Blog

  • Rubavu: Inzu 585 z'abarokotse Jenoside zikeneye gusanwa – #rwanda #RwOT

    Ibi Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabigarutseho ku wa 9 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe ku Nyundo.

    Yagize ati 'Mu bibazo bicyugarije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere, harimo kuba imiryango 585 amazu yubakiwe muri 2006-2008 mu buryo bw'imiganda ashaje, indi miryango 65 nta bibanza ifite gusa ibi byose turi kugenda tubishakira ibisubizo mu gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Meya Mulindwa yakomeje avuga ko mu gushakira umuti iki kibazo bamaze kuzuza inzu 17 ndetse bagiye kubaka izindi 105 ku buryo uyu mwaka w'ingengo y'imari 2024/2025 izarangira zuzuye.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard mu kiganiro na IGIHE na we yemeje ko bagifite ibibazo by'amacumbi ashaje.

    Ati 'Leta mu bushobozi bwayo iradufasha, gusa mu karere ka Rubavu abarokotse baracyafite ibibazo birimo iby'amazu ashaje akeneye kuvugururwa, n'abandi barokotse ari bato bamaze gukura ariko bakaba badafite aho kuba.'

    Akomeza ashimira Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda yakomeje kubaba hafi mu gihe cy'imyaka 31 ishize, ikabatuza, ikabavuza, ikabasubiza ubumuntu bari barambuwe.

    Meya Mulindwa yavuze ko bari gushakira umuti ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard mu kiganiro na IGIHE na we yemeje ko bagifite ibibazo by'amacumbi ashaje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-amazu-585-y-abarokotse-jenoside-akeneye-gusanwa

  • U Bubiligi: hateguwe urugendo rwo gukora intabwe miliyoni mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa ngarukamwaka kizaba ku wa 13 Mata 2025, kibere i Bruxelles mu Bubiligi, kikazaba ku nshuro ya kane.

    Iri rushanwa ry'intambwe miliyoni (One Million Steps) , ryatangiye ku wa 07 Mata 2025 , rikazasozwa ku wa 04 Nyakanga 2025.

    Mu 2024 ryitabiriwe n'abarenga 120 muri bo abarenze umunani babashia kugera ku ntambwe miliyoni zuzuye.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umuyobozi wa Marche de la Vie, Norbert Nsabimana uri mu bategura icyo gikorwa, yavuze ko izo ntambwe ari nk'ibilometero 750 abantu bakora mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Bidufasha kuba hamwe, ntiduheranwe [n'agahinda], kuko ibi bihe biba bitoroshye ku bijyanye n'amarangamutima.'

    Nsabimana yavuze ko kandi iyo umuntu akoze urugendo nk'urwo rugakorerwa mu biti, 'hari ukuntu ugira undi mwuka, ukaruhura ubwonko, ukanagira ibindi bitekerezo.'

    Yavuze ko uyu mwaka iri rushanwa rizitabirwa n'abo mu Rwanda mu Bubiligi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n'ahandi.

    Yavuze ko Marche-ADPES ari gahunda y'ingendo izwi mu Bubiligi, itangirwa uburenganzira ndetse n'ishyirahamwe ryabo rikaba ryarahawe uruhushya.

    Yavuze ko bifuza ko urwo rugendo rwazitabirwa n'abana, n'ababyeyi benshi, kuko buri wese azaba ashobora gukora urugendo rujyanye n'aho ashoboye.

    Ati 'Turizera ko hazaboneka nk'abantu bagera ku 1000, kandi n'igikorwa kizitabirwa n'Abanyarwanda cyangwa abandi bose babyifuza.'

    Nsabimana yavuze ko ADPES, ari gahunda ishinzwe ibijyanye no kugira ubuzima bwiza muri siporo y'ibigo bikora siporo mu Bubiligi.

    Ati 'Bikorwa mu gice kivuga Igifaransa cyose, Wallonie no mu Mujyi wa Bruxelles. Twemerewe muri urwo rugaga kuko twujuje ibisabwa byose.'

    Asobanura impamvu y'intambwe miliyoni, Nsabimana yavuze ko zibutsa Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigakorwa kugira ngo abantu bumve icyo miliyoni bivuze.

    Ati 'Gukora ibilometero 750 amezi atatu, umubiri wawe urahinduka, ni bwo umenya ko abishwe bari benshi cyane bikaguha kumva ugomba kubaho ubahesha agaciro bambuwe. Unabikora agirira neza umubiri wawe uwushakira ubuzima bwiza.'

    Mu 2021 ni bwo Nsabimana Norbert utuye mu Bubiligi yatangije urugendo rw'amaguru yise 'urugendo rw'ubuzima' (Walk of Life/ Marche de la vie).

