Blog

  • Rutsiro: Abahinzi ba kawa bahawe miliyoni 8,5 Frw z’ubwasisi –

    Izi mpanuro bazihawe kuri uyu wa Gatanu ubwo bari mu gikorwa cyo guhabwa miliyoni 8 n’igice nk’ubwasisi bwavuye ku nyungu yabonetse ku musaruro wabo ku nshuro ya mbere.

    Aba bahinzi ba kawa bavuze ko bishimiye kuba babonye ubwasisi ku nshuro ya mbere bahiga kongera umusaruro.

    Gakuru Francine yavuze ko yishimye kuba abashije kubona ishimwe ku nshuro ya mbere asaba bagenzi be kwita ku ikawa zabo.

    Ati “Ku myaka yange 68 ndishimye cyane bampembye kuko nakoreye kawa zanjye ni ishimwe z’ingufu z’amaboko nakoresheje, ubu ngiye kongera imbaraga ndebe ko ubutaha bazampa amafaranga yisumbuyeho ndasaba bagenzi banjye kwita kuri kawa bakazisasira kuko ubu tubonye ko zifite akamaro.’’

    Munyagisenyi Eric nawe uhinga kawe yavuze ko ashimishijwe n’ubwasisi ahawe ashimangira ko agiye kongera umusaruro ubutaha akazabona ayisumbuyeho.

    Ati “maze guhabwa ibihumbi 30 500Frw kuri toni ebyiri nagemuye tubyakiriye neza isomo biduhaye ni ukurushaho gukorera kawa kugira ngo irusheho kuduteza imbere ndangira inama bagenzi banjye yo guharanira kongera umusaruro kugira ngo nabo biteze imbere.’’

    Umuyobozi w’uruganda Hobe Coffe Company Ltd rumaze imyaka ibiri rukorana n’aba baturage, Sugira Jean Claude yavuze ko nubwo abahinzi baba barishyuwe ariko nk’uruganda bagomba kubashimira ku nyungu yinjiye.

    Ati “aba baturage baje gufata ubwasisi bw’afaranga yaturutse ku nyungu twabonye nubwo tuba twarabishyuye mbere ariko inyungu iyo ibonetse tubabarira amafaranga 30 ku kilo ku bagemuye kawa nziza na 15 ku zisanzwe, aba bahinzi uko ari 838 twabasabye gukorera kawa zabo bakongera umusaruro mu bwinshi n’ubwiza.’’

    Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Gakuru Innocent yashimye inganda za Kawa kuko zatumye abaturage babona amafaranga abafasha mu buzima bwa buri munsi.

    Ati: “Ziriya nganda zatumye kawa yitabwaho cyane, itunganywa mu buryo bunoze, mbere wasangaga kawa abahinzi bazihera, zikaboneka zidafite ubwiza zakagombye kugira ku isoko mpuzamahanga, ariko ubu usanga itunganyije neza. Ibyo bituma abaturage babona amafaranga abafasha kwiteza imbere.”

    Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku musaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi n’ubworozi (NAEB), igaragaza ko mu Rwanda imiryango 400 000 itunzwe n’ubuhinzi bwa kawa.

    Ku mwaka nibura u Rwanda rweza toni 16 000 kugeza kuri toni 21 000. Kawa ihingwa ku buso bungana na hegitari 42,000 ziganjemo izo mu bice by’imisozi miremire.

    Abahinzi bishimiye guhabwa ubwasisi ku nshuro ya mbere

    Umwe muri aba bahinzi ahabwa amafaranga ye yagenewe nk’ubwasisi

    Gakuru yavuze ko yishimye kuba abashije kubona ishimwe ku nshuro ya mbere asaba bagenzi gusasira kawa

    Aba bahinzi bahawe ubwasisi n’uruganda basanzwe bagemurirwa

  • Kayonza: Imvubu yakomerekeje umuturage, hafatwa umwanzuro wo kuzigizayo izindi zikaraswa – #rwanda #RwOT

    Iyi mvubu yakomerekeje Minani ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021 ubwo yamusangaga mu gishanga kigabanya Umurenge wa Gahini n'uwa Murundi. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko iyi mvubu yamukomerekeje ubwo yari agiye kuroba amafi yo kwirira mu gishanga.

