Blog

  • Imwe mu mpunzi ziheruka kugezwa mu Rwanda zivanywe muri Libya yapfuye –

    Uyu musore kimwe na bagenzi be baba mu Nkambi y’Impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yabwiye IGIHE koko ko uwo musore yitabye Imana bakaba bagikurikirana ngo bamenye icyo yazize.

    Yagize ati “Amakuru yuko iyo mpunzi yitabye Imana ni byo, ariko ntiturashobora kumenya icyo yazize, niba ari urupfu rutunguranye cyangwa se rusanzwe, cyangwa niba ari uburwayi.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukurikirana kugira ngo hamenyekane icyo uyu musore yazize.

    Ku kijyanye no kuba uyu musore yaba yiyahuye, Kayumba yavuze ko byose bizava mu iperereza ryatangiye gukorwa na RIB. Yasobanuye ko na bo babyumvise ariko ko nta gihamya ifatika bafite ahubwo hazategerezwa iperereza.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 515 zaturutse muri Libya zikaba zaraje mu byiciro bitanu guhera mu mwaka wa 2019, bose baba mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Bamwe muri izi mpunzi bamaze kubona ibindi bihugu bibakira byo ku Mugabane w’u Burayi barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bagiye muri Canada, abandi 46 bagiye muri Norvège naho batanu berekeza mu Bufaransa.

    U Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwakira izi mpunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi babagamo muri Libya aho abenshi bahageze bashaka inzira yabageza i Burayi mu bihugu bikize, muri Libya ntibahagiriye amahirwe kuko batangiye gutotezwa n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo.

    Abandi batangiye gucuruzwa mu buryo bubabaje maze u Rwanda rwiyemeza kwakira izi mpunzi mu rwego rwo kuzifasha kubaho mu buzima bwiza buzira iyicarubozo, ababonye ibihugu bibakira by’i Burayi bemererwa kugenda bakajya kubituramo.

    Inkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira bavuye muri Libya mu bihe bitandukanye

  • Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga kawa –

    Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga Kawa, IACO, risanzwe rigira umuyobozi waryo buri mwaka w’ingengo y’Imari [aba ari Minisitiri w’Ubuhinzi], kuri ubu u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo Minisitiri Mukeshimana yahererekanyije ububasha n’Umunye-Ghana, Dr. Owusu Afriyie Akoto.

    Iri huriro ryashinzwe mu 1996, ritangirana n’ibihugu 11 kuri ubu ribarizwamo ibihugu bigera kuri 25 bihinga bikanatunganya kawa birimo n’u Rwanda.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bihinga kandi bikanatunganya kawa nziza ifite umwihariko w’uburyohe bukundwa n’amahanga.

    Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’Ibikomoka ku buhinzi (NAEB), igaragaza ko mu Rwanda imiryango 400 000 itunzwe n’ubuhinzi bwa kawa.

    Ku mwaka nibura u Rwanda rweza toni 16 000 kugeza kuri toni 21 000. Kawa ihingwa ku buso bungana na hegitari 42 000 ziganjemo izo mu bice by’imisozi miremire.

    Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga kawa

    Minisitiri Mukeshimana ni we uyoboye IACO mu 2020/2021

  • Inkende zibye umwana wari umaze iminsi mike avutse zimuta mu mazi arapfa #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umukobwa yari amaze iminsi 8 gusa avutse ari kumwe n'impanga ye ariko ntiyagize amahirwe yo kubaho kuko izi nkende zabasanze iwabo muri Thanjavur Palace zirabatwara ariko uyu umwe ziza kumuta mu mazi ahita apfa.

    Izi nkende zaciye mu rihumye umubyeyi w'aba bana zirabiba ahita avuza induru abaturage barazikurikira ku bisenge by'inzu barokora umwe ariko undi we inyamaswa imwe imuta mu mazi iri guhunga arapfa.

    Ikinyamakuru India Today cyavuze ko izi nkende zibye aba bana zibasanze mu rugo iwabo baryamye ku buriri bwabo.

    Iki kinyamakuru cyagize kiti 'Nyina w'aba bana, Buvaneswari,yemeje ko izi nkende zinjiye mu nzu ye zifata aba bana basinziriye kuwa Gatandatu.

