Blog

  • AMAFOTO:Amarangamutima ya Clarisse Karasira wasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira uririmba injyana gakondo yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2020 witabirwa n'abantu bake mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Clarisse Karasira n'umukunzi we basezeraniye mu Murenge wa Rusororo ari naho batuye.

    Dejoie ugiye kurongora Umukobwa w'Imana n'Igihugu asanzwe anamufasha gukurikirana ibijyanye n'umuziki we biciye muri kompanyi ya Clarisse Karasira Ltd.

    Tariki ya 08 Mutarama 2021 nibwo Clarisse Karasira yatunguwe n'uyu musore amwambika impeta amusaba ko yakwemera kuzamubera umufasha nyuma y'imyaka ibiri bamaze bakundana.


    Source : https://impanuro.rw/2021/02/19/amafotoamarangamutima-ya-clarisse-karasira-wasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we/

  • Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda ukunzwe cyane mu njyana gakondo, Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ifashabayo Sylivain Dejoie, biyemeza kubana akaramata.

    Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021 ubera mu murenge wa Rusororo.

    Uku gusezerana kwabo kukaba kwitabiriwe n’abantu bake bitewe n’ibihe igihugu kirimo byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Tariki ya 8 Mutarama nibwo Ifashabayo Sylivain Dejoe yashinze ivi hasi asaba Clarisse Karasira ko yazamubera umugore, undi arabyemera.

    Icyo gihe Clarisse yagize ati “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.'

    Clarisse Karasira ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo yaba igihe yari umunyamakuru no mu buhanzi bwe kugeza umunsi atangaje ko yambitswe impeta.

    Karasira wakunzwe mu ndirimbo 'Gira neza’, 'Twapfaga Iki?’, 'Ubuto’, 'Kabeho’, 'Imitamenwa’, 'Ntizagushuke’, yambitswe impeta nyuma y’iminsi mike ahaye ababyeyi be imodoka nk’impano yo kubashimira ko bamureze neza.

    Clarisse Karasira arahirira kuzabana mu bibi n’ibyiza ba Sylivain Dejoe

    Ifashabayo Sylivain Dejoe na we yarahiriye kuzasangira akabisi n’agahiye na Clarisse

    Ati “reka nkugwemo kuko siniyumvisha ko umunsi nari ntegereje ari uyu”

    Clarisse Karasira yasinyiye ko yamaze kuba umwe na Ifashabayo Sylivain Dejoe

    Ifashabayo na Clarisse ni umugore n’umugabo byemewe n’amategeko

    Bahise bafatana agatoki ku kandi barimanukira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto

  • Jacques Tuyisenge uherutse kuvunikira muri Cameroon yateye ivi #rwanda #RwOT

    Amafoto yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare, agaragaza Jacques Tuyisenge yatereye ivi umukunzi we ari kumwambika impeta iteguza kuzabana nk’umugore n’umugabo.

    Jacques Tuyisenge ubwe kandi yashyize ifoto instagram avuga ko uyu mukunzi we yamwemereye kuzamubera umugore.

    Jacques Tuyisenge utarakunze kugaragaza umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, mu minsi yashize yari yashyize ifoto kuri instagram y’umukobwa.

    Uyu rutahizamu wa APR FC n’Amavubi aherutse kugirira imvune mu gikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN2020, ubwo ikipe y’u Rwanda yanasezererwaga na Guinea muri 1/4.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Jacques-Tuyisenge-uherutse-kuvunikira-muri-Cameroon-yateye-ivi

  • Hatangijwe umuryango ugamije gukora ivugabutumwa wifashishije filime #rwanda #RwOT

    Umuryango utegamiye kuri Leta, Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM), watangiye gahunda yo gukora ivugabutumwa wifashishije filime cyane ko atari ibintu bikorwa mu Rwanda ndetse bakaba ari nabo ba mbere bagiye gukora igikorwa nk’iki.

    Uyu muryango wa Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM) washinzwe na Araganje H.Gaspardos na Uwanyirigira Dative, akaba aribo bayobozi bawo kugeza ubu gusa haranatekerezwa abandi bayobozi mu nshingano zitandukanye kugira ngo bakomeze gukora imirimo bifuza neza.

    Araganje H.Gaspardos yabwiye IGIHE ko batekereje igikorwa nk’iki nyuma yo gutekereza ukuntu impano Imana yaremanye abantu bajya bazikoresha mu kwigisha ijambo ryayo.

