Blog

  • Ishimwe Clment yagaragaje ubuhanzi nkintwar… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, muri iki gihe u Rwanda n'Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe. 

    Ishimwe Clement yavuze ko amateka yerekana uburyo ubuhanzi bukoreshwa mu buryo bubiri butandukanye: bushobora kubiba urwango, ariko nanone bukagira uruhare rukomeye mu kubaka amahoro arambye.

    Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga ndetse inashyirwa mu bikorwa, ubuhanzi bwarifashishijwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Indirimbo zimwe zarakoreshwaga mu gukangurira urubyiruko kwica, mu gusakaza urwango no guheza bamwe mu Banyarwanda.

    Ati 'Nk’uko ubuhanzi bwakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwigisha amacakubiri, inzangano, ubwicanyi, n’ibindi bibi byinshi, ni na ko tugomba kubukoresha, tuvuga urukundo, ubumwe, no kubana mu mahoro.'

    Yakomeje avuga ko ibi bikwiye kuba isomo rikomeye ku bahanzi b'iki gihe n'abazaza, agasaba ko inganzo y'uyu munsi ikwiye kuba iy'ubumwe, urukundo n'ihamagarira abantu kubana mu mahoro.

    Aragira ati 'Ikindi cy’ingenzi kurushaho, nk’uko ijwi ry'umuhanzi rigera kure, ryakoreshwa nk'intwaro mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane muri iyi si y'imbuga nkoranyambaga.'

    Umuhanzi afite ijwi rigera kure, ashobora kuvugira benshi, akaba intumwa y'amahoro n'ubumwe mu gihe hari abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ishimwe Clement yavuze ko by'umwihariko muri iki gihe Isi yugarijwe n'imvugo zibiba urwango ku mbuga nkoranyambaga, ari ingenzi cyane ko abahanzi bafata iya mbere bagatanga ubutumwa bushingiye ku kuri kw'amateka.

    Mu Isi y'imbuga nkoranyambaga, amagambo mabi akwirakwira vuba. Ariko ni na ho ijwi ry'umuhanzi rifite ubushobozi bwo kugera kure, rikavuga ukuri, rikamurikira abashobora kuyoba.

    Ubuhanzi ni ururimi rusange, rushobora kugera ku mitima y'abantu benshi mu buryo bworoshye. Mu gihugu cyahuye n'amateka akomeye ya Jenoside, ubuhanzi bufite imbaraga.

    Indirimbo, imivugo, ubugeni n'ibindi bishushanya amateka, bifasha mu kubika ukuri ku byabaye, bikarinda ko byibagirana.

    Ubutumwa bwubaka butangwa mu bihangano bikoze neza bushobora gusibanganya imvugo z'urwango ziba zikwirakwizwa.

    Inganzo ishingiye ku bumwe n'ubwiyunge yongera icyizere, itera urubyiruko gukunda igihugu no kurwanya icyatuma habaho amacakubiri.

    Abahanzi bashobora gutanga ubutumwa bugera ku bantu batari bake ku Isi, bityo bakamenya ukuri ku byabaye mu Rwanda.

    Ishimwe Clement yasoje avuga ko ubuhanzi budakwiye gufatwa nk'ikirangaza, ahubwo bukwiye kwitabwaho nk'urubuga rw'ingenzi mu kubaka igihugu cyubakiye ku kuri, kwibuka no gukumira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.


    Ishimwe Clement yatangaje ko ubuhanzi bukwiye kwifashishwa nk'intwaro ikomeye mu rugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ubutumwa bwa Ishimwe Clement muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154489/ishimwe-clement-yagaragaje-ubuhanzi-nkintwaro-ikomeye-mu-guhangana-nabapfobya-jenoside-yak-154489.html

  • 'Never Again' ntikabe imvugo gusa ahubwo ijye mu bikorwa -Hakuziyaremye Soraya – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abahoze ari abakozi ba BNR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Mata 2025.

    Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya BNR hashyirwa indabo ku rwibutso rw'abagera kuri 22 bakoreraga iyi banki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abari bitabiriye uwo muhango bunamiye izo nzirakarengane ndetse bacana urumuri rw'icyizere.

    Guverineri wa BNR yihanganishije imiryango y'abahoze bakorera BNR kuko bagiye Igihugu kikibakeneye kandi bazira uko bavutse ariko anenga Leta yariho yeteguye Jenoside ikanayishyira mu bikorwa ndetse n'amahanga yarebeye abantu bicwa.

    Yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse n'intambwe Igihugu kimaze gutera iva ku miyoborere myiza ariko yibutsa Abanyarwanda ko bafite inshingano ikomeye yo gukomeza kunga ubumwe.

    Ati 'Nk'Abanyarwanda twese dufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho, twimakaza ihame ry'ubumwe n'ubudaheranwa, twirinda ivangura iryo ari ryo ryose kandi duharanira ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose. 'Never Again Genocide' ntibibe imvugo gusa ahubwo bijye mu bikorwa.'

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yashimye BNR yakiye neza ubusabe uwo muryango wayihaye bwo kwita kuri bamwe mu barokotse Jenoside bafite ibikomere bya Jenoside bidakira kuko bakomeretse ku mubiri no ku mutima cyangwa abageze mu zabukuru kandi ari ba nyakamwe.

    Dr. Gakwenzire ariko yibukije umuryango nyarwanda ko ubutabera ku bakoze Jenoside butarangiranye n'imirimo y'Inkiko Gacaca.