    Uru rugendo rukorwa mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni mu gihe Marche de la vie Asbl yo yatangijwe n'abantu batandatu bashatse kugaragaza imbaraga z'ubufatanye , bikaba n'uburyo bwo guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wa Marche de la Vie, Norbert Nsabimana yavuze ko bateguye urugendo mu buryo bwo guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Urugendo rwiswe Marche-ADPES ruzitabirwa n’abingeri zitandukanye

    Irushanwa ngarukamwaka rizwi nka “One Million Steps” ryitabirwa n’abantu batandukanye baturutse mu Bubiligi n’ahandi

    Mu irushanwa ngarukamwaka rizwi nka “One Million Steps” abantu bakora intambwe miliyoni mu bice bitandukanye byo mu Bubiligi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-abanyarwanda-bateguye-urugendo-rwo-kwibuka-jenoside-ruzitabirwa-n

  • Mumbwirire Ababiligi muti 'aracyariho'- Ubuhamya bwa Hodari uri mu batereranywe na MINUAR muri ETO Kicukiro (Video) – #rwanda #RwOT

    Hodari Marie Rose wari ufite imyaka 18 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yavukiye i Shyorongi muri Rulindo.

    Mu buhamya bwe yavuze ko mu 1991 ari bwo iwabo babasenyeye bahungira mu Gatenga ndetse ni ho Jenoside yabaye batuye.

    Gusa Se wari umwarimu yishwe rugikubita kuko mu gitondo indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, abarinzi be bagiye mu rugo rwabo barabasaka ndetse birangira bamurashe.

    Aho bari batuye bagize amahirwe yo guhishwa n'umuntu ariko wari ufite abana babiri bazinduka bajya kwica abantu, ababwira ko yakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza we bityo adashaka kuzabazwa amaraso yabo.

    Ku wa 10 Mata 1994 yarabaherekeje abageza muri ETO Kicukiro kuko ari ho n'abandi Batutsi benshi bari bahungiye, hari n'ingabo za MINUAR. Basanze amashuri yaruzuye kubera ubwinshi bw'abahahungiye, baguma mu kibuga.

    Yavuze ko nka saa Kumi n'Imwe za mugitondo ku wa 11 Mata, habyutse hari urusaku mu mashuri ubona ko ibintu bitameneze neza, ariko uko bwagendaga bucya ababyeyi barimo batangira kurira bati 'twabahungiyeho none muradusize?'

    Ati 'Ababiligi wabonaga bafashe gahunda ntakuka, bagapakira ibintu byabo, kuko njye nari mu kibuga inyuma natwe tukarira ababyeyi bagasenga ngo mwatubabariye, mudusize mu menyo y'urupfu koko?'

    Bamaze kubona nta yandi mahitamo basigaranye umwe mu bagabo bari aho yababwiye ko bashaka uburyo bahungira kuri sitade Amahoro nubwo bamwe batari bazi n'aho iherereye.

    Batangiye gukiza amagara yabo, bamanuka biruka, bakanyura mu nzira no mu bisambu ariko abantu bari hirya bakabakwena ngo 'dore ba Batutsi MINUAR irabataye.'

    Bageze ahazwi nka Sonatubes bagwa mu gico cy'abasirikare ba FAR, barababwira ngo 'mugiye guherekeza Habyarimana?' babategeka kwicara hasi ngo bashake aho babashyira.

    Ati 'Baravuga ngo imyanda igomba kujya mu yindi, ngo n'ubundi Habyarimana bagomba kumworosa.'

    Bahise babazamukana babasubiza i Nyanza ya Kicukiro baherekejwe na y'imodoka ya gisirikare, ushatse kuvamo ngo yiruke bakamurasa. Bageze Kicukiro Centre bahamagara abakarani bari aho ngo bajye kwica Abatutsi.

    Muri urwo rugendo abagiye kwica bagendaga bazinze akaguru k'ibumoso k'ipantalo, bakazingura ak'iburyo kandi bakagira ikintu bafata mu ntoki nk'ikimenyetso cyerekana abatagomba kwicwa.

    Bazamutse babatoteza, babatuka ariko bageze i Nyanza ya Kicukiro barababwira ngo bahagarare bageze aho bagomba kubahisha.

    Hodari wigaga mu mwaka wa Gatatu muri APACOPE, yari afite inote ya 100 Frw n'isaha mu mufuka, yumva yabitanga kugira ngo yicishwe isasu kuko yabonye igihe Se araswa atagaraguritse.

    Abicanyi babajije ushaka gupfa byihuse Hodari aba azamuye akaboko mu ba mbere, baba baramurashe, isaru rinyura muri murumuna we nyina yari yamuhaye ngo amufate akaboko, nibapfa bapfane. Abandi babateyemo grenade amaraso amwuzuraho n'ibice by'imibiri y'abantu bimwuzura ku mugongo.

    Umwana w'umukobwa umwe yavuze ko Se ari Umuhutu nyina akaba Umututsikazi ariko abicanyi bararitsira ngo 'ubwo mwese byaza kurangira mubaye Abahutu.'

    Bigeze nka Saa Kumi n'Ebyiri na 45' amasasu abashiranye, na grenade zababanye nkeya bavuze ko batashye ariko mu gitondo bagaruka guhorahoza abaraba bagihumeka.

    Ku wa 12 Mata abicanyi basubiyeyo bajya mu mirambo umwe amukozeho yumva akiri muzima, amukuramo aterera ku ruhande, ndetse amukubita ubuhiri mu mutwe ku buryo aho hantu hatongeye kumera umusatsi. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byatumye ajya ava imyuna mu buryo budasobanutse.

