Blog

  • Ku myaka 23 y'amavuko amaze kubyara abana 11|Yatangaje ko ashaka kubyara 105|Ntasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 23 y'amavuko akomeje gutangaza abantu nyuma yo kubyara abana 11 ,ndetse ngo ashaka kugeza kubana 105.

    Uyu mubyeyi udasanzwe ndetse ukiri muto akenshi yagiye yibaruka impanga ariko aza kubyara umwana umwe ariyo mpamvu imibare yahise iba igiharwe yakabaye ari 12 nk'uko abivuga. Christina Ozturk, akomoka mu mujyi wa Moscou mu Burusiya. Yavuze ko akimara guhura n'umugabo we akunda byahebuje yifuje ko nta gihe bazigera bahagarika urubyaro na rimwe kugeza igihe zizabashiriramo.

    Christina Ozturk, yashakanye n'umuherwe Galip Ozturk ukomoka mu mujyi wa Batumi uri ku nkombe z'inyanja yahoze ari Repubulika y'Abasoviyeti ya Jeworujiya aho anafite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi birimo kuba afite amahoteli atandukanye.

    Ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko nibura bifuza abana 105. Uyu mugabo avuga ko ahura bwa mbere na Christina byari byiza. Ati: 'Yari umugore nahoraga nifuza kuri njye, diyama yanjye nabonye mu buzima y'umutima ucyeye kandi mwiza.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ku-myaka-23-yamavuko-amaze-kubyara-abana-11yatangaje-ko-ashaka-kubyara-105ntasanzwe/

  • Nirere Shanel yakoresheje ifoto ye yifuriza abamukurikira n'inshuti ze umunsi mwiza w'abakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 14 Gashyantare 2021 abatuye isi yose yizihije umunsi mukuru w'abakundana. Nirere Shanel kimwe n'ibindi byamamare bitandukanye yifurije inshuti ze ndetse n'abamukurikira ku rubuga rwa Twitter umunsi mwiza w'abakundana witiriwe Saint Valentin. Miss Shanel yakoresheje ifoto ye yambaye imyambaro y'umutuku n'umukara nk'uko umunsi wa Saint Valentin ugaragazwa n'imyambaro ifite amabara y'umutuku n'umukara.

    Iyi niyo foto Nirere Shanel yashyize kuri Twitter

    Nyuma yuko Nirere Shanel ashyize hanze iyi foto ye yayiherekesheje amagambo agira ati: “Happy Valentine ❤️Be your first love, love and be loved ❤️🌹#ValentinesDay #selfportrait “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/nirere-shanel-yakoresheje-ifoto-ye-yifuriza-abamukurikira-ninshuti-ze-umunsi-mwiza-wabakundana/

  • Aba mbere bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko iri gukoresha inkingo zemewe na OMS/WHO u Rwanda rwabonye ku mubare muto “binyuze mu bufatanye mpuzamahanga”.

    Minisiteri y'ubuzima ntiyatangaje ubwoko bw'urukingo ruri gutangwa, gusa umwe mu bakozi bayo yabwiye BBC ko batangiye gukingira muri iki cyumweru batera urukingo urwa Pfizer.

    Muri aka karere iki gihugu nicyo gitangiye iyi gahunda mbere y'ibindi, muri Africa ibindi bihugu byatangiye gutanga urukingo birimo Algeria, Maroc, Mauritius, Equatorial Guinea, Misiri na Seychelles.

    Nubwo Minisiteri y'ubuzima itigeze itangaza umubare w'abamaze gukingirwa, amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkruu ahamya ko mu bamaze gukingirwa harimo abakozi ba King Faisal Hospital ndetse n'abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru, Amavubi.

    Uretse inkingo zamaze kuboneka, u Rwanda ruri mu bihugu bine bizakira iza mbere muri gahunda ya Covax ku Mugabane wa Afurika, hamwe na Cape Vert, Tunisia na Afurika y'Epfo.

    Ni nyuma y'igenzura ryakozwe n'inzego zitandukanye zirimo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bikaza kwemezwa ko u Rwanda rufite imyiteuro ihagije ku buryo inkingo ruzahabwa zitazapfa ubusa.

