Blog

  • Umukecuru watwaye umugabo w'umukobwa we yagiye kubyara yikomye abamunenze #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo twabagejejeho inkuru y'umukobwa witwa Jess Aldridge wimyaka 24,wavuze ko uyu mama we yamutwaye umugabo we bari babyaranye kabiri witwa Ryan Shelton w'imyaka 29.

    Uyu mukobwa yavuze ko yibaniraga neza n'uyu mugabo we ariko ubwo yari atwite inda y'umwana wa kabiri nyina yamusabye ko baza kubana akamwitaho kugira ngo azabyare neza.

    Uyu mugore atwite yavuze ko yajyaga abona nyina ari gukururana n'umugabo we,yababaza ikijya mbere bakamubwira ko nta kiri hagati yabo.

    Madamu Jess Aldridge,yavuze ko yavuye kubyara mu kwezi gushize agarutse asanga nyina witwa Georgina n'uyu mugabo we bijyaniye kubana mu yindi nzu iri mu birometero birenga 30 uvuye aho bari batuye.

    Aba bombi bahise batangira kugaragaza umubano wabo kuri Facebook bandika bati 'turi mu rukundo.'

    Uyu mugabo wanze umukunzi we agashakana na nyina yabwiye ikinyamakuru The Sun ati 'Ntabwo nitaye ku byo abantu batekereza,ndi mu rukundo na Georgina ntabwo nitaye kubyo abantu bazi.

    Ibyo abantu bantekerezaho ntabwo bimbangamira.Nzi ibyabaye.Buri nkuru igira ibice bibiri kandi nzi ukuri kuri inyuma y'ibi.

    Ntabwo buri wese yakunda ibyabaye ariko ntawe bireba.Hari byinshi biri muri iyi nkuru benshi batazi ariko ibi nibyo nshaka kuvuga.'

    Icyakora,umuryango wa Georgina waramurakariye kubera gutwara umugabo w'umukobwa we ndetse bagiye bandika ku mbuga nkoranyambaga ko biteye isoni.'

    Kuri Valentine's Day,Madamu Georgina w'imyaka 44 yashyize hanze indabo yaguriye uyu mugabo yambuye umukobwa we,Ryan.

    Ryan wagurishaga ibice by'imodoka,asigaye yita uyu mugore we mushya ati 'Urakoze cyane mukunzi.'

    Umwe mu bagize umuryango wa Ryan yabwiye The Sun ati 'Biteye agahinda,buri wese yarumiwe.Ntabwo twari twiteze ko Georgina yasiga umugabo we agashakana n'umusore arusha imyaka 15.

    Jess yahemukiwe na Ryan bari bagiye kubyarana umwana wa kabiri wahise yishakira nyina nawe wataye umugabo we Eric w'imyaka 56.

    Ubwo Jess yatonganyaga nyina ko yamutwariye umugabo,yamusubije ati 'Nta ruhare tugira mu guhitamo abo dukunda.'

    Uyu Jess yabwiye The Sun ati 'Ndacyafite agahinda k'ukuntu batekereje kugenda bonyine bakansiga njyenyine ngo ndere abana babiri njyenyine.Ntabwo mbyumva,ndibaza ukuntu mama atigeze anansaba imbabazi.'

    Uyu mukecuru yabwiye The Sun ati 'Ibintu nk'ibi bibaho.Hanyuma yavuze ko ntacyo gusabira imbabazi gihari.

    Jess yari amaze imyaka 3 akundana na Ryan wacuruzaga ibice by'imodoka bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.

    Bakimara gukundana yahise ava mu kazi gaciriritse mbere y'uko babyarana umwana we wa mbere witwa Georgiana muri Nzeri 2019.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukecuru-watwaye-umugabo-w-umukobwa-we-yagiye-kubyara-yahaye-igisubizo

  • Musanze: Umuryango ufite abana batwikiwe mu nzu utewe impungenge n'abaturanyi – #rwanda #RwOT

    Ibi uyu muryango ubitangaje nyuma y'ubugizi bwa nabi ukeka ko wakorewe n'abaturanyi babo bakabatwikira abana babiri mu nzu, umwe akahasiga ubuzima undi agasigarana ubumuga bukomeye.