    Ati 'Iyo mvubu yamukomerekeje mu buryo bukomeye mu nda, uyu muturage muri ayo masaha yari arimo aroba amafi kuko igishanga yari arimo kigabanya Umurenge wa Gahini n'uwa Murundi. Urabona muri ibi bihe dufite imvura amazi aba arimo ari menshi kuko rero turi no mu gihe cyo gusana ingomero zitandukanye yaba mu Murenge wa Gahini, Mwili na Murundi imvubu zose zisa nizavuyemo zigira mu gishanga.'

    Yakomeje avuga ko iyo mvubu yamukubise mu nda imukuramo amara ku buryo yakomeretse bikomeye.

    Ati 'Iyo nsanganya ikimara kuba baradutabaje twitabaza abaganga twoherezayo imbangukiragutabara n'abaganga baragenda bamuzana i Gahini babanza bamukorera ubutabazi bw'ibanze nyuma yoherezwa i Kanombe.'

    Rukeribuga yavuze ko bikimara kuba, inama y'umutekano yahise iterana ishyiraho itsinda ry'ingabo rijya kuzihiga rikazigizayo kugira ngo zijye kure y'abaturage ndetse izitari bwigireyo ziraraswa kugira ngo zitongera kwica abaturage.

    Imvubu ni zimwe mu nyamaswa zikunda kwangiza imyaka y'abaturage cyane cyane mu Turere twa Kirehe, Kayonza na Nyagatare, mu kwezi gushize hari indi mvubu yarasiwe mu Murenge wa Kabale mu Karere ka Kayonza.

    Uretse izi kandi hari n'izindi ziri mu Karere ka Nyagatare mu Gishanga cya Rwangingo gikora ku Murenge wa Karangazi, abaturage bahatuye bavuga ko izi mvubu zimaze imyaka irenga itanu zibonera imyaka bagasaba ubuyobozi gushaka umuti w'iki kibazo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imvubu-yakomerekeje-umuturage-hafatwa-umwanzuro-wo-kuzigizayo-izindi

  • The East African yakora byiza kurushaho ku bigendanye n’uko itanga amakuru kuri COVID-19 –

    Ubushobozi buke ni yo mpamvu nyamukuru ituma aho kugira ngo itangazamakuru “ryacu” rimenyeshe Abanyafurika ibigendanye n’uko byifashe muri politiki yabo bikora ku buzima bwabo, usanga akenshi rishishikariye gutuma Afurika igaragara nk’iyo kugirirwa impuhwe. Urebeye no kuri iyi nkuru.

    Icya mbere, igitekerezo cy’uko “Igihugu [u Rwanda] rwadohotse rukazahazwa n’ubwandu bushya bw’icyorezo” ni ugusobanura nabi kuko kitabasha kumva imibare ihari ndetse n’ingamba zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda kuva iki cyorezo cyatangira.

    Ahubwo umuntu akwiye kumva ko ingamba za mbere zashyizweho icyorezo kikiza zirimo na Guma mu rugo mu gihugu hose, zahaye guverinoma umwanya wo kubaka ibikorwa remezo byari bikenewe mu guhangana n’ubwandu mbere y’uko ibikorwa byongera gufungurwa.

    N’ubwo bigaragara ko hari ubwiyongere bw’ubwandu, bikwiye kureberwa mu ndorerwamo y’uko ubushobozi bwa guverinoma bwo gupima, gukurikirana abahuye n’abanduye no kwita ku barwayi bwiyongereye, ibyo byatumye u Rwanda rubasha kubona uko icyorezo gihagaze mu gihugu hose no gushyiraho ingamba zigendanye n’agace runaka zirimo na Guma mu rugo bishingiye ku mibare.

    Ibitangaje ahubwo ni uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ndetse n’ibindi bihugu bishyira u Rwanda mu myanya y’imbere mu bihugu byashyizeho ingamba zitanga umusaruro mu guhangana n’icyorezo, none The East African iremeza ko ngo u Rwanda rwadohotse cyane, ibintu bitari ukuri ahubwo bikaba bishyigira icyemezo cy’u Bwongereza cya politiki cyo guhagarika abagenzi bavuye mu Rwanda, cyamaganywe n’u Rwanda rukavuga ko kidashingiye kuri siyansi. Niba atari siyansi rero, ubwo ni politiki.