    U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika izikenewe zose. Firigo eshanu ziherutse kugurwa zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere celsius -70, -80.

    Muri rusange, hari icyizere cy'uko uku kwezi kwa Gashyantare gusiga inkingo 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Byari biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abari hejuru y'imyaka 65, abakora mu nzego z'ubuzima, abasanganywe indwara karande ndetse n'abandi bahura n'abantu benshi barimo abapolisi n'ibindi byiciro nk'ibyo.

    Miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) niyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/aba-mbere-bamaze-guhabwa-urukingo-rwa-covid-19-mu-rwanda

  • Cristiano Ronaldo yongeye gusaba Juventus kumugurira umukinnyi bahoze bakinana #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko uyu myugariro w'ibumoso wamaze igihe kinini mu ikipe y'isi ashaka gutandukana na Real Madrid mu mpeshyi ariyo mpamvu Cristiano Ronaldo yasabye Juventus ko yamugura akaza bakongera gufatanya.

    Ikinyamakuru ForzaItaliaFootball cyatangaje ko Juventus yatangiye ibiganiro na Real Madrid kugira ngo irebe ko yagura uyu mukinnyi uri mu mpera z'akazi ke ko gukina umupira w'amaguru.

    Amasezerano ya Marcelo muri Real Madrid azarangira muri 2022 ariko uyu mukinnyi utagihabwa amahirwe na Zinedine Zidane arashaka kuyasesa hakiri kare.

    Icyakora Marcelo ntabwo arakura cyane kuko ubu afite imyaka 32 ndetse ari mu myaka myiza y'abakinnyi Juventus ikunda cyane kuko izwiho gukunda abakinnyi bakuze.

    Ronaldo na Marcelo bakinannye imyaka 9 ndetse batwaranye Champions League inshuro 4 ariko ikizwi cyane n'umubano wabo haba mu kibuga no hanze yacyo.

    Real Madrid yasinyishije Marcelo imukuye muri Fluminense muri Mutarama 2007,ubu amaze kuyikinira imikino 519 mu marushanwa yose.

    Amaze kuyitsindira ibitego 38 anatanga imipira yavuyemo ibitego 101 irimo myinshi cyane yahaye Ronaldo.


    Cristiano Ronaldo ashobora kongera gukinana na Marcelo

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yongeye-gusaba-juventus-kumugurira-umukinnyi-bahoze-bakinana

  • Nyagatare: Abakirisitu 34 bo muri EAR bafashwe basenga barenze ku mabwiriza ya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bakirisitu bafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Kamashama mu Kagari ka Nyakagarama mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukomo, Karangwa Edouard, yabwiye IGIHE ko aba baturage bafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati “Mu ma saa Tanu z'amanywa ni bwo twabafashe ku makuru yatanzwe n'abaturage. Nyuma yo kubafata rero hakurikiyeho kubatwara kuri Polisi turabigisha tubasobanurira amakosa bakoze kandi bitemewe ubundi tubaca amande nkuko bigenwa n'Inama Njyanama y'Akarere.”

    Gitifu Karangwa yakomeje amenyesha abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ko bazajya babihanirwa kuko ngo byatuma bakwirakwiza iki cyorezo mu bandi.

    Ati “Uzajya afatwa azajya abanza yigishwe nyuma tumuce amande ariko ibyiza ni uko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo aho kugira ngo bacibwe amande.”

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, mu Murenge wa Rukomo hamaze gufatirwa amatsinda abiri asenga mu buryo bunyuranye n'ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Abakirisitu 34 bo mu Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda (EAR) mu Karere ka Nyagatare bafatiwe mu rusengero basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abakirisitu-34-bo-muri-ear-bafashwe-basenga-barenze-ku-mabwiriza-ya

  • Ruhango: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batakambye ku nzu zenda kubagwira – #rwanda #RwOT

    Umudugudu wa Gasharu wubatswe mu mwaka wa 2007 mu rwego rwo gufasha imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itifashije itari ifite aho iba, yubakirwa inzu.