    Yari asigaye atabaza umuhisi ngo amwice

    Uko Hodari yari aryamye aho mu mirambo harimo n'undi mukobwa ukiri muzima bakajya kurigata urume mu rutoki rw'umukecuru hanyuma bakagaruka ahari imirambo y'ababo.

    Ni na ko amasasu yacicikanaga hejuru yabo, hagera abantu bambaye impuzankano, Hodari azunguza akaboko ngo abereke ko hari abantu batapfuye ariko ari no kubasaba ngo bamwicishe isasu kuko n'ubundi yumvaga adateze gukira.

    Ati 'Baratwegera baravuga ngo twebwe ntabwo twica, turi Inkotanyi, ngo niba mutari mwapfa muzabaho.'

    Kugira ngo Abasirikare b'Inkotanyi babashe kubakura aho mu mirambo bakuraga inzugi, bagahambiraho ibiti barangiza bagashyiraho abagihumeka, babageza ku musozi wa Rebero.

    Ku rundi ruhande ariko Hodari yafashe murumuna we (Cadette wari bucura) wari wishwe amushyira mu gihuru kugira ngo nyuma azabashe kubona umubiri we.

    Nyuma yo kurokorwa kandi yahawe ubuvuzi, aza kubonana n'abavandimwe be babajya gushakisha imibiri y'ababyeyi n'abavandimwe babo haboneka uwa Se, Cadette na Beninka Cecille.

    Ati 'Twabanye n'imibiri itatu igihe kirekire tugira amahirwe ko twandikiye ubuyobozi icyo gihe dubasa uburenganzira ngo tuyijyane hamwe badusenyeye mu 1991.'

    Ubusabe bwabo bwaremewe, bahamagara abavandimwe n'abantu bagiye baziranye bajya kubashyingura ku ivuko, ndetse uba umunsi w'ibyishimo ko bashyinguye abantu babo.

    Nyuma baje kuvanwa aho iwabo bashyingura mu cyubahiro ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu gihe mama we na musaza we witwa Baraka Benjamin bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Ababiligi mubabwire ko nkiriho

    Abasilikare b'Ababiligi zari muri ETO Kicukiro bari 97, bayobowe na Col Luc Marchall wari wungirije Gen Romeo Dallaire.

    Aba basirikare bahamagajwe n'igihugu cyabo ngo bazinge utwangushye batahe nyuma y'uko bagenzi babo barindaga Minisitiri w'Intebe Agathe Uwiringiyimana bishwe, na we bagahita bamwica.

    ETO Kicukiro yari yarahungiyemo Abatutsi barenga 4000, ndetse ku ruzitiro rwayo hahoraga Interahamwe zishaka kubica ariko zigakomwa mu nkokora n'ingabo za Loni zari zigihari.

    Hodari yavuze ko yifuza kubwira Ababiligi ko nubwo babasize mu menyo y'urupfu, hari abarokotse bakiriho.

    Ati 'Ababiligi badutaye mu menyo y'urupfu mubambwirire ngo Hodari Marie Rose aracyariho, ubu ntabwo afite imyaka 53 y'amavuko ahubwo afite 31 yo kuzuka, afite abana babiri bafite ingufu, ni abanyeshuri, ni abahanga, ni umubyeyi, ibikomere byaravuwe kandi yarabungabunzwe. Uretse kubabarira gusa ariko badutaye mu kangaratete.'

    Urubyiruko rurenga 8600 rwitabiriye kwibuka i Nyanza ya Kicukiro

    Uyu musozi wiciweho Abatutsi benshi batereranwe n’Ingabo z’u Bubiligi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mumbwirire-ababiligi-muti-aracyariho-ubuhamya-bwa-hodari-uri-mu-batereranywe-na

  • Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2025, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru. Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo.

    Iyo Misa yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu barimo, abaminisitiri banyuranye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y'u Rwanda, Habyarimana Angelique, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, Umuvugizi wa Polisi y'lgihugu, ACP Boniface Rutikanga, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'lgihugu rw'Itangazamakuru (RBA), Barore Cleophas n'abandi.

    Bijyanye n'uko Alain Mukuralinda yari inshuti y'abahanzi kumuherekeza byitabiriwe n'abahanzi n'ibyamamare muri sinema nyarwanda, barimo Clapton Kibonke, Ndimbati, Dj Bisoso, Dj Ira, Mico The Best, n'abandi, dore ko banamukoreye indirimbo nka bumwe mu buryo bwo kumushimira uko yavuganiye abahanzi.

    Mu mugoroba wo kuzirikana ubuzima bwe, Muyoboke Alex yashimye uruhare rwa Mukuralinda mu guteza imbere ubuhanzi, asaba ko intambwe yari amaze gutera itasubira inyuma.

    Muri siporo witabiriwe n'abakinnyi n'abatoza b'ikipe nyakwigendera yari yarashinze yitwa Tsinda Batsinde, n'abandi batandukanye.

    Ni igikorwa cyabanjirijwe na Misa yo kumusabira yayobowe na Antoinne Cardinal Kambanda muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo.

    Arkiyepiskopi wa Kigali, Cardinal Kambanda yagaragaje ko nubwo urupfu rubabaza iyo rutwaye umuntu w'ingenzi nka Alain Mukuralinda, ubuzima butagarukira ku rupfu gusa.