    Ati 'Ubutabera ntibwarangiranye n'Inkiko Gacaca mu 2012 kuko itegeko risoza imirimo yazo ritegeka ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagomba gushyikirizwa inzego z'ubutabera zisanzwe. IBUKA ishishikariza uwo ari we wese waba ufite amakuru ku muntu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yaba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga kuyageza ku nzego z'ubutabrea cyangwa ku bakozi bacu.'

    Uwimana Ignace Marie uhagarariye imiryango y'abishwe muri Jenoside bakoreraga BNR yavuze ko umugabo we yishwe Jenoside igitangira ku itariki 7 Mata 1994 ndetse nyuma n'abana bose bari barabyaramye barabica asigara wenyine.

    Yashimye uburyo we n'abandi bo mu miryango y'ababuze ababo bakoreraga BNR bitaweho nyuma ya Jenoside, iyi banki ikabaha ubufasha bwari bukenewe ariko agaragaza ko hari aho bagikeneye kunganirwa.

    Yagize ati 'Mwaduteye inkunga ariko twese twari tubayeho nabi benshi imishinga bari batangiye yagiye ihagarara kuko inkunga yadufashije gukemura ibindi bibazo twari dufite harimo inzara ubukene, uburwayi no kutagira aho kwikinga. Imishinga twari twatangiye ntiyagenze uko byagombaga kugenda. Turabasaba kongera kudutekerezaho.'

    Hashyizwe indabo ku rwibutso rw’abakoreraga BNR bishwe muri Jenoside

    Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu (BNR), Hakuziyaremye Soraya yasabye Abanyarwanda ko Ntibizongere (Never Again) idakwiye kuba imvugo gusa

    Perezida wa IBUKA Dr. Gakwenzire Philbert yibukije umuryango nyarwanda ko ubutabera ku bakoze Jenoside butarangiranye n'imirimo y'Inkiko Gacaca

    Uwimana Ignace Marie uhagarariye imiryango y'abishwe muri Jenoside bakoreraga BNR yasabye iyo banki kongera kubaha ubufasha

    Amafoto: Nzayisingiza Fidel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/never-again-ntikabe-imvugo-gusa-ahubwo-ijye-mu-bikorwa-hakuziyaremye-soraya

  • Nyamasheke: Intumbero z'urubyiruko rwahawe akazi mu mirimo yo kujonjora ikawa – #rwanda #RwOT

    Ni imirimo inganda zifashwamo n'abiganjemo urubyiruko n'abagore ndetse abatangiye aka kazi mu myaka yashize harimo abakuyemo amatungo, abandi babasha kwiyubakira inzu.

    Abasore n'inkumi bahawe akazi n'inganda zitunganya umusaruro w'ikawa barabyishimiye ndetse ngo bari gukora bizigama kugira ngo amafaranga bahembwa azababere umusingi w'iterambere rirambye.

    Mu kiganiro na IGIHE, Musabyemariya Valentine w'imyaka 24, umaze imyaka ibiri ahawe aka kazi, avuga ko amafaranga yahembwe yayaguzemo ingurube n'inkoko ndetse ko afite intego y'uko bizagera muri Nyakanga afite inka.

    Ati 'Amafaranga duhembwa ku munsi ntabwo ari amafaranga make ku muntu wayacunze neza. Urubyiruko rusuzugura akazi icyo nabagiraho inama ni ugukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere.'

    Tuyizere Emmanuel w'imyaka 26 afite inka ifite agaciro k'ibihumbi 600 Frw yaguze mu mafaranga yakuye muri aka kazi ko gujonjora ikawa.

    Ati 'Intego mfite muri uyu mwaka ni ukugura inka ya kabiri. Hano baduhemba mu minsi 15. Iyo baduhembye nkuraho 5000 Frw nkayizigama mu itsinda, asigaye ngakuraho ayo ngura ibiryo by'amatungo, andi nanjye nkayarya.'

    Niyogisubizo Jacques w'imyaka 25 avuga ko afite ingurube eshatu mu rugo iwabo.

    Ati 'Intego mfite mu myaka iri imbere ni ukugura amabati nkubaka inzu, ngashaka umugore nkagira umuryango.'

    Ni imirimo yahaye akazi abaturage benshi biganjemo urubyiruko, bakabasha kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira no gukorana n'ibigo by'imari.

    Intumbero z'urubyiruko rwahawe akazi mu mirimo yo kujonjora ikawa rufite intego yo kurushaho kwiteza imbere

    Uwineza Divine avuga ko amafaranga ahembwa ayabyaza umusaruro binyuze mu kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-intumbero-z-urubyiruko-rwahawe-akazi-mu-mirimo-yo-kujonjora-ikawa

  • Imyaka 29 yari ishize yaranzwe nibyishimo! I… – #rwanda #RwOT

    Ijambo rye yarivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Mata 2025, muri Paruwasi Gatulika ya Rulindo, ahabereye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mugabo we witabye Imana, ku wa Mbere tariki 4 Mata 2025, aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. 

    Alain Mukuralinda yari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, kuva mu Ukuboza 2021. Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n'abarimo Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga n'abandi.

    Martine Gatabazi yatangiye ijambo rye ashima abamubaye hafi muri ibi bihe by’akababaro. Ati “Bavandimwe nshuti, turi hano imbere yanyu kugirango tubashimire tubikuye ku mutima. Uko mwadutabaye, uko mwadufashe mu mugongo mukimara kumva inka y’inshamugongo, kuva ku wa Kane bamwe muri mwebwe muri kumwe natwe, muduhoza, mutubwira amagambo adukora ku mutima. Ndagirango tubashimire.” 

