Blog

  • Idamange yatawe muri yombi –

    Idamange Iryamugwiza Yvonne uvuka mu Karere ka Kamonyi, hashize iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo menshi agaragazwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho yavuze ko imibiri y’abazize Jenoside iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.


  • Minisitiri Shyaka Anastase yasabye inzego z'ibanze guca akajagari kagaragara mu masoko – #rwanda #RwOT

    Amasoko nka hamwe mu hantu hahurira abantu benshi, hashobora kuba intandaro y'ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 mu buryo bworoshye, ari nayo mpamvu Leta y'u Rwanda yagennye ko azajya akorerwamo ku kigero cya 50% by'ubushobozi bwayo mu rwego rwo kugira ngo abayakoreramo babone uko bahana umwanya hagati yabo.

    Nk'urugero, bamwe mu bakoreraga mu Isoko rya Ngara mu Murenge wa Bumbogo bacuruza ibicuruzwa bitarimo ibiribwa, boherejwe mu rya Eden riherereye mu Murenge wa Kinyinya, mu rwego rwo kurwanya akajagari n'ikwirakwira rya COVID-19.

    Abacuruzi bavuga ko kurwanya akajagari mu masoko byabafashije kwirinda COVID-19 no kunoza imikorere nk'uko babitangarije RBA.

    Umwe mu bacururiza mu Isoko rya Ngara mu Murenge wa Bumbogo yagize ati 'Urabona ko gukora gutya turahanahana intera, urumva ko nta hantu twahurira kugira ngo twanduzanye COVID-19.'

    Mu bikorwa byo kwimura bamwe mu bakoreraga muri iryo soko boherezwa mu rya Eden, Minisitiri Shyaka, yavuze ko amasoko akwiye kwirinda gukorera mu kajagari kandi ko aba bacuruzi bazafashwa mu buryo butandukanye.

    Ati 'Ubucuruzi buzakomeza ariko budakozwe mu kajagari, aka gasoko karatunganywa kamere neza. Abacuruzi bacururizaga aha, abenshi babonemo imyanya bakoreramo ibyo bacuruzaga bijyanye n'ibiribwa. Twamenye ko hari n'abakoreraga muri iri soko baturuka Kinyinya nabo twababoneye ahandi mu gasoko ka Kinyinya. Baratangira bacuruze kandi ba nyiri masoko batwemereye ko batanga uwo musanzu ko batangira gucuruza batishyura.'

    Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bacunga aya masoko, bemeza ko ari ingenzi kurwanya akajagari kakigaragara mu masoko atandukanye kandi bizeza aboherejwe mu isoko rishya ubufatanye.

    Inzego z’ibanze zirasabwa kugira uruhare mu guca akajagari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-shyaka-anastase-yasabye-inzego-z-ibanze-kwirinda-guca-akajagari

  • BREAKING : Idamange umaze iminsi avugwaho gupfobya Jenoside yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021.

    Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamutaye muri yombi, rumukurikiranyeho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

    Idamange wagiye atambutsa ibiganiro birimo amagambo aremereye [tutifuje gukoresha mu nkuru yacu kuko twumva ahabanye n’umurongo w’iki kinyamakuru], yagiye avugwaho kenshi ko arimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Atawe muri yombi nyuma y’Igihe gito, Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG isohoye itangazo riburira abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika mu biganiro batambutsa kuko hari ibiri gutambuka muri iyi minsi bipfobya Jenoside yakorewe abatutsi bikanatera intugunda muri rubanda.

    Ririya tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana, ryagarukaga kuri iki kibazo.

    Hari aho rigira riti 'Hagenda hakoreshwa imvugo zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, zirangwa no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyitesha agaciro, izikurura amacakubiri mu Banyarwanda, Kwangisha abaturage gahunda z’ubuyobozi bw’Igihugu, kubakangurira kwigomeka no gutera abaturage intugunda hagamijwe kubyutsa imidugararo.'

    CNLG kandi yari yibukije abatambutsa ziriya mvugo ko hari ibyo bateganyirizwa n’amategeko arimo Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.

