Blog

  • Tuyisenge Jacques yateye ivi nyuma y'umunsi umwe ahita asezerana imbere y'amategeko [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC akaba na Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi ya CHAN Tuyisenge Jacques yasezeranye n'umukunzi we imbere y'amategeko kuri uyu wa Gatanu nyuma y'aho ku munsi w'ejo yateye ivi.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Tuyisenge na Jordin barahirira ku ibendera ry'igihugu, bemera kubana nk'umugabo n'umugore.

    Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yagiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gormarhia yo muri Kenya ayigiriramo ibihe byiza.

    Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atletic de Luanda yavuyemo asubira mu Rwanda asinyira ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC muri Mata 2020 amasezerano azageza mu mwaka 2022.





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/tuyisenge-jacques-yateye-ivi-nyuma-y-umunsi-umwe-ahita-asezerana-imbere-y

  • Ubuze inda amena umujyi! Huawei yashoye imali… – #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo umuntu runaka avuze Huawei mu ruhame abumvise ijwi rye bose bahita batekereza telefone ndetse n'ibikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho, gusa kuri iyi nshuro iki kigo ntabwo gihagaze neza nyuma yo gukomwa mu nkokora na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igishinja gukoresha telefone zayo ndetse n’ibikoresho byayo mu kwiba amakuru mu baturage bo muri Amerika ndetse bigatuma abatuye Isi benshi nabo bazinuka izi telefone.

    Umunyarwanda yabivuze neza agira ati 'Ubuze inda amena umujyi', ibi ni byo byabaye ku ruhande rwa Huawei yaburiye mu ikoranabuhanga rya za telefone ikerekeza mu bucuruzi bw'ikoranabuhanga rifatiye ku korora ingurube.

    Ubu bucuruzi Huawei yagiyemo ni nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’iki kibazo cy’ubucuruzi butarimo kugenda neza. Huawei irimo kureba amayira menshi yakoreshamo ikoranabuhanga ikaba yabasha gukomeza gusugira igasagamba nta gihombo. 

    Ubu bworozi bw'ingurube bugiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Huawei igihe gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa rirangajwe imbere n'ubwenge bw'ubukorano rizwi nka Artificial Intelligence (AI) – rijyanye n’ubworozi bw’ingurube. Huawei ifite ibigo byinshi bizagenda bikorana harimo nkirimo urwego rw’ubucukuzi bwa nyiramugengeri (coal/charbon).

    Ese ubundi guhigana kwa Huawei na Amerika byari byifashe gute?

    Mu myaka ijya kugera kuri 2 ni bwo igihugu cya America cyari kiyobowe na Bwana Trump cyatangaje ko Huawei itaba umwizerwa muri America bitewe n'ikoranabuhanga ifite, aha ikibazo cyatijwe umurindi n’uyu wahoze ayobora Amerika aho yavugaga ko iki kigo cy’Abashinwa gishobora kwiba amabanga ya Amerika binyuze muri ibi bikoresho.

    Aha ninaho byatangiriye bigera aho Huawei yirukanwe burundu muri Amerika ndetse leta ya America itegeka ibigo byakoranaga na Huawei guhagarika imikoranire.

    Ku rundi ruhande, abasesenguzi kuri iki gikorwa cyakunzwe gutazirwa kuba intambara y'ubucuruzi hagati ya Leta zunze ubumwe za America n'u Bushinwa yari ishingiye kuri murandasi y'icyiciro cya 5 ariyo 5G, aha u Bushinwa bwari bwatanze Amerika kugera kuri uyu muvuno w'ikoranabuhanga ryari ryitezweho guhindura byinshi n’ubwo ryakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 ntiribashe gutambagira hirya no hino ku Isi nk’uko byari byitezwe.

    Mu Mwaka wa 2020 Ubucuruzi bwa ‘smartphones’ bwa Huawei bwagabanutseho 42% mu mezi atatu ya nyuma. Iki gihombo cyatewe n’ikibazo cy’igabanuka ry’ibikoresho (microchips) yifashisha, ritewe n’ibihano yafatiwe. 

    Umushinga wa 5G wa Huawei wagiye uhagarara mu bihugu bigiye bitandukanye hirya no hino ku Isi aha twavuga nk’Ubwongereza ndetse aha habaye n'imyigaragambyo yo kuyirwanya kubera kugira ubwoba ko ishobora guteza ikibazo ku mutekano w’iki gihugu ndetse ninako byagenze no mubindi.

