Blog

  • Prof Lyambabaje yahize gushyira UR ku rwego rukururira amahanga kuyihahamo ubumenyi – #rwanda #RwOT

    Ibi Prof Lyambabaje yabigarutseho ku wa 12 Gashyantare 2021 ubwo habaga umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Dr Papias Malimba Musafiri wari umaze igihe ayobora iyi kaminuza by'agateganyo.

    Prof Lyambabaje yavuze ko nyuma y'uko Banki y'Isi ishyizeho ibigo by'icyitegererezo mu bihugu umunani bya Afurika harimo n'u Rwanda, aribwo abanyeshuri b'abanyamahanga batangiye kwiga mu Rwanda gusa ariko hagikenewe kongerwamo ingufu.

    Yagize ati 'Tugomba kugira porogaramu nziza zirimo abarimu b'abahanga bigisha neza, ku buryo umuntu yifuza akavuga ati aho kujya i Burayi ngiye kujya kwiga mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko hagomba gushyirwamo imbaraga, Kaminuza y'u Rwanda ikagira porogaramu zihamye, maze ibyiza byayo bikamenyekanishwa hirya no hino ku Isi ikaganwa na benshi ngo kuko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.

    Prof Lyambabaje yafatiye kuri uyu mugani avuga ko na Kaminuza igomba kugira abaranga bamenyekanisha ibyiza byayo ndetse haboneka inenge, abantu bagakeburana kugira ngo hakomeze kubaho iterambere.

    Ati 'Ukaza ukabwira wa muyobozi uti ariko mu gikari cyawe hari aho nanyuze nabonye ikintu kitari ku murongo, bityo tugafatanya hagati y'itangazamakuru, hagati y'inzego za Leta n'inzego za Kaminuza kugira ngo duhigane n'ibyo bigo bindi biri hanze noneho tubone abanyeshuri benshi baza kwiga iwacu.'

    Prof Lyambabaje yavuze ko mu bintu bya mbere igihugu cyungukira ku banyeshuri b'abanyamahanga ari ubwenge n'amafaranga, avuga ko impamvu ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika biba byarateye imbere, ari ukubera abanyeshuri bajya kwigayo benshi baturutse hirya no hino ku Isi bakabungukaho ubumenyi bwinshi maze bakabubyaza umusaruro.

    Yagize ati 'Amerika yateye imbere kubera gusarura ubwenge ku Isi yose, abanyeshuri bose b'Abashinwa, Abanyafurika, abazungu, iyo ugiye kureba ubushakashatsi butangazwa cyangwa udushya twahanzwe muri Amerika ntabwo ari Abanyamerika kavukire babikora.'

    Yakomeje avuga ko no mu Rwanda hakeneye ko abanyeshuri baza kuhiga bagakora ubushakashatsi mu gihugu, maze kikarahura ubwenge bwabo, kikinjiza amafaranga, kuko abanyeshuri b'abanyamahanga bayazana menshi, ndetse n'imibanire ikiyongera hagati y'abantu badahuje imico.

    Prof Lyambabaje Alexandre yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda tariki 2 Gashyantare 2021, asimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari Umuyobozi wayo w'agateganyo na we wasimbuye Prof Phil Cotton wacyuye igihe.

    Prof Lyambabaje yahize kugira Kaminuza y'u Rwanda ahantu Abanyafurika baza kurahura ubwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-lyambabaje-yahize-gushyira-ur-ku-rwego-rukururira-amahanga-kuyihahamo

  • Umuhanda uhuza Karongi n'Uturere twa Rusizi na Nyamasheke wongeye kuba nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Ku wa 12 Gashyantare nibwo ku muhanda uva Karongi werekeza Nyamasheke na Rusizi, mu Murenge wa Gishyita ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru nibwo haguye inkangu ifunga uyu muhanda biturutse ku mvura nyinshi yari yaraye iguye.

    Kuva iki gihe imashini zatangiye gutunganya uyu muhanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ukaba aribwo wongeye kuba nyabagendwa.

    Abatuye muri aka gace baganiriye na IGIHE bavuze ko ubu imodoka zongeye gutambuka nta kibazo. Umwe muri bo yagize ati 'Imashini zakomeje gukora cyane nyuma tubona itaka rivuyemo ku buryo ubu ari nyabagendwa, amakamyo aratambuka nta Kibazo.'