    Muri iri tangazo ryasohotse tariki 05 z’uku kwezi kwa Gashyantare, hari harimo n’ibihano biteganywa ku muntu wahamijwe biriya bikorwa twavuze haruguru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/BREAKING-Idamange-umaze-iminsi-avugwaho-gupfobya-Jenoside-yatawe-muri-yombi

  • Umuvuzi gakondo uvugisha bibiliya ikamusubiza yateye abantu ubwoba| Yavuze ko nta ndwara n'imwe atavura! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvuzi gakondo uzwi ku mazina ya Nshimiyimana Faustin yerekanye imbaraga zidasanzwe afite avuga ko akomora ku bakurambere bamuhaye zigatuma abasha kuvura abarwayi barwaye indwara zitandukanye zirimo n'iza karande. Ibi uyu muvuzi yabyerekaniye imbere ya camera za Afrimax Tv yari yamusuye igasanga ndetse afite umurwayi w'ibisazi yararimo kuvura. Nkuko Faustin yabitangarije Afrimax Tv yavuze ko amaze imyaka 2 avura abrwayi batandukanye aho yavuze ko nta ndwara n'imwe atavura. Yavuze ko yatangiye kuvurira mu karere ka Kirehe ho mu ntara y'iburasirazuba gusa kuri ubu arimo kuvurira mu karere ka Musanze kuko ariho abakurambere bamutegetse kujya kuvurira.

    Umuvuzi gakondo Nshimiyimana Faustin

    Avuga ku bijyanye n'imbaraga yagaragaje ubwo yararimo kuvura umurwayi, Faustin yavuze ko imbaraga afite yazihawe n'abakurambere ndetse yavuze ko iyo arimo akubita hasi bibiliya aba arimo aravugana n'abakurambere bari i Karagwe ho muri Tanzania.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umupfumu-wavuye-muri-amerika-atumwe-na-satani-yateye-abantu-ubwoba-avugisha-bibiliya-ikamusubiza-ntibisanzwe/

  • Umukobwa yabaye NK'umusazi ubwo umusore bakundana yamwambikaga impeta #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y'umukobwa utavuzwe amazina wabaye nk'umusazi ubwo yatungurwaga n'umukunzi we wari ugiye kumwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore.

    Uyu musore yafashwe amashusho apfukamye ategereje ko umukunzi we ahagera ngo amusabe ko yakwemera ko bazashyingiranwa ndetse iruhande rwe hari abantu benshi.

    Ubwo uyu mukobwa yinjiraga aho uyu musore yari ari akabona apfukamye byamurenze ahita abyemera ariko ubwo barimo kumwambika impeta yaje kumera nk'umusazi ariruka ameze nk'umusazi.

    Abantu bari muri uyu muhango baguye mu ntu kubera ibyo uyu mukobwa yakoraga bibaza niba byaba bitewe n'iyi mpeta.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yabaye-nk-umusazi-ubwo-umusore-bakundana-yamwambikaga-impeta

  • Itariki yo gusomaho urubanza rwa Urayeneza wasabiwe burundu yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Urayeneza Gérard uregwa ibyaha bibiri cya Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhanishwa gufungwa burundu.

    Uregwa we n’abamwunganira bakomeje guhakana ibyo aregwa ndetse basaba ko hazakorwa isuzuma rya gihanga rizagaragaza isano iri hagati y’abaregera indishyi ndetse n’imibiri yakuwe ku bitaro bya gitwe.

    Uruhande rw’abaregwa uyu munsi rwakomeje kugira icyo ruvuga kuri kiriya gihano cyo gufungwa burundu n’indishyi za Miliyari 1,6 Frw zasabwe abaregera indishyi muri uru rubanza.

    Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza yavuze ko umukiliya we adakwiye guhanishwa biriya bihano byasabwe n’Ubushinjacyaha kuko ntacyaha yakoze.

    Yagarukaga kuri kiriya gihano cyasabwe n’Umushinjacyaha Nshimiyimana avuga ko we ubwe azi Urayeneza.

    Yagize ati 'Nifuza ko Urukiko rwabaza uwitwa Nshimiyimana Michel (Umushinjacyaha i Muhanga) wize imyaka 5 mu mashuri yisumbuye mbere ya Jenoside, azi imyitwarire ya Urayeneza Gérard kandi ni inyangamugayo mwemera.'

    Uyu munyamategeko wunganira Urayeneza avuga ko Ubushinjacyaha bwashingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya gusa aho gushingira ku bimenyetso bifatika nyamara ngo bariya batangabuhamya barahawe amafaranga ngo baze gushinja Urayeneza.

    Yagize ati 'Abandi mbere bagendaga babeshyera Urukiko nubwo ntashinzwe kuruvugira ari ko mwasesengura izo nyandiko kuko zirahari.'

    Me Rwagatare kandi avuga ko hari abatangabuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biteguye gutanga ubuhamya bushinjura uregwa.

    Ati 'Usibye abo dufite mu myanzuro, hari n’abandi barenga 20 barokotse biteguye kuvuga ukuri ku byabereye i Gitwe.'