    Bamwe mu baturage bo muri uyu uri mu Kagari ka Murama bavuganye na Huguka Fm, bavuze ko inzu zabo zishaje cyane bityo hakeneye kurebwa uburyo bubakirwa izindi nshya cyangwa bakaba bazisanirwa.

    Umwe yagize ati 'Ikibazo mfite ni ikibazo cy'inzu igiye kungwira. Igikoni nacyo cyaguye neza neza, iyo imvura iguye mvuga y'uko kingwiriye.''

    Undi ati 'Ndi mu zabukuru kandi nta bushobozi mfite n'inzu ndimo irenda kungwira. Ikibazo njyewe mfite ni icyo kumvugururira iyi nzu.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko Umudugudu wa Gasharu uzasenywa hakubakwa uw'icyitegererezo.

    Yakomeje ati 'Icya mbere ni uko twoherezayo abashinzwe imyubakire kureba niba urwego inzu zigezeho mu kwirinda ko haba ikibazo. Duteganya gusenya inzu zimaze igihe kirerekire, tukubaka Umudugudu w'Icyitegererezo.''

    Yakomeje ati 'Nibahumure igihe tuba duteganya kubaka, nitubona bikomeye cyane tuzabakodeshereza inzu twubake inshya muri icyo kibanza.''

    Akarere ka Ruhango kizeza aba baturage ko mu ngengo y'imari bateganya muri Nyakanga 2021, ku bufatanye n'Ikigega cy'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, FARG, hazubakwa Umudugudu w'Icyitegererezo bazatuzwamo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-batakambye-ku-nzu-zenda-kubagwira

  • Prof Lyambabaje yahize gushyira UR ku rwego rukururira amahanga kuyihahamo ubumenyi –

    Ibi Prof Lyambabaje yabigarutseho ku wa 12 Gashyantare 2021 ubwo habaga umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Dr Papias Malimba Musafiri wari umaze igihe ayobora iyi kaminuza by’agateganyo.

    Prof Lyambabaje yavuze ko nyuma y’uko Banki y’Isi ishyizeho ibigo by’icyitegererezo mu bihugu umunani bya Afurika harimo n’u Rwanda, aribwo abanyeshuri b’abanyamahanga batangiye kwiga mu Rwanda gusa ariko hagikenewe kongerwamo ingufu.

    Yagize ati “Tugomba kugira porogaramu nziza zirimo abarimu b’abahanga bigisha neza, ku buryo umuntu yifuza akavuga ati aho kujya i Burayi ngiye kujya kwiga mu Rwanda.”

    Yakomeje avuga ko hagomba gushyirwamo imbaraga, Kaminuza y’u Rwanda ikagira porogaramu zihamye, maze ibyiza byayo bikamenyekanishwa hirya no hino ku Isi ikaganwa na benshi ngo kuko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.

    Prof Lyambabaje yafatiye kuri uyu mugani avuga ko na Kaminuza igomba kugira abaranga bamenyekanisha ibyiza byayo ndetse haboneka inenge, abantu bagakeburana kugira ngo hakomeze kubaho iterambere.

    Ati “Ukaza ukabwira wa muyobozi uti ariko mu gikari cyawe hari aho nanyuze nabonye ikintu kitari ku murongo, bityo tugafatanya hagati y’itangazamakuru, hagati y’inzego za Leta n’inzego za Kaminuza kugira ngo duhigane n’ibyo bigo bindi biri hanze noneho tubone abanyeshuri benshi baza kwiga iwacu.”

    Prof Lyambabaje yavuze ko mu bintu bya mbere igihugu cyungukira ku banyeshuri b’abanyamahanga ari ubwenge n’amafaranga, avuga ko impamvu ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika biba byarateye imbere, ari ukubera abanyeshuri bajya kwigayo benshi baturutse hirya no hino ku Isi bakabungukaho ubumenyi bwinshi maze bakabubyaza umusaruro.

    Yagize ati “Amerika yateye imbere kubera gusarura ubwenge ku Isi yose, abanyeshuri bose b’Abashinwa, Abanyafurika, abazungu, iyo ugiye kureba ubushakashatsi butangazwa cyangwa udushya twahanzwe muri Amerika ntabwo ari Abanyamerika kavukire babikora.”

