Blog

  • Umuhanzi Jules Sentore yagize icyo avuga ku mukunzi we yihebeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jules Sentore yanze kugira byinshi avuga ku mukunzi we, gusa ahamya ko ameze neza ,ntakibazo afite.Ariko ko kumutangaza izina bitamushobokera ku mpamvu zo kumurinda itangazamakuru.

    Ni mu kiganiro ''Samedi Détente'' gitambuka mu bitangazamakuru bya RBA aho yarimo avuga ku ndirimbo ye nshya aherutse gusohora. Ku musozo w'iki kiganiro, Jules Sentore yabajijwe niba umukunzi we ameze neza ati: ''Umukunzi wanjye ameze neza'', yarangije araseka cyane. '

    Muri iyi minsi ibyamamare bya hano mu Rwanda iyo babajijwe niba bafite abakunzi hari ababyemera ariko bakirinda gutangaza amazina yabo, rimwe na rimwe bikorwa mu kwirinda ko abo bakunzi bamenyekana mu itangazamakuru bikaba byabababaza kandi atari ngombwa.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-jules-sentore-yagize-icyo-avuga-ku-mukunzi-we-yihebeye/

  • Niyitegeka Gratien asekeje cyane abantu imbavu zirashya|Ngize Imana naba imbwa(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko,Papa sava, Sekaganda n'ayandi menshi bitewe n'umwuga we wo gukina filime, asekeje cyane umunyamakuru, aratembagara kubera ibisubizo bye.

    Uyu muhanzi w'umusizi aganira n'umunyamakuru M Irene mu kiganiro The Choice live yatangiye asobanura inshingano nyinshi afite ,zirimo gukina amafilime y'uruhererekane, comedy ,guhimba imivugo n'ibindi byinshi.Sebu yavuze ko afite kandi amasezerano akomeye muri kompanyi zitandukanye hano mu Rwanda ndetse zikoresha izina rye zikabasha kumwinjiriza.

    Seburikoko yakomeje agirana ikiganiro gisekeje cyane nuyu munyamakuru, ndetse abajijwe niba hari abo akorera mu buryo bw'ubukorerabushake ,yavuze ko ari byo, ndetse ararahira ati'niba nkubeshya ntwike,Bibiliya y'Imana cyangwa mbe imbata'.

    Umunyamakuru ati 'cyangwa ube imbwa'.Seburikoko ati:'ntabwo nakwigererany n'imbwa burya irakomeye,hari ahantu imbwa yagera wowe utabasha kugera,ngize Imana naba imbwa.Nigeze kuba imbwa gusa sinkiriyo kuko agaciro kayo singafite'.

    Uyu mugabo yakomeje asetsa cyane umunyamakuru ndetse anahishura indi mishinga ikomeye afite mu gihe kiri imbere ndetse yaje no guhabwa certificate ,yatanzwe na Isibo Tv yamuhisemo nk'umuhanzi witwaye neza uzahatana muri the Choice live itegurwa n'iyi televiziyo.

    Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye cya Niyitegeka Gratien :

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/niyitegeka-gratien-asekeje-cyane-abantu-imbavu-zirashyangize-imana-naba-imbwavideo/

  • Burera: Abatishoboye bahawe inzu 12 zatwaye arenga miliyoni 100 Frw –

    Abahawe inzu ni abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC, abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abatishoboye.

    Bamwe mu bahawe izi nzu, bavuga ko bari bamaze igihe kinini babayeho nabi, ariko ubu zigiye kubunganira mu mibereho yabo nabo bakiteza imbere.

    Nkiranuye Canisius yagize ati “Nari mbayeho nabi pe! Narasemberaga nkategereza ahari umuryango wimutse cyangwa abujuje inzu batayibamo kugira ngo bayintize nyibemo, igihe bayikeneraga nkayivamo nkahora muri urwo, ubu ni intangiriro natwe tugiye kwiteza imbere”.