    Tariki ya 20 Gashyantare 2020, nibwo abagizi ba nabi bahengereye Sifa agiye hanze y'urugo rwe asize abana babiri mu nzu barimo uw'imyaka itatu n'igice n'uw'imwaka ibiri, bakamena ikirahuri cy'idirishya bagasukamo lisansi n'umuriro abana bombi bagahiramo umwe ahita apfa, undi akurizamo ubumuga.

    Uyu muryango wahise ukeka abaturanyi bawo ngo kuko n'ubundi batahwemaga kuwereka ko batawishimiye mu myaka ine wari umaze uhimukiye.

    Nubwo hari batandatu bagifuzwe barimo n'umuyobozi w'umudugudu uyu muryango utuyemo, uyu muryango wabwiye TV1 ko ufite impungenge z'ubuzima bwawo kubera ko ibikorwa byo kuwutoteza bitigeze bihagarara.

    Jérôme yagize ati ' Bamwe bagenda bitotomba bavuga ngo ababo baburiwe irengero kandi iyo umuntu muturanye yitotomba akwitotombera kandi nta n'uruhare wabigizemo, agenda akubita agatoki ku kandi, urumva impungenge zizamo uretse ko twizeye ubuyobozi.'

    Sifa we yagize ati ' Ubu buzima kuko nabumenyereye mbumazemo igihe kandi icyo bashakaga ni ukutwimura rwose. Ngo ntibashakaga ko dutura hano, icyo nicyo cyangaruye aha ngomba kuhaba bakabona ko ndi umuntu nkabo . Mpfa kuba njyewe ubwa njye nubaha ikiremwamuntu , ntacyo mutwaye ariko ngomba kuba aho nkwiye kuba.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Cyuve, buvuga ko n'ubwo hari ibirimo gukurikiranwa mu nzira y'ubutabera, bwo bukomeje kugerageza gufasha uyu muryango n'abaturanyi bawo kugana inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier yagize ati ' Yego harimo ibigomba gukurikiranwa n'ubutabera ariko haba hagomba no kubaho guhumuriza imiryango isigaye yaba abakomoka ku miryango ukekwa ndetse n'uwagize ibyago ukabura umwana.'

    Yavuze ko mu nama y'umutekano yabereye muri uyu mudugudu hafashwe umwanzuro ko abaturage bazajya begera uyu muryango binyuze mu masibo ndetse n'abaturage bemera kuwuha inzira y'imodoka cyane ko ariho ayo makimbirane yahereye ku buryo bafite icyizere cy'uko imibanire izagenda imera neza.

    Sifa avuga ko kuva aho abana be batwikiwe mu nzu abaturanyi batabareba neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umuryango-ufite-abana-batwikiwe-mu-nzu-utewe-impungenge-n-abaturanyi

  • Gianni Infatino yafunguye icyicaro cya FIFA mu Rwanda ashimira Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Gianni Infatino yafungiye iki cyiraro cya FIFA kikaba n’Ikigo cy’iterambere ry’umupira w’amaguru mu karere (RDO/FIFA Regional Development Offices) ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.

    Aba bayobozi bahise banashyira umukono ku masezerano atangiza iki cyicaro cya FIFA kigamije guteza imbere w’amaguru mu karere.

    Gianni Infatino yashimiye Perezida Paul Kagame 'kuba yaremeye ko tuzana iki cyicaro hano mu Rwanda kuko ni igihugu cyiza kandi cy’isuku, ni ahantu heza rero wazamurira impano z’abana.”

    Yuga ko ntakabuza ko iki kigo kizagera ku ntego zacyo mu gihe haba habayeho gushyira hamwe.

    Yagize ati 'Nimushyira hamwe nzi ko akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati umupira w’amaguru uzagera kure.”

    Guverinoma y’u Rwanda na yo yashimiye ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kuba bwarahisemo ko kiriya kigo kizanwa mu Rwanda.