    Imishinga itari iya Telefone izungukira gute Huawei

                             

    Amakuru avuga ko muri uyu mwaka ishobora kugabanya ubushobozi bwayo bwo gukora ‘smartphones’ bukagabanuka ku kigero kigera kuri 60%, nubwo Huawei yo yavuze ko uyu mubare idashobora kuwemeza.

    Umuvugizi wa Huawei aganira n'ikinyamakuru cya BBC yagize ati: “Ikibazo gihari hano ntabwo ari nkaho hari ikibazo na kimwe kijyanye n’ireme cyangwa ikoreshwa ry’ibyo Huawei ikora”.

    “Ntabwo Huawei ihabwa amahirwe angana kuko ikubirwa hagati mu bushyamirane bushingiye ku nyungu za politike”.

    Ku bw’iyo mpamvu rero, bisa nkaho Huawei irimo gushakisha ahandi yakura inyungu – yerekeza mu ikoranabuhanga ry’iyakure (cloud computing), ibinyabiziga bigezweho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byambarwa.

    Ifite na gahunda yo gukora imodoka igezweho.

    Ariko inahanze amaso ku bikorwa bicye byo mu buryo burushijeho kuba ubwa gakondo.

    Umushinga w'ubworozi bw'ingurube

    Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere cyorora ingurube nyinshi ku isi ndetse bwihariye kimwe cya kabiri cy’ingurube za gasozi zizwi nk'isatura mu gasozi ku isi.

    Ikoranabuhanga ririmo gufasha mu gutuma ubworozi bw’ingurube bukorwa mu buryo bwa kijyambere hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI mu gutahura indwara zazo no mu kugenzura aho ingurube ziherereye.

    Ikoranabuhanga ryo kumenya mu maso hazo (facial recognition technology) rishobora gutuma hatandukanywa ingurube imwe n’indi, mu gihe irindi koranabuhanga ryo rigenzura ibiro by’ingurube, ibiryo byazo n’imyitozo zikora.

    Huawei imaze igihe ikora ikoranabuhanga ryo gutahura isura, ndetse mu kwezi gushize yanenzwe kubera uburyo (system) bwayo butahura abantu basa nk’abo mu bwoko bwa ba nyamuke bwa Uighur, mu mafoto y’abagenzi ku maguru.

    Izindi kompanyi zikomeye z’ikoranabuhanga zo mu Bushinwa, zirimo JD.com na Alibaba, zirimo gukorana n’aborozi b’ingurube bo muri iki gihugu mu gushyira ikoranabuhanga rishya mu bworozi bwabo.

    Umuvugizi wa Huawei yongeyeho ati: “Ubworozi bw’ingurube ni urundi rugero rw’uburyo tugerageza kongerera imbaraga ibikorwa bimwe bya gakondo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya ICT mu kongerera agaciro ibyo bikorwa muri iki gihe cy’umuyoboro wa 5G”.

    Src: bbc, finance.yahoo.com, btimesonline.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103218/ubuze-inda-amena-umujyi-huawei-yashoye-imali-mu-korora-ingurube-nyuma-yo-guhomberwa-nubucu-103218.html

  • Kuryubaka si ugukina! Tanasha wabyariye Diam… – #rwanda #RwOT


    Tanasha yaganiriye n’abakunzi be basaga ibihumbi bibiri [Live] kuri Instagram

    Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare ku gicamunsi ni bwo Tanasha Dona yaganiriye n’abakunzi be [Live] ku rukuta rwe rwa instagram. Ku bakunzi be wabaye umwanya mwiza wo gushira amatsiko kuri iki cyamamare, kuko yabahaye umwanya wo kumubaza ibibazo bifuza maze akagenda ibisubiza.

    Hari uwamubajije umuhanzi wo mu Burundi azi maze amusubiza agira ati “Nshuti yanjye sinkurikirana cyane umuziki wo mu Burundi, ariko sinzi niba umuntu uririmba “Katerina” ari uwo mu Burundi”. Yahise aririmba ati “I wanna look at you bby kidogo Katerina”. Yakomeje agira ati “Sinzi niba ari uwo mu Burundi”. Aka gace gato mu kukaririmba wumvaga ayishyiramo ibirungo ku buryo “Katerina” asa n’uyifite mu mutwe.