    Ati 'Hari impano karemano Imana yaduhaye, izo mpano iyo zidakoreshejwe ntacyo zimarira sosiyete. Ni muri urwo rwego rero RCMM yahagurukijwe no kubyutsa izo mpano z’abakristo ngo zikoreshwe mu bwami bw’Imana zivuga ubutumwa bwiza, ikindi kandi hano hanze uhasanga filime nyinshi ariko washaka iz’umwihariko wa Gikiristo ntuzibone. Byose ni ukugira ngo umukirisito abe yihagije muri byose.'

    Yakomeje avuga ko hari abantu bashobora kubura umwanya wo kumva ijambo ry’Imana cyangwa se bikabagora ariko bakaba bareba filime, bagakuramo inyigisho zitandukanye ari nako bumva ijambo ry’Imana.

    Uyu muryango umaze gukora filime ebyiri zirimo iya mbere yitwa 'Nabali’ ndetse n’iyitwa 4Cites izajya hanze mu mpera za Gashyantare 2021.

    Ati “4Cities ifite ubutumwa bushingiye ku ijambo ry’Imana dusanga muri Luka 8:11-15 aho Yesu yasobanuraga umugani w’umubibyi. Akavuga ati 'imbuto zimwe zaguye mu nzira, izindi zigwa mu mahwa izindi zigwa mu butaka bwiza.”

    Mu mboni z’umwanditsi aho hantu imbuto zagiye zigwa ngo niyo mijyi ine abantu batuyemo mu isi y’umwuka. Ati ” filime yerekana umujyi uruta iyindi abantu bakwiriye guharanira guturamo.”

    Araganje H.Gaspardos avuga ko n’ubwo bashaka gukora filime zimeze gutya, bigoye kubera imyumvire iri mu bantu cyane mu Rwanda aho usanga bafata filime nk’umukino ukinwa n’urubyiruko kandi gutanga ubutumwa bireba buri wese.

    Reba agace ka filime yitwa 'Nabali’, imwe muri filime uyu muryango uri gukoraho

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Hatangijwe-umuryango-ugamije-gukora-ivugabutumwa-wifashishije-filime.html

  • Nari nuzuye ibyishimo: Clarisse Karasira yase… – #rwanda #RwOT

    Marie Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeraniye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.

    Ifashabayo Sylvain Dejoie yabwiye INYARWANDA ko ari iby'igiciro kinini kuba yafashe ku ibendera ry'u Rwanda akemeza ko agiye kubana n'umutoni we. Yavuze ko yiyumvaga nk'umusore w'umunyamugisha wakunze kandi ukunzwe ibihe n'ibihe.

    Ati 'Nzamura akaboko ndahirira imbere y'amategeko y'u Rwanda kubana n'umukunzi wanjye, nari nuzuye ibyishimo, amarangamutima meza. Kuko nawe byibaze, kubaho ugakura, ukagera ku rwego nawe urahirira gushinga umuryango, ntabwo ari ibintu bisanzwe. Ni ibintu bikomeye. Ni ibintu by'igiciro kinini cyane.'

    Akomeza ati 'Ubwo rero akaboko kari kazamuye numvaga ko nari nejejwe cyane ko ndi umwe mu basore b'abanyamahirwe, kandi bishimye kuri iy'Isi ya Rurema.'

    Yavuze ko abantu bacye bitabiriye umuhango wabo wo gusezerana imbere y'amategeko, bari babanje kwipimisha Covid-19 ndetse ko umuhango wakomereje kuri Intare Conference Arena ahafatiwe amafoto ndetse no kuri Cenetra Hotel Kabuga.

    Ifashabayo Dejoie yavuze ko indi mihango y'ubukwe bazayikora bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y'urukundo Clarisse Karasira. Ni umunsi avuga ko udasanzwe mu buzima bwe, kuko bombi bemeranyijeho kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango w'ubukwe bazakora mu mezi nk'atatu ari imbere.

    Uyu musore avuga ko we na Clarisse bahuje inzozi ngari, kwitangira akazi, bahuriye ku mishinga itandukanye, bahuje indangagaciro hafi 95%, baba mu buzima bumwe n'ibindi byinshi byatumye avuga ko 'ari abakundana bajyanye'.

    Clarisse Karasira aherutse kubwira INYARWANDA ko kuva ku munsi wa mbere ahura na Ifashabayo, ubushuti bwabo bwagutse buvamo urukundo, imitima irishimirana. Muri Nyakanga 2019, ni bwo Ifashabayo yabwiye Clarisse ko amukunda, uyu muhanzikazi nawe amwemerera atazuyaje.

