Blog

  • Afite imyaka 23 ariko afite amaze kubyara abana 11 akaba ashaka kugeza ku bana 105 #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi udasanzwe ndetse ukiri muto akenshi yagiye yibaruka impanga ariko aza kubyara umwana umwe ariyo mpamvu imibare yahise iba igiharwe yakabaye ari 12 nk'uko abivuga. Christina Ozturk, akomoka mu mujyi wa Moscou mu Burusiya. Yavuze ko akimara guhura n'umugabo we akunda byahebuje yifuje ko nta gihe bazigera bahagarika urubyaro na rimwe kugeza igihe zizabashiriramo.

    Christina Ozturk, yashakanye n'umuherwe Galip Ozturk ukomoka mu mujyi wa Batumi uri ku nkombe z'inyanja yahoze ari Repubulika y'Abasoviyeti ya Jeworujiya aho anafite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi birimo kuba afite amahoteli atandukanye.

    Ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko nibura bifuza abana 105. Uyu mugabo avuga ko ahura bwa mbere na Christina byari byiza. Ati: 'Yari umugore nahoraga nifuza kuri njye, diyama yanjye nabonye mu buzima y'umutima ucyeye kandi mwiza.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/afite-imyaka-23-ariko-afite-amaze-kubyara-abana-11-akaba-ashaka-kugeza-ku-bana

  • Indwara 5 za mbere mu guhitana abantu benshi muri Afurika #rwanda #RwOT

    Buri gihugu na buri mugabane bigenda bigira indwara zizahaza zikanahitana benshi muri byo. Ni muri urwo rwego noneho twaguteguriye indwara 5 za mbere mu guhitana benshi ku mugabane w’Afurika.

    Indwara 5 zibasiye Afurika zihitana abantu benshi ni izi:

    1. Indwara y’umusonga n’izindi zose ziterwa na mikorobi zifata mu nzira y’ubuhumekero nka asima, bronchite.

    Izi ndwara icyihutirwa ni ukuzivuza hakiri kare kuko zihitana abagera kuri miliyoni 4.2 buri mwaka. Izi ndwara zikaba ziza ku mwanya wa mbere kuko ibihugu hafi ya byose muri Afurika bifite abarwayi benshi bahitanwa nazo.

    2. Virusi ya SIDA (HIV/AIDS)

    N’ubwo imibare nyakuri itagaragara bitewe n’uko hari abarinda bahitanwa nayo baratinye kwipimisha, gusa iyi ndwara ihitana abagera muri miliyoni 3.5 mu mwaka. HIV/AIDS n’ubwo ari indwara ikanganye yibasira ubudahangarwa, ubu imiti yongerera umubiri ubudahangarwa iraboneka cyane ku mugabane w’afurika kandi ahenshi itangirwa ubuntu.

    Rero ntibikwiye kugutera ubwoba bwo kwipimisha ngo umenye uko uhagaze, kuko nubwo wasanga urwaye, imiti yo kukongerera icyizere cyo kubaho neza ihari kandi iboneka henshi. Kuyirinda bisaba ibintu 3 gusa: (Kwifata, Ubudahemuka n’agakingirizo).

    3. Indwara ya malariya

    Niba utarayirwara, ushobora kuba warayirwaje. Iyi ndwara ifata abarenga miliyoni 500 buri mwaka, igahitanamo miliyoni zigera kuri 3. Malariya ni indwara iterwa no kurumwa n’umubu wa anophele, ukwirakwiza iyi ndwara. Kuryama mu nzitiramibu iteye umuti buri joro, kwirinda ibihuru n’ibinogo bishobora kurekamo amazi hafi y’aho utuye nibwo buryo bw’ibanze mu kuyirinda.

