Blog

  • Rulindo: Gitifu yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwicanyi budaturutse ku bushake – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB w'umusigire, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Jean Claude Shabani yakoze iyi mpanuka ku wa 10 Gashyantare 2021 aho yagonze Hakorimana Justin w'imyaka 18 biza no kumuviramo urupfu.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko ku wa 11 Gashyantare Shabani yahise atabwa muri yombi, aho akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake.

    Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kiyanza. Kugeza ubu haracyakorwa iperereza na dosiye kugira ngo Shabani ashyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe.

    Shabani Jean Claude, aramutse ahamwe n'iki cyaha yahanwa n'ingingo ya 111 mu Gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, iteganya ko ahabwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu iri hagati y'ibihumbi 500Frw na miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-gitifu-wa-ntarabana-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-ubwicanyi

  • Inyeshyamba za ADF zishe abantu 16 barimo abasirikare ba Leta mu Ntara ya Ituri #rwanda #RwOT

    Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inyeshyamba za ADF zahitanye abantu 16, barimo abasilikali ba Leta batatu, mu ntara ya Ituri, mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'igihugu.

    Igitero cyabaye mu mudugudu witwa Ndalya, muri teritwari ya Irumu. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri ako karere ivuga ko inyeshyamba zishe abaturage 13 n'abasilikali batatu bo mu ngabo za leta. Naho umuvugizi w'igisilikali mu ntara ya Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yatangaje ko mu mirwano yakurikiye igitero bamaze gutabara, bivuganye abarwanyi bane b'inyeshyamba.

    Bose bavuga ko izo nyeshyamba ari iz'umutwe wa kislamu, ADF, Allied Demoratic Forces, ukomoka muri Uganda. Aba barwanyi bahungiye mu mashyamba, basiga basahuye abaturage, banatwitse urusengero rwa kiliziya gatulika rwa Ndalya.

    Mu cyumweru gishize nkuko VOA ibitangaza, ADF yishe abaturage icumi mu mudugudu wa Mwenda, muri teritwari ya Beni. ONU ivuga ko hagati y'ukwezi kwa kalindwi n'ukwa 12 mu mwaka ushize w'2020, ADF yishe abaturage hafi 470 muri teritwari za Beni, Irumu na Mambassa, zo mu ntara ya Ituri.

    ADF ni umwe mu mitwe y'inyeshyamba cyangwa ifite intwaro irenga ijana mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ariko ONU yemeza ko ari yo ikaze kurusha iyindi muri iki gihe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/inyeshyamba-za-adf-zishe-abantu-16-barimo-abasirikare-ba-leta-mu-ntara-ya-ituri/

  • Abaturage muri DR Congo I Butembo batangiye gukingirwa Ebola #rwanda #RwOT

    Mu gice cy'uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hatangiye igikorwa cy'ikingira ku banyagihugu nyuma y'aho icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri aka karere nkuko bivugwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO.

    Abategetsi muri DR Congo, batangaza ko abantu bane aribo bamaze kwandura iki cyorezo cya Ebola kuva cyongeye kugaragara kuwa 07 Gashyantare 2021 mu karere ka Butembo.

    Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS ritangaza ko abakozi bo mukigo cy'ubuzima muri ako karere habonetsemo umuntu umwe wa mbere wanduye aribo bahereyeho gukingira.

    Icyorezo cya Ebola muri DR Congo, byari byatangajwe ko kitakirangwa muri iki gihugu kuva mu kwezi kwa Gatandatu k'umwaka ushize wa 2020. Cyari kimaze kwica abantu 2,287 kuva mu mwaka wa 2018 ubwo cyadukaga.

    Doze zigera ku 8,000 z'urukingo rwa Ebola zari zasigaye igihe iki cyorezo byatangazwaga ko cyarangiye nizo zirimo guhabwa abaturage muri iki gihe nkuko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru. Ervebo, nirwo rukingo rwa Ebola rwemejwe bwa mbere n'ikigo cya Amerika gishinzwe iby'imiti n'ibiribwa( FDA) mu kwezi kwa Cumi na Kabiri kwa 2019.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abaturage-muri-dr-congo-i-butembo-batangiye-gukingirwa-ebola/

  • Idamange yakubise icupa mu mutwe umwe mu bapolisi bagiye kumufata #rwanda #RwOT

    Polisi yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwarirumaze gutangaza ko rwataye muri yombi uyu mugore wari umaze iminsi atambutsa ibiganiro kuri Youtube.