    Ati “Urupfu ruratubabaza iyo rudutwaye umuntu nk'uyu uri mu kigero nk'iki, wari ufatiye runini umuryango, wari witezweho byinshi, ariko nubwo bitubabaza ntabwo ubuzima burangirira ku rupfu.”

    Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yari umuntu ukunda abantu kandi agakunda Imana, ibyamufashaga kwakira abamugana mu mbaraga ze zose atizigamye.

    Ati “Yari umuntu witegereza akareba abana bafite impano cyane cyane abana b'abakene badafite ababatera inkunga, ngo izo mpano zabo zibagirire akamaro n'imiryango yabo. Uwo ni umurage ukomeye adusigiye.”

    Sina Gerard uri mu bagize umuryango we, yagaragaje ko Alain Mukuralinda yaranzwe no guca bugufi kandi ko yakundishije abana umurimo n'umuziki muri rusange.

    Yavuze ko yabanye na Mukuralinda imyaka itandatu akiva kwiga mu Bubiligi kugeza yubatse urwe rugo ariko ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirana.

    Yavuze ko mu kazi ke kagoye ka buri munsi bitamubuzaga kubonera umwanya umuryango we kuko yawukundaga cyane.

    Sina yashimangiye ko urukundo rukwiye kuba impano ikomeye abantu bamuvomaho.

    Umugore wa Mukuralinda wari ufite ikiniga n'agahinda yashimiye imiryango n'inshuti zabafashe mu mugongo, yemeza ko umugabo we agiye yari agikenewe n'umuryango.

    Yavuze ko banyuranye muri byinshi, kandi ko yakundaga uko yamukebuzaga igitsure kivanze n'urukundo.

    Mukuralinda yavukiye mu Karere ka Rulindo mu 1970, gusa umuryango we wahise wimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri.

    Uyu mugabo wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, yari uzwiho gusabana na bose.

    Usibye ibikorwa by'ubutabera na politiki, yari azwi mu bijyanye n'imyidagaduro, aho yabaye umuhanzi w'ikirangirire akoresha izina rya 'Alain Muku' akanagira sosiyete ifasha abahanzi izwi nka Boss Papa.

    Yakundaga kandi umupira w'amaguru cyane ko yari afite n'ikipe y'abato.

    Ni we wahimbye indirimbo y'Ikipe y'Igihugu Amavubi yitwa 'Tsinda batsinde' ndetse yahimbye n'izindi zakunzwe z'andi makipe.

    Imiryango n’inshuti bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Mukuralinda

    Misa yo kumusezeraho yasomewe muri Paruwasi ya Rulindo

    Yari umukirisitu ukunda abantu bose

    Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia, ari mu bitabiriye uyu muhango

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga

    Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe na we yari ahari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alain-mukuralinda-yasezeweho-bwa-nyuma

  • Ibyo wamenya kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa Kinshasa #rwanda #RwOT

    Thomas Lubanga ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane mu mateka y'intambara ya Congo, akaba yarabaye umuyobozi w'umutwe w'inyeshyamba ugamije guhindura ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yavutse mu mwaka wa 1960 muri Ituri, mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari mu bwoko bw'Abahema.

    Nubwo amaze igihe kinini mu rukundo rw'intambara, akomeje kubaho nk'umuyobozi w'imitwe yitwaje intwaro, ndetse na nyuma yo gukatirwa igifungo, akomeje kugira uruhare mu bibazo by'umutekano muri Congo.

    Ubuzima bwa Thomas Lubanga bwatangiye kumenyekana mu 2006 ubwo yari afunzwe nyuma yo gufatwa n'ingabo za Loni mu gihe yari akurikiranyweho ibyaha by'intambara birimo gukoresha abana mu ntambara.

    Yafashwe atwaye impunzi muri gereza ya Kinshasa nyuma y'uko ashinjwe gufata abana bakajya mu gisirikare no gukora ibikorwa by'ubwicanyi.

    Nyuma y'amezi make, Thomas Lubanga yajyanywe mu gihugu cy'u Buholandi, aho yaburanishijwe mu rukiko rw'Umuryango w'Abibumbye mpuzamahanga rwitwa ICC, rukamuhamya ibyaha bitandukanye.

    Mu 2012, urukiko rwamukatiye igihano cy'igifungo cy'imyaka 14, cyatangiye gukurikizwa muri gereza ya La Haye, nyuma akoherezwa muri gereza ya Makala muri Kinshasa mu 2015.

    Ariko, mu gihe yakomezaga igihano cye, yagiye agaragaza imbaraga nk'umuntu w'umutwe w'imitwe yitwaje intwaro ndetse anagaragaza kwiyunga n'abamushigikiye mu rwego rwo kurushaho kuzahura igihugu cye.

    Mu mwaka wa 2021, perezida Félix Tshisekedi yashyizeho itsinda ryiga ku bibazo by'amahoro no kubaka ubwiyunge mu ntara ya Ituri, akemera gushyiraho Thomas Lubanga nk'umuyobozi wa 'Task Force y'amahoro'. Ariko, icyo gikorwa cyabaye impaka nyuma y'uko yari yaraburanye, byavuzwe ko igihugu cyanyuze mu bibazo by'umutekano biturutse ku mihindagurikire ya politiki n'ibyemezo by'ubuyobozi.