    Icya kabiri, ikinyamakuru cyo muri “Afurika” gikwiye kwibaza aho u Bwongereza bwashingiye busaba u Rwanda “gushyiraho ingamba za demokarasi n’ amategeko bijyanye n’Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Icyongereza ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

    Igikomeye kurushaho, ubusesenguzi bushingiye ku bimenyetso bwakozwe na The East African bw’uko umubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza uhagaze, bwari bukwiye kubona ko hari ikintu kitagenda ubwo Guverinoma y’u Bwongereza yitwaraga nk’aho u Rwanda ruri gushya ariko bukagumya guceceka ku birebana n’amarorerwa ya buri munsi akorerwa hakurya muri Uganda.

    Ahubwo uku kuvangura mu isuzuma ry’iyubahirizwa ry’amahame ya Commonweath mu Karere byatumye hazamuka ibibazo byinshi Guverinoma y’u Bwongereza ikwiye gusubiza. Ese inyungu z’ubuyobozi bwa Uganda zihuye n’iz’u Bwongereza? Ese Uganda iri gushakira mu mahanga kwemerwa itaboneye mu gihugu imbere, ubwo yashakaga inkunga mu myifatire yayo yo kurwanya u Rwanda?

    Ese ni iki Guverinoma y’u Bwongereza ishaka muri Uganda kugeza ubwo ishyigikira gahunda zibasira igihugu gifite inshingano zikomeye zo gukora zirimo kongera imibereho myiza y’abaturage ndetse no gushyiraho agahigo mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19?

    The East African ikwiye kurengera inyungu z’Akarere kacu aho gushyigikira ibi byemezo bibogamye, ikwiye kotsa igitutu u Bwongereza aho kuba u Rwanda, bugasobanura ibyemezo n’imyifatire yabwo bigaragara ko bishyigikira umuturanyi wangana.

    Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Albert Rudatsimburwa. Yatangajwe bwa mbere muri The New Times mu Cyongereza ihindurwa mu Kinyarwanda na IGIHE.


  • Umunyamakuru Gutermann agiye gutangiza ishuri ry’abatishoboye –

    Uyu musore ubusanzwe afite umuryango ufasha abana batishoboye witwa ‘Nufashwa Yafasha’. Ni umuryango yashinze nyuma y’ubuzima yanyuzemo bugoye kugira ngo abe uwo ariwe kugeza ubu.

    Ibi bikorwa byo gufasha Guterman yabitangiriye aho akomoka mu Murenge wa Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, I Ntara y’Uburasirazuba ariko akaba afite gahunda yo kubyagurira no bindi bice by’igihugu.

    Nyuma y’igihe yari amaze ashinze umuryango wo gufasha, ubu ari kubaka ishuri ry’inshuke rizajya ryigamo abana batishoboye asanzwe afasha.

    Guterman yabwiye IGIHE ko ari inzozi yari amaranye iminsi none ubu zikaba zitangiye kuba impano.

    Ati “Kuva kera nahoze nifuza gukora ikintu nk’iki ni inzozi nahoranye none ntangiye kuzikabya. Dushaka gukomeza guteza imbere igihugu, binyuze mu bikorwa bitandukanye kandi bitangiye gukunda.”

    Bari bamaze igihe aba bana bigira ahantu hakondeshejwe bikagorana kubera ko bisaba ubundi bushobozi burenze.

    Iri shuri bari kubaka rizaba rifite ibyumba bitatu,ibiro, ubwiherero n’igikoni. Avuga ko ateganya ko rizaba ishuri ryagutse mu minsi iri imbere bitewe n’ubushobozi azagenda abona.

    Mu Ukwakira 2019 uyu muryango we wegukanye igikombe cya serivise nziza nk’umuryango utari uwa Leta w’ubugiraneza.

    Umuryango Nufashwa Yafasha ugamije gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye watangiye mu 2014, aho umaze gukora ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abana batishoboye n’imiryango yabo.

    Ahanini ubushobozi ufite buturuka ku gukusanya inkunga ku bwitange bw’abagiraneza batandukanye (abantu ku giti cyabo n’indi miryango itanga ubufasha).

    Mu bikorwa uyu muryango wakoze kandi ugikora harimo gusubiza abana mu mashuri, aho umaze gusubiza no gufasha abana kwiga barenga 120 bahabwa ibikoresho by’ishuri ndetse no gufasha imiryango ikennye ihabwa amatungo magufi nk’ihene, muri ibi bikorwa umaze koroza imiryango ijana. Uyu muryango watangije irerero ry’abana bato ryigamo abagera kuri 60.