    4. Impiswi

    N’ubwo kubyiyumvisha bigoye, nyamara indwara ziterwa n’umwanda zirayogoza muri Afurika, aho ugisanga abibera mu buzima bubi kandi bugoye cyane, zimwe mu ngero ni nk’ahantu hamwe na hamwe usanga impunzi nyinshi n’insisiro zidafite uburyo bwo kurwanya imyanda cg kubuganbunga amazi ku buryo buhagije. Hafi miliyoni 2.2 bapfa bishwe n’impiswi, ni ukuvuga 8% by’abapfa Bose. Isuku niwo muti wa mbere w’iyi ndwara.

    5.Igituntu

    Igituntu ni indwara iterwa na mikorobi ikibasira cyane abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’abanywi b’itabi kurenza abandi.Iyi ndwara ihitana abagera kuri miliyoni 2 buri mwaka.

    Source:wwww.africadaily.com,www.wikipedia.com

    InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Indwara-5-za-mbere-mu-guhitana-abantu-benshi-muri-Afurika.html

  • Ndanda wabyaranye abana 2 na Anitha Pendo yamubwiye amagambo aryohereye #rwanda #RwOT

    Tariki ya 14 Gashyantare wari umunsi w'abakundana bikaba akarusho cyane k' umunyamakuru Anitha Pendo kuko ariyo taliki yavukiyeho.

    Kuri uyu munsi nibwo Ndanda yashyize ifoto ya Anitha ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n'abana be babiri maze arenzaho amagambo meza amwifuriza kugira isabukuru nziza yongeraho ko asaba Imana gukomeza kumurinda ndetse ko anamwubaha igihe cyose.

    Yagize ati'Isabukuru nziza y'amavuko Mama Tn Ryan Imana ikomeze ikurinde.Nkubaha iminsi yose.Imana iguhe umugisha mama TR.'Anitha na Ndanda babanyeho munzu imwe nk'umugore n'umugabo ndetse bigera naho babyarana abana bagera kuri babiri,gusa ugutandukana kw'aba bombi kwatunguye benshi kuko n'igihe byabereye ntibyahise bimenyekana.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndanda-wabyaranye-abana-2-na-anitha-pendo-yamubwiye-amagambo-aryohereye

  • Umuhungu yatereye Ivi umukobwa bamaze imyaka 3 bakundana umukobwa aramutsembera imbere y'imbaga y'abantu[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu muhungu yatangarije Ugonline dukesha iyi nkuru ko yari amaze igihe atekereza gushyira mumago uyu mukobwa ndetse kuriwe akaba abona atagombaga kurenza uyu mwaka atamushyize mumago, ahamya ko iyi mpeta yari yayitumije mubushinwa yamugezeho ihagaze agaciro ka 1000$.

    Yari yatumiye inshuti ze kugirango zimufashe gutungura uyu mukunzi we nubwo byaje kurangira ariwe utunguwe ndetse agasebera imbere yabo yatumiye



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umuhungu-yatereye-ivi-umukobwa-bamaze-imyaka-3-bakundana-umukobwa-aramutsembera

  • Harmonize uherutse kugura umwana,yatunguranye ku munsi w'abakunda yerekana umukunzi we mushya[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri 2019 nibwo Harmonize yakoje ubukwe n'umuzungu kazi ukomoka mugihugu cy'Ubutaliyani witwa Salah, bwari ubukwe bw'agatangaza bwabereye muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Saalam.

    Harmonize yakozwe ubukwe na Salah bari bashyigikiwe na Nyina wa Salah wavuye mu butaliyani akaza Tanzania

    Mumpera z'umwaka wa 2020 nibwo Harmonize yerekanye amafoto y'Umwana w'umukobwa avugako ari umwana amaze umwaka n'igice yaranze kwemera ko ari uwe, icyo gihe yavuzeko yapimishije DNA asanga koko ari we Se w'uyu mwana, aha niho hahise hamenyekana ko Salah yatandukanye na Harmonize kuko uyu mugabo yari amaze kwerura ko yabyaye ahandi mugihe hari umugore afitiye isezerano.