    Yakomeje avuga ko no mu Rwanda hakeneye ko abanyeshuri baza kuhiga bagakora ubushakashatsi mu gihugu, maze kikarahura ubwenge bwabo, kikinjiza amafaranga, kuko abanyeshuri b’abanyamahanga bayazana menshi, ndetse n’imibanire ikiyongera hagati y’abantu badahuje imico.

    Prof Lyambabaje Alexandre yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda tariki 2 Gashyantare 2021, asimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari Umuyobozi wayo w’agateganyo na we wasimbuye Prof Phil Cotton wacyuye igihe.

    Prof Lyambabaje yahize kugira Kaminuza y’u Rwanda ahantu Abanyafurika baza kurahura ubwenge

  • Ruhango: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batakambye ku nzu zenda kubagwira –

    Umudugudu wa Gasharu wubatswe mu mwaka wa 2007 mu rwego rwo gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itifashije itari ifite aho iba, yubakirwa inzu.

    Bamwe mu baturage bo muri uyu uri mu Kagari ka Murama bavuganye na Huguka Fm, bavuze ko inzu zabo zishaje cyane bityo hakeneye kurebwa uburyo bubakirwa izindi nshya cyangwa bakaba bazisanirwa.

    Umwe yagize ati “Ikibazo mfite ni ikibazo cy’inzu igiye kungwira. Igikoni nacyo cyaguye neza neza, iyo imvura iguye mvuga y’uko kingwiriye.’’

    Undi ati “Ndi mu zabukuru kandi nta bushobozi mfite n’inzu ndimo irenda kungwira. Ikibazo njyewe mfite ni icyo kumvugururira iyi nzu.’’

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko Umudugudu wa Gasharu uzasenywa hakubakwa uw’icyitegererezo.

    Yakomeje ati “Icya mbere ni uko twoherezayo abashinzwe imyubakire kureba niba urwego inzu zigezeho mu kwirinda ko haba ikibazo. Duteganya gusenya inzu zimaze igihe kirerekire, tukubaka Umudugudu w’Icyitegererezo.’’

    Yakomeje ati “Nibahumure igihe tuba duteganya kubaka, nitubona bikomeye cyane tuzabakodeshereza inzu twubake inshya muri icyo kibanza.’’

    Akarere ka Ruhango kizeza aba baturage ko mu ngengo y’imari bateganya muri Nyakanga 2021, ku bufatanye n’Ikigega cy’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, FARG, hazubakwa Umudugudu w’Icyitegererezo bazatuzwamo.


  • Nyagatare: Abakirisitu 34 bo muri EAR bafashwe basenga barenze ku mabwiriza ya COVID-19 –

    Aba bakirisitu bafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Kamashama mu Kagari ka Nyakagarama mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Karangwa Edouard, yabwiye IGIHE ko aba baturage bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Mu ma saa Tanu z’amanywa ni bwo twabafashe ku makuru yatanzwe n’abaturage. Nyuma yo kubafata rero hakurikiyeho kubatwara kuri Polisi turabigisha tubasobanurira amakosa bakoze kandi bitemewe ubundi tubaca amande nkuko bigenwa n’Inama Njyanama y’Akarere.”

    Gitifu Karangwa yakomeje amenyesha abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ko bazajya babihanirwa kuko ngo byatuma bakwirakwiza iki cyorezo mu bandi.

    Ati “Uzajya afatwa azajya abanza yigishwe nyuma tumuce amande ariko ibyiza ni uko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo aho kugira ngo bacibwe amande.”

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, mu Murenge wa Rukomo hamaze gufatirwa amatsinda abiri asenga mu buryo bunyuranye n’ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Abakirisitu 34 bo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) mu Karere ka Nyagatare bafatiwe mu rusengero basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • Ese hari inzu z'abaturage zitemerewe guterwamo umuti wica imibu itera Malaria? – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe mu turere tumwe na tumwe icyo gikorwa kiri gukorerwamo, hari abaturage bagifite iyo myumvire bakagaragaza izo mpungenge ndetse bigatuma binangira gutererwa umuti.