    Minisitiri Dr Biruta yagize ati 'Ni iby’agaciro kuba FIFA igiriye icyizere u Rwanda ikazana icyicaro cyayo hano mu Rwanda, bizadufasha gukomeza kuzamura impano yaba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Gianni-Infatino-yafunguye-icyicaro-cya-FIFA-mu-Rwanda-ashimira-Perezida-Kagame

  • U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 60$ #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei.

    Hanasinywe kandi amasezerano yo gusonera u Rwanda umwenda wa miliyoni 40 z’ama-Yuan angana na Miliyoni 6 USD rwari rufitiye kiriya gihugu.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yashimiye u Bushinwa bukomeje gutera inkunga u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’ibihugu.

    Yagize ati 'Uku gusonerwa umwenda bizatuma ubundi bushobozi tuzabona bujya kwishyura izindi nguzanyo.

    Naho kuri ziriya Miliyoni 60 USD z’inkunga u Bushinwa bwahaye u Rwanda uyu munsi, Dr Ndagijimana yavuze ko zizashyirwa mu mishanga yihutirwa yamaze kwemezwa.

    Yakomeje ashimira u Bushinwa ku nkunga bukomeje guha u Rwanda by’umwihariko mu bikorwa by’iterambere birimo iby’ubwikorezi n’ubucuruzi bw’ingendo, ubuhinzi, ubuvuzi, uburezi ndetse no mu ngufu.

    Uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda, Ambasaderi RAO Hongwei yavuze ko ubucuti bw’u Rwanda n’Igihugu cye bumaze kuba ubuvandimwe by’umwihariko ko bwafashe indi ntera ubwo Perezida XI Jinping yasuraga u Rwanda muri 2018.

    Yagize ati 'Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa wamaze kugera ku rwego rwo hejuru kandi imikoranire y’ibihugu byombi ishingiye ku bwumvikane no guhuza.'

    Yavuze ko u Bushinjwa buzakomeza gushyigikira u Rwanda mu bikorwa by’amajyambere by’umwihariko muri ibi bihe byo kwikura mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gushegesha ubukungu.

    Yagize ati 'Isinywa ry’amasezerano y’uyu munsi rirerekana umubano ukomeye w’ibihugu byombi kandi no gukomeza gushyigikira u Rwanda.'

    Yagarutse ku kuba uyu mwaka wa 2021 ari wo w’isabukuru y’imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi bityo ko ntakizabuza igihugu cye gukomeza gufasha u Rwanda kwikura mu mbogamizi ruzahura nazo.

    Yagize ati 'Twiteguye gukorana n’inshuti z’Abanyarwanda mu gukoresha amahirwe ahari kugira ngo dusohoke mu bibazo bihari.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/U-Bushinwa-bwahaye-u-Rwanda-inkunga-ya-miliyoni-60

  • Musanze: Umuryango ufite abana batwikiwe mu nzu utewe impungenge n’abaturanyi –

    Ibi uyu muryango ubitangaje nyuma y’ubugizi bwa nabi ukeka ko wakorewe n’abaturanyi babo bakabatwikira abana babiri mu nzu, umwe akahasiga ubuzima undi agasigarana ubumuga bukomeye.

    Tariki ya 20 Gashyantare 2020, nibwo abagizi ba nabi bahengereye Sifa agiye hanze y’urugo rwe asize abana babiri mu nzu barimo uw’imyaka itatu n’igice n’uw’imwaka ibiri, bakamena ikirahuri cy’idirishya bagasukamo lisansi n’umuriro abana bombi bagahiramo umwe ahita apfa, undi akurizamo ubumuga.

    Uyu muryango wahise ukeka abaturanyi bawo ngo kuko n’ubundi batahwemaga kuwereka ko batawishimiye mu myaka ine wari umaze uhimukiye.

    Nubwo hari batandatu bagifuzwe barimo n’umuyobozi w’umudugudu uyu muryango utuyemo, uyu muryango wabwiye TV1 ko ufite impungenge z’ubuzima bwawo kubera ko ibikorwa byo kuwutoteza bitigeze bihagarara.

    Jérôme yagize ati “ Bamwe bagenda bitotomba bavuga ngo ababo baburiwe irengero kandi iyo umuntu muturanye yitotomba akwitotombera kandi nta n’uruhare wabigizemo, agenda akubita agatoki ku kandi, urumva impungenge zizamo uretse ko twizeye ubuyobozi.”