    Buvaneswari yavuze ko yatunguwe no kubona izi nkende ku gisenge cy'inzu ahita atangira kuvuza induru.Yaje kubura abana be bari baryamye ahita atabaza abaturanyi barahurura biruka kuri izi nkende babona umwana umwe ku gisenge cy'inzu.

    Hashize umwanya munini baje kubona undi mwana mu mazi ari hafi y'inzu y'uyu mugore.Abaganga bahise bahagera bemeza ko uyu mwana yapfuye.

    Umuyobozi wa polisi muri Thanjavur, Inspector S Chandramohan yabwiye The Times India ati 'Tukimara kumenya ibyabaye twahise tujya muri ako gace gushaka umwana wa kabiri.

    Twaje kumusanga mu cyuzi cy'urwo rugo.Twahise twohereza umurambo w'uwo mwana mu bitaro bya Leta.'

    Si ubwa mbere humvikanye inkuru y'inkende zibye umwana mu Buhinde kuko mu myaka 2 ishize hari iyibye umwana nabwo aboneka yapfuye,zamukomerekeje cyane.

    Uyu mwana wari umaze iminsi 16 avutse,inkende zamwibye nyina mu gace kitwa Talabasta mu burasirazuba bw'ubuhinde ashakishwa na polisi n'abaturage ibihumbi 2000 bo muri ako gace.a

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/inkende-zibye-umwana-wari-umaze-iminsi-mike-avutse-zimuta-mu-mazi-arapfa

  • Yarekuwe muri Gereza ku myaka 83 yarayinjiyemo afite imyaka 15 gusa! #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ufite agahigo k'maze imyaka myinshi muri gereza muri US nyuma yo gufungwa afite imyaka 15 ahamwe n'imyaha by'ubwicanyi byo ku rwego rwa mbere mu mwaka wa 1953.

    Bwana Ligona yari mu gatsiko k'amabandi y'ingimbi yahoraga yasinze ndetse atunzwe no kwiba ndetse yafunzwe nyuma y'aho we na bagenzi be bagiye kwiba I Philadelphia bica abantu 2 batera ibyuma abandi 6.

    Icyo gihe,Ligon yahamwe n'icyaha yemera ko yari kumwe n'ibi bisambo ariko nta muntu n'umwe yishe byatumye akatirwa igihano cya burundu.

    Uyu mugabo akimara gusohoka yabwiye ikinyamakuru Philadelphia Inquirer ati 'Ndi kureba imiturirwa miremire cyane.Byose ni bishya kuri njye.'

    Mu mwaka wa 2016 nibwo urukiko rw'ikirenga rwagabanyije igifungo cya burundu cya Ligon bukigira imyaka 35 ruvuga ko gufunga burundu abana bato ari ubugome bw'indengakamere.

    Uyu mugabo yanze guhita asohoka kubera ko atakunze umwanzuro w'urukiko wo kujya yitaba buri gihe umucamanza avuga ko azasohoka gereza ari uko afite ubwigenge busesuye.

    Ligon n'umwavoka we Bradley Bridge wamuburaniye guhera 2006 bakomeje kurwana inkundura ngo asohoke,kugeza ubwo ubucamanza bwemeye ko bategereza iminsi 90.

    Iyi minsi yarangiye kuwa kane w'icyumweru gishize,uyu mugabo asohoka mu kumba ke ko muri gereza yabayemo imyaka 68.

    Uyu mugabo abajijwe impamvu yanze kujya yitaba yagize ati 'Nkunda ubwisanzure.Iyo usabwe guhora witaba umucamanza,ntabwo uba wemerewe gusohoka umujyi udasabye uruhushya,ntabwo ubwo aribwo bwigenge nashakaga.

    Ligon yavukiye mu mirima i Alabama,ava mu ishuri ageze mu wa 3.Ababyeyi be bagerageje kumushyira mu ishuri I Philadelphia ubwo yari afite imyaka 13,ariko byaranze kugeza nubwo afungwa atazi no gusoma.

    Muri gereza nimo yigiye gusoma ndetse yiga n'imyuga ari nako abivanga no kwitoza gutera amakofe no kwiga igisirikare kugira ngo bwire.