    Nyirantezimana Xaverine na we yagize ati” Mfite abana batanu n’undi ndera, ubuzima bwari budukomereye kuko twavuye muri Congo dusanga twarasigaye inyuma cyane mu iterambere, ubwo tubonye aho kuba ngiye gukora cyane niteze imbere kuko nahoraga ntanga amafaranga mu bukode kandi yagombaga gukora ibindi nko kurihira abana amashuri”.

    Umuyobozi w’Umuryango Partners in Health mu Karere Burera, Mugabo Godfrey yasabye aba bahabwa inzu kurushaho kuzitaho kuko ari intangiriro nziza y’ubuzima n’iterambere.

    Yagize ati “Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye tugikoze kenshi kuko tumaze kubaka inzu zigera ku 150 muri rusange. Iyo dutanze inzu tuba twifuriza umuntu iterambere, icyo tubasaba ni ukuyafata neza kuko ni iyabo bayabungabunge bayahereho batere imbere kuko nibyo tubifuriza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean dela Paix, yashimiye aba bafatanyabikorwa, asaba aba bahawe inzu kurushaho gukora bakiteza imbere kuko imbogamizi bahurana nazo zigenda zikemuka.

    Abubakiwe muri iyi gahunda harimo Imiryango y’abanyarwanda batahutse bavuye muri Congo, abahejejwe inyuma n’amateka wasangaga baba mu nzu imwe barenze umuryango umwe, n’abatishoboye bubakiwe mu Murenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera. Buri nzu ifite igikoni cyayo, ubwiherero n’ubwogero, ndetse n’ikigega gifata amazi ava ku nzu.

    Biteganyijwe ko bazorozwa n’amatungo azabafasha kubona ifumbire n’amafaranga yo kwiteza imbere.

    Inzu zatanzwe zifite ibikenerwa byose harimo n’ibigega

    Zimwe mu nzu zahawe Imiryango 12 itishoboye yo mu Karere ka Burera

  • Ruhango: Umusore wari muganga w’amaso bamusanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo –

    Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yari asanzwe acumbitse yibana mu nzu iri mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana. Amakuru avuga ko yari amaze igihe kigera ku cyumweru cyose atagaragara ku kazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Floribert Muhire, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musore bawusanze uryamye ku gitanda iruhande rwe hari imbabura.

    Ati “Kwa muganga bavuga ko yabuze ku kazi ku wa Mbere w’icyumweru gishize, uyu munsi rero nibwo byamenyekanye ko yapfiriye aho yari atuye. Ni amakuru yatanzwe n’abaturanyi be babonaga isazi ziri gutuma aho hafi, bica urugi bageze aho yararaga basanga yapfuye.”

    Akomeza avuga ko basanze urugi rufungiye imbere kadi nta gikomere babonye ku murambo we bakeka ko yaba yarishwe no kubura umwuka kubera Imbabura.

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gitwe bukimara kumubura ku kazi bwari bwaratanze itangazo mu bugenzacyaha ryo kumushakisha.

    Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

    Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza ku rupfu rw’uwo musore usanzwe uvuka mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Ruhango

    [email protected]


  • Bimwe mu bibazo urubyiruko rwibaza ku gushyingiranwa kwa gikristo #rwanda #RwOT

    Hari ibibazo bitandukanye abasore n’inkumi bashobora kwibaza ku ngingo yo gushyingiranwa kwa gikristo ugasanga bakeneye kumenya uko babyitwaramo.Ni muri urwo rwego muri iyi nyigisho tugiye kurebera hamwe ibibazo n’ibisubizo.

    Umukunzi wawe ubaye waramujyanye iwanyu nyuma ukamusangana ingeso utabasha kwihanganira wabigenza ute?

    > Mbere y’uko ufata icyemezo cyo kumujyana iwanyu, wakagombye kuba waramaze kugenzura bya bintu byose twabonye umuntu ashingiraho ahitamo umukunzi. Muri icyo gihe cyo kumwigaho wakagombye kuba waramenye iyo ngeso idahinduka niba ushobora kuyihanganira ukabona kumujyana iwanyu. Ntukihutire kumujyana iwanyu utaramusobanukirwa ndetse utaramenya ko wamwemeye koko.

    Ese umuntu yafasha gute umukunzi we gukira ibikomere?