    Sifa we yagize ati “ Ubu buzima kuko nabumenyereye mbumazemo igihe kandi icyo bashakaga ni ukutwimura rwose. Ngo ntibashakaga ko dutura hano, icyo nicyo cyangaruye aha ngomba kuhaba bakabona ko ndi umuntu nkabo . Mpfa kuba njyewe ubwa njye nubaha ikiremwamuntu , ntacyo mutwaye ariko ngomba kuba aho nkwiye kuba.”

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve, buvuga ko n’ubwo hari ibirimo gukurikiranwa mu nzira y’ubutabera, bwo bukomeje kugerageza gufasha uyu muryango n’abaturanyi bawo kugana inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier yagize ati “ Yego harimo ibigomba gukurikiranwa n’ubutabera ariko haba hagomba no kubaho guhumuriza imiryango isigaye yaba abakomoka ku miryango ukekwa ndetse n’uwagize ibyago ukabura umwana.”

    Yavuze ko mu nama y’umutekano yabereye muri uyu mudugudu hafashwe umwanzuro ko abaturage bazajya begera uyu muryango binyuze mu masibo ndetse n’abaturage bemera kuwuha inzira y’imodoka cyane ko ariho ayo makimbirane yahereye ku buryo bafite icyizere cy’uko imibanire izagenda imera neza.

    Sifa avuga ko kuva aho abana be batwikiwe mu nzu abaturanyi batabareba neza

  • Ibintu 4 Munyakazi Sadate yasabye uzatorerwa kuyobora FERWAFA #rwanda #RwOT

    Harabura umwaka umwe ngo perezida wa FERWAFA Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene asoze manda ye, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yasabye ibintu bigera kuri 4 uzamusimbura.

    Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yatorewe kuyobora FERWAFA tariki ya 31 Werurwe 2018 mu gihe cy’imyaka 4.

    Hamaze iminsi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga inkuru zigaruka kuri bamwe mubashobora kuziyamamariza kuyobora FERWAFA mu gihe Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene azaba asoje manda ye.

    Abinyujije ku nrukuta rwe rwa Twitter, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yisabiye umuyobozi mushya uzatorerwa kuyobora iri shyirahamwe.

    Yamusabye kugira ruhago imwe mu nkingi y’ubukungu bw’igihugu, iterambere rya ruhago rishingiye ku bato, kongera ibikorwaremezo no kongera amarushanwa hagamijwe kugira abakinnyi beza.

    Maze iminsi numva ko hazaba amatora ya @FERWAFA uzatorwa dore ibyo namwitumura :
    1. Kugira Football imwe mu nkingi y’Ubukungu bw’Igihugu;
    2. Iterambere rya Football rishingiye ku bato;
    3. Kongera ibikorwaremezo
    4. Kongera amarushanwa hagamijwe kugira abakinnyi beza
    Ibitekerezo

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) February 19, 2021

    Ubusanzwe Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene azasoza manda ye y’imyaka 4 umwaka utaha muri Werurwe 2022 ari nabwo hazatorwa umusimbura we.

    Munyakazi Sadate yasabye ibintu 4 umuntu uzatorerwa kuyobora FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ibintu-4-munyakazi-sadate-yasabye-uzatorerwa-kuyobora-ferwafa

  • Rubavu: Abana 1400 batishoboye bahawe amatungo basabwa kutayagurisha – #rwanda #RwOT

    Aya matungo bahawe arimo inka 19, inkoko 8613, intama 150 n'ihene 357 zirimo enye zo mu bwoko bw'izikamwa. Aya matungo bayahawe n'umuryango udaharanira inyungu, Compassion International.

    Uyu muhango wo kuyatanga wabereye mu Murenge wa Nyundo aho ababyeyi aribo baje kuyafata mu izina ry'abana babo ndetse bakaba bijeje ubuyobozi kuzafata neza aya matungo bahawe.

    Tuyivugehose Pauline nyuma yo guhabwa inkoko 3 n'intama yavuze ko inkoko yahawe zizafasha abana be kongera imirire bakiteza imbere ku buryo nta mwana we uzarwara bwaki.