    Harmonize n'umukunzi we mushya

    Salah yahise nawe atangaza ko atakiri kumwe na Harmonize ndetse asiba amafoto n'ibimuranga byose byamuhuzaga n'uyu muhanzi, Salah yahise anatangaza ko Harmonize atabyara ndetse ngo nibyo yatangaje ko afite umwana yari yaranze kwemera ataribyo, avugako icyo yemeza ari uko uyu mugabo atabyara ndetse afite n'ibimenyetso kuko baryamanye nk'umugore n'umugabo bashaka urubyaro bikanga bikagera naho bajya kwivuza kugeza igihe batangiye gushwanira bigatuma banatandukana.

    Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021 nibwo Harmonize yagaragaje umukobwa wo mugihugu cya Tanzania witwa Kajala bivugwako ariwe barikumwe mu munyenga w'urukundo.

    Uyu mukobwa yagiye agaragaza amafoto ye barikumwe ubonako baryohewe cyane, hari aho uyu mukobwa yagaragaye ateruye wamwana wa Harmonize ndetse hari naho bagaragara barikumwe muburiri.

    Uyu mukunzi wa Harmonize uyu muhanzi avugako ariyo mpano nshya yahaye abakunzi be kumunsi w'abakundanye wa Saint Valantin nabo abasaba kwita kubakunzi babo ndetse bakagaragaza urukundo nyarwo.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/harmonize-uherutse-kugura-umwana-yatunguranye-ku-munsi-w-abakunda-yerekana

  • Reba ibanga ryagufasha kumenya Icyongereza 'Kucyumva no Kukivuga' mugihe gito cyane #rwanda #RwOT

    Uwayezu yavuze ko bafite abarimu bo ku rwego rwo hejuru hakiyongeraho n'abanyamahanga cyane cyane mu biganiro mpaka, aba bose bakaba ari bo bafasha abitabiriye amahugurwa kunguka ubumenyi bwinshi mu rurimi kandi mu gihe gito. Mu kwigisha Icyongereza, bibanda cyane ku kuvugira mu ruhame uru rurimi. Ati “Twibanda kuri speaking (kuvuga ururimi) kandi biba byiza kuvuga uri kumwe n'abandi ngo ukosorwe unabigireho”.

    Yavuze ko 80% bigisha kuvuga neza icyongereza, ibindi bikaza ari inyongera. Ati “70-80% ni speaking ibindi bice by'ururimi bigafata ibisigaye”.

    Muri ICT For All in All banafasha abantu gukora ubushakashatsi no kubusobanurira neza abantu, gukora ibijyanye no kwiga imishinga, yaba isanzwe, isaba inkunga ndetse n'inguzanyo. Yagize ati “Ururimi ni cyo cya mbere, gusa tunabafitiye serivise nziza yo kubafasha kwiga imishinga no kuyinoza yaba imishinga isanzwe, iyaka inkunga cyangwa inguzanyo”

    Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse no gufasha abiga kwiga bisanzuye banakurikirana neza amahugurwa, mu ishuri haba harimo abantu batarenze 10. Mu minsi y'imibyizi biga umunsi umwe naho mu mpera z'icyumweru bakiga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nyuma ya saa sita. Uwayezu yatanze urugero avuga ko umuntu bamwigisha ibijyanye n'umwuga akora mu buzima bwa buri munsi ku buryo nk'umucuruzi ashobora kujya kurangura i Dubai ntakenere umusemuzi.

    Uwayezu atangaza ko batangiye gutanga aya mahugurwa bahereye ku bana bato, nyuma baza kwagura bongeramo n'abantu bakuru. Ati “Twabanje gufasha abana bakiri batoya tubigisha cyane cyane twifashishije ikoranabuhanga mu bijyane na science n'ubu turabikomeje cyane cyane abana bitegura ibizamini bya Leta ko banatugana tukabafasha kuzamura urwego bazatsindiraho, twongeraho ikoranabuhanga n'uko bakwitwara mu isi y'ikoranabuhanga ;

    Tuza no gufasha abantu batandukanye mu kwiga imishinga, kuyitegura no kuyinoza nk'imishinga y'ubucuruzi, gufasha abana gukora ubushakashatsi kubonoza no kubumurika, ariko tuza gusanga gufasha umuntu gukora ubushakashatsi yajya kubumurika bikamubera ikibazo kandi yarize Icyongereza mu minsi yashize cyangwa mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, ukaba waramufashije yajya kumurika bwa bushakashatsi kubisobanurira abantu bikamugora”.