    Katerina ya Bruce Merodie Tanasha Dona yayiririmbye neza

    Bruce Melodie aherutse gutangaza ko yamaze kubona umujyanama mushya uzajya ukurikirana ibikorwa bye bya muzika witwa Lee Ndayisaba akaba n’umuyobozi w’ikigo Cloud9 Entertainment. Uyu mugabo amaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro, yabaye umuyobozi w’igitangazamakuru gikomeye muri Tanzania Cloude TV akora n’ibindi bitandukanye bifite aho bihuriye n’imyidagaduro. Kugeza ubu ashinzwe ibikorwa by’iterambere muri Wasafi ya Diamond.

    Lee umujyanama mushya wa Bruce Melodie

    Uyu mujyanama mushya wa Bruce Melodie, aherutse kubwira InyaRwanda ko ashaka kurema Bruce Melodie w’ibikorwa byivugira ku buryo azamugeza ku rwego mpuzamahanga. N’ubwo Tanasha Dona adasobanukiwe neza nyiri “Katerina”, yagaragaje ko ayikunda kandi imuza mu matwi kenshi. Ibi bigaraza ko umuziki w’Abanyarwanda ukunzwe hirya no hino ku Isi, kandi ushobora gukundwa byo ku rwego rwo hejuru mu gihe hashyirwa imbaraga zikomeye mu kuwumenyekanisha.

    Tanasha bamubajije indirimbo y’umuhanzi wo mu Burundi yiririmbira ‘Katerina’

    REBA HANO INDIRIMBO KATERINA YA BRUCE MELODIE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103213/kuryubaka-si-ugukina-tanasha-wabyariye-diamond-bamubajije-umuhanzi-wo-mu-burundi-azi-yirir-103213.html

  • Abantu barayobye kandi ntibabimenya #rwanda #RwOT

    Ijambo ry’Imana ritubwira inkuru za zakayo wamenye amakuru maze akiyemeza gukurikira Yesu, Uyu rero atandukanye n’abantu b’iki gihe biruka bashaka ibitangaza kandi bataye Imana bakirengagiza ko ariyo ikora ibitangaza, abantu benshi barayobye, ubu batanga ibyifuzo ngo abandi babasengere aho kuba bafata gahunda yo kwigererayo ngo basenge Imana bayisabe ibakorere ibyo bifuza.

    Muri Yeremiya 33:3 Imana irabivuga iti:'Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye utamenya'. Ntuzongere guhamagara umuhanuzi ahubwo ujye ukoresha iri jambo rizaguhuza n’Imana uyibwire ibyawe nayo izagutabara.

    Amafranga ntacyo yakumarira udafite Yesu, siga byose maze ushake kristo, mur’iyi minsi abantu bari kwiruka ku bitangaza, ugasanga umuntu baramuhanurira ngo agiye kubona amazu, ngo agiye kubona visa, ngo agiye kubona umugabo cyangwa umugore nawe akamera amababa aho yafashe umwanya nawe ngo asenge Imana nayo imubwire niba ibyo bamuhanuriye ari ukuli.

    Abantu barayobye bikomeye, abantu ntibashaka kumenya ukuri, abantu ntibashaka ko ubabwira ibyabagirira umumaro ahubwo barashaka kumva ibyiza mu matwi yabo gusa bitazagira aho bibageza.

    Kuki abantu batagifata umwanya ngo basome Bibiriya ngo basenge? Ni ubunebwe bwo mu mwuka kandi nibadahinduka bazarimbuka.

    Umwenda warukingirije ahera watabutsemo kabiri kugira ngo buri muntu wese yigerereyo. Abagifite imbogamizi rero bazahura n’ibibazo kuko ubu ubuhanuzi bwuzuyemo ibinyoma. Abantu barahanura bitewe n’ibyifuzo byabo, bakugeraho bakaguhanurira ngo ugiye kubona ibyiza ukamera amababa nyamara wasanga uguhanurira aba afite icyo agukurikiyeho ntubimenye.

    Icyo dukwiriye gukora nugusenga no gusoma ijambo ry’Imana tukareka ubunebwe. Imana niyo ikora ibitangaza, ni nayo mpamvu dukwiriye kuyishaka kuko ntiboneka mu kabari,ntiboneka mu basambanyi, aboneka ahantu hatari ikibi aboneka mu banyamwuka, ubu abantu benshi bisubiriye mu mazimwe, bisubiriye mu tubari, bisubiriye mu bugome. Rero nshuti zange dusome ijambo ry’Imana kuko Petero yaravuze ngo niba mwarasogongeye mu kamenya ko umwami wacu agira neza nimumwegere niwe buye rizima ryanzwe n’abubatsi ariko ku Mana ryaratoranyijwe.

    source:amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Abantu-barayobye-kandi-ntibabimenya.html

  • Perezida wa FIFA yatanze ubutumwa bukomeye mu… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021, nibwo Gianni Infantino yafunguye icyicaro cya FIFA mu Rwanda,  kizafasha guhuza ibikorwa no gushyira mu ngiro imishinga y’iterambere itandukanye ya FIFA, ku bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati, mu muhango wabereye i Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu nyubako isanzwe ikoreramo I&M Bank ari naho iyi mpuzamashyirahamwe izaba ifite icyicaro mu Rwanda.

    Mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta ndetse n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati ‘CECAFA’, Wallace Karia, Infantino yasabye gushyirahamwe kw’abayoboye umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati, arirwo rufunguzo ndetse byageza kure ruhago yo mu Karere.

    Yagize ati “Nishimiye kuba ndi hano kandi nishimiye kuba ndi kumwe namwe, nimushyira hamwe nzi ko akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati umupira w’amaguru uzagera kure”.

    Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta wari mu bitabiriye uyu muhango, nyuma yuko u Rwanda na FIFA bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire, yagize ati:

    'Ni iby'agaciro kuba FIFA igiriye icyizere u Rwanda ikazana icyicaro cyayo hano mu Rwanda, bizadufasha gukomeza kuzamura impano yaba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga”.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu muri Afurika FIFA ishyizemo icyicaro, nyuma ya Senegal na Afurika y’Epfo.

    Iki cyicaro kandi kibaye icya 10 FIFA ifunguye ku Isi, binyuze mu mushinga wayo wa FIFA Forward Programme watangijwe mu 2016.

    Mu bindi bihugu FIFA yashyizemo icyicaro, harimo Ubuhinde, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Afurika y’Epfo.

    FIFA yafunguye icyicari cyayo mu Rwanda

    U Rwanda rwasinyanye amasezerano na FIFA yo gushyira icyicaro i Kigali

    Infantino yavuze ko ubufatanye no gushyira hamwe aribyo bizazamura umupira wo mu karere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103220/perezida-wa-fifa-yatanze-ubutumwa-bukomeye-mu-muhango-wo-gufungura-icyicaro-cya-fifa-mu-rw-103220.html

  • Uko Akarere ka Kayonza kakemuye ikibazo cy'abana b'inzererezi – #rwanda #RwOT

    Muri aka Karere habarizwayo ikigo gifasha abana bakurwa mu mihanda kizwi nka SACCA aho kimaze gufasha abana barenga 6000 biganjemo abakurwa mu mihanda ndetse n'abandi baturuka mu miryango ikennye, habarizwa kandi ibindi bigo bibiri birimo Hope for Life n'ikigo kitwa Karebu byose bikaba bifasha abana bo mu muhanda mu kubasubiza mu miryango.

    Umuyobozi w'ikigo cya SACCA, Mukamuyenzi Valentine yabwiye IGIHE ko nko muri uyu mwaka wa 2021 bafite abana 1700 bari gufasha barimo abakuwe mu muhanda ndetse n'abandi bakomoka mu miryango ikennye.

    Yavuze ko bamwe muri aba bana baba badafite imiryango bashakirwa imiryango ibakira bakajya bafashirizwamo abandi bagafashirizwa mu miryango iwabo, aba bana barihirirwa amashuri abanza n'ayisumbuye, imyuga bakanafashwa mu buryo bwo guhabwa igishoro byose bigamije kugutuma batera imbere.

    Ati ' Nk'abiga imyuga biga ibijyanye n'amahoteli, dufitemo abiga gutunganya imisatsi ndetse tukanagiramo n'abiga ubwubatsi, abo biyongera ku bandi baba biga mu mashuri asanzwe turihirira bose hamwe bakaba 1764 muri uyu mwaka.'

    Mukamuyenzi yavuze ko muri aba bana harimo ibyiciro bitandukanye nk'abo bakuye mu mihanda bagasubizwa mu ngo, urubyiruko rwiga imyuga ndetse n'abaturuka mu miryango itishoboye barihirira.

    Hari abana bashakirwa imiryango ibarera bundi bushya

    Mukamuyenzi avuga ko hari abana bakura mu mihanda ugasanga batewe ipfunwe no gusubira mu miryango bakomokamo bitewe n'amakimbirane n'ibindi bibazo baba baravuyeyo bahunga ntibifuze gusubirayo, yavuze ko abana nk'aba n'abandi baba badafite imiryango bashakirwa imiryango ibakira bakajya bafashirizwayo mu buryo buhoraho.