    >Ikintu cya mbere cy’ingenzi ni ukubanza kumenya igikomere cy’umukunzi wawe. Uzarebe no ku mubiri iyo hari ahantu ufite igikomere, urigengesera ukahatwara neza ndetse ukaharinda ibihutaza byose. Mubyukuri niba mugenzi wawe afite igikomere ugomba kumurinda kandi ukamufasha kugira ngo azagisohokemo.

    Aha umuntu yakwibaza uko igikomere kimera. Reka dufate urugero rw’umuntu utarabashije kubona ibiryo bihagije, wakwibaza uti 'Ese uyu muntu yafshwa gute?' Icya mbere ni ukubimenya ko uwo muntu ariko ameze kandi ntibigukomeretse, ikindi wowe mwashakanye ugomba kumwegereza ibiryo kuko uzi ko atabibonye.

    Nigute umuntu yamenya byimbitse amateka y’umuntu?

    >Ibi bisaba guhaguruka ugashaka amakuru, ugacukumbura, ukamenya aho yize ndetse ukamenya abo biganye bakagenda baguha amakuru. Wakwibaza icyo wakora mugihe baguhaye amakuru atari yo. Muri uko gucukumbura ugomba kumenya amakuru y’ukuri n’ay’ibinyoma, mubyukuri ni ibintu bisaba umwanya uhagije.

    Ibyo byose birangiye namwishimiye nkamwemera hanyuma mu muryango ntibamwemere nabigenza nte?

    >Bibiliya iravuga ngo wubahe so na nyoko, iyo umujyanye ababyeyi ntibamwemere ntabwo ushyiramo imbaraga ngo bamwemere cyane, ahubwo ushyiramo igihe ukihangana ugategereza kugira ngo bazagere igihe babyemere. Wowe usenga Imana igihe cyagera iyo ari uwawe koko n’Imana ikaba ibashyigikiye, ababyeyi ni bo baguhamagara bakakubwira bati 'Bya bindi twabyemeye'.

    Nonese iyo ugiye gushaka amakuru bakaguha atari yo wabigenza gute?

    >Icyo gihe ntabwo uhita ubyemera, urategereza, ukanabaza n’abandi ndetse nawe ukirebera kuko hari igihe biba byarabaye kera yarabiretse, hari igihe aba ari ibintu bidafite ishingiro kuko abantu bavuga ibyo bashaka ndetse bakanabeshya, ibyo bintu byose bimarwa n’iminsi, uko iminsi igenda iza ugera igihe ukamenya amakuru y’umuntu.

    Ese umuntu ashobora kuba umukunzi wawe kandi mutari incuti?

    >Birashoboka cyane kuko hari igihe umuntu aba afite ibyo agushakaho ariko mutari incuti. Ni byiza kugenzura byimbitse umukunzi wawe ukamenya ko agukunda by’ukuri atari ibindi agushakaho.

    Muri macye niba ufite umukunzi birakwiye ko ugenzura ingeso ze mbere y’igihe kugira ngo igihe cyo gushyingirwa mu rukiko ntuzabihindure witwaje ko wasanze afite ingeso runaka utari uzi kandi waragombaga kuyigenzura mbere y’igihe. Ukwiye kumenya ibi byose twabonye bityo ukemeranywa n’umukunzi wawe kubana hatabayeho guhubuka.

    Source : https://agakiza.org/Bimwe-mu-bibazo-urubyiruko-rwibaza-ku-gushyingiranwa-kwa-gikristo.html

  • Umuhanzi Yvanny Mpano yerekanye umukunzi we ku munsi w'abakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Yvanny Mpano wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yemeje ko afite umukobwa wamutwaye umutima. Iyo uteye icyumvirizo ku ndirimbo  z'urukundo Yvanny yagiye asohora mu bihe bitandukanye, zifite imisusire y'amagambo adasanzwe y'imitoma ihanitse ikoreshwa n'abakundana gusa urugero nk'indirimbo  'Diama' aherutse gusohora yayivuguruye nyuma y'uko ahuye n'uyu mukobwa akunda byihariye. Yatangiye gukundana na Marie Jeanne iyi ndirimbo ayifite muri studio, urukundo rumaze kurandaranda muri we arayivugurura.

