda zarakomeje kuko ahahurira abantu benshi nko mu masoko hashyizweho uburyo bwo gukaraba, guhana intera no gukoresha kimwe cya kabiri cy'abari basanzwe bayakoreramo.

    Kuva muri Werurwe 2020 Coronavirus yagera mu Rwanda abantu 17 267 nibo bamaze kwandura. Abakize ni 14 447, abakirwaye ni 2554 mu gihe abapfuye ari 236, mu gihe abantu 14 aribo barembye.

    Uko iyi Gahunda yo gupimira COVID-19 mu tugari izakomeza gukorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gahunda-yo-gupima-covid-19-muri-kigali-yagejejwe-mu-tugari

  • Kigali: Abantu 129 bafatiwe mu tubari no muri sauna barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 ni bwo Polisi y'u Rwanda yafashe aba bantu nyuma yo guhabwa amakuru ko bari mu bikorwa bitemewe bishobora no kuba intandaro y'ikwirakwira rya COVID-19.

    Muri uyu mukwabo, Polisi yafashe abantu 56 banywaga inzoga mu tubari dutatu duherereye mu Murenge wa Gatsata; 47 bafatiwe mu kabari gato kazwi nko kwa Mama BCR gaherereye Nyabugogo mu Murenge wa Kimisagara bari kunywa inzoga bacucitse.

    Aba biyongeraho abaturage 10 basanzwe i Kagugu mu Karere ka Gasabo bari mu nzu icumbikira abagenzi (maison de passage) bari mu birori bya 'Baby shower'.

    Polisi yasoreje umukwabu i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu nyubako ikorerwamo sauna na massage yitwa Glads Apartment, aho yafashe abantu 16 bituma umubare w'abafashwe bose uba 129.

    Gasana Henriette uyobora Glads Apartment yafatiwemo abantu 12 bari muri sauna yemereye IGIHE ko bazi ko COVID-19 ihari ndetse barenze ku mabwiriza yo kuyirinda.

    Ati 'Abayobozi babishinzwe basanze abantu 12 bari muri sauna. Turabyemera ko ari amakosa, nta kundi twabitekereje ahubwo ni uko gusa umuntu aremwe mu makosa ariko turabizi ko icyorezo gihari kandi tugomba kucyirinda.'

    Yongeyeho ko sauna yabo idakora buri munsi ahubwo biterwa n'abakiliya babonye.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, we yabwiye itangazamakuru ko hashize amezi 11, Abanyarwanda bakangurirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cyugarije u Rwanda ku buryo nta n'umwe ukwiye kuyarengaho.

    Yagize ati 'Amezi 11 tumaze muri iki kibazo abantu barabwiwe, abantu barigishijwe bamwe barafashwe barahanwa. Ubutumwa tubaha rero ni uko bakwiye kubahiriza amabwiriza 100%, ntibagomba gufungura serivisi cyangwa no gufata izitemewe nk'izo gufungura utubari cyangwa no kujya muri sauna. Barabizi ko bibujijwe.'

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kumenya ko abazajya barenga kuri ayo mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bazajya bakomeza gufatwa bakanabihanirwa.

    Abaturage bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bose bajyanywe kuri Stade Amahoro i Remera, baganirizwa ku bubi bw'iki cyorezo ndetse banacibwa amande.

    Gatsata ni kamwe mu gace kafatiwemo abantu benshi bari kunywa inzoga mu kabari

    Muri Glads Apartment hafatiwe abantu 12 bari muri sauna

    Aba bakobwa bari mu bafatiwe mu cyuho bari kunywera inzoga mu tubari

    Aba ni bamwe mu bafatiwe kwa Mama BCR Nyabugogo

    Bamwe mu bafatiwe mu kabari ko mu Gatsata bari kunywa inzoga

    Hari n’abafatiwe mu kabari kitwa Kilimangaro gaherereye mu Gatsata

    Nyabugogo ahitwa kwa Mama BCR hafatiwe abantu bagera kuri 48 bari kunywa inzoga bacucitse

    Polisi yavumbuye amayeri y’abatumiza ibiryo byo kujijisha kugira ngo binywere inzoga

    Umuyobozi wa Glads Apartment Henriette Gasana yafatiwemo abantu 12 bari muri sauna yasabye imbabazi

    Bamwe mu bafatiwe mu Kabari kitwa Hospitality Shukuru kari mu Gatsata


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abantu-129-bafatiwe-mu-tubari-no-muri-sauna-barenze-ku-mabwiriza-yo