Blog

  • Gukemura ikibazo cya Covid-19 byoroshye kuru… – #rwanda #RwOT

    'Igabanwa ry'ihumanwa ry'ikirere nirigerwaho ni cyo gikorwa gihambaye ikiremwamuntu kizaba gikoze gihambaye mu mateka y'Isi'. Ibi ni ibyatangajwe na Bill Gates. Uyu munshoramali avuga ko ikibazo cya Covid-19 cyoroshye cyane ugeranije n'ihumana ry'ikirere.

    Uyu mugabo yatangaje imibare igera kuri 2 aho avuga ko buri wese utuye ku Isi agomba kuba ayizi, iyo mibare ni Miliyari 51 na o. Uyu mushoramali avuga ko iyi mibare isobanuye ko nibura ibicupa bya Gaze bigera kuri miliyari 51 byoherezwa mu kirere bigomba kugabanuka bikagera kuri 0.

    Bwana Bill Gates avuga ko nta bundi buryo bwo kugabanya iyi myuka ihumanya ikirere uretse gutera ibiti byinshi bikajya bisohora imyuka mizima noneho bigakoresha iyi mibi (Carbon dioxide).

    Bwana Gates ahamya ko ibi bijyanye no gutera ibiti bizakora ku kigero cya 70% naho 30%  ikazakurwaho no kwimakaza gukoresha ibicanwa bishingiye ku mashanyaraza abyarwa n'izuba ndetse n'abyarwa n'amazi.


    Bill Gates avuga ko uyu mushinga wo gushaka ubusugire bw'ikirere ugoranye kuwukora mu gihe za Leta z'ibihugu zitabigiramo uruhari ndetse inzira imwe yo kubikora ni ukongera ibiciro ku bicanwa bitumura imyotsi mu kirere cyane cyane iby'imodoka. Ati 'Ntabwo ubu uri kubona uburibwe uri guteza mu gihe uri kohereza ibyuka bihumanya mu kirere”.

    Uyu mushoramali akaba na nyiri Microsoft, magingo aya arabarirwa umutungo ufite agaciro ka Miliyari $124. Ku bwe avuga ko ababajwe n'ahantu habi ikiremwamuntu kiri kwerekeza akanavuga ko ari bimwe mu bimuraje ishinga kugira icyo yakora binyuze mu kigo cy'ubugiraneza cye yashinze.

    Iyo havuzwe icyorezo cya Covid-19 hari benshi bahita bagendera ku bihuha bakavuga ko ariwe nyirabayazana ndetse ko afite n'inyungu zibyihishe inyuma harimo no gukoresha inkingo z'iki cyorezo mu gukwirakwiza utwuma nkurura makuru tuzaterwa mu bantu akabona uko azajya abagenga.

    Gusa ibi byose ababivuga ni abakwiza ibihuha nta gihamya n'imwe baba bafite kuko inzego zibishinzwe harimo n'Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ntacyo zivuga kuri iyi ngingo, gusa risaba abatuye Isi kwirinda icyorezo hagendewe ku mabwiriza atangwa kuko benshi mw'iyi minsi bari kukitwaza bakabeshya. 

    Icyakora mbere y’uko Covid-19 yaduka, Bill Gates yakunze kugira inama abatuye isi y’uko hagiye kuza icyorezo kizahangayikisha Isi, ndetse n’umugore we aherutse gutangaza ko iki cyorezo kitaraza babashije kwibikira ibiryo bihagije.

    Iyo Bill Gates abajijwe ibijyanye no kuba icyorezo cya covid-19 waba ari umushinga we ndetse agamijwe kugenga abatuye Isi, asubiza agira ati 'Kubera iki nashaka kugenga abatuye Isi? Urazi ntabwo ndajwe ishinga no kumenya amakuru y’ahazaza ha muntu'. Ibi yabitangarije ikinyamakuru cya BBC dukesha iyi nkuru. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103109/gukemura-ikibazo-cya-covid-19-byoroshye-kurusha-icyihindagurika-ryikirere-bill-gates-arasa-103109.html

  • Niba koko muyikunda nimuyishyigikire mu byiza… – #rwanda #RwOT

    Binyuze kuri shene ya Youtube ya Rayon Sports, Umuyobozi w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko umukunzi nyawe wa Rayon Sports atari uyikunda yatsinze kuko no gutsindwa bibaho, ahubwo ari ubana nayo mu byiza no mu bibi.