    Umuhanzi Yvanny Mpano

    Aganira n'Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Yvanny yavuze ko umwaka ushize ari mu rukundo n'umukobwa akesha iterambere agezeho. Ko babanje kuba inshuti mu gihe cy'amezi agera kuri atanu mbere y'uko atangira kumutereta no kumwerurira ko yamuhisemo mu bandi. Ati 'Ni umuntu umbaha hafi cyane. Ndishimira impinduka mu mikorere nyuma y'umwaka ushize dukundana. Ni umuntu twahuye turahuza. Akenshi ntabwo akunda kwihuza n'ibintu byanjye by'umuziki cyane, abimenyera aho ngaho. Ni umuntu wankunze nyuma y'ubuzima bw'umuziki'.

    Yvanny yavuze kandi ko uyu mukobwa afite umuco kandi ko n'ababyeyi be bamwishimiye. Ati 'Nkubwije ukuri ni umuntu uciye bugufi kandi n'ababyeyi banjye baramukunda. Mama wanjye aramukunda.'

    Kankuyo Marie Jeanne uri mu rukundo n'umuhanzi Yvanny Mpano, ashimirwa uruhare rwe mu iterambere ry'uyu musore

    Yvanny Mpano uzwi mu ndirimbo zirimo 'Ndabigukundira', avuga ko umunsi wa Saint Valentin umwibutsa gukomeza kugaragariza urukundo ababyeyi be, inshuti, abavandimwe n'abandi.

    Kankuyo Marie Jeanne, umukunzi wa Yvanny Mpano

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-yvanny-mpano-yerekanye-umukunzi-we-ku-munsi-wabakundana/

  • ikibanza cyiza gihendutse i Nyamata #rwanda #RwOT

    Ikibanza cyiza kigurishwa mu karere ka Bugesera,
    aho bita kariyeri ,
    gifite 20/50
    kiragurishwa 5,500,000 negociable

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/ikibanza-cyiza-gihendutse-i-Nyamata

  • Promotion : Dore Diru Ishyushye muri StarTimes, Ibiciro byahananuwe #rwanda #RwOT

    Hamwe na Promosiyo ya StarTimes ubu wakwihahira dekoderi ya make kw'isoko ryose. Noneho igiciro cya dekoderi za StarTimes cya kubiswe hasi bitari bwabeho mu Rwanda.

    Tunga dekoderi ya DTT (Imwe ikoresha antene y’udushami) wishyuye amafaranga 7000 Rwf gusa, maze wongereho 8000 Rwf bya abonema ya Classic Bouquet.

    Cyangwa se ugure dekoderi ya DTH (ikoresha igisane cyangwa Dish) wishyuye amafaranga 6500 Rwf maze wongereho 8500 Rwf bya abonema ya Smart Bouquet.

    Wishyuye ano mafaranga utaha ufite (Dekoderi + entene + umugozi ndetse na abonema y’ukwezi).

    Sibyo gusa kandi kuko uhabwa inyongera yo gukoresha App ya StarTimes ON ukwezi kose ku buntu, ukanabasha no kuyi sangiza abandi bantu 2 kuri Telephone zabo za smartphone ntayandi mafara wishyuye.

    Ntucikwe n’iyi promosiyo yakarataboneka mu Rwanda. Kubindi bisobanuro wahamagara 078 815 6600.

    Utunze dekoderi ya StarTimes ntacikwa n’amakuru, umupira, filime, seri, novella, ibiganiro bitandukanye ndetse n’abana StarTimes yarabazirikanye. Tunga dekoderi ya StarTimes usezere ku irungu !

    ************

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Promotion-Dore-Diru-Ishyushye-muri-StarTimes-Ibiciro-byahananuwe

  • Bisobanura iki gutsinda/kunesha icyaha? #rwanda #RwOT

    Gutsinda ibyaha birashoboka. Niba koko uhanze amaso ku bihembo byo mu Juru, aho gushingira kubyo ushobora kugira hano mu isi, uzahabwa imbaraga zo gukomeza urugendo kandi urugamba rwo kunesha ibyaha ntiruzagukomera ahubwo ruzakorohera. Bibiliya isobanura iki iyo ivuga ko dukwiye 'Kuba abatsinzi no kurushaho?' Ni bande yerekezagaho iri jambo,'uwatsinze' ni nde?