    Abandi biga mu mashuri asanzwe 50 bagurirwa imyambaro, bakishyurirwa ishuri ndetse n’imiryango yabo igafashwa kwiteza imbere binyuze mu kuboroza no mu itsinda bashinze bise ‘Agaseke k’amahoro’ baboheramo ibiseke.

    Uyu munyamakuru akaba n’umuyobozi w’uyu muryango, yumva ko ari inshingano ze gufasha umuryango mugari w’abanyarwanda. Aho agira ati “Ntibisaba ibya mirenge”.

    Intara y’Iburasirazuba niyo Guterman akoreramo ibikorwa bye , ariko ateganya ko igikorwa kizagera mu gihugu hose.

    Imirimo yo kubaka iri shuri irarimbanyije

    Iri shuri rizigamo abana badafite ubushobozi

    Guterman yatangiye guhindura ubuzima bw’abana batishoboye ahereye ku b’iwabo ku ivuko

    Aba bana bafashwa na Nufashwa Yafasha bishimira igihembo uyu muryango wahawe

    Guterman yatangiye guhindura ubuzima bw’abana batishoboye ahereye ku b’iwabo ku ivuko

  • The Ben yashyize ahagaragara video ari gusoma Miss Pamella, ku munsi w'abakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    The Ben kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yagaragarije umukunzi we Miss Pamella Uwicyeza ko nubwo batari kumwe bwo amuzirikana bikomeye kuri uyu munsi mukuru w'abakundana uzwi nka Saint Valentin.

    Ibi rero The Ben akaba yabikoze yifashishije urubuga rwa Instagram, aho yashyize muri Story, video ari gusoma Miss Pamella ku itama iri kumwe n'indirimbo irimo amagambo agira ati :'Nzagukunda akaramata.'

    Miss Pamella nawe akaba ku ruhande rwe yashyize kuri Instagram ifoto ya The Ben ndetse anamutura indirimbo yitwa y'urukundo 'Get You the Moon.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/the-ben-yashyize-ahagaragara-video-ari-gusoma-miss-pamella-ku-munsi-wabakundana/

  • Umukobwa w'ikizungerezi yasabye Diamond Platnumz ko yifuza ko amutera inda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga witwa Sharrifa Wambui yatangaje ko yifuza ko Diamond Platnumz yamutera inda ngo kuko amaze imyaka myinshi amukunda ariko ko yamubuze.

    Aganira n'ikinyamakuru standardmedia.co.ke yavuze byinshi bimwerekeyeho anakomoza kuri Diamond wamutwaye ubwenge na roho kuva mu 2011. Iki kizungerezi cyagize cyiti 'Namugwiriye mu rukundo cyane mu 2011 igihe yaririmbaga 'Kamwambie'. Numvaga mushaka ubwanjye. Nifuzaga kumubyarira. Indirimbo ze nizo soneri yanjye kandi zirabinkorera'.

    Iki kinyamakuru baganiraga cyamubajije niba byibura yaragerageje kumuvugisha mu buryo butandukanye nko kuri instagram, avuga ko yabigerageje ariko Diamond akamwihorera. Yagize ati 'Namwandikiye gatatu kuri instagram ntiyansubiza. Nifuje uwamfasha ngo nkore urugendo njye muri Tanzania guhura nawe. Ndifuza kumwiha wese nk'umukobwa ukomoka Kikuyu nkahagararira abagore b'aba nya-Kenya. Tuzabyarana umwana mwiza ufite icyerekezo'.

    Bamubajije niba afite icyizere cy'uko Diamond yamwibonamo maze asubiza agira ati 'Byacamo akibagirwa Tanasha! Diomond naze anterete. Nduzuye kandi mfite byinshi bariya mbarusha. Abantu bari kurira hano hanze. Ntaterwe ubwoba n'uko ngana kuko mfite hejuru y'ibiro 250 niteguye guhinduka kubera we'.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wikizungerezi-yasabye-diamond-platnumz-ko-yifuza-ko-amutera-inda/

  • Anita Pendo yatunguwe na bagenzi be bakorana ubwo yari mu kiganiro bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Anita Pendo yatunguwe na bagenzi be bakorana kuri RBA bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Ibi byabaye nijoro ubwo Anita Pendo yararimo gukora ikiganiro RTV MOTO MOTO akorana na mugenzi we Gitego, Dj Klean ndetse na Sj Shawn. Dj Sonia, nk'umwe mu ba Dj bazamuwe na Anita Pendo nawe yaje kumwifuriza isabukuru nziza. Muri iki kiganiro kandi harimo umuhanzi Yverry wari warumiwe nk'umutumirwa.