    Bamwe mu babyeyi bakiriye aba bana ndetse n'abandi bafite abana bagiye bahinduka inzererezi bagafashwa n'Akarere mu kubahuza n'ibi bigo bavuze ko kuri ubu mu bana babo hagaragara impinduka.

    Bamwe mu bana bakomoka mu miryango ikennye ndetse n’abakuwe mu muhanda biga guteka

    Mukarusagara Marie Therese utuye mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza mu Mudugudu wa Gakurazo yavuze ko hari umwisengeneza we arera wakurikiye ikigare cy'abandi bana akanga ishuri nyamara yari akiri muto.

    Ati ' Byarangiye ishuri ariretse atangira kujya ava mu rugo akatubeshya ko agiye kwiga ahubwo akajya mu isoko. Yageraga ku ishuri bamwirukanira amafaranga y'ishuri aho gutaha akigira mu isoko, byageze aho atangira kujya yirarira mu biraro SACCA iza kumufata intumaho impa imyenda y'ishuri inamwemerera kumurihira nuko baramunsubiza.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu uwo mwana abayeho neza kuko afite umushinga umwishyurira, ukanamukurikirana ku ishuri kuburyo ngo uburara yari afite bwashize burundu ngo asigaye atsinda mu ishuri.

    Batamuriza Ernestine utuye mu Murenge wa Mukarange we ngo arera umuhungu uri mu kigero cy'imyaka 17 aho yamwakiriye amaze kunaniranwa na nyina usanzwe akora uburaya.

    Ati ' Umwana yananiranwe na nyina abanza kujya azerera ku muhanda nyuma akurikirana umuhungu wanjye araza yibera mu rugo, SACCA yahise itangira kumufasha imwishyurira ishuri, impa ibyo kumugaburira ubundi tukibanira neza, mu rugohabaye iwabo arisanzura nk'umwana wanjye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harerimana Jean Damascene yabwiye IGIHE ko ibi bigo byose uko ari bitatu bibafasha cyane mu kuba nta bana bakigaragara ku mihanda b'inzererezi.

    Yavuze ko nubwo hari ubwo haboneka umwe nawe ahita ashyikirizwa ikigo kimwe muri ibi kikamufasha mu kumuhuza n'umuryango we yaba atawishimiye agashakirwa undi muryango.

    Uyu muyobozi yakebuye kandi ababyeyi batakita ku bana kubera amakimbirane yo mu miryango n'ibindi bibazo bitandukanye abibutsa ko amategeko abahana ahari.

    Ati ' Ababyeyi turabasaba ko bakomeza kurera abana babo ni inshingano z'umubeyi kurera umwana we, kumwitaho, kumushyira mu ishuri ndetse no kumuha ibyo akeneye byose mu gihe bigaragaye ko izo nshingano atari kuzubahiriza hari icyo amategeko ateganya.'

    Yavuze ko kandi iyo bigaragaye ko ubushobozi ku muryango mu kurera umwana wabo nk'ubuyobozi bawunganira kugira ngo wa mwana yige kugira ngo azavemo umuntu ugira icyo yimarira anagire umumaro ku gihugu.

    Mukarusagara Marie Therese ashima uburyo afashwa mu kwita ku mwana arera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-akarere-ka-kayonza-kakemuye-ikibazo-cy-abana-b-inzererezi

  • Bugarama: Abahinzi b’umuceri bakeneshejwe n’umusaruro wabo utaraguzwe –

    Igishanga cya Bugarama ni kimwe mu binini biri mu Rwanda bikorerwaho ubuhinzi, aho kingana na hegitari 1 500. Umusaruro w’abahinzi bo muri iki gishanga ugurwa n’inganda enye zitonora umuceri, ariko izi nganda zikaba zimaze igihe kinini zitagura umusaruro ukomoka mu ihinga riheruka, ibituma aba bahinzi barushaho kujya mu gihombo.

    Abahinzi bagizweho ingaruka n’ibi bibazo barimo abo mu Mirenge ya Gikundamvura, Nyakabuye, Bugarama na Muganza.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko igihembwe cy’ihinga cya kabiri bagitangiye nabi kuko nta bushobozi bafite bwo gushora ngo bagure iby’ibanze bikenewe mu buhinzi bwabo.

    Birindabagabo Theoneste yagize ati “Ntabwo ndakoza isuka hasi bitewe n’uko nta mafaranga mfite. Narebye kujya kwaka amafaranga ngo koperative ingurize kuko ntaragurisha ariko mbona ni ibintu bitari buhite binshobokera ako kanya. Njye nshaka ngo ngende niba banguriye umuceri, ngende nguze amafaranga, mbone kujya gukoresha andi nzi neza ko nabonye umusaruro uhagije ku buryo koperative izahita yiyishyura.