    Ligon yavuze ko yababajwe no kuba atarigeze abona abagize umuryango we baza kumwakira ubwo yari arekuwe.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yarekuwe-muri-gereza-ku-myaka-83-yarayinjiyemo-afite-imyaka-15-gusa

  • Yari ahitanwe n'impeta yambitse igitsina cye ngo kibe kinini azemeze umukunzi kuri Saint Valentin #rwanda #RwOT

    Icyakora ibyo yashakaga ntibyagezweho ndetse nako kabariro ntiyagateye kuko umunsi nyirizina yari yiteguye wamusanze mu bitaro arembye nyuma yo gushyira impeta y'icyuma ku gitsina cye ngo kibe kinini.

    Uyu mugabo uzwi nka Romeo utuye Bangkok mu gihugu cya Thailand,yari amaze iminsi 2 yambaye iyi mpeta y'icyuma ariko ku munsi wa 3 ibintu byabaye bibi cyane igitsina cye kizamo uburibwe arababara cyane hafi no gupfa.

    Uyu mugabo yabwiye muganga we ko impamvu yakoze ibyo yashakaga kuzemeza umugore bateretanaga wari wamwemereye ko bazatera akabariro kuri iki cyumweru cyabayeho umunsi w'abakundanye uzwi nka Saint Valentin.

    Uyu mugabo yari yabwiwe ko iyi mpeta ituma amaraso aba menshi mu gitsina kikaba kinini ariyo mpamvu yahise ayigura arayambara.

    Uyu mugabo yafashe iyi mpeta ya santimetero 3 ayinjiza mu gitsina cye ayihatiriza kuko ngo yari yagisize amavuto ngo inyerere ariko ibyamubayeho nyuma byatumye agana ibitaro.

    Uyu mugabo yavuze ko ku munsi wakurikiye kwambara iyi mpeta,yatangiye kumva uburibwe ashaka gukuramo iyi mpeta ariko asanga amazi si yayandi ahebera urwaje.

    Kuwa Gatandatu nyuma ya saa sita nibwo yahamagaye ubutabazi bwibanze ngo bamufashe gukuramo iyi mpeta ariko yari yakererewe.

    Yagize ati 'Nagize ubwoba ko abaganga bashobora kumbwira ko kugira ngo bayikuremo barabanza gukata igitsina.Yakanzi igitsina cyanjye hafi no kugituritsa.'

    Uyu mugabo yajyanwe kwa muganga mu mujyi wa Thai biba ngombwa ko abaganga bitabaza ibikoresho bidasanzwe ngo bakuremo iyi mpeta ndetse amafoto bari kuyikata bakoresheje amapensi yashyizwe hanze.

    Abaganga bamaze isaha yose barwana n'iyi mpeta yari ku gitsina cya Romeo barangije bamuha ibinini bimugabanyiriza uburibwe arataha.

    Muganga Winai Pong yagize ati 'Ibi ntabwo twari tubimenyereye ahubwo twafashaga abantu impeta zabaga zaheze mu rutoki.Twatunguwe no kubona umugabo aje impeta yaheze mu gitsina.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yari-ahitanwe-n-impeta-yari-yashyize-ku-gitsina-cye-kugira-ngo-kibe-kinini

  • Uburyo umukinnyi yarenguye umupira warenze akoresheje ubuhanga bwaciye ibintu [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunya Iran witwa Nader Mohammadi yatumye abafana bacika ururondogoro kubera uburyo yikaraze mu kirere akarengura umupira wari warenze mu buryo budasanzwe.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 23 yabikoze mu mukino ikipe ye ya Pakyan yatsinzwemo igitego 1-0 na Persepolis muri Persian Gulf Pro League.

    Uyu mukinnyi wari mu kibuga hagati yikaraze arengura uyu mupira n'amaboko ugera kure byatumye umunyezamu witwa Hamed Lak awushyira muri koloneri kuko wari ufite imbaraga.

    Icyakora ubu buhanga bwe ntibwafashije ikipe ye kuko yatsinzwe umukino bituma iguma ku mwanya wa 11 muri shampiyona.

    Ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amafoto y'ukuntu uyu mukinnyi yakoze aka gashya katamenyerewe.