    Ubwo Thomas Lubanga yarekurwaga muri gereza, yashimwe cyane n'abamushyigikiye aho yagiye mu rusengero gushima Imana, ibyo bigaragaza uburyo yafashijwe n'amateka y'ubuzima bwe.

    Mu 2023, yatsindiye kuba umudepite mu ntara ya Ituri, ariko komisiyo y'amatora yatumye avaho ku bw'impamvu zishingiye ku byaha byabayeho mu gihe cy'intambara.

    Nubwo byavuzwe ko nyuma yo gufungurwa yabanje kugirana umubano n'abamushigikiye muri politiki, muri 2024 yagiye mu gihugu cya Uganda avuga ko ahunze kubera umutekano mucye muri Congo. Ibyo byatumye hazamo ukutumvikana ku byo yaburanye.

    Mu 2025, Thomas Lubanga yongeye kuvugwa mu makuru nyuma yo gushyiraho umutwe w'itwaje intwaro witwa CRP (Convention Pour la Révolution Populair). Uyu mutwe, nk'uko byatangajwe, ufite intego yo kurwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi no kugarura demokarasi mu gihugu.

    Gusa ibyo byavugurujwe n'umuyobozi wungirije wa CRP, Charles Kakuni, aho yavuze ko uyu mutwe utahuza ibikorwa bya gisirikare na M23.

    Abasesenguzi bamwe batangaje ko umubano hagati ya M23 na CRP ushimangirwa n'imbaraga nyinshi, aho wifashishije umutwe wa 'Force Pour la Révolution Populair', ukaba utaratangiye ibikorwa bya gisirikare muri RDC.

    Thomas Lubanga ni umugabo ufite abana barindwi n'umugore umwe, kandi kuri ubu yagize uruhare rukomeye mu bibazo by'umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agashimangira uko ari umuntu ukomeye kandi ufite imbaraga mu bwoko bw'abaturage b'Intara ya Ituri.

    Thomas Lubanga: Umunyapolitiki w'umurwanashyaka, umubyeyi w'imbamutima, n'umuyobozi w'umutwe w'inyeshyamba.

    Source : https://kasukumedia.com/ibyo-wamenya-kuri-thomas-lubanga-washinze-umutwe-ugamije-gushyiraho-iherezo-ryanyuma-ubutegetsi-bwa-kinshasa/

  • Trump yatesheje agaciro ingamba za Obama na Biden, ashyiraho amategeko mashya. #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinyiye iteka rya perezida rivanaho ingamba zari zafashwe n'abaperezida b'Abademokarate, Joe Biden na Barack Obama, zigabanya amazi ava mu dusoko tw'imvura mu bwiherero. Iryo teka ryashyizweho ku wa Gatatu rivuga ko utu dusoko tutazongera kuba 'duto kandi tudafite umumaro'.

    Biden na Obama bashyizeho izo ngamba mu rwego rwo kongera uburyo bwo kuzigama amazi no kubungabunga ibidukikije. Mu gihe bo bahaga agaciro ibidukikije, Trump we avuga ko agamije 'gusubiza imvura mu bwiherero ku rwego rwo hejuru,' nk'uko bigaragara mu itangazo rya White House.

    Iryo tangazo rivuga ko utu dusoko tutazongera kuba 'dudakora kandi tudafite icyo tumaze.' Trump yavuze ko ubwo yavanagaho izo ngamba, yari agamije no kugira ngo abashe koza 'umusatsi we mwiza.' Ibyo yabivuze mu gihe politiki ze ku misoro ku byinjira n'ibisohoka zari zatumye isoko y'imari igwa cyane, mbere y'uko igarura igice cy'ibyo yari yatakaje nyuma yo kugabanyiriza ibihugu byinshi imisoro.

    Iryo teka rya Trump risaba Umunyamabanga wa Energi, Chris Wright, gusubiza inyuma ibisobanuro byatanzwe na Obama na Biden ku bijyanye n'icyo dusoko tw'imvura twemewe tugomba kuba tumera gutya muri Amerika. 'Ibisobanuro bya Biden byari amagambo ibihumbi 13, mu gihe Oxford English Dictionary isobanura 'dusoko' mu nteruro imwe ngufi,' nk'uko White House ibivuga.

    Trump ashaka gusubira ku itegeko ryashyizweho mu 1992 rigena ko igitutu cy'amazi mu dusoko tw'imvura kigomba kuba galoni 2.5 (ni ukuvuga litiro 9.5) ku munota. Gusa uko imyaka yagiye ishira, utusoko twinshi twagiye dushushanywa dufite iminwa cyangwa uburyo bwinshi butuma tuzengereza amazi.

    Mu 2013, ubutegetsi bwa Obama bwasobanuye ko nubwo utusoko twaba dufite iminwa myinshi, uko zose hamwe zikora zitarenza galoni 2.5 ku munota, kugira ngo bizigame amazi.

    Ariko iryo teka rya Trump ryo, rishaka ko buri munwa ushobora gusohora galoni 2.5 ku munota. Bityo, niba dusoko rufite iminwa ine, rushobora gusohora galoni 10 ku munota.

