Blog

  • Miss Jordan Mushambokazi yagaragaje ibyishimo yatewe no gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Jordan Mushambokazi  witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yatangaje ko umutima we wishimye kandi unyuzwe nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko  n'umukunzi we, Mbonyumuvunyi Karim.

    Mu kiganiro Miss Mushambokazi yagiranye na Inyarwanda dukesha iyi nkuru yatangaje ko umuhango wo guhana isezerano n'umukunzi we wabaye ku munsi w'ejo ubera mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko ibyishimo byatashye umutima we. Ati 'Ndanezerewe cyane.'

    Uyu mukobwa yavuze ko indi mihango y'ubukwe bazayikora bashingiye uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 azagenda yoroshywa.

    Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bakoze wo umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n'amahame y'Idini ya Islam babarizwamo.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-jordan-mushambokazi-yagaragaje-ibyishimo-yatewe-no-gusezerana-imbere-yamategeko-numukunzi-we/

  • Habanje kujya mu Murenge cyangwa gutera ivi ?…Jacques Tuyisenge yanerekanye asezerana #rwanda #RwOT

    Bisa nk’ibiteye urujijo kuko bigaragara ko ibi bikorwa byombi bishobora kuba byarabereye rimwe kuko amafoto abigaragaza byombi bigaragara ko yafatiwe igihe kimwe.

    Ku mbuga nkoranyambaga z’uyu rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, hariho amafoto arimo ayo yashyizeho kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare ndetse n’andi yashyizeho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021.

    Amakuru ava mu bakurikiranira hafi ibya siporo mu Rwanda, bavuga ko iriya mpeta yayimwambitse ubwo bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko.

    Ubusanzwe bimenyerewe ko abasore basaba abakobwa kubabera abagore mbere y’indi migango yose yo kurushinga.

    Kwa Jacques Tuyisenge ho bisa nk’ibitandukanye kuko ngo yasabye umukunzi we kumubera umugore amaze kwizera ko ari we mu mategeko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Habanje-kujya-mu-Murenge-cyangwa-gutera-ivi-Jacques-Tuyisenge-yanerekanye-asezerana

  • Jacques Tuyisenge yaraye asezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge yaraye asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jordin.

    Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane nibwo hagiye hanze amafoto ya Jacques Tuyisenge atera ivi asaba umukunzi we Jordin kumubera umufasha.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Jacques Tuyisenge yateye ivi nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko.

    Amakuru agera ku ISIMBI avuga ko ejo ari bwo Jacques Tuyisenge na Jordin basezeranye imbere y’amategeko, nyuma yo gusezerana bahise bataha bajya mu rugo kwa Jacques Tuyisenge i Nyamata mu Bugesera aho atuye.

    Jacques Tuyisenge akaba yasezeranye imbere y’amategeko na Jordin n’ubundi bari basanzwe babana kuva mu mpera z’umwaka ushize.

    Byari biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mu mpera z’iki cyumweru ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2020, ni mu gihe ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane hari bube umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko.

    Jordin arahirira kubana na Jacques Tuyisenge

    Jacques Tuyisenge arahirira kubana akaramata ba Jordin

    Ubwo Jacques Tuyisenge yateraga ivi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jacques-tuyisenge-yaraye-asezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto

  • Kimisagara: Hafashwe umugabo ukekwaho gutira telefone ngo ahamagare, akaziba –

    Ahagana saa munani n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, nibwo uyu mugabo yafashwe na bamwe mu bamushinja kubiba.

    Uyu mugabo yafashwe n’umugore yari yibye telefone mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 maze ahita ahamagara inzego z’umutekano zimuta muri yombi.

    Abamuzi bavuga ko iyo ashaka kwiba telefone abeshya umuntu ngo ayimutize ahamagare gato (kubipa), yamara kuyimuha agasa nk’aho atari kumvikana n’uwo bari kuvugana akigira hirya akirukanka.