    Uyu muyobozi yatangaje ibi mu gihe ikipe ifite ibibazo by’amikoro, haba mu guhemba abakozi bayo ndetse no kugwatura imodoka yayo yaheze mu Kagera Ltd.

    Yagize ati”Umukunzi atandukanye n’umufana. Umuntu afana ikipe kubera yamushimishije ariko itamushimishije ntayifana. Umukunzi abana nayo ibihe byose, haba mu ntsinzi ndetse akanamenya ko gutsindwa bibaho. Ndasaba abakunzi ba Rayon Sports yaba abari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, niba koko muyikunda, nimuyishyigikire mu byiza ndetse no mu bibi”.

    Iyi kipe kandi muri gahunda yo gushyira mu bikorwa intego z’icyerekezo 2030 ifite zikubiyemo kubaka Stade yayo bwite ndetse no kugira aho ikorera idakodesha, ikeneye ko buri mukunzi wayo agira umusanzu atanga kugira ngo bigerweho.

    Rayon Sports yakunze kurangwa n’ibibazo bitandukanye birimo iby’imiyoborere ndetse n’iby’ubukungu, aho byagiye biyikoma mu nkokora kenshi ndetse bikanagira uruhare rukomeye mu musaruro wayo.

    Komite nshya ya Rayon Sports iherutse gutorwa ifite akazi gakomeye ko guhangana n’ingaruka za COVID-19, cyane cyane ko aho iyi kipe yakuraga ubushobozi hamaze igihe hatayigaburira, Nko ku masitade ndetse no mu baterankunga batandukanye.

    Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi bayo kuyigoboka, haba mu byiza no mu bibi

    Shampiyona yasubitswe Rayon Sports imaze gukina umukino umwe gusa yanganyije na Rutsiro FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103119/niba-koko-muyikunda-nimuyishyigikire-mu-byiza-no-mu-bibi-perezida-wa-rayon-sports-103119.html

  • Umushoferi yambukije imodoka igishanga anyuze… – #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Mr Zhang, ukora akazi k’ubushoferi mu gace ka Yunnan mu Bushinwa, yerekanye ubuhanga budasanzwe bwo gutwara imodoka kuko yashoboye kwambutsa igishanga imodoka neza ayinyujije ku biti bibiri bahatambitse. Ibi biti ntabwo byari bifite umubyimba minini ndetse iyo ipine iza gutirimuka gato umushoferi yari guhita ahasiga ubuzima bwe.

    Image result for commercial vehicle

    Ni amashusho y’iminota ibiri yafatiwe ahitwa Kunming mu Majyepfo y’Intara ya Yunnan mu Bushinwa ashyirwa hanze na Lao Kun wayanyujije ku rubuga runyuzwaho amashusho menshi yo mu Bushinwa nk’uko bitangazwa na Daily Mail dukesha iyi nkuru.

    Nk’uko bigaragara muri aya mashusho, imodoka y’umweru yambutse iki kiraro inyuze ku biti bibiri, igitangaje yagendaga ikinyuma (Marche Arriere). Amakuru avuga ko uyu mushoferi yageze ku gishanga ashaka kwambuka maze avuga bakora ikiraro bagashyiraho ibiti bihari 2, byakozwe nawe abereka ubuhanga butigeze kuborwa n’undi muntu uwo ari we wese.

    Image result for commercial vehicle

    Abantu bashungeraga bavuza induru babuza umushoferi gukora ibyo yiyemeje, mu gihe umushoferi we yavugaga ko yiyizeye cyane nta kibazo. Abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Instagram bahise basamira hejuru ubu buhanga bw’uyu mushinwa basangiza abandi bantu aya mashusho.

    Image result for commercial vehicle

    Image result for commercial vehicle

    Mr Zhanga yakoze ibidasanzwe mu gutwara imodoka

    KANDA HANO UREBE UBURYO UYU MUSHOFERI YEREKANYE UBUHANGA BUHAMBAYE!

    Src: Dailymail

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103112/umushoferi-yambukije-imodoka-igishanga-anyuze-ku-kiraro-cyibiti-bibiri-2-numuntu-atatinyuk-103112.html

  • Idamange yakubise umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa – #rwanda #RwOT

    Idamange w'imyaka 42, amaze iminsi yumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu bikorwa bya politiki n'ibindi bitandukanye bigize ibyaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, nibwo Polisi y'Igihugu ifatanyije na RIB, bagiye gufata Idamange akorweho iperereza kuri ibi bikorwa bye bikekwa ko ari ibyaha.