    Mukanyandwi Clementine wo mu Karere ka Nyanza yabwiye IGIHE ko afite impungenge ko uwo muti ushobora kumugiraho ingaruka kuko atwite inda nkuru.

    Ati 'Njyewe impungenge mfite ni uko ntwite kandi noneho nkunze kugira umwuka muke, nkumva no kuvuga biranze. Impungenge mfite ni uko bawutera ukanukira bikanteza ibibazo.'

    Undi muturage wo mu Karere ka Huye utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko adashobora kwemera ko batera umuti wica imibu mu nzu ye kuko afite umwana muto w'uruhinja bikaba byamugiraho ingaruka.

    Ati 'Njyewe ntabwo nakwemera ko uriya muti bawutera mu nzu kandi mfite uruhinja. Erega ni uburozi, nonese ko bawutera imibu igapfa kandi bagasaba ko twese dusohoka n'ibintu tukabisohora mu nzu byose?'

    Umuyobozi wa Porogaramu y'Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yabwiye IGIHE ko muri rusange nta mpamvu n'imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti wica ariko hari impamvu zishobora gutuma hari ahadaterwa.

    Ati 'Ubusanzwe nta mpamvu n'imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti kuko ingamba zishyirwaho n'ibisobanuro bitangwa ni uko mu gihe cyo gutera umuti nta muntu wagombye kuba ari mu nzu. Basohokamo n'ibikoresho byabo n'amatungo bakayashyira kure, hanyuma bamara gutera umuti abantu bakagaruka nyuma y'amasaha abiri bagakurikiza amabwiriza bahabwa. Ibyo rero iyo byubahirijwe neza nta rugo na rumwe rugomba kudaterwa umuti.'

    'Keretse aho tudatera gusa ni mu rugo rurimo umuntu urembye, atabasha gusohoka ngo ajye hanze uretse yagombye kuba ari kwa muganga ntarembere mu rugo, ariko nk'aho dusanze nk'umubyeyi yaraye abyaye yatashye ntabwo wamubwira ngo asohokane n'uruhinja rw'umunsi umwe ngo bajye mu rundi rugo cyangwa se bajye ahandi.'

    Dr Mbituyumuremyi avuga ko aho honyine ari ho bashobora gusimbuka ntibahatere umuti ariko ahandi hose n'ubwo haba hari umugore utwite cyangwa umwana mutoya babasha kuba basohoka bakava mu nzu bawuhatera.

    Yibukije abatera umuti ndetse n'abaturage bawutererwa kubahiriza amabwiriza ajyanye nawo kugira ngo icyo utererwa kigerweho.

    Yavuze ko inzu iyo imaze guterwamo umuti imara amasaha abiri ifunze, nyuma yayo bagafungura inzugi n'amadirishya mu gihe cy'iminota 30 hakinkiramo umuntu agakoramo isuku maze abantu bagasubiramo ndetse bakinjiza n'ibikoresho byabo bari basohoye.

    Yasobanuye ko impumuro itari nziza yumvikana mu nzu iyo hakimara guterwa umuti wica imibu, ntacyo ishobora guhungabanya ku buzima bw'umuntu bityo abafite impungenge bakwiye kuzishira.

    Abatanga ibitekerezo kuri iyo ngingo bavuga hagikenewe ubukangurambaga kugira ngo abaturage bafite impungenge basobanukirwe neza.

    Ubwo Dr Mbituyumuremyi yatangizaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu Karere ka HuyeUbwo Dr Mbituyumuremyi yatangizaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu Karere ka Huye

    Dr Mbituyumuremyi avuga ko muri rusange nta mpamvu n'imwe yatuma urugo rudaterwamo umuti wica imibu itera Malaria ariko hari impamvu zishobora gutuma hari ahadaterwa

    Abajyanama b’ubuzima ni bo bari gukora igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria mu nzu z’abaturage

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ese-hari-inzu-z-abaturage-zitemerewe-guterwamo-umuti-wica-imibu-itera-malaria