    Umwe mu babibonye yagize ati 'Umwami Delap [wakinnye muri Stoke mu Bwongereza] ntiyabikoze.mbega uku kurengura.'

    Undi yahise avuga ati 'Ibaze aha ari muri Premier League.”

    Bamwe basezerereje abakinnyi ba Arsenal bavuga ko uku kurengura kwa Nader kurusha imipira bakatisha amaguru cyane ko inyinshi ipfa ubusa mu gihe uyu we yarenguriye n'amaboko kure akageza mu izamu.

    Uyu mukinnyi ntabwo ari ubwa mbere yari arenguye umupira ugateza ibibazo kandi ari kure kuko mu Ukuboza umwaka ushize yanaze umupira umunyezamu agerageza kuwukoraho uramucika ujya mu izamu.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uburyo-umukinnyi-yarenguye-umupira-warenze-akoresheje-ubuhanga-bwaciye-ibintu

  • Canal + muri gahunda yo kwerekana imikino yose ya UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Imikino iteganijwe kuri uyu wa kabiri ni uwa FC Barcelona izahura na Paris Saint-Germain ndetse na Leipzig FC izahura na Liverpool FC. Iyi mikino yombi ikazabera amasaha amwe ubwo iteganyijwe gutangira saa yine z’ijoro (22H00).

    Mu gihe iyi mikino izaba ikomeje ku wa gatatu, hateganyijwwe umukino hagati ya FC Porto n’ikipe ikomeye yo mu Butaliyani ya Juventus. Kuri uwo munsi kandi hari umukino uzahuza Sevilla FC na Dortmund ya BundesLiga.
    Sophie Tchatchoua, Umuyobozi wa CANAL+ Rwanda, yashimangiye ko Canal+ bakurikije uko iyi mikino y’aya marushanwa ikunzwe cyane ku isi hose ndetse n’ukuntu UEFA CL ikomeye cyane ku bakunzi b’umupira w’amaguru, biyemeje kwerekana iyi mikino kugeza irangiye. Yagize ati 'Canal + igiye kwerekana imikino yose ya UEFA Champions League, ikaba ari yo yonyine izerekana iyi mikino, mu karere, kandi mu rurimi rw’igifaransa. Ku bakunzi b’umupira w’amaguru na Champions League, bazashobora kureba iyi mikino kuri Canal + Sport 3.”

    Iyi shene ishobora kurebwa n’umuntu wese ufite ifatabuguzi rya ZAMUKA NA SIPORO igura amafaranga FRW 20,000 gusa.

    Tchatchoua Ati : 'Ntabwo ari ukwerekana ibirimo gusa, ahubwo ni n’uburyo iyi mikino itangazwa duharanira guha ibihe bitazibagirana kuri buri mukunzi wa ruhago. Usibye uburambe bw’imyaka igera kuri 36 mu gutangaza no kwerekana imipira , CANAL+ Ifite abanyamakuru bafite ubunararibonye n’ubuhanga mu bijyanye no kogeza imipira. '

    Umwaka ushize CANAL+ RWANDA yashyizeho uburyo 4 bwo kugura ifatabuguzi, harimo ‘Ikaze’ igura amafaranga 5000 ku kwezi, ‘Zamuka’ igura amafaranga 10,000, ‘Zamuka na Siporo’ iri ku amafaranga 20.000 ndetse na ‘Ubuki’ iri ku giciro cya FRW 30.000. Akarusho k’iyi nuko ifite amashene yose ya CANAL+.
    Buri fatabuguzi ryose rigizwe n’amashene 60 ya tereviziyo nyafurika, amaradiyo 50 yo muri Afrika, hamwe n’amashene 9 y’ino mu Rwanda .

    'Canal + ntabwo yerekana siporo gusa. Muri ibi bihe twugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, usanga abana bigira mu rugo , Canal + ifite amashene menshi bakigiraho urugero nka English Club. Hariho n’andi mashene atandukanye yerekana film z’uruhererekane z’urukundo ndetse n’izindi porogaramu nziza zitandukanye ' Tchatchoua.

    Decoder ya Canal + HD ubu igura amafaranga 10,000, kandi iherekejwe nibindi bikoresho birimo telekomande ndetse n’igisahani. Ariko, abafatabuguzi bashya kugirango barebe amashene mashya , bagomba kugura imwe muri izo abonema.