    Iyo umuntu amaze gukizwa, akakira Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, iyo ni intambwe ya mbere aba agezeho. Ibyo ni ugutsindishirizwa nta ruhare aba yabigizemo, Yesu ni we uba umugiriye ubwo buntu agahishurirwa ko ari umunyabyaha, akamenya ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu impano y’Imana ari ubugingo buhoraho.

    Ibi iyo amaze kubisobanukirwa neza, hari akazi gakomeye kaba kamutegereje, uko byagenda kose we ubwe asabwa kugakora kandi ku giti cye: Kwezwa buri munsi, kubamba ingeso mbi za kamere ku musaraba, kunesha ibyaha no guhinduka ku ngeso buri munsi.

    Uburyo bwo gutsinda icyaha. Kunesha ukabona intsinzi , ni umusaruro w’intambara yawe bwite muri wowe yo kurwanya icyaha. Ariko se iba intsinzi iyo utsinze ikigeragezo kimwe, cyangwa intsinzi iba mu gihe utakineshwa n’icyaha?

    Reka tubisonure muri ubu buryo: Uhora urwana intambara yo gutsinda icyaha muri wowe, ariko buri ntambara igizwe n’ibitero byayo . Igihe cyose utsinze ikigeragezo cyo gukora icyaha, uba watsinze urugamba rumwe. Ni ukuvuga ko hari intambwe wateye mu gutsinda intambara.

    Iyo muri wowe haje igitekerezo gihumanye, cyangwa ikindi kigeragezo icyo ari cyo cyose, noneho ukavuga ngo “Oya!” Bisaba ko usenga Imana ukayisaba imbaraga kandi ugakoresha Ijambo ryayo nk’intwaro yo kukuneshereza, iyo ni yo iba ari intsinzi.

    Nubwo ubona ibishuko bimwe byongeye kuza, ntukwiye kwiheba kuko iyo aba ari iyi ndi ntambara nshya ugiye kurwana; ni ubundi buryo ubonye bwo gutsinda. Iyo ni iyindi ntambwe igana ku ntego ya nyuma yo gutsinda ibyaha byose, n’ingeso za kamere muri wowe kuko gutsinda ibyaha burundu birashoboka.

    Iyo utsinze ikigeragezo umunsi umwe, uba watsinze kuri uwo munsi nyine. Ni ukuvuga ko niba wongeye kugeragezwa ku wundi munsi nk’ibyo uherutse gutsinda, ntibisobanura ko utatsinze utatsinze cya gihe mbere. Kuba ibyo ni ubundi buryo bumwe gusa bwo gutsinda icyo cyaha, kugira ngo umunsi umwe byose bizacike burundu.

    Kugira ngo dutsinde icyaha burundu:

    Tekereza umurima wawe wuzuye ubwoko bw’ibyonnyi byinshi bitandukanye, kandi byose intego ari ukubangamira ubuzima bw’ibimera muri uwo murima. Ako ni akazi kawe ko gutunganya uwo murima niba koko ushaka umusaruro.

    Bihuze ni uko buri cyonnyi muri uwo murima usabwa kuvanamo, ari buri kigeragezo kigutera gishaka ko ukora icyaha. Ni intekerezo muri wowe ziza zihumanye, n’ubundi buryo bwose bukuzaho bugambiriye kurwanya ukwera kw’Imana muri wowe. Niyo mpamvu usabwa kuvuga ngo ' Oya' kuri buri gitekerezo cyose gihumanye cyangwa n’ikindi kintu cyaza kigamije kugutandukanya n’Imana.

    Nkuko twabibonye ijambo ry’Imana no gusenga ni byo bizagushyigikira mri buri ntambara urwana yo kunesha icyaha, kugeza ubwo uzashyika ku kigero cy’igihagarararo cya Kristo Yesu.