    Muri iri tangazo rya Polisi y’u Rwanda, ivuga ko uru rwego rwafatanyije na RIB kujya gufata uyu mugore aho atuye ahagana saa kumi z’umugoroba.

    Iri tangazo rigira riti 'Ukekwaho icyaha yakoresheje icupa mu gukomeretsa mu mutwe umwe mu bakozi wahise ajyanwa ku Bitaro by’Akarere ku Kacyiru kugira ngo yitabweho.'

    Muri iri tangazo rya Polisi, hagaragaramo ko Idamange akurikiranyweho ibyaha birimo kiriya cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda ariko hakazamo n’icyaha cyo kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko.

    Bishoboka ko azaakurikiranwaho iki cyo kurwanya inzego kubera kwanga gufatwa ahubwo agakubita icupa mu mutwe uriya mupolisi akamukomeretsa.

    Idamange yakunze kumvikana mu biganiro yatambutsaga kuri Youtube bigaruka cyane kuri Politiki ndetse n’ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ibiganiro atahwemye kubwirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ko imvugo akoresha muri biriya biganiro zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikaba ziteza n’imidugararo mu baturage.

    We yakunze kuvuga ko adashobora gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na we yamugizeho ingaruka mu gihe bamwe mu bayirokotse bamaze iminsi bavuga ko kabone n’ubwo waba uri umwe muri ariko udakwiye kuyihakana cyangwa kuyipfobya bityo ko uzabikora agomba kuzabiryozwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Idamange-yakubise-icupa-mu-mutwe-umwe-mu-bapolisi-bagiye-kumufata

  • Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports ntibishimiye ubufasha bw’ibihumbi 30 bahawe n’ikipe yabo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ihagaritse amasezerano y’abakozi, ikipe ya Kiyovu Sports iherutse gutanga ubufasha ku bakinnyi aho bagenewe ibihumbi 30, ibintu bitabashimishije na gato.

    Tariki ya 11 Ukuboza 2020, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rihagarika shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 bitewe n’uko amwe mu makipe yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Corobavirus.

    Tariki ya 15 Mutarama 2021, Kiyovu Sports yahise ihagarika amasezerano y’abakinnyi aho babwiwe ko bazagaruka mu kazi shampiyona itangiye, ariko bizeje abakinnyi ko bazagumya kubafasha.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare, Kiyovu Sports yahaye abakinnyi bayo icyiciro cya mbere cy’ubufasha, bakaba baragenewe amafaranga angana n’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Bamwe mu bakinnyi bakaba batarashimishijwe n’aya mafaranga bahawe kuko nta kintu yabafasha dore atanakwishyura inzu babamo byibuze n’ukwezi.

    Umwe yabwiye ISIMBI ati“ngo baradufashije? Ibihumbi 30 se wowe yakumarira iki? Hari uba mu nzu yayo mafaranga byibuze se ngo tuvuge ko ari yo bishyuye? Hari abafite imiryango icyo nacyo bakwiye kukimenya.”

    Undi mu baganiriye na ISIMBI yavuze ko yanze ko byafatwa nk’agasuzuguro n’aho ntayo yari kwemera.

    Kugeza ubu ntabwo bizwi igihe shampiyona izagarukira, ku munsi w’ejo Minisiteri ya Siporo yagiranye inama n’amafederasiyo arimo na FERWAFA baganira ku buryo ibikorwa by’imikino byakongera gusubukurwa.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-ba-kiyovu-sports-ntibishimiye-ubufasha-bw-ibihumbi-30-bahawe-n-ikipe-yabo

  • Ese birakwiye ko abafana birukana umutoza? Ubundi uburenganzira bwabo ku ikipe bugarukira he? #rwanda #RwOT

    Sinjye wavuze ko umufana ari umukinnyi wa 12! Niko twakuze tubisanga ariko iyo urebye usanga ari byo, ahanini biterwa n’umurindi wabo muri Stade bashyigikiye ikipe bihebeye, bigashyira igitutu n’igihunga ku wo bahanganye, ese bafite uburenganzira bwo kwirukana umutoza? Ese hari aho ubundi byabaye? None se ubundi ubushobozi bwabo ku ikipe buhera he bukagarukira he?'