    Martine Gatabazi yasabye ko asezera umugabo we mu rurimi rw’Igifaransa, kuko “buri gihe iyo twaganiraga ibintu bivuye ku mutima namuganirizaga mu Gifaransa.”

    Yavuze ko bari bamaze imyaka 29 babana, kuva bakiri abanyeshuri i Louvain-la-Neuve i Bruxelles mu Bubiligi, aho basangiye inzozi, ibyishimo, n'ibibazo.

    Martine avuga ko Alain yari umuntu w'indashyikirwa, wuzuye imbaraga, inzozi, n'ishyaka. Ubu butumwa bugaragaza uburyo Alain yafataga umwanya mu rugendo rwe rwo gufasha abandi, gukunda umuziki, politiki, ndetse no kugira ibiganiro byubaka.

    Avuga ko Alain atigeze amuha umwanya wo kuruhuka, ahubwo buri munsi wabaga ari umunsi mushya wo kuganira, gusangira ibyishimo no guharanira ubutabera. 

    Martine yizeza Alain ko azakomeza gufata neza abana babo, Nella na Tony, ndetse ko azabatoza indangagaciro z'ubumuntu, ubufasha, no guharanira gukora ibyiza nk'uko Alain yabibabwiye.

    Avuga ko azabatoza (abana) ibitekerezo byiza Alain yasize, kandi akabatoza kubaha no gukunda izina rya se, kugira ngo bazagire imibereho ikomeye n'icyubahiro.

    Ati 'Nella na Tony, ni impano y'agaciro Alain yasize. Ndizeza ko nzabatoza gukunda no kubaha, nk'uko Alain yabibabwiye,' Martine yazamuye umutima, ati 'Nzajya mbabwira inkuru z'umugabo mwiza, imbaraga z'umugabo […] ariko wasize isomo rikomeye ku bantu bose.'

    Martine kandi yemeza ko azakomeza kubaho mu buryo Alain yamwigishije, atazatezuka ku ntego yo kugera ku byiza mu buzima. Yiyemeza gukomeza kuba umuntu w'ubuntu, no kurushaho gukora ibikorwa byiza, nk'uko Alain yabimubwiye kuva ku munsi wa mbere batangiye kubana.

    Ubutumwa bwe burimo icyizere cyo gukomeza kugira imbaraga, aho ashimangira ko Alain agiye guhura n'abantu yakundaga, barimo Papa we, ndetse n'abandi bantu. Yizeye ko Alain azakomeza kubarinda, ari hamwe n'abandi bantu bo mu muryango n'inshuti bari mu ijuru.

    Mu mpera, Martine asezera Alain mu buryo bw'umwihariko, avuga ko yabuze Alain ariko ko azahora yibuka ko ari umugore we, kandi ko azakomeza kumukunda igihe cyose, nk'uko yabikundaga.

    Yanagarutse ku mazina arimo 'Carotte', 'Papaye', 'Umwana mwiza', Alain Mukuralinda yakundaga gukoresha mu kugaragaza urukundo amukunda. 

    Hari aho yavuze ati 'Wa mugore ugucumbikiye uramusize, urigendeye [Iri jambo Alain Mukuralinda yarikoresheje muri Rwanda Day ya 2019 avuga ku rugendo rwe n'umugore, umuziki no kwinjira muri Politiki]. 

    Carotte, ni ijambo rishushanya uburyo Alain yari asanzwe amukunda cyane; Papaye ni indi mvugo ikunda gukoreshwa n'abantu basangiye urukundo, ni mu gihe umwana mwiza ari ijambo ryerekana uburyo Alain yishimiraga umugore we Martine. 


    Martine Gatabazi, umugore wa Alain Mukuralinda yavuze ko azahora azirikana ibihe byaranze imyaka 29 bari bamaranye 


    Martine yavuze ko umugabo we yakoze ibikorwa by’indashyikirwa, kandi amushimira ubuzima babanyemo 


    Gusezera bwa nyuma kuri Alain Mukuralinda, byabereye muri Paroisse Gatulika Rulindo, kuri uyu wa Kane tariki 10 Mata 2025 

    REBA HANO IJAMBO  RYA MARTINE GATABAZI ASEZERA KU MUGABO WE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154473/imyaka-29-yari-ishize-yaranzwe-nibyishimo-ijambo-rya-martine-gatabazi-asezera-bwa-nyuma-ku-154473.html

  • Rubavu: Inzu 585 z'abarokotse Jenoside zikeneye gusanwa – #rwanda #RwOT

    Ibi Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabigarutseho ku wa 9 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe ku Nyundo.

    Yagize ati 'Mu bibazo bicyugarije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere, harimo kuba imiryango 585 amazu yubakiwe muri 2006-2008 mu buryo bw'imiganda ashaje, indi miryango 65 nta bibanza ifite gusa ibi byose turi kugenda tubishakira ibisubizo mu gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Meya Mulindwa yakomeje avuga ko mu gushakira umuti iki kibazo bamaze kuzuza inzu 17 ndetse bagiye kubaka izindi 105 ku buryo uyu mwaka w'ingengo y'imari 2024/2025 izarangira zuzuye.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard mu kiganiro na IGIHE na we yemeje ko bagifite ibibazo by'amacumbi ashaje.

    Ati 'Leta mu bushobozi bwayo iradufasha, gusa mu karere ka Rubavu abarokotse baracyafite ibibazo birimo iby'amazu ashaje akeneye kuvugururwa, n'abandi barokotse ari bato bamaze gukura ariko bakaba badafite aho kuba.'