    'Bawutunganyije kandi imodoka ziragenda cyane cyane izitwaye ibicuruzwa kubera gahunda ya Guma mu Karere ariko hakenewe uburyo hakwirindwa ibiza bikunda kuza muri iki gihe.'

    Ni kenshi iyo imvura iguye kuri uyu muhanda uri mu misozi ukunze kwibasirwa n'inkangu kandi uhuza uturere tw'intara y'i Burengerazuba ku buryo udufasha mu buhahirane yaba hagati yatwo ndetse na Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Hari hashize iminsi ibiri uyu muhanda ufunzwe n’iyi nkangu yaguyemo ku wa Gatanu, gusa kuri ubu ikaba yamaze gukurwamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-uhuza-karongi-n-uturere-twa-rusizi-na-nyamasheke-wongeye-kuba

  • Amayobera mu bakobwa bari kwiyamamariza kuba Miss Rwanda 2021 harimo n'abatagaragara amasura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigiye kuba hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga ku nshuro yaryo ya mbere , benshi bakomeje kunenga uburyo bamwe muri aba bakobwa batagaragara neza amasura mu gihe hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Kubera ingamba zashyizweho zo kwirinda koronavirusi, byabaye ngombwa ko iri rishanwa riba mu buryo butazorohera benshi kubona ikoranabuhanga bifashisha mu kwiyamamaza mu buryo bufite amafoto acyeye.Nk'uko bikomeje kugaragara mu mafoto ashyirwa kuri Twitter, usanga aba bakobwa batagaragara neza mu maso ,ndetse benshi baribaza uburyo bazatora Nyampinga ,batamubona neza, akaba ari ikibazo cy'ingorabahizi ,nk'uko bamwe bagiye babigaragaza mu bitekerezo byabo.

    Forget about izo VDay ubu uyu mu Miss baza mumenya bate?? 😂 pic.twitter.com/CtGaSnRnkn

    — Frank O. Mugabe (@FrankieMugabe) February 14, 2021

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amayobera-mu-bakobwa-bari-kwiyamamariza-kuba-miss-rwanda-2021-harimo-nabatagaragara-amasura/

  • Minisitiri Shyaka yagaragaje injishi 5 zikome… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021, harizihizwa umunsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin. Ni umunsi ufite igisobanuro kinini mu biyemeje gusangira buri kimwe; ukaba umunsi benshi batangiraho amasezerano akomeye mu buzima bwabo.

    Ni umunsi wizihijwe ariko mu buryo budasanzwe bitewe n'icyorezo cya Covid-19 kibasiye isi muri iki gihe. Biragoranye ko abakundana bahura bitewe n'ingamba zafashwe mu bihugu bitandukanye zo guhangana n'iki cyorezo kimaze umwaka urenga cyica ibihumbi by'abantu ku Isi.

    Saint Valentin itegurwa mu buryo bwihariye, ikarangwa n'amabara agaragaza urukundo. Minisitiri Shyaka yanditse kuri konti ye ya Twitter ku gicamunsi cy'iki Cyumweru avuga ko mu njishi eshanu zifashe Leta y'u Rwanda harimo n'urukundo' iyo ruganje mu bantu amahoro araganza.

    Injishi zikomeje u Rwanda yavuze harimo 'Urukundo', 'Ubuntu', 'Ubumwe', ‘Ukuru’ n'Ubwangamugayo'. Yavuze mu izina rya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, avuga ko bifurije 'Abanyarwanda urukundo mu miryango n'umubano mu bantu'.'

    Yavuze kandi ko batuye Abanyarwanda bose indirimbo z'urukundo zaririmbwe n'abahanzi bo mu Rwanda yaba izo ha mbere cyangwa iz'ik'igihe. Ati 'Tubatuye indirimbo z'urukundo z'Abahanzi Nyarwanda; iz'ubu n'izo ha mbere.”

    Minisitiri Shyaka yavuze ko ahari urukundo n'umubano, Imana iba ihari.

    Kimwe mu bishimisha abahanzi muri iki gihe ni uko umuziki watangiye gushyigikirwa kuva mu nzego zo hejuru. Hagashingwa amashuri yigisha umuziki, ibikorwaremezo birimo inyubako n'imbuga ngari zo kwidagaduriraho bikubakwa ubutitsa.