    Iyo ikipe idatsinda byose abafana bazabiryoza umutoza kabone n’iyo haba hari ibitagenda neza bimubangamira mu kazi ke, kimwe n’uko mu gihe itsinda asingizwa.

    Ni kenshi abafana iyo ikipe yabo idatsinda batangiza ubukurangamba bwo kwirukana umutoza bavuga ko adashoboye rimwe na rimwe bigashyira igitutu ku buyobozi bukamusezerera bashingiye ku byifuzo by’abafana kandi nyamara bo bari bakinamufitiye icyizere, hari n’igihe yisezerera kubera abafana, icyo gihe nibo baba bamwirukanye.

    Muri iyi nkuru ISIMBI iragaruka ku bushobozi abafana bafite mu makipe bihebeye, aho turi bwiyambaze bamwe mu nararibonye muri ruhago mu Rwanda bakadufasha kumva akamaro nyako k’umufana mu ikipe, turifashisha kandi ingero zimwe na zimwe zo mu Rwanda no hanze yarwo.

    Si amakipe yose ajyaho igitutu cy’abafana, biterwa n’ikipe iyo ari yo n’abafana ifite uko bangana, dufashe urugero mu Rwanda, ikipe nka Police FC cyangwa AS Kigali biragoye kuvuga ko umutoza yirukanwe kubera abafana, ahubwo usanga ubuyobozi ari bwo bufata umwanzuro bitewe n’umusaruro we yatanze bukaba bwamusezerera, aha bitandukanye nko ku ikipe nka Rayon Sports.

    Ese hari aho umutoza yirukanywe n’abafana?

    Ntabwo umufana azasinya ku rwandiko rwirukana umutoza, ariko ubukangurambaga bakora bagaragaza ko badakeneye umutoza akenshi bishyira igitutu kuri we no ku buyobozi bukaba bwamusezerera n’iyo bwo bukimufitiye icyizere.

    Dufashe urugero nko kuri campaign[ubukangurambaga] bwiswe 'WENGER OUT’ kwanga kugura amatike y’umwaka(seasonal ticket) muri Arsenal, iki ni kimwe mu byatumye uyu mutoza atandukana n’iyi kipe kandi ubuyobozi bwa Arsenal bwo bwari bukimufitiye icyizere.

    Arsene Wenger yagizwe umutoza wa Arsenal kuva mu 1996 asezera muri 2018 ahanini byatewe n’igitutu cy’abafana batabonaga ibikombe, ni nyuma y’ibikombe 3 bya Premier League na 7 bya FA Cup yabahesheje hagati ya 1998 na 2017.

    Ubukangurambaga bwo bwa #WENGEROUT ni kimwe mu byatumye ava muri Arsenal

    Byageze aho abafana batangiza ubukangurambaga 'WENGER OUT’, bwakwirakwiye ahantu hose, bakinjira muri Stade bafite ibyapa, ku mbuga nkoranyambaga hari Hash Tag ya #wengerout, byavuye mu Bwongereza bikwirakwira Isi yose ibi byashyize igitutu kuri uyu mutoza wari umaze imyaka 22 atoza Arsenal ndetse agifitiwe icyizere n’ubuyobozi, yahise afata umwnazuro wo gutangaza ko nyuma y’umwaka w’imikino 2017-2018(yarimo atoza) ko azahita atandukana na Arsenal, icyemezo cyishimiwe n’abakunzi ba Arsenal.

    Tugarutse mu Rwanda muri 2010 abafana ba Rayon Sports biyirukaniye umutoza Kayiranga Jean Baptiste ubwo bamuteraga inkari kubera kubura umusaruro, uyu mutoza akaba yarahise asezera akazi nyuma yo kunanirwa kwihanganira ibyo yakorewe n’abafana.