    'Izi mpinduka zakozwe n'ubutegetsi bwa Obama zari igice cy'imigambi y'ibidukikije idasanzwe yahaga akaga Abanyamerika basanzwe,' nk'uko bivugwa n'itangazo rya White House. 'Amategeko menshi aradindiza ubukungu bwa Amerika, agaha imbaraga abakozi ba leta benshi kandi agabanya ubwisanzure bw'abantu.'

    Trump yavuze ati: 'Njyewe nishimira gufata 'douche' nziza, nkarwanya kugira ngo umusatsi wanjye mwiza uhorane isuku.' Yongeraho ati: 'Ngomba guhagarara munsi y'imvura iminota 15 kugira ngo nzire. Ayo mazi aza buhoro, buhoro, buhoro. Birasekeje.'

    Yego. Muri manda ye ya mbere, Trump yavanyeho amabwiriza ya Obama agenga imikoreshereze y'iminwa myinshi ku dusoko, atuma buri munwa ushobora gusohora galoni 2.5 ku munota. Ibyo byemejwe mu Ukuboza 2020.

    Mu 2019, ubwo Trump yakoraga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yavuze ati: 'Ufata douche, amazi ntiyisuka. Ushaka koza intoki, amazi ntiyisuka. None se ukora iki? Uhagarara igihe kinini cyangwa ufata douche igihe kirekire? Kuko umusatsi wanjye  sinzi uwawe uko umeze  ugomba kuba 'udafite inenge'. Ntakwiye kugorana.'

    Mu 2021, ubutegetsi bwa Biden bwasubijeho amabwiriza ya 2013 ya Obama, yemeza ko dusoko, nubwo rufite iminwa myinshi, rutagomba kurenza galoni 2.5 ku munota.

    'Ibi byateye ko intambara ku dusoko tw'imvura ikomeza,' nk'uko White House ibivuga.

    Nk'uko bitangazwa n'urwego rw'ibidukikije rwa Amerika (EPA), umuryango umwe utanga hafi $1,000 buri mwaka ku mazi. EPA ivuga ko ingo zasubiramo ibyuma byazo byo gukoresha amazi bikajyana n'ibipimo bya WaterSense n'ibikoresho bikoresha ingufu nke, zashobora kuzigama arenga $380 buri mwaka.

    Dusoko rufite ikirango cya WaterSense rugomba kutarenza galoni 2 (litiro 7.6) ku munota.

    Raporo yemewe na leta ya Amerika yasohotse mu 2019 yerekanye ko ihindagurika ry'ikirere n'izamuka ry'umubare w'abaturage bishobora kongera ibyago by'uko amazi azabura mu bice byinshi bya Amerika.

     

    Source : https://kasukumedia.com/trump-yatesheje-agaciro-ingamba-za-obama-na-biden-ashyiraho-amategeko-mashya/

  • Guverineri wa Mombasa Abdulswamad Nassir yategetse iperereza ku rupfu rwabereye mu nyubako yasenywe. #rwanda #RwOT

    Guverineri wa Mombasa Abdulswamad Nassir Yategetse Ipimwa ry'Ibyabaye ku Rupfu Rwabereye mu Nyubako Yasenywe muri Mombasa

    Guverineri wa Mombasa, Abdulswamad Sheriff Nassir, yatangaje amakuru ajyanye n'urupfu rw'umuntu wapfiriye mu nyubako y'amagorofa 11 mbere y'uko isenywa ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata, i Mombasa.

    Mu ijambo rye ku wa Kane, tariki ya 10 Mata, Guverineri Nassir yavuze ko ibyabaye byabaye mbere y'uko iyo nyubako isenywa, kandi ko byafashwe n'amashusho ya kamera zicunga umutekano (CCTV).

    Inyubako y'amagorofa 11

    Yagize ati: 'Birababaje, dufite amashusho ya CCTV agaragaza ko umugabo witwa Yussuf Ali Abdi yari yinjiye muri iyo nyubako. Hashize iminota mike yinjiye, inyubako ihita igwa. Intego ye yari ugusuzuma iyo nzu ashaka kuyigura.'

    Nassir yasobanuye ko, nk'uko bigaragara muri ayo mashusho, Yussuf Ali Abdi yinjiyemo mbere gato y'uko inyubako igwa, kandi ko yari yagiye kuyisuzuma agamije kuyigura.

    Yakomeje agira ati: 'Umukozi wafunguye urugi azabazwa, kandi Ikigo gishinzwe ubutaka kizanasabwa gukuraho ibintu byose aho Yussuf yaherukanwe.'

    Nassir yagaragaje impungenge ndetse ashimira abapolisi kubera uburyo bashoboye kugenzura abaturage bari bari hafi cyane bashaka gufata amashusho n'amafoto y'isenywa ry'iyo nyubako, ibintu byashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.

    Yatangaje ko igikorwa cyo gusenya iyo nyubako yari iteye inkeke cyagenze neza ku bufatanye bw'inzego zitandukanye.

    Yagize ati: 'Isenywa ry'iyo nyubako yabaga impanuka ryashoje ejo neza. Turashimira abaturage ku bufatanye bagaragaje.'