    Itangazo rya Polisi y'Igihugu rivuga ko ubwo bari bagiye kumufata yagerageje gushaka kwanga gutabwa muri yombi, akubita umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

    Rikomeza rigira riti 'Ukekwaho ibyaha [Idamange] yagerageje kwanga gutabwa muri yombi nk'uko biteganywa n'amategeko, yakoresheje icupa arikubita umupolisi mu mutwe aramukomeretsa.'

    Polisi y'u Rwanda itangaza ko umupolisi wayo wakomerekejwe na Idamange yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kacyiru.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

    Inkuru bifitanye isano: Idamange yatawe muri yombi

    Idamange yakubise umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/idamange-yakubise-umupolisi-icupa-mu-mutwe-aramukomeretsa

  • Idamange yakubise umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa –

    Idamange w’imyaka 42, amaze iminsi yumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu bikorwa bya politiki n’ibindi bitandukanye bigize ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, nibwo Polisi y’Igihugu ifatanyije na RIB, bagiye gufata Idamange akorweho iperereza kuri ibi bikorwa bye bikekwa ko ari ibyaha.

    Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko ubwo bari bagiye kumufata yagerageje gushaka kwanga gutabwa muri yombi, akubita umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

    Rikomeza rigira riti “Ukekwaho ibyaha [Idamange] yagerageje kwanga gutabwa muri yombi nk’uko biteganywa n’amategeko, yakoresheje icupa arikubita umupolisi mu mutwe aramukomeretsa.”

    Polisi y’u Rwanda itangaza ko umupolisi wayo wakomerekejwe na Idamange yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kacyiru.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

    Inkuru bifitanye isano: Idamange yatawe muri yombi

    Idamange yakubise umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa

  • Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w'Ihuriro Nyafurika ry'Ibihugu bihinga kawa – #rwanda #RwOT

    Ihuriro Nyafurika ry'Ibihugu bihinga Kawa, IACO, risanzwe rigira umuyobozi waryo buri mwaka w'ingengo y'Imari [aba ari Minisitiri w'Ubuhinzi], kuri ubu u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo Minisitiri Mukeshimana yahererekanyije ububasha n'Umunye-Ghana, Dr. Owusu Afriyie Akoto.

    Iri huriro ryashinzwe mu 1996, ritangirana n'ibihugu 11 kuri ubu ribarizwamo ibihugu bigera kuri 25 bihinga bikanatunganya kawa birimo n'u Rwanda.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bihinga kandi bikanatunganya kawa nziza ifite umwihariko w'uburyohe bukundwa n'amahanga.

    Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w'Ibikomoka ku buhinzi (NAEB), igaragaza ko mu Rwanda imiryango 400 000 itunzwe n'ubuhinzi bwa kawa.

    Ku mwaka nibura u Rwanda rweza toni 16 000 kugeza kuri toni 21 000. Kawa ihingwa ku buso bungana na hegitari 42 000 ziganjemo izo mu bice by'imisozi miremire.

    Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w'Ihuriro Nyafurika ry'Ibihugu bihinga kawa

    Minisitiri Mukeshimana ni we uyoboye IACO mu 2020/2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mukeshimana-yagizwe-umuyobozi-w-ihuriro-nyafurika-ry-ibihugu-bihinga

  • Imwe mu mpunzi ziheruka kugezwa mu Rwanda zivanywe muri Libya yapfuye – #rwanda #RwOT

    Uyu musore kimwe na bagenzi be baba mu Nkambi y'Impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yabwiye IGIHE koko ko uwo musore yitabye Imana bakaba bagikurikirana ngo bamenye icyo yazize.

    Yagize ati 'Amakuru yuko iyo mpunzi yitabye Imana ni byo, ariko ntiturashobora kumenya icyo yazize, niba ari urupfu rutunguranye cyangwa se rusanzwe, cyangwa niba ari uburwayi.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukurikirana kugira ngo hamenyekane icyo uyu musore yazize.

    Ku kijyanye no kuba uyu musore yaba yiyahuye, Kayumba yavuze ko byose bizava mu iperereza ryatangiye gukorwa na RIB. Yasobanuye ko na bo babyumvise ariko ko nta gihamya ifatika bafite ahubwo hazategerezwa iperereza.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 515 zaturutse muri Libya zikaba zaraje mu byiciro bitanu guhera mu mwaka wa 2019, bose baba mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Bamwe muri izi mpunzi bamaze kubona ibindi bihugu bibakira byo ku Mugabane w'u Burayi barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bagiye muri Canada, abandi 46 bagiye muri Norvège naho batanu berekeza mu Bufaransa.