    Muri 2019, APR FC yatandukanye n’umutoza Zlatko Krmpotic wari wasinye umwaka ariko akahamara amezi 6 gusa, ni nyuma yo kutitwara neza abafana bagatangira gusaba ko yirukanwa, na we yaje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko na we adakunda abafana b’iyii kipe we icyo areba ari akazi ke. Nyuma ubuyobozi bwa APR FC bwaje kumwirukana.

    Kayiranga Jean Baptiste yigeze gusezera muri Rayon Sports kubera abafana

    Paul Muvunyi wabaye perezida wa Rayon Sports ahamya ko ibibazo nk’ibyo bagiye bahura nabyo ariko abona bidakwiye ko umufana yivanga mu mikorere y’ikipe cyangwa yirukana umutoza kuko burya n’abafana bagira aho baba bagomba kugarukira.

    Yagize ati'komite igira ibyo isabwa n’abafana bakagira ibyo basabwa, niyo mpamvu umutoza abazwa komite, niyo yicara ikareba uwukenewe, no kugenda rero hari abagenda kuko badashoboye, hari abagenda kubera kudahembwa, hari abagenda kubera ko abo bafana babatesheje umutwe.'

    Akomeza avuga ko aho uburenganzira bwabo bugarukira ari ukuba bativanga mu mikorere ya komite n’ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

    'Ni nabyo twakoze, abantu barakubwiraga ngo dufite abafana benshi mu gihugu, ese benshi bangahe, turavuga ngo bajye mu matsinda(Fan Clubs), intego yazo kwari ukugira ngo agenzurwe yaba mu gutanga umusanzu, mu kuganira ku bibazo by’ikipe(…) zarakoze ariko mu gukora kwazo ntaho zivanga mu mibereho y’ikipe umunsi ku munsi yaba mu bakinnyi no mu batoza, ku buryo hagize n’ukosa umuntu amenya aho amubariza.' Paul Muvunyi

    Yakomeje avuga ko bibaho ariko na none ko bitagakwiye ko umutoza yirukanwa n’abafana kuko hari igihe hangirika byinshi.

    Ati'bibaho rwose ko umutoza na komite iba ikimufitiye icyizere ariko akirukanwa n’abafana, ariko ntabwo byagakwiye ko abafana bamwirukana, kuko rimwe na rimwe bigora ubuyobozi bitewe n’amasezerano ye kuko hari ibyo baba bamugomba.Ni nayo mpamvu polisi iza ku kibuga, ibintu birimo amarangamutima hari igihe hangirika byinshi.'

    Umutoza akaba n’umusesenguzi wa B&B FM, Muhire Hassan avuga ko kuba umufana yagira uruhare mu kwirukana umutoza ahanini bishingira ku musaruro we kandi abantu bakwiye kumenya ko umufana ari umuntu ukomeye mu ikipe ari nayo mpamvu ibyifuzo bye bihabwa agaciro harimo no kuba bakwirukana umutoza mu gihe ikipe ititwara neza.

    Ati'Ibyo wakora mu buryo bumwe cyangwa ubundi, imbaraga z’abafana ni ikintu gikomeye, akenshi ibyo ikipe ikora ibikorera abafana. Niba abafana bavuze ngo ntabwo umutoza tumushaka ntabwo tumushaka, bashobora gukomeza guhuma amaso abafana ariko iyo bikomeje kuba bibi birangira umutoza batandukanye, icyo mugomba kumenya abafana ntabwo bazirikana niyo waba warakoze byiza bingana gute, baba bakeneye ibyishimo byako kanya.'

    'Ikipe ishobora gukora kugira ngo idatakaza ubucuruzi bwayo. Nka Wenger kugira ngo agende byatewe n’abantu bagera kuri 30% banze kugura amatike biriya byapa byo nta gihe batabimanitse. Babonye harimo igihombo baramurekura, izo rero ni za mbaraga za wa mufana.'

    Muhire Hassan kandi ahamya ko igihe cyose umutoza yahawe ibikenewe ariko ntiyitware neza, iyo abafana batangiye gusaba ngo yirukanwe ubuyobozi budatekereza kabiri, ni mu gihe iyo ubuyobozi buzi ko hari icyo butamuhaye ari bwo bugumya kumuryamaho birengagije ubusabe bw’abafana, ariko nabwo hari igihe kigera bakarushwa imbaraga.