    Nassir kandi yavuze ko ubuyobozi bwe bwamaze gutegura uburyo ibikorwa nk'ibi bizajya bikorwa amasaha yose, ku manywa na nijoro.

    Yatanze itegeko ridasubirwaho risaba ko buri muturage wasabye kongererwa igihe cyo kubaka azahagarikwa, kandi abubatsi bagomba kuba barahawe uburenganzira na National Construction Authority.

    Yasoje asaba ko hakorwa iperereza ku wubatse iyo nyubako n'abandi bose bashobora kuba babigizemo uruhare, kandi bagashyirwa mu kiruhuko cy'agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

    Isenywa ry'inyubako mu mujyi wa Mombasa rikomeje gukorwa n'ubuyobozi bw'akarere mu rwego rwo gukuraho inyubako zishobora gushyira abaturage mu kaga.

    Yavuze kandi ko ibitaro byari byafunzwe mu gihe cyo gusenya iyo nyubako biri gukorerwa isuku, kandi bizongera gufungura ku wa 11 Mata.

    Source : https://kasukumedia.com/guverineri-wa-mombasa-abdulswamad-nassir-yategetse-iperereza-ku-rupfu-rwabereye-mu-nyubako-yasenywe/

  • Haji Manara, Zaylisa na Dotto Magari bari mu rugamba rw'imibanire #rwanda #RwOT

    Mu gihe Zaylisa yashinjaga Haji Manara imyitwarire idakwiriye, harimo n'ibyemezo byo gusambanya abakobwa bato no kudatanga gatanya, socialite Dotto Magari nawe yaje kugira icyo avuga. Ibi byabaye nyuma y'uko Zaylisa atangije amakuru avuga ko Manara yamuteye ububabare mu mibanire yabo, birimo gukoresha nabi urukundo n'imyitwarire idakwiriye.

    Muri videwo yashyizwe kuri Instagram, harimo Haji Manara, Dotto Magari, Nandy na Zaylisa bari bari kuririmba indirimbo ya 'Dah' ya Nandy, aho Dotto yashyizeho amagambo yanditse avuga ati: 'Punguza Wema, Binadamu Hawana Kumbukumbu.' Aya magambo asobanura ko abantu bagomba kugabanya kwiyemera, kuko abantu batagira urwibutso rwiza mu bihe bibi ahari ibiganiro by'ubworoherane, akenshi habonekamo ibisubizo bidahura na nyirabayazana.

    Manara yashyize ku mugaragaro impungenge ze aho yashinjaga Zaylisa kuba afite ubugome ku mwana wabo, avuga ko ibyo avuga bitari ukuri kandi ko byari bigamije kumubabaza.

    Umubano wabo wari umaze igihe wuzuye ibibazo, byatangiye kuboneka ko birimo ibitekerezo byahindutse ibimenyetso by'ubushotoranyi.

    Nyuma yo kumva ibitekerezo bya Dotto, abantu benshi batangiye gutekereza ku buryo ububabare n'imvugo z'ikinyoma bishobora guhungabanya umubano w'abantu.

    Birashoboka ko hari ingaruka mbi ku bana bafite ababyeyi batandukanye, ndetse ko bibagora gusobanukirwa aho urukundo n'urwango byahurira. Ibi biza kubazwa, impamvu Zaylisa yashyize imbere guhakana umubano, mu gihe Dotto n'abandi bagaragaza ko urukundo rufite inzitizi nyinshi.

    Urugamba rw'urukundo hagati ya Zaylisa na Haji Manara rwagaragaje ibibazo byinshi byo mu buzima bwite bw'umuryango, aho abantu bashobora gusanga urukundo rwarahindutse igicumbi cy'ibitekerezo bitandukanye hagati y'abakundana.

    Byumvikana ko muri ibi bihe, Wema (urukundo) ishobora kuba itari imbere, ahubwo hari ubushotoranyi, impanuka y'amarangamutima, n'ibitekerezo bidafite intego nyayo.

    Kuba Dotto yagaragaje amagambo avuga ko abantu batagira urwibutso rwiza mu bihe bibi, bishobora kuba byerekeza ku biganiro bigamije kwibuka neza ibyabaye, kugira ngo bihangane n'ibibazo by'imibanire y'ubuzima. Ariko, ni nde ufite urwibutso nyakuri muri ibi bihe by'umubano? Dore ikibazo gikomeje gutangazwa: Ni nde ufite ubushobozi bwo kubana mu myitwarire nyayo?

    Urugamba rw'urukundo hagati ya Zaylisa na Haji Manara rwagaragaje ibibazo byinshi byo mu buzima bwite bw'umuryango, aho abantu bashobora gusanga urukundo rwarahindutse igicumbi cy'ibitekerezo bitandukanye hagati y'abakundana.

    Source : https://kasukumedia.com/haji-manara-zaylisa-na-dotto-magari-bari-mu-rugamba-rwimibanire/

  • Rusizi: Babiri bakurikiranyweho gutera amabuye ku nzu y'uwarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Sanganiro, Akagari ka Gakoni Umurenge wa Muganza ku wa 8 Mata 2025.