    Akomeza ashimira Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda yakomeje kubaba hafi mu gihe cy'imyaka 31 ishize, ikabatuza, ikabavuza, ikabasubiza ubumuntu bari barambuwe.

    Meya Mulindwa yavuze ko bari gushakira umuti ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard mu kiganiro na IGIHE na we yemeje ko bagifite ibibazo by'amacumbi ashaje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-amazu-585-y-abarokotse-jenoside-akeneye-gusanwa

  • U Bubiligi: hateguwe urugendo rwo gukora intabwe miliyoni mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa ngarukamwaka kizaba ku wa 13 Mata 2025, kibere i Bruxelles mu Bubiligi, kikazaba ku nshuro ya kane.

    Iri rushanwa ry'intambwe miliyoni (One Million Steps) , ryatangiye ku wa 07 Mata 2025 , rikazasozwa ku wa 04 Nyakanga 2025.

    Mu 2024 ryitabiriwe n'abarenga 120 muri bo abarenze umunani babashia kugera ku ntambwe miliyoni zuzuye.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umuyobozi wa Marche de la Vie, Norbert Nsabimana uri mu bategura icyo gikorwa, yavuze ko izo ntambwe ari nk'ibilometero 750 abantu bakora mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Bidufasha kuba hamwe, ntiduheranwe [n'agahinda], kuko ibi bihe biba bitoroshye ku bijyanye n'amarangamutima.'

    Nsabimana yavuze ko kandi iyo umuntu akoze urugendo nk'urwo rugakorerwa mu biti, 'hari ukuntu ugira undi mwuka, ukaruhura ubwonko, ukanagira ibindi bitekerezo.'

    Yavuze ko uyu mwaka iri rushanwa rizitabirwa n'abo mu Rwanda mu Bubiligi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n'ahandi.

    Yavuze ko Marche-ADPES ari gahunda y'ingendo izwi mu Bubiligi, itangirwa uburenganzira ndetse n'ishyirahamwe ryabo rikaba ryarahawe uruhushya.

    Yavuze ko bifuza ko urwo rugendo rwazitabirwa n'abana, n'ababyeyi benshi, kuko buri wese azaba ashobora gukora urugendo rujyanye n'aho ashoboye.

    Ati 'Turizera ko hazaboneka nk'abantu bagera ku 1000, kandi n'igikorwa kizitabirwa n'Abanyarwanda cyangwa abandi bose babyifuza.'

    Nsabimana yavuze ko ADPES, ari gahunda ishinzwe ibijyanye no kugira ubuzima bwiza muri siporo y'ibigo bikora siporo mu Bubiligi.

    Ati 'Bikorwa mu gice kivuga Igifaransa cyose, Wallonie no mu Mujyi wa Bruxelles. Twemerewe muri urwo rugaga kuko twujuje ibisabwa byose.'

    Asobanura impamvu y'intambwe miliyoni, Nsabimana yavuze ko zibutsa Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigakorwa kugira ngo abantu bumve icyo miliyoni bivuze.

    Ati 'Gukora ibilometero 750 amezi atatu, umubiri wawe urahinduka, ni bwo umenya ko abishwe bari benshi cyane bikaguha kumva ugomba kubaho ubahesha agaciro bambuwe. Unabikora agirira neza umubiri wawe uwushakira ubuzima bwiza.'

    Mu 2021 ni bwo Nsabimana Norbert utuye mu Bubiligi yatangije urugendo rw'amaguru yise 'urugendo rw'ubuzima' (Walk of Life/ Marche de la vie).

    Uru rugendo rukorwa mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni mu gihe Marche de la vie Asbl yo yatangijwe n'abantu batandatu bashatse kugaragaza imbaraga z'ubufatanye , bikaba n'uburyo bwo guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wa Marche de la Vie, Norbert Nsabimana yavuze ko bateguye urugendo mu buryo bwo guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Urugendo rwiswe Marche-ADPES ruzitabirwa n’abingeri zitandukanye

    Irushanwa ngarukamwaka rizwi nka “One Million Steps” ryitabirwa n’abantu batandukanye baturutse mu Bubiligi n’ahandi

    Mu irushanwa ngarukamwaka rizwi nka “One Million Steps” abantu bakora intambwe miliyoni mu bice bitandukanye byo mu Bubiligi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-abanyarwanda-bateguye-urugendo-rwo-kwibuka-jenoside-ruzitabirwa-n

  • Mumbwirire Ababiligi muti 'aracyariho'- Ubuhamya bwa Hodari uri mu batereranywe na MINUAR muri ETO Kicukiro (Video) – #rwanda #RwOT

    Hodari Marie Rose wari ufite imyaka 18 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yavukiye i Shyorongi muri Rulindo.

    Mu buhamya bwe yavuze ko mu 1991 ari bwo iwabo babasenyeye bahungira mu Gatenga ndetse ni ho Jenoside yabaye batuye.

    Gusa Se wari umwarimu yishwe rugikubita kuko mu gitondo indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, abarinzi be bagiye mu rugo rwabo barabasaka ndetse birangira bamurashe.

    Aho bari batuye bagize amahirwe yo guhishwa n'umuntu ariko wari ufite abana babiri bazinduka bajya kwica abantu, ababwira ko yakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza we bityo adashaka kuzabazwa amaraso yabo.

    Ku wa 10 Mata 1994 yarabaherekeje abageza muri ETO Kicukiro kuko ari ho n'abandi Batutsi benshi bari bahungiye, hari n'ingabo za MINUAR. Basanze amashuri yaruzuye kubera ubwinshi bw'abahahungiye, baguma mu kibuga.