    Canal + kuri ubu ikorera mu bihugu birenga 75 byo muri Afurika, Aziya n’Uburayi. U Rwanda rufite amashene yarwo menshi kuri satelite ya CANAL+ kurusha ibindi bihugu bya Afurika, mu gihe Côte d’Ivoire iza ku isonga ku mugabane k’umubare w’abafatabuguzi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Canal-muri-gahunda-yo-kwerekana-imikino-yose-ya-UEFA-Champions-League

  • Muhanga: Abareganwa na Urayeneza bahakanye ibyaha bashinjwa – #rwanda #RwOT

    Urayeneza na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cya Jenoside ndetso no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera mu gihe bagenzi babo barimo Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel basabiwe gufungwa imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urubanza rw'aba bagabo rwabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga aho Urayeneza na bagenzi be bari muri Gereza ya Muhanga.

    Mu iburanisha Me Rwagatare Janvier na Me Mbera Ferdinand bombi bunganira Urayeneza ndetse n'abunganizi b'abandi bareganwa na we, bahawe umwanya wo kwisobanura ku bihano byasabiwe abakiliya bayo.

    Me Rwagatare wunganira Urayeneza yavuze ko uwo yunganira akwiye kuba umwere kuko ibimenyetso bitangwa n'Ubushinjacyaha bidakwiye gutuma umunzani ugaragaza ubutabera ucurama, ugaha ibihano uwo yunganira kuko ibiregwa umukiliya we bishingiye ku rwango afitiwe n'abantu ku giti cyabo kandi bafite icyo bakeneye kugeraho cyatuma kumufungisha.

    Ibi bivugwa na Me Rwagatare bishimangirwa na Me Mbera Ferdinand uvuga ko indishyi zisabwa n'aba baziregera zidakwiye kuko abazisaba badahuza n'imyirondoro yabo batanze mu Bugenzacyaha babazwa bwa mbere, bityo bakaba badakwiye indishyi bitewe n'uko itegeko rigena ko uregera indishyi agomba kwerekana impamvu zifatika, aba bakaba batazerekana neza.

    Aba bunganizi bavuze umukiliya wabo arengana kuko asanganywe imico myiza kuva na kera, bahera aho basaba urukiko ko habazwa Nshimiyimana Michel, akaba Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ariko akaba yarahoze ari umunyeshuri muri ESPAG – Gitwe mu 1993. Uyu ngo yabazwa ku myitwarire ye mbere ya Jenoside, agasobanura niba yarigeze agirira urwango Abatutsi.

    Mu bindi aba banyamategeko baheraho, bavuze ko ubutabera bukwiye kureba ku buhamya bushinjura umukiliya we aho Ubushinjacyaha bwavuze ko abamushinjura bose ari abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibi akaba atari ko bimeze.

    Rutaganda Dominique ufunganywe na Urayeneza na bagenzi be yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaheraho avuga ko atari guhisha amakuru y'uruhare rwa Urayeneza muri Jenoside.

    Me Nduwayo Jean de Dieu wunganira Rutaganda avuga ko imvugo z'abatangabumya zihindagurika, agasaba urukiko kuzareba neza ubuhamya bwatanzwe hagasuzumwa ukuri kwa nyako.

    Me Joseph Twagirayezu wunganira Nyakayiro Samuel, avuga ko umukiliya we abaregera indishyi batazikwiye kuko imibiri umunani yavanywe mu cyobo ishidikanywaho, agahera aho asaba ko habaho ikizamini cyo kureba amasano y'abakuwemo n'abasaba indishyi kuko imyirondoro batanga itandukanye n'ukuri, akanemeza ko bafite ibimenyetso bitari byo bigamije gufungisha abakiriya babo.

    Nsengiyaremye Elise ufunganywe na bagenzi be ukurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza amakuru mu Nkiko Gacaca, avuga ko atigeze aha amakuru Sibomana Aimable wabyemereye Ubushinjacyaha ko yambwiye Nsengiyaremye ko yabonye imibiri aho bacukuraga icyobo cyari giteganyirijwe amazi yagomba kuzakoreshwa mu bitaro.