    Clarisse ati 'Wari umugoroba mwiza numva ntashaka kugarukaho. Ariko byari byiza cyane. Ni umuntu w'imfura cyane. Ni King Dejoie rwose wa mbere ahubwo! Kuko hazaza abandi ibikomangoma bye. Kuri njyewe ndamwubaha cyane nk'umwami, kuri njyewe kubera ko asobanuye byinshi mu buzima bwanjye.'

    Uyu mukobwa avuga ko ubwo Ifashabayo yamwambikaga impeta muri we yumvaga ijwi rimubwira ngo 'ubu ugiye kuba madam'. Ati 'Narishimye cyane.' Yashimye Imana ku kuba yarababashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.

    Avuga ko ubwo Ifashabayo yari amuhobereye amaze kumwambika impeta yamubwiye amagambo meza atasangiza buri wese.

    Clarisse Karasira yafashe ku idarapo ry'u Rwanda yemera ko agiye kuba umugore wa Ifashabayo by'iteka ryose

    Clarisse Karasira na Ifashabayo basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'igihe gito bemeje ko bari mu rukundo rwitamuruye

    Ifashabayo Dejoie yabwiye INYARWANDA ko ari umwe mu basore b'abanyamahirweMuri muzika, Clarisse Karasira aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye yise 'Mu mitima' yabaye iya nyuma kuri Album ye ya mbereUyu muhanzikazi aritegura gutangira gusohora indirimbo zigize Album ye ya kabiri yise 'Mama Africa'Tariki 08 Mutarama 2021 ni bwo Ifashabayo yambitse impeta y'icyizere umukunzi we Clarisse KarasiraGasore Serge washinje Ikigo Gasore Serge Foundation ni we Parrain wa Ifashabayo Sylvain Dejoie

    Bashyizwe mu gitabo cy’abiyemeje kurushinga byemewe n’amategeko y’u Rwanda

    Umunezero udashira kuri Ifashabyo wasezeranye n’umukunzi we

    Urugo rwa Clarisse Karasira n’umukunzi we Ifashabayo rushyize imbere isengesho

    Intambwe idasigana, nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore

    Bafatiye amafoto mu mbuga ngari ya Intare Conference Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo

    Clarisse Karasira yari aberewe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe nk’ “umukobwa w’Imana n’Igihugu”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103202/nari-nuzuye-ibyishimo-clarisse-karasira-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-ifashab-103202.html

  • Kapiteni w’Amavubi Jacques Tuyisenge yateye i… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye mu rugo kwa Jacques Tuyisenge aho batuye i Nyamata mu karere ka Bugesera. Jacques yambitse impeta umukunzi n’ubundi bari basanzwe babana kuva mu mpera z'umwaka ushize ubwo Jacques Tuyisenge yari amaze gusinyira APR FC.

    Ubwo Jacques yambikaga impeta umukunzi we

    Ubukwe bwa Jacques n’umukunzi we bwari buteganyijwe muri uku kwezi kwa Gashyantare ariko burasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Kubera ingamba zo Kwirinda COVID-19 zashyizweho, zatumye n’indi mihango ibanziriza ubukwe yose isubikwa, bikaba biteganyijwe ko uyu mushinga uzasubukurwa Leta nifungura bimwe mu bikorwa byafunzwe kubera iki cyorezo.

    Abari hafi ya Jacques Tuyisenge baganiriye na InyaRwanda bavuze ko Leta nitanga uburenganzira, ubukwe bwa Jacques butazatinda ndetse bemeza ko mu mpera z’uku kwa kabiri bishobotse bigafungurwa, hatashira ukwezi butabaye.

    Jordin na Jacques bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse bakaba bariyemeje gutera intambwe ikomeye bakaba umwe, buri wese akaba hafi y’undi ubuziraherezo.

    Jacques yashinze ivi ku butaka asaba umukunzi we kuzamubera umugore

    Jacques hamwe n’umukunzi we Jordin nyuma yo kumwambika impeta

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103201/kapiteni-wamavubi-jacques-tuyisenge-yateye-ivi-yambika-impeta-umukunzi-we-amafoto-103201.html

  • Ndishimye! Mushambokazi witabiriye Miss Rwand… – #rwanda #RwOT

    Mushambokazi yabwiye INYARWANDA ko umuhango wo guhana isezerano n'umukunzi we wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko ibyishimo byatashye umutima we. Ati 'Ndanezerewe cyane.'