    Abantu batandukanye bashimye ubutumwa bwa Minisitiri Shyaka bavuga ko bubakoze ahantu. Ukoresha izina rya Pepeuwab kuri Twitter yagize ati 'Urakoze Nyakubahwa Minisiteri. Iyi ndirimbo ngo 'ahari urukundo n'umubano, Imana iba ihari, ababyeyi banjye bakunda kuyiririmba cyane cyane iyo twabaga twabasuye nk'abana babo. Ku bw'amahirwe umwe aherutse kwitahira.'

    Guverinoma yatuye Abanyarwanda indirimbo z'urukundo z'Abahanzi Nyarwanda  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase yagaragaje injishi eshanu zikomeza Igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103088/minisitiri-shyaka-yagaragaje-injishi-5-zikomeza-igihugu-atura-abanyarwanda-indirimbo-zuruk-103088.html

  • Ababyeyi banjye baramukunda! Yvanny Mpano wag… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Yvanny Mpano wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yemeje ko afite umukobwa wazumonze. Yanditse yifuriza Kankuyo kugira Saint Valentin nziza arenzaho ko avuze buri kimwe mu buzima bwe.

    Iyo uteye icyumvirizo ku ndirimbo ze z'urukundo yagiye asohora mu bihe bitandukanye, zifite imisusire y'amagambo adasanzwe y'imitoma ihanitse ikoreshwa n'abakundana gusa.

    Nk'indirimbo ye 'Diama' aherutse gusohora yayivuguruye nyuma y'uko ahuye n'uyu mukobwa akunda byihariye. Yatangiye gukundana na Marie Jeanne iyi ndirimbo ayifite muri studio, urukundo rumaze kurandaranda muri we arayivugurura.

    Yabwiye INYARWANDA ko umwaka ushize ari mu rukundo n'umukobwa acyesha iterambere agezeho. Ko babanje kuba inshuti mu gihe cy'amezi agera kuri atanu mbere y'uko atangira kumutereta no kumwerurira ko yamuhisemo mu bandi.

    Ati 'Ni umuntu umbaha hafi cyane. Ndishimira impinduka mu mikorere nyuma y'umwaka ushize dukundana. Ni umuntu twahuye turahuza. Akenshi ntabwo akunda kwihuza n'ibintu byanjye by'umuziki cyane, abimenyera aho ngaho. Ni umuntu wankunze nyuma y'ubuzima bw'umuziki.'

    Uyu muhanzi yavuze ko yanyuzwe n'uburyo we na Kankuyo bajya inama; baganira, bagafatanya mu iterambere no gushyira buri kimwe cyose ku murongo.

    Yavuze ko uyu mukobwa afite umuco kandi ko n'ababyeyi be bamwishimiye. Ati 'Nkubwije ukuri ni umuntu uciye bugufi kandi n'ababyeyi banjye baramukunda. Mama wanjye aramukunda.'

    Yvanny Mpano uzwi mu ndirimbo zirimo 'Ndabigukundira', avuga ko umunsi wa Saint Valentin umwibutsa gukomeza kugaragariza urukundo ababyeyi be, inshuti, abavandimwe n'abandi.

    Uyu muhanzi yavuze ko yakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19, kuko yiteguraga gufata amashusho y'indirimbo ye yise 'Diama'. Avuga ko muri iki gihe ari gukora ku mishinga y'indirimbo yishyuriwe na Imbuto Foundation.

    Yvanny kandi yavuze ko afite indirimbo zigera kuri esheshatu muri studio, indirimbo ahuriyemo n'abandi bahanzi batandukanye, indirimbo 'Nzaza' yaririmbyemo Yverry, Alto, Victor Rukotana, Mozzey Yemba Boy na Mentor Africa.

    Uyu muhanzi kandi yavuze ko muri iki gihe ari gushyigikira umuhanzi mushya witwa Florient ari gufasha gukorera indirimbo kwa Producer Bob. Ndetse ko mu minsi ya vuba atangira kumufasha gushyira hanze amashusho y'indirimbo ze.