    Undi muhinzi na we yagize ati “Nandikiye koperative nyisaba amafaranga ibihumbi 80 Frw yo guhingisha imirima ibiri. Ayo mafaranga yaramfashije ariko nanone usanga amafaranga bageneye umuhinzi adahagije, yakabaye nibura nk’ibihumbi 120 Frw”.

    Yongeyeho ati “Imwe muri koperative z’abahinzi b’umuceri muri iki gishanga, ifite abanyamuryango bagera mu 1 500 ariko abo nzi batangiye guhinga ntibarenga batanu ku ijana”.

    Habiyaremye Emmanuel, Umukozi w’Akarere ka Rusizi Ushinzwe Ishoramari, yavuze ko iki kibazo cy’umusaruro w’umuceri utaraguzwe kigiye gukurikiranwa, abahinzi bagahuzwa n’inganda zikabagurira umusaruro.

    Yagize ati “Ni ibibazo bifitanye isano n’ingaruka za Covid-19, hari n’izigifite ububiko kuva mu Ukuboza kandi abaguzi b’umusaruro ni amashuri, abagura umuceri mu ngo ni bake. Amashuri afunguye nibwo inganda zari zitangiye kubona udufaranga mu musaruro zabonye ubushize. Mu cyumweru gitaha tuzanyura mu nganda turebe, igisubizo kibe cyaboneka.”

    Inganda na koperative z’abahinzi b’Umuceri bari baherutse kugirana inama yiga kuri ibi bibazo, ariko itariki bari bariyemeje yo kuba bakemuye ibyo bibazo yararenze.

    Icyo gihe inganda zagombaga kwishyura 50% by’umusaruro w’umuceri kugeza ku wa 12 Gashyantare, ariko ibi ntibyakozwe.

    Umusaruro w’umuceri wabaye mwinshi ubura isoko

  • Kimisagara: Hafashwe umugabo ukekwaho gutira telefone ngo ahamagare, akaziba – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa munani n'igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, nibwo uyu mugabo yafashwe na bamwe mu bamushinja kubiba.

    Uyu mugabo yafashwe n'umugore yari yibye telefone mu mpera z'umwaka ushize wa 2020 maze ahita ahamagara inzego z'umutekano zimuta muri yombi.

    Abamuzi bavuga ko iyo ashaka kwiba telefone abeshya umuntu ngo ayimutize ahamagare gato (kubipa), yamara kuyimuha agasa nk'aho atari kumvikana n'uwo bari kuvugana akigira hirya akirukanka.

    Uwo mugabo akimara gufatwa abaturage babwiye IGIHE ko bishimiye ko yafashwe bitewe n'uko yari yarajujubije.

    Karimu Hassani yagize ati ' Ni umujura ukomeye. Ubusanzwe yigira umuzunguzayi iyo yabuze uwo yiba. Iyo abonye usa nk'aho uri injiji arakwegera akagusaba ko umutiza telefone ngo abipe cyangwa ahamagare kuko aba afite udupapuro turiho za nimero, ugahita umutiza.'

    Umugore itufuje ko amazine ye atangazwa, wahuruje DASSO bagahita ifata uyu mugabo, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo hari n'ubwo yiba abantu telefone azibashikuje.

    Ati 'Tumufashe tumusanze mu isoko rya Kimisagara, telefone hashize amezi abiri cyangwa atatu ayinyibye. Yaraje atwereka ibintu yari arimo gucuruza nk'umuzunguzayi noneho mu gihe twarimo turi kubireba yahise afata telefone ariruka mukurikiye ndamubura. Ubu nibwo nongeye kumubona ariko we ntiyanyibukaga , nibyo bitumye mpita mufata.'

    Nubwo yafashwe, uyu mugabo we yahakanye ibyo aregwa n'aba baturage avuga ko bari kumuhimbira.

    Ati ' Arabeshya kuko aravuga ngo namwibye telefone nyimucapuye, ubundi akavuga ko ariwe wayimpaye urumva ko twese dufitemo amanyanga.'

    Uyu mugabo akimara gufatirwa mu isoko rya Kimisagara yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge kugira ngo hakorwe iperereza.