    Uwo mugabo akimara gufatwa abaturage babwiye IGIHE ko bishimiye ko yafashwe bitewe n’uko yari yarajujubije.

    Karimu Hassani yagize ati “ Ni umujura ukomeye. Ubusanzwe yigira umuzunguzayi iyo yabuze uwo yiba. Iyo abonye usa nk’aho uri injiji arakwegera akagusaba ko umutiza telefone ngo abipe cyangwa ahamagare kuko aba afite udupapuro turiho za nimero, ugahita umutiza.”

    Umugore itufuje ko amazine ye atangazwa, wahuruje DASSO bagahita ifata uyu mugabo, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo hari n’ubwo yiba abantu telefone azibashikuje.

    Ati “Tumufashe tumusanze mu isoko rya Kimisagara, telefone hashize amezi abiri cyangwa atatu ayinyibye. Yaraje atwereka ibintu yari arimo gucuruza nk’umuzunguzayi noneho mu gihe twarimo turi kubireba yahise afata telefone ariruka mukurikiye ndamubura. Ubu nibwo nongeye kumubona ariko we ntiyanyibukaga , nibyo bitumye mpita mufata.”

    Nubwo yafashwe, uyu mugabo we yahakanye ibyo aregwa n’aba baturage avuga ko bari kumuhimbira.

    Ati “ Arabeshya kuko aravuga ngo namwibye telefone nyimucapuye, ubundi akavuga ko ariwe wayimpaye urumva ko twese dufitemo amanyanga.”

    Uyu mugabo akimara gufatirwa mu isoko rya Kimisagara yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge kugira ngo hakorwe iperereza.

    Nyuma yo gufatwa yahise ashyikirizwa Polisi

  • Uko Akarere ka Kayonza kakemuye ikibazo cy’abana b’inzererezi –

    Muri aka Karere habarizwayo ikigo gifasha abana bakurwa mu mihanda kizwi nka SACCA aho kimaze gufasha abana barenga 6000 biganjemo abakurwa mu mihanda ndetse n’abandi baturuka mu miryango ikennye, habarizwa kandi ibindi bigo bibiri birimo Hope for Life n’ikigo kitwa Karebu byose bikaba bifasha abana bo mu muhanda mu kubasubiza mu miryango.

    Umuyobozi w’ikigo cya SACCA, Mukamuyenzi Valentine yabwiye IGIHE ko nko muri uyu mwaka wa 2021 bafite abana 1700 bari gufasha barimo abakuwe mu muhanda ndetse n’abandi bakomoka mu miryango ikennye.

    Yavuze ko bamwe muri aba bana baba badafite imiryango bashakirwa imiryango ibakira bakajya bafashirizwamo abandi bagafashirizwa mu miryango iwabo, aba bana barihirirwa amashuri abanza n’ayisumbuye, imyuga bakanafashwa mu buryo bwo guhabwa igishoro byose bigamije kugutuma batera imbere.

    Ati “ Nk’abiga imyuga biga ibijyanye n’amahoteli, dufitemo abiga gutunganya imisatsi ndetse tukanagiramo n’abiga ubwubatsi, abo biyongera ku bandi baba biga mu mashuri asanzwe turihirira bose hamwe bakaba 1764 muri uyu mwaka.”

    Mukamuyenzi yavuze ko muri aba bana harimo ibyiciro bitandukanye nk’abo bakuye mu mihanda bagasubizwa mu ngo, urubyiruko rwiga imyuga ndetse n’abaturuka mu miryango itishoboye barihirira.

    Hari abana bashakirwa imiryango ibarera bundi bushya

    Mukamuyenzi avuga ko hari abana bakura mu mihanda ugasanga batewe ipfunwe no gusubira mu miryango bakomokamo bitewe n’amakimbirane n’ibindi bibazo baba baravuyeyo bahunga ntibifuze gusubirayo, yavuze ko abana nk’aba n’abandi baba badafite imiryango bashakirwa imiryango ibakira bakajya bafashirizwayo mu buryo buhoraho.