    Yvanny Mpano yatangaje ko umwaka ushize ari mu rukundo na Kankuyo umushyigikira muri buri kimwe


    Yvanny yagaragaje umukunzi we kuri Saint Valentin, avuga ko nyinshi mu ndirimbo yasohoye zifite aho zihuriye naweKankuyo Marie Jeanne uri mu rukundo n’umuhanzi Yvanny Mpano, ashimirwa uruhare rwe mu iterambere ry’uyu musore

    Yvanny Mpano yavuze ko uyu mwaka atazicisha irungu abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DIAMA’ Y’UMUHANZI YVANNY MPANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103086/ababyeyi-banjye-baramukunda-yvanny-mpano-wagaragaje-umukunzi-we-kuri-saint-valentin-103086.html

  • Ese hari inzu z’abaturage zitemerewe guterwamo umuti wica imibu itera Malaria? –

    Muri iki gihe mu turere tumwe na tumwe icyo gikorwa kiri gukorerwamo, hari abaturage bagifite iyo myumvire bakagaragaza izo mpungenge ndetse bigatuma binangira gutererwa umuti.

    Mukanyandwi Clementine wo mu Karere ka Nyanza yabwiye IGIHE ko afite impungenge ko uwo muti ushobora kumugiraho ingaruka kuko atwite inda nkuru.

    Ati “Njyewe impungenge mfite ni uko ntwite kandi noneho nkunze kugira umwuka muke, nkumva no kuvuga biranze. Impungenge mfite ni uko bawutera ukanukira bikanteza ibibazo.”

    Undi muturage wo mu Karere ka Huye utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko adashobora kwemera ko batera umuti wica imibu mu nzu ye kuko afite umwana muto w’uruhinja bikaba byamugiraho ingaruka.

    Ati “Njyewe ntabwo nakwemera ko uriya muti bawutera mu nzu kandi mfite uruhinja. Erega ni uburozi, nonese ko bawutera imibu igapfa kandi bagasaba ko twese dusohoka n’ibintu tukabisohora mu nzu byose?”

    Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yabwiye IGIHE ko muri rusange nta mpamvu n’imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti wica ariko hari impamvu zishobora gutuma hari ahadaterwa.

    Ati “Ubusanzwe nta mpamvu n’imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti kuko ingamba zishyirwaho n’ibisobanuro bitangwa ni uko mu gihe cyo gutera umuti nta muntu wagombye kuba ari mu nzu. Basohokamo n’ibikoresho byabo n’amatungo bakayashyira kure, hanyuma bamara gutera umuti abantu bakagaruka nyuma y’amasaha abiri bagakurikiza amabwiriza bahabwa. Ibyo rero iyo byubahirijwe neza nta rugo na rumwe rugomba kudaterwa umuti.”

    “Keretse aho tudatera gusa ni mu rugo rurimo umuntu urembye, atabasha gusohoka ngo ajye hanze uretse yagombye kuba ari kwa muganga ntarembere mu rugo, ariko nk’aho dusanze nk’umubyeyi yaraye abyaye yatashye ntabwo wamubwira ngo asohokane n’uruhinja rw’umunsi umwe ngo bajye mu rundi rugo cyangwa se bajye ahandi.”

    Dr Mbituyumuremyi avuga ko aho honyine ari ho bashobora gusimbuka ntibahatere umuti ariko ahandi hose n’ubwo haba hari umugore utwite cyangwa umwana mutoya babasha kuba basohoka bakava mu nzu bawuhatera.

    Yibukije abatera umuti ndetse n’abaturage bawutererwa kubahiriza amabwiriza ajyanye nawo kugira ngo icyo utererwa kigerweho.

    Yavuze ko inzu iyo imaze guterwamo umuti imara amasaha abiri ifunze, nyuma yayo bagafungura inzugi n’amadirishya mu gihe cy’iminota 30 hakinkiramo umuntu agakoramo isuku maze abantu bagasubiramo ndetse bakinjiza n’ibikoresho byabo bari basohoye.

    Yasobanuye ko impumuro itari nziza yumvikana mu nzu iyo hakimara guterwa umuti wica imibu, ntacyo ishobora guhungabanya ku buzima bw’umuntu bityo abafite impungenge bakwiye kuzishira.

    Abatanga ibitekerezo kuri iyo ngingo bavuga hagikenewe ubukangurambaga kugira ngo abaturage bafite impungenge basobanukirwe neza.