    Yavuze ko nka saa Kumi n'Imwe za mugitondo ku wa 11 Mata, habyutse hari urusaku mu mashuri ubona ko ibintu bitameneze neza, ariko uko bwagendaga bucya ababyeyi barimo batangira kurira bati 'twabahungiyeho none muradusize?'

    Ati 'Ababiligi wabonaga bafashe gahunda ntakuka, bagapakira ibintu byabo, kuko njye nari mu kibuga inyuma natwe tukarira ababyeyi bagasenga ngo mwatubabariye, mudusize mu menyo y'urupfu koko?'

    Bamaze kubona nta yandi mahitamo basigaranye umwe mu bagabo bari aho yababwiye ko bashaka uburyo bahungira kuri sitade Amahoro nubwo bamwe batari bazi n'aho iherereye.

    Batangiye gukiza amagara yabo, bamanuka biruka, bakanyura mu nzira no mu bisambu ariko abantu bari hirya bakabakwena ngo 'dore ba Batutsi MINUAR irabataye.'

    Bageze ahazwi nka Sonatubes bagwa mu gico cy'abasirikare ba FAR, barababwira ngo 'mugiye guherekeza Habyarimana?' babategeka kwicara hasi ngo bashake aho babashyira.

    Ati 'Baravuga ngo imyanda igomba kujya mu yindi, ngo n'ubundi Habyarimana bagomba kumworosa.'

    Bahise babazamukana babasubiza i Nyanza ya Kicukiro baherekejwe na y'imodoka ya gisirikare, ushatse kuvamo ngo yiruke bakamurasa. Bageze Kicukiro Centre bahamagara abakarani bari aho ngo bajye kwica Abatutsi.

    Muri urwo rugendo abagiye kwica bagendaga bazinze akaguru k'ibumoso k'ipantalo, bakazingura ak'iburyo kandi bakagira ikintu bafata mu ntoki nk'ikimenyetso cyerekana abatagomba kwicwa.

    Bazamutse babatoteza, babatuka ariko bageze i Nyanza ya Kicukiro barababwira ngo bahagarare bageze aho bagomba kubahisha.

    Hodari wigaga mu mwaka wa Gatatu muri APACOPE, yari afite inote ya 100 Frw n'isaha mu mufuka, yumva yabitanga kugira ngo yicishwe isasu kuko yabonye igihe Se araswa atagaraguritse.

    Abicanyi babajije ushaka gupfa byihuse Hodari aba azamuye akaboko mu ba mbere, baba baramurashe, isaru rinyura muri murumuna we nyina yari yamuhaye ngo amufate akaboko, nibapfa bapfane. Abandi babateyemo grenade amaraso amwuzuraho n'ibice by'imibiri y'abantu bimwuzura ku mugongo.

    Umwana w'umukobwa umwe yavuze ko Se ari Umuhutu nyina akaba Umututsikazi ariko abicanyi bararitsira ngo 'ubwo mwese byaza kurangira mubaye Abahutu.'

    Bigeze nka Saa Kumi n'Ebyiri na 45' amasasu abashiranye, na grenade zababanye nkeya bavuze ko batashye ariko mu gitondo bagaruka guhorahoza abaraba bagihumeka.

    Ku wa 12 Mata abicanyi basubiyeyo bajya mu mirambo umwe amukozeho yumva akiri muzima, amukuramo aterera ku ruhande, ndetse amukubita ubuhiri mu mutwe ku buryo aho hantu hatongeye kumera umusatsi. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byatumye ajya ava imyuna mu buryo budasobanutse.

    Yari asigaye atabaza umuhisi ngo amwice

    Uko Hodari yari aryamye aho mu mirambo harimo n'undi mukobwa ukiri muzima bakajya kurigata urume mu rutoki rw'umukecuru hanyuma bakagaruka ahari imirambo y'ababo.

    Ni na ko amasasu yacicikanaga hejuru yabo, hagera abantu bambaye impuzankano, Hodari azunguza akaboko ngo abereke ko hari abantu batapfuye ariko ari no kubasaba ngo bamwicishe isasu kuko n'ubundi yumvaga adateze gukira.

    Ati 'Baratwegera baravuga ngo twebwe ntabwo twica, turi Inkotanyi, ngo niba mutari mwapfa muzabaho.'

    Kugira ngo Abasirikare b'Inkotanyi babashe kubakura aho mu mirambo bakuraga inzugi, bagahambiraho ibiti barangiza bagashyiraho abagihumeka, babageza ku musozi wa Rebero.

    Ku rundi ruhande ariko Hodari yafashe murumuna we (Cadette wari bucura) wari wishwe amushyira mu gihuru kugira ngo nyuma azabashe kubona umubiri we.

    Nyuma yo kurokorwa kandi yahawe ubuvuzi, aza kubonana n'abavandimwe be babajya gushakisha imibiri y'ababyeyi n'abavandimwe babo haboneka uwa Se, Cadette na Beninka Cecille.

    Ati 'Twabanye n'imibiri itatu igihe kirekire tugira amahirwe ko twandikiye ubuyobozi icyo gihe dubasa uburenganzira ngo tuyijyane hamwe badusenyeye mu 1991.'

    Ubusabe bwabo bwaremewe, bahamagara abavandimwe n'abantu bagiye baziranye bajya kubashyingura ku ivuko, ndetse uba umunsi w'ibyishimo ko bashyinguye abantu babo.