    Munyampundu Léon alias Kinihira ukurikiranywe hamwe na bagenzi be banafunganywe, avuga ko yarezwe no muri Gacaca akaburana ariko akaba umwere, akavuga ko uwitwa Gashugi na Ephrem bivugwa ko bakuwe muri kiriya cyobo babeshyerwa, kuko aho baguye hazwi n'aho bashyinguye hazwi kandi hari n'abireze bakemera icyaha cyo kubica muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo amakuru yo kugwa ku bitaro akaba atazwi.

    Akomeza avuga ko aba bari kumubeshyera kuko bafite indonke bahawe bagamije kumufungisha.

    Me Uhoraho Prudence na Me Twagirayezu Joseph bunganira Munyampundu Léon, basabye urukiko ko umukiliya wabo akwiye kuba umwere kuko abatangabuhamya bashingirwaho n'Ubushinjacyaha bamwe muri bo bagiye bumvikana baciririkanywa ku mafaranga bagomba guhabwa kugira ngo bashinje abaregwa.

    Abaregera indishyi muri uru rubanza ni abantu 11, baregera miliyari 1,6 Frw. Urubanza ruzasubukurwa ku wa 11 Werurwe uyu mwaka.

    Urayeneza Gérard yasabiwe gufungwa burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abareganwa-na-urayeneza-bahakanye-ibyaha-bashinjwa

  • Minisitiri Shyaka Anastase yasabye inzego z’ibanze guca akajagari kagaragara mu masoko –

    Amasoko nka hamwe mu hantu hahurira abantu benshi, hashobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu buryo bworoshye, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yagennye ko azajya akorerwamo ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwayo mu rwego rwo kugira ngo abayakoreramo babone uko bahana umwanya hagati yabo.

    Nk’urugero, bamwe mu bakoreraga mu Isoko rya Ngara mu Murenge wa Bumbogo bacuruza ibicuruzwa bitarimo ibiribwa, boherejwe mu rya Eden riherereye mu Murenge wa Kinyinya, mu rwego rwo kurwanya akajagari n’ikwirakwira rya COVID-19.

    Abacuruzi bavuga ko kurwanya akajagari mu masoko byabafashije kwirinda COVID-19 no kunoza imikorere nk’uko babitangarije RBA.

    Umwe mu bacururiza mu Isoko rya Ngara mu Murenge wa Bumbogo yagize ati “Urabona ko gukora gutya turahanahana intera, urumva ko nta hantu twahurira kugira ngo twanduzanye COVID-19.”

    Mu bikorwa byo kwimura bamwe mu bakoreraga muri iryo soko boherezwa mu rya Eden, Minisitiri Shyaka, yavuze ko amasoko akwiye kwirinda gukorera mu kajagari kandi ko aba bacuruzi bazafashwa mu buryo butandukanye.

    Ati “Ubucuruzi buzakomeza ariko budakozwe mu kajagari, aka gasoko karatunganywa kamere neza. Abacuruzi bacururizaga aha, abenshi babonemo imyanya bakoreramo ibyo bacuruzaga bijyanye n’ibiribwa. Twamenye ko hari n’abakoreraga muri iri soko baturuka Kinyinya nabo twababoneye ahandi mu gasoko ka Kinyinya. Baratangira bacuruze kandi ba nyiri masoko batwemereye ko batanga uwo musanzu ko batangira gucuruza batishyura.”

    Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bacunga aya masoko, bemeza ko ari ingenzi kurwanya akajagari kakigaragara mu masoko atandukanye kandi bizeza aboherejwe mu isoko rishya ubufatanye.

    Inzego z’ibanze zirasabwa kugira uruhare mu guca akajagari

  • Muhanga: Abareganwa na Urayeneza bahakanye ibyaha bashinjwa –

    Urayeneza na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cya Jenoside ndetso no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera mu gihe bagenzi babo barimo Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel basabiwe gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urubanza rw’aba bagabo rwabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga aho Urayeneza na bagenzi be bari muri Gereza ya Muhanga.

    Mu iburanisha Me Rwagatare Janvier na Me Mbera Ferdinand bombi bunganira Urayeneza ndetse n’abunganizi b’abandi bareganwa na we, bahawe umwanya wo kwisobanura ku bihano byasabiwe abakiliya bayo.