    Ubwo Dr Mbituyumuremyi yatangizaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu Karere ka HuyeUbwo Dr Mbituyumuremyi yatangizaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu Karere ka Huye

    Dr Mbituyumuremyi avuga ko muri rusange nta mpamvu n’imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti wica imibu itera Malaria ariko hari impamvu zishobora gutuma hari ahadaterwa

    Abajyanama b’ubuzima ni bo bari gukora igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu nzu z’abaturage

    [email protected]


  • Christina ku myaka 23 y’amavuko amaze kubyara… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi ukiri mu muto akenshi yagiye yibaruka impanga ariko aza kubyara umwana umwe ariyo mpamvu imibare yahise iba igiharwe yakabaye ari 12 nk’uko abivuga. Christina Ozturk, akomoka mu mujyi wa Moscou mu Burusiya. Yavuze ko akimara hugura n’umugabo we akunda byahebuje yifuje ko nta gihe bazigera bahagarika urubyaro na rimwe kugeza igihe zizabashiriramo.

    Christina Ozturk with her children

    Christina Ozturk, yashakanye n’umuherwe Galip Ozturk ukomoka mu mujyi wa Batumi uri ku nkombe z'inyanja yahoze ari Repubulika y'Abasoviyeti ya Jeworujiya aho anafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo kuba afite amahoteli atandukanye.

    Ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko nibura bifuza abana 105. Uyu mugabo avuga ko ahura bwa mbere na Christina byari byiza. Ati: “Yari umugore nahoraga nifuza kuri njye, diyama yanjye nabonye mu buzima y’umutima ucyeye kandi mwiza.”

    Russian mum Christina Ozturk with her children

    Umugabo n’umugore baba batewe ishema rikomeye ryo kugira abana benshi, Ati: “Kugeza ubu, mfite abana 10 bongeyeho, Olivia twibarutse mu mpera z’ukwezi gushize ibi byose ni imigisha kadi ntituzahagarara.”  

    Christina Ozturk with her children

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103063/christina-ku-myaka-23-yamavuko-amaze-kubyara-abana-11-mu-gihe-yifuza-kubyara-105-amafoto-103063.html

  • Mutoni Jane witabiriye Miss Rwanda na Miss He… – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Miss Rwanda ni icyararo gifashe ku bakobwa bitinyutse(ka) bashaka gukabya inzozi z'ubuzima bwabo. Ryahinduye imibereho y'abakobwa baryitabiriye mu bihe bitandukanye; ibikorwa barimo irigaragaza hanze aha!

    Ryatumye abatinyutse bagaragaza icyo bashoboye, imiryango irafunguka. Kuva mu ntangiriro z'Ukuboza 2020, hari gushakishwa umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021. Rishyize imbere guha imbaraga umwana w'umukobwa no kumushyigikira mu rugendo rw'iterambere rwe.

    Mutoni Jane ari mu batanga ubuhamya bw'ukuntu Miss Rwanda yamufashije kugaragaza ko akunda umwuga w'itangazamakuru. Kandi ko iri rushanwa ryamutinyuye, yigirira icyizere ashikama ku nzozi abasha kuzikurikira no kuzikabya.

    Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, yavuze bwa mbere amakuru kuri Televiziyo Rwanda. Amashusho ya mbere yasakaje kuri konti ye ya Instagram y’amasegonda agera kuri 34′ amugaragaza yakirwa na mugenzi we Gloria Mutesi, akavuga ko 'binejeje” kuba atangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwe.

    Mutoni Jane yahereye ku nkuru ivuga ku Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye icyemezo cy'Inteko Nshinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) kijyanye na Paul Rusesabagina urugerwa ibyaha by'iterabwoba, ivuga ko 'cyuzuyemo ibinyoma no kwirengagiza nkana ukuri'.

    Mutoni Jane witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yatangiye kuvuga amakuru kuri Televiziyo Rwanda

    Nyuma yo kuvuga amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abasatira gato 500 agaragaza amarangamutima ye. Yavuze ko Imana ari iyo kwizerwa kandi ko atabona amagambo akoresha mu kuvuga neza ibyiyumviro bye.

    Yavuze ko ari itangiriro ryiza kandi afite icyizere cy'uko urugendo rwe mu itangazamakuru ruzaba inyenyeri ku bashaka gukabya inzozi zabo.

    Ati 'Icyo navuga n'uko Imana ariyo kwizerwa. Si mfite uburyo nasobanuramo icyo uyu mwuga uvuze kuri njye. Gusa nishimira byose maze kugeraho muri iki gihe cyose. Ntabwo ari urugendo rwari rworoshye gusa rwari rukwiriye. Ndizera ko uko nzagenda ngera kuri byinshi bizaba imbarutso y'abandi benshi y'uko baharanira kugera ku nzozi zabo. Ubundi iri n'itangiriro.'