    Bamwe mu babyeyi bakiriye aba bana ndetse n’abandi bafite abana bagiye bahinduka inzererezi bagafashwa n’Akarere mu kubahuza n’ibi bigo bavuze ko kuri ubu mu bana babo hagaragara impinduka.

    Bamwe mu bana bakomoka mu miryango ikennye ndetse n’abakuwe mu muhanda biga guteka

    Mukarusagara Marie Therese utuye mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza mu Mudugudu wa Gakurazo yavuze ko hari umwisengeneza we arera wakurikiye ikigare cy’abandi bana akanga ishuri nyamara yari akiri muto.

    Ati “ Byarangiye ishuri ariretse atangira kujya ava mu rugo akatubeshya ko agiye kwiga ahubwo akajya mu isoko. Yageraga ku ishuri bamwirukanira amafaranga y’ishuri aho gutaha akigira mu isoko, byageze aho atangira kujya yirarira mu biraro SACCA iza kumufata intumaho impa imyenda y’ishuri inamwemerera kumurihira nuko baramunsubiza.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu uwo mwana abayeho neza kuko afite umushinga umwishyurira, ukanamukurikirana ku ishuri kuburyo ngo uburara yari afite bwashize burundu ngo asigaye atsinda mu ishuri.

    Batamuriza Ernestine utuye mu Murenge wa Mukarange we ngo arera umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 17 aho yamwakiriye amaze kunaniranwa na nyina usanzwe akora uburaya.

    Ati “ Umwana yananiranwe na nyina abanza kujya azerera ku muhanda nyuma akurikirana umuhungu wanjye araza yibera mu rugo, SACCA yahise itangira kumufasha imwishyurira ishuri, impa ibyo kumugaburira ubundi tukibanira neza, mu rugohabaye iwabo arisanzura nk’umwana wanjye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene yabwiye IGIHE ko ibi bigo byose uko ari bitatu bibafasha cyane mu kuba nta bana bakigaragara ku mihanda b’inzererezi.

    Yavuze ko nubwo hari ubwo haboneka umwe nawe ahita ashyikirizwa ikigo kimwe muri ibi kikamufasha mu kumuhuza n’umuryango we yaba atawishimiye agashakirwa undi muryango.

    Uyu muyobozi yakebuye kandi ababyeyi batakita ku bana kubera amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bibazo bitandukanye abibutsa ko amategeko abahana ahari.

    Ati “ Ababyeyi turabasaba ko bakomeza kurera abana babo ni inshingano z’umubeyi kurera umwana we, kumwitaho, kumushyira mu ishuri ndetse no kumuha ibyo akeneye byose mu gihe bigaragaye ko izo nshingano atari kuzubahiriza hari icyo amategeko ateganya.”

    Yavuze ko kandi iyo bigaragaye ko ubushobozi ku muryango mu kurera umwana wabo nk’ubuyobozi bawunganira kugira ngo wa mwana yige kugira ngo azavemo umuntu ugira icyo yimarira anagire umumaro ku gihugu.

    Mukarusagara Marie Therese ashima uburyo afashwa mu kwita ku mwana arera

  • Akeneye ubutabazi Thomas,umuhungu uvugwa ko atwite nyamara abiterwa n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Nkuko tubikesha ikiganiro kirambuye Afrimax TV yagiranye na Mukakabera Florence; mama w'uyu Thomas usobanura ko aterwa intimba ikomeye n'abita umuhungu we ko atwite kandi nyamara abiterwa n'uburwayi.

    Mama wa Thomas yaganiriye na Afrimax Tv ayigaragariza uburyo ababazwa cyane n'uko Thomas ari we umwana umwe rukumbi asigaranye mu bana 4 bose yabyaye ugihumeka umwuka w'abazima nubwo nawe azahajwe n'uburwayi .