    Yasobanuye kandi ko hari n’igihe umutoza atandukana n’ikipe kubera ibihe abantu bagakeka ko ari abafana kandi bitandukanye, nk’aho yatanze urugero kuri Klopp ajya kuva muri Dortmund byatewe n’uko hafi y’abakinnyi 11 babanzaga mu kibuga yari afite batandukanye n’ikipe, bataniye undi mushinga bazana abandi bashya, aragerageza biranga ari nabwo yasabye gutandukana na Dortmund.

    Paul Muvunyi avuga ko hari imirongo abafana baba batagomba kurenga

    Yemeza ko ibyo ikipe ikora byose iba ibikorera abafana ari nayo mpamvu bagomba kugira ijambo rikomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ese-birakwiye-ko-abafana-birukana-umutoza-ubundi-uburenganzira-bwabo-ku-ikipe-bugarukira-he

  • Hamenyekanye igihembo Nyakubahwa Perezida Kagame yemereye Ikipe y'igihugu #rwanda #RwOT

    Akayabo k'amafaranga angana na 4,500,000 rwf nicyo gihembo abakinnyi b'amavubi bahawe nyuma guhagararira neza u Rwanda mu mikino ya CHAN2020 bakagarukira muri 1/4 basezerewe na Guinéa ku gitego 1-0.

    ku i tariki ya 7 Mutarama nibwo Amavubi yasesekaye mu Rwanda yakirwa n'imbaga y'abanyarwanda benshi gusa nyuma y'iminsi mike bakiriwe byumwihariko na Nyakubahwa Umukuru w'Igihugu anabizeza ibihembo n'ubwo bitahise bitangazwa.
    Mu ijambo rye yagize ati 'Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo tuvugana na leta, turavuga ngo reka abakinnyi b'ikipe y'igihugu yacu, abatoza n'abandi babafasha mu bintu bitandukanye bya ngombwa na byo hari ibyo numvise FIFA igenera amakipe bidasobanutse cyane, ariko ubu biragenda bijya mu buryo. Nari nasabye ko natwe nka leta twashaka icyo tubagenera kirenze icyo'.
    Yakomeje kandi avuga ko Minisitiri wa Siporo azabibagezeho
    Ati'Ibyo Minisitiri arabibagezaho,no mu mikoro make yacu nk'igihugu ntabwo twabura bike dushobora gushimira abantu tukagira icyo tubaha, tugakomeza gutera imbere'.
    Kuri uyu wa mbere rero nibwo ibyo bihembo byamenyekanye bingana n'amafaranga 4,500,000 akaba aje asanga andi angana na 4,900,000 rwf y'agahimbaza musyi bari bemerewe.Ubwo yose hamwe ni amafaranga 9,400,000 rwf kuri buri mukinnyi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/15/hamenyekanye-igihembo-nyakubahwa-perezida-kagame-yemereye-ikipe-yigihugu/

  • Imvura nyinshi yasenye inzu zisaga 100 zo muri Kayonza na Kirehe yangiza n'imyaka myinshi #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru dukesha RBA abitangaza,hanangiritse hegitari 287 z'urutoki. Muri Nasho ni ha 135 na ho muri Kabare ni ha 152.

    Hangiritse n'ibigori mu cyanya cya Nasho ku buso bwa ha 82.

    Abasenyewe n'iyo mvura bacumbikiwe n'abaturage.

    Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) isaba abaturage kuzirika ibisenge by'inzu bigakomera ku nkuta cyane ko ibiza nk'imvura n'imiyaga ikaze bidateguza.

    Abaturage kandi bashishikarizwa gufata amazi y'imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega, n'ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y'imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n'ibindi bikorwa.

    Ikindi MINEMA igira inama abaturage yo gufata ubwishingizi bw'ubuhinzi, gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo; gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe; kurinda inzu gucengerwamo n'amazi (kuzihoma, gushyiraho fondasiyo, kurinda ko amazi yinjira mu nkuta….) no gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n'indi myanda.