    Ku bimuranga kuri konti ye ya Instagram yahise yongeraho ko ari Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, mu bavuga amakuru mu rurimi rw'Icyongereza.

    Abatandukanye barimo Isimbi Eduige uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016, yabwiye Mutoni Jane ko ari urugero rwiza rw'umugore buri wese yakwigiraho 'mu kugera ku nzozi ze'. Avuga ko kudacika intege bigera aho bigatanga umusaruro.

    Isimbi yavuze ko mu bantu azi batacitse intege basabye kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru kuri RBA, harimo na Mutoni Jane. Ati 'Ndibuka mu myaka ishize tujya gusaba akazi ko kwimenyereza kuri RBA ni we wenyine utaracitse intege.'

    Ngo Mutoni Jane yakoresheje uburyo butandukanye kugira ngo atakaze ibiro abone uko yitabira Miss Rwanda ku nshuro ya kabiri, atsindire ikamba rinini anabashe guhatanira ikamba rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Ni urugero rwiza kandi yakwigirwaho byinshi. Turakwishimira Mutoni Jane.'

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 yavuze ko yemeranya n'ibyo Isimbi Eduige yavuze. Avuga ko urugendo rwa Mutoni Jane ari isomo ko “inzozi zacu zirashoboka”.

    Yavuze ko icyo umuntu asabwa ari ukudacika intege. Ati 'Ndakwishimira Jane, uri urugero rwiza. Sinkunda gutwarwa n'amarangamutima gusa kuba nzi urugendo rwawe nkakomeza ku kubona ushikama ku nzozi zawe kugeza uzigezeho binteye kurira, uri impirimbanyi, nk'abakobwa bakiri bato dufite byinshi byo ku kwigiraho.'

    Mutoni uvuga ko Imana iri hejuru ya byose ari mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2015 abasha kuboneka mu bakobwa 15 bavuyemo Kundwa Doriane wegukanye ikamba.

    Mu 2016, ntiyacitse intege kuko yongeye kwitabira Miss Rwanda 2016, ikamba ryegukanwa na Mutesi Jolly. Icyo gihe Mutoni Jane yegukanye ikamba rya Nyampinga w'umurage [Miss Heritage 2016].

    Mu 2016, yaserukira u Rwanda yitabira irushanwa rya Miss Heritage Global 2016-2017 yegukana umwanya w'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Umuco ku Isi, mu irushanwa ryabereye muri Afurika y'Epfo.

    Ikamba rya Miss Heritage Global ryegukanwe na Theodora Marais, wabaye Umufaransakazi wa mbere wegukanye iri kamba.

    Miss Mutoni Jane [Ubanza ibumoso] yakiriwe muri studio za Televiziyo Rwanda na mugenzi be Gloria Mutesi bafatanyije kuvuga amakuru ye ya mbere

    Mutoni ari mu bakobwa 15 bavuyemo Miss Rwanda 2015, ikamba ryegukanwe na Kundwa Doriane

    Mutoni yitabiriye Miss Rwanda yegukana ikamba rya Miss Heritage 2016

    Mutoni Jane wakabije inzozi zo kwinjira mu itangazamakuru mu 2017 yaserukiye u Rwanda yegukana ikamba ry’igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Global Heritage 2016-2017

    KANDA HANO UREBE UKO MISS MUTONI YITWAYE BWA MBERE AVUGA AMAKURU KURI RTV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103084/mutoni-jane-witabiriye-miss-rwanda-na-miss-heritage-global-yatangiye-gukora-kuri-televiziy-103084.html

  • Sina Gerard umaze kwamamara mu gucuruza ibiri… – #rwanda #RwOT

    Mu Kiganiro Samedi Détente uyu musaza w'umukire yaganiriye n'abanyamakuru bagikora bityo atangaza ko yibuka neza ko mu 1983 ari bwo yaje kuri Nyirangarama agatangiza Alimentation irimo amandazi kuko nta bushobozi bwinshi yari afite. Ati: ''Nkunda kubwira abakiri bato ko buri wese akwiriye guhera ku bintu bike noneho akagenda atera imbere.''