    Me Rwagatare wunganira Urayeneza yavuze ko uwo yunganira akwiye kuba umwere kuko ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha bidakwiye gutuma umunzani ugaragaza ubutabera ucurama, ugaha ibihano uwo yunganira kuko ibiregwa umukiliya we bishingiye ku rwango afitiwe n’abantu ku giti cyabo kandi bafite icyo bakeneye kugeraho cyatuma kumufungisha.

    Ibi bivugwa na Me Rwagatare bishimangirwa na Me Mbera Ferdinand uvuga ko indishyi zisabwa n’aba baziregera zidakwiye kuko abazisaba badahuza n’imyirondoro yabo batanze mu Bugenzacyaha babazwa bwa mbere, bityo bakaba badakwiye indishyi bitewe n’uko itegeko rigena ko uregera indishyi agomba kwerekana impamvu zifatika, aba bakaba batazerekana neza.

    Aba bunganizi bavuze umukiliya wabo arengana kuko asanganywe imico myiza kuva na kera, bahera aho basaba urukiko ko habazwa Nshimiyimana Michel, akaba Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ariko akaba yarahoze ari umunyeshuri muri ESPAG – Gitwe mu 1993. Uyu ngo yabazwa ku myitwarire ye mbere ya Jenoside, agasobanura niba yarigeze agirira urwango Abatutsi.

    Mu bindi aba banyamategeko baheraho, bavuze ko ubutabera bukwiye kureba ku buhamya bushinjura umukiliya we aho Ubushinjacyaha bwavuze ko abamushinjura bose ari abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibi akaba atari ko bimeze.

    Rutaganda Dominique ufunganywe na Urayeneza na bagenzi be yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaheraho avuga ko atari guhisha amakuru y’uruhare rwa Urayeneza muri Jenoside.

    Me Nduwayo Jean de Dieu wunganira Rutaganda avuga ko imvugo z’abatangabumya zihindagurika, agasaba urukiko kuzareba neza ubuhamya bwatanzwe hagasuzumwa ukuri kwa nyako.

    Me Joseph Twagirayezu wunganira Nyakayiro Samuel, avuga ko umukiliya we abaregera indishyi batazikwiye kuko imibiri umunani yavanywe mu cyobo ishidikanywaho, agahera aho asaba ko habaho ikizamini cyo kureba amasano y’abakuwemo n’abasaba indishyi kuko imyirondoro batanga itandukanye n’ukuri, akanemeza ko bafite ibimenyetso bitari byo bigamije gufungisha abakiriya babo.

    Nsengiyaremye Elise ufunganywe na bagenzi be ukurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza amakuru mu Nkiko Gacaca, avuga ko atigeze aha amakuru Sibomana Aimable wabyemereye Ubushinjacyaha ko yambwiye Nsengiyaremye ko yabonye imibiri aho bacukuraga icyobo cyari giteganyirijwe amazi yagomba kuzakoreshwa mu bitaro.

    Munyampundu Léon alias Kinihira ukurikiranywe hamwe na bagenzi be banafunganywe, avuga ko yarezwe no muri Gacaca akaburana ariko akaba umwere, akavuga ko uwitwa Gashugi na Ephrem bivugwa ko bakuwe muri kiriya cyobo babeshyerwa, kuko aho baguye hazwi n’aho bashyinguye hazwi kandi hari n’abireze bakemera icyaha cyo kubica muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo amakuru yo kugwa ku bitaro akaba atazwi.

    Akomeza avuga ko aba bari kumubeshyera kuko bafite indonke bahawe bagamije kumufungisha.

    Me Uhoraho Prudence na Me Twagirayezu Joseph bunganira Munyampundu Léon, basabye urukiko ko umukiliya wabo akwiye kuba umwere kuko abatangabuhamya bashingirwaho n’Ubushinjacyaha bamwe muri bo bagiye bumvikana baciririkanywa ku mafaranga bagomba guhabwa kugira ngo bashinje abaregwa.

    Abaregera indishyi muri uru rubanza ni abantu 11, baregera miliyari 1,6 Frw. Urubanza ruzasubukurwa ku wa 11 Werurwe uyu mwaka.

    Urayeneza Gérard yasabiwe gufungwa burundu