    Ati “Ubu ngiye kubanza nzorore nizirumbuka zizadufasha kwiyubaka, umwana na barumuna be babone imyenda, mituweri barye amagi. Nta mwana wanjye uzarwara bwaki kubera ko bazajya babona amagi ku buryo nubwo umushinga wahagarara ubu nta kibazo nahura nacyo kubera aya matungo.”

    Nzabarinda Thomas yashimye impano yahawe umwana we, avuga ko izamufasha kwiteza imbere.

    Ati “Ubu umushinga w'ubworozi nawutangiye. Izi nkoko eshatu bampaye ngiye kuzishakiraho iz'inyarwanda ku buryo arizo zizajya zirarira amagi nta gwingira rizaboneka iwanjye. Nubwo umwana wanjye afite ubumuga bw'amaguru nubwo arimo kuvurwa imirire myiza izatuma akira vuba. Ndasaba bagenzi banjye kuzitaho kuko zizabageza kure.”

    Niyonzima Elyse ushinzwe imishinga ya Compassion Rwanda mu Karere ka Rubavu yasabye ababyeyi bahawe amatungo kuyitaho biteganyiriza ejo hazaza kuko abana babo batazahora bahabwa ubufasha.

    Ati “Aya matungo muzayafate neza kuko mutazahora muhetswe, mugomba kwiyubaka. Aya matungo muhawe muzayafate neza azororoke mwiteze imbere kuburyo bizajya bigaragararira buri wese ko hari aho mwigejeje mushoboye kwifasha kuko tutazahora tubaha ibyo mubona igihe umwana azaba yakuze''.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yasabye ababyeyi b'abana bahawe amatungo kuyifashisha biteza imbere, bakiha intego kuburyo inkunga bahabwa zagira iherezo.

    Ati “Aya ni amahirwe muba mufite kuko hari abandi batishoboye baba batabonye aya matungo. Nk'ubuyobozi bw'akarere turifuza ko izi nkunga zagira uruhare mu kugera kw'iherezo uburyo bwo gufashwa, mugomba kwiha intego mu gihe runaka kuba hari aho mwigejeje kuburyo tuzagaruka muturatira ibyo mwagezeho.”

    Nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu aba baturage bazagira amahirwe y'isoko ryagutse mu gihe ubworozi bwabo buzaba bwamaze gutera imbere cyane ko begeranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi hakaba ari hamwe mu ho u Rwanda rugurisha inyama nyinshi.

    Aya matungo yahawe abana baturuka mu miryango itishoboye

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yasabye abahawe amatungo kuzayakoresha mu kwiteza imbere

    Bamwe bishyize hamwe mu matsinda batangira imishinga y’ubworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abana-baturuka-mu-miryango-itishoboye-bahawe-amatungo-9-139-basabwa

  • Mukandutiye umugore umwe rukumbi ureganwa na ba Rusesabagina, ni muntu ki ? #rwanda #RwOT

    Abakurikiranira hafi amakuru y’ubutabera mu Rwanda, iri zina ryaravuzwe muri 2019 ubwo mu Rwanda hakirwaga abanyarwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakabonekamo umugore wari warahinduye amazina nyamara akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ndetse yarabihamijwe n’Inkiko Gacaca.

    Uwo nawundi ni uyu Angeline Mukandutiye uvugwaho kuba yari umwe mu bari bayoboye ibikobwa bya Jenoside muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe uyu mugore waje atahukanye n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR, yahise afungirwa muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Magerageze kugira ngo arangize igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge.

    Angeline Mukandutiye wari umugenzuzi w’uburezi muri Nyarugenge, afatwa nk’umwe mu bagize uruhare runini mu bikorwa bya Jenoside muri Nyarugenge kuko ari mu batozaga Interahamwe afatanyije na Col Renzaho Tharcisse wari Perefe wa Kigali mu gihe cya Jenoside.

    Ni gute yaje mu rubanza ruregwamo abarimo Rusesabagina ?

    Muri uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo Paul Rusesabagina, Angeline Mukandutiye aregwa icyaha kimwe ari cyo kuba mu mutwe w’iterwabwoba.