    Tariki 7 Mata, Saa Mbili za mu gitondo Umuyobozi w'Umudugudu wa Sanganiro yamenyesheje ubuyobozi bumukuriye, ko hari abantu bateye amabuye atanu ku rugo rwa Mujyambere Boniface usanzwe ari Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muganza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yabwiye IGIHE ko icyo gihe inzego z'umutekano n'inzego z'ibanze zagiyeyo zifata umwanzuro wo kuhapanga irondo, harara irondo ry'abantu umunani.

    Ati 'Byageze Saa Munani z'ijoro, abo bantu bibeshya ko irondo ryatashye baragaruka bongera gutera amabuye irondo rihita ribafata'.

    Mujyambere Boniface avuga ko mu myaka itatu ishize byari byarigeze kubaho, ko ku rugo rwe haza abantu bakarara batera amabuye ku nzu ye.

    Abafashwe ni Nteziryayo Claude w'imyaka 38 na Minani Abdoul Karim w'imyaka 33, ubu bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Muganza mu gihe bategereje gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel mu butumwa yageneye abaturage ba Rusizi mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka, yabasabye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa umuntu akora byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, igikorwa kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry'uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze miliyoni imwe (1,000,000Frw).

    Abagabo babiri bo mu karere ka Rusizi bakurikiranyweho gutera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-babiri-bakurikiranyweho-gutera-amabuye-ku-nzu-y-uwarokotse-jenoside

  • Mu ijoro ryashize Lamine Yamal yisabiye ko yasimbuzwa nyuma y'igitego yaramaze gutsinda #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya vuba aha ya FC Barcelona, habaye igikorwa cyiza cyo kugaragaza icyubahiro no guha agaciro umukinnyi Ansu Fati, ubwo Lamine Yamal yasabaga gusimbuzwa nyuma yo gutsinda igitego. Ibi byabaye mu gihe cya nyuma y'igice cy'imikino, aho ikipe ya Barça yari iri mu mukino ukomeye w'icyiciro cya shampiyona.

    Lamine yatsinze igitego gishimishije, ariko ibyishimo bye byagiye bigabanywa n'icyemezo cyo gusimburwa, agasaba ko Ansu Fati agera mu kibuga.

    Ubwo Lamine Yamal yasabaga gusimburwa, yabigaragaje nk'ikimenyetso cy'icyubahiro kuri Ansu Fati, aho yari asanzwe akina ari umukinnyi ukomeye muri FC Barcelona ndetse akaba yararanzwe n'ubushobozi bwo kwitwara neza.

    Benshi bibajije impamvu Lamine yashatse gusimburwa, ariko byagaragaye ko ari icyubahiro yagiriraga mugenzi we Ansu, dore ko yari yaravuze ko atakakira nimero ya 10 kubera kubaha Ansu Fati, umwe mu bakinnyi bakomeye bakina kuri uwo mwanya.

    Ansu Fati, nawe byari byamubayeho kuba akiri mu bihe bitoroshye nyuma yo gukurwa mu ikipe ya mbere ya FC Barcelona mu bihe byashize. Gusa, muri uyu mukino, yagaragaje ko agifite ubushobozi bwo gukina neza, ndetse akaba yaratangiye kugarura icyizere cy'abakunzi b'ikipe.

    Ibi byabaye nk'ikimenyetso cy'ubucuti n'ubufatanye hagati y'aba bakinnyi, nubwo byari bimwe mu bihe bitoroshye kuri Ansu Fati.

    Kuri Lamine Yamal, gukorera neza umwanya wa Ansu Fati, bitandukanye no kugerageza kumwereka ko ari umugisha mu kibuga.

    Nyuma y'icyo gikorwa cy'icyubahiro cya Lamine Yamal, benshi basubiye ku ngorane ziri muri FC Barcelona, aho bivugwa ko Ansu Fati ashobora kugenda mu gihe kirimbere nyuma yo kubona izindi mpamvu zishobora kuba ziri gutuma atagaragaza neza imbaraga ze.

    Gusa, nk'uko byavuzwe na bamwe mu bashinzwe amakipe, ibihe bitoroshye biracyariho kuri Fati, ariko kuguma mu ikipe ya Barça biracyari mu bibazo bya mbere by'akazi.

    Ibi byerekana uburyo abakinyi babiri bafitanye ubucuti n'icyubahiro gikomeye, kandi byaba byiza ko FC Barcelona yakomeza gushyira imbere guha amahirwe no gushyigikira urubyiruko rwabo kugira ngo rukomeze kuzamuka mu rwego mpuzamahanga.

    Ubwo Lamine Yamal yasabaga gusimburwa, yabigaragaje nk'ikimenyetso cy'icyubahiro kuri Ansu Fati, aho yari asanzwe akina ari umukinnyi ukomeye muri FC Barcelona ndetse akaba yararanzwe n'ubushobozi bwo kwitwara neza.
    Kuri Lamine Yamal, gukorera neza umwanya wa Ansu Fati, bitandukanye no kugerageza kumwereka ko ari umugisha mu kibuga.

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-yasabye-ko-yasimbuzwa-nyuma-yigitego-yaramaze-gutsinze-yerekana-icyubahiro-kuri-ansu-fati/