    Nyuma yo gufatwa yahise ashyikirizwa Polisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimisagara-hafashwe-umugabo-ukekwaho-gutira-telefone-ngo-ahamagare-akaziba

  • Gen. Jacques Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare #rwanda #RwOT

    Lt. Gen. Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, yatabarutse tariki 11 Gashyantare aho yari arwariye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko nyakwigendera Lt. Gen Jacques Musemakweli yazize urupfu rusanzwe.

    Ni urupfu rwashenguye benshi kubera akamaro uyu musirikare yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no kucyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urupfu rwe kandi rwanababaje abasanzwe bakurikirana ibikorwa bya siporo mu Rwanda by’umwihariko umupira w’amaguru dore ko na we yari umukunzi wawo ndetse akaba yarigeze no kuba Perezida w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC.

    Abakinnyi b’iyi kipe bagiye kumusezeraho bwa nyuma aho umuryango we utuye mu Karere ka Kicukiro, bavuze uburyo yahoraga yifuza iterambere ry’iyi kipe ndetse n’iry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Perezida Kagame yagennye ubutumwa

    Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame yageneye uyu munsi bwasomwe n’Umujyanama we wihariye mu bya gisirikare n’Umutekano, General James Kabarebe, bwagarutse ku bigwi byaranze Lt General Musemakweli haba ku ruhare rwe rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no mu gukomeza kubaka u Rwanda.

    Yagize ati ' Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango wa General Musemakweli, ni igihe kandi cy’akababaro kenshi ku muryango mugari w’Ingabo z’Ingabo z’u Rwanda no ku Gihugu muri rusange. Iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na General Musemakweli, imirimo myiza n’ibigwi bye haba ku rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ndetse n’urwo kugiteza imbere yari agikomeje kugeza aho atabarukiye. General Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye, atizigama, atanga umusanzu, ibitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho atabarukiye.'

    Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko General Musemakweli yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, hakaba harashingirwaga cyane ku bushobozi bwe ndetse n’indangagaciro yo gukunda Igihugu. Asaba ko uwo murage wakomeza kuranga buri wese.

    Ati 'General Musemakweli yakoreye Ingabo z’u Rwanda mu nzego zazo nyinshi cyane zitandukanye, izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye Ingabo z’u Rwanda, yaharaniraga iteka ko n’abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro. Atabarutse Igihugu n’umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze General Musemakweli.'

    Perezida Kagame yijeje umuryango wa nyakwigendera ko Igihugu kizakomeza kuwuba hafi nk’uko bisanzwe biri mu muco wacyo.

    Ati 'Na none mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw’Igihugu binyuze muri Minisiteri y’Ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe biri mu muco wacu.”

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Jaques-Musemakweli-yashyinguwe-mu-irimbi-rya-Gisirikare

  • Ingaruka mbi zo kwifotoza amafoto agaragaza u… – #rwanda #RwOT

    Hari benshi mu bakobwa bahura n'ibibazo bikomeye ku bwo koherereza abasore bakundana amafoto yabo agaragaza ubwambure cyangwa se bakayohererezanya ubwabo.

    Impamvu 7 nta mukobwa wiyubaha cyangwa wubaha ubuzima bwe, uretse no koherereza umusore amafoto y'ubwambure bwe, nta n’ukwiriye kwifotora cyangwa gufotorwa amafoto agaragaza ubusa bwe:

    1. Urukundo mukundana rudasanzwe uyu munsi ejo rwayoyoka, akakwandagaza

    N’ubwo muri iyi minsi mufitanye urukundo rubagurumanamo ndetse rufite ubugi butyaye cyane, ariko ejo cyangwa ejo ubundi mushobora gutandukana n'umusore mukundana ubu bitewe n'impamvu zinyuranye. Buri wese agira uko yakira igikomere cyo gutandukana n'umukunzi we. Kukwihimuraho agashyira amafoto y'ubwambure bwawe kukarubanda ni kimwe mu byo yakora utigeze utekereza mbere yo kuyohereza.

    2. Ifoto ntisaza

    Tugarutse ku ngingo ya mbere, hari igihe ukundana n'umusore bikaba ngombwa ko mutandukana bitewe n'impamvu zinyuranye, ntimubane ngo mushinge urwanyu.

    Iyo mutandukanye, bishyira kera ugashaka undi musore mukundana byarimba mukabana. Ya mafoto woherereje umusore cyangwa abasore mwakundanaga ashobora kugusenyera urugo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Fata umwanya wibaza uko byagenda warubatse urugo, mubanye neza n'umugabo,warabyaye uri umugore wizihiye urugo , hanyuma ya mafoto yawe wambaye uko wavutse akerekwa umugabo wawe ?