    Hari ubwo ubona icyo watsinze ejo cyongeye kukugarukaho, ariko nkuko twabivuze urwo ni urugamba rushya kandi uba uri munzira yo kuzanesha ibyaha biri muri wowe burundu. Uba ugomba kwiyemeza kongera gutsinda.

    Niba koko uhanze amaso ku bihembo byo mu Juru, aho gushingira kubyo ushobora kugira hano mu isi, uzahabwa imbaraga zo gukomeza urugendo kandi urugamba rwo gutsinda ibyaha ntiruzagukomera ahubwo ruzakorohera. (Abakolosayi 3: 1-4)

    Ikigeragezo ku kindi /intambara ku yindi: Ntabwo bivuze ko urangije urugamba nyuma yo gutsinda intambara imwe gusa. Ariko kubera ibishuko bikomeje kugusatira nanone ntibisobanura ko utatsinze, ahubwo bisobanura gusa ko ufite kamere muntu – umubiri, kimwe n’abandi bantu bose ku isi. Icyo usabwa ni ugaharanira intsinzi.

    Muri uru rugendo rwo kurwana intambara yo gutsinda ibyaha no kwezwa, niba koko ururimo neza, ujye ugenzura uzasanga hari ibyaha urimo kugenda usezerera bidashobora kongera kukugerageza! Urimo gutera imbere; uri munzira yo gutsinda intambara. (Abaheburayo 12: 1-2)

    Kunesha ibyaha burundu birashoboka, Imana ntabwo yatwikoreza umutwaro tutazashobora gutwara kandi ntabwo yadutererena mu bitugerageza buri munsi ihora itubereye maso.

    Mu rwandiko Pawulo yandikiye 1Abakolinto10 :13-14 habisobanura neza. “Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. Nuko rero bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo”.

    Uko uzarushaho guhanga amaso Imana no kwiringira ingororano Yesu azaguha, uzanesha kandi hari igihe uzaririmba ishimwe ry’Imana ubwo uzaba utagitwazwa igitugu n’icyo cyaha.

    Kunesha icyaha=Kwakira ikintu gishya

    Iyo wanesheje ntabwo uba wibohoye icyaha gusa, ahubwo wakira kamere y’Imana mu mwanya w’icyaha. Igihe cyose utsinze ingeso imwe ya kamere, isimbuzwa ubuziranenge. Nk’uko iyo kamere muntu imutera gukora icya imenaguwe, ubwerere bw’Imana bubona ubuturo muri uwo muntu kandi imico myiza ya Kristo izasimbura ibyo byaha bibi.

    Uzagenda urushaho kuba nka Yesu; uzuzuzwa imico Ye kandi Umwuka wawe uzagenda urushaho guhuzwa n’Imana, uzakura ugire ubwenge bw’ Imana. (2 Petero 1: 4-8)

    Aho ni ho uzaba utunganijwe rwose, ubwo uzaba utakiri imbata y’icyaha ukundi. Uzaba utegereje ku garuka kwa Yesu, ibyo urwanira kandi uharanira kuzabana na We ubuziraherezo. Icyo kigero nukigeraho nibwo uzaba witwa umuvandimwe wa Yesu Kristo. (Abaroma 8:29; Abaheburayo 2:11)

    “Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe”. Abaheburayo 10:36.

    Source: ActiveChristianity.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Bisobanura-iki-gutsinda-kunesha-icyaha.html

  • Se wa Nicki Minaj yagonzwe ahita apfa #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi w’umunyamerika, Nicki Minaj ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se, Robert Maraj yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka mu mpera z’icyumweu gishize.

    Robert Miraj yaguye mu mpanuka y’imodoka yabaye ku wa Gatanu muri New York, akaba yaragonzwe n’umuntu utaramenyekana aho yahise yiruka.

    Yahise yirukankanwa ku bitaro ariko bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 ahita yitaba Imana.

    Robert Miraj yitabye Imana ku myaka 64. Polisi yo muri New York ikaba ikomeje iperereza kuri uyu muntu wagonze se wa Nicki Minaj.

    Se wa Nicki Minaj yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/se-wa-nicki-minaj-yagonzwe-ahita-apfa