    Nyuma baje kuvanwa aho iwabo bashyingura mu cyubahiro ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu gihe mama we na musaza we witwa Baraka Benjamin bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Ababiligi mubabwire ko nkiriho

    Abasilikare b'Ababiligi zari muri ETO Kicukiro bari 97, bayobowe na Col Luc Marchall wari wungirije Gen Romeo Dallaire.

    Aba basirikare bahamagajwe n'igihugu cyabo ngo bazinge utwangushye batahe nyuma y'uko bagenzi babo barindaga Minisitiri w'Intebe Agathe Uwiringiyimana bishwe, na we bagahita bamwica.

    ETO Kicukiro yari yarahungiyemo Abatutsi barenga 4000, ndetse ku ruzitiro rwayo hahoraga Interahamwe zishaka kubica ariko zigakomwa mu nkokora n'ingabo za Loni zari zigihari.

    Hodari yavuze ko yifuza kubwira Ababiligi ko nubwo babasize mu menyo y'urupfu, hari abarokotse bakiriho.

    Ati 'Ababiligi badutaye mu menyo y'urupfu mubambwirire ngo Hodari Marie Rose aracyariho, ubu ntabwo afite imyaka 53 y'amavuko ahubwo afite 31 yo kuzuka, afite abana babiri bafite ingufu, ni abanyeshuri, ni abahanga, ni umubyeyi, ibikomere byaravuwe kandi yarabungabunzwe. Uretse kubabarira gusa ariko badutaye mu kangaratete.'

    Urubyiruko rurenga 8600 rwitabiriye kwibuka i Nyanza ya Kicukiro

    Uyu musozi wiciweho Abatutsi benshi batereranwe n’Ingabo z’u Bubiligi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mumbwirire-ababiligi-muti-aracyariho-ubuhamya-bwa-hodari-uri-mu-batereranywe-na

  • Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2025, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru. Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo.

    Iyo Misa yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu barimo, abaminisitiri banyuranye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y'u Rwanda, Habyarimana Angelique, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, Umuvugizi wa Polisi y'lgihugu, ACP Boniface Rutikanga, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'lgihugu rw'Itangazamakuru (RBA), Barore Cleophas n'abandi.

    Bijyanye n'uko Alain Mukuralinda yari inshuti y'abahanzi kumuherekeza byitabiriwe n'abahanzi n'ibyamamare muri sinema nyarwanda, barimo Clapton Kibonke, Ndimbati, Dj Bisoso, Dj Ira, Mico The Best, n'abandi, dore ko banamukoreye indirimbo nka bumwe mu buryo bwo kumushimira uko yavuganiye abahanzi.

    Mu mugoroba wo kuzirikana ubuzima bwe, Muyoboke Alex yashimye uruhare rwa Mukuralinda mu guteza imbere ubuhanzi, asaba ko intambwe yari amaze gutera itasubira inyuma.

    Muri siporo witabiriwe n'abakinnyi n'abatoza b'ikipe nyakwigendera yari yarashinze yitwa Tsinda Batsinde, n'abandi batandukanye.

    Ni igikorwa cyabanjirijwe na Misa yo kumusabira yayobowe na Antoinne Cardinal Kambanda muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo.

    Arkiyepiskopi wa Kigali, Cardinal Kambanda yagaragaje ko nubwo urupfu rubabaza iyo rutwaye umuntu w'ingenzi nka Alain Mukuralinda, ubuzima butagarukira ku rupfu gusa.

    Ati “Urupfu ruratubabaza iyo rudutwaye umuntu nk'uyu uri mu kigero nk'iki, wari ufatiye runini umuryango, wari witezweho byinshi, ariko nubwo bitubabaza ntabwo ubuzima burangirira ku rupfu.”

    Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yari umuntu ukunda abantu kandi agakunda Imana, ibyamufashaga kwakira abamugana mu mbaraga ze zose atizigamye.

    Ati “Yari umuntu witegereza akareba abana bafite impano cyane cyane abana b'abakene badafite ababatera inkunga, ngo izo mpano zabo zibagirire akamaro n'imiryango yabo. Uwo ni umurage ukomeye adusigiye.”

    Sina Gerard uri mu bagize umuryango we, yagaragaje ko Alain Mukuralinda yaranzwe no guca bugufi kandi ko yakundishije abana umurimo n'umuziki muri rusange.

    Yavuze ko yabanye na Mukuralinda imyaka itandatu akiva kwiga mu Bubiligi kugeza yubatse urwe rugo ariko ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirana.

    Yavuze ko mu kazi ke kagoye ka buri munsi bitamubuzaga kubonera umwanya umuryango we kuko yawukundaga cyane.

    Sina yashimangiye ko urukundo rukwiye kuba impano ikomeye abantu bamuvomaho.

    Umugore wa Mukuralinda wari ufite ikiniga n'agahinda yashimiye imiryango n'inshuti zabafashe mu mugongo, yemeza ko umugabo we agiye yari agikenewe n'umuryango.

    Yavuze ko banyuranye muri byinshi, kandi ko yakundaga uko yamukebuzaga igitsure kivanze n'urukundo.

    Mukuralinda yavukiye mu Karere ka Rulindo mu 1970, gusa umuryango we wahise wimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri.

    Uyu mugabo wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, yari uzwiho gusabana na bose.

    Usibye ibikorwa by'ubutabera na politiki, yari azwi mu bijyanye n'imyidagaduro, aho yabaye umuhanzi w'ikirangirire akoresha izina rya 'Alain Muku' akanagira sosiyete ifasha abahanzi izwi nka Boss Papa.