    Uwayezu Theoneste yakomeje agira ati “Noneho tubona hari ikibazo mu mivugire n'imikoreshereze y'Icyongereza, nibwo twatangiye iyi gahunda ya 'English for Business and Leaders', aho twigisha abantu Icyongereza mu kukivuga cyane cyane hagati ya 70 na 80 ku ijana tuzamura urwego umuntu avugaho Icyongereza kugira ngo wa mucuruzi ujya i Dubai, ujya mu Bushinwa, ujya muri Amerika atazakenera umuntu uzajya umusemurira”.

    Mu gusoza, yavuze ko impamvu bibanda ku rurimi rw'Icyongereza ari uko rufatwa nk'ururimi rw'ubucuruzi, rukaba rukoreshwa ku isi hose. Ati “Noneho wa mukiliya uvuga icyo Cyongereza kuko tuvugishije ukuri Icyongereza ni ururimi rw'Ubucuruzi gikoreshwa ku isi hose wa mukiliya umugana bitazamugora kuvugana nawe, kimwe n'abayobozi bakamenya kugaragaza ibikorwa byabo mu Cyongereza, yaba abacuruzi cyangwa abayobozi mu gihe cy'amezi ane uba uri ku rwego rwo gutembera isi ufite ishema ryo kuba uzi kwandika no kuvuga Icyongereza neza'.

    Uwayezu Theoneste avuga ko iri shuri ryatangiye mu 2017. Abantu barenga 100 ni bo bamaze guhaha ubumenyi muri iri shuri. Umuhire Joyce umwe mu banyeshuri bize muri 'ICT for All in All' yavuze ko yaryungukiyemo byinshi kuko mbere yo kujya kwiga yari afite ikibazo cyo kuvuga no kumva Icyongereza, ubu akaba yishimira ko icyo kibazo cyakemutse kuko yatsinze ikizamini cy'abasaba kujya kwiga mu mahanga. Yasabye abantu kugendana n'ibihe Isi igezemo byo kumenya ikoranabuhanga n'ururimi rw'Icyongereza. Ukeneye kubagana no gusobanuza byinshi kuri serivisi batanga, wabahamagara kuri telefone ikurikira : 0788302964.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/reba-ibanga-ryagufasha-kumenya-icyongereza-mugihe-gito-cyane

  • Yatunguye umukunzi we mu buryo budasanzwe nyuma y'aho Guma mu rugo yishe gahunda ye yo gutera ivi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Andy Bennett yatunguye umukunzi we ajya ku mucanga wo mu gace atuyemo awandikaho ngo 'wakwemera gushyingiranwa nanjye?.'

    Uyu mugabo wari usanzwe akora mu by'amazi w'imyaka 40,yari yarateguye kuzambikira impeta umukunzi we mu Butaliyani ariko yahisemo kumutungura akoresheje uyu mucanga wo mu gace k'iwabo ahitwa Exmouth mu Bwongereza.

    Abaturanyi ba bwana Andy,bakomye amashyi menshi ubwo uyu mukunzi we Hollie Corrick w'imyaka 42,yamwemereraga kumubera umugore.

    Uyu mugabo yagombaga kwambikira impeta uyu mukunzi we ahitwa Amalfi mu Butaliyani ariko uyu mupangu wakomwe mu nkokora na Covid-19.

    Uyu mugabo wari wateguye cyane,yakoresheje indirimbo 'Little Things' ya Ed Sheeran ubwo yari ateye ivi.