    AMAFOTO: RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/imvura-nyinshi-yasenye-inzu-zisaga-100-zo-muri-kayonza-na-kirehe-yangiza-n

  • Abantu 141 banduye Covid-19 mu Rwanda hakira 333 mu gihe ntawe yahitanye #rwanda #RwOT

    Abakirwaye ni 2,120 mu gihe abarembye ari 10.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Amakuru aravuga ko kugeza ubu inkingo zigera ku 1000 zimaze gutangwa mu Rwanda, kandi izi nkingo zikaba zarabonetse binyuze mu masezerano igihugu cyagiranye n'abandi bafatanyabikorwa, aho kuba iziturutse muri gahunda zizwi nka Covax n'izindi zizatangwa muri gahunda y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Amakuru avuga ko inkingo zatanzwe ndetse zashize, aho zamaze guhabwa abakora mu nzego z'ubuzima bari mu byiciro by'ibanze bifite ibyago byo kwandura Covid-19.

    Izi nkingo zatanzwe ni izemejwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

    U Rwanda rwiteguye guhabwa izindi nkingo mu minsi ya vuba cyane, aho ku ikubitiro ruzakira inkingo za Pfizer-BioNTech zigera ku 102 960, zikazakurirwa n'inkingo ibihumbi 996 zakozwe na AstraZenica, bityo umubare wazo muri rusange ukagera kuri 1 098 960 zishobora gukingira abantu 549 480 kuko izi nkingo zombi ziterwa inshuro ebyiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Uretse abakora mu nzego z'ubuzima, biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abantu bari hejuru y'imyaka 65, abasanganywe indwara karande ndetse n'abandi bahura n'abantu benshi barimo abapolisi n'ibindi byiciro nk'ibyo.

    Miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) niyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

    Amakuru avuga ko inkingo zizatangwa muri gahunda ya Covax n'iy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zitaragera mu Rwanda, ariko gahunda ikaba iteganyijwe vuba, ndetse Minisiteri y'Ubuzima igatangaza ko ibintu byose byateguwe neza, birimo abazatanga inkingo, gahunda yo kuzikwirakwiza ndetse n'ibikoresho bizakenerwa muri rusange.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-141-banduye-covid-19-mu-rwanda-hakira-333-mu-gihe-ntawe-yahitanye

  • Idamange yakomerekeje umwe mu bapolisi bari bagiye kumuta muri yombi kubera ibyaha akekwaho #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021,kubera ibyaha akekwaho birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gusa yahohoteye umwe.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Madamu Idamange kubera ibyo atangaza ku rubuga rwa You Tube.Uyu mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ubwo inzego z'umutekano zajyaga guta muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne, uyu mugore yarwanyije abapolisi, agakubita umwe icupa mu mutwe ku buryo yakomeretse. Uwo mupolisi wakomeretse ari kwitabwaho mu bitaro bya Kacyiru.

    Mu itangazo Polisi yashyize hanze kuri uyu mugoroba, nuko ubwo IDAMANGE yafatwaga yakubise umupolisi icupa amukomeretsa mu mutwe,birangira uyu agiye kuvurirwa ku Bitaro bya Kacyiru.

    wPolisi yagize iti “Kuri uyu mugoroba wo kuwa 15 Gashyantare 2021 ahagana saa kumi,Polisi yahuje imbaraga na RIB mu guta muri yombi madamu Iryamugwiza kubera ibyaha bikomeye birimo guteza imvururu muri rubanda,yarwanyije kumufunga byemewe n'amategeko ndetse akomeretsa bikomeye umupolisi.

    Ukekwa yakoresheje icupa akomeretsa umutwe umupolisi wahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro by'akarere ka Kicukiro.”

    Idamange yari amaze iminsi agaragara kuri YouTube avuga amagambo benshi bamaganiye kure bamushinja gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guharabika ubutegetsi buriho mu Rwanda gusa we yagaragazaga ko atiteguye kubireka.

    Uyu mugore yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu byumweru bibiri bishize, kubera ibiganiro bye byumvikanagamo Imvugo zo kugumura rubanda.

    Idamange Iryamugwiza Yvonne uvuka mu Karere ka Kamonyi yatangiye ibi biganiro mu mpera z'ukwezi gushize bituma Abanyarwanda benshi barimo n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène n'uwa IBUKA bamwamagana

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/idamange-yatawe-muri-yombi-kubera-ibyaha-ibyaha-akekwaho