    Amakuru avuga ko aho yari amaze igihe mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari umwe mu bakomeye mu mutwe wa FLN wabyawe n’impuzamashyaka ya MRDC yashinzwe na Paul Rusesabagina.

    Abari abarwanyi muri uriya mutwe na bo bai gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda, bavuga ko Angeline Mukandutiye yari komiseri muri FLN akaba yari ashinzwe kwinjiza abakobwa muri uriya mutwe.

    Mukandutiye Ni muntu ki ?

    Angeline Mukandutiye wagize uruhare mu bitero byagabwe kuri Sainte Famille byaguyemo Abatutsi benshi, ubusanzwe yavutse mu Mutarama 1951 mu cyahoze ari Komini Giciye muri Ferefegitura ya Gisenyi.

    Yeruye ko ari mu bikorwa byo kwanga Abatutsi kuva mu 1990 ubwo umuvandimwe we Colonel Gervais Rwendeye yagwaga mu gitero cy’ingabo za RPF-Inkotanyi zari ziri mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Gervais Dusabemungu uzi Mukandutiye, yabwiye The New Time ati 'Icyo gihe yatangiye kwijundika Konseye wa Segiteri Rugende, Pierre Bushishi kubera ko yakomokaga i Gitarama mu Nduga kandi akaba ari igice cyafatwaga nk’ibyitso by’Inkotanyi.'

    Mukandutiye ubwe ngo yajyaga mu bitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yabaga yambaye ikote rya Gisirikare afite n’imbunda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mukandutiye-umugore-umwe-rukumbi-ureganwa-na-ba-Rusesabagina-ni-muntu-ki

  • Kayonza : Umugabo aravugwaho kujya kwiba akinjiza akaboko mu nzu bagahita bagatema #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye saa saba z’ijoro ryo kuwa Kabiri bishyira ku wa Gatatu Tariki 16 Gashyantare 2021 aho Sekamonyo yagiye kwa Rugwiro kwiba bikarangira amukubise umuhoro ikiganza kikavaho ariko nticyatakara hasi agenda agifatiriye.

    Amakuru avuga ko abajura bari barayogoje Rugwiro aho bari bamaze kumwibira inkoko.Ngo byageze mu ijoro maze Sekamonyo ajya kwa Rugwiro ahageze atangira kumena ibirahure by’idirishya ariko kugira ngo abo mu nzu batamwumva,mu kubimena yategerezaga ko hanyuraho ikamyo iva cyangwa yerekeza muri Tanzania dore ko ari ku muhanda.

    Amakuru akomeza avuga ko urusaku rw’amakamyo aca aho ngaho ntacyo rwamumariye kuko abo mu nzu bamwumvise ari kumena ibirahure bakamwihorere, yakwinjizamo akaboko ngo akingure idirishya abashe kwinjira atware ibyo mu nzu ariko kuko bari bamwiteguye, bamukubita umuhoro ku kuboko batema ikiganza. Gusa ntabwo cyavuyeho ahubwo cyasigaye gifashwe n’uruhu rw’inyuma.

    Sekamonyo ngo yamaze kubona ko bamutemye ahita yiruka ahungira mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Remera kuko byegeranye na Kinzovu,maze yigira inama yo kujya ku kigo nderabuzima kwivuza.Ahageze ngo abaganga bamubajije uko byagenze ababeshya ko yatemwe n’abajura bamuteze bashaka kumwambura.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul yavuze ko uwo mugabo yatemwe akaboko agiye kwiba kwa Rugwiro ahita ahungira mu karere ka Ngoma kwivuza aza kumenyekana ku bufatanye bwa polisi ya Ngoma n’iya Kayonza.

    Ati 'Amaze kumutema akaboko undi aba arirutse bamuvugiriza induru ngo bamufate abanyerondo arabacika baramushakisha baramubura.Ubwo yahise ajya Ngoma ku kigo nderabuzima abeshya ko ari abajura bamuteze.'

    Gitifu Kagabo avuga ko yageze kwa muganga baramuvura ariko kuko yari yabeshye ko ari abajura bamutemye, biba ngombwa ko Polisi ya Ngoma ishakisha amakuru iza kuvumbura ko yatemewe aho yari yagiye kwiba muri Kabarondo kwa Rugwiro Primiani.