    Sina Gerard yavutse ku babyeyi b'abahinzi bafite amasambu. Yatangiye guhinga yiharika. Yatangiye kugira amafaranga akiri mu rugo rw’ababyeyi be, ayo mafaranga akagenda ayizigamira. Avuga ko mu 1983 yari afite imyaka 23 yaje kuri Nyirangarama afungura Alimentation ntoya bituma abagenzi batangira kumugurira. Igishoro yagikuye ku babyeyi mu masambu yabo. Ati: ''Kuba waravutse nta kintu ufite ni cyo gishoro utuntu dutoya nitwo umuntu aheraho''.

    Bitandukanye n'abandi bakire we avuga ko inzira ye asanga yoroshye kuko ntibimurushya ibyo yagezeho byose. Kuri ubu Sina Gerard ni umwe mu bakire babikesha ubuhinzi n'ubworozi ndetse mu ntara zose z'igihugu uhasanga ibikorwa bye birimo iby'ubucuruzi n'amaduka y'ubucuruzi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103078/sina-gerard-umaze-kwamamara-mu-gucuruza-ibiribwa-yahishuye-ko-yatangiriye-ku-mandazi-103078.html

  • Prof Lyambabaje yahize gushyira UR ku rwego rukururira amahanga kuyihahamo ubumenyi –

    Ibi Prof Lyambabaje yabigarutseho ku wa 12 Gashyantare 2021 ubwo habaga umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Dr Papias Malimba Musafiri wari umaze igihe ayobora iyi kaminuza by’agateganyo.

    Prof Lyambabaje yavuze ko nyuma y’uko Banki y’Isi ishyizeho ibigo by’icyitegererezo mu bihugu umunani bya Afurika harimo n’u Rwanda, aribwo abanyeshuri b’abanyamahanga batangiye kwiga mu Rwanda gusa ariko hagikenewe kongerwamo ingufu.

    Yagize ati “Tugomba kugira porogaramu nziza zirimo abarimu b’abahanga bigisha neza, ku buryo umuntu yifuza akavuga ati aho kujya i Burayi ngiye kujya kwiga mu Rwanda.”

    Yakomeje avuga ko hagomba gushyirwamo imbaraga, Kaminuza y’u Rwanda ikagira porogaramu zihamye, maze ibyiza byayo bikamenyekanishwa hirya no hino ku Isi ikaganwa na benshi ngo kuko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.

    Prof Lyamababaje yafatiye kuri uyu mugani avuga ko na Kaminuza igomba kugira abaranga bamenyekanisha ibyiza byayo ndetse haboneka inenge, abantu bagakeburana kugira ngo hakomeze kubaho iterambere.

    Ati “Ukaza ukabwira wa muyobozi uti ariko mu gikari cyawe hari aho nanyuze nabonye ikintu kitari ku murongo, bityo tugafatanya hagati y’itangazamakuru, hagati y’inzego za Leta n’inzego za Kaminuza kugira ngo duhigane n’ibyo bigo bindi biri hanze noneho tubone abanyeshuri benshi baza kwiga iwacu.”

    Prof Lyambabaje yavuze ko mu bintu bya mbere igihugu cyungukira ku banyeshuri b’abanyamahanga ari ubwenge n’amafaranga, avuga ko impamvu ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika biba byarateye imbere, ari ukubera abanyeshuri bajya kwigayo benshi baturutse hirya no hino ku Isi bakabungukaho ubumenyi bwinshi maze bakabubyaza umusaruro.

    Yagize ati “Amerika yateye imbere kubera gusarura ubwenge ku Isi yose, abanyeshuri bose b’Abashinwa, Abanyafurika, abazungu, iyo ugiye kureba ubushakashatsi butangazwa cyangwa udushya twahanzwe muri Amerika ntabwo ari Abanyamerika kavukire babikora.”

    Yakomeje avuga ko no mu Rwanda hakeneye ko abanyeshuri baza kuhiga bagakora ubushakashatsi mu gihugu, maze kikarahura ubwenge bwabo, kikinjiza amafaranga, kuko abanyeshuri b’abanyamahanga bayazana menshi, ndetse n’imibanire ikiyongera hagati y’abantu badahuje imico.

    Prof Lyambabaje Alexandre yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda tariki 2 Gashyantare 2021, asimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari Umuyobozi wayo w’agateganyo na we wasimbuye Prof Phil Cotton wacyuye igihe.

    Prof Lyambabaje yahize kugira Kaminuza y’u Rwanda ahantu Abanyafurika baza kurahura ubwenge