    Yakundaga kandi umupira w'amaguru cyane ko yari afite n'ikipe y'abato.

    Ni we wahimbye indirimbo y'Ikipe y'Igihugu Amavubi yitwa 'Tsinda batsinde' ndetse yahimbye n'izindi zakunzwe z'andi makipe.

    Imiryango n’inshuti bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Mukuralinda

    Misa yo kumusezeraho yasomewe muri Paruwasi ya Rulindo

    Yari umukirisitu ukunda abantu bose

    Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia, ari mu bitabiriye uyu muhango

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga

    Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe na we yari ahari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alain-mukuralinda-yasezeweho-bwa-nyuma

  • Ibyo wamenya kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa Kinshasa #rwanda #RwOT

    Thomas Lubanga ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane mu mateka y'intambara ya Congo, akaba yarabaye umuyobozi w'umutwe w'inyeshyamba ugamije guhindura ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yavutse mu mwaka wa 1960 muri Ituri, mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari mu bwoko bw'Abahema.

    Nubwo amaze igihe kinini mu rukundo rw'intambara, akomeje kubaho nk'umuyobozi w'imitwe yitwaje intwaro, ndetse na nyuma yo gukatirwa igifungo, akomeje kugira uruhare mu bibazo by'umutekano muri Congo.

    Ubuzima bwa Thomas Lubanga bwatangiye kumenyekana mu 2006 ubwo yari afunzwe nyuma yo gufatwa n'ingabo za Loni mu gihe yari akurikiranyweho ibyaha by'intambara birimo gukoresha abana mu ntambara.

    Yafashwe atwaye impunzi muri gereza ya Kinshasa nyuma y'uko ashinjwe gufata abana bakajya mu gisirikare no gukora ibikorwa by'ubwicanyi.

    Nyuma y'amezi make, Thomas Lubanga yajyanywe mu gihugu cy'u Buholandi, aho yaburanishijwe mu rukiko rw'Umuryango w'Abibumbye mpuzamahanga rwitwa ICC, rukamuhamya ibyaha bitandukanye.

    Mu 2012, urukiko rwamukatiye igihano cy'igifungo cy'imyaka 14, cyatangiye gukurikizwa muri gereza ya La Haye, nyuma akoherezwa muri gereza ya Makala muri Kinshasa mu 2015.

    Ariko, mu gihe yakomezaga igihano cye, yagiye agaragaza imbaraga nk'umuntu w'umutwe w'imitwe yitwaje intwaro ndetse anagaragaza kwiyunga n'abamushigikiye mu rwego rwo kurushaho kuzahura igihugu cye.

    Mu mwaka wa 2021, perezida Félix Tshisekedi yashyizeho itsinda ryiga ku bibazo by'amahoro no kubaka ubwiyunge mu ntara ya Ituri, akemera gushyiraho Thomas Lubanga nk'umuyobozi wa 'Task Force y'amahoro'. Ariko, icyo gikorwa cyabaye impaka nyuma y'uko yari yaraburanye, byavuzwe ko igihugu cyanyuze mu bibazo by'umutekano biturutse ku mihindagurikire ya politiki n'ibyemezo by'ubuyobozi.

    Ubwo Thomas Lubanga yarekurwaga muri gereza, yashimwe cyane n'abamushyigikiye aho yagiye mu rusengero gushima Imana, ibyo bigaragaza uburyo yafashijwe n'amateka y'ubuzima bwe.

    Mu 2023, yatsindiye kuba umudepite mu ntara ya Ituri, ariko komisiyo y'amatora yatumye avaho ku bw'impamvu zishingiye ku byaha byabayeho mu gihe cy'intambara.

    Nubwo byavuzwe ko nyuma yo gufungurwa yabanje kugirana umubano n'abamushigikiye muri politiki, muri 2024 yagiye mu gihugu cya Uganda avuga ko ahunze kubera umutekano mucye muri Congo. Ibyo byatumye hazamo ukutumvikana ku byo yaburanye.

    Mu 2025, Thomas Lubanga yongeye kuvugwa mu makuru nyuma yo gushyiraho umutwe w'itwaje intwaro witwa CRP (Convention Pour la Révolution Populair). Uyu mutwe, nk'uko byatangajwe, ufite intego yo kurwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi no kugarura demokarasi mu gihugu.

    Gusa ibyo byavugurujwe n'umuyobozi wungirije wa CRP, Charles Kakuni, aho yavuze ko uyu mutwe utahuza ibikorwa bya gisirikare na M23.

    Abasesenguzi bamwe batangaje ko umubano hagati ya M23 na CRP ushimangirwa n'imbaraga nyinshi, aho wifashishije umutwe wa 'Force Pour la Révolution Populair', ukaba utaratangiye ibikorwa bya gisirikare muri RDC.

    Thomas Lubanga ni umugabo ufite abana barindwi n'umugore umwe, kandi kuri ubu yagize uruhare rukomeye mu bibazo by'umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agashimangira uko ari umuntu ukomeye kandi ufite imbaraga mu bwoko bw'abaturage b'Intara ya Ituri.

    Thomas Lubanga: Umunyapolitiki w'umurwanashyaka, umubyeyi w'imbamutima, n'umuyobozi w'umutwe w'inyeshyamba.