    Akomeza agira ati 'Mu makuru yari yatanze yabeshye ko avuka mu kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma ariko twaje gushaka Amakuru dusanga avuka mu Murenge wa Murama akaba yari acumbitse muri Kabarondo'.

    Si ubwa mbere Sekamonyo yari afatiwe mu cyaha cy’ubujura kuko aho yari acumbitse muri Kabarondo bari baramwirukanye bitewe n’ubujura ariko arongera arahasubira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umugabo-aravugwaho-kujya-kwiba-akinjiza-akaboko-mu-nzu-bagahita-bagatema

  • Clarisse Karasira ntakiri ingaragu…Yasezeranye mu Murenge n’umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.

    Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru, kivuga ko Ifashabayo Sylvain Dejoie yishimiye iyi ntambwe bateye we n’umukunzi we Clarisse Karasira.

    Yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuba yafashe ku ibendera ry’u Rwanda akemeza ko agiye kubana n’umutoni we. Yavuze ko yiyumvaga nk’umusore w’umunyamugisha wakunze kandi ukunzwe ibihe n’ibihe.

    Ati 'Nzamura akaboko ndahirira imbere y’amategeko y’u Rwanda kubana n’umukunzi wanjye, nari nuzuye ibyishimo, amarangamutima meza. Kuko nawe byibaze, kubaho ugakura, ukagera ku rwego nawe urahirira gushinga umuryango, ntabwo ari ibintu bisanzwe. Ni ibintu bikomeye. Ni ibintu by’igiciro kinini cyane.'

    Akomeza ati 'Ubwo rero akaboko kari kazamuye numvaga ko nari nejejwe cyane ko ndi umwe mu basore b’abanyamahirwe, kandi bishimye kuri iy’Isi ya Rurema.'

    Yavuze ko abantu bacye bitabiriye umuhango wabo wo gusezerana imbere y’amategeko, bari babanje kwipimisha Covid-19 ndetse ko umuhango wakomereje kuri Intare Conference Arena ahafatiwe amafoto ndetse no kuri Cenetra Hotel Kabuga.

    Ifashabayo Dejoie yavuze ko indi mihango y’ubukwe bazayikora bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo Clarisse Karasira. Ni umunsi avuga ko udasanzwe mu buzima bwe, kuko bombi bemeranyijeho kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango w’ubukwe bazakora mu mezi nk’atatu ari imbere.

    Uyu musore avuga ko we na Clarisse bahuje inzozi ngari, kwitangira akazi, bahuriye ku mishinga itandukanye, bahuje indangagaciro hafi 95%, baba mu buzima bumwe n’ibindi byinshi byatumye avuga ko 'ari abakundana bajyanye’.

    Clarisse Karasira aherutse kubwira INYARWANDA ko kuva ku munsi wa mbere ahura na Ifashabayo, ubushuti bwabo bwagutse buvamo urukundo, imitima irishimirana. Muri Nyakanga 2019, ni bwo Ifashabayo yabwiye Clarisse ko amukunda, uyu muhanzikazi nawe amwemerera atazuyaje.

    Clarisse ati 'Wari umugoroba mwiza numva ntashaka kugarukaho. Ariko byari byiza cyane. Ni umuntu w’imfura cyane. Ni King Dejoie rwose wa mbere ahubwo ! Kuko hazaza abandi ibikomangoma bye. Kuri njyewe ndamwubaha cyane nk’umwami, kuri njyewe kubera ko asobanuye byinshi mu buzima bwanjye.'

    Uyu mukobwa avuga ko ubwo Ifashabayo yamwambikaga impeta muri we yumvaga ijwi rimubwira ngo 'ubu ugiye kuba madam’. Ati 'Narishimye cyane.' Yashimye Imana ku kuba yarababashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.

    Avuga ko ubwo Ifashabayo yari amuhobereye amaze kumwambika impeta yamubwiye amagambo meza atasangiza buri wese.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Clarisse-Karasira-ntakiri-ingaragu-Yasezeranye-mu-Murenge-n-umukunzi-we-AMAFOTO