    U Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwakira izi mpunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi babagamo muri Libya aho abenshi bahageze bashaka inzira yabageza i Burayi mu bihugu bikize, muri Libya ntibahagiriye amahirwe kuko batangiye gutotezwa n'ibindi bikorwa by'iyicarubozo.

    Abandi batangiye gucuruzwa mu buryo bubabaje maze u Rwanda rwiyemeza kwakira izi mpunzi mu rwego rwo kuzifasha kubaho mu buzima bwiza buzira iyicarubozo, ababonye ibihugu bibakira by'i Burayi bemererwa kugenda bakajya kubituramo.

    Inkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira bavuye muri Libya mu bihe bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imwe-mu-mpunzi-ziheruka-kugezwa-mu-rwanda-zivanywe-muri-libya-yapfuye

  • Ibi nibyo bizakwereka ko uri mu rukundo nyakuri cyangwa urw'agahararo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema rutangaza ko hari ibintu bishobora kukwereka ko uri mu rukundo rw'agahararo(ruhutiyeho) cyangwa urw'ukuri nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    1.Mu rukundo nyarwo,habaho kuganira no kungurana ibitekerezo ku mishinga runaka ishobora kubateza imbere ndetse bakagira n'umwanya uhagije wo kuganira ku rukundo.

    2.Urukundo ruhutiyeho rurangwa akenshi n'utugambo tworoshye turyoshye tw'ubusabusa abantu barurimo babwirana ariko muri make ntamushinga cyangwa undi musaruro bigaragara ko wavamo.

    3.Urukundo nyarwo ntirugendera ku bintu runaka bidasanzwe bigaragara ku bakundana nk'ibyagaragaye hejuru, ahubwo iyo abakundana bari murukundo nyakuri bumva banyuzwe n'uko bari. Mu yandi magambo baba barimariranyemo.

    4.Urukundo ruhutiyeho rwibanda cyane ku bice bimwe na bimwe by'umubiri umuntu aba yarakundiye undi urugero: isura,ikimero,imigendere,inseko,kuberwa ubutunzi n'ibindi.

    5.Iyo urukundo nyarwo rugaragayemo agatotsi, abakundana ntibihutira gutandukana ahubwo bashobora no kumara igihe babyigaho bakazafata umwanzuro nyuma ndetse byanaba ngombwa bagakomezanya.

    6.Mu rukundo ruhutiyeho,iyo habayeho kutumvikana, abakundana bahita batandukana byihuse kuko buri wese aba yumva nta kibazo ko azabona abandi bameze nka we.

    7.Mu rukundo nyakuri,abakundana ntibafuhirana bya cyane ahubwo bahana akanya ko kuganira n'izindi nshuti n'abavandimwe. Uru rukundo nyakuri iyo urugenzemo neza, na za nshuti n'imiryango birabashyigikira.

    8.Urukundo ruhutiyeho rutuma umwe mu bakundana yica ku bandi bantu kuko aba yumva arangamiye umuntu umwe gusa kubera cya kintu amukurikiyeho, nyamara iyo amaze kukigeraho cyangwa bashwanye arabagarukira.

    9.Iyo mu rukundo ruhutiyeho habayeho kutumvikana ku mpande zombi zumva ko byazicikiyeho aho kureba icyakorwa mu gihe urukundo nyakurirwo rutegereza kandi rukihangana.

    10.Urukundo ruhutiyeho akenshi ruganisha ku mibonano mpuzabitsina mu gihe urukundo nyakuri rwereka abarurimo ko imibonano mpuzabitsinaatari cyo kimenyetso cyonyine kigaragaza abakundana.

    11.Urukundo ruhutiyeho rurafuha cyane (Jealous) ariko mu by'ukuri nuko haba hari inyungu idasanzwe abarukundana babi temo. Mu gihe hatabaho gufuha cyane ku bakundana urukundo nyarwo kuko bagirirana icyizere.

    12.Urukundo ruhutiyeho rurangwa nuko abakundana bishimira kuratira abandi ibyo bakoze (namusomye, twasohokanye,…) mu gihe abari mu rukundo nyakuri baraceceka abantu bakabibwirwa n'uko babyiboneye.