    Uyu mukobwa yavuze ko indi mihango y'ubukwe bazayikora bashingiye uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 azagenda yoroshywa.

    Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bakoze wo umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n'amahame y'Idini ya Islam babarizwamo.

    Sheikh Ndayisenga Ashraf witabiriye uyu muhango yaragije Imana urugo rwa Karim na Mushambokazi, anabasabira umugisha. Ati 'Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu ushize ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.'

    Nyuma yo kwandika ubu butumwa, Mushambokazi yagiye ahashyirwa 'story' kuri konti ye ya Instagram ashima Shieh Ndayisenga wifatanyije nabo muri uyu muhango, ati 'Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.'

    Mu Ukwakira 2020, ni bwo Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n'abarimo muhanzi Tizzo, Sheikh Ndayisenga Ashraf wamwakiriye n'abandi.

    Icyo gihe Mushambokazi yabwiye INYARWANDA ko Karim yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati 'Ni byinshi. Ni we muhungu w'inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.'

    Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri n'igice ishize akundana byeruye na Karim, kandi ko ababyeyi babahaye umugisha.


    Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2018 yatangaje ko yishimye, ni nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Karim

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103200/ndishimye-mushambokazi-witabiriye-miss-rwanda-2018-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-103200.html

  • Mu 2016 yasabye gukorera RBA biranga, yatakaj… – #rwanda #RwOT

    Ijoro rya tariki 13 Gashyantare 2021 rizahora mu ntekerezo ze! Yasohoye amashusho y'amasegonda 34' kuri konti ye ya Instagram ashima Imana na buri wese wamutinyuye, kuko yari atangiye gukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA aho avuga amakuru mu rurimi yisanzuyemo rw'Icyongereza.

    Aya mashusho amugaragaza avuga inkuru y'Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye icyemezo cy'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) kijyanye na Paul Rusesabagina [Ejo mu rukiko yahakanye Ubunyarwanda ku nshuro ya Gatanu] urugerwa ibyaha by'iterabwoba, ivuga ko 'cyuzuyemo ibinyoma no kwirengagiza nkana ukuri'.

    Byerekana ko ari umukobwa udacika intege nk'uko nawe abyivugira. Muri 2015 yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ntiyegukana ikamba, ageze mu rugo yahise atangira urugendo rushya rwo kwitabira Miss Rwanda 2016.

    Yakoze imyitozo ngororamubiri, asoma ibitabo, areba amashusho y'abakobwa bamubanjirije maze mu 2016 ajya ku rutonde rw'abahataniye ikamba. Yahatanye ari kumwe na Mutesi Jolly yigaga imbere, aba ari nawe mukobwa wegukana ikamba.

    Mutoni Jane avuga ko yari abyibushye cyane, ku buryo gukora siporo byatumye atakaza ibiro 9. Umubyihuho yari afite muri icyo gihe utandukanye n'ibiro yari afite.

    Uyu mukobwa yabwiye INYARWANDA ko yiyiziho kudacika intege, biri no mu byatumye ahatana muri Miss Rwanda ku nshuro ya kabiri.

    Ati 'Buriya ukuntu nteye ntabwo njya mva ku izima…Ni ibintu nakundaga, si ukuvuga ngo ni amarushanwa gusa birarangiye. Numvaga nishimiye kuba mu irushanwa. Kugaruka, mbese ni nka njye wihaye andi mahirwe.”

    Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016 yabashije kwegukana ikamba rya Nyampinga w'Umuco [Miss Heritage 2016]. Muri uwo mwaka yemezwa guserukira u Rwanda muri Miss Heritage Global 2016-2017 abasha kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Muri Miss Rwanda 2016 yahuriyemo n'abakobwa barimo Isimbi Eduige, Kundwa Doriane wegukanye ikamba n'abandi. Uyu mukobwa avuga ko we na Isimbi bemeranyije kujya gusaba kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA ariko basanga batari kwakira abasitajeri.

    Mutoni avuga ko batiyumvishaga ukuntu babangiye, bituma bahagenda mu gihe cy'ingana n'icyumweru. Ngo hari igihe babonaga abanyamakuru bagiye gutara amakuru bakabasaba kubaherekeza, rimwe baza kubona ko koko n'abasitajeri bari kwakirwa babivamo.