    Source : https://kasukumedia.com/ibyo-wamenya-kuri-thomas-lubanga-washinze-umutwe-ugamije-gushyiraho-iherezo-ryanyuma-ubutegetsi-bwa-kinshasa/

  • Trump yatesheje agaciro ingamba za Obama na Biden, ashyiraho amategeko mashya. #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinyiye iteka rya perezida rivanaho ingamba zari zafashwe n'abaperezida b'Abademokarate, Joe Biden na Barack Obama, zigabanya amazi ava mu dusoko tw'imvura mu bwiherero. Iryo teka ryashyizweho ku wa Gatatu rivuga ko utu dusoko tutazongera kuba 'duto kandi tudafite umumaro'.

    Biden na Obama bashyizeho izo ngamba mu rwego rwo kongera uburyo bwo kuzigama amazi no kubungabunga ibidukikije. Mu gihe bo bahaga agaciro ibidukikije, Trump we avuga ko agamije 'gusubiza imvura mu bwiherero ku rwego rwo hejuru,' nk'uko bigaragara mu itangazo rya White House.

    Iryo tangazo rivuga ko utu dusoko tutazongera kuba 'dudakora kandi tudafite icyo tumaze.' Trump yavuze ko ubwo yavanagaho izo ngamba, yari agamije no kugira ngo abashe koza 'umusatsi we mwiza.' Ibyo yabivuze mu gihe politiki ze ku misoro ku byinjira n'ibisohoka zari zatumye isoko y'imari igwa cyane, mbere y'uko igarura igice cy'ibyo yari yatakaje nyuma yo kugabanyiriza ibihugu byinshi imisoro.

    Iryo teka rya Trump risaba Umunyamabanga wa Energi, Chris Wright, gusubiza inyuma ibisobanuro byatanzwe na Obama na Biden ku bijyanye n'icyo dusoko tw'imvura twemewe tugomba kuba tumera gutya muri Amerika. 'Ibisobanuro bya Biden byari amagambo ibihumbi 13, mu gihe Oxford English Dictionary isobanura 'dusoko' mu nteruro imwe ngufi,' nk'uko White House ibivuga.

    Trump ashaka gusubira ku itegeko ryashyizweho mu 1992 rigena ko igitutu cy'amazi mu dusoko tw'imvura kigomba kuba galoni 2.5 (ni ukuvuga litiro 9.5) ku munota. Gusa uko imyaka yagiye ishira, utusoko twinshi twagiye dushushanywa dufite iminwa cyangwa uburyo bwinshi butuma tuzengereza amazi.

    Mu 2013, ubutegetsi bwa Obama bwasobanuye ko nubwo utusoko twaba dufite iminwa myinshi, uko zose hamwe zikora zitarenza galoni 2.5 ku munota, kugira ngo bizigame amazi.

    Ariko iryo teka rya Trump ryo, rishaka ko buri munwa ushobora gusohora galoni 2.5 ku munota. Bityo, niba dusoko rufite iminwa ine, rushobora gusohora galoni 10 ku munota.

    'Izi mpinduka zakozwe n'ubutegetsi bwa Obama zari igice cy'imigambi y'ibidukikije idasanzwe yahaga akaga Abanyamerika basanzwe,' nk'uko bivugwa n'itangazo rya White House. 'Amategeko menshi aradindiza ubukungu bwa Amerika, agaha imbaraga abakozi ba leta benshi kandi agabanya ubwisanzure bw'abantu.'

    Trump yavuze ati: 'Njyewe nishimira gufata 'douche' nziza, nkarwanya kugira ngo umusatsi wanjye mwiza uhorane isuku.' Yongeraho ati: 'Ngomba guhagarara munsi y'imvura iminota 15 kugira ngo nzire. Ayo mazi aza buhoro, buhoro, buhoro. Birasekeje.'

    Yego. Muri manda ye ya mbere, Trump yavanyeho amabwiriza ya Obama agenga imikoreshereze y'iminwa myinshi ku dusoko, atuma buri munwa ushobora gusohora galoni 2.5 ku munota. Ibyo byemejwe mu Ukuboza 2020.

    Mu 2019, ubwo Trump yakoraga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yavuze ati: 'Ufata douche, amazi ntiyisuka. Ushaka koza intoki, amazi ntiyisuka. None se ukora iki? Uhagarara igihe kinini cyangwa ufata douche igihe kirekire? Kuko umusatsi wanjye  sinzi uwawe uko umeze  ugomba kuba 'udafite inenge'. Ntakwiye kugorana.'

    Mu 2021, ubutegetsi bwa Biden bwasubijeho amabwiriza ya 2013 ya Obama, yemeza ko dusoko, nubwo rufite iminwa myinshi, rutagomba kurenza galoni 2.5 ku munota.

    'Ibi byateye ko intambara ku dusoko tw'imvura ikomeza,' nk'uko White House ibivuga.

    Nk'uko bitangazwa n'urwego rw'ibidukikije rwa Amerika (EPA), umuryango umwe utanga hafi $1,000 buri mwaka ku mazi. EPA ivuga ko ingo zasubiramo ibyuma byazo byo gukoresha amazi bikajyana n'ibipimo bya WaterSense n'ibikoresho bikoresha ingufu nke, zashobora kuzigama arenga $380 buri mwaka.

    Dusoko rufite ikirango cya WaterSense rugomba kutarenza galoni 2 (litiro 7.6) ku munota.

    Raporo yemewe na leta ya Amerika yasohotse mu 2019 yerekanye ko ihindagurika ry'ikirere n'izamuka ry'umubare w'abaturage bishobora kongera ibyago by'uko amazi azabura mu bice byinshi bya Amerika.

     

    Source : https://kasukumedia.com/trump-yatesheje-agaciro-ingamba-za-obama-na-biden-ashyiraho-amategeko-mashya/