    N'ubwo urukundo ruhutiyeho rushobora gukura rukavamo urukundo nyarwo, ntirukunze kuramba kuko indamu abarukundana baba barutegerejeho baba bamaze kuzibona. Si byiza gukunda cyangwa gushakana n'umuntu kuko hari icyo umukurikiyeho cyaba umutungo, ubwiza n'ibindi, ahubwo wagakwiye kubikora kubera urukundo.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibi-nibyo-bizakwereka-ko-uri-mu-rukundo-nyakuri-cyangwa-urwagahararo/

  • Umuhanzi Rayvanny mu mazi abira kubera amashusho yagiye hanze asoma umwana w'umukobwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Rayvanny ntiyorohewe nyuma yo kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w'ejo wa Saint Valentin, arimo asomana n'umukobwa[umwana] w'umukunzi mushya wa Harmonize.

    Ibi byatumye benshi bagaya uyu muhanzi, kuko ngo uyu mukobwa akiri muto dore ko yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 5. Ndetse ibi bikaba bitanishimiwe n'umubyeyi w'uyu mukobwa ariwe Kajala. Ndetse kuri uyu wambere umuhanzi Harmonize uri mu rukundo na nyina w'uyu mukobwa, yandikiye ubutumwa burebure Rayvanny amugaya.

    Harmonize mu butumwa bwe yabwiye Rayvanny ko ibyo yakoze bitamushimishije na gato n'umubyeyi ufite umwana w'umukobwa( tubibutsa ko Harmonize nawe afite umwana muto w'umukobwa) ndetse anabaza Rayvanny ibyo yibazaga.

    Yagize ati ' Ese buriya wigeze utekereza kubafana bawe bangana nkuwo mukobwa uko bazabyakira nibabona iyi video washyize hanze? ese watekereje ko umaze gukomera kuburyo amategeko ya leta atakureba?

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-rayvanny-mu-mazi-abira-kubera-amashusho-yagiye-hanze-asoma-umwana-wumukobwa/

  • ESE KOKO MICHAEL JACKSON YAHANUYE KO ICYOREZO CYA COVID-19 KIZAHANGAYIKISHA ISI? #rwanda #RwOT

    Mu myaka 1996 ndetse no mu 1999, umwami w'injyana ya pop, yagaragaye cyane mu bitaramo ndetse no mu ruhame yambaye agapfukamunwa (face mask). Icyo gihe yavugaga ko ari kwirinda ndetse no gukangurira abafana be ko bagomba kwitega no kwirinda ibyorezo.

    Mu 1996, umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya Pop, MICHAEL Jackson yagaragaye mu Bwongereza yambaye agapfukamunwa, ubwo yari agiye kuririmba indirimbo ye yitwa 'the Earth song' mu irushanwa mpuzamahanga rya 'Brit Award.' Nkuko ikinyamakuru 'Associated Press kibivuga, Michael yongeye kugaragara yambaye uyu mwenda urinda imyanya y'ubuhumekero ko yakwinjirwa na virusi, mu 1999, ubwo yari agiye guhura n'itangazamakuru muri 'Munich Olympic stadium'. Yakomezaga kuvuga ko abantu bakwiye kwirinda kuko ibyorezo bishobora kubazahaza.

    'Sinshaka kurwara Matt, sinkeneye ko abafana bange bahungabana, mfite ibitaramo byinshi nteganya kujyamo. Ndi kuri iyi Si ku bw'impamvu, niyo mpamvu ijwi ryange ntareka ryangirika, ngomba kwitwararika kuko sinamenya abo mpura nabo n'ibyo mpura nabyo.' Ibi Michael Jackson, yabivugaga asubiza uwari umurinzi we Matt Fiddes. Icyo gihe yari amusabye gukuramo agapfukamunwa kuko ngo yumvaga kamubangamiye kandi ko biteye ipfunwe kuba bari kumwe yambaye agapfukamunwa.

    Matt Fiddes, yunzemo ati 'yari azi ko ibyorezo bihoraho. Yiyitagaho cyane kuko yahoraga ateganya ko hashobora kuza icyorezo kandi kigakwirakwira byihuse.' Ati ndabizi ko iki gihe iyo aba akiriho yari kubwira abantu, ati 'narabibabwiye'.'

    Michael Jackson, yatabarutse mu 2009 ubwo yari afite imyaka 50 y'amavuko. Uwari umurinzi we Matt Fiddes, kugeza n'ubu  ni icyamamare mu mikino njyarugamba nka Martial Art. Yabaye umurinzi w'ummwizerwa wa Michael Jackson igihe kirekire kuko bamaranye ikinyacumi cy'imyaka mu gihe yamurindaga.

     

    Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix.

     

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/15/ese-koko-michael-jackson-yahanuye-ko-icyorezo-cya-covid-19-kizahangayikisha-isi/