    Ubu burwayi Thomas akaba abumaranye imyaka 15 ubu akaba avomwa amazi mu nda ku buryo hari n'igihe bamuvomyemo litiro 8. Mama wa Thaomas yabanje kumuvuza mu mavuriro gakondo bikanga ubu akaba yaraganye ubuvuzi buzwi nk'ubwakizungu

    Kugeza ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya CHUK aho agorwa cyane no kumurwaza kubera ikibazo cy'ubukene ndetse akaba yaranabwiwe nabaganga ko umuhungu we aba yarakize.

    Yakomeje avuga ko ubu asabwa amafaranga ibihumbi 40,000 rwf kugira ngo abashe kwishyura umuhungu we abe yashishwa mu cyuma(scanneur) bityo rero umugira neza waba yifuza kumetera inkungu yabinyuza kuri Mobile Money (0786234586).

    Ubu burwayi Thomas akaba abumaranye imyaka 15 ubu akaba avomwa amazi mu nda ku buryo hari n'igihe bamuvomyemo litiro 8
    [email protected]

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/19/akeneye-ubutabazi-thomasumuhungu-uvugwa-ko-atwite-nyamara-abiterwa-nuburwayi/

  • Rayon yahawe 24h yo kugaragaza umutungo uzavamo ubwishyu bwa Ivan Minnaert #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa y’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, yashyizweho umukono na Me Ange Ntirushwa Diogene, igaragaza ko hari amasezerao yo ku wa 15 Nzeri 2020 hagati ya Rayon Sports na Ivan Jacky Minnaert atarubahirijwe.

    Uyu muhesha w’inkiko avuga ko muri ariya masezerano harimo amafaranga ari mu byiciro binyuranye arimo 3184 USD n’ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Mutarama 2021 ndetse n’andi 3000 USD hiyongereyeho ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyura tariki 31 Werurwe 2021.

    Uyu munyamategeko, avuga ko ariya masezerano atubahirijwe bityo ko hagomba kwitabazwa ibiteganywa n’amategeko.

    Yashingiye ku ngingo ya 218 y’itegeko ryerekeye imiburanishize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, umurimo n’ubutegetsi maze ategeka ubuyobozi bwa Rayon Sports 'Kungaragariza mu nyandiko umutungo wa Rayon Sports aho uri hose umutungo uzavanwamo ubwishyu bw’…[ariya mafaranga twavuze haruguru].'

    Iyi baruwa isoza igaragaza ko ubuyobozi bwa Rayon busabwe gushyira mu bikorwa ibikubiyemo mu gihe kitarenze amasaha 24 'bita ibyo njyewe nkazishakira yaba umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa, nkawufatira, kandi muri uwo utimukanwa ukazatezwa cyamunara nk’uko biteganywa n’amategeko.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rayon-yahawe-24h-yo-kugaragaza-umutungo-uzavamo-ubwishyu-bwa-Ivan-Minnaert

  • Huawei izwi mu bucuruzi bw'amaterefone yinjiye mu bworozi bw'ingurube #rwanda #RwOT

    Kompanyi Huawei y'ikoranabuhanga yo mu Bushinwa yerekeje mu bworozi bw'ingurube mu guhangana n'ibihano bikomeye yafatiwe kuri telefone zigezweho (smartphones) zayo.

    Iyi kompanyi yahagaritswe ku kugera ku bikoresho by'ingenzi nyuma yuko ubutegetsi bw'uwahoze ari Perezida Donald Trump buvuze ko iteje inkeke ku mutekano w'Amerika.

    Mu guhangana n'ikibazo cy'ubucuruzi butarimo kugenda bwa za 'smartphones' zayo, Huawei irimo kureba ahandi yakura inyungu mu ikoranabuhanga ryayo.