    Anita Pendo yatunguwe cyane no kubona bagenzi be bamuzaniye umutsima (birthday cake) mu kiganiro

    Anita Pendo yahise akata umutsima (birthday cake)


    MU MASHUSHO: Dore uko byari bimeze:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/anita-pendo-yatunguwe-na-bagenzi-be-bakorana-ubwo-yari-mu-kiganiro-bamwifuriza-isabukuru-nziza-yamavuko/

  • Rwanda: Ntibisanzwe Umukobwa ukiri muto yiyambuye yiyerekera abasore amabere , bose barabya indimi iminwa barayirumagura #rwanda #RwOT

    Uwineza umukobwa ufite imyaka 21 ni umunyarwandakazi ubarizwa mugihugu cya Uganda, uyu mukobwa unahamya ko 2022 azitabira irushanwa ry'ubwiza rizwi nka miss rwanda

    kuri uyu wa gatandatu yagiye kogera kuri hotel imwe iherereye Uganda agikuramo imyenda asohora ururimi ngo arye agafoto Abasore bari aho bose bari bambaye udukabutura two kogana, bakimukubita amaso ibyo bari bambariyeho bahise byivumbura…… ngayo nguko

    Reba Amafoto yose uko yakabaye

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/14/rwanda-ntibisanzwe-umukobwa-ukiri-muto-yiyambuye-yiyerekera-abasore-amabere-bose-barabya-indimi-iminwa-barayirumagura/

  • Inkomoko n'amateka y'umunsi wa Saint Valentin wizihizwa ku ya 14 Gashyantare. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka hizihizwa Umunsi w'abakundana witiriwe Saint Valentin.Uwo munsi urangwa n'uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.

    Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w'Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy'umwami w'abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n'i 273 mbere y'ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w'umwamikazi Juno wafatwaga nk'imana y'abagore.

    Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y'abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry'umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

    Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n'abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.

    Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n'intambara zikomeye, agira ikibazo cy'abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

    Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

    Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n'ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

    Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n'abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w'umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

    Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: ' Love from your Valentine' ni ukuvuga 'urukundo rwa Valentin wawe' amushimira urukundo n'ubutahemuka yamugaragarije.

    Tubifurije umunsi w'abakundana mwiza!!!!

    Niba ntamukunzi ufite kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/inkomoko-namateka-yumunsi-wa-saint-valentin-wizihizwa-ku-ya-14-gashyantare/

  • Diane wakinnye muri city maid n'umugabo we bateranye imitoma myinshi banifurizanya umunsi mwiza w'abakundana (Saint Valentin) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi mukuru w'abakundana uzwi ku izina rya Saint Valentin. Bahavu Usanase Jannet wamamaye cyane ku izina rya Diane kubera filime ya city maid yakinnyemo, n'umugabo we uzwi nka Fleury Legend, batetanye imitoma myinshi bagaragarizanya urukundo rwinshi ndetse baboneraho no kwifurizanya umunsi mwiza w'abakundana (Saint Valentin). Ibi aba bombi babikoze babinyujije ku nkuta zabo za instagram.
    Diane yakoresheje ifoto ikurikira maze ayiherekesha amagambo agira ati: ” You are my lover, my partner, my inspiration, my best friend, my one and only, my life. You are my everything. I love you. Happy Valentine's Day My ❤️ @fleury_legen #fj4ever😍 “.

    Fleury Legend we yahisemo gukoresha ifoto ikurikira maze nawe ayiherekesha amagambo agira ati: ” You are the most beautiful and amazing woman and I am proud to be loved by you. Happy valentine's my lovely wife @bahavu_jannet_usanase ❤️#fj4ever😍 “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/diane-wakinnye-muri-city-maid-numugabo-we-bateranye-imitoma-myinshi-banifurizanya-umunsi-mwiza-wabakundana-saint-valentin/