    Yongeye kugaruka kuri Ahobantegeye Charlotte ushinjwa kunyereza umutungo wa Kaminuza ya Gitwe yashinzwe na Urayeneza, waje kumushinja kugira ngo yihimure.

    Abaregwa bose bagize icyo bavuga ku bihano basabiwe n’Ubushinjcyaha, Urukiko ruhita rupfundikira urubanza, rukaba ruzasoma imyanzuro yarwo tariki 11 Werurwe 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Itariki-yo-gusomaho-urubanza-rwa-Urayeneza-wasabiwe-burundu-yamenyekanye

  • Perezida Kagame yageneye buri mukinnyi w’Amavubi hafi miliyoni 5 #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya CHAN 2020, bahawe ishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y’u Rwanda ringana na miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yiyongera kuri miliyoni 4.9 z’agahimbazamusyi bari bahawe yose hamwe akaba miliyoni 9 n’ibihumbi 400.

    Ikipe y’igihugu yitabiriye shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN 2020′ yagarukiye muri ¼ aho yakuwemo na Guinea iyatsinze 1-0 mu mukino wabaye tariki ya 31 Mutarama 2021.

    Ubwo Amavubi yari ageze mu Rwanda, tariki ya 7 Gashyantare 2021 Perezida Kagame yakiriye iyi kipe ayishimira uko bitwaye.

    Yababwiye ko nka Leta hari ishimwe yabageneye bitewe n’uko bitwaye ariko rikaba riza ryiyongera kuyo bari bemerewe nyuma yo kugera muri ¼.

    Yagize ati' Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo, tuvugana na Leta, turavuga ngo reka abakinnyi b’ikipe yacu, abatoza n’abandi babafasha mu bintu bitandukanye by’ingenzi bya ngombwa na byo, hari ibyo numvise FIFA igenera amakipe bidasobanutse cyane, ariko ubu biragenda bijya mu buryo, nari nasabye ko natwe nka Leta, twashaka icyo tubagenera kirenze kuri icyo.

    'Ibyo Minisitiri arabibagezaho, no mu mikoro make yacu nk’Igihugu, ntabwo tubura bike dushobora gushimira abantu tukagira icyo tubaha, tugakomeza tugatera imbere.'

    Ntabwo bigeze batangaza iri shimwe Perezida Kagame yaganeye aba bakinnyi, mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa ushinzwe tekinike muri MINISPORTS, Rurangayire Guy yavuze ko atatangaza amafaranga bahaye aba bakinnyi kuko ishimwe ari iry’abo ari nabo bafite uburenganzira bwo kuyavuga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi b’Amavubi babwiwe ko Perezida Kagame Paul yabemereye miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba yari yongereye ku gahimbazamusyi k’ibihumbi 5 by’Amadorali(miliyoni 4.9 by’amafaranga y’u Rwanda) bahawe muri nyuma yo kugera muri ¼, bivuze ko CHAN yahaye aba bakinnyi miliyoni 9.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Buri mukinnyi w’Amavubi yagenewe miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda

    Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ko hari ishimwe ry’abagenewe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yageneye-buri-mukinnyi-w-amavubi-hafi-miliyoni-5

  • Ruhango: Umusore wari muganga w'amaso bamusanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo – #rwanda #RwOT

    Uwo musore w'imyaka 28 y'amavuko yari asanzwe acumbitse yibana mu nzu iri mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana. Amakuru avuga ko yari amaze igihe kigera ku cyumweru cyose atagaragara ku kazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweramana, Floribert Muhire, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uwo musore bawusanze uryamye ku gitanda iruhande rwe hari imbabura.

    Ati 'Kwa muganga bavuga ko yabuze ku kazi ku wa Mbere w'icyumweru gishize, uyu munsi rero nibwo byamenyekanye ko yapfiriye aho yari atuye. Ni amakuru yatanzwe n'abaturanyi be babonaga isazi ziri gutuma aho hafi, bica urugi bageze aho yararaga basanga yapfuye.'

    Akomeza avuga ko basanze urugi rufungiye imbere kadi nta gikomere babonye ku murambo we bakeka ko yaba yarishwe no kubura umwuka kubera Imbabura.

    Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Gitwe bukimara kumubura ku kazi bwari bwaratanze itangazo mu bugenzacyaha ryo kumushakisha.

    Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

    Inzego z'ubugenzacyaha zatangiye iperereza ku rupfu rw'uwo musore usanzwe uvuka mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Ruhango

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umusore-wari-muganga-w-amaso-bamusanze-yapfiriye-mu-nzu-yari