    Aba bombi bahisemo kuzakora ubukwe umwaka utaha kubera ko nta cyizere cy'uko Covid-19 izarangira vuba bafite.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yatunguye-umukunzi-we-mu-buryo-budasanzwe-nyuma-y-aho-guma-mu-rugo-yishe

  • Umugabo yakubise umwana w'imyaka 3 aramwica amuziza ko nyina yanze ko batera akabariro #rwanda #RwOT

    Nyina w'uyu mukobwa witwa Rachel Mbao yabwiye polisi ati 'Yashakaga ko dutera akabariro amasaha 4 buri gitondo ariko yarababaye cyane ubwo namubwiraga ko twabikora amasaha 2.'

    Uyu mugabo w'imyaka 35 yarakajwe nuko uyu mugore we yanze ko batera imibonano mpuzabitsina mu buryo ashaka, umujinya awutura uyu mwana we niko kumukubita mpaka amwishe.

    Madamu Rachel Mbao yavuze ko uyu mugabo we yari yaramutegetse ko kuva saa kumi z'ijoro kugeza saa mbili agomba kuba ari mu buriri bari gutera akabariro ariko uyu mugore yamubwiye ko bitashoboka kuko ubucuruzi bwe abutangira saa kumi n'ebyiri.

    Uyu mugore yemeje ko uyu mugabo yishe uyu mwana wabo muri icyo gitondo bashwanyemo ubwo yari amaze kumukingirana mu cyumba arangije ajya gukubita uyu mwana wabo.

    Yavuze kandi ko uyu mugabo we yari yafashe imiti yongera ubushake bwo gutera akabariro ariyo mpamvu yari afite ubushake budasanzwe.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yakubise-umwana-w-imyaka-3-aramwica-amuziza-ko-nyina-yanze-ko-batera

  • Abantu batatu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda hakira 315 #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 315 bagera ku 14,792,mu gihe abakirwaye bageze ku 2,312.

    Ku munsi w'ejo tariki 13 Gashyantare 2021, imibare ya Minisante yagaragaje ko nta muntu Coronavirus yahitanye, biba andi mateka kuko hari hashize ukwezi n'igice buri munsi iyi ndwara ihitana abantu mu Rwanda gusa uyu munsi yongeye guhitana abandi.

    Tariki 25 Ukuboza 2020 nibwo haherukaga gutangazwa imibare itarimo uwapfuye yishwe na Coronavirus mu Rwanda.

    Ku munsi w'ejo kandi,Minisante yatangaje ko umubare w'abanduye Coronavirus wageze kuri 67. Ibintu nk'ibi by'aho ku munsi handura abarwayi bari munsi y'ijana byaherukaga tariki 9 Mutarama 2021 ubwo habonekaga abarwayi 93.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-batatu-bahitanywe-na-covid-19-mu-rwanda-hakira-315

  • Mu magambo yuje urukundo n' imitoma Ndanda yifurije Anitha Pendo isabukuru nziza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ndanda Alphonse wahoze ari Umugabo wa Anitha Pendo, ndetse bafitanye abana babiri,kuri uyu munsi wahariwe kwizihizwa n' abakundana na we yeretse Anitha Pendo ko akimuzirikana akoresha amagambo meza amwifuriza umunsi mwiza w'amavuko.

    Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wabakundana bikaba akarusho cyane k' umunyamakuru Anitha Pendo kuko ariyo taliki yavukiyeho.
    Kuri uyu munsi nibwo Ndanda yashyize ifoto ya Anitha ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n'abana be babiri maze arenzaho amagambo meza amwifuriza kugira isabukuru nziza yongeraho ko asaba Imana gukomeza kumurinda.

    Yagize ati'Isabukuru nziza y'amavuko Mama Tn Ryan Imana ikomeze ikurinde.Nkubaha iminsi yose.Imana iguhe umugisha mama TR.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuje-urukundo-n-imitoma-ndanda-yifurije-anitha-pendo-isabukuru-nziza/