    Urwo rugo rwazongera kugarukamo amahoro? Si ikimenyetso gifatika se ko wahoze ufite ingeso y'ubusambanyi nubwo waba ntayo wigeze? Icyizere yakugiriraga cyaba kigikomeje?Abana bawe bayabonye babifata gute?Waba ukiri umubyeyi bubaha kandi baha agaciro?

    3. Mwene aya mafoto ashobora kubonwa n'utabigenewe

    Telefoni, mudasobwa cyangwa ahandi hose wayabikwa bishobora gutakara cyangwa bikibwa. Ese nyuma yo gutakaza kimwe muri ibi tuvuze amafoto yawe azagarukira he? Ese uwo wayoherereje we ku bw'ibyago bimugendekeye gutya, byagenda gute?

    Uretse kwibwa cyangwa gutakara, hari igihe umusore woherereje amafoto y'ubwambure bwawe ashobora kuyirambika akaba yabonwa n'undi cyangwa nawe akayiyoherereza. Uretse n’ibyo kandi umusore mukundana agira inshuti abwira amabanga ye yose, amafoto yawe ashobora kuba yarayeretse bagenzi be nabo bakaba bazi ubusa bwawe. Ese utekereza ko bazongera kukubaha nkuko babigiraga?

    4. Ushobora gusabwa ingurane y'amafaranga cyangwa kuryamana n'uwo utatekereje

    Ni benshi mu bakobwa bagiye batakaza mwene aya mafoto, hanyuma bagashozwa ku nkeke nuyafite zo gutanga ingurane y'amafaranga menshi cyangwa ikindi kiguzi. Uretse nibyo kandi hari igihe umusore cyangwa umugabo agusaba ko mwaryamana kugira ngo akomeza kukubikira ibanga, kubera gusa ifoto wifotoye cyangwa wafotowe ntawe ugushyizeho agahato.

    5. Amafoto y'ubwambure bwawe ashobora kugushyira muri gereza, kugusibira amayira no kukwangiriza isura muri rubanda

    Nta kintu cyiza kuri iyi si nko gukundana n'umusore, nawe akakugaragariza amarangamutima nkuko ubigira. Umuntu ahinduka nk'ikirere, hari igihe wa musore ashobora kwiga imico mibi ubona utakwihanganira bikaba ngombwa ko mutandukana. Kuba waramuhaye amafoto yawe wambaye ubusa, ashobora kubigira igikangisho, bityo mugakomeza gukundana kubwo kubura uko ugira,ukaba udatandukanye cyane n'umuntu uri muri gereza.

    Amafoto agaragaza ubusa bwawe ,igihe agiye kukarubanda ashobora kugusibira amayira nko mu kuba wabona akazi keza kagendanye n'ibyo wize cyangwa se bikaba byakwangiriza isura yawe mu muryango wawe, mubo mukorana, n'ahandi.

    6. Kumwoherereza amafoto y'ubwambure bwawe sibyo bigaragaza urukundo

    Nubwo benshi mu bakobwa boherereza abasore amafoto bambaye uko bavutse mu rwego rwo kubashimisha no kubagaragariza urukundo, iki si cyo kimenyetso cyatuma ugaragariza umusore ko umukunda. Nubwo yabigusaba inshuro 100 ukwiriye kumwumvisha ko ubwambure bwawe atari cyo kigaragaza igipimo cy'urukundo umukunda,ko kandi niba akubaha , akwiriye kumva ubusobanuro bwawe.

    7. Ni umuco w'amahanga

    Kwigana iby'ahandi si bibi ariko icya ngombwa ni uguhitamo ibidufitiye akamaro atari ugupfa kwakira ibije byose.Kwifotoza amafoto y'ubwambure si indagagaciro z'umunyarwandakazi ahubwo ni umuco abantu bagiye bigana abazungu. Mbere yo kubyigana buhumyi, banza upime ku munzani inyungu wakuramo uzigereranye n'ingaruka mbi zishobora kukugeraho igihe byaba bihindutse uko utabiteganyaga.

    Abwirwa benshi akumva beneyo. Izi ni zimwe mu mpamvu nta mukobw a(udacuruza ubwambure bwe cyangwa ngo abe yicuruza) ukwiriye kwifotoza ifoto igaragaza ubwambure bwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103210/ingaruka-mbi-zo-kwifotoza-amafoto-agaragaza-ubwambure-bwawe-ukayoherereza-umukunzi-wawe-103210.html