    Hamwe n'ikoranabuhanga rigezweho rya mudasobwa rikora akazi nk'ako umuntu yagakoze — rizwi nka Artificial Intelligence (AI) — rijyanye n'ubworozi bw'ingurube, Huawei irimo no gukorana n'urwego rw'ubucukuzi bwa nyiramugengeri (coal/charbon).

    Trump wahoze ari Perezida w'Amerika yavuze ko Huawei ishobora gufata amakuru y'ibanga y'abakiliya bayo ikayaha leta y'Ubushinwa, ibirego iyi kompanyi yakomeje guhakana.

    Kubera iyo mpamvu, iyi kompanyi ya mbere ku isi mu gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga byinshi yasigaye ku gukora gusa ibijyanye n'ikoranabuhanga ry'umuyoboro mugari wa 4G.

    Ni ukubera ko yimwe uruhushya rwa leta y'Amerika ngo ibe yashobora gutumiza ibikoresho byo kwifashisha mu ikoranabuhanga ry'umuyoboro mugari wa 5G.

    Ubucuruzi bwa 'smartphones' bwa Huawei bwagabanutseho 42% mu mezi atatu ya nyuma yo mu mwaka wa 2020. Byatewe n'ikibazo cy'igabanuka ry'ibikoresho (microchips) yifashisha, ritewe n'ibihano yafatiwe.

    Huawei kandi yakuwe muri gahunda yo kubaka umuyoboro wa 5G mu bihugu bimwe, birimo nk'Ubwongereza, kubera ubwoba ko ishobora guteza ikibazo ku mutekano w'ibyo bihugu.

    Gushakira ahandi

    Amakuru avuga ko muri uyu mwaka ishobora kugabanya ubushobozi bwayo bwo gukora 'smartphones' bukagabanuka ku kigero kigera kuri 60%, nubwo Huawei yo yavuze ko uyu mubare idashobora kuwemeza.

    Umuvugizi wayo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: 'Ikibazo gihari hano ntabwo ari nkaho hari ikibazo na kimwe kijyanye n'ireme cyangwa ikoreshwa ry'ibyo Huawei ikora. Ntabwo Huawei ihabwa amahirwe angana kuko ikubirwa hagati mu bushyamirane bushingiye ku nyungu za politike'.

    Ku bw'iyo mpamvu rero, bisa nkaho Huawei irimo gushakisha ahandi yakura inyungu — yerekeza mu ikoranabuhanga ry'iyakure (cloud computing), ibinyabiziga bigezweho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byambarwa.

    Ifite na gahunda yo gukora imodoka igezweho.

    Ariko inahanze amaso ku bikorwa bicye byo mu buryo burushijeho kuba ubwa gakondo.
    Korora ingurube

    Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere cyorora ingurube nyinshi ku isi ndetse bwihariye kimwe cya kabiri cy'ingurube zo mu gasozi (isatura) ziriho ku isi.

    Ikoranabuhanga ririmo gufasha mu gutuma ubworozi bw'ingurube bukorwa mu buryo bwa kijyambere hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI mu gutahura indwara zazo no mu kugenzura aho ingurube ziherereye .

    Ikoranabuhanga ryo kumenya mu maso hazo (facial recognition technology) rishobora gutuma hatandukanywa ingurube imwe n'indi, mu gihe irindi koranabuhanga ryo rigenzura ibiro by'ingurube, ibiryo byazo n'imyitozo zikora.

    Huawei imaze igihe ikora ikoranabuhanga ryo gutahura isura, ndetse mu kwezi gushize yanenzwe kubera uburyo (system) bwayo butahura abantu basa nk'abo mu bwoko bwa ba nyamuke bwa Uighur, mu mafoto y'abagenzi ku maguru.

    Izindi kompanyi zikomeye z'ikoranabuhanga zo mu Bushinwa, zirimo JD.com na Alibaba, zirimo gukorana n'aborozi b'ingurube bo muri iki gihugu mu gushyira ikoranabuhanga rishya mu bworozi bwabo.

    Umuvugizi wa Huawei yongeyeho ati: 'Ubworozi bw'ingurube ni urundi rugero rw'uburyo tugerageza kongerera imbaraga ibikorwa bimwe bya gakondo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya ICT mu kongerera agaciro ibyo bikorwa muri iki gihe cy'umuyoboro wa 5G'.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/huawei-izwi-mu-bucuruzi-bwamaterefone-yinjiye-mu-bworozi-bwingurube/

  • Gianni Infantino uyobora FIFA yafunguye icyicaro cyayo mu Rwanda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    U Rwanda na FIFA bashyize ku mukono ku masezerano yemera ko iki cyicaro kigamije guteza imbere w'amaguru mu karere kiba mu Rwanda ari nabwo cyafunguwe ku mugaragaro.Iki cyicaro giherereye mu igorofa rya I&M Bank mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Minisitiri Vincent Biruta'Ni iby'agaciro kuba FIFA igiriye icyizere u Rwanda ikazana icyicaro cyayo hano mu Rwanda, bizadufasha gukomeza kuzamura impano yaba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.”

    Gianni Infantino“Nishimiye kuba ndi hano kandi nishimiye kuba ndi kumwe namwe, nimushyira hamwe nzi ko akarere k'Afurika y'Iburasirazuba n'iyo hagati umupira w'amaguru uzagera kure.”

    Kugeza ubu,FIFA ifite ibiro 11mu turere dutandukanye.Ibi biro bya FIFA byatashywe uyu munsi mu Rwanda bizafasha ibihugu byo mu karere birimo (Burundi, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Sudan, Tanzania, Uganda).

    Iki cyicaro cya FIFA ku rwego rw'akarere kigamije guteza imbere umupira w'amaguru. Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Mutarama 2021 ni yo yemeje ko iki cyicaro kiba mu Rwanda.

    Gushyira Ibiro bya FIFA mu bindi bihugu n'u Rwanda rurimo biri muri gahunda yo kwegera abafatanyabikorwa ku buryo ibikenewe byose atari ngombwa kujya ku Cyicaro gikuru cya FIFA mu Busuwisi.

    Ibi Biro bizafasha ibihugu twavuze haruguru byegeranye n'u Rwanda, ibindi bijyanye n'imikorere bikazaba biri mu masezerano hagati y'inzego za Leta na FIFA, ari na bo bashobora gusubiza ibijyanye na byo.

    Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Regis Uwayezu,yabwiye abanyamakuru mu minsi ishize ko amafaranga ya FIFA iyatanga mu byiciro bitewe na gahunda y'ibikorwa biteza imbere ruhago bihari. Nibura politiki y'igenamigambi yayo ikaba ihinduka mu myaka 4.

    Avuga ko FIFA itanga $ 500 000 agenewe ibikorwa by'umwaka muri rusange, itanga andi $500, 000 igihe hari ibikorwa by'iterambere ry'umupira byagaragajwe, aza nk'inkunga. Ibyo bikorwa ni 10 kimwe kibarirwa $50,000 uko cyakozwe kikarangira.

    Mu myaka ibiri FIFA itanga $100,000 (buri mwaka ni $50,000) agenewe kugurwamo ibikoresho, igatanga $200,000 agenewe ingendo n'amacumbi ku makipe y'ibihugu ariko u Rwanda ruyagenera amakipe y'abakiri bato aya atangwa buri mwaka.

    FIFA itanga $2000,000 mu myaka ine (buri mwaka ni $500,000) azatangwa mu kubaka ibikorwa remezo biteza imbere umupira w'amaguru ubishatse ayafatira rimwe.

    Uretse ibyo FIFA ifasha mu kubaka ubushobozi bw'abakozi ba FERWAFA mu bijyanye n'amahugurwa.

    Ku rubuga rwa FIFA hariho ko ibiro byayo biri mu Busuwisi ariko ikagira n'ibindi bidahoraho hirya no hino ku Isi. Mu bindi bihugu FIFA ifitemo ibiro bidahoraho harimo Ubuhinde, Malaysia, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Africa Y'Epfo, na Leta zunze Ubumwe z'Abarabu (United Arab Emirates).

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yasezeranyije Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron ko mu gihugu ke naho hazashyirwa Ibiro bya FIFA bikazaba bikora mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021.

    FIFA Ibanye ite n'u Rwanda?

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Perezida Paul Kagame bamaze guhura inshuro zirenga ebyiri nibura mu myaka itatu ishize. Tariki ya 25 Ukwakira 2018, Ibiro bya Perezida Paul Kagame byatangaje ko Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro mu biro bya Perezida Kagame.

    Bukeye, tariki 26 Ukwakira 2018, muri Kigali Convention Center habereye inama y'Abagize Akanama ka FIFA (FIFA Council Meeting).

    Tariki 25 Mutarama 2018, mu nama y'Ubukungu yitwa World Economic Forum yabereye i Davos, mu Busuwisi nabwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yakiriye Perezida Kagame, ndetse icyo gihe yari kumwe na Minisitiri w'Intebe wa Canada Justin Trudeau, na Perezida wa Argentine, Mauricio Macri, bwana Infantino yagarutse ku ruhare Umupira w'amaguru ugira mu muryango mugari w'abatuye Isi.

    Tariki ya 8 Kamena 2017, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n'Umunyamabanga Mukuru wa FIFA wungirije, Zvonimir Boban batembereje Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ingoro ndangamurage ya FIFA (FIFA World Football Museum) iri i Zurich mu Busuwisi.

    Mu nkuru yanditswe na New Times tariki 27 Gashyantare 2017, ivuga ko Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino, icyo gihe baganiriye i Gabiro mu Kigo kiberamo imyitozo ya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo.

    Mu ruzinduko yakoze hashize umwaka umwe atorewe kuyobora FIFA, Gianni Infantino yaganiriye n'abantu batandukanye bafite aho bahuriye na ruhago mu Rwanda, yashimiye Perezida Kagame uruhare agira mu mupira w'amaguru by'umwihariko ku irushanwa rya Kagame CECAFA Cup atera inkunga.

    Nyuma yashyize ibuye ahubakwa Hotel ya FERWAFA i Remera mu Mujyi wa Kigali.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gianni-infantino-uyobora-fifa-yafunguye-icyicaro-cyayo-mu-rwanda-amafoto

  • Rayon Sports yamuhurije abakunzi bayo nyuma y’uko umutungo wayo ushobora gufatirwa ugatezwa cyamunara #rwanda #RwOT

    Umuhesha w’inkiko w’umuwuga, yasabye Rayon Sports gutanga umutungo wayo kugira ngo harangizwe inyandikompesha ari yo masezerano yo ku wa 15 Nzeri 2020 hagati ya Rayon Sports na Ivan Jacky Minnaert, aho yabaye itegeko agomba kurangizwa ku ngufu za Leta.

    Rayon Sports ikaba yahumurije abakunzi bayo ibabwia ko nta byacitse cyane ko nta mutungo wayo n’umwe wigeze ufatirwa.

    Muri Mata 2018 Rayon Sports yahaye Minnaert akazi nk’umutoza mukuru ariko muri Kanama uwo mwaka iza kumwirukana azira gusagarira Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

    Minnaert akaba yarahise yitabaza akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA aho yaregaga iyi kipe kumwirukana binyuranyije n’amategeko, aka kanama kaje guhanisha Rayon Sports kwishyura miliyoni zirenga 32.

    Rayon Sports yaje guhita ijuririra iki cyemezo muri FERWAFA, Kanama 2019 aho yavugaga ko aka kanama hari aho kabogamye.

    Tariki ya 7 Ukuboza 2019 imyanzuro yarasohotse, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi. Yategetse kwishyura uyu mutoza miliyoni 13.836 Frw kongeraho ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda nk’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko (500,000 FRW) aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019.

    Tariki ya 15 Nzeri 2020, Ivan Minnaert yahuye n’uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate bumvikana uburyo azishyurwa amafaranga ye, aho bemeranyijwe mu bice bitatu.

    Igice cya mbere cyabaye ako kanya(Bivugwa ko yishyuwe ibihumbi 7 by’idorali bisanga ibihumbi 2 yari yarahawe mbere)ubu akaba arimo arishyuza miliyoni 5.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Igice cya kabiri kikaba cyaragombaga kwishyurwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021 ni mu gihe icya gatatu ari tariki ya 31 Werurwe 2021 hakiyongeraho 5% by’inyungu.

    Nyuma y’uko bidakozwe Ivan Minnaert akaba ayarahise yitabaza Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kugira ngo bamufashe gukemura iki kibazo.

    Nk’uko bigaragara mu nyandiko yasinyweho na Me Ntirushwa Diogene, wo mu Biro by’Umuheshe w’Inkiko w’Umwuga bikorera mu Mujyi wa Kigali, yasabye Rayon Sports kugaragaza umutungo wayo kugira ngo harangizwe kino kibazo.

    Bavuga ko bashingiye ku ngingo ya 218 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurirmo n’iz’ubutegetsi, bategetse ubuyobozi bwa Rayon Sports mu izina ry’umuyobozi wayo, kugagragaza mu nyandiko umutungo wa Rayon Sports aho uri hose.

    Uyu mutungo ukaba ari uwuzavamo ubwishyu bw’amadorali y’Amaerika ibihumbi 3.18 kongeraho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 yagombaga kwishyurwa bitarenze ku wa 31 Mutarama 2021 n’amadorali y’Amerika ibihumbi 3 kongeraho ibihumbi 250 by’u Rwanda yagombaga kwishyurwa bitarenze ku wa 31 Werurwe 2021.

    Amafaranga akaba agomba kwiyongeraho igihembo cy’Umuhesha w’Umwuga kingana na 5% y’umubare wishyuzwa, ni ukuvuga amadoraili 309.2 n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’iteka rya Minisitiri No 023/MOJ/AG/2017 ryo ku wa 23/10/2017 rigena ibiciro fatizo by’imirimo y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga. Aya mafaranga akaba atarimo inyungu z’ubukererwe.

    Rayon Sports ikaba yahawe amasaha 24 yo kuba yatanze ibyo yasabwe uhereye igihe baboneye iyi nyandiko, batabikora Umuhesha akabyishakira yaba umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa bigatezwa cyamuna nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul avuga ko nabo ibaruwa yabagezeho ariko bamaze kumvikana n’uruhande rwa Minnaert ndetse ko nta konti n’imwe y’iyi kipe yigeze ifatirwa.

    Ati“Nibyo ibaruwa twayibonye. Ariko niba mwabibonye nta hantu bigeze bavuga ko bafatiriye konti ya Rayon Sports. Ubu twatangiye ibiganiro n’uruhande rwa Minnaert ndetse byanarangiye, twumvikanye uburyo azishyurwa, abakunzi ba Rayon Sports bumve ko nta kibazo na kimwe gihari, nta konti ya Rayon iri bufatirwe.”

    Ikibazo cya Minnaert na Rayon Sports kigiye kumara hafi imyaka 3 kuko cyatangiye muri 2018 aho arega iyi kipe kumwirukana binyuranjije n’amategeko.

    Inyandiko y’Umuhesha w’Inkiko

    Ivan Minnaert agiye gutuma umutungo wa Rayon Sports ufatirwa

    Rayon Sports yananiwe kubahariza amasezerano Ivan Minnaert yagiranye na Sadate

    Source : http://isimbi.rw/siporo/umutungo-wa-rayon-sports-ushobora-gufatirwa-ugatezwa-cyamunara