    Mutoni Jane yitabiriye Miss Rwanda 2015 na Miss Rwanda 2016 yegukana ikamba rya Miss Heritage 2016

    Uyu mukobwa yavuze ko yahise atangira kwiga itangazamakuru muri Mount Kenya, Isimbi Eduige ajya mu bindi. Ati 'Ni ukuvuga ngo twashatse kwisunikamo ahubwo urebye [Akubita agatwenge] … hari abajyaga kuri 'field' tuti basi reka tubaherekeze kuko urumva bari badukatiye ariko twanze kumva. Bari batubwiye ko nta sitaje ihari ariko twe dushaka kwigira aba miss cyane rero biranga.'

    Jane avuga ko yakuze akunda itangazamakuru, ndetse ko mu mashuri yisumbuye yajyaga yifashishwa mu gusomera abandi inkuru. Yakuze akunda kureba abanyamakuru barimo Evelyn Umurerwa, Fiona Mbabazi byatumaga yumva ashatse gutera ikirenge mu cyabo.

    Uyu mukobwa yavuze ko muri Kamena 2020, yasubiye kuri RBA gusaba sitaje baramwemerera atangira kuhakora kuva ubwo. Yavuze ko gukora muri RBA zari inzozi ze, kandi ko ashima Imana kuba yarabashije kuzirotora.

    Mutoni Jane avuga ko nta muntu ukwiye gucika intege mu gihe cyose azi icyo ashaka kandi akaba agikunda. We avuga ko umuntu akwiye gushyira imbere gukorera icyo akunda, ntashyire imbere cyane amafaranga. Ikirenze kuri ibyo, ugashyira imbere isengesho.

    Ati 'Nta mwuga utavuna. Buri kintu cyose cyiza kiravuna. Ariko biba akarusho, iyo ucyiyumvamo. Kuko iyo ubikunda ntabwo ucika intege. Ariko buriya nta kintu cyoroshye ku Isi.'

    Isimbi Eduige na Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016 bamushimiye kudacika intege:

    Abatandukanye barimo Isimbi Eduige uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016, yabwiye Mutoni Jane ko ari urugero rwiza rw'umugore buri wese yakwigiraho 'mu kugera ku nzozi ze'. Avuga ko kudacika intege bigera aho bigatanga umusaruro.

    Isimbi yavuze ko mu bantu azi batacitse intege basabye kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru kuri RBA, harimo na Mutoni Jane. Ati 'Ndibuka mu myaka ishize tujya gusaba akazi ko kwimenyereza kuri RBA ni we wenyine utaracitse intege.'

    Ngo Mutoni Jane yakoresheje uburyo butandukanye kugira ngo atakaze ibiro abone uko yitabira Miss Rwanda ku nshuro ya kabiri, atsindire ikamba rinini anabashe guhatanira ikamba rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Ati 'Ni urugero rwiza kandi yakwigirwaho byinshi. Turakwishimira Mutoni Jane.'

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 yavuze ko yemeranya n'ibyo Isimbi Eduige yavuze. Avuga ko urugendo rwa Mutoni Jane ari isomo ko “inzozi zacu zirashoboka”.

    Yavuze ko icyo umuntu asabwa ari ukudacika intege. Ati 'Ndakwishimira Jane, uri urugero rwiza. Sinkunda gutwarwa n'amarangamutima gusa kuba nzi urugendo rwawe nkakomeza ku kubona ushikama ku nzozi zawe kugeza uzigezeho binteye kurira, uri impirimbanyi, nk'abakobwa bakiri bato dufite byinshi byo ku kwigiraho.'

    Mutoni Jane avuga ko nk'abandi bana bose yakuranye inzozi zitandukanye zirimo kwifuza kuza umuyobozi ukomeye Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n'indimi ageze muri Kaminuza ya Mount Kenya yiga itangazamakuru

    Mutoni yavuze ko yahisemo kujya avuga amakuru mu rurimi rw'Icyongereza kubera ko ari rwo rurimi rumworohera cyane kuruvuga no kurwumva Uyu mukobwa yasabye buri wese ufite inzozi kudacika intege, ahubwo agaharanira kuzigeraho

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MUTONI JANE WATANGIYE GUKORA KURI TELEVIZIYO


    VIDEO: Aime Films-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103192/mu-2016-yasabye-gukorera-rba-biranga-yatakaje-ibiro-9-ngo-yitabire-miss-rwanda-mutoni-jane-103192.html

  • Umutungo wa banki mu Rwanda wageze kuri miliyari 4310 Frw: Ishusho y'urwego rw'imari mu 2020 – #rwanda #RwOT

    Iri terambere rishimangirwa n'uburyo ibigo by'imari byakomeje kwihagararaho muri ibi bihe, n'ubwo COVID-19 yongereye ibyago byo guhomba kw'inguzanyo zatanzwe, ibishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu mu gihe ibigo by'imari byarushaho kuzahara.

    Mu Ukuboza umwaka ushize, umutungo rusange w'urwego wa banki zo mu Rwanda wazamutseho 24% ugera kuri miliyari 4310 Frw. Iri rizamuka riruta irya 12.5% ryari ryabaye mu mwaka wa 2019.

    Muri rusange, izamuka ry'umutungo wa banki zo mu Rwanda ryatewe n'ubwiyongere bw'amafaranga abitswa, inguzanyo zifatwa ndetse n'ibindi bikorwa byinjiriza za banki.

    Ku ruhande rw'ibigo bito n'ibiciriritse, umutungo wabyo wazamutseho miliyari 356 Frw mu mwaka ushize, izamuka rya 11% ariko riri munsi ya 14.7% ryari ryabayeho mu mwaka wa 2019.

    Iri gabanuka ryatewe n'icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe bikomeye ubukungu bw'imiryango n'ubucuruzi buciriritse busanzwe ari inkingi ya mwamba y'ibigo by'imari biciriritse.

    Umutungo w'ibigo by'ubwishingizi bya Leta n'ibyigenga nawo wazamutseho 15%, ugera kuri miliyari 591 Frw. Iri zamuka ni 14% by'iryari ryabayeho mu mwaka wa 2019, rikaba ahanini ryaratewe n'uko ibyo bigo byongereye igishoro cyabyo ndetse bigakomeza kugira inyungu.

    Ubwizigame nabwo bwazamutseho 10.7%, bugera kuri miliyari 985 Frw. Gusa iyi nyongera iri ku kigero cya 15.3% munsi y'uko byari byagenze mu mwaka wa 2019. Iri gabanuka rikaba ryaratewe n'iry'abatanga imisanzu y'ubwizigame ryagaragaye cyane nyuma y'uko abantu benshi batangiye gutakaza imirimo abandi bagakatwa imishahara.

    COVID-19 yongereye ibyago by'ibihombo ku nguzanyo za banki

    Mu bihembwe bitatu bya mbere by'umwaka ushize, umusaruro mbumbe w'u Rwanda wagabanutseho 4.1%, bituma abantu n'ibigo bifite umwenda wa banki bitakaza inyungu byaheragaho byishyura, bityo ibyago by'ibihombo banki zishobora kuzagira mu gihe zaramuka zitishyuwe neza biriyongera.

    Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka, banki zo mu Rwanda zagiranye amasezerano n'abari bazifitemo inguzanyo, agamije kuvugurura igihe cyo kwishyura kugira ngo abishyura bazabone igihe gihagije cyo kubikoramo. Inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 799.9 Frw zaravuguruwe, zingana na 31.7% by'inguzanyo zose zari zatanzwe.

    Ku bigo by'imari iciriritse, inguzanyo zavuguruwe zingana na miliyari 14.8 Frw zingana na 7% by'inguzanyo zose. Ubu bwiyongere bw'ubusabe bwo guhindura amasezerano y'inguzanyo ni ikimenyetso cy'uko inguzanyo zishobora kuzishyurwa nabi mu mwaka utaha ariko by'umwihariko na banki zikazatanga inguzanyo zigengesereye muri uyu mwaka turimo ndetse no mu mwaka utaha wa 2022.

    Covid-19 kandi yarushijeho kuzamura ubushake bwo guhanahana amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko umubare w'abantu bishyuranye bakoresheje serivisi za mobile money wazamutse ukava kuri miliyoni 4 139 075 ukagera kuri miliyoni 4 688 124, inyongera ingana na 13%.

    Inshuro z'ubwishyu nazo ziyongereyeho 85%, ziva ku nshuro miliyoni 378.8 zishyuriweho amafaranga angana na miliyari 2349 Frw, zigera ku nshuro miliyoni 701 zanyujijweho amafaranga afite agaciro ka miliyari 7177 Frw.

    Iyo komite kandi ivuga n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu guhererekanya amafaranga bwarushijeho kwitabirwa muri uyu mwaka wa 2020, igashimangira ko ibikorwa byo gukurikirana urwego rw'imari bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gufasha ubukungu bw'igihugu kugira ubushobozi bwo guhangana na COVID-19 n'ingaruka zayo.

    Urwego rw’imari ruhagaze neza mu Rwanda ndetse hari icyizere ko ruzahangana n’ingaruka za COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-urwego-rw-imari-rwateye-imbere-mu-mwaka-wa-2020

  • Koko se umuntu yahanura ari umusambanyi bikemera? #rwanda #RwOT

    Ni kenshi ababwirizabutumwa, abanyamadini n’amatorero benshi bemeza ko ngo umunyempano ashobora kuzikoresha kandi ari no mu byaha, bakavuga ko agakiza ntaho gahuriye n’impano. Hari abasiga bamanitse abakristo mu kirere ntibasobanukirwe neza, ariko twifuje kugaragaza ukuri kw’ijambo ry’Imana kuri iyi ngingo.

    Mbere yuko ibi tubisobanura byimbitse mu mboni y’ijambo ry’Imana, reka tubanze tuvuge ngo ' Yego’. Birashoboka ko umuntu wese ufite impano iyo ari yo yose atari no guhanura gusa, ko nubwo yaba yaranze kureka ibyaha bye ashobora kuzikoresha abantu bagakizwa.

    Kubera iki ?, Kubera ko impano z’Imana zidasubiranwa, ni nk’uko iyo umuhungu atandukanye n’umukobwa adashobora kumwaka impano ( Gifts) yari yaramuhaye. Ikindi ni uko Imana iticuza kuby’impano kuko yo ifite nyinshi.

    Umuntu ashobora kuguma mu byaha impano zigakora, kuko impano atari iz’umuntu ahubwo zigirira inyungu itorero gusa. Ariko se uyu muntu afite iherezo rimeze gute?

    Ijambo ry’Imana rigira riti' Ku by’ubutumwa bwiza babaye abanzi b’Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n’Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza, kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa”. Abaroma 11:28-29

    Ubwo umushumba Dr Rev. Canon Antoine RUTAYISIRE yaganiraga na televiziyo ikorera kuri murandasi yitwa 'IMPUHWE TV’, bageze hagati bakomoza no kuri iyi ngingo muri byinshi baganiragaho.

    Umunyamakuru ati' Kera njyewe nari nzi ko ukoze icyaha cyo gusambana cyangwa ikindi [ Icyo gusambana cyane cyane ni cyo twari tuzi] , nkumva ko ugiye no mu muhanda imodoka yakugonga, no guhanura utahanura!.'

    Mu magambo ye pasiteri Rutayisire yamusubije icyo kibazao, atanga n’inama n’ibimenyetso bishingiye ku ijambo ry’Imana kuri iyi ngingo. Yavuze no ku herezo ry’uwo muntu ukorera Imana abivanga n’ibyaha, asobanura ko nubwo yaba ari kuzana abantu benshi kuri Kristo ate, ibyo bitazamuhesha kujya mu Bwami bw’Imana. Keretse yihannye agahindukira nkuko Samusoni yabikoze.

    Ati' Imana muyizi nabi, iyo ntabwo ari Imana! Hari ibintu bigera kuri 2 nakubwira kuri ibyo by’abantu bahanura kandi bavuye gusambana, kugira ngo wumve imikorere y’Imana: Icya1 Imana yacu ni Imana y’urukundo, yihangana itifuza ko hagira umuntu urimbuka. Urumva rero niba Satani yashoboraga kugukoresha icyaha yarangiza agahita agukubita ugapfa, yaba yaramaze abantu. Yajya avuga ati ubwo yafatiwe mu cyaha nimumukubite agipfiremo!

    Ariko Imana iravuga ngo ' Oya’, niko petero yanditse aravuga ngo 'Itwihanganira idashaka ko hagira urimbuka’. Uwo muntu uvuye gusambana Imana iravuga iti’ Ibyo aribyo byose, na Samusoni yarihannye nyuma yo kumara imyaka asya ingano z’abafirisitiya, na Dawidi yarihannye nyuma yo kwicisha Uliya agatwara Batisheba, n’uyunguyu ashobora kwihana. Icyo nicyo gituma itamurimburiraho.

    Icya 2, ni iki gishobora gutuma umuntu ashobora gukomeza agahanura kandi yarakoze ibyaha?

    Impano z’Umwuka ntizisubiranwa, n’inkumuhungu ushobora gukundana n’umukobwa, iyo agukatiye ntabwo uzimwambura(impano).

    Dore ibimenyetso byerekana ko umuntu ashobora kugwa akagumana impano

    Pasiteri Antoine akomeza agira ati' None se Samusoni yashinguraga ibihindizo by’umudugudu w’abafilisitiya atavuye gusambana?, uhereye aho ajya kurongora umufilisitiyakazi kandi Imana yarabimubujije. None Derila yagiye kumwogosha byagenze gute?, umukozi w’Imana kujya ku bibero bya Malaya!.

    Imana igezaho iravuga iti uyu mugabo naramwihanganiye ariko henga nkwereke, reka mureke mukureho umwuka wanjye. Ngo ntiyamenya ko Uwiteka yamuretse, yibwira ko aribwikunkumure nka kera ariko ntabwo yari gukinisha impano z’Imana, nicyo cyatumye akurwamo amaso. Ariko nyuma ya Mana y’imbabazi nahoze nkubwira, iti ubwo usabye imbabazi ndakubabariye garuka urangize ibyo naguhamagariye.

    Impano z’Imana ntizisubiranwa

    Rutayisire ati' Ubu nshobora kwicara pasitoro Rutayisire nabwirizaga ubutumwa bwiza, hanyuma nkagira gutya nkagwa mu byaha ejo nkafata Bibiliya yanjye nkaza nkabwiriza abantu bagakizwa. Impamvu ibyo bishoboka ni uko iyi mpano ubundi ntabwo Imana yayimpaye kugira ngo ibe iyanjye, yayimpaye kugira ngo nyibakoreshereze mwebwe( Abantu).

    Imana rero iravuga iti 'Niyo wampa ikiyoni cyangwa indogobe nk’iya Balamu, kinyemereye kuvuga mu zina ryanjye nagikoresha’.

    Benshi bakoresha impano z’Imana bakora ibyaha, mu ngeri zose barahari

    Rev. Rutayisire ati' Uretse yuko hari ibyaha mwagize kabuhariwe( kabutindi), ugiye mugipasitori ukabara ibyaha dukora: Ubu se nta nzangano zihari? Wari uzi ko burya mu maso y’Imana inzangano ari mbi kuruta ubusambanyi. Icyambere gihakana ko turi abana b’Imana, Yesu yaravuze ngo 'Nimukundana nibwo bazamenya ko muri abigishwa banjye’, ntabwo yigeze avuga ngo nimudasambana.

    Njye nshobora kuza nkigira kabutindi ngo umuntu yarasambanye[…NJyewe ibyo byose simbikora, ibyo gusambana ntabyo nkora ntimuze kwibwira ngo ndimo ndabidefanda], ariko nkabona abantu baragenda bakagotomera inzangano nkugotomera amazi. Iyo bageze ku musambanyi basya batanzitse, bagera ku nzangano bagafungura umuryango.

    Nkavuga nti ntabwo bazi yuko Yohana yavuze ngo' Uwanga mwene se ni umwicanyi, niba wanga mwene so ntushobora gukunda Imana utabonye'. Bakunda kwibwira ko ububi bw’icyaha cy’ubusambanyi ari uko gikorerwa mu mubiri, nibyo yego ariko bakirengagiza ko icy’urwango ari cyo gikorerwa habi kuruta, kuko gikorerwa mu mutima kandi niho Imana ireba'

    Tugana ku musozo tumenye ibi, Imana iyo yaguhaye impano zayo ntabwo izikwambura. Iyo uzikoresha ufite ibyaha Imana yo yemera ko uzikoresha umeze nk’icyapa kiri ku muhanda kereka abantu aho bajya ariko cyo kitajyayo. Ku munsi w’amateka ariko wibuke ko uzarimbuka kandi nyamara hari benshi bakijijwe kubera wowe, kandi Yesu yarabivuze ngo ' Hari benshi bari abambere bazaba abanyuma”.

    Ni ahawe rero ho kwigenzura, ukareba niba ibyo ukora byose mbere na mbere utunze agakiza k’Imana, ko utameze nk’icyapa kiyobora abandi inzira igana mu ijuru utazarikandagiramo.

    Hano wakurikira ikiganiro P.Rutayisire avuga kuri iyi ngingo

    Source: IMPUHWE TV

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Koko-se-umuntu-yahanura-ari